Category: Uncategorized

  • Sheebah agiye gukorana na Spice Diana nyuma y… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe kitari gito Sheebah Karungi na mugenzi we Spice Diana batawubanye, bongeye guhuza. Ku wa 05 Gicurasi uyu mwaka, ni bwo abafana ba Sheebah Karungi na Spice Diana batunguwe no kubona aba bombi bari kubyinana, ibintu bumvaga ko bidashoboka.

    Bongeye gutungurwa kandi no kubabonana muri komite nyobozi y’ihuriro ry’Abahanzi muri Uganda rya Uganda National Musicians Federation (UNMF).

    Sheebah Karungi muri iri huriro riyobowe na Eddy Kenzo akaba ari Visi Perezida wa mbere naho Spice Diana akaba deputy vice president.

    Kuri Sheebah, asanga ngo we Diana gukorera hamwe ari byo bifite akamaro kanini kuruta kuba buri wese yakora ibye.

    Sheebah yatangaje ko we na Spice Diana nta kibazo bafitanye kandi ko bagiye gukorana

    Kandi ngo asanga atari ngombwa ko bemeranya kuba inshuti kugira ngo bakorere hamwe, ahubwo ngo inyungu zirahagije ngo zibahuze.

    Ati “Nk’Abanyamuziki nta mpamvu yo kuba wagirana ikibazo na mugenzi wawe. Diana nta kintu na kimwe yankoreye kandi nanjye ntacyo namukoreye, ahubwo amakimbirane ari hanze mu bafana bacu naho ubundi twe nta kibazo dufitanye.”

    Sheebah avuga ko abafana babo aribo baremereje ibintu hagati yabo

    Agaruka ku ihuriro ryabo, akaba yaravuze ko bicaye bagasanga nta kibazo kiri hagati yabo ahubwo ikibazo ari abantu bashaka kwiba amafaranga y’abandi mu muziki.

    Ikindi kandi ngo intego yabo nk’ihuriro, ni ukurwanya gushishura indirimbo no gushyiraho amabwiriza akomeye. Yanavuze ko hari ibibazo bishaka kubavangira ariko ko bagomba ku byirengagagiza bakibanda ku ntego yabo nyirizina.

    Hari hashize igihe Sheebah na Spice badacana uwaka

    Ati “Dukeneye gushyira ibidutandukanya ku ruhande. Ntabwo dukeneye kuba inshuti kugira ngo dukorere hamwe, ahubwo dukwiye gukora kugira ngo tugere ku ntego imwe n’inyungu za twese ndetse n’inyungu z’abana bacu ejo hazaza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129950/sheebah-agiye-gukorana-na-spice-diana-nyuma-yigihe-badacana-uwaka-129950.html

  • U Rwanda rwateye utwatsi icyifuzo cya Onana Léandre wifuzaga akayabo #rwanda #RwOT

    Bisa n’aho Léandre Onana atagikiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ni nyuma y’uko banze gutanga amafaranga yabasabye.

    Léandre Onana uri ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports, ni umukinnyi wifuzwaga n’u Rwanda ngo abe yaza kongera imbaraga ze mu ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse yagiye abonana n’umutoza w’ikipe y’igihugu mu bihe bitandukanye ndetse na FERWAFA abereka ibyo yifuza ngo abe yakinira u Rwanda.

    Uyu mukinnyi yemereye B&B FM ko atanze gukinira Amavubi ahubwo hari ibyo batumvikanyeho aho bamwimye amafaranga yasabye.

    Ati “Ntabwo nanze gukinira u Rwanda barambeshyera, gusa hari ibyo nanasabye nabona nkafasha umuryango wanjye nkakinira u Rwanda. Nasabye ibihumbi 80 by’amadorali. “

    Bivugwa ko uyu mukinnyi yatanze amahitamo 2, yo kuba u Rwanda rwagurira umuryango we inzu muri Cameroun mu Mujyi wa Yaounde we akaba yahabwa ibihumbi 20 by’amadorali, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 20.

    Ibi bitakunda akaba yahabwa ibihumbi 80 by’amadorali (arenga miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda) ubundi akirwariza.

    Amakuru avuga ko iki cyifuzo FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bacyanze, bavuga ko batamuha amafaranga angana atyo, bivugwa ko bo bemeraga kumuha ibihumbi 20 by’amadorali gusa.

    Léandre Onana avuga ko yimwe amafaranga kugira ngo akinire Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwateye-utwatsi-icyifuzo-cya-onana-leandre-wifuzaga-akayabo

  • Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri Tour du Cameroon 2023 #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023 nibwo perezida w'ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY), Murenzi Abdallah yahaye ibendera abakinnyi bagiye mu isiganwa rigiye kubera muri Cameroon.

    Nk'uko byatangajwe na FERWACY, Perezida Murenzi yahaye ibendera abakinnyi bane aribo  Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo, Niyonkuru Samuel, Nzafashwanayo Tuyizere Etienne na Masengesho Vainqueur.

    Aba bakinnti bari kwitegura iri rushanwa rizenguruka ibice bitandukanye bya Cameroon mu irushanwa rya Tour du Camerou rizakinwa guhera tariki ya 3 kugeza kuya 11 Kamena  2023.

    Aba bakinnyi bagiye kwerekeza muri Cameroon bagiyeyo bizera kwitwara neza kuko bakuru babo begukanye iri rushanwa incuro ebyiri.

    Mu mwaka wa 2018, umunyarwanda Uwizeyimana Bonavanture yegukanye Tour du Camerou ndetse mu mwaka wa 2022 ryegukanwa na Mugisha Moise.

    Muri aba bakinnyi bagiye kwerekeza muri Cameroon harimo Manizabayo Eric uheruka kwegukana kamwe mu gace k'irushanwa riheruka gukinwa ryiswe Akagera Race.

    Karadiyo akaba yarabaye uwa mbere ubwo abasiganwaga bavaga i Nyagatare berekeza i Kayonza babanje guca Rwinkwavu ku ntera ingana na KM 160.

    The post Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri Tour du Cameroon 2023 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-wa-ferwacy-murenzi-abdallah-yahaye-ibendera-abakinnyi-bagiye-guhagararira-u-rwanda-muri-tour-du-cameroon-2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-wa-ferwacy-murenzi-abdallah-yahaye-ibendera-abakinnyi-bagiye-guhagararira-u-rwanda-muri-tour-du-cameroon-2023

  • Nyagatare: Abacuzi b'imfunguzo barasaba gutandukanwa n'ubujura bufungura inzu #rwanda #RwOT

    Hari abacuzi b'imfunguzo mu karere ka Nyagatare, basaba inzego z'ubutabera kubatandukanya n'abajura, kuko hari igihe bajyanwa mu nzego z'ubutabera kandi nta ruhare bagira mu migambi iba yacuzwe n'abajura.

    Ibyumweru bibiri byari bimaze kwihirika Bwana  Yoweli Habumugisha, afungiwe kuri RIB sitasiyo ya Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

    Ni nyuma y'uko yaketsweho kugira uruhare mu iyibwa rya Sacco ya Karangazi, iherutse gucucurwa asaga miliyoni 25 z'amafaranga y' u Rwanda.

    Uyu mugabo asanzwe ari umucuzi w'imfunguzo, yatumijwe gukorwaho iperereza kubera ko iyi Sacco yibwe hakoreshejwe imfunguzo.

    Uyu mugabo avuga ko yagiye kubona akabona abagenzacyaha bamutaye muri yombi, bamukekaho kugira uruhare mu icurwa ry'urufunguzo rwakoreshejwe hibwa iyi sacco ya karangazi.

    Ati 'Kwitwa ko nabaye icyitso ku cyaha cyo kwiba ndanafungwa,maramo icyumweru n'iminsi ibiri, urumva ko haburaga iminsi ibiri ngo ibyumweu bibiri byuzure. Ariko kuko ibyo nakurikiranwagaho byo kuba ncura imfunguzo  bagira ngo barebe ko hari aho bihuriye nuko kwibwa kw'iyo banki  nk'ubutabera barabisuzumye bagira ibyo bambaza nsobanura byose  […] ntabwo twamenya uje gucura agambiriye kwiba n'uje gucura atagambiriye kwiba cyeretse turi Imana.'

    Uyu mugabo kimwe na bagenzi be bacura imfunguzo, bavuga ko babangamiwe no guhora bashyirwa ku nkeke kubera ko akazi kabo  ko gucura imfunguzo, gasanishwa n'ubujura.

    Icyakora barasaba Leta gushyiraho uburyo bwihariye bakoreramo, kugira ngo abacuzi b'imfungo z'ubujura bazajye birwariza mu gihe bafashwe.

    Umwe ati 'Twarimo dukora tubona abantu barinjiye nk'uko abakiriya binjira, tubona bakuyemo ikarita batubwira ko ari abakozi ba RIB, batwara mugenzi wanjye bavuga ko bagiye kumubaza amakuru. Ikibazo kirimo ni uko umuntu ufite umwuga uzwi adakwiye gucyekwaho ko akirana n'abajura.'

    Undi ati 'Ni umurimo ufitiye inyungu abaturage ndetse na twe ubwacu tuwukora muri rusange. Icyo twasaba rero  dukwiye guhindurirwa uko abantu batwumba, uko badufata, niba ncura imfunguzo ntibamfate nk'umuntu ushobora kuba akorana n'abajura, ahubwo ibirenze ibyo njye ndanabamagana.'

    Ubuyobozi bw'ihuriro ry'imiryango itanga ubufasha mu by'amategeko (Legal Aid Forum), bugaragaza ko ntawe ugomba kwitiranya abacuzi b'imfunguzo n'abajura.

    Icyakora  ngo  uketsweho icyaha agomba gukurikiranwa.

    Ati 'Nibaza ko umuntu yagombye gufatwa acyekwa. Murabizi ko ikibazo cy'abajura gihari, nta kibazo cy'abantu turumva baregwa kuba baracuze imfunguzo ariko birumvikana, niba ubujura buhari bujyanye nuko abantu bafungura amazu, ngira ngo bishobora kuba ari muri ubwo buryo kuko abagenzacyaha n'abashinjacyaha nabo bafite inshingano, uko gukeka bibaho iyo ugenza ibyaha ariko nanone bafite inshingano yo kudakekera umuntu ubusa.'

    Nyuma y'uko uyu mugabo yari amaze ibyumweru bibiri muri gereza kubera guhuzwa n'ubujura bwabereye kuri sacco ya Karangazi, yahise yirahira ko atazongera gucura imfunguzo z'abaturage batabanje kwandika imyirondoro yabo.

    Ubujura nk'ubu bukoresha imfunguzo bukomeje gukurikiranirwa hafi n'abazicura, kubera ko ngo babanza kugira ubushishozi bwinshi, burimo kureba niba rushushanyije ku rupapuro cyangwa ku isabune.

    Ntambara Garleon

    The post Nyagatare: Abacuzi b'imfunguzo barasaba gutandukanwa n'ubujura bufungura inzu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/30/nyagatare-abacuzi-bimfunguzo-barasaba-gutandukanwa-nubujura-bwo-gufungura-inzu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-abacuzi-bimfunguzo-barasaba-gutandukanwa-nubujura-bwo-gufungura-inzu

  • Abakoresha umupaka wa Nemba barasaba ko bakwemererwa gukoresha indangamuntu bambuka #rwanda #RwOT

    Abaturiye n'abakoresha umupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n'u Burundi mu Karere ka Bugesera, baravuga ko nubwo bemerewe kwambuka ariko hari ibikomeje kubakoma mu nkokora mu rwego rwo kugendererana hagati yabo n'Abarundi kuko bakwa Pasiporo na 'Laissez-Passer' (Resepase) kandi ubushobozi budahari.

    Itangazamakuru rya Flash mu gihe ryari  kuri uyu mupaka wa Nemba ryasanze  nta rujya  n'uruza rw'abambuka ku mpande zombi

    Haragaragara aba motari bavuga ko bahamaze amasaha menshi bategereje ko babona umugenzi.

    Abaturage baravuva ko guhahirana ku mpande zombi byahagaze kandi byabagizeho ingaruka.

    Uretse ikibazo cyo guhahirana, banagaragaza ko bagorwa no gushaka 'Laissez-Passer' na pasiporo kuko ngo bisaba amafaranga menshi, bityo bakaba basaba inzego bireba zaganira bakemererwa kwambuka bakoresheje Jeto cyangwa se indangamuntu nk'uko byari bisanzwe.

    Umwe ati 'Byorohejwe hagashyirwaho uburyo bw'indangamantu nk'uko tujya i  Bugande byaba byiza kurushaho kuko 'Laissez-Passer'  cyangwa se 'Passport' bigurwa amafaranga menshi.'

    Undi ati 'Amafaranga ya 'Laissez-Passer'  cyangwa se 'Passport' hari bamwe batayafite, badashobora kuyabona, kandi yari afite umuryango hariya, cyangwa yari afite ibikorwa by'ubucuruzi yari gukora hariya ugasanga agumye aha iwacu.'

    Mu gushaka kumenya impamvu ituma ubuhahirane no kugenderanirana bikomeje kugorana muri Bugesera, ntitwabashije kubona ubuyobozi bw'intara y'iburasirazuba.

    Icyakora Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yadutangarije  imbogamizi bahura nazo ariko ko bategereje uruhande rw'Abarundi.

    Ati 'Ibicuruzwa mu buryo bwa rusange byari bitarakorwa ku ruhande rw'u Burundi nabyo tuategereje, byari biri mu byifuzo twatanze mu gihe twahuraga na bagenzi bacu bo mu Burundi.'

    Taliki 8 Ugushyingo 2022, nibwo habaye inama yarihuriyeho  n'intara ya Kirundo yo  mu Burundi n'iburasirazuba n'amagepfo by'u Rwanda.

    Nabwo impande zombi zagarutse ku kibazo cyo guhahirana no kugenderanirana.

    Ali Gilbert Dunia

    The post Abakoresha umupaka wa Nemba barasaba ko bakwemererwa gukoresha indangamuntu bambuka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/30/abakoresha-umupaka-wa-nemba-barasaba-ko-bakwemererwa-gukoresha-indangamuntu-bambuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abakoresha-umupaka-wa-nemba-barasaba-ko-bakwemererwa-gukoresha-indangamuntu-bambuka

  • Ahazwi nko kuri 40, hatowe umurambo w’umukobwa bivugwa ko yakoraga umwuga wo kwicuruza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umurambo w'umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 29 wasanzwe munsi y'urugo ahazwi nko kuri Mirongo Ine.

    Birakekwa ko uyu mukobwa yishwe.

    Mu gitondo abaturage abayobozi mu nzego zitandukanye barimo iz'umutekano, bazindukiye ahazwi nko kuri Mirongo Ine, mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza bitewe n'umurambo w'umukobwa bahabonye.

    Uyu murambo watowe munsi y'urugo rw'umuntu.

    Uyu mukobwa witwaga Ntirandekura Solange yari mu kigero cy'imyaka 29 y'amavuko.

    Amakuru avuga ko nyakwigendera nta mwana yagiraga.

    Abatuye kuri Mirongo Ine barimo n'abo babanaga, bavuga ko yakoraga akazi ko kwicuruza, bakavuga ko nyakwigendera yaba yishwe

     

    Source : https://yegob.rw/ahazwi-nko-kuri-40-hatowe-umurambo-wumukobwa-bivugwa-ko-yakoraga-umwuga-wo-kwicuruza/

  • Umugore wa Rayvanny yihenuye kuri Kajara ndetse aca amarenga ko we n’umugabo we bagiye kwibaruka ubuheta – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rayvanny uri mu bahagaze neza muri muzika ya Africa n'umukunzi we Fayvanny 'Faymba' baherutse gusubirana, baciye amarenga yo kwibaruka umwana wabo wa kabiri mu gihe imfura yabo imaze gusoreka.

    Fayvanny abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko aricyo gihe cyo kwitegura umwana we n'umugabo we Rayvanny umaze iminsi ugarutse mu rugo nyuma yo kureka abo yita inshoreke, ubwo yavugaga Paula Kajara baherutse gutandukana.

    Gusa ariko abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Tanzania, ntibatinze guhakana aya makuru bavuga ko ari amayeri yo kugirango Rayvanny ashyire hanze indirimbo nshya.

    Source : https://yegob.rw/umugore-wa-rayvanny-yihenuye-kuri-kajara-ndetse-aca-amarenga-ko-we-numugabo-we-bagiye-kwibaruka-ubuheta/

  • ‘Yabanje asaba uburinzi bw’Imana’ Harmonize aragenda yikandagira mu gihugu kivukamo umukobwa aheruka kubabaza mu rukundo aho afite ubwoba bw’uko banahura n’ibyo yamukoreye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Harmonize aragenda yikandagira mu gihugu kivukamo umukobwa aheruka kubabaza mu rukundo aho afite ubwoba bw'uko banahura n'ibyo yamukoreye

    Harmonize yavuze ko abangamiwe cyane n'urukundo rw'umukunzi we batandukanye.

    Ibi yabivuze nyuma y'uko agiye kujya gutaramira muri Australia aho uwahoze ari umukunzi we Brianna Jai, avuka.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati:' Imana indinde irinde n'urukundo rwanjye kugira ngo uru rugendo rutazambera ihurizo n'intangiriro y'ibibazo.'

    Biteganyijwe ko Harmonize araza gutaramira muri Sydney, Adelaide, Perth na Melbourne mu kwezi gutaha aho hari n'agace kamwe muri utwo gatuyeme Brianna Jai bahoze bakundana.

    Konde Boy yatandukanye na Brianna Jai ahita akundana na Kajala nawe batandukanye kuri ubu akaba ari nyakamwe nta mukunzi afite.

    Source : https://yegob.rw/yabanje-asaba-uburinzi-bwimana-harmonize-aragenda-yikandagira-mu-gihugu-kivukamo-umukobwa-aheruka-kubabaza-mu-rukundo-aho-afite-ubwoba-bwuko-banahura-nibyo-yamukoreye/

  • Amakuru meza ku bantu batega imodoka rusange bagatinda ku murongo bikabicira gahunda zabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru meza ku bantu batega imodoka rusange bagatinda ku murongo bikabicira gahunda zabo.

    Minisiteri y'Ibikorwa Remezo yizeza abagenzi babuze imodoka cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ko hari bisi 105 u Rwanda rwatumije hanze ariko inganda zikaba zikirimo kuzikora.

    Kuri ubu amakuru meza ahari ni uko mu mezi ane ari imbere mu Rwanda haragera imodoka 105 zitwara abantu mu buryo rusange.

    Dr Nsabimana yabwiye RBA  ko bisi zigera ku 105 zigize icyiciro cya mbere, zizaba zabonetse mu mezi ane ari imbere.

    Izi modoka 105 zizaza mbere muri 300 batumije.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-meza-ku-bantu-batega-imodoka-rusange-bagatinda-ku-murongo-bikabicira-gahunda-zabo/

  • Hita ubasiba kano kanya! Ibimenyetso (20) bizakwereka inshuti mpimbano cyangwa zitagifitiye umumaro mu buzima bwawe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibimenyetso (20) bizakwereka inshuti mpimbano mu buzima bwawe.

    Akenshi duhemukirwa n'inshuti twahisemo mu buzima bwacu kuko zaje zifite undi mugambi atari uw'ubushuti.

    Izo nshuti twakita mpimbano mu buzima bwawe, zizakwereka bimwe muri ibi bimenyetso bikurikira.

    1. Aguhamagara iyo agushakaho ikintu
    2. Ntagushyigikira
    3. Nta nama yakugira
    4. Akugirira ishyari
    5. Ntakwitaho
    6. Akuzaho iyo ufite amafaranga
    7. Nta faranga rye yakwihera kandi arifite
    8. Ntabwo ashishikazwa n'uko watera imbere
    9. Agukoresha ku bw'inyungu ze bwite
    10. Ntabwo yakugoboka mu bihe bikomeye
    11. Iteka ahora akuvugaho ibibi gusa
    12. Nta kintu ashobora kugusezeranya
    13. Ntiyakubikira ibanga ryawe
    14. Aguteranya mu bandi
    15. Akwigiraho umwana mwiza iyo hari icyo agushakaho
    16. Ahora ashaka gusenya ibyo wubatse
    17. Akwicaho iyo ageze mu bandi bakurusha ubushobozi
    18. Ntashobora kukwitangira
    19. Nta mwanya we yagutaho, muhura iyo bihuriranye.
    20. Akurutisha ubutunzi

    Source : https://yegob.rw/hita-ubasiba-kano-kanya-ibimenyetso-20-bizakwereka-inshuti-mpimbano-cyangwa-zitagifitiye-umumaro-mu-buzima-bwawe/