Category: Uncategorized

  • Imbere y'Abafana barenga ibihumbi 40 Uruguay yakoze amateka akomeye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    N'imikino yaberaga mu gihugu cy'Argentina yasojwe hakinwa umukino wanyuma wahuje ikipe ya Uruguay ndetse na Italy.

    N'umukino ikipe ya Uruguay yatsinzemo ikipe ya Italy igitego kimwe ku busa cyinjiye gitsinzwe na Luciano Rodriguez Rosales, w'imyaka 19, usanzwe ukinira ikipe y'iwabo yitwa 'Liverpool Montevideo', ni we watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku munota wa 86', akaba yagitsindishije umutwe, bituma Uruguay, yari yihariye umukino, itsindira u Butaliyani ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cy'abatarengeje imyaka 20.

    Abafana barenga ibihumbi 40, biganjemo ab'Igihugu cya Uruguay dore ko iri rushanwa ry'igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 20 ryaberaga mu Gihugu cya Argentine, gihana imbibi na Uruguay, ni bo bari bitabiriye umukino waberaga kuri Stade yitiriwe Nyakwigendera Diego Armando Maradona, aho n'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi 'FIFA', Gianni Infantino, ari umwe mu bari bitabiriye uyu mukino.

    Ikipe y'igihugu ya Uruguay ikunda gutazirwa akazina ka 'La Celeste' y'abatarengeje imyaka 20, itozwa na Marcelo Carlo Broli Gorgoroso, naho Captain wayo akaba Fabricio Diaz Badaracco, na we ukinira Liverpool Montevideo, yatwaye igikombe cy'isi ahanini ibikesha ubwugarizi bukomeye dore ko mu irushanwa ryose, yinjijwe ibitego 3 byonyine, batsinzwe n'u Bwongereza mu matsinda.

    Source : https://yegob.rw/imbere-yabafana-barenga-ibihumbi-40-uruguay-yakoze-amateka-akomeye-cyane/

  • Ntabwo byari kumuhira pe!: Umusore yahuye nuruva gusenya ubwo yibaga telefone zigera ku icumi z’abakirisitu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo mu gihugu cya Nigeria yahuye nuruva gusenya ubwo yibaga mu rusengero telefone zigera ku icumi zose z'abakirisitu.

    Polisi yo muri Nigeria mu gace ka Osun yafashe umujura kabuhariwe uzwi ku izina rya Saheed Abioye wamamaye cyane nka Anini akaba yari yibye telefone zigera ku icumi mu rusengero gusa ntibyamuhiriye kuko yahise asinzirira muri urwo rusengero akaba ari n'aho yasanzwe nk'uko Polisi yabitangaje.

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-byari-kumuhira-pe-umusore-yahuye-nuruva-gusenya-ubwo-yibaga-telefone-zigera-ku-icumi-zabakirisitu/

  • Volleyball: Police VC na APR WVC niyo makipe yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo mu ntara y'Amajyefpo hakinwaga imikino yo kwibuka Alphonse Rutsindura wari umwarimu n'umutoza wa Volleyball muri iryo shuri, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Iyi mikino yakinwaga mu byiciro bitandukanye birimo ikiciro cya mbere mu bagabo n'abagore, abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, abahoze bakina umukino w'intoki wa Volleyball, ni imikino yabereye mu bigo bitandukanye birimo iseminari nto yo ku Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis).

    Mu cyiciro cy'Abagabo cy'abakina nk'ababigize umwuga (Serie A), ikipe ya Police niyo yegukanye igikombe cyo kwibuka Rutsindura itsinze ikipe ya Gisagara VC amaseti atatu ku busa.

    Naho mu cyiciro cy'abagore ikipe ya APRWVC yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Rwanda Revenue Authority yari ifite umutoza mushya, Elie Mutabazi wari uheruka gutandukana na APR VC yerekeza muri RRA VC, bakaba baratsinzwe amaseti 3-2.

    Naho mu cyiciro cya kabiri cyiganjemo amakipe y'amashuri yisumbuye na za kaminuza, ikipe ya Nyanza TSS, ni yo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Christ Roi.

    Mu cyiciro cy'amashuri abanza, igikombe cyegukanywe na Groupe Scolaire Mugombwa ku mukino wa nyuma naho mu cyiciro cy'amashuri yisumbuye (O' level) igikombe cyegukanywe na Petit Seminaire Virgo Fidelis, ASEVIF ikaba yaregukanye igikombe mu cyiciro cy'abakanyujijeho.

    Iki gikombe Police VC yatwaye, kibaye igikombe cya gatatu itwaye nyuma yaho ifatiwe na Polisi y'igihugu, iheruka gutwara igikombe cyahuzaga amakipe y'abapolisi bo muri Afurika y'i Burasizuba izwi nka EAPCCO, ikaba yaratsinze igihugu cya Kenya, yanatwaye kandi igikombe cyo Kwibuka Padiri Kayumba.

    Rutsindura Alphonse wibukwaga, yavutse mu 1958, avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.

    The post Volleyball: Police VC na APR WVC niyo makipe yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/volleyball-police-vc-na-apr-wvc-niyo-makipe-yegukanye-irushanwa-ryo-kwibuka-rutsindura-alphonse/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=volleyball-police-vc-na-apr-wvc-niyo-makipe-yegukanye-irushanwa-ryo-kwibuka-rutsindura-alphonse

  • Itangazo:KAGABO Jean Claude yasabye guhindura amazina akitwa MASSON JEAN (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa :KAGABO Jean Claude yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MASSON JEAN CLAUDE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Pasiporo(passport).

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kagabo-jean-claude-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-masson-jean-claude

  • Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside yashinjuwe n'uwakatiwe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Huye uyu munsi rwatangiye kumva abatangabuhamya bashinjura Munyenyezi woherejwe na Amerika mu Rwanda mu 2021 ngo aburane ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi ashinjwa.

    Munyenyezi aregwa uruhare mu kwica Abatutsi bari abanyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda, gushishikariza Interahamwe kwica, n'ubufatanyacyaha mu gusambanya ku ngufu abagore n'abakobwa bicwaga kuri za bariyeri hafi y'aho yari atuye Ku Mukoni n'ahandi mu mujyi wa Butare.

    Munyenyezi w'imyaka 53, ahakana ibyaha byose aregwa, avuga ko mu gihe cya jenoside yari atwite impanga atashoboraga kujya mu bwicanyi.

    Cyriaque Habyarabatuma, wakatiwe gufungwa burundu ku byaha bya jenoside, yambaye imyenda y'imfungwa imbere y'abacamanza, yavuze ko ntacyo apfana na Munyenyezi.

    Ati: 'Namumenye nk'umukazana wa Maurice Ntahobari wari utuye i Butare, akaba umugore wa Sharom Ntahobari. Ni uko muzi.'

    Yongeyeho ko yari azi Munyenyezi kuko sebukwe na nyirabukwe [Ntahobari na Pauline Nyiramasuhuko wari minisitiri] bari abantu azi, ati: 'Sebukwe nari muzi n'umugabo we twari tuziranye'.

    Habyarabatuma yavuze ko yari umukuru wa gendarmerie i Butare kuva mu 1990 akahavanwa tariki 19 Mata(4) 1994 ahawe akandi kazi i Kigali, akagaruka i Butare muri Kamena(6) uwo mwaka. Yagize ati: 'Ntacyo muziho muri jenoside.'

    Abajijwe ko yaba yarigeze abona Munyenyezi kuri bariyeri yari hafi y'iwabo, yagize ati: 'Iyo bariyeri yari iriho abagabo gusa, nta mugore nigeze nyibonaho.'

    Yavuze ko ubwo yagarukaga i Butare mukwa gatandatu 'aho nta bariyeri yongeye kuhabona, nta na bariyeri zari zikiri mu mujyi wa Butare'.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko byandikwa nk'uko Habyarabatuma yabivuze ko yavuye i Butare tariki 19 Mata kandi atongeye kumenya ibyaberaga kuri za bariyeri.

    Undi mutangabuhamya ushinjura wumviswe ni 'Adjudant-chef' Emmanuel Rekeraho wari ushinzwe 'protection civile' muri gendarmerie i Butare ari nayo yashyizeho za bariye mu mujyi wa Butare.

    Rekeraho yavuze ko nta bariyeri n'imwe i Butare yari iriho umukobwa cyangwa umugore, bityo ko Munyenyezi atigeze agera kuri bariyeri.

    Urubanza rurakomeza muri iyi minsi humvwa abandi batangabuhamya bashinjura Munyenyezi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/munyenyezi-ukurikiranyweho-ibyaha-bya-jenoside-yashinjuwe-n-uwakatiwe

  • Australia: Abantu 10 baguye mu mpanuka ya Bus bavuye mu bukwe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Iyo bisi yari itwaye abantu 35 irenga umuhanda irahirima igwisha uruhande, nyuma yo kugonga rond-point, ika yari ivuye mu gace kitwa 'Hunter Region', kazwiho kugira imizabibu nyinshi n'ahantu henshi hakira ubukwe.

    Polisi yavuze ko umushoferi wari utwaye iyo bisi, ari umugabo w'imyaka 58 y'amavuko, akaba yahise ajyanwa ku bitaro gupimwa ko yaba akoresha ibiyobyabwenge, ndetse akaba yahise atabwa muri yombi. Ntiyemerewe no gukurikiranwa ari hanze (bail), ahubwo biteganyijwe ko azitaba urukiko kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2023.

    Inkuru dukesha 'Reuters', ivuga ko Minisitiri w'Intebe wa Australia , Anthony Albanese, yatanze ubutumwa bw'akababaro bwo kwifatanya n'imiryango y'abapfushije ababo, ndetse n'abakomeretse.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru, Minisitiri w'intebe Albanese yagize ati “Twese tuzi ibyishimo byo kujya mu bukwe, ni bimwe mu bihe bishimisha umuntu. Umunsi w'ibyishimo nk'uwo wabereye ahantu heza, gusozwa n'ibyago birimo kubura ubuzima no kugira abakomeretse birababaje cyane, kandi ntibyagombye kubaho'.

    Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Komiseri Karen Webb, yavuze ko impamvu yateye iyo mpanuka itaramenyekana.

    Komiseri Karen Webb yagize ati 'Iyo bisi bayeguye barayihagarika bitwararika, n'ubwo hari harimo abagenzi bapfuye'.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/australia-abantu-10-baguye-mu-mpanuka-ya-bus-bavuye-mu-bukwe-abagera-kuri-25

  • Moses yasutse amarira imbere y'abacamanza ! Uko urubanza rw'ubujurire rwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Muri iki gitondo cyo kuri uyuwa mbere tariki ya 12 Kamena 2023, nibwo Umuhangamideri Turahirwa Moïse (Moses) washinze inzu y'Imideri ya Moshions yambika abakomeye, agiye kuburana ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by'agateganyo iminsi 30 , aho amaze 48 afugiye i mageragere.


    Ni ubujurire yatanze nyuma y'uko Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwari rumaze kumukatira igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo kugira ngo azaburanishwe mu mizi afunze.

    Ubwo yitabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ubujurire, Turahirwa yasabye ko rwakuraho icyemezo yafatiwe n'urw'ibanze kubera impamvu enye.

    Impamvu ya mbere ni uko Urukiko rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo rwasesenguye ingingo uko zitari rugashingira ku ngingo zitaregewe ndetse atigeze aburana.

    Aha Turahirwa yavugaga ko atigeze aregerwa kwamamaza urumogi nk'uko Urukiko rwabishingiyeho rwemeza ko akwiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo hagakorwa iperereza adakomeje kwamamaza urumogi nk'uko akunze kubikora ku mbuga nkoranyambaga.

    Ikindi yavuze ni uko mu gufatirwa icyemezo cyo gukurikiranwa afunze hashingiwe ku rumogi rwasanzwe iwe mu rugo nyamara mu by'ukuri akaba atazi neza uko rwahageze, agahamya ko rushobora kuba rwarasigaye mu mashati yakusanyije mu Butaliyani mu rwego rwo kongera kuyavugurura.

    Ubushinjacyaha bwakomeje guhagarara ku cyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugaruke ku byo Turahirwa n'umwunganira bamaze kugaragariza urukiko, maze uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko yatunguwe no kuba bahakana ko icyaha bakoze kidakomeye mu gihe nyamara ugihamijwe n'amategeko ahabwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze ibiri.

    Ikindi Ubushinjacyaha bwavuze, ni uko busanga Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwararebye kure kwemeza ko Turahirwa akurikiranwa afunze kuko ibyaha akurikiranyweho akibikorwaho iperereza.

    Aha Umushinjacyaha yavuze ko atumva ukuntu Turahirwa yahakana urumogi rwafatiwe iwe, mu cyumba araramo mu kabati abikamo imyenda ndetse rwarafatiwe mu myenda ye.

    Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje ni uko Turahirwa atakabaye yitwaza ibyo kwigisha urubyiruko kuko mu bihe byahise yakunze kugaragaza arwigisha kunywa urumogi nk'uko bigaragara mu nyandiko yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye.

    Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwasabye ko Turahirwa yazerekana ikimenyetso cy'uko urumogi avuga yarunywereye mu Butaliyani nkuko yakunze kubivuga, buhamya ko kuba nta cyemeza ko yarunywereye hanze y'u Rwanda bitashingirwaho ngo akurweho icyaha mu gihe agaragaza ibipimo biri hejuru.

    Turahirwa wasanganywe ibipimo bya 321 mu gihe umuntu usanzwe atarenza 20, Ubushinjacyaha bwavuze ko bushyigikiye icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge kuko ingwate yatanze nta mugenagaciro wemewe wigeze yemeza ko ifite agaciro ka miliyoni 300 Frw nkuko yari yabivuze.

    Umushinjacyaha yagaragaje ko icyemezo cyafashwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge kinyuze mu mucyo ahubwo asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gutesha agaciro ubujurire bwa Turahirwa rukemeza ko rurekeyeho icyemezo cy'uko Turahirwa akomeza gukurikiranwa afunze by'agateganyo.
    Yaturitse aarira imbere y'abacamanza

    Nyuma yo kumva uko Ubushinjacyaha bwavuze, Turahirwa kwihangana byamunaniye asuka amarira imbere y'Urukiko ahamya ko iminsi irenga 45 amaze afunze yize byinshi kandi yiteguye ko narekurwa azera imbuto muri sosiyete.

    Yagaragaje ko kuba ari gukurikiranwa afunze bikomeje kugira ingaruka ku masomo ye kuko yari amaze igihe yiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Butaliyani aho akurikiranye amasomo y'ibijyanye n'imideli.

    Yatakambiye urukiko arusaba kumurekura akagira ibyo ategekwa ariko agakomeza gukurikirana amasomo ye.

    Ikindi Turahirwa yahakanye n'ikiniga cyinshi ni uko nta bushake yigeze agira bwo gukangurira urubyiruko gukoresha urumogi ahubwo agaragaza ko ari ubushakashatsi yabaga ari gukora.

    Yahamije ko ibyo kuvuga ko ahinga urumogi muri Nyungwe ashinjwa kuba yaranditse ku mbuga nkoranyambaga atari byo kuko nta muntu wemerewe kuhagira umurima.
    Turahirwa yatakambiye Urukiko ngo rumurekure aburane adafunze, anasaba imbabazi buri muntu wagizweho ingaruka n'ibyo yagiye atangaza, ahamya ko nta wundi mugambi mubi yari afite.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/moses-yasutse-amarira-imbere-y-abacamanza-uko-urubanza-rw-ubujurire-rwa-moses

  • Seninga watozaga Sunrise FC yamaze kwirukanwa – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Tariki ya 8 Kamena 2023, ni bwo Sunrise FC yandikiye amabaruwa aba batoza bombi ibamenyesha igihe cy'integuza yo gusesa amasezerano, kubera kutubahiriza ibiyakubiyemo birimo gufasha iyi kipe gusoza muri arindwi ya mbere muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere.

    Umunyamabanga wa Sunrise FC, Kahangwa Frank, yatangaje ko bahaye integuza aba batoza nk'uko itegeko ry'umurimo ribivuga.

    Yagize ati 'Ni byo, twabandikiye ibaruwa y'integuza yo gusesa amasezerano kuko batubahirije ibyari biyakubiyemo.'

    Muri rusange, uwavuga ko uyu mwaka utagenze neza hagati y'aba batoza na Sunrise FC ntiyaba ari kure y'ukuri kuko muri Werurwe nabwo bari bahagaritswe ukwezi bazira gutsindwa imikino itatu yikurikiranya mu rugo.

    Ibi byaje bikurikira intangiriro nziza z'umwaka bagize ubwo basozaga imikino ibanza Sunrise FC iri ku mwanya wa munani n'amanota 22.

    Seninga atandukanye n'iyi kipe nyuma y'imyaka ibiri, ayisigiye Igikombe cyo mu Cyiciro cya Kabiri yegukanye mu mwaka ushize ubwo yazamukaga mu cya Mbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/seninga-watozaga-sunrise-fc-yamaze-kwirukanwa

  • RDC: Agatsiko kitwaje intwaro kagabye igetero mu nkambi kica impunzi (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abishwe ni abamaze iminsi bahunga ibice bivugwamo umutekano muke n'intambara mu bice bya Kivu ya Ruguru, ahavugwa kongera gutana mu mitwe kwa M23 na Mai Mai

    Amakuru yatanzwe n'inzego zibanze mu burasirazuba bw'intara ya Ituri avuga ko umubare w'abakomeretse ushobora kuba mwinshi ndetse n'abapfuye bakiyongera kuko abicanyi batwitse amazu y'impunzi no gusenyerwaho rugeretse.

    Hari abagerageje kwihisha bakagwirwa n'ibiti abandi bakwira imishwaro kuburyo ubu kwemeza ko ntabandi baguye mu mpanuka bahunga kwaba ari ukwibeshya.

    Iki gitero cyabaye kuri uyu wambere ,birakekwa ko cyakozwe n'abagizi ba nabi b'umutwe wa Codeco ugizwe ahanini nabo mu bwoko bw'abahinzi borozi bo mu bwoko bwa Lendu, bufitanye amakimbirane kuva kera n'abashumba ba Hema.

    Aba kandi banashinjwa ikindi gitoro bagabye mu mpera z'iki cyumweru twashoje bakica abandi bantu bagera kuri barindwi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-agatsiko-kitwaje-intwaro-kagabye-igetero-mu-nkambi-kica-impunzi-40

  • Paula Kajala yavuze uburyo yanga urunuka uwahoze ari umukunzi we Harmonize (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filime ukunzwe cyane muri Tanzania,Paula Kajala umukobwa w'umukinnyi wa filime Fridah Kajala, yavuze imvano y'urwango rukomeye yanga icyamamare muziki Rajab Abdul uzwi nka Harmonize.

    Nk'uko Paula yabitangaje, yagaragaje ko akenshi usanga abantu baba mu myidagaduro bumva ntarutangira bagira mu byo bakora, akaba asanga ari nayo mpamvu yaba yaratumye Harmonize yifuza gukundana na we mu gihe yanakundanaga na nyina umubyara.

    Ibi bikaba ari byo byatumeye Paula w'imyaka 20 yanga bikomeye Harmonize wakundanye na nyina kugera ku rwego bari bagiye no kubana nyamara bikarangira batandukanye.

    Harmonize yatangaje ko gutandukana kwabo byatewe ni uko Frida Kajala yari asigaye amuca inyuma aganira n'abandi bagabo, yabivumbura agashaka ko barwana kandi we atajya arwana n'abagore.

    Ubu Frida Kajala wicujije cyane impamvu yatumye ahumwa amaso na Harmonize akongera kumuha amahirwe yuko babana, asigaye akundana n'umwe mu banyapolitike bakomeye bo muri Kenya.

    Frida Kajala yasabye imbabazi Paula Kajala amubwira ko yamutengushye kongera gukundana na Harmonize ariko yirinda kuvuga impamvu yongeye kubatandukanya mu gihe abantu babonaga urukundo rwabo rugeze kure.

    Harmonize washatse gukunda umwana na nyina byamuviriyemo kwanga urunukaPaula Kajala yatangaje ko kuba Harmonize nta soni agira yarashatse kumuteretana na nyina byatumye amwanga cyaneFrida Kajala na Harmonize bari bagiye kubana ibyo yasabiye umukobwa we imbabazi avuga ko yamutengushye

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/paula-kajala-yavuze-uburyo-yanga-urunuka-uwahoze-ari-umukunzi-we-harmonize