Category: Uncategorized

  • Minisitiri Ngirente yageze i Burundi mu nama ya EAC #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yageze i Bujumbura mu Burundi, aho yitabiriye Inama ya 21 idasanzwe y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC).

    The post Minisitiri Ngirente yageze i Burundi mu nama ya EAC appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/30/minisitiri-ngirente-yageze-i-burundi-mu-nama-ya-eac/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-ngirente-yageze-i-burundi-mu-nama-ya-eac

  • Uganda: Impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu zasabye urukiko  gutesha agaciro itegeko rihana abatinganyi #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abantu 11 bavuga ko ari impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu muri Uganda, baregeye urukiko ririnda itegeko nshinga barusaba gutesha agaciro itegeko rihana abaryamana bafite ibitsina biteye kimwe ryasinywe na perezida Museveni kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023.

    Aba bantu bandikiye urukiko barimo abanyamategeko, abadepite, abanyamakuru, impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu ndetse n'abaharanira ukwigira kwa Afrika nk'uko ikinyamakuru The Observer cyabyanditse.

    Iri tegeko ryavumiwe kugahera n'amahanga cyane cyane Amerika ryanatumye hari ibihano birimo kwimwa vizabifatirwa bamwe mu bategetsi ba Uganda, ririmo ingingo ziremereye nk'igihano cy'urupfu kubazafatirwa mu bikorwa ndengakamere by'ubutinganyi.

    Umunyamatgeko w'iri tsinda ry'impirimbanyi yavuze ko bareze kuko itegeko riremereye nk'iri ryatowe nta kuganiriza abaturage kwabayeho ngo buri wese agaragaze aho ahagaze,bakavuga ko bihabanye cyane n'ibiteganwa n'itegeko nshinga rya Uganda. Izi mpirimbanyi zirasaba ko iri tegeko riteshwa agaciro uko ryakabaye kuko ryatowe mu buryo butubahirije amategeko.

    Nubwo izi mpirimbanyi zaryamaganye ariko ubu perezida Museveni ngo ari ku ibere kuri bamwe mu banyamadini akomeye muri Uganda, kuko banejejwe no kuba yarisinye agaca icyo bita akajagari no kurengera umuco kuko ubutinganyi ari ikibazo kubana bakibyiruka nk'uko ikinyamakuru Daily Monitor cyabyanditse.

    Ibihugu nka Amerika byifatiye ku gahanga Uganda kubera iri tegeko ndetse nk'ubu ikinyamakuru Quartz cyanditse ko perezida wa Amerika Joe Bidden yasabye mugenzi we wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni kwisubiraho kuri iri tegeko, kuko ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu ku rugero rutigeze rubaho.

    Uyu mutegetsi wa Amerika wamaze gukuraho viza ku bategetsi ba Uganda yavuze ko iri tegeko Kampala yasinye rizagira ingaruka ku baturage ba Uganda n'abisi yose muri rusange udasize abadipolomate ba Amerika, abakerarugendo n'abashoramari. Perezida Biden avuga ko ubu inzirakarengane muri Uganda zitakibashije kujya kwa muganda kuko ntawaziha servisi cyangwa se ahahurira abantu benshi kuko ubutegetsi bwamaze kubangisha abantu.

    The post Uganda: Impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu zasabye urukiko  gutesha agaciro itegeko rihana abatinganyi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/30/uganda-impirimbanyi-zuburenganzira-bwa-muntu-zasabye-urukiko-gutesha-agaciro-itegeko-rihana-abatinganyi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-impirimbanyi-zuburenganzira-bwa-muntu-zasabye-urukiko-gutesha-agaciro-itegeko-rihana-abatinganyi

  • Bose ni abagwizatunga! Rutahizamu Romelu Lukaku aravugwa mu rukundo n’umuhanzikazi ufite ubwiza buhebuje Megan Stallion (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bubiligi na Inter de Milan yo mu Butaliyani Romelu Lukaku Bolingoli, bikekwa ko ari mu munyenga w'urukundo nyuma yo kugaragara ari kumwe n'umuraperikazi w'Umunyamerika Megan Thee Stallion.

    Aba bombi bagaragaye bahuje urugwiro mu bukwe bwa mugenzi wa Lukaku, Lautaro Martinez bakinana mu Butaliyani bwabaye kuri uyu wa Mbere.

    Gusa ntabwo biramenyekana niba bombi baritabiriye ubu bukwe nka couple gusa bose baheruka gutandukana n'abakunzi babo.

    Lukaku aheruka gutandukana na Sarah Mens mu gihe Megan yatandukanye na Pardison Fontaine na we usanzwe ari umuhanzi.

    Source : https://yegob.rw/bose-ni-abagwizatunga-rutahizamu-romelu-lukaku-aravugwa-mu-rukundo-numuhanzikazi-ufite-ubwiza-buhebuje-megan-stallion-amafoto/

  • Yifuza akayabo k’amamiliyoni! Rutahizamu Leandre Onana yavuze umubare w’amafaranga yasabye kugira ngo akinire Amavubi ndetse ananyomoza amakuru avuga ko yahakaniye umutoza Carlos Alós – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports Leandre Willy Essombe Onana ubwe yatangaje akayabo k'amamiliyoni yasabye kugira ngo akinire Amavubi.

    Mu kiganiro yagiranye na radiyo BB Umwezi, Onana yavuze yo yasabye guhabwa miliyoni 80 z'amanyarwanda kugira ngo akinire Amavubi.

    Yagize ati 'Ntabwo nanze gukinira u Rwanda, ni ukumbeshyera. Gusa hari ibyo nasabye ko nabona nkafata umwanzuro wanjye, nkakinira u Rwanda.

    Abajijwe amafaranga yasabye kugira ngo akinire Amavubi, Onana yagize ati' Nasabye amadorari ibihumbi 80 gukinira Amavubi.' Angana nka miliyari 80 zirengaho z'amanyarwanda.

    Ni mu gihe muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023, umutoza Carlos Alós Ferrer w'Amavubi yari yatangarije Radio/Tv1 ko Onana yabateye utwatsi.

    Source : https://yegob.rw/yifuza-akayabo-kamamiliyoni-rutahizamu-leandre-onana-yavuze-umubare-wamafaranga-yasabye-kugira-ngo-akinire-amavubi/

  • Ben Moussa yatangiye guhabya Murera! Umutoza wa APR FC mu butumwa yatanze ntacyo yijeje ikipe ya Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe ya APR FC, Ben Moussa yavuze ko bitarangiriye ku gutwara igikombe cya shampiyona ahubwo urugamba rukomereje i Huye ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro bazahura na Rayon Sports.

    Ben Moussa yavuze ko nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona agomba kwegukana n'igikombe cy'Amahoro cya 2023.

    Ati 'Imikino yose irakomeye kuri twe, tugiye gutegura umukino wacu cyane cyane mu mutwe kuko iki gikombe ugomba kugitsinda mu gihe umeze neza mu mutwe. Ngomba gutwara iki gikombe cya kabiri kuko ni ingenzi kuri njyewe, urugamba ntirurarangira.'

    Ni umukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kamena 2023 kuri Stade ya Huye aho APR FC izaba ahatana na Rayon Sports ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro.

     

    Source : https://yegob.rw/ben-moussa-yatangiye-guhabya-murera-umutoza-wa-apr-fc-mu-butumwa-yatanze-ntacyo-yijeje-ikipe-ya-rayon-sports/

  • ‘Yanze ko akora ubukwe’ Byinshi ku bushuti bwa Anita Pendo na Tidjara Kabendera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n'umushyushabirori Anita Pendo, yavuze ukuntu yigeze kwangira mugenzi we Tidjara Kabendera gukora ubukwe inshuro ebyiri we nta narimwe arabukora.

    Usanzwe Anita ni umubyeyi w'abana babiri, ariko akaba akunda kwiyita umukobwa w'irwanyeho, yavuze ko mu gihe Tidjara Kabendera yamuhamagaraga amubwira ko agiye muri Tanzania gukora ubukwe n'umugabo we babana, Anita amubwira ko ataribubyemere.

    Mu kiganiro aba bombi baherutse kugirana na Chita Magic, basobanuye urugendo rw'ubuzima bwabo kuva bamenyana muri 2006, aho ngo banyuranye muri byinshi kugeza ubwo nta gihe umwe yigeze agira ibyo ahisha mu genzi we.

    Tidjara yavuze ko mu gihe cyashize yakoze ubukwe ariko benshi babibona ku mbuga nkoranyambaga batazi uburyo bwabayemo. Ngo ajya kubukora yari yabanje kubwira Anita ko agiye kujya muri Tanzania gukora ubukwe.

    Mu gusubiza Anita yagize Ati 'Ariko mami oya man ibi ntabwo bibaho unkoreyeho turu (Tour) ubukwe kabiri njye nta narimwe.

    Icyo gihe ngo Anita yabanje kumwangira amubwira ko adakwiye kubukora inshuro ebyiri nyamara we nta narimwe arabukora.

    Aba bombi batangaza ko nyuma yo kumenyana hari byinshi umwe yigiye ku wundi, ariko by'umwihariko Anita akaba afata Tidjara nk'umubyeyi we. Bitewe n'imiterere karemano yabo, bavuga ko ubwo batangiraga ibikorwa by'itangazamakuru, benshi batangiye kujya babitiranya bakabibeshyaho ko baba bakoresha ibiyobyabwenge.

    Anita Pendo na Tidjara Kabendera ni inshuti kuva cyera. Tidjara na Anita ubushuti bwabo bwakomeye ubwo bahuriraga muri RBA mbere y'uko Tidjara asezera agakomeza indi mirimo.

    Source : https://yegob.rw/yanze-ko-akora-ubukwe-byinshi-ku-bushuti-bwa-anita-pendo-na-tidjara-kabendera/

  • Cedrick wo mu Inganzo Ngari yahawe impano ya… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yitsa ku rukundo, kandi ikagaragaza urugendo aba bombi bagendanye kugeza ubwo biyemeje guhuza imiryango bagakora ubukwe.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Cedrick yavuze ko hari byinshi yashingiyeho mu guhitamo Queen, kuko mu kubyiruka kwe yifuzaga umuntu yakunda bya nyabyo ku buryo 'ntamuhemukira'.

    Uyu mugabo avuga ko gushaka uwo muzabana, ukwiye gushaka 'uwo utahemukira kuruta uko washaka utaguhemukira'.

    Akomeza ati 'Uzabanze wisuzume wowe ubwawe uvuge uti ‘ese ko ngiye gushaka umuntu nabana nawe by’iteka, ese sinzamubabaza’? Rero, uwo muntu yaje kuba Angel cyangwa se Queen ni we wahuje n'amarangamutima yanjye.'

    Cedrick avuga ko urukundo rwe na Queen rwanakomejwe no kuba yarabanje kuvugana nawe kuri telefoni mu bihe bitandukanye no mu biganiro, mbere y'uko batangira urugendo rwo gukundana.

    Gutera ivi yabijyanishije no kuririmbira umukunzi we:

    Cedrick asobanura umukunzi we nk'umuntu ukunda umuziki cyane, kandi ukunda ahantu harimbishijwe biri mu byatumye yitegura mu buryo bwose.

    Avuga ko ubwo yiyemezaga kwambika impeta umukunzi we, yatekereje kuri buri kimwe gisabwa ariko ntiyasiga inyuma guhimbira indirimbo umukunzi we.       

    Akomeza ati 'Guhimba iyi ndirimbo aho byaturutse niyemeje ko umukunzi wanjye kubera ko ari umuntu ukunda ibintu bijyanye n'umuziki, nahise numva ko ngomba kumuterera ivi kandi nkabikora ndi kumuririmbira kuko burya mu ndirimbo ni naho uvugira imbamutima zawe ntawuguciye mu ijambo.'

    Uyu musore avuga ko yorohewe no kwandika iyi ndirimbo, kuko yavugaga ibyari bimurimo. Abiteramo urwenya, akavuga ko igitero cya kabiri yagihimbye ubwo yari kuri moto, birangira indirimbo yuzuye.

    Uyu mukobwa abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Cedrick avuga ko yagiye ahura n'abantu bamuca intege bamubwira ko 'bitashoboka gukundana n'umuntu utari hafi yawe'.

    Ku wa 6 Mutarama 2023, ni bwo uyu musore yambitse impeta umukunzi we, nyuma bahamya urukundo rwabo imbere y'amategeko. Yabwiye InyaRwanda ko kuri uriya musi yiyumvaga bidasanzwe kandi yishimye.

    Ni umunsi avuga ko yari ategereje amezi arindwi, yibaza uko azaba yifashe ubwo azaba ari kwambika impeta umukunzi we anamuririmbira indirimbo yari amaze amezi arindwi akoze yarayibitse, nta kindi yayikoresha.

    Ubwo yambikaga impeta uyu mukobwa, byahuriranye n'umusi we w'amavuko [Umukobwa]. Ati 'Nari ntegereje kureba uburyo ari buze kubyakira, gusa natunguwe n'uko yishimye birenze n'uko nabitekerezaga.'

    Cedrick asobanura umukunzi we nk'umuntu yabonyeho byinshi mu byo akunda, kandi yasanze byinshi babihuje. Avuga ko yasanze umukunzi we akunda kuririmba, kandi indirimbo nyinshi ateganya gushyira hanze bazaba bari kumwe.

    Arakomeza ati 'Akunda kuririmba cyane yewe nemeza ko anabikunda kundusha ikirenze kuri icyo indirimbo nyinshi mu zo muzabona tuzaba tuzifatanije yewe nta no gushidikanya iya kabiri tuzaba turi kumwe kandi nayo izasohoka vuba cyane.'

    Uyu musore anavuga ko umukunzi we ari umuntu ugira urukundo rwinshi cyane, ku buryo agukunda akaba 'yanakurwanirira'. Kandi agatinya kubeshya umuntu akunda.

    Anavuga ko Queen agira ubuntu, kandi atinya kugwa mu ikosa. Ati 'Umukunzi wanjye ni umuntu ugira ubuntu ku buryo yagukunze yaguha ibyo afite byose ntacyo asigaranye. Ikindi ni we muntu utinya kugwa mu ikosa nzi ku buryo ibintu byose abikora yitonze.'

    Amashusho y'iyi ndirimbo yakorewe ku Gisenyi ku kiyaga cya Kivu. Ni icyemezo Cedrick avuga ko yafashe ashingiye ku kuba asanzwe akunda aha hantu nyaburanga.

    Kandi nyuma yo gukora iyi ndirimbo, umukunzi we yamuhaye impano ya moto. Ati 'Ni impano yampaye nyuma yo kumva amagambo agize iyi ndirimbo. Ni moto nziza nifashisha mu bikorwa byanjye bya buri munsi.'

    Cedrick asanzwe ari umwarimu wigisha kubyina umuco Nyarwanda, akaba kandi Intore yo mu Itorero Inganzo Ngari bitegura gukora igitaramo muri Kanama 2023.

    Mu ntego afite, harimo gukora ibihangano byinshi afatanyije n'umukunzi we Queen.


    Angel Queen yahaye moto umukunzi we nyuma y’uko anyuzwe n’indirimbo ‘Neza’ yakorewe 


    Byari ibyishimo by’agahebuzo ubwo Angel Queen yambikwaga impeta y’urukundo 


    Cedrick yahaye ururabo umukunzi we mu kwerekana urukundo yamukunze 

    Basezeranye imbere y’amategeko biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko 


    Angel Queen abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze igihe ari mu munyenga w’urukundo na Cedrick 


    Cedrick avuga ko hari byinshi yashingiyeho yiyemeza kubana akaramata n’umukunzi we 


    Angel Queen asanzwe akunda umuziki, biri mu byatumye umukunzi we atekereza kumuhimbira indirimbo 

    Cedrick asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo, akanazaririmba-Asanzwe kandi ari umwarimu wigisha kubyina umuco Kinyarwanda mu bigo by’amashuri

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NEZA’ YA CEDRICK NA QUEEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129958/cedrick-wo-mu-inganzo-ngari-yahawe-impano-ya-moto-numukunzi-we-nyuma-yindirimbo-yamukoreye-129958.html

  • U Bufaransa: Batatu bahagarariye u Rwanda mu… – #rwanda #RwOT

    Tuyisenge Olivier asanzwe ari umusizi ukomeye, wagiye ashyira hanze ibisigo binyuranye, ni mu gihe Maniraguha Carine ari umwe mu banyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi, ukomeje kwagura urugendo rwe rw'ubusizi, hari kandi Irakoze Jean, umunyarwenya wo mu Burundi ariko utuye mu Rwanda.

    Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, ku wa 15 Gicurasi 2023 kugeza ku wa 23 Gicurasi 2023. Uru rugendo barukoze babifashijwemo na RAI (Rwanda art initiative), Institut Francais, ku butumire bwa Theatre de la ville Paris iyobowe na Bwana Emmanuel Demarcy Mota.

    'Formation Theatre Europe Africain' isobanurwa nk’igikorwa kigamije kwifashisha ubusizi mu kuba waganira n’umuntu, wamushimisha cyangwa wamuvura zimwe mu ndwara yaba afite, bigendanye no kuba umuntu yabura umwitaho.

    Ni umushinga wa 'La Ville de Paris' watangiriye i Kigali, aho abahanzi, ndetse n’abasizi bahuguwe ku kuntu bakwiriye kwitwara ku rubyiniro.

    Nyuma bashyizwe mu byiciro birimo icy’aho umusizi yicara akaganiriza abantu banyuranye, ashingiye ku buvanganzo. Igice cya mbere kigizwe n’aho umusizi ahura n’uwo muntu ufite ikibazo bakaganira, bakibwirana, bakamenyana.

    Mu gice cya kabiri, umusizi ahitamo igisigo cyo kubwira uwo muntu bitewe n’uko amubona. Mu gice cya gatatu, umusizi amera nk’umuganga akandikira imiti uwo muntu akamubwira nk’igisigo runaka ashobora kumva, indirimbo y’umunyamuziki runaka yakumva n’ibindi aba atekereza ko byamufasha. Mu gice cya kane, umusizi asezerera uwo muntu baba bari kumwe.

    Umusizi Tuyisenge yabwiye InyaRwanda ko ubu buvuzi bwifashishije ubusizi babukoreye mu bice bitandukanye byo mu Bufaransa ‘nk’uko twabikoze i Kigali’.

    Yavuze ko muri uru rugendo bahahuriye n’abandi bantu batandukanye, kandi ni umushinga uzakomeza. Ati “Ni umushinga duteganya ko uzakomeza kugirango ugende ufasha abantu batandukanye. Ni umushinga urimo ibihugu bitandukanye nk’u Butaliyani n’ibindi bihugu byahuje imbaraga.”

    Uyu mushinga wajyanishijwe no kureba uko ikinamico yo muri Afurika yahuzwa n’iyo mu Burayi, bagakora ikintu kimwe cyangwa se Isi imwe, kuko ubuhanzi ni ikintu kimwe muri rusange.

    Muri rusange, aba bari baserukiye u Rwanda bize byinshi birimo uko bakinana amarangamutima, uko bitwara ku rubyiniro, uko bavura abantu bifashishije ubusizi n’ibindi binyuranye. 


    Tuyisenge avuga ko bashyize imbere kugaragaza uburyo ubusizi ari umuti wihariye mu kuvura ibikomere bya bamwe 


    Mu gihe cy’icyumweru kimwe, abari bahagarariye u Rwanda, bahuye n’abantu banyuranye bungurana ibitekerezo


    Abasizi bagaragaza ko bashaka kwagura ibi bikorwa bikazagera no mu bindi bihugu


    Abitabiriye iki gikorwa baganiriye ku guhuza ikinamico yo muri Afurika n’i Burayi, cyane ko ubuhanzi ari bumwe ku Isi yose


    Abasizi bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu bahuriye ku rubyiniro bagaragaza uburyo ubusizi bwakifashishwa mu buvuzi


    Tuyisenge Olivier ari kumwe na Carine Maniraguha baserukiye u Rwanda mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa 


    Abasizi bagiye baganira n’abantu mu matsinda, bakumva ibihe banyuramo, hanyuma bakabagira inama y’icyo bakora 


    Buri wese waganiriye n’umusizi, yamubwiye ibihe anyuramo mu buzima bwa buri munsi n’uko asanzwe abyitwaramo



     

    KANDA HANO WUMVE IGISIGO 'AGASARO' CY'UMUSIZITUYISENGE

     “>

    KANDA HANO WUMVE IGISIGO ‘NK’UMUSAZI’ CYA CARINE MANIRAGUHA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129955/u-bufaransa-batatu-bahagarariye-u-rwanda-mu-kwifashisha-ubusizi-mu-buvuzi-amafoto-129955.html

  • Ibitego 571 – Uduhigo n’imibare byaranze sham… – #rwanda #RwOT

    Amezi asaga icyenda niyo shampiyona y’u Rwanda itwaye kugira ngo ikipe ya APR FC yegukane igikombe cya shampiyona, Rutsiro FC na Epoir FC zimanuke mu cyiciro cya kabiri. Shampiyona y’u Rwanda 2022-23 yatangiye tariki 19 Kanama 2022, isozwa tariki 28 Gicurasi 2023.

    Yari shampiyona ikomeye amakipe menshi yakwirahira, ndetse ikaba Shampiyona yagoye amakipe menshi yaba ayishoboye n’ayatishoboye. Nk’ibisanzwe amakipe 16 niyo yitabiriye shampiyona, harimo amakipe ya Rwamagana City na Sunrise FC zari zazamutse mu cyiciro cya mbere.

    Tugiye kurebera hamwe imibare yaranze imikino 240 igize shampiyona, isize APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 21 mu myaka 30 imaze. 

    Mu mikino 240 yakinwe, habonetsemo ibitego 571, bivuze ko ku mukino habonekamo ibitego 2.36. Muri iyi mikino, habonetsemo amakarita 22 y'umutuku, harimo amakarita 10 yo mu mikino ibanza.  Rayon Sports niyo yatangiye umukino ikanawusoza yatsinze (W/W) inshuro nyinshi, ikaba yarabikoze mu mikino 13, APR FC ibikora imikino 12.

    APR FC niyo kipe yegukanye igikombe cya shampiyona, kiba igikombe cya kane yegukanye yikurikiranya 

    Rutsiro FC niyo kipe yatsinze imikino micye (2) aho igice cya mbere cyarangiraga yatsinze, ndetse ‘igice cya kabiri igakomerezaho. Umukino wa Sunrise FC na Rwamagana City wo ku munsi wa 13 wa shampiyona warangiye ari ibitego 5-2 n’umukino w’umunsi wa 30 wahuje Mukura na Musanze FC warangiye ari ibitego 3-4, niyo mikino yabonetsemo ibitego byinshi (7).

    Igitego cya Bryan Ssali yatsinze Police FC, ni cyo cyafanguye shampiyona, kikaba cyarabonetse ku munota wa 5. Igitego cya Yawanendji Malipangou yatsinze Rayon Sports, ni cyo cyasoreje ibitego by’imikino ibanza.

    Victory Murdah ukinira ikipe ya Gorilla FC niwe watsinze igitego gisoza shampiyona, ubwo APR FC yatsindaga Gorilla FC ibitego 2-1. Igitego cya Namanda Luke Wafula wakiniraga Musanze FC ni cyo kihuse muri shampiyona ubwo Mukura yatsindaga Musanze FC ibitego 3-2., iki gitego kikaba cyarabonetse ku isegonda rya 13.

    Onana wa Rayon Sports niwe wasoje afite ibitego byinshi 16, asimbuye Tchabalala Hussain wari umaze igihe ariwe utahana iki gihembo 

    Umunsi wa kane wa shampiyona niwo wabonetsemo ibitego byinshi bigera kuri 30, icyo gihe Police FC ikaba ariyo itarabonye igitego kuri uwo munsi, nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-0. Umunsi wa 11 wa shampiyona niwo wanonetseho ibitego bike, bigera ku 10.

    Ikipe ya APR niyo yatsinze ibitego byinshi bigera kuri 52, ikurikirwa na Kiyovu Sports ifite ibitego 46. As Kigali niyo kipe yatsinzwe ibitego bike (23) ikurikirwa na APR FC yatsinzwe 26.  Espoir FC niyo kipe yatsinzwe ibitego byinshi (49), ikurikirwa na Marine FC yatsinzwe ibitego (47). Etincelles FC niyo kipe yatsinzwe ibitego byenda kugana n’ibyo yatsinze kuko yatsinze ibitego 41 itsindwa 45.

    Etincelles FC na APR FC nizo kipe zatsinzwe imikino mike yo mu rugo (1). As Kigali, Kiyovu Sports na Bugesera FC nizo za kabiri zatsinzwe imikino mike (3). Kiyovu Sports na APR FC nizo kipe zatsinzwe imikino micye yo hanze (2) mu gihe Espoir FC yatsinzwe 13.

     

    Etincelles FC ni imwe mu makipe yaranze shampioyna, nyuma yo kwihagararaho mu rugo, ikipe zikajya zijyayo zikandagira 

    Amakipe 4 gusa ni yo yayoboye urutonde rwa shampiyona aho APR FC na Rayon Sports zayoboye urutonde rwa shampiyona iminsi 10, Kiyovu Sports inshuro 8 naho As Kigali iyobora iminsi 2 gusa. APR FC niyo kipe yakoze amateka, kuko yayoboye urutonde rwa shampiyona mu mikino yo kwishyura gusa, aho yabikoze inshuro 10 mu minsi 15 igize shampiyona.

    Kiyovu Sports, APR FC, Gasogi United, Musanze FC, Bugesera FC, Rutsiro FC na Espoir FC niyo makipe yahinduye abatoza muri iyi  Shampiyona, mu gihe Rutsiro FC ariyo kipe yatojwe n’abatoza benshi (4).

    Andre Onana ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi bigera kuri 16. Mbonyumwami Taiba niwe mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mikino yo kwishyura bigera ku icumi, akurikirwa na Onana na Nizeyimana Jean Claude wa Rutsiro FC bafite ibitego 9, Mugisha Didier akagira ibitego 8.

    Kuva shampiyona y’u Rwanda yagirwa amakipe 16, ni bwo bwa mbere irangiye ikipe ya mbere ifite amanota macye 63, usibye umwaka w’imikino 2020-21 shampiyona yabaye mu matsinda, no mu 2019-2020 shampiyona yakinwe iminsi 23.

    Kuva shampiyona y'u Rwanda yabaho, ni bwo ikipe yamanuka mu cyiciro cya kabiri ifite amanota agera kuri 30, iyo ikaba ari ikipe ya Rutsiro FC

    Iyi shampiyona yaranzwe no kwegerana cyane, aho amakipe yari afite ibyiciro 4 by’amanota, icyiciro cya 60, icyiciro cya 40, icyiciro cya 30, n’icyiciro cya 10

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129936/ibitego-571-uduhigo-nimibare-byaranze-shampiyona-yu-rwanda-2022-23-129936.html

  • The Ben, Munyanshoza na Massamba basusurukije… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mwiherero wamaze iminsi itatu (Kuva tariki 27 Gicurasi 2023 kugera tariki 30 Gicurasi 2023), uhuza abanyamuryango barenga 400 batuye muri Ameirka na Canada, baganira ku gukomeza kugira uruhare mu kwiyubakira u Rwanda.

    Uyu mwiherero waranzwe n'ibiganiro byatanzwe n'abarimo Umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri Amerika ya ruguru, Amb. Mathilde Mukantabana; Ambasaderi Claver Gatete uhagarariye u Rwanda muri Loni; Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada Prosper Higiro; 

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène; Jean Damascène Rugaba ukuriye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Amerika; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Yves Iradukunda n'abandi.

    Ubwo yatangizaga uyu mwiherero, Amb. Mukantabana yashimiye abawitabiriye, agira ati 'Iyo ubona inyota, umuhate n'ubushake abantu bari hano bashyizemo kugira ngo bahabe cyangwa ngo uyu mwiherero ushoboke, wongera kumva ibyiza byo kuba umunyarwanda.'

    Mu kiganiro ‘Ishusho mbonera y'umuryango n’uruhare rwa Diaspora mu kubaka igihugu’, Amb. Claver Gatete yabwiye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi ko kubera icyerekezo u Rwanda rufite ruri gutera imbere mu nzego nyinshi. Ati 'Mu bukungu duhagaze neza, ntiturajya munsi y'igipimo cya IMF (Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari).'

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro, we yavuze ko Abanyarwanda batuye muri Canada na USA bakwiye kurushaho kwihuza bakizerana kugira ngo ibikorwa bakora byabo bibashe kubateza imbere no guteza imbere igihugu cyabo.

    Ni mu gihe, Hon. H.C Prosper Higiro yatanze kiganiro “Guteza imbere ubufatanye bwa kominote y'Abanyarwanda batuye mu majyaruguru y'Amerika mu nzira yo kubaka igihugu hubakiwe ku rugero rwiza rwatanzwe na RPF Inkotanyi mu guteza imbere ubufatanye kw'Abanyarwanda bose.'

    Prosper Higiro yavuze ko 'Mu bintu bikomeye RPF Inkotanyi yagejeje ku gihugu cyacu cy’ u Rwanda harimo ubumwe, umutekano wabo n'iterambere ryabo.' Ati 'Kandi ibi yabikomeyeho kuva yashingwa, intego yabo ni Ubumwe bw'abanyarwanda.'

    Abanyarwanda ba RPF Inkotanyi bitabiriye uyu mwiherero wamaze iminsi itatu banasusurukijwe n'abahanzi barimo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben. 

    Uyu mugabo yabaririmbiye indirimbo zirimo nka 'Habibi' yasohotse ku wa 24 Ukwakira 2017, aho imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 1. Iri mu ndirimbo ze zakunzwe.

    The Ben yakoze mu nganzo anabaririmbira indirimbo 'Thank you' yakoranye n'umuhanzi mugenzi we Tom Close, yasohotse ku wa 23 Ukwakira 2017, aho imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 5. Ubwo yari imbere y'abanyamuryango ba RPF, The Ben yavuze ko yishimiye kubataramira.

    Munyanshoza uzwi cyane mu ndirimbo zijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahagarutse mu Rwanda mu mpera za Mata.

    Amaze kwifatanya n'abanyarwanda batuye muri Arizona mu bikorwa binyuranye, yagiye muri Oregon, Seatle Washington, muri Leta ya Maine aho yaririmbiye abanyamuryango ba RPF. 

    Anategerejewe mu bikorwa byo gutaha urwibutso rwa Maine, ku wa 3 Kamena 2023. Aherutse kubwira InyaRwanda ati 'Kugeza ubu iyo niyo gahunda y'urugendo mfite muri Amerika, ariko ishobora kongerwaho ikindi gihe.'

    Muri uyu mwiherero wa RPF, Massamba Intore yaririmbye indirimbo ze nyinshi zubakiye ku gukunda Igihugu. Hari amafoto yasohotse amugaragaza yishimanye n'abarimo Amb. Mathilde, Minisitiri Bizimana n'abandi.


    Munyanshoza Dieudonne ari kumwe na The Ben nyuma yo gususurutsa abanyamuryango ba RPF batuye muri Amerika na Canada 


    Massamba umaze gutaramira muri Amerika mu bihe binyuranye, yagaragarijwe urukundo muri uyu mwiherero- Aha yacinyaga akadiho ari kumwe na Amb. Mathilde


    Ibyishimo byari byose ku banyarwanda batuye muri Amerika na Canada bahuriye mu mwiherero 


    Amb. Claver Gatete yagaragarije abanyamuryango ba RPF, urugendo rwo kwiyubaka rw’ubukungu bw’u Rwanda


    Abarimo Minisitiri, Dr Bizimana banyuzwe n’inganzo ya Massamba Intore yisunze indirimbo ze zinyuranye zigaruka ku gukunda Igihugu














    Uwimana Razia uherutse guhabwa ishimwe ku bw’ibikorwa bihindura ubuzima bw’abandi akorera muri Amerika no muri Canada-Aha ari kumwe na Ally Soudy witegura gukorera igitaramo i Kigali 


    Uwimana ari kumwe n’umunyamuziki Massamba Intore wataramiye abatuye muri Amerika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129942/the-ben-munyanshoza-na-massamba-basusurukije-abanyamuryango-ba-rpf-muri-amerika-amafoto-129942.html