Category: Uncategorized

  • Musanze: Umugore yagerageje kwiyahura nyuma yo kureba aho yabitse udufaranga twe agasanga harera dee – YEGOB #rwanda #RwOT

    Musanze: Umugore yagerageje kwiyahura nyuma yo kureba aho yabitse udufaranga twe agasanga harera dee

    Umugore w'imyaka 26 wo mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza Akarere ka Musanze, yagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri ari muri koma, nyuma yo kunywa umuti batera mu myaka witwa Rocket, ubwo yakekaga ko gukeka ko umugabo we yamwibye amafaranga.

    Amakuru ahari akomeza avuga ko uyu mugore mbere yo kwiyahura yari amaze kubura amafaranga ye ubundi agahita anywa uwo muti witwa Rocket.

    Gusa n'ubwo byagenze gutya nta kimenyetso gihari cyemeza ko uyu mugabo we yaba ari we wibye aya mafaranga.

    Gusa nawe yaje mu mubare wabakekwa kuko ubwo yahamagarwaga abwirwa ko umugore we yaba yiyahuye yaje afite agasamusamu kinzoga gusa icyo ntago cyari ikimenyetso gifatika cyatuma ashinjwa iki cyaha cyubujura.

    N'ubwo uyu mugore yajyanywe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ameze nkuwaguye muri koma ubu amakuru ahari aravuga ko ari kuzanzamuka nyuma yo kwitabwaho n'abaganga.

    Source : https://yegob.rw/musanze-umugore-yagerageje-kwiyahura-nyuma-yo-kureba-aho-yabitse-udufaranga-twe-agasanga-harera-dee/

  • Lionel Messi mu mazi abira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Lionel Messi yatawe muri yombi
    Lionel Messi kabuhariwe mu mu mupira w'amaguru akaba na Kapiteni w'ikipe y'Igihugu ya Argentina, yafungiwe ki kibuga cy'indege cya Beijing mu Bushinwa.

    Ikipe y'igihugu ya Argentina iri gukorera umwiherero mu Bushinwa aho iri kwitegura gukina imikino ya gicuti na Indonesia ndetse Australia.

    Lionel Messi yasanze bagenzi be mu Bushinwa, akoresheje urwandiko rw'inzira (Passport) ya Espagne aho gukoresha iya Argentina.

    Ibi byatumye inzego zishinzwe kurnda imipaka y'ubushinwa harimo n'ikibuga cy'indege zihita zimuta muri yombi zimushinja gukoresha Passport itariyo yinjira mu Bushinwa.

    Source : https://yegob.rw/lionel-messi-mu-mazi-abira/

  • Batangiye kwicinya icyara: Kylian Mbappe agiye kwerekeza mu ikipe ya Manchester United – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana b'ikipe ya Manchester United batangiye kwicinya icyara nyuma yo kumva amakuru avuga ko rutahizamu Kylian Mbappe agiye kwerekeza muri iyi kipe y'ubukombe mu gihugu cy'u Bwongereza.

    Byamaze kumenyekana ko Kylian Mbappe atazongera amasezerano mu ikipe ya Paris Saint Germain ubu ikipe ya Manchester United iherutse kugurwa n'umuherwe Sheikh Jassim Bin Hamad Al Thani yahise itangira urugendo rwo gushakisha uruhindu uyu musore.

    Biravugwa ko ikipe ya Manchester United yamaze kumvikana n'ikipe ya Paris Saint Germain ku mafaranga igomba kugura kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa Kylian Mbappe aho bivugwa ko iyi kipe izatanga agera kuri € 150 nk'uko umunyamakuru Fabrizio Romano yabitangaje.

    Source : https://yegob.rw/batangiye-kwicinya-icyara-kylian-mbappe-agiye-kwerekeza-mu-ikipe-ya-manchester-united/

  • Mangwende yaciye ibintu nyuma yo kugaragaza urukundo afitiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bishobora gutuma asezererwa na FAR Rabat – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Imanishimwe Emmanuel Mangwende yaciye ibintu nyuma yo kwemeza ikintu gikomeye atakorera Amavubi nyuma yo kuvugwa ko atazakina kuri Mozambique.

    Ku munsi wejo hashize nibwo mu itangazamakuru havuzwe ko myugariro u Rwanda rugenderaho Imanishimwe Emmanuel Mangwende, atazagaraga ku mukino u Rwanda ruzakinamo na Mozambique nyuma yo kuba ikipe ye ya FAR Rabat igifite imikino ya Shampiyona ariko uyu mukinnyi we avuga ko atatererana ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi.

    Ibi byatumye abakunzi b'umupira w'amaguru hano mu Rwanda bibaza niba Mangwende azaza gukinira u Rwanda ku ngufu kandi FAR Rabat yari yamwimanye ntibimugireho ingaruka, gusa uko byagenda kose amakuru ahari avuga ko uyu mukinnyi umukino u Rwanda ruzakina na Mozambique azaba ahari abafana nibagire ikibazo.

    Kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa tatu z'ijoro ikipe ya FAR Rabat ikinamo Mangwende iraza gukina umukino ubanziriza usoza Shampiyona n'ikipe ya Olympique Club de Khouribga. Igikomeje kugarukwaho cyane ni Mangwende utazakina umukino wa nyuma usoza Shampiyona ya Marocco kuri uyu wa gatandatu kandi ari umukinnyi FAR Rabat igenderaho muri iki gihe ishaka igikombe cya Shampiyona iheruka kera.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/mangwende-yaciye-ibintu-nyuma-yo-kugaragaza-urukundo-afitiye-ikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-bishobora-gutuma-asezererwa-na-far-rabat/

  • Umugore w’imyaka 57 wafashe ku ngufu umwana w’imyaka umunani akanamwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina hamenyekanye igihano yakatiwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 57 wafashe ku ngufu umwana w'imyaka umunani akanamwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina hamenyekanye igihano yakatiwe

    Muri Tanzania abantu barakaye nyuma yuko umugore ahamwe no gufata ku ngufu umuhungu w'imyaka umunani akamwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Desderia Mbwelwa, w'imyaka 57, ku wa gatanu urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 29, ariko amakuru arambuye ku cyemezo cy'urukiko ntabwo yari yaratangajwe henshi kugeza ubu.

    Ku munsi yafashe ku ngufu uwo muhungu, uwo mugore yamusanze aragiye inka mu cyaro cyo mu ntara ya Iringa yo mu majyepfo, amubaza aho inshuti ze ziri.

    Bivugwa ko yahise amufata ku ngufu munsi y'igiti, ubwo yari amaze kumubwira ko inshuti ze zidahari.

    Uru rubanza rwabayemo abatangabuhamya batanu, barimo na muganga wasuzumye uwo mwana akemeza ko yari afite ibikomere kandi ko yanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kubera ubwandu bwo mu gice cy'imyororokere.

    Bivugwa ko Mbwelwa yireguye avuga ko ari umuntu ukuze ufite abana n'abuzukuru abeshejeho.

    Umwunganizi we mu mategeko, Frank Mwela, yavuze ko ateganya kujuririra icyemezo cy'urukiko kuko umukiliya we atapimwe kugira ngo byemezwe ko koko arwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Yagize ati: 'Umukiliya wanjye ntibamupimye ngo bamusangemo izo ndwara, kandi umukiliya wanjye n'umutangabuhamya we bemeje ko batazirwaye kuko umwe mu batangabuhamya ni umugabo we'.

    Source : https://yegob.rw/umugore-wimyaka-57-wafashe-ku-ngufu-umwana-wimyaka-umunani-akanamwanduza-indwara-zandurira-mu-mibonano-mpuzabitsina-hamenyekanye-igihano-yakatiwe/

  • Kamonyi: Abitabiriye Imurikagurisha-Expo bijejwe impinduka ziganisha ku kongererwa igihe #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yijeje abitabiriye imurika gurisha n'imurikabikorwa-Expo ryasojwe kuri uyu wa 12 Kamena 2023, aho ryaberaga ahazwi nko muri MAJERWA ku Ruyenzi, ko igihe ryamaraga kigiye kongerwa, bijyanye n'ubusabe bwa benshi mu baryitabiriye. Kurigira ngarukagihembwe byo bisa n'ibidashoboka.

    Dr Nahayo Sylvere, ashima imigendekere y'iri murikagurisha n'Imurikabikorwa-Expo, akavuga ko ryatangiranye n'ubusabe bwa benshi mu baryitabiriye, basaba ko ryakurwa ku cyumweru kimwe ryagenewe nacyo kituzuye, rikongerwa igihe.

    Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi, avuga ko Expo izongererwa igihe ariko itazaba ngarukagihembwe. 

    Avuga ko nk'ubuyobozi bumvise icyifuzo cyangwa ubusabe bw'abitabiriye Expo bakabuha agaciro kandi ko bagiye kugira icyo babikoraho ku buryo ubutaha bizaba byanogejwe. Ati' Byagenwe ko iri ari imurikagurisha n'imurikabikorwa rizajya riba ngarukamwaka, icyo twarakinogeje gutyo kandi tubona ntacyo gitwaye. Hanyuma ikijyanye no kongera iminsi nk'uko nabivuze dutangira, bari babisabye. Birasaba ko ubutaha tuzabitegurana n'inzego zitandukanye kugira ngo birusheho kugenda neza, kurusha uko byasoje bimeze'.

    Uretse kuba Umuyobozi w'Akarere yemera ko ubutaha hazongerwa igihe iri murikagurisha n'Imurikabikorwa-Expo ryamaraga, avuga ko ku bindi byifuzwaga na bamwe by'uko ryajya riba ngarukagihembwe bitakunda.

    Abitwaye neza kurusha abandi barashimiwe bahabwa ibikombe n'imidari.

    Ati' Ugendeye ku bisabwa kugira ngo imyiteguro ibashe gukunda, ugendeye ku bikorwa bitandukanye yaba ari twebwe nk'Akarere cyangwa se Abafatanyabikorwa bacu tuba dufatanya mu bikorwa bitandukanye, mu gihembwe byo bishobora kuba bitakoroha ngo bitange n'ubusaruro nk'uko tubyifuza, ariko byagenwe ko iri ari imurikagurisha n'Imurikabikorwa-Expo rizajya riba ngarukamwaka'.

    Munyankumburwa Jean Marie, Perezida w'Urugaga rw'Abikorera-PSF mu karere ka Kamonyi ashima uburyo iri murikagurisha n'Imurikabikorwa-Expo ryasojwe akurikije amakuru yasangijwe n'abikorera nk'ubahagarariye. Ati' Imurikagurisha mu bigaragara rirangiye neza. Iyo ugeze ku bacuruzi babashije kuryitabira, bose bakubwira ko bacuruje, bigaragara rero ko iyo abacuruzi bacuruje ubwo biba byagenze neza'.

    Munyankumburwa Jean Marie/PSF Kamonyi.

    Akomeza avuga ko nka PSF, isomo bakuyemo ari nacyo cyifuzo ari uko ryakongererwa igihe rimara. Ati' Isomo dukuyemo ari nacyo cyifuzo ni uko ryakongererwa igihe kugira ngo abacuruzi babashe gukuramo umusaruro. Ikindi ni uko buriya imurikagurisha nyine iyo umurika ibikorwa byawe, ugaragaza ibikorwa byawe na nyuma y'aho bikomeza kugira ingaruka nziza kuko uba wamamaje'.

    Munyankumburwa, asaba abitabiriye iri murikagurisha n'Imurikabikorwa-Expo by'umwihariko ababarizwa mu rugaga akuriye-PSF, ko bakwiye gushishikarira kuryitabira bakanakangurira abandi kugira ngo ubutaha hazabe hari umubare munini w'Abamurika n'abacuruzi.

    Bamwe mu bitwaye neza muri Expo bahawe ibikombe.

    Munyankumburwa, asaba ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi kongera igihe cya Expo. Ati' Twakomeje gusaba ko ryakongererwa iminsi kugira ngo abacuruzi igihe bitabiriye be kugeramo ngo igihe batangiye gucuruza bavuge ngo imurikagurisha rirarangiye. Twifuza rero ko ryakongerwa iminsi ikava kuri itandatu ikiyongera n'aho yaba icumi cyangwa ibyumweru bibiri. Ibaye iby'umweru bibiri byaba ari byiza kurusha ho'.

    Iri Murikagurisha n'Imurikabikorwa-Expo, ryatangiye tariki 6 risozwa tariki 12 Kamena 2023. Ryitabiriwe n'abantu bamurikaga bakanagurisha 67 bari mu byiciro bitandukanye birimo; Imiryango itegamiye kuri Leta( Civil Societies) 34, Inganda 4, Ibigo( Companies) 7 hamwe n'Abikorera ku giti cyabo 22.

    Umuhanzi Eric Senderi yasusurukije abitabiriye Expo.

    Eric Senderi n'abo mu ruganda Ingufu Gin Ltd abereye Ambasaderi bishimira igikombe cy'ishimwe bahawe.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/14/kamonyi-abitabiriye-imurikagurisha-expo-bijejwe-impinduka-ziganisha-ku-kongererwa-igihe/

  • Malawi igiye kohereza u Rwanda abanyarwanda bahabaga biyita impunzi #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Malawi ifatanyije n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi, igiye gucyura mu Rwanda Abanyarwanda 44 babaga muri icyo gihugu nk'impunzi. Byatangajwe na Minisitiri ushinzwe Umutekano w'imbere mu gihugu, Ken Zikhale.

    Minisitiri ushinzwe Umutekano w'imbere mu gihugu, Ken Zikhale, yatangaje ko 'izo mpunzi zifuza gutaha mu Rwanda ku bushake kuko nta ntambara igihari'.

    HCR ni yo izafasha mu bikorwa byo kuzicyura aho bigomba gutangira kuri uyu wa Gatatu.

    Yakomeje avuga ko impunzi zikomoka mu Burundi zo ziri kuvugana n'igihugu zikomokamo kugira ngo zibe zabasha gutaha.

    Inyandiko z'inzira zamaze gutegurwa ku mpunzi zifuza gutaha.

    Ukuriye Ishami rya Loni muri Afurika y'Amajyepfo, Valentine Tapsoba, yatangaje ko izi mpunzi zari zifite amahitamo atatu, aho aya mbere yari ayo gucyurwa mu bihugu zikomokamo, gufashwa gutuzwa aho bari cyangwa se koherezwa mu kindi gihugu, ariko ubu ikigiye gukorwa ari ugucyurwa.

    Sitati y'ubuhunzi ku banyarwanda bahunze kuva mu mwaka wa 1959 kugeza 1998 yarangiye ku itariki ya 31 Ukuboza 2017.

    Leta y'u Rwanda yakoze ubukangurambaga hirya no hino mu bihugu byahungiyemo Abanyarwanda, ibasaba gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro cyangwa bagashaka ibyangombwa bibemerera kuba mu bihugu bahungiyemo mu gihe baba bashaka kuhaguma.

    Ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, Malawi yohereje mu Rwanda Niyongira Théoneste uzwi nka Kanyoni kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho.

    The post Malawi igiye kohereza u Rwanda abanyarwanda bahabaga biyita impunzi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/14/malawi-igiye-kohereza-u-rwanda-abanyarwanda-bahabaga-biyita-impunzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=malawi-igiye-kohereza-u-rwanda-abanyarwanda-bahabaga-biyita-impunzi

  • Trump mu rukiko: yagaragaje isura y'uburakari no kutagira icyo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Trump niwe perezida wa mbere wa Amerika — uriho cyangwa wahoze — urezwe imbere y'urukiko mu rubanza nshinjabyaha.

    Apfumbase amaboko, mu isuti y'umukara na karuvati itukura, n'isura iterekana amarangamutima yicaye mu rukiko bucece, ku nshuro ya kabiri agejejwe mu rukiko muri uyu mwaka.

    Avuye mu rukiko yahise ajya muri leta ya New Jersey kuvugisha abamushyigikiye bari bamutegereje.

    Ageze aho, hari hatatse amabendera menshi ya Amerika, Trump ushaka kwiyamamaza mu matora y'umwaka utaha, yabwiye abari bamutegereje ko yari afite 'uburenganzira bwose' bwo gutunga izo nyandiko, ariko ko atabonye 'amahirwe yo kureba mu bikarito byose'.

    Amasaha macye mbere ya hano, mu igorofa ya 13 y'inzu y'urukiko rwagati mu mujyi wa Miami, Trump yari yicaye acecetse yitegereza umwunganizi we mu mategeko ubwo yahakanaga ibyaha 37 umukiriya we aregwa.

    Umunyamategeko Todd Blanche umwunganira yabwiye abacamanza ati: 'Turahakana tweruye ko ibyo byaha bitamuhama'.

    Undi mugabo ureganwa na Trump — Walt Nauta, umuntu ukorana nawe bya hafi uregwa ibyaha bitandatu muri uru rubanza — yari yicaye ku meza imwe n'uyu wahoze ari perezida.

    Hakurya yabo muri icyo cyumba hari itsinda ry'ubushinjacyaha, ririmo Jack Smith wasohoye inyandiko zirega Trump mu cyumweru gishize.
    Trump w'imyaka 76, yemerewe kuva mu rukiko nta yandi mabwiriza ku ngendo mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Abashinjacyaha babwiye umucamanza ko uregwa adateye impungenge zo kuba yatoroka ubucamanza.

    Gusa Trump ntabwo yemerewe kuganira iby'uru rubanza n'uwo bareganwa Walt Nauta.

    Nyuma y'iri buranisha, Trump yasohotse mu rukiko ageze ku modoka ze azamura intoki ze z'igikumwe ku bamushyigikiye bari hanze y'urukiko. Mu gihe izo modoka zari zigiye umuntu umwamagana wari wambaye imyenda y'imfungwa yirukiye mu muhanda imbere y'imodoka ze ariko abashinzwe umutekano bamwigizayo.

    Trump n'abashinzwe umutekano we bahise berekeza muri restaurant yitwa Versailles imwe mu z'abanya-Cuba zikunzwe cyane mu gace ka Miami kitwa Little Havana, aho yaramukijwe n'itsinda ry'abamushyigikiye bari batonze umurongo ngo bifotozanye nawe.

    Hano kandi yaririmbiwe indirimbo yo kumwifuriza isabukuru nziza kuko none kuwa gatatu yujuje imyaka 77.

    Itariki y'urubanza mu mizi ntabwo iremezwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/trump-mu-rukiko-yagaragaje-isura-y-uburakari-no-kutagira-icyo-avuga

  • Ibivugwa ku bisasu bitatu byabonetse mu rugo rw'umuturage w'i (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu rugo rw'umuturage wo mu Kagari ka Rusave mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, habonetse ibisasu bitatu byo mu bwoko bwa Grenade, aho abaturanyi bavuze icyo bakeka nk'intandaro y'izi grenade zishaje zasanzwe muri urwo rugo.

    Ibi bisasu byo mu bwoko bwa grenade, byabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2023, ubwo nyiri uru rugo yari ari guharura mu rugo, akaza kubona kimwe.

    Uyu muturage wo mu Mudugudu wa Bwinyana mu Kagari ka Rusave, ubwo yakubitaga isuka, akabona ikintu cy'icyuma abonye bwa mbere, yahise yiyambaza abaturage ngo bamubwire icyo ari cyo, baje basanga n'igisasu cya Grenade gishaje.

    Pauline Mutuyimana uyobora Umurenge wa Murama, yemeje aya makuru ya grenade zabonetse mu rugo rw'uyu muturage, avuga ko ubwo abaturanyi bazaga kureba iby'iki gisasu cyari kibonywe n'umuturanyi wabo, baje no kubona ibindi bibiri.

    Yagize ati 'Ubwo bakomezaga gukuraho itaka, babonye n'izindi ebyiri. Gusa mu bigaragara zirashaje cyane.'

    Uyu muyobozi avuga ko abaturage bahise bamenyesha inzego z'ibanze ndetse n'iz'umutekano, na zo zikihutira kuhagera, zigahita zishyirwaho uburinzi kugira ngo ibi bisasu bitaza guteza ibibazo mbere y'uko bikurwego n'inzego zibishinzwe.

    Abaturage bo muri aka gace, bavuze ko ahabonetse ibi bisasu, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bariyeri yari yarashinzwe n'abasirikare, bagakeka ko ari bo bahasize izi grenade.

    Uyu muturage wo muri uru rugo rwabonetsemo izi grenade, yahise ashakirwa aho gucumbika, kugira ngo zitaba zateza impanuka zikangiza ubuzima bwe, ubundi inzego z'umutekano zikajya gukuraho ibi bisasu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ibivugwa-ku-bisasu-bitatu-byabonetse-mu-rugo-rw-umuturage-w-i-kayonza

  • America yasabye abaturage bayo bajya Uganda kwitwararika – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    America ivuga ko abo baturage bagomba kwitwararika igihe bari muri Uganda kubera ibikorwa by'ubugizi bwa nabi, iterabwoba, n'itegeko ritihanganira abatinganyi.

    Itangazo ryo ku wa Mbere tariki 12 Kamena, 2023 rivuga ko muri Uganda no mu karere irimo hakunze kugaragara ibikorwa by'iterabwoba.

    Ibikorwa by'iterabwoba ngo byakunze kubaho mu bice byo mu burengerazuba bwa Uganda mu Ukuboza, 2022 ndetse no mu mujyi wa Kampala ngo wakunze kubamo ibikorwa by'iterabwoba mu mwaka wa 2021.

    America ivuga ko nubwo ibyo bikorwa bitagambiriye abanyamahanga, uwo ari we wese yabigwamo, bityo ngo abaturage ba America bagomba kuba biteguye, bakirinda kujya mu bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi.

    Ikindi gikwiye ngo gutera abaturage ba America kuba maso, ni ibyaha by'urugomo birimo ubujura bwitwaje intwaro, gutera ingo z'abantu, kwibasira abantu bitewe n'imiterere ishingiye ku gitsina, ibyo ngo bikwiye gutuma abasura Uganda bitegura kuko byababaho igihe icyo ari cyo cyose.

    Muri iryo tangazo America ivuga ko ibyo bikorwa bikunze kuba mu mijyi minini nka Kampala, Entebbe, no mu gace ka Karamoja, mu duce tw'Iburengerazuba no mu Majyruguru ya Uganda aho ihana imbibe n'ibindi bihugu.

    America ivuga ko hamwe na hamwe Polisi ya Uganda idafite ubushobozi buhagije bwo gutabara ku gihe iyo habaye bimwe muri biriya byaha.

    Amwe mu mabwiriza America yahaye abaturage bayo harimo kudasiga ibyo kunywa cyangwa ibiryo nta we ubirinze bizeye igihe bari ahantu hahurira abantu benshi, by'umwihariko mu tubari dusanzwe.

    Kwitwararika igihe bakora ingendo za nijoro. Kumenya umuntu ubariiruhande.

    Kutagaragaza ko batunze ibintu by'agaciro nk'amasaha ahenze, cyangwa indi mitako. Kwirinda kurwanya abantu baje kubiba bakoresheje intwaro.

    Kwirinda gukingurira umuntu ukomanze ku rugi muri hoteli barimo, keretse igihe bazi uwo ari we.

    Kumenya kugendera kure ahantu hakunze guhurira abakerarugendo b'abanyamahanga. Kwitwararika igihe bagiye kuri banki cyangwa gukoresha ibyuma bya banki bitanga amafaranga

    America yanasabye abaturage bayo kugendana passport bafotoje, original bakazibika aho bishoboka.

    Ikindi America yasabye abaturage bayo kubwira abavandimwe babo aho bagiye kujya, cyangwa bakabimenyesha inshuti zabo.

    America yanasabye abaturage bayo kumenya ko muri Uganda hari itegeko rihana abatinganyi, ko bityo abagaragara muri ibyo bikorwa mu buryo butemwe bashobora guhanwa, harimo gucibwa imanza, cyangwa bakaba bagirirwa nabi n'abaturage.

    Ubwo Uganda yasinyaga itegeko ryo guhana abatinganyi, America yavuze ko izafata ibihano birimo no kubuza abaturage bayo kujya muri Uganda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/america-yasabye-abaturage-bayo-bajya-uganda-kwitwararika