Category: Uncategorized

  • Muhanga! Umugore yaguye mu kantu ubwo yasangaga umugabo we mu mugozi kandi yari amusize mu rugo amubwira ko agiye kureba ibikoresho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yaguye mu kantu ubwo yasangaga umugabo we mu mugozi kandi yari amusize mu rugo amubwira ko agiye kureba ibikoresho.

    Umugabo uri mu kigero cy'imyaka 32 y'amavuko bamusanze mu mugozi yapfuye.

    Amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera wamenyekanye ku mazina ya Nteganyijwenimana Jean d'Amour yamenyekanye saa mbili n'igice za mu gitondo.

    Umunyamabanga Nsingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko uriya mugabo yabyutse mu gitondo mu masaha ya saa kumi n'ebyiri n'igice (6h30 a.m), abwira umugore we ko agiye gufata ibikoresho by'akazi kuko yari yabibitse mu yindi nzu batabamo.

    Gitifu avuga ko umugore we witwa Mukamana Vestine yategereje ko umugabo we agaruka ku musezeraho nk'uko yajyaga abikora araheba.

    Uyu mugabo yakoraga akazi k'ubufundi, naho umugore we ni umudozi.

    Source : https://yegob.rw/muhanga-umugore-yaguye-mu-kantu-ubwo-yasangaga-umugabo-we-mu-mugozi-kandi-yari-amusize-mu-rugo-amubwira-ko-agiye-kureba-ibikoresho/

  • Iyo umukobwa yakunze arasara! Dore uburyo umukobwa akubwiramo ko agukunda atabivuze mu magambo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo umukobwa yakunze arasara! Dore uburyo umukobwa akubwiramo ko agukunda atabivuze mu magambo.

    Ni kenshi usanga umukobwa akunda umusore ariko kubivuga bikamunanira kuko usanga bitinya cyane kandi baba bumva ari ibintu bitarebetse neza.

    Rero Dore bimwe mu bimenyetso umukobwa agenda ukubwiriramo ko agukunda atagombye kubivuga mu magambo.

    1. Akunda ku gusoma ku kiganza.

    2. Akunda ku kwita amazina atari ayawe.

    3. Iyo muhuye buri gihe aba yumva ku guhobera ariyo nsuhuzanyo gusa.

    4. Iyo muri kumwe n'izindi nshuti hamwe nawe, ntago aba yisanzuye nkuko asanzwe abikora, muri make aba yitwararitse.

    5. Akunda ku kwibarisha ibyerekeye sheri wawe kugirango yumve niba umugira cyangwa se mumeranye neza.

    Urugero (uzumva umukobwa agiye ku gukorera ikintu ubundi ahite avuga ngo ' sheri wawe atazanyicira').

    6. Akunda kureba amazina yanditse ku bantu bawe muri Telefone.

    7. Akunda ku gushyira ku mbuga nkoranya mbaga ze.

    8. Akunda gu postinga amagambo y'urukundo ubundi agashyiramo akajambo muhuriyeho muri babiri. Iyo abikoze abasore benshi batangira gukeka ko aribo bavuze, ariko kubera kakajambo yashyizemo wowe uhita wiyumva neza, mu gihe babandi bakiri mu gihirahiro.

     

    Source : https://yegob.rw/iyo-umukobwa-yakunze-arasara-dore-uburyo-umukobwa-akubwiramo-ko-agukunda-atabivuze-mu-magambo/

  • Umukinnyi ukunzwe ku isi yaguzwe mu ikipe ikomeye na we ahita agura ikipe mu Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'Umufaransa, ukina hagati mu kibuga, N'Golo Kanté, uherutse kwerekeza muri Shampiyona ya Arabie Saudite nyuma yo kugurwa n'ikipe yaho, na we yaguze ikipe yo mu Bubiligi.

    N'Golo Kanté, wari usanzwe akinira Chelsea, yamaze kugura ikipe yo mu Bubiligi yitwa 'Royal Excelsior Virton' yakinaga muri Shampiyona y'icyiciro cya 2 mu Bubiligi (Challenger Pro League).

    Iyi kipe yaguzwe na Kanté iva mu mujyi witwa Virton, wegeranye cyane n'umupaka w'Igihugu cy'u Bufaransa n'uw'Igihugu cya Luxembourg.

    Umwaka w'imikino wa 2022-2023 wasize iyi kipe ya Royal Excelsior Virton imanutse muri Shampiyona y'icyiciro cya 3.

    Fabio Becca, wari nyiri iyi kipe, yasimbuwe na N'Golo Kanté.

    Iyi kipe ya Royal Excelsior Virton irifuza gushinga imizi ku bana bo mu gace ibarizwamo.

    Biteganyijwe ko N'Golo Kanté azaba nyirayo kuva ku ya 01 Nyakanga 2023.

    Source : https://yegob.rw/aka-ni-agashya-ngolo-kante-waguzwe-mu-gihugu-cyamafaranga-yahise-agura-ikipe-na-we-yinjira-mu-batunze-amakipe/

  • Mbere yo gusinya, umunyezamu Simon Tamale yahishuye icyo Ojera yamubwiye kuri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umunyezamu mushya wa Rayon Sports, Simon Tamale ahamya ko atapfuye gusinyira iyi kipe ahubwo yabanje gushakisha amakuru yayo kuri umwe mu bakinnyi bayikinira, Ojera Joackiam maze abona gufata umwanzuro.

    Ejo hashize ku wa Kane tariki ya 29 Kamena 2023 nibwo Rayon Sports yatangaje umunyezamu w’umugande wakiniraga Maroons FC, Simon Tamale.

    Uyu munyezamu w’imyaka 28, yavuze ko intego yazanye mu ikipe ya Rayon Sports ari ugukora cyane kugira ngo ahamagarwe mu ikipe y’igihugu ya Uganda.

    Ati 'Gahunda ubu ni ugukora cyane kugira ngo ikipe y’igihugu ya Uganda izampamagare no gufata umwanya uhoraho mu izamu rya Rayon Sports.'

    Yakomeje avuga ko aje kongera ihangana muri iyi kipe ku buryo yava ku rwego rumwe ikaba yajya no ku rundi.

    Ati 'Impamvu ndi hano ni ugutuma ikipe ya Rayon Sports nubwo ari ikipe nkuru, ni ugutuma iba nini kurushaho no kongeramo ihangana.'

    Ngo mbere yo gusinyira iyi kipe yabanje kuyishakaho amakuru aho yifashishije rutahizamu w’umugande na we ukinira iyi kipe, Joackiam Ojera.

    Ati 'Ntabwo wajya mu ikipe cyangwa aho ari ho hose utabanje gushaka amakuru ngo uvugane n’abantu bari muri icyo gihugu, navuganye na Joackiam Ojera, yambwiye ibintu byiza n’inzitizi rero nk’umukinnyi uba ugomba gufata umwanzuro. '

    Intego ye ni ugukora cyane ku buryo nyuma y’umwaka yasinye ashobora kubona ikipe nziza kurushaho cyangwa se na Rayon Sports ikaba yashima umusaruro we ikaba yamugumana.

    Simon Tamale watowe nk’umunyezamu mwiza wa shampiyona ya Uganda 2022-23, yarize aho afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri 'Kampala University’ muri 'Mass Communications’.

    Tamale yavuze ko mbere yo gusinyira Rayon Sports yabanje kuyishakaho amakuru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mbere-yo-gusinya-umunyezamu-simon-tamale-yahishuye-icyo-ojera-yamubwiye-kuri-rayon-sports

  • Abacapa ibizamini bya Leta bamaze igihe bafungiranye, batemerewe kugira uwo bahura cyangwa gutunga telefone #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 18 Nyakanga kugeza tariki 4 Kanama 2023, abanyeshuri basoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri abanza n’ay’isumbuye bazaba barimo gukora ibizamini bya Leta. Hirya no hino imyiteguro y’ibizamini irarimbanyije. Mu bigo twasuye harimo Groupe Scolaire Nkanga, ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 riherereye mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba. Umuyobozi w’iki kigo Bwana Tuyisingize Deogratias asobanura ko imyiteguro y’ibizamini bayigeze kure, ndetse ngo imikoranire yabo na NESA ituma barushaho gutegura abanyeshuri bitegura gukora ibyo bizamini.

    Tuyisingize Deogratias uyobora G.S Nkanga ahamya ko imyiteguro bayigeze kure

    N’ubwo ibi bizamini bibura igihe ngo bikorwe, biba byarateguwe cyera ndetse hari bamwe mu bantu batandukanye twaganiriye bibaza umutekano w’ibyo bizamini ndetse bakanibaza niba nta mpungenge z’uko icyo gihe cyose bimara byaba bikoperwa cyane ko ababifite baba bazi ibikubiyemo.

    Mu gushaka kumenya ukuri ku mutekano w’ibyo bizamini, twaganiriye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini no kugenzura amashuri (NESA), Dr Bernard Bahati, ashimangira ko n’ubwo ibizamini bya Leta bitegurwa hagashira igihe kirekire byarateguwe, ngo hari uburyo bwo gucunga umutekano w’ibyo bizamini kuburyo haba hari icyizere ko muri icyo gihe cyose bimara ntawashobora kubikopera. Kimwe mu byateganyijwe kugirango umutekano w’ibyo bizamini ube wizewe, harimo no kuba ababicapa baba ahantu bafungiranye kuburyo batemerewe kugira abandi bahura na bo ndetse bakaba baba ahantu batemerewe no kugira itumanaho nka telefone kugirango batagira ibyo bavugana n’abandi bo hanze.

    Aha Dr Bernard Bahati yagize ati : “Ibizamini bya Leta guhera bitegurwa kugeza bigiye mu icapiro mu by’ukuri biba bicungiwe umutekano kuburyo hari amahirwe macye cyane umuntu yagereranya na hafi 0% yo kuba byajya hanze, kuko iyo bimaze gutegurwa n’abakozi ba NESA bibavaho bijya mu icapiro, aho mu icapiro biba ari ibizamini byinshi hari abantu badufasha ako kazi kaba katoroshye, ni abantu bagiyeyo mu kwezi kwa Gatanu kandi babayo ntabwo basohoka kuzageza igihe ibizamini bizarangirira mu kwezi kwa munani. Nta telefone baba bafite, baba bafite inzego z’umutekano bari kumwe, ntaho bagira bahurira n’abantu bo hanze, baguma aho kandi rwose nta makuru ahari azwi afatika uretse ibihuha bidafite ishingiro, nta makuru y’ikizamini cya Leta cyamenyekanye ko cyasohotse. Ibizamini uburyo biba bifunze mu mutekano, uko bicungwa bigeze mu mashuri n’ubundi buryo bwose bumaze igihe bukoreshwa ni ibintu bitanga icyizere gisesuye.”

    Dr Bernard Bahati, Umuyobozi Mukuru wa NESA

    Ikindi kijyanye n’umutekano uyu muyobozi avuga, ni uko haba hatareganyijwe ibizamini bibiri kuri buri somo, kuburyo nubwo baba bizeye ko ikizamini cyateguwe kirinzwe bikomeye, ngo hagize ikibazo cyose cyavuka haba hari ikindi kizamini bitandukanye ariko biri ku rwego rumwe kuburyo ari cyo cyahita gikoreshwa.

    Uyu muyobozi kandi asobanura ko imyiteguro y’ibizamini igeze ku kigero gishimishije, akanabwira abanyeshuri bitegura ibizamini bya Leta ko bakwiye kwitegura neza bagasubiramo amasomo biga mu mashuri yabo kuko ibizamini bitegurwa hagendewe kuri porogaramu, ikindi ibindi bizamini baba baragiye bakora mbere bikaba bigenda bibategurira kuzakora ibyo bizamini bya Leta.

    Dr Bernard Bahati ati : “Imyiteguro igeze kure, rwose nta kibazo ubu icyiciro tugezeho ni icyo gutubura ibizamini. Ni ukuvuga kubicapa no kubitubura kuko kubitegura byo byararangiye. Ikindi tugezeho kinakomeye ni igikorwa tunafatanyaho n’abashinzwe uburezi mu karere. Murabizi ko ibizamini biba bizakorwa mu gihugu cyose, tuba dukeneye ikipe ngari izadufasha mu kugenzura uko ibyo bizamini bikoreshwa, ubwo uwo mwitozo nanone niwo ugezweho wo kureba ngo dufite amashuri azakorerwaho ibizamini ibi n’ibi, ni inde uzaba ahayoboye, abarimu bazaba bagenzuye uko ibizamini bikorwa ni bande, uwo ni wo mwitozo tugezemo hagati”

    Dr Bahati kandi asobanura ko ubu kwiyandikisha ku bakora ibizamini byarangiye, ndetse ko hari n’ibizamini bya Leta bimwe byatangiye nko ku banyeshuri biga ibya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro kuburyo imyiteguro muri rusange yo gusoza umwaka w’amashuri igeze ku rwego rushimishije ku bijyanye n’inshingano za NESSA kandi ngo n’imikoranire n’ibigo by’amashuri ibagamiriza ko na bo biteguye neza ibyo bizamini.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abacapa-ibizamini-bya-Leta-bamaze-igihe-bafungiranye-batemerewe-kugira-uwo-bahura-cyangwa-gutunga-telefone

  • “Pastor reka tugutwikire” Uwicyeza Pamela wa The Ben yazirikanye Pastor Théogene uherutse kwitaba Imana – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amasaha make habayeho gusezera bwa nyuma kuri Pastor Théogene Niyonshuti 'Inzahuke' uherutse kwitaba Imana azize impanuka yakoreye muri Uganda, Uwicyeza Pamela yazirikanye urupfu rw'uyu mukozi w'Imana.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, kuri 'story', Pamela wa The Ben yasangije abamukurikira amwe mu mashusho ya Pastor Théogene, aza kurenzaho amagambo agira ati 'Pastor reka tugutwikire nubwo utakiri kumwe natwe, warakoze guhesha benshi Umugaba.'

     

    Source : https://yegob.rw/pastor-reka-tugutwikire-uwicyeza-pamela-wa-the-ben-yazirikanye-pastor-theogene-uherutse-kwitaba-imana-videwo/

  • Abakobwa ba Kigali Protocal batambukanye n’ib… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 29 Kamena 2023, muri Camp Kigali, aho Kigali Protocal yizihizaga isabukuru y’imyaka 5 imaze ibonye izuba. 

    Byaranzwe n’ibihe bidasanzwe birimo gutambuka ku itapi itukura, gukata umutsima (cake) aho baturikije ibishashi byinshi by’umuriro bikizihira benshi, ndetse ababyinnyi, abahanzi n’aba Dj, nabo baryohereza bikomeye imbaga yitabiriye.

    Mu gice kibanza cy’ibi birori bya Kigali Protocal cyayobowe na Ally Soudy afatanije na Nikita Imani, abantu batandukanye bahawe umwanya batambuka ku itapi y'umutuku (Red Carpet).

    Abatambutseho bose bagiye bahabwa umwanya wo kugira icyo bavuga aho wasangaga icyo bagarukaho cyane ari ugushima ibikorwa bya kompanyi ya Kigali Protocal.

    Abagize iyi kompanyi yaba abakobwa n'abahungu nabo bahawe umwanya wo kwiyerekana mu kanyamuneza kenshi n'imyambarire ubona ko bari bamaze igihe babyitegura.

    Bamwe mu bantu banyuze ku itapi y'umutuku bafite izina rizwi barimo Dany Nanone, Miss Popularity 2019 Josiane Uwimana, Babou, Zouby Comedy, Patycope, K John, Kwizera Bertrand, Chris wo muri At Umulinga, n'abandi.

    Ibi birori ni urugero rwiza rwo kwaguka kw’imyidagaduro nyarwanda by'umwihariko n'iterambere ry'urubyiruko.

    Igitaramo cya Kigali Protocal cyatewe inkunga n'abarimo Samsung 250 izwiho kugira telefone zihariye n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga.

    Hari kandi Nita Impression imaze kuba ubukombe mu kurimbisha ibirori n'ibitaramo  iyi kompanyi ikaba ari iya Umuratwa Anitha Kate wamamaye mu marushanwa y'ubwiza.Bamwe mu bagize inzu y’imideli ya Uno Fashion bafata ifoto y’urwibutso Umuhanzikazi Ange Bae ari mu bitabiriye ibirori n’igitaramo bya Kigali ProtocalByari ibihe by’agatangaza aho abakunda Kigali Protocal bafashe ifoto n’abakobwa b’iyi kompanyiUmunyamakurukazi uri no mu bakobwa bagaragara mu ndirimbo Da Black, DJ Sonia, Ally Soudy na nyiri Kigali Protocal Umukundwa JosueBamwe mu basore bagize Kigali Protocal n’Umuyobozi Mukuru wayoAkanyamuneze kari kose ku bakobwa ba Kigali Protocal na Umukundwa Josue watangije iyi kompanyi mu 2018Nikita Imani uri mu bakobwa bagize Kigali Protocal yunganiye Ally Soudy mu kuyobora Red CarpetZuby Comedy ni bamwe mu bitabiriye ibirori n’igitaramo bya Kigali ProtocalSky 2 na Kamalo bari babucyereye bashimira cyane Umukundwa Josue washinze Kigali ProtocalPatycope na Ally Soudy bombi bari mu nkingi za mwamba z’imyidagaduro nyarwandaDany Nanone n’abantu be ba hafi bari mu baje gushyikira Kigali ProtocalUmunyamakuru wa InyaRwanda Mbarubukeye Peacemaker waninjiye mu byo kuvanga umuziki nka DJ Pundit ari mu bishimiye Kigali ProtocalBamwe mu bakobwa bamamaye cyane muri Kigali Protocal na Ally SoudyUmufotozi kabuhariwe Kitoko, umukinnyi Kwizera Betrand, Umuyobozi wa At Umulinga mu baje gushyigikira Kigali ProtocalPromesse Kamanda na Saddie Vybez bari babucyereyeAbari bahagarariye Samsung250 yateye inkunga iki gikorwa n’Umunyamakuru Emmy wa IGIHE  

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131255/abakobwa-ba-kigali-protocal-batambukanye-nibyamamare-ku-itapi-yumutuku-mu-buryo-bunogeye-i-131255.html

  • Miss Mwiseneza Josiane wari witabiriye igitaramo cya Kigali Protocal yanyuzwe n’uburyo cyagenze – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023, habaye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 5 itsinda ryiganjemo abakobwa rya Kigali Protocal ryashinze imizi mu myidagaduro nyarwanda.

    Mu kirori cyo kwizihiza iyi sabukuru, Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019, yari ahari maze ubwo ibirori byari birangiye, uyu mukobwa yaje kuganira n'itangazamakuru maze ababwira ko byari byiza kandi ko yanyuzwe cyane ko bari n'abakobwa.

     

    Source : https://yegob.rw/miss-mwiseneza-josiane-wari-witabiriye-igitaramo-cya-kigali-protocal-yanyuzwe-nuburyo-cyagenze-videwo/

  • Muri Zimbabwe Imana yakoze ibitangaza ku mugore ufite n’ubumuga bw’ingingo . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sinikiwe yakoze ubukwe mu Ukwakira 2021 n'umugabo ubonako ntakibazo nakimwe afite cy'ubumuga, ni ibintu bisa nibyatangaje abantu benshi aho hari abavugagako uyu mugabo atari urukundo gusa ahubwo hari ikindi akurikiye kuri uyu mugore.

    Uyu mugore wo mugihugu cya Zimbabwe witwa Sinikiwe Kademaunga yatangaje ko agiye kwibaruka ipfura ye.

    Uyu ni umugore ubana n'ubumuga bwo kutagira ingingo cyane ko atagira amaboko n'amaguru , Kademaunga wakoze ubukwe mu kwakira muri 2021 yatangaje ko ubu ameze neza Kandi agiye kwibaruka ipfura ye .

    Sinikiwe Kademaunga, Ubu n'umuvugizi w'abantu bavutse bafite ibibazo by'ubumuga, ni umutoza ufasha abantu bihebye kubagarurira icyizere, abikora abinyujije kumbuga nkoranyambaga akoresha.

    Source : https://yegob.rw/muri-zimbabwe-imana-yakoze-ibitangaza-ku-mugore-ufite-nubumuga-bwingingo/