Category: Uncategorized

  • Umuhanzi Danny Nanone yongeye kwitaba urukiko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi uhagaze neza mu muziki w'u Rwanda Danny Nanone yongeye kwitaba Urukiko nyuma yo kuregwa n'umukobwa babyaranye imfura ye, aho uyu muraperi ari gusabwa gutanga indezo, amafaranga y'ishuri no kwiyandikishaho umwana.

    Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa 29 Kamena 2023 ku Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, Danny Nanone akaba yemereye Urukiko ko umwana amwemera ndetse afite inyemezabwishyu z'uko ajya yishyurira umwana ishuri.

    Umugore wabyaranye na Danny Nanone yasabaga Urukiko ko rwategeka uyu muraperi kwiyandikishaho umwana, gutanga indezo y'ibihumbi 150Frw buri kwezi hakiyongeraho n'amafaranga y'ishuri ibihumbi 80Frw cyane ko umwana yiga mu ishuri ry'ibihumbi 150Frw.

    Yisobanura, Danny Nanone yavuze ko ikijyanye no kwandikisha umwana yagiye ku Murenge wa Nyamirambo basanga hari ibyangombwa ataruzuza ariko akibirimo, naho ku kijyanye n'indezo yavuze ko yabona ubushobozi bwo kwishyura ibihumbi 50Frw ku kwezi naho amafaranga y'ishuri yo yajya abona ibihumbi 40Frw.

    Ikindi Danny Nanone yasabye Urukiko ni uko yahabwa umwana akaba yamurera niba koko uwo bamubyaranye avuga ko adafite ubushobozi, ndetse na duke ahawe ntiduhabwe umwana cyangwa ngo dukoreshwe neza mu nyungu z'umwana.

    Nyuma yo kujya impaka zikomeye imbere y'Urukiko, umucamanza yavuze ko icyemezo cy'uru rubanza kizasomwa ku wa 20 Nyakanga 2023

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-danny-nanone-yongeye-kwitaba-urukiko/

  • Umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime wari ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda, yitabye Imana nyuma y’igihe ari mu buribwe https://wp.me/p7ovfz-Xzz – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime wari ukunzwe n'abatari bake mu Rwanda, yitabye Imana nyuma y'igihe ari mu buribwe.

    Umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime Mugisha Frank wamamaye ku mazina ya VD Frank muri muzika yitabye Imana.

    Ni inkuru y'akababaro yamenyekanye ku mugoroba wa tariki 29 Kamena 2023 ivuga ko uyu muhanzi yashizemo umwuka ahagana saa mbiri z'ijoro azize uburwayi.

    Amakuru avuga ko uyu muhanzi yari amaze igihe kinini arwaye umwijima yivurizaga mu bitaro bya Kibagabaga.

     

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-akaba-numukinnyi-wa-filime-wari-ukunzwe-nabatari-bake-mu-rwanda-yitabye-imana-nyuma-yigihe-ari-mu-buribwe/

  • Si muri Rayon gusa ahubwo yageze no mu Bayovu! Ikipe y’imyaka iherutse gukora mu jisho ikipe ya Rayon Sports yageze no muri Kiyovu Sports none bo irimeneyemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'imyaka iherutse gukora mu jisho ikipe ya Rayon Sports yageze no muri Kiyovu Sports none bo irinoboyemo.

    Umukinnyi Fiston NKINZINGABO yerekeje mu ikipe ya MUKURA VS avuye muri KIYOVU Sports.

    Uyu musore w'imyaka 26 ari mu bakinnyi bagenzi be bakubwira ko azi umupira cyane, ariko utarahiriwe kuva yava muri APR FC.

    Mukura VS isinyishije uyu mukinnyi nyuma yo gusinyisha na Myugariro w'ibumoso Muvandimwe Jmv wavuye mu ikipe ya Rayon Sports.

    Source : https://yegob.rw/si-muri-rayon-gusa-ahubwo-yageze-no-mu-bayovu-ikipe-yimyaka-iherutse-gukora-mu-jisho-ikipe-ya-rayon-sports-yageze-no-muri-kiyovu-sports-none-bo-irimeneyemo/

  • Yahawe ikaze! Umunyamakuru wahawe akazi mu ikipe ya Rayon Sports yahawe ikaze we n’abandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wahawe akazi mu ikipe ya Rayon Sports yahawe ikaze we n'abandi.

    Ngaboyicondo (Ngabo) Roben wari umunyamakuru wa Radio/TV1, yerekeje muri Rayon Sports aho yatangiye inshingano nshya nk'umukozi ushinzwe itumanaho.

    Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi yamuhaye ikaze ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

    Ngabo uzaba ushinzwe imbuga nkoranyambaga za Rayon Sports [zirimo na YouTube yayo] yinjiranye muri Murera na Umurerwa Delphin uzaba ufite inshingano za gafotozi wayo.

    Source : https://yegob.rw/yahawe-ikaze-umunyamakuru-wahawe-akazi-mu-ikipe-ya-rayon-sports-yahawe-ikaze-we-nabandi/

  • Myugariro Ndizeye Samuel yapfushije umugore we #rwanda #RwOT

    Myugariro usoje amasezerano ye muri Rayon Sports, Ndizeye Samuel ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umugore we, Cishahayo Nadège (Nana).

    Ni inkuru yasakaye cyane kuri uyu wa Kane gusa yitabye Imana ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 28 Kamena 2023.

    Uyu mubyeyi akaba yari amaze iminsi arwaye aho yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Khaled biri Kamenge mu Burundi.

    Akaba asigiye Ndizeye Samuel umwana witwa Gift. Rayon Sports ikaba yafashe iya mbere yihanganisha uyu mukinnyi.

    Samuel Ndizeye akaba amasezerano ye muri Rayon Sports yararangiranye n’umwaka w’imikino wa 2022-23. Yari ayimazemo imyaka 4.

    Ndizeye Samuel ari mu gahinda gakomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-ndizeye-samuel-yapfushije-umugore-we

  • Rayon Sports yatangaje umukinnyi wa mbere yaguze (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kwemeza ko yasinyishije umunyezamu w’umugande, Simon Tamale.

    Uyu munyezamu wanifuzwaga cyane n’ikipe ya Mukura VS, yasinyiye Rayon Sports ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kamena 2023 amasezerano y’umwaka umwe.

    Simon akaba yarageze mu Rwanda ejo hashize ku wa Gatatu, uyu munsi bakaba babyutse bakora ikizami cy’ubuzima mbere yo gusinya.

    Simon Tamale akaba yakiniraga ikipe ya Maroons FC, akaba yaratowe nk’umunyezamu mwiza wa shampiyona ya ya Uganda 2022-23.

    Tamale yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatangaje-umukinnyi-wa-mbere-yaguze-amafoto

  • U Bwongereza n’u Rwanda byamaganye ikurwaho r… – #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ubujurire i Londres mu Bwongereza uyu munsi rwategetse ko umugambi wa Leta wo kohereza abimukira n'abasaba ubuhingiro mu Rwanda, utemewe n'amategeko.

    Uyu mwanzuro wakuyeho uw'urukiko rukuru rwa Londres rwafashe mu Ukuboza 2022, rwari rwafashe rukanzura ko icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda gikurikije amategeko.

    Abacamanza batatu b'urukiko rw'ubujurire bavuze ko kohereza abimukira mu Rwanda bidakurikije amategeko kugeza habaye impinduka mu bijyanye n'abimukira mu Rwanda.

    Uyu mwanzuro wafashwe abacamanza bose bagize inteko batawemeranyaho kuko umwe muri bo yemeranyije n'umwanzuro w'Urukiko Rukuru ko u Rwanda ari igihugu cyizewe cyo koherezamo abo bimukira byakurije amategeko.

    Umucamanza Ian Burnett wo muri uru rukiko rw’ubujurire ubwo yasomaga imyanzuro ku cyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda, yavuze ko abacamanza babiri muri batatu bafashe umwanzuro wo gukuraho icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda.

    Ariko anavuga ko kuba abasaba ubuhungiro bashobora gusubizwa ibyo bihugu bahunze bishobora gutuma batotezwa cyangwa bagafatwa mu buryo butesha agaciro ikiremwamuntu.

    Umucamanza Burnett yavuze ko abo bacamanza babiri basanze ko icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda gikwiye kuvanwaho.

    Yolande Makolo, Umuvugizi Mukuru wa Leta y'u Rwanda, aganira na BBC yavuze ko ibyashingiweho bakuraho icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda bihabanye n’ukuri.

    Ati: 'Nubwo uyu ari umwanzuro w'inkiko zo mu Bwongereza, dufite ikibazo ku kwanzura ko u Rwanda atari igihugu gitekanye ku buryo cyakwakira abasaba ubuhungiro n'impunzi.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku isi kandi rwemejwe na UNHCR n'izindi nzego mpuzamahanga kuba intangarugero mu kwakira impunzi.”

    Makolo yakomeje agira ati: “Tugira uruhare rufatika mu guhangana n'ingaruka z'ikibazo cy'abimukira ku isi. Abanyarwanda bazi icyo bisobanuye guhunga iwanyu, no gukora ubuzima bushya mu kindi gihugu.

    Nka sosiyete, na leta, twubatse ahantu hatekanye, hakwiye, hiyubashye hatuma abimukira n'impunzi bagira uburenganzira bumwe n'amahirwe nk'Abanyarwanda. Buri wese wimuriwe hano muri ubwo bufatanye azungukira muri ibi'.

    Leta y’u Bwongereza nayo yamaganye ibyashingiweho urukiko rw’Ubijurire rukuraho icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda cyafashwe n’urukiko rukuru.

    Uwo mwanzuro w’urukiko rw’ubujurire, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak  yawamaganiye kuri avuga ko atemera ibyashingiwe mu gufata uwo mwanzuro.

    Ati: “Nubwo nubaha urukiko sinemeranya n’imyanzuro yarwo. Nemera nkomeje ko leta y’u Rwanda yatanze ibisabwa byose bya ngombwa mu gutuma nta byago abimukira bahura nabyo igihe  bahimurirwa.

    Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda, Leta izajurira kugira ngo hafatwe umwanzuro ukwiriye.

    “U Rwanda ni igihugu gitekanye. Urukiko rukuru rwarabyemeye. UNHCR ifite abimukira yohereje mu Rwanda.  Tuzasaba ko icyo cyemeje cyongera kujuriririrwa mu rukiko rw’ikirenga. 

    Gahunda y’iyi Guverinoma irasobanutse neza, ni iki gihugu — na guverinoma yanyu bikwiye gufata icyemezo ku muntu uza hano, si ibico by’abagizi ba nabi kandi nzakora icyo ari cyo cyose cya ngombwa kugira ngo ibyo bibe”.

    Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza, Penny Mordaunt, asubiza kuri uyu mwanzuro mu nteko, yavuze ko kohereza abimukira mu Rwanda ari umwanzura ukwiye ariko uzemezwa n’inkiko.

    Leta y'u Bwongereza yumvikanye n'iy'u Rwanda ku kohereza abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, hagamijwe ahanini guca intege abandi bageregeza kwinjira mu Bwongereza mu buryo bunyujijwe n’amategeko.

    Guverinoma y’u Bwongereza biteganyijwe ko izatanga ubujurire mu rukiko rw’Ikirenga irusaba gutesha agaciro icyemezo cyafatiwe mu rukiko rw’Ubijurire kubera ko itemera ibyashingiweho hafatwa icyo cyemezo birimo kuvuga ko u Rwanda rudatekanye.

    Ibihugu by’u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanye amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda ariko mu Ukuboza 2022 ubwo Abimukira ba mbere bagomba kwerekeza i Kigali urugendo rwabo rwasubitswe igigitaraganya, nyuma y’uko hatanzwe ikirego mu rukiko abaharanira Uburenganzira bw’abimukira basabaga urukiko gufata umwanzuro rukemeza ko batoherezwa mu Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131248/u-bwongereza-nu-rwanda-byamaganye-ikurwaho-ryicyemezo-cyo-kohereza-abimukira-mu-rwanda-131248.html

  • Wagirango U Rwanda rwakinaga ari benshi mu kibuga! U Rwanda rwihanangirije Tanzania ku buryo ufashe amanota ya Tanzania ukayakuba 2 atangana nay’u Rwanda  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Wagirango U Rwanda rwakinaga ari benshi mu kibuga! U Rwanda rwihanangirije Tanzania ku buryo ufashe amanota ya Tanzania ukayakuba 2 atangana nay'u Rwanda.

    Mu mikino ny'Afurika muri Basketball urwanda rwakinnye na Tanzania mu bagabo, ariko ibyo Tanzania yakorewe ni agahumamunwa.

    U Rwanda rwatsinze Tanzania amanota 142 yose kuri 48.

     

    Source : https://yegob.rw/wagirango-u-rwanda-rwakinaga-ari-benshi-mu-kibuga-u-rwanda-rwihanangirije-tanzania-ku-buryo-bufashe-amanota-ya-tanzania-ukayakuba-2-atangana-nayu-rwanda/

  • Umuzamu ukunzwe na benshi hano mu Rwanda kubera kutitsindishwa agiye kurongora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuzamu ukomeye wigaragaje cyane umwaka ushize w'imikino Sebwato Nikolas agiye gushaka umugore.

    Uyu muzamu ukomoka mu gihugu cy'ubugande Sebwato Nikolas amaze iminsi arimo gutegura ubukwe nyuma y'igihe kinini akunzwe n'abantu benshi bakurikira shampiyona y'u Rwanda.

    Sebwato Nikolas agiye kongera amasezerano mu ikipe ya Mukura Victory Sports nyuma y'ibiganiro yagiranye n'ubuyobozi bw'iyi kipe. Uyu muzamu agiye guhabwa Milliyoni 12 z'amanyarwanda akazajya ahembwa Milliyoni 1 buri kwezi.

    Bivugwa ko impamvu yakomeje kugora ikipe ya Mukura Victory Sports ndetse akanaganira n'ikipe ya Rayon Sports nubwo bitagenze neza byari uko ashaka amafaranga ahagije yo gukoresha mu myiteguro y'ubukwe afite mi minsi micye iri imbere.

    Sebwato Nikolas agiye gushaka umugore

    Source : https://yegob.rw/umuzamu-ukunzwe-na-benshi-hano-mu-rwanda-kubera-kutitsindishwa-agiye-kurongora/

  • Agahinda ni kenshi kuri Ndayizeye Samuel wa Rayon Sports wapfushije umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe ya Rayon Sports, Ndizeye Samuel ari mu gahinda kenshi ko gupfusha umugore we.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze n'abagize umuryango w'umugore uba mu Burundi, rimenyesha ko uyu mugore yapfuye.

    Source : https://yegob.rw/agahinda-ni-kenshi-kuri-ndayizeye-samuel-wa-rayon-sports-wapfushije-umugore-we/