Category: Uncategorized

  • Videwo ya Weekend: Amashusho ya kapiteni Rwatubyaye Abdul ateruye igikombe yegukanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy'Amahoro igitwaye APR FC, mu mukino wabereye i Huye.

    Kapiteni w'iyi kipe ya Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yaje gushyira hanze amashusho ateruye iki gikombe.

    Source : https://yegob.rw/videwo-ya-weekend-amashusho-ya-kapiteni-rwatubyaye-abdul-ateruye-igikombe-yegukanye/

  • Birababaje: Hasohotse inkuru mbi ku bakunzi ba Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya koko umunyarwanda ni we wabivuze ukuri ngo ntabyera ngo nde mu gihe abakunzi ba Rayon Sports bari mu byishimo hasohotse inkuru itaryoheye amatwi yabo.

    Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye ikipe ya APR FC igitego kimwe mu karere ka Huye mu mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro wari witabire n'abantu benshi cyane baturutse hirya no hino mu Rwanda maze yegukana iki gikombe yari maze imyaka urindwi itegukana.

    Inkuru yatashye mu bakunzi ba Murera ubwo umutoza wabashije muri byinshi ndetse akabageza kubyo bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports batatekerezaga yatangazaga ko agiye gusohoka muri iyi kipe y'ubukombe mu Rwanda.

    Mu magambo y'umutozo mukuru wa Rayon Sports Haringingo Francis yagize ati:' Ngiye gushyira umutima ku gushaka ikipe yo hanze y'u Rwanda kuko maze igihe kinini hano. Kugumana na Rayon Sports biragoye ubu'.

    Uyu mutoza mukuru wa Rayon Sports wanayihesheje igikombe cy'Amahoro yatangaje ko atazigera akomeza gutoza iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda kandi mu by'ukuri yari umutoza wagaragaje ko yafashije ikipe ya Rayon Sports.

    Source : https://yegob.rw/birababaje-hasohotse-inkuru-mbi-ku-bakunzi-ba-rayon-sports/

  • Ifoto y’umunsi: Umutoza wa Rayon Sports yahamagaye umugore we maze amwerekana imbere y’imbaga y’abafana ba Rayon Sports bari bari kwishimira igikombe bambuye APR FC (Ifoto bateruranye igikombe) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports yahamagaye umugore we maze amwerekana imbere y'imbaga y'abafana ba Rayon Sports bari bari kwishimira igikombe bambuye APR FC.

    Ubwo Rayon Sports yegukanaga igikombe cy'Amahoro, Umutoza Haringingo Francis yaje guhamagara umufasha we maze baterurana igikombe.

    Ifoto bateruranye igikombe, ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-umutoza-wa-rayon-sports-yahamagaye-umugore-we-maze-amwerekana-imbere-yimbaga-yabafana-ba-rayon-sports-bari-bari-kwishimira-igikombe-bambuye-apr-fc-ifoto-bateruranye-igikombe/

  • Umunyamakuru w’imikino ukunzwe hano mu Rwanda yagaragaye arimo kurira inyama muri sitade mu gihe abandi bari bahanze amaso Rayon Sports yandagaza APR FC – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo abakunzi ba ruhago bari bahanze amaso umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro, umunyamakuru w'imikino ukunzwe hano mu Rwanda, Faustinho Simbigarukaho ukorera Ishusho TV, yagaragaye arimo arira imyama muri sitade.

    Uyu mu nyamukuru yamenyekanye cyane agikorera kuri Radio/TV10 aho yavuye ajya ku Ishusho TV akoreraho ubu.

     

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wimikino-ukunzwe-hano-mu-rwanda-yagaragaye-arimo-kurira-inyama-muri-sitade-mu-gihe-abandi-bari-bahanze-amaso-rayon-sports-yandagaza-apr-fc-videwo/

  • Ari gusubira ibwana! Itoto ry’umuhanzi Butera Knowless rikomeje gufata bugwate imbuga nkoranyambaga (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itoto ry'umuhanzi Butera Knowless rikomeje gufata bugwate imbuga nkoranyambaga.

    Butera Knowless akomeje gusaza imbuga nkoranyamaga nyuma y'uko agaragaye mu mashusho ubona ko ari agakumi.

    Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu muhanzikazi yari arimo kuririmba indirimbo ya Nel Ngabo ubonako mu mashusho uyu muhanzikazi agaragara nk'agakumi kandi bizwi koa kuze.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/ari-gusubira-ibwana-itoto-ryumuhanzi-butera-knowless-rikomeje-gufata-bugwate-imbuga-nkoranyambaga-videwo/

  • Twaganiriye! Amarangamutima ya Perezida wa Ra… – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2023 aho Rayon Sports yegukanye iki gikombe itsinze APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ngendahimana Eric.

    Abajijwe uburyo bakiriye igikombe cy’Amahoro, Perezida Uwayezu yavuze ko bishimye cyane bigendanye n’uko bakoze. Yagize ati: “Birumvikana twurishimye, kuko habayeho urugendo rurerure, imyaka itatu nari mazemo, byari bigoye, ariko nagendaga nubaka njye na Komite”.

    “Umwaka wa mbere twabaye aba karindwi muri shampiyona, umwaka wa kabiri tuba aba kane muri shampiyona, tuba aba gatatu mu gikombe cy’Amahoro, none umwaka wa gatatu tubaye aba gatatu. Ndishimye rero kuko abakinnyi barakoze, ubuyobozi bwarakoze, ndetse n’abafana muri rusange.”

    Abajijwe ku bijyanye n’ibihe ikipe itwaye igikombe irimo, yavuze ko bari biteguye neza ibibazo bahuye nabyo ntacyo byari kubagira. Ati: “Twatangiye neza igikombe cy’Amahoro dutsinda,  tutaragera muri ibyo bibazo.

    Ibibazo byabayeho kandi tubyitwaramo neza. Ntabwo ndi umubeshyi, abakinnyi nanjye nababwiye uko ibintu bimeze mbereka ko igikomeye ari ugutwara igikombe, none ubu turagitwaye, igisigaye ni ugusozanya nabo kuva ku wa Mbere.”

    Tariki 24 Ukwakira 2020, ni bwo Uwayezu Jean Fidele yatorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports, akaba asigaranye manda y’umwaka umwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130126/twaganiriye-amarangamutima-ya-perezida-wa-rayon-sports-uwayezu-wegukanye-igikombe-cya-mber-130126.html

  • Ohh Rayooon! Minisitiri Mimosa yashimiye Rayo… – #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yegukanye igikombe cya 10 cy’Amahoro itsinze APR FC igitego kimwe ku busa. Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kamena, ubera kuri sitade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye.

    Aya makipe yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu 2016, nabwo APR FC ikaba yaratsinzwe na Rayon Sports igitego kimwe ku busa.

    Uyu mukino urangiye, habayeho umuhango wo gushyikiriza igikombe ikipe ya Rayon Sports, igikombe bashyikirijwe n’ubundi na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju.

    Nyuma y’ibi byose, Minisitiri yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter, ashimira cyane Rayon Sports, dore ko ari cyo gikombe cya mbere cy’Amahoro Rayon Sports yegukanye ari Minisitiri wa Siporo. Yagize ati: “Ohh Rayooon mwarakoze cyane.”

    Rayon Sports nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro, izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, mu gihe APR FC izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League.

    Minisitiri Munyangaju ari mu bambitse imidari abakinnyi ba Rayon Sports, ndetse abashyikiriza n’igikombe 


    Kanda hano urebe ibirori bya Rayon Sports ubwo yegukanaga igikombe cy’Amahoro 

    “>

    Abakinnyi basazwe n’ibyishimo nyuma yo gutsinda umukino wa kabiri wikurikiranya i Huye 

    Hategekinama na Hakizimana bambaye imituku, baganira ku kazi bakoze mu izamu rya Rayon Sports 

    Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130124/ohh-rayooon-minisitiri-mimosa-yashimiye-rayon-sports-ku-gikombe-yegukanye-amafoto-video-130124.html

  • Rayon Sports itsinze APR FC yegukana igikombe… – #rwanda #RwOT

    nyuma y’imyaka 7 Rayon Sports idakora ku gikombe cy’Amahoro, yegukanye igikombe cy’umwaka w’imikino 2022-23 itsinze mucyeba wayo igitego kimwe kuba.

    ni umukino wabereye kuri sitade Mpuzamahanga y’akarere ka Huye aho umukino wari gutangira ku isaha ya saa 15:00 pm, ariko ukaza gutindaho iminota 20. uyu mukino wagiye kuba usanga umukino wari wahuje Mukura nayo yegukanye umwanaya wa 3 itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0.

    UKO UMUKINO WAGENZE

    90+3″ umukino urarangiye 

    abafana ba APR FC batangiye kwiheba ndetse bamwe barimo kwitahira 

    90″ umusifuzi yongeyeho iminota itatu

    dore uko igitego cyagiyemo: Luvumbu yarekuye ishoti

    Ishimwe Pierre awukuramo ariko nti yawugumana

    Ngendahimana ahita amusubya  

    Ngendahimana Eric ahita yigira kwishimira igitego

    79″ APR FC nayo ikoze impinduka Niyibizi Ramadhan yinjira mu kibuga asimbuye Mugisha Girbelt

    75″ Rayon SPORTS ikoze impinduka, Luvumbu ava mu kibuga Iraguha Hadji arinjira

    Ngendahimana Eric nyuma yo gutsinda igitego yagiye kwishimira hafi y’abafana be

    66″ Rayon Sports ikoze impinduka, Kanamugire Roger ajya mu kibuga asimbuye Raphael Osaluwe, naho APR FC ikuramo Bizimana Yannick, hinjiramo Mugunga Yves

    64″ APR FC ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira Ruboneka yari yohereje mu izamu, umupira usanga Mugisha ndetse na Nshuti Innocent bari imbere y’izamu bonyine, umupira bananirwa kuwushyira mu izamu

    60″ APR FC ikoze impinduka za mbere.

    Alain Kwitonda Bacca avuye mukibuga hinjira Ishimwe Anicet

    mu bakinnyi bari mu kibuga ubwo APR FC iheruka kwegukana igikombe cy’amahoro mu 2017, Nshiti Innocent niwe mukinnyi ukuri muri iyi kipe rukumbi

    52″ Rayon Sports ibonye kufura itewe na Luvumbu ku ikosa ryari rikorewe Ojera, umupira Ishimwe awukuramo umugoye uruhukira muri koroneri itagize icyo itanga

    45″ Reka twongere tubahe ikaze kuri sitade ya Huye, ahatangiye igice cya kabiri mu mukino uri guhuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC, aho igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports ifite igitego kimwe ku busa bwa APR FC

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

    45+2″ Igice cya mbere kirarangiye, amakipe akaba agiye kuruhuka Rayon Sports iyoboye n’igitego kimwe ku busa bwa APR FC

    45″ Umusifuzi yongeyeho iminota 2 gusa kugira ngo igice cya mbere kibe kirangiye

    39″ Igitego cya Rayon Sports

    Rayon Sports itsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Ngendahimana Eric, ku mupira Luvumbu ateye umunyezamu wa APR FC awukuramo ariko awushyira mu banzi, usanga Ngendahimana warimo gucaracara imbere y’izamu, ahita aterekamo.

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga


    Rwaka utoza Rayon Sports yungirije ‘mushatse mwajya kwicara hariya tugakina nta kibazo’

    Intangiriro z’urwicyekwe zatangiye APR FC ivuga ko itari bwicare aho Kiyovu Sports yari yicaye

    Abakinnyi ba Rayon Sports bakoreshejwe ku mukino, bicaye mu ntangiriro za sitade


    Abafana bakubise sitade barayuzura no hejuru

    27″Rayon Sports iri gucungira ku mipira y’imiterekano, mu gihe APR FC yo iri kurwana n’uburyo yatsinze igitego yinjiye mu rubuga rw’amahina

    18″Rayon Sports itsinze igitego umusifuzi avuga ko Ngendahimana Eric wari uteye mu izamu umupira wamugezeho yari yaraririye

    Rayon Sports

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Hategekimana Bonheur

    Rwatubyaye Abdul

    Mitima Isaac

    Mucyo Didier Junior

    Ganijuru Elie

    Ngendahimana Eric

    Raphael Osaluwe

    Luvumbu Heritier Nzinga

    Musa Esenu

    Ojera Joackiam

    Esomba Willy Leandre Onana

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje

    Ishimwe Pierre

    Fitina Omborenga

    Buregeya Prince

    Dieudonne

    Ishimwe Christian

    Mugisha Bonheur

    Ruboneka Bosco

    Mugisha Gilbert

    Alain Kwitonda

    Nshuti Innocent

    Yannick Bizimana

    11″ Mucyo Didier uruhande rwe rurugarijwe cyane kuko gufata Mugisha Girbelt na Bizimana Yannick byamunaniye

    08″ Rayon Sports ihushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira Onana yazamukanye, ari kumwe na Ojera, yanga kumuhereza ahubwo umupira arindira Luvumbu aba ariwe awuha, nawe awutera nabi umupira ujya hanze

    07″ Kugeza magingo aya, APR FC iri kurusha cyane ikipe ya Rayon SPORTS, ndetse imaze no kuyibonamo koroneri n’ubwo ntacyo yatanze

    05″ Rayon Sports nayo ibonye kufura itewe na Luvumbu, umupira ntiwagira icyo utanga.

    03″ APR FC ibonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Bizimana Yannick, ariko umupira Ishimwe Christian awuteye Rwatubyaye awukuraho

    15:27″ UMUKINO URATANGIYE: InyaRwanda yongeye kubaha ikaze kuri sitade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye, ahatangiye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, umukino uri guhuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports,

    15: 24″ Hafashwe umunota wo kwibuka abaturage baherutse guhitanwa n’ibiza mu ntara y’Amajyaruguru, ndetse n’Iburengerazuba.

    15: 20″ Amakipe agarutse mu kibuga ba kapiteni bari gutombora ibibuga

    15: 18″ Cyere kabaye APR FC yemeye kujya kwicara mu mwanya wayo yari yemerewe, nyuma y’ibiganiro bimaze hafi iminota 20

    15: 10″ Imikino ibaye icumi, umukino utaratangira, Jules Karangwa umunyamabanga wa FERWAFA ari guhamagara kuri telephone, ntituzi abo ari kuvugana nabo.

    15:00″ Amasaha yo gutangira umukino yageze ariko byanze. APR FC yanze kwicara aho yari yemerewe ijya gusanga Rayon Sports ku ntebe zabo bavuga ko aho bahawe batahicara.

    Rayon Sports na APR FC zigiye gucakirana ku nshuro ya kane zihuriye ku mukino wa nyuma mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Stade ya Huye, tudaciye kuruhande, yamaze kuzura ndetse hanze haracyari abafana batabonye uko binjira.

    Muri sitade ubwoba ni bwose kuri buri mufana n’ubwo ubona ko bafite akamwenyu kuko umukino utaratangira.

    Abafana ba Rayon Sports na APR FC bagiye kujya muri uyu mukino bose bafite ibyishimo nyuma yaho bafanaga ikipe ya Mukura Victory Sports imaze gutsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Hakizimana Zubel ku munota wa 90+1.

    APR FC na Rayon Sporrts zahuye bwa mbere ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu 2002 ubwo APR FC yatsindaga Rayon Sports ibitego 3-1, mu 2010 nabwo aya makipe arahura, Rayon Sports yongera gutsindwa na APR FC igitego 1-0, mu 2016 Rayon Sports iza kwihimura itsinda APR FC igitego 1-0.

    Rayon Sports igiye gushaka igikombe cya 10 cy’Amahoro, nyuma y’ibikombe 9 imaze kwegukana ikaba yarabitwaye ku mu 1976, 1979, 1982, 1989, 1993, 1995, 1998, 2005 na 2016.

    APR FC irashaka igikombe cya 14 cy’Amahoro nyuma y’ibikombe 13 iheruka gutwara kuva 1994, 1996, 1999, 2000, 2002, 2006, 2007, 2008, 2010, 2011, 2012, 2014 na 2017.

    Abafana batangiye bunze ubumwe gusa si ko biri burangire

    Gacuma wa Rayon Sports yafashe umujyi wa Huye hakiri kare

    Nta babeshye umupira w’amaguru ni idini mu yandi! Uyu mubyeyi yabyutse asaba umwana we koga akambara ya myenda y’igitenge, ubundi akarenzaho akenda k’umweru n’umukara, bakajya gufana ikipe ya APR FC bihebeye

    Imyinjirize kuri sitade ya Huye imaze gufata umurongo kuko buri wese yinjira ku murongo

    Umukino wa Mukura na Kiyovu Sports wagiye gutangira bamwe mu bafana bamaze kwinjira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130117/live-ikaze-i-huye-aho-umwana-agiye-kurira-nyina-ntiyumve-hagati-ya-rayon-sports-vs-apr-fc–130117.html

  • RDC:Imwe mu ndenge y'intambara iherutse kugurwa yasandaye itaragera i (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Izi ndege zaguzwe muri Tchad binyuze muri Agemira RDC, akaba ari ikigo kiyoborwa n'Umufaransa, Olivier Bazin, wamenyekanye nka 'Colonel Mario'. Kuva muri Gicurasi 2022, iki kigo gikora mu gusana no kubungabunga indege za FARDC.

    Amakuru avuga ko iyi ndege yakoze impanuka , ubwo yari yari iri hafi kugera mu mugi wa Bozoum, n'umujyi wa Ouham-Pendé muri Repubulika ya Centrafrique mu gihugu cya yerekeza muri Kongo.Ni mu gihe kandi kandi izindi ndege eshatu zamaze koherezwa I Kinshasa zivuye muri Tchad aho zaguzwe.

    Leta ya Kongo yatumije izi ndege ziri mu bwoko bwa MI-24 mu rwego rwo gufasha iki gihugu kwikiza umutwe wa M23.Zaje ziyongera ziyongera ku zindi Sukhoi Su-25s ebyiri na Mi-24 ebyiri ziri muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Shene (Channel) ya AFRO INFOS 243, itangaza ko Nyuma y'iyi mpanuka abayirokotse barimo n'abapilote, bahise bajyanwa mu bitaro by'abarusiya biri i Bangui ngo bitabweho, gusa amakuru akomeje kuvugwa, ngo ni uko bameze neza.Icyateye iyi mpanuka ntikivugwaho rumwe koko hari ibivugwa ko yaba yarashwe , ariko andi makuru akavuga ko yaba yarakubiswe n'inkuba dore ko izi ndege zitaguzwe ari nshyashya ahubwo ngo zari zarakoze.

    Iyi kajugujugu ikoze impanuka, mu gihe Félix Tshisekedi Perezida wa Congo,amaze igihe agira imigenderanire n'ibindi bihugu birimo n'Ubushinwa, aho bikomeje kuvugwa ko arimo gukomeza gushakisha amaboko amufasha kwikiza M23 , ashinja gushaka kwigarurira uduce tw'iki gihugu harimo n'umujyi wa Goma.

    Mu myanzuro iherutse gufatirwa i Bujumbura mu Burundi, wanzuye ko M23 igomba kujya mu gice cya Rumangabo mu rwego rwo kuyihuza na Leta, ariko umuvugizi wayo mu by'igisirikare Willy Ngoma aherutse kubwira itangazamakuru ko mu gihe Leta ya Congo itemeye ibiganiro byaba ari ukwibeshya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-imwe-mu-ndenge-y-intambara-iherutse-kugurwa-yasandaye-itaragera-i-goma

  • Perezida Ruto yakebuye urubyiruko rwe rudakoresha ikoranabuhanga riri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibi yabivuze kuri uyu wa gatanu agaragaza ko aba banyarwenya usanga barihangiye umurimo bikaba binafasha urubyiruko rwinshi na sosiyete bityo ko abona bakwiye kugabanyirizwa imisoro.

    Zimwe mu ngero yatanze ni abanyarwenya bamaze kwamamara barimo uwitwa Timothy 'Njugush' Njuguna na Eddie Butita, basanzwe ari bakizigenza muri iki gihugu mu bijyanye no gusetsa, aho avuga ko biteje imbere hakaba hari n'urubyiruko rubafataho icyitegererozo binyuze kuri izo mbuga.

    Perezida Ruto yavuze ko umushinga wo gukuriraho abinjiza agatubutse binyuze kuri izo mbuga zirangajwe imbere na You Tube, yamaze kuwushyikiriza komite yiga ku misoro ishami rishinzwe iby'ikoranabuhanga ngo hasuzumwe uko wazajya utangwa mu buryo butari hejuru.

    Yagize ati' Ndabizi hari umushinga watanzwe muri uyu mwaka wo kongera ingengongo y'imari mu bihangira imirimo binyuze mu ikoranabuhanga,reka tubahe ubwinyagamburiro kuko baradufasha cyane. You Tube yaradufashije cyane niyo mpamvu abayikoresha badufasha gukora akazi kacu neza .'

    Ikinyamakuru The Citizen gitangaza ko uyu mushinga uteganya ko muri rusange abinjiza amafaranga biturutse ku ikoranabuhanga bazagabanyirizwa 15% by'imisore batanganga.Muri abo abiganjemo cyane n'ibanyarwenya bakorera akazi kabo kuri You Tube.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/perezida-ruto-yakebuye-urubyiruko-rwe-rudakoresha-ikoranabuhanga-riri-gutanga