Category: Uncategorized

  • Muhanga: Umugabo wishe umugore we nyuma yo gutera akabariro yahanweundo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwamuhamije icyo cyaha rushingiye ku bimenyetso, byagaragajwe n'Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye mu Karere ka Muhanga.

    Urukiko rwavuze ko mu bimenyetso rufite, bigaragaza ko umugore wa Rusumbabahizi basanze yapfuye afite amaraso mu maso.

    Mu bindi bimenyetso Urukiko rushingiraho, bigaragaza ko umugore we yari afite ibisebe by'inzara byerekana ko yabanje gushaka kwigobotora umugabo we igihe yamunigaga, ariko ku bw'ibyago amurusha imbaraga amunigisha inzitiramibu.

    Urukiko ruvuga kandi ko basanze inda ya Nyakwigendera yabyimbye, ndetse umugabo we akaba yaramwishe abanje 'gukora imibonano mpuzabitsina na we', ndetse Rusumbabahizi na we akaba yarabyemereye Ubugenzacyaha.

    Urukiko kandi ruvuga ko ubwicanyi uyu mugabo ashinjwa, bushingiye no ku buhamya bwa bamwe mu baturage bari bazi ko babanye nabi n'umugore we, kuko yahoraga yigamba ko inda atwite atazayibyara.

    Abo batangabuhamya bavuga kandi ko Rusumbabahizi Ezéchias hari igihe yakingiranaga umugore we kubera ko amusaba amafaranga yo guhahira urugo bikamurakaza.

    Urukiko ruvuga ko rushingiye kandi ku busabe bw'Umushinjacyaha, bw'uko Rusumbabahizi waburanye yemera icyaha akanagisabira imbabazi, kugira ngo agabanyirizwe ibihano, ariko rukavuya ko icyaha yakoze yari yakigambiriye, kandi yishe urupfu rubi umugore we, kuko yasize amwambitse ubusa.

    Urukiko rukavuga ko ibi ari ukumushinyagurira, bikaba kandi binyuranije n'Umuco Nyarwanda kuko wubaha umurambo.

    Nyuma yo gusuzuma ubusabe bw'Ubushinjacyaha kubera ko bwamusabiraga igifungo cya burundu, ndetse hakiyongeraho n'ubuhamya bwa bamwe mu baturage, Urukiko rwasanze Rusumbabahizi yarishe umugore we ku bushake, kuko yamunize kugeza ashizemo umwuka.

    Urukiko kandi ruvuga ko kuba umugore we yari atwite inda y'amezi atanu, bikanagaragazwa n'ifishi yo kwa muganga rusanga Rusumbabahizi yarishe umugore we n'umwana yari atwite kuko nta kigaragaza ko uwo mwana atari kuvuka.

    Bamwe mu bari bitabiriye isomwa ry'urubanza bashimye icyemezo cy'igifungo cya burundu Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwafatiye uyu Rusumbabahizi Ezéchias, bavuga ko bikwiriye kubera isomo ingo zibanye mu makimbirane.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/muhanga-umugabo-wishe-umugore-we-bamaze-gukora-igikorwa-cy-urukundo-yahawe

  • Maj. (Rtd) Mudhatiru na bagenzi be bagarutse mu Rukiko nyuma yo kujuririra (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu mpera za 2019, ni bwo abantu 31 barimo Maj. (Rtd) Habib Mudathiru bagejejwe bwa mbere mu rukiko nyuma yo gufatirwa ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakazanwa mu Rwanda ngo bakurikiranwe .

    Muri bo harimo 25 barangajwe imbere na Major (Rtd)Mudathiru Habib, barezwe kwinjira mu mutwe w'ingabo utemewe wa P5, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta y'amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w'abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy'iterabwoba.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Mudathiru igihano cy'igifungo cya burundu ariko uregwa na we akaba yaraburanye yemera ibyaha ashinjwa uretse icy'iterabwoba.

    Nyuma y'umwaka usaga ruburanisha uru rubanza, muri Werurwe 2021 Urukiko rukuru rwa gisirikare rwasanze Mudathiru ahamwa n'ibyaha 5 ari byo kujya mu mutwe w'ingabo zitemewe, ubwinjiracyaha mu cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta y'amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w'abagizi ba nabi, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba.

    Aha niho urukiko rwahereye rukatira Mudhatiru igifungo cy'imyaka 25, igihano kiri hejuru kubera ko nta mpamvu nyoroshyacyaha urukiko rwabonaga.

    Usibye uyu, abandi bakatiwe igifungo cy'imyaka 25 barimo Pte. Muhire Dieudonné na Pte Ruhinda Jean Bosco urukiko rwagaragaje nk'abari mu buyobozi bwo hejuru muri P5, ihuriro ry'imitwe yitwaje intwaro ishamikiye ku ishyaka RNC rikorera mu buhungiro.

    Uretse kuba bahamwe n'ibyaha bimwe na Mudathiru, kuri Pte Muhire Dieudonné hiyongeraho gukorana n'abayobozi b'imitwe y'iterabwoba irimo FDLR, RNC na RRM, gushishikariza abantu kwinjira mu mutwe w'ingabo zitemewe wa FLN, ndetse gutoroka igisirikare byatumye uretse igifungo cy'imyaka 25, urukiko rutegeka ko uyu Pte Muhire yamburwa impeta za gisirikare.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/maj-rtd-mudhatiru-na-bagenzi-be-bagarutse-mu-rukiko-nyuma-yo-kujuririra-imyaka

  • Hamenyekanye umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports wagiriye inama Leandre Willy Essomba Onana kugirango yemera gusinyira SIMBA SC Kandi yashakwaga na FAR Rabat – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wari uw'ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Cameroon Leandre Willy Essomba Onana, yamaze gusinyira ikipe ya SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania.

    Hashize igihe kinini, rutahizamu wakinira ikipe ya Rayon Sports arimo kuganira n'ikipe ya SIMBA SC ndetse n'ikipe ya FAR Rabat yo mu gihugu cya Tanzania ariko amakuru ahari ni uko Onana yamaze gutera umugongo ikipe ya FAR Rabat yemera gusinyira SIMBA SC.

    YEGOB twaje gutohoza neza tumenye ko kugirango Leandre Willy Essomba Onana asinyire ikipe ya SIMBA SC, Hertier Luvumbu Nzinga ngo niwe wabigizemo uruhare rukomeye.

    Impamvu uyu mukinnyi wa Rayon Sports yamubwiye Onana kwerekeza muri SIMBA SC ngo ni uko mu Barabu basuzugura cyane abirabura kuko ngo biyumva ko ari bo bazi umupira ndetse ngo ugurwa bakwishimiye ariko iyo ugezemo ntabwo bakubaha nkuko muri SIMBA SC babikora.

    Leandre Willy Essomba Onana biravugwa ko kuri uyu wa mbere mu masaha y'igitondo ngo nibwo yasinye amasezerano y'imyaka 2 ndetse ahabwa Milliyoni zigera kuri 200 akazajya ahembwa Milliyoni 8 buri kwezi. Uyu mukinnyi azanahabwa inzu azajya abamo y'ubuntu, ndetse azahabwa n'imodoka yo kujyendamo.

    Uyu munya-Cameroon Onana, uyu mwaka w'imikino yatsindiye ikipe ya Rayon Sports ibitego 20 ndetse anatanga imipira yavuyemo ibitego igera kuri 5. Uyu mukinnyi yasize ikipe ya Rayon Sports iri kumwanya wa 3 n'amanota 61 ndetse anayihesha igikombe cy'amahoro sezo 2022/2023.

     

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-umukinnyi-wikipe-ya-rayon-sports-wagiriye-inama-leandre-willy-essomba-onana-kugirango-yemera-gusinyira-simba-sc-kandi-yashakwaga-na-far-rabat/

  • Byakomeye: Kubera umutekano muke byatumye amashuri afungwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibigo by'amashuri bigera kuri 900 byamaze gufungwa kubera umutekano muke uri mu gace ka Tillabéri mu majyepfo y'Iburengerazuba bwa Niger.

    Iyi mibare yatangajwe na Minisitiri w'Uburezi wa Niger witwa Pr Ibrahim Natatou mu mpera z'ukwezi kwa Gatanu ubwo uyu muyobozi yari yasuye aka gace gakunze kugaragaramo cyane ibitero bidasanzwe by'ubwiyahuzi.

    Abarimu bo muri ako gace barasaba ko umutekano wa kongerwa kugira ngo bongere basubire mu kazi kabo gusa Guverinoma nayo yatangaje ko iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abanyeshuri basubire mu mashuri bongere bige.

    Source : https://yegob.rw/byakomeye-kubera-umutekano-muke-byatumye-amashuri-afungwa/

  • Amakuru mashyashya muri ruhago yo mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ryatangaje ko kuva tariki ya 18/08/2023 shampiyona y'ikiciro cyambere mu Rwanda izatangira ndetse igasozwa tariki ya 02/06/2024.

    Mbibutse ko tariki ya 12/08/2023 hateganyijwe umukino wa ''Super cup'' igikombe gisumba ibindi mu Rwanda gikinwa n'amakipe yatwaye ibikombe bya shampiyona ndetse nicy'Amahoro. Amakipe azahurira ku mukino wanyuma ni Rayon sports yatwaye igikombe cy'Amahoro isezereye ku mukino wanyuma umucyeba wabo APR FC ndetse niyi APR yatwaye shampiyona y'u Rwanda ya 2022/2023.

    Nimugihe Kandi biteganyijwe ko isoko ry'igurura n'igurishwa ry'Abakinnyi imbere mu Gihugu rizafungwa tariki ya 12/06/2023 naho isoko rusange rifungwe tariki ya 28/08/2023.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashyashya-muri-ruhago-yo-mu-rwanda/

  • Iyi mibare iteye ubwoba: Habaye impanuka idasanzwe y’imodoka abantu benshi bahasiga ubuzima abandi barakomereka bikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Habaye impanuka idasanzwe y'abantu bari bavuye mu bukwe gusa urugendo rwabo ntabwo rwagenze neza kuko benshi bapfuye abandi barakomereka bikomeye.

    Imodoka ya bisi yari ivuye mu bukwe yagonze 'rond-point' abantu icumi bahita bapfa abandi 25 barakomereka bikomeye ndetse polisi ikaba yatangaje ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yahise atabwa muri yombi.

    Iyi modoka yakoze impanuka tariki 11 Kamena 2023 i saa tanu n'igice z'ijoro iyi mpanuka kandi yabereye hafi y'umujyi wa Greta nko mu bilometero 180 mu majyaruguru y'Iburengerazuba bwa Sydney nk'uko byatangajwe na Polisi yaho.

    Source : https://yegob.rw/imibare-iteye-ubwoba-habaye-impanuka-yimodoka-abantu-benshi-bahasiga-ubuzima-abandi-barakomereka-bikomeye/

  • AMAKURU MASHYA: Hamenyekanye igihe APR FC izesurana na RAYON SPORTS ndetse n’igihe shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda izatangirira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamenyekanye igihe APR FC izesurana na RAYON SPORTS ndetse n'igihe shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda izatangirira

    Umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na Rayon Sports uzaba tariki ya 12 Kanama 2023.

    Shampiyona ya 2023/2024 izatangira tariki ya 18-20 Kanama 2023.

     

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-hamenyekanye-igihe-apr-fc-izesurana-na-rayon-sports-ndetse-nigihe-shampiyona-yikiciro-cya-mbere-mu-rwanda-izatangirira/

  • Amwanga urunuka: Paula Kajara yatangaje impamvu ikomeye ituma yanga Harmonize urunuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Palula Kajara wakundanye n'umuhanzi ukomeye cyane hano muri Afurika y'iburasirazuba Harmonize yatangaje impamvu ikomeye ituma yanga uyu muhanzi ku rwego rwo hejuru.

    Paula Kajara n'umwana w'icyamamare gikomeye cyane mu gihugu cya Tanzania akaba ari umukinnyi wa sinema muri iki gihugu amazina ye akaba ari Frida Kajara nawe wigeze kuvugwa cyane mu rukundo n'umuhanzi Harmonize.

    Paula Kajara w'imyaka 20 y'amavuko yatangaje ko impamvu ikomeye ituma yanga umuhanzi Harmonize kurusha abandi bantu bose bo ku Isi ya Rurema ar'uko uyu musore yamuteretaga yarangiza agatereta na Mama we umubyara icyarimwe.

    Source : https://yegob.rw/amwanga-urunuka-paula-kajara-yatangaje-impamvu-ikomeye-ituma-yanga-harmonize-urunuka/

  • Umuraperi Lil wayne avuga ko akomerewe cyane biteye ubwoba kubera impamvu ikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo umwe mubafatwa nk'incyingi z'amwamba mu muziki w'isi Lil Wayne ubwo y'aganiraga n'Ikinyamakuru Rolling Stone, yavuze ko afite ikibazo cyo kwibagirwa kuburyo indirimbo ze ziganje iziri kuri Album ze ziri muzakunzwe atakizibuka.

    Yagize ati'' Ntago nzibuka yaba Tha carter lll, Tha Carter ll ,Tha Carter l ndetse yewe na The Carter Iv, niko kuri kw'Imana yanjye ushobora kumbaza kuri izi ndirimbo simenye ngo turavuga kucyi''.

    Uyu mugabo umaze kugeza ku myaka 40 avuga ko imishinga yiz'indirimbo atakiyitaho kubera ko atakizibuka ndetse ko hari n'izindi yakoze mu myaka ishije atakibuka.

    Akomeza avuga ko kandi yababanjwe no gutakaza ubwenge bwe bw'ibutsa kuko aribyo byamubereye intandaro yo kwibagirwa indirimbo ze atanga urugero rwa Tha Carterlll'.

    Ariko kandi anavuga ko yishimira kuba Imana yaramuhaye umugisha wo gukora indirimbo zakunzwe. Ati 'nizera ko Imana yampaye umugisha wo kugira ubu bwenge bwo gukora izindirimbo zitangaje n'ubwo itampaye ubwo kuzibuka''.

    Dyayne Michael Carter Jr wamamaye nka Lil Wayne avuga ko indirimbo ze akoze vuba aba azizi neza ndetse anazibuka.

    Uyu mugabo uheruka gushyira hanze Album muri 2022 yise 'Living Bxckwards'. kandi akaba yaramenyekanye mundirimbo zitandukanye nka Love me, Lollipo, Mirror, Right above it, ndetse nizindi nyinshi, Lil wayne nubwo atagiye yorohetrwa n'ubuzima kuko yigeze gufatwa n'uburwayi bw'igicuri ndetse muri 2013 yanjyanwe mu bitaro naho muri 2017 yahagaritse ibitaramo yari afite munjyi wa Las vegas kubera icyibazo cy'ubuzima.

    Gusa ni umwe mubahanzi baririma injyana ya Hipopu bakunzwe kuva mu myaka yakera.

    Source : https://yegob.rw/umuraperi-lil-wayne-avuga-ko-akomerewe-cyane-biteye-ubwoba-kubera-impamvu-ikomeye/

  • Ibintu 7 bishobora gutuma ugera kuntego zawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    1.Kumenya uwo uriwe ndetse nuwo wifuza kuba we. Ahangaha ubanza gutekereza ukamenya ibyo udafite ndetse nibyingenzi ugomba gushaka ibi binjyenda n'intego zawe kandi burigihe ntukemere ko umunsi wira utarebye aho intego zawe zigeze icyiza hano iyo ubonye ufite ubushobozi runaka bibabyiza iyo uhisemo intego ngufi cyangwe y'igihe gito ''short term goal'' kuko niyo yoroha .

    2.Guhitamo inshuti nziza kandi nzima ibi binjyendana n'umukunzi ukwiye guhitamo kuko nawe buriya aza mubambere munshuti zawe kandi zahafi rero uyo ufite inshuti mbi biri mubisubiza inyuma abantu kenshi ndetse bikaba byanatuma mugihe utazinduye intego zawe muhita muhebana cyangwe kuzigeraho bikagorana.

    3.Iga kugendera kure abantu badaha agaciro ibikorwa byawe kuko bagutwara n'icyizere n'abandi bakugiriraga bigatuma n'abandi batangira kugabanya icyizere baguhaga n'ibikorwa byawe ntibongere kubishamamarira ugasanga bikuviriyemo kudashyika ahantu ushaka cyangwa intego yawe ntizigerweho.

    4.Iga kutayoborwa n'amarangamutima yawe ubundi hari ijambo ryiza rigira riti''Ntugakoreshwe n'umujinya cyangwa ibyishimo'' biba byiza iyo ushyize imbere intego zawe kuruta ibindi byose nubwo ibi ari ibintu bikunda kugora ikiremwa muntu bitewe nuko ikiremwa muntu kiremanywe uburyo cyo ubwacyo iyo cyibabaye kigira imyitwarire itandukanye cyikaba cyafata n'imyanzuro idahwitse cyimwe niyo cyishimye nabwo amarangamutima ashobora kugikoresha cyane aha rero biba byiza iyo ufite umujyanama ugufasha mubihe nkibyo.

    5.Irinde kunywa ibiyobyabwenge cyangwa kunywa inzonga ngo ukabye, ibi biri mu bintu bishobora gutuma intego zawe zitagerwaho kuko usanga amafranga wakoreye ashirira muribyo kandi bikanahindanya isura yawe murirubanda bigatuma bamwe bagutera icyizere ntibazongere no kuguha akazi cyangwa bikaba byatuma wanakiheba Kuko ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bakoresha ibiyobyabwenge bakunda kutagira ikintu bitaho bityo bagatakaza intego bihaye batyo.

    6. Kugira Ikinyabupfura no Kubaha akenshi mu ishuri wakigayo byinshi ariko ikinyabupfura nicyo gifasha ibyuzi kuba byakugirira akamaro ndetse nabo murikumwe ,kubaha bizana igikundiro kubikora ariko ibibyose bikiyongera kuba ukora akazi kawe neza cyangwa wuzuza inshingano zawe neza.

    7.Gushyiraho amahame ukwiye kugenderaho mu buzima bwawe bwaburi munsi

    ahanini usanga hari abantu benshi batita kugushyiraho amategeko ndetse n'imirongo ngenderwaho mu buzima bwabo ibi bifasha kumenya niba ibyo wiyemeje biri kugerwaho cyangwa bitari kugenda neza ukamenya aho ukwiye gukosora bikaba byagenda neza cyane kurushaho, aha ibaze uramutse ntacyintu runaka w'umvako uzageraho ngo umenye nibyo uzirinda kugirango ubigereho ndetse nibyo uzashyiramo imbaraga aha byagorana gutera imbere.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-7-bishobora-gutuma-ugera-kuntego-zawe/