Ikipe ya Bumamuru FC yo mu Burundi yategetswe kwishyura umukinnyi w’umunyarwanda, Ally Niyonzima miliyoni 12 z’Amarundi kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.
Ally Niyonzima yari yasinyiye amazerano y’umwaka umwe Bumamuru FC, byari ukuyikinira umwaka w’imikino wa 2022-23.
Nyuma yo kubona ko ibyo yemerewe batazabasha kubibona, iyi kipe yahisemo gusesa amasezerano ye ariko babikora mu buryo binyuranyije n’amategeko.
Ubwo yasinyiraga iyi kipe yari yemerewe umushahara wa miliyoni z’amafaranga y’Amarundi ariko bikavugwa ko ikipe izajya imuhemba miliyoni imwe indi akayihembwa n’abemeye kumugura.
Bivugwa ko yahembwe amezi 2 ya mbere, andi abiri yakurikiyeho ahabwa igice ari nabwo ikipe yaje guhagarika amasezerano ye.
Nyuma yo kwitabaza FIFA, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ryanzuye ko iyi kipe igomba kwishyura Ally Niyonzima umushahara w’amezi yari asigaje ku masezerano ye.
Mu mpera z'umwaka wa 2019 nibwo Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko yamaze gusinyana amasezerano y'ubufatanye hagati yayo n'ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy' u Bufaransa.
Ni Amasezerano yasinywe agomba kumara imyaka itatu, akaba yari agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw'u Rwanda ndetse cyane cyane kwerekana ibikorerwa mu Rwanda binyize muri Visit Rwanda.
Muri bimwe byari bikubiye muri ayo masezerano harimo kuba icyayi cy'u Rwanda ndetse n'ikawa y'u Rwand ari byo byonyine rukumbi bizajya bicururizwa kuri Stade Parc de Prince ya Paris Saint Germain, ibi bakaba byari ku rwego rwo gutuma u Rwanda rumenyekana biruseho.
Muri aya masezerano kandi harimo n'icyiswe 'La Semaine du Rwanda à Paris' bivuze Icyumweru cy'u Rwanda i Paris.
Icyo gihe umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Kamanzi akaba yarasobanuye ko buri mwaka Abanyarwanda bazajya bajya muri icyo gihugu bakagaragaza ibyo bakora, byaba ibijyanye n'imyenda, ubukorikori ndetse n'ibindi mu rwego rwo kumenyekanisha igihigu n'ibibakorerwa.
Aya amaezerano yageze ku musoza mu mwaka wa 2022, gusa nyuma y'ibiganiro by'impande zombi aya masezerano yongereweho indi myaka itatu kugeza mu mwaka wa 2025.
Mu kwishimira aya masezerano ku mpamde zombi, kuwa kabiri w'iki cyumweru umuyobozi wungirije w'ikigo cy'igihugu cy'Ubukerarugendo, Nelly Mukazayire yahuye n'umuyobozi w'ikipe ya PSG, Nasser Al Khelaifi.
Uyu muhuro wabereye mu gihugu cy'u Bufaransa ndetse kandi hari na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura.
Binyuze ku rubug rwa Twitter, RDB yatangaje ko yishimiye uwo muhuro w'abayobozi wari ugamije kuganira ku bufatanye bw'impande zombi dore ko haherutswe kongerwa amasezerayo y'ubufatanye.
Nelly Mukazayire akaba umuyobozi wungirije wa RDB yatangaje ko bishimiye ubu bufatanye bwo guteza imbere ubukerarugendo ndetse na siporo muri rusange binyuze muri Tembera u Rwanda cyangwa Visit Rwanda.
Ubu bufatanye bushingiye mu bukerarugendo bwiyongeraho ishuri ry'umupira w'amaguru rya PSG riri mu Rwanda mu karere ka Huye rifite ibyiciro by'abakinnyi bato uhereye ku myaka 11 mu bahungu n'abakobwa.
Iri shuri ryigisha umupira w'amaguru rya PSG mu Rwanda kandi riritegura amarushanwa ahuza amashuri yose ya PSG ari hirya no hino ku Isi rigomba kubera mu Bufaransa riri muri uku kwezi kwa Kamena.
Amasezerano hagati y'u Rwanda ba Paris St Germain binyuze muri Visit Rwanda biteganyijwe ko azageza mu mwaka wa 2025.
Tariki ya 31 Gicurasi buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n'abanya-Senegali batuye mu Rwanda, kwibuka no guha icyubahiro Capt Mbaye Diagne, wagize uruhare mu kurokora Abatutsi benshi ubwo yari mu butumwa bw'amahoro mu 1994 .
Yagize ati 'Bariyeri yari Peyaje niyo yari mbi cyane, iraduhagarika bati muvemo batangira no kujya bohereza amahiri bashaka kuyadukubita mu mitwe, ariko Kapiteni Diagne yari arimo ahita asohoka ati ntihagire umuntu n'umwe mukoraho, aba bantu ni twebwe tubajyanye ntawe ufite uburenganzira bwo kubakoraho. Ahita azamura amaboko ati murabica ari uko munyuze ku mubiri wanjye.'
Gusheta ubuzima bwe ku batutsi kugira ngo baticwa, bifatwa nk'urufatiro rw'umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda na Senegale nkuko bishimangirwa na Ambasaderi wa Senegali mu Rwanda Doudou Sow.
Ati'Iteka ryose izina ryawe rizahora mu mateka y'iki gihugu. Kandi ibigwi byawe byubakiweho umubano utajegajega hati y'u Rwanda na Senegal.'
Yacine Mar Diop umugore wa nyakwigendera Kapiteni Mbaye Diagne, avuga ko ibikorwa nk'ibi byo kumuzirikana bituma yifuza kurushaho kumenya byinshi ku mugabo we ubwo yari mu Rwanda, ariko kandi ngo ni ishema ku izina ry'umuryango.
Ku ruhande rw'u Rwanda, ngo iki n'ikimenyetso kigaragaza ko iyo umuryango mpuzamahanga urwanirira Abatutsi, nta Jenoside yari kuba, ari nayo mpamvu abagize ibikorwa byihariye, U Rwanda rutazahwema kubaha icyubahiro bakwiye. Uyu ni Madam Munezero Clarisse Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda.
Ati 'Ni igikorwa dufata nk'igikorwa cy'ubutwari, kuko ni umuntu umwe muri bacye bagaragaje bagaragaje ubutwari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akabasha gukiza abahigwaga icyo gihe. Iyo twaje aha tuba twifatanya n'igihugu cya Senegale kugira ngo tumwibuke ariko Atari we wenyine twibuka, ahubwo twibuke muri rusange na Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko tugaragaza yuko iyo tugira abantu b'intwari benshi jenoside yari kuba yahagaritswe.'
Kapiteni Mbaye Ndiagne mu muhango wabaye 19 Gicurasi 2016, umugore we yashyikirijwe umudari w'ishimwe na Ban Ki moon wari umunyabanga mukuru wa Loni. Mbere yaho gato Muri Nyakanga 2010, umugore we n'abana be babiri bari bahawe igihembo na Perezida Kagame wabahaye umudari w''Umurinzi'.
Capt Mbaye Diagne yashimiwe ubutwari yagize akurokora Abatutsi muri 1994Yacine Mar Diop umugore wa nyakwigendera Capt Mbaye Diagne.
Inama y'abakuru b'ibihugu by'akarere ka Africa y'iburasirazuba bihuriye mu muryango wabyo, EAC, yabereye i Bujumbura yemeje ko ingabo z'uwo muryango ziri muri DR Congo zongerewe manda y'amezi atatu.
Mu ntangiriro z'ukwezi gushize Perezida Félix Thisekedi ari muri Botswana yatangaje ko babona hari 'umubano hagati y'umutwe w'ingabo z'akarere k'Afurika y'uburasirazuba n'abaterabwoba ba M23'.
Manda y'umwaka umwe y'izi ngabo yari kurangira kuva none tariki 01 Kamena. Icyo gihe Tshisekededi yari yavuze ko 'niba kuri iyo tariki tubona ko inshingano [zazo] zitagezweho, tuzafata icyemezo cyo guherekeza uyu mutwe waje gutabara Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu cyubahiro'.
Mu myanzuro y'inama yo kuwa gatatu i Bujumbura harimo uvuga ko abakuru b'ibihugu bashimiye Tshisekedi 'kwemera ko hongerwa amasezerano y'izi ngabo kugera muri Nzeri(9)'.
Nyampinga wa Tanzania 2006, Wema Sepetu wakundanyeho n’umuhanzi Diamond Platnumz, yavuze ko hari igihe cyageze yumva ya kwiyahura kubera ubwamamare.
Uyu mukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, ahamya ko Isi y’imyidagaduro yamubanye umubirizi kuva 2006 yakwambikwa ikamba rya Nyampinga wa Tanzania 2006.
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi yabanye n’umutwaro utoroshye wo kuba icyamamare kuko ubuzima bwatangiye kujya ku ka rubanda, ibintu bibi bikaba ari byo avugwaho gusa.
Ati 'Kuva 2006 kugeza uyu munsi mpora ku gitutu. Ibintu bibi byinshi bihora bimvugwaho na bike byiza n’ibyo nagezeho. Abantu benshi bazi ko ndi umunyantege nke ariko babaye bari mu mwanya ndimo, bakabaye barapfuye kera.'
Wema yakomeje avuga ko kubera icyo gitutu yabayemo, ibintu bibi bimuvugwaho yageze igihe atekereza no kuba yakwiyambura ubuzima.
Ati 'Hari igihe cyageze numva nafata imyanzuro mibi irimo no kwiyambura ubuzima, ariko ku rundi ruhande nkumva ijwi ririmo rimpa gasopo rimbuza kubikora.'
Ni umukobwa wanyuze muri byinshi nk’uko yagiye abigarukaho mu bihe byashize harimo gukuramo inda 2 z’uwari umukunzi we n’umukinnyi wa filime witabye Imana, Steven Kanumba.
Yigeze kugaruka no ku buryo igihe yari mu rukundo na Diamond uyu muhanzi yajyaga amuhohotera, akumukubita rimwe yigeze no kumutera uruguma ariko akaba atamurega kubera ko yumvaga amukunze.
Ubu uyu mukobwa ari mu rukundo n’umuhanzi wo muri Tanzania, Whozu bamaze umwaka urenga bakundana.
Wema Sepetu yahishuye ko hari igihe cyageze yumva yakwiyahura
Abategetsi bo muri Ukraine bavuga ko abana babiri n'umuntu mukuru bapfuye, naho abandi bantu babarirwa mu icumi barakomereka, mu gitero gishya cya misile cya nijoro Uburusiya bwagabye ku murwa mukuru Kyiv.
Uburusiya bumaze igihe bugaba ibitero byo mu kirere ku murwa mukuru wa Ukraine mu buryo buhoraho, bukoresheje ibisasu bya misile n'indege nto zitarimo umupilote zizwi nka drone.
Iki gitero gishya cyabereye mu turere twa Desnyanskyi na Dniprovskyi two mu burasirazuba bwa Kyiv.
Abategetsi bo muri Ukraine bavuze ko amakuru ku bapfuye n'abakomeretse ashingiye ku makuru y'ibanze.
Ubutegetsi bwa gisirikare bw'umujyi wa Kyiv bwanditse ku rubuga rwa Telegram ko umwe muri abo bana yari afite hagati y'imyaka 5 na 6, mu gihe undi yari afite hagati y'imyaka 12 na 13. Bombi bari bari mu karere ka Desnyanskyi.
Iki gitero kibaye icya kane muri iki cyumweru, ndetse kibaye nyuma yuko mu kwezi gushize kwa Gicurasi (5) Uburusiya bwagabye ibitero 17 byose hamwe ku murwa mukuru wa Ukraine â” byinshi muri byo byabaye nijoro, uretse ko nibura kimwe muri byo cyabaye ari ku manywa.
Amashusho yatangajwe n'abategetsi ba gisirikare bo muri Ukraine agaragaza amatsinda y'abakora ubutabazi yita ku bantu, ndetse no ku nyubako zangiritse.
Mu butumwa butandukanye bwo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane bwo ku rubuga rwa Telegram, umukuru w'umujyi wa Kyiv Vitali Klitschko yavuze ko 'urukurikirane rw'ibiturika' rwabayeho muri uwo mujyi, ndetse ko abakora ubutabazi bakomeje guhangana n'ibisigazwa byahubutse, hamwe n'imiriro.
Yavuze ko abantu 14 bakomeretse â” icyenda muri bo bajyanwe ku bitaro.
Hagati aho, abategetsi bashyigikiwe n'Uburusiya bo mu karere ka Luhansk mu burasirazuba bwa Ukraine, kigaruriwe n'Uburusiya, bavuze ko ku wa gatatu abantu batanu bishwe naho abandi 19 bakomeretswa n'igisasu cya Ukraine cyagabwe ku murima wororerwamo ibiguruka.
Uyu Munyamerikakazi ni umwe mu bakibwira ko igihugu cye ari umupolisi utegeka isi uko igomba kubaho, by'umwihariko Afrika ikaba igomba kumvira amabwiriza y'Amerika nta kundi gutekereza!
Madame Samantha, urinda uhuzagurika mu bibazo bya Kongo, utanga amategeko nk'aho icyo gihugu ari imwe muri leta zigize Amerika, waretse Abanyafrika ubwabo basesenguye neza umuzi w'ibyo bibazo, ndetse banatangiye kubishakira umuti, bagakora mu bwisanzure?!
Ibiganiro hagati y'ingabo za leta na Rapid Suppory Forces, byatangiye muri Arabie Saoudite mu ntangiriro za Gicurasi byemeza amasezerano yo kurinda abasivile ariko ntiyigeze yubahirizwa inshuro ebyiri.
Ingabo za leta na RSF bari bemeye kongera amasezerano yo guhagarika intambara mu gihe cy'icyumweru iminsi itanu mbere yuko irangira ku wa Mbere.
Impande zombi zarenze ku masezerano bituma havuka impungenge ko ihohoterwa rimaze igihe rishobora guhungabanya ibindi bihugu byo mu karere.
Abaturage bavuze ejo ku wa Kabiri, imirwano ikaze yabereye mu Majyepfo ya Khartoum no muri Omdurman hafi y'Uruzi rwa Nil.
Raporo ya LONI yo ku wa 28 Gicurasi yagaragaje ko abasaga 1.4 bamaze gukurwa mu byabo n'intambara yo muri Sudani kuva muri Mata ubwo imirwano yuburaga.