Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe y'igihugu Amavubi ndetse na Lille ya 2, Hakim Sahab yamaze gusesekara mu Rwanda aho asanze bagenzi be bari kwitegura umukino wa Mozambique.
Aba basore b'ikipe y'igihugu Amavubi bamaze kumanuka i Huye aho bagiye kuba Gisagara, bakazajya bitoreza i Huye ari naho umukino uzabera tariki 18 Kamena 2023.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Monitor bagaragaje ko barambiwe abarimu babaka ruswa y'igitsina kugira ngo babahe amanota.
Umwe yagize ati 'Ni ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi ni na ruswa. Tumaze kurambirwa abarimu badusaba kuryamana na bo kugira ngo baduhe amanota.'
Yakomeje avuga ko abarimu bafite ingeso yo kwima abanyeshuri amanota ahubwo bakabasaba ko bajyana ahantu hihariye hafi ya kaminuza kugira ngo babasambanye.
Ati 'Iyo umwarimu agushaka akora ibishoboka byose ukagira amanota ubura, iyo uyabuze ukamwandikira kuri WhatsApp umubaza, ahita agusaba ko mwahura mugakemura icyo kibazo.'
Rubavu: Umwe muri za nsoresore ziyise abuzukuru ba shitani hari ibyamubayeho biha isomo abandi bakoranaga ubugizi bwa nabi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 15 kamena 2023 nibwo izi nsoresore zo mu karere ka Rubavu mu mujyi wa gisenyi zazindukiye mu muhanda zitwaje intwaro gakondo zije kwambura abaturage ku manywa y'ihangu.
Bamwe mu batezwe n'izi nsoresore, barimo abamotari ndetse n'abandi bari bagiye mu mirimo yabo, aho bamwe babanje kubicaza hasi, bakabakubita bakanakomeretsa bakoresheje ibyo bikoresho bari bafite.
Umwe mu batanze amakuru, avuga ko hari umwe wari uzindukiye mu kazi atwawe n'umumotari, bagategwa n'izi nsoresore, zikabakubita zikabagira intere, nyuma hakaza kuza umunyegare na we bakamuhagarika ariko we agata igare, agakizwa n'amaguru, akaruhukira kuri Polisi.
Abapolisi bahise bajya kureba iby'abo bagizi ba nabi, bahageze na bo bashaka kubarwanya, ari bwo Umupolisi yahitaga arekura isasu rigahitana umwe muri izi nsoresore ziyise 'Abuzukuru ba Shitani', abandi bagakizwa n'amaguru.
Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y'Epfo yatoye itegeko rishyiraho ubwisungane mu kwivuza ku baturage bose busa nk'ubuzwi mu Rwanda bwa 'Mutuelle de santé'.
Ni ubwisungane bwitezweho gufasha abaturage benshi kubona ubuvuzi badahenzwe.
RFI yatangaje ko 16% by'abaturage ba Afurika y'Epfo ari bo bari basanganywe ubwishingizi bw'ubuzima bahabwa n'ibigo byigenga.
Mutesi Scovia udasiba gukora ubuvugizi butandukanye ku bintu bitagenda neza kuri iyi nshuro abinyujije mu kiganiro cye cyitwa ingingo y'umunsi gitambuka kuri shene ye ya Youtube yifatiye ku gahanga abagabo babyabara abana bakabihakana aho yabagereranyije n'inzoka kuko ari yo nyamanswa ibyara nti yongere kumenya icyo yabyaye aho kiri cyangwa uko kibayeho.
Mu magambo akakaye Yavuze ko ubundi umugabo nyawe yagakwiye gupfira urubyaro rwe ndetse akarwitangira gusa we ababazwa n'uburyo hari abasore cyangwa abagabo bihakana abana babo nyamara bazi ibyo bakoze.
Gusa benshi mu basore bihakana bamwe mu bana babo bavuga bavuga ko atari bo baryamanye gusa, kandi byemezwa ko mu gihe nta bipimo bya gihanga byafashwe ntaho ukwiye guhera wihakana amaraso yawe.
Hadji Mudaheranwa Yussuf uherutse gutorerwa kuba mu bazayobora Inzibacyuho mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' yageneye ubutumwa abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi abereka ukuntu bishoboka ko u Rwanda rwasubira mu gikombe cy'Africa ruherukamo 2004.
Mu ijambo yagejeje kuri aba bakinnyi, Hadji yababwiye ko bakwiye kutemerera Mozambique ko yabatsindira mu Rwanda ndetse kandi yababwiye ko abo bakinana nabo ari abantu nkaho bafite amaguru abiri.
Umunyamakuru w'imikino ukunzwe na benshi hano mu Rwanda Sam Karenzi agiye gusezera itangazamakuru kubera FERWAFA yanze ubusaba bwa Gacinya Chance Danny.
Ku munsi w'ejo hashize muri FERWAFA habaye ikiganiro n'itangazamakuru bamenyesha abanyarwanda bose abakandida bemerewe kwiyamamaza mu matora ya FERWAFA ateganyijwe tariki 24 kamena 2023. Mu bakandida batemerewe harimo na Gacinya Chance Danny uzwi cyane mu ikipe ya Rayon Sports.
Kubera uku kutemererwa, umunyamakuru w'imikino Sam Karenzi nyiyumva ukuntu Gacinya yarenganye mu buryo bugaragarira buri wese ndetse yaje no kugira inama uyu mugabo wakuwe mu bakandida yo kujyana ikirego cye muri CAF ndetse byaba ngombwa bikanagera muri FIFA.
Sam Karenzi kuri uyu wa kane mu kiganiro akora buri munsi kuri Fine FM, yaje kumenyesha abanyarwanda bose ko Gacinya Chance Danny najyana ikirego mu nzego ziri hejuru amatora ntahagarikwe, azahita asezera ku itangazamakuru ajye gukora ibindi kubera ko ngo Gacinya afite kuri 100%.
Gacinya Chance Danny impamvu yatanzwe yatumye akurwa mu bakandida ni uko ngo hari ibintu ashinjwa bigaragaza ko ntabubyangamugayo yagaragaje muri uku kwiyamamaza kwe.
Rutahizamu w'umugande wakinira ikipe ya Rayon Sports Joachiam Ojera ashobora kuguma muri iyi kipe nyuma yo kuba amasezerano ye yari arangiye.
Mu minsi ishize uyu rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports yerekeje mu gihugu cya Uganda iwabo mu biruhuko nyuma yo kuba yari amaze guhesha iyi kipe igikombe cy'amahoro yaherukaga muri 2016. Uyu musore yavuye hano mu Rwanda yaraganiriye n'ikipe ya Rayon Sports kugirango yongere amasezerano.
Ikipe ya Rayon Sports yaje kwemererwa n'uyu mukinnyi ariko ibanza kuganira n'ikipe ya URA FC yabatije Joachiam Ojera, iyi kipe Ica Rayon Sports angana na Milliyoni 20 ndetse ikazongera ikaganira na Ojera nawe bakagira ayo bamwishyura. Joachiam Ojera yaje kubwira ikipe ya Rayon Sports ko nawe bamuha Milliyoni zigera kuri 15 agasinya amasezerano y'imyaka 2 ubwo byahwana na Milliyoni 35.
Joachim Ojera nyuma yo kubona Rayon Sports irimo guhendwa cyane yahise abwira ubuyobozi ko bamuha Milliyoni 5 akajya iwabo muri Uganda kuganira na URA FC akabazanira urupapuro rumwemerera gusohoka muri iyi kipe(Release Letter) ngo kuko niwe uzi amasezerano bafitenye. Rayon Sports yagize impungenge ariko bigeraho birarangira arayahabwa, kugeza ubu amakuru ahari ni uko uyu mukinnyi mu minsi iza arasinya muri Rayon Sports hatagize igihinduka.
Ojera arahabwa Milliyoni zigera kuri 15, zisanga Milliyoni 5 ubwo asinye imyaka 2, ahawe Milliyoni 20. Gusa amakuru avuga ko uyu musore arakinira Rayon Sports umwaka umwe gusa agahita agurishwa muri Kaizer Chiefs agurishijwe ndetse Rayon Sports ikamufataho Milliyon nyinshi bitewe ni uko azaba yitwaye.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko umunyamideli Turahirwa Moïse washinze inzu y’imideli ya Moshions, ukurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge no gukora inyandiko mpimbano arekurwa by’agateganyo.
Ni icyemezo umucamanza yafashe agendeye ku kuba Urukiko rw’Ibanze rwarahisemo kumufunga rugendeye ku ngingo atigeze abazwaho.
Nk’uko yabigaragarije Urukiko ni uko ikijyanye n’uko ahinga urumogi muri Nyungwe ntaho yigeze abibazwaho muri dosiye ye, mu isesengura ry’abacamanza basanze ari ukuri koko.
Ku ngingo yuko yavugaga ko atazi aho urumogi yafatanywe rwavuye cyane ko yarunywereye hanze y’u Rwanda nkuko abivuga, Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zatuma akurikiranwaho icyaha cyo kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge.
Ku kuba yaratanze inzu ye y’imideli ya Moshions nk’ingwate, Urukiko rwabyanze ruvuga ko iyo ngwate hari abantu bayisangiye, gusa n’ubundi bavuga ko nta mpamvu y’ingwate kuko nta hazabu nyinshi asabwa.
Urukiko rwemeje ko afungurwa ariko akazajya yitaba ubutabera buri cyumweru kandi akaba atemerewe kurenga u Rwanda.