Category: Uncategorized

  • Dj Ira ari mu gahinda gakomeye ko kubura se – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Se wa Dj Ira yitabye Imana mu ijoro rya tariki 12 Kamena 2023, yari afite imyaka 67. Kugeza ubu ntiharatangazwa icyamuhitanye.

    Mu butumwa uyu mukobwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yashimiye umubyeyi we kuri buri kimwe cyose yamukoreye akiriho, amusaba guhora amureberera mu nzira zose acamo.

    Yanditse agira ati 'Warakoze kuri buri kimwe cyose Data, nzi ko uzahora undeberera nk'uko na we uhorana na malayika murinzi. Ndagukunda cyane.'

    Ni ubutumwa bwari buherekejwe n'amashusho ya DJ Ira ari kumwe n'uyu mubyeyi we mu bitaro.

    DJ Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na mubyara we Dj Bissosso wamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.

    DJ Bissosso yinjije DJ Ira i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.

    DJ Ira ngo yatangiye kwifuza gukora nk'ibya mubyara we akiri muto gusa abo mu muryango baramwangira bamusaba ko yazabyinjiramo arangije kwiga.

    Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kwihugura kuri uyu mwuga akunda , ubu akaba ari umwe mu ba DJs bacuranga mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dj-ira-ari-mu-gahinda-gakomeye-ko-kubura-umubyeyi-we

  • Ntakikoza amazi! Umukinnyi wa Manchester City nyuma yo gutwara igikombe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku itariki 10 Kamena 2023 nibwo ikipe ya Manchester City yatwaye igikombe cya mbere cya UEFA Champions League. Ibi yabifashijwemo n'abakinnyi bayo barimo na Jack Grealish.

    Iminsi ine irihiritse ikipe ya Manchester City itwaye iki gikombe. Uwo bita Sasha Attwood umukunzi wa Jack Grealish Peter ntabwo yigeze yishyimira iki gikombe nk'uko byakagenze.

    Kuko nyuma yo kwegukana UEFA Champions League ,Sasha Attwood ntarabona Jack Grealish Peter ari muzima, gusa buri gihe abona bamucyuye mu ijoro bamurandase umwuka w'agatama ari wose.

    Kuva ikipe ya Manchester City yatwara Champions League yayo ya mbere, Mu kabari niho hahise hibera mu rugo rwa Jack Grealish Peter. Umukunzi we Sasha Attwood yavuze ko Grealish yamaze iminsi itatu atarakuramo umwambaro yakinanye Umukino wa nyuma.

    Ubusanzwe Jack Grealish Peter ni umukinnyi ukunda kunywa inzoga. Iyo abajijwe n'umutoza we impamvu akunda inzoga, we amubwira ko icyo bapfana ari umusaruro aha ikipe, ibyo kunywa inzoga bye bitamureba.

    Gusa abasesenguzi batandukanye bavuga ko izo yanyoye nyuma yo gutwara UEFA Champions League zishobora kuzamugiraho ingaruka ndetse bikazanamuviramo kureka umupira w'amaguru akiri muto.

    Jack Grealish Peter asa n'aho yageze ku cyo ikipe ya Manchester City yamuzaniye. Ikipe ya Manchester City yaguze uyu mukinnyi Miliyoni 100€ imukuye mu ikipe ya Aston Villa. Uyu mukinnyi Manchester City yamuguze itagira UEFA Champions League, none nawe yagize uruhare mu guhesha ikipe ibyo itari ifite.


    Uyu mukobwa uri kumwe na Jack Grealish Peter yitwa Sasha Attwood ni umugore we. Nyuma y'umukino wa nyuma wa UEFA Champions League abona umUgabo we atashye yasinze


    Abajijwe impamvu akunda ka Mucyurabuhoro, Jack Grealish Peter yavuze ko ntaho bihuriye n'akazi akora

    Abasesenguzi batandukanye bavuga ko Jack Grealish Peter gukunda inzoga kwe bizamuviramo kureka umupira w'amaguru akiri muto.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ntakikoza-amazi-umukinnyi-wa-manchester-city-nyuma-yo-gutwara-igikombe

  • Ubunyanamugayo bwakumiriye Gacinya Cance Denis mu kwiyamamaza muri FERWAFA #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko yari yajuriye ndetse akanatsindwa akamenyeshwa na Komisiyo y’Ubujurire ko ubujurire bwe bwemewe ndetse yemerewe kwiyamamaza, Gacinya Chance Denis kandidatire yongeye gukurwamo.

    Ku wa 6 Kamena 2023 nibwo Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yatangaje urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu matora azaba tariki ya 24 Kamena 2023.

    Bamwe baremerewe ni mu gihe abandi kandidatire zabo zanzwe barimo na Gacinya Chance Denis.

    Uyu mugabo wayoboye Rayon Sports, bagaragaje ko atujuje ibintu 3 harimo kuba nta fotokopi z’impamyabumenyi ziriho umukono wa Noteri yatanze, icyemezo cy’uko yahagarariye umwe mu banyamuryango ba FERWAFA mu rwego rw’amategeko (perezida naba visi perezida) ndetse n’icyemezo cy’umunyamuryango wa FERWAFA umutanzeho umukandida.

    Nyuma y’uko yanzwe, tariki ya 7 Kamena, Gacinya yahise ajuririra iki cyemezo ndetse n’ubujurire bwe bukaba bwarakiriwe.

    Komisiyo y’Ubujurire ikaba yaraje kwemeza ko ubujurire bwa Gacinya Chance Denis bufite ishingiro ndetse yemerewe kwiyamamaza.

    Mu buryo butunguranye Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA ikaba yaje kwemeza ko uyu mugabo atemerewe kwiyamamaza kubera ibyaha yakurikiranyweho n’Inkiko.

    Iyi Komisiyo yavuze ko bashingiye ku ibaruwa ya Gacinya yanditse yo ku wa 26 Gicurasi 2023 yandikiye Komisiyo y’Amatora ayishyikiriza Kandidatire ku mwanya wa visi perezida wa kabiri ushinzwe tekinike mu matora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki ya 24 Kamena 2023.

    Ishingiye kandi ku ngingo ya 27 y’amategeko ngengamikorere ya FERWAFA iha ububasha Komisiyo y’amatora bwo kugenzura ubunyangamugabo bw’abiyamamaza ku myanya ya Komite Nyobozi y’uko amatora aba;

    Ikanashingira ku cyangombwa cyerekana ko yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko yashyikirije Komisiyo kigaragaza ko hari ibyaha yahamijwe tariki ya 1 Mata 2022 nk’uko bigaragara kuri icyo cyangombwa ari byo; inyandiko mpimbano, kubura ubunyangamugayo ndetse no gukora no gukoresha impapuro mpimbano.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubunyanamugayo-bwakumiriye-gacinya-cance-denis-mu-kwiyamamaza-muri-ferwafa

  • GACINYA CHANCE DENIS, IBYO KUJYA MURI FERWAFA BIKOMEJE KUBA AGATERERANZAMBA. #rwanda #RwOT

    Gacinya Chance Denis wigeze kuyobora Rayon Sports mu 2015/2017 yongeye kwangirwa kwiyamamariza kwinjira muri FERWAFA nka Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki kubera ubunyangamugayo bukemangwa.

    Komisiyo y'Amatora mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, yongeye kwanga kandidatire ya Gacinya Chance Denis waherukaga kwemererwa kwiyamamaza nyuma yo kujurira.

    Gacinya yatanze kandidatire yiyamamariza umwanya wo kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki muri FERWAFA.

    Ku wa 6 Kamena 2023 ni bwo FERWAFA ibicishije muri Komisiyo Ishinzwe Amatora yatangaje urutonde rw'abemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA, ariko Gacinya ntiyemererwa.

    Impamvu yagaragajwe ku kuba kandidatire ye yaranzwe ni uko atari yatanze icyangombwa cyerekana ko atakatiwe n'inkiko. Yaje kugitanga tariki ya 8 Kamena 2023.

    Iki cyemezo yarakijuririye ndetse FERWAFA yanzura ko ubujurire bwe bufite ishingiro.

    Kuri uyu Gatatu ni bwo hakwirakwiriye ibaruwa yashyizweho umukono n'abagize Komisiyo y'Amatora ya FERWAFA bayobowe na Kalisa Adolphe igaragaza ko Gacinya adafite ubunyangamugayo bumwemerera kwiyamamariza no kugaragara mu buyobozi bw'ikipe cyangwa ubw'ishyirahamwe.

    FERWAFA yanavuze ko ishingiye ku cyangombwa cyerekana ko Gacinya atakatiwe cyangwa yakatiwe n'inkiko kigaragaza ko hari ibyaha yahamijwe birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no kuba atari umwizerwa.

    Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Gacinya yavuze ko atarabona ibaruwa imumenyesha ko kandidatire ye yanzwe.

    Yagize ati 'Ntabwo ndabimenya, abantu bari kubimbwira. Ariko ubwo ningera ku kazi ndareba kuri email. Ntabwo numva impamvu yatuma banyangira.'

    Yakomeje avuga ko niba koko icyo cyemezo cyafashwe byaba bigayitse. Ati 'Byaba biciriritse cyane niba babyemeje bakanashyiraho imikono yabo.''

    Amategeko avuga iki ku kugirwa umwere umuntu yarafunzwe?

    Gacinya Chance Denis yatawe muri yombi mu Ukuboza 2017. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho ibyaha birimo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro n'icyo kubeshya 'uwo mwagiranye amasezerano ku murimo wakozwe'.

    Ubushinjacyaha bwagaragazaga ko ibyaha Gacinya yashinjwaga byakozwe mu masezerano Sosiyete ye yitwa MICON, yagiranye n'Akarere ka Rusizi yo gushyira amatara ku mihanda muri ako karere, aho yagombaga gushinga amapoto 830 y'umuriro w'amashanyarazi ku kiguzi cya miliyoni 636 Frw.

    Bwavuze ko hagendewe ku mirimo yari amaze gukora, yishyuwe miliyoni 495 Frw nyamara ngo igenzura ryakozwe na Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu (REG) n'Akarere ka Rusizi riza kugaragaza ko ibikorwa byakozwe byagombaga kwishyurwa miliyoni 242 Frw.

    Tariki 27 Nyakanga 2018, Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwamugize umwere ku byaha yashinjwaga. Rwanzuye ko ibyaha yashinjwaga bitamuhama, rutegeka ko afungurwa hamwe na Gataha Jean Paul bareganwaga.

    Umunyamategeko Me Murangwa Edward yagaragaje ko mu gihe umuntu yakurikiranyweho icyaha runaka mu rukiko ariko akagirwa umwere ataba afite ubusembwa na buto bwo kwiyamamariza umwanya runaka.

    Ati 'Iyo wabaye umwere nta busembwa ufite kuko kiriya ni icyangombwa kigaragaraza ko utakatiwe n'inkiko igifungo cy'amezi atandatu akenshi gikunze gusabwa ku myanya y'ubuyobozi. Uwo muntu ni umwere afatwa nk'umwere kuko n'urukiko rwabigaragaje. Ibyo byaha yabikurikiranyweho ariko urukiko rusanga ari umwere.'

    Ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki muri FERWAFA, Gacinya yari ahatanye na Mugisha Richard wemerewe ku ikubitiro.

    Amatora ateganyijwe kuba tariki ya 24 Kamena 2027, azatorerwamo n'abandi bayobozi bagize Komite Nyobozi y'Ishyirahamwe rya Ruhago Nyarwanda.

    The post GACINYA CHANCE DENIS, IBYO KUJYA MURI FERWAFA BIKOMEJE KUBA AGATERERANZAMBA. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/14/gacinya-chance-denis-ibyo-kujya-muri-ferwafa-bikomeje-kuba-agatereranzamba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gacinya-chance-denis-ibyo-kujya-muri-ferwafa-bikomeje-kuba-agatereranzamba

  • Rwamagana:Abasenateri bagejejweho uruhuri rw'ibibazo by'abatujwe mu midugudu y'icyitegererezo #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu baturage batujwe mu midugudu w'icyitegererezo mu karere ka Rwamagana  bagaragarije Abasenateri ko nta bushobozi bafite bwo gusana inzu bubakiwe zangiritse.

    Sena yasabye  ko abatujwe mu midugudu y'ikitegererezo bafite amazu afite ibibazo kandi bakaba nta mikoro bafite leta igomba kubafasha ariko abafite uburyo bakagira uruhare mu kwisanira amazu.

    Kuva tariki 13 z'ukwezi kwa gatandatu  kugera ku ya 14 Kamena no ku itariki ya 19 Kamena. Abasenateri barajya mu turere twose two mu gihugu mu gikorwa cyo kureba imiterere n'imicungire y'iyi midugudu n'isanzwe Leta yatujemo abantu banyuranye, gusura abaturage bayitujwemo no kugirana nabo ibiganiro.

    Umuryango wa Mukandoli Charlotte n'umugabo we Rwabuganda  Augistin  w'imyaka 78 batuye mu mudugudu wa Byimana mu kagari ka Kitazigurwa  mu murenge wa Muhazi ni mu karere ka Rwamagana,Ubwo Visi Perezident wa sena Honorable Nyirasafari Esperance na senateri Evode Uwizeyimana bageraga muri uyu mudugudu muri gahunda sena y'u Rwanda yo kureba imiterere n'imicungire y'imidugudu n'isanzwe Leta yatujemo abantu banyuranye,Uyu muryango urasa n'uwigunze ndetse ku bw'intege nke zivanze n'izabukuru ntibagaragaye mu birori byo kwakira ba seneteri,bombi barajijinganya ku kumenya igihe baturijwe muri uwo mudugudu.

    Ati'ubuse ndabuka koko ni kera,undi aramwunganira ari harumbwiye ko ari hagati ya 2010-2012.

    Umunyamakuru aramubazaati'ubundi hano mwahatujwe muvuye he?

    Umuturage aramusubiza ati'ubundi isambu yanjye yari aha ,twari tuvuye hirya hariya aho bari bubatse indi midugudu ariko si kure.'

    Mukandoli Charlotte n'umugabo we inzu babamo biragagarara ko ikeneye gusanwa uko bagaragara biragoye kwemeza ko bafite ubushobozi bwo kuyisanira.

    Ati'iyi nzu sinshoboye kuyisana nicyo mwatumarira mukadufasha.

    Ikibazo cy'inzu z'iri mu midugudu y'ikitegererezo  n'isanzwe Leta yatujemo abantu banyuranye kihariye ibyo Visi Peresident wa Sena Nyirasafari Esperennce na senateri Evode batuwe ubwo basuraga imidugudu yatujwemo abantu batandukanye muri Rwamagana,nabajije bamwe muri aba baturage niba bo ntaruhare bagira mu gusana aho izo nzu zangiritse mu bushobozi bwabo.

    Ati'iyi nzu yanjye mu byukuri ni amategura ariko hari akabazo igira buriya amategura imigongo yayo ijyends iva,ugasanga ku nkuta haje imikororombya,iyimvura iguye yinjiramo amahuhwezi.'

     Ubuyobozi w'akarere ka Rwamagana buvuga ko ingengo y'imari yo gusanira amazu abatishoboye ihoraho nk'uko hari iteganyirizwa ku bakir abashya,bwana Radjab Mbonyumuvunyi uyobora akarere ka Rwamagana ati'tugira gahunda ya gusana(maintenance)mbere twafatanyaga na FARGE ubu ni MINUBUMWE ni ubungubu nkuko buri mwaka tubigenza mu ngengo y'imari duhabwa haba harimo iyo kubaka,nkubu mu karere ka Rwamagana turi kubaka amazu 32,ariko hakabamo n'ingengo y'imari ntoya yo gusana.'

    Visi perezida wa sena Nyirasafari Esperance yasabye  ko abatujwe mu midugudu y'ikitegererezo bafite amazu afite ibibazo kandi bakaba nta mikoro bafite leta igomba kubafasha ariko abafite uburyo bakagira uruhare mu kwisanira amazu.

    Ati'uruhare rw'abaturage na leta ubufatanye bwo bugomba kubaho birumvikana ko hari abaturage batishoboye koko ni ubundi leta irabafasha ,tuvuga nkaba bageze mu zabukuru ,murabizi ko hari n'amafaranga bahabwa buri kwezi ariko abashoboye bagerageza kwisanira.'

    Kuva tariki 13 kugeza 14 kongeraho 19 Kamena Abasenateri bari kujya mu turere twose two mu gihugu mu gikorwa cyo kureba imiterere n'imicungire y'iyi midugudu y'ikitegererezo n'isanzwe yatujwemo abantu banyuranye  Muri iki gikorwa Abasenateri bigabanyijemo amatsinda biteganijwe ko  azasura imidugudu 60, bakazasura nibura imidugudu ibiri muri buri Karere, harimo iy'icyitegererezo n'isanzwe.

    Tito Dusabirema

    The post Rwamagana:Abasenateri bagejejweho uruhuri rw'ibibazo by'abatujwe mu midugudu y'icyitegererezo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/14/rwamaganaabasenateri-bagejejweho-uruhuri-rwibibazo-rwabatujwe-mu-midugudu-yicyitegererezo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwamaganaabasenateri-bagejejweho-uruhuri-rwibibazo-rwabatujwe-mu-midugudu-yicyitegererezo

  • Byari bishimishije: Young Grace n’umukobwa we Diamante batwitse imbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho bari guhinga(Amafoto+Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Young Grace n'umukobwa we Diamante batwitse imbuga nkoranyambaga nyuma y'amashusho bari guhinga(Videwo)

    Young Grace ndetse n'umukobwa Diamante bongeye kwigarurira urubuga rwa Instagram bakoresheje imwe muri video bari mu bice by'icyaro bari guhinga, bita ku nka ndetse nutundi turimo twa hato na hato.

    Muri aya mashusho biba bigaragara ko uyu mwana ndetse na mama we bishimanye cyane ibyatumye iyi video ikundwa na benshi.

    Reba video hasi…

    Source : https://yegob.rw/byari-bishimishije-young-grace-numukobwa-we-diamante-batwitse-imbuga-nkoranyambaga-nyuma-yamashusho-bari-guhingaamafotovidewo/

  • Ya marushanwa yo gutera akabariro yari ategerejwe na benshi yajemo kidobya ku munota wa nyuma  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ya marushanwa yo gutera akabariro yari ategerejwe na benshi yajemo kidobya ku munota wa nyuma

    Nyuma y'ibyavuzwe hemezwa ko mu gihugu cya Suede imyiteguro irimbanyije ya shampiyona y'imibonano mpuzabitsina, abenshi bagakuka imitima, yarahagaritswe.

    Mu ntangiriro z'icyumweru gishize nibwo inkuru yavuye i Gothenburg ho muri Sweden ku mugabane w' i Burayi yemeza ko igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina cyemejwe nka siporo isanzwe. Bityo, hahise hategurwa shampiyona yayo yitwa European Sex Shampionship kugira ngo abantu bidagadure nkuko babigenza ku mikino yindi.

    Imyiteguro yo kwakira iyo shampiyona ku nshuro ya mbere yarakozwe, ngo yari gutangira ku wa 08 Kamena, ariko yahagaritswe ku munota wa nyuma.

    Source : https://yegob.rw/ya-marushanwa-yo-gutera-akabariro-yari-ategerejwe-na-benshi-yajemo-kidobya-ku-munota-wa-nyuma/

  • Amakuru agezweho: Gacinya Deny Ferwafa iramushinja ubunyangamugayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gacinya Chance Deny wari wemerewe n'akanama nyemurampaka kwiyamamariza kuba Visi Perezida wa kabiri wa Ferwafa yamaze kongera kwangirwa kwiyamamariza uyu mwanya n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa.

    Umugabo wabaye Perezida wa Rayon Sports yongeye kwangirwa n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa nyuma y'iminsi mike cyane akanama k'ubujurire ka komisiyo y'amatora kemeje ko Gacinya afite ukuri gusa yongeye kwangirwa ashinjwa kuba atari inyangamugayo.

    Ibaruwa:

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-gacinya-yongeye-guterwa-uwinyuma-kubera-impamvu-ikomeye-cyane/

  • Nyamasheke: Umwalimu yishwe ajanjaguwe agahanga nyuma yo kugura icupa ry’urwagwa akima umuturanyi we wari waje gutega imireko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwalimu yatowe mu muhanda rwa gati yashanjaguwe umutwe n'abantu batari bamenyekana.

    Uyu yatowe mu muhanda wa Kirambo-Susa, mu mudugudu wa Musagara, akagari ka Kigarama, umurenge wa Kanjongo, akarere ka Nyamasheke.

    Irambona Daniel w'imyaka 34, yasanzwe mu muhanda yapfuye aho agahanga bari bakajanjaguye.

    Amakuru ya mbere kuri uru rupfu yamenywe n'umumotari n'umugenzi yari atwaye saa yine z'ijoro zo ku wa 12 Kamena, aho bahise babimenyesha Gitifu w'akagari ka Raro muri uyu murenge.

    Nk'uko bitangazwa na BWIZA.COM, ngo Irambona yagiye kunywera muri santere y'ubucuruzi ya Kigarama, mu kabari k'uwitwa Nteziryayo Thacien, agura icupa ry'urwagwa, yima umuturanyi we witwa Sakindi Hesron.

    Uwimwe ku nzoga biramurakaza cyane batangira guterana amagambo, biza kuvamo ubushyamirane bukaze, mu masaa yine z'ijoro bataha batongana, na rya cupa ry'urwagwa Irambona aritahanye agenda asomaho, amwima, induru ikarushaho.

    Uwatanze amakuru yagize ati: 'Ntituzi icyo yaba yaramukubise nyir'izina,ariko amakuru ni uko twumva ko bageze haruguru y'urugo rwa Sakindi Hesron, Sakindi akinyabya mu rugo akazana umupanga akamusatura agahanga, umugabo akikubita hasi ahita yuma.''

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kanjongo Cyimana Kanyogote Juvénal, yemereye umunyamakuru ko koko Irambona Daniel yishwe amenwe agahanga, hamaze gufatwa abantu 4 barimo nyir'akabari banywereyemo, Nteziryimana Thacien, Sakindi Hesron ukekwaho urwo rupfu n'abandi 2 bari kumwe muri ako kabari, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo.

    Source : https://yegob.rw/nyamasheke-umwalimu-yishwe-ajanjaguwe-agahanga-nyuma-yo-kugura-icupa-ryurwagwa-akima-umuturanyi-we-wari-waje-gutega-imireko/