Ikibazo:
Ni ikihe kintu mwirirwana, bwakwira mukaburana, bwacya ukakibona gake?
Igisubizo:
Ni igicucu cyawe.
Source : https://yegob.rw/ni-ikihe-kintu-mwirirwana-bwakwira-mukaburana-bwacya-ukakibona-gake-igisubizo/
Ikibazo:
Ni ikihe kintu mwirirwana, bwakwira mukaburana, bwacya ukakibona gake?
Igisubizo:
Ni igicucu cyawe.
Source : https://yegob.rw/ni-ikihe-kintu-mwirirwana-bwakwira-mukaburana-bwacya-ukakibona-gake-igisubizo/
Kapiteni w'ikipe ya APR Fc, Djabel Manishimwe yamaze kumvikana n'ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu yemeye kumugura amamiliyoni menshi cyane.
Ku munsi wo ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2023, nibwo uyu mukinnyi azafata indege ajya gukora isuzuma muri iyi kipe yo mu Barabu, bumvikanye ko natsinda iryo gerageza, azahita agurwa miliyoni 136 z'amanyarwanda.
Aya mafaranga, Djabel yose azayashyira ku mufuka we kubera ko nawe ari mu bakinnyi bamaze gusezererwa mu ikipe ya APR Fc.
Kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Nyakanga 2023 nibwo APR Fc yirukanye abakinnyi barimo na Djabel:
Â
Lionel Messi wamamaye cyane mu gutwara ibihembo bitandukanye birimo Balloon Dor nyinshi kurusha abandi, nyuma yo gutandukana n'ikipe ya PSG akerekeza muri Inter Miami, yagiranye ibihe byiza n'umuryango we mbere yo kujya gukina.
Biteganyijwe ko iyi kipe yasinyiye agomba kuyigeramo ku munsi w'ejo agatangira gukinira aho bagenzi be basohokera bagiye mu biruhuko (i Miami).


Source : https://yegob.rw/amafoto-lionel-messi-yasohokanye-umuryango-we-bwa-nyuma-mbere-yo-kwerekeza-i-miami/
Ikipe ya APR FC yirukanye abakinnyi bagera muri 10 itiza babiri nyuma y'uko izanye abanyamahanga.
amakuru dukesha ikigo Rugangura Axel umunyamakuru cy'Igihugu cy'Itangazamukuru mu Rwanda aravuga ko APR FC yirukanye abakinnyi 10 igatiza babiri.aribo:Manishimwe Djabel,Itangishaka Blaise,Rwabuhihi Placide,Ishimwe Fiston, Ndikumana Fabio,Nsanzinfura Keddy,Ndayishimiye Didiedone,Uwuduhaye Aboubakal,Nsegimana Irishad na Mugisha Bonheur.
Abakinnyi batijwe ni Mugunga Yves ndetse na Ishimwe Anicet

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutangaza abakinnyi yasinyishije mu minsi micye iraba ishyize ahagagara rutahizamu mushya ugomba gusimbura Moussa Essenu wagaragaje ko adashoboye.
Ku munsi w'ejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yamuritse kumugaragaro Umunya-Marocoo Youseff Rharb ko yamaze gusinya amasezerano y'umwaka umwe ushobora kongera bitewe ni uko azaba yitwaye. Iyi kipe kandi yanatangaje ko yasinyishije umutoza mushya witwa Yamen Zelfani ukomoka muri Tunisia.
Amakuru YEGOB twamenye ni uko ikipe ya Rayon Sports yanamaze kumvikana na rutahizamu Charles Bbaale wakiniraga ikipe ya Villa SC yo mu gihugu cya Uganda. Uyu mukinnyi amakuru dufite ni uko mu cyumweru gitaha araba yageze hano mu Rwanda gushyira umukono ku masezerano kuko ubushobozi bwe ntabwo bushidikanwaho.
Charles Bbaale umwaka ushize w'imikino yabawe umukinnyi wa kabiri watsinze ibitego byinshi Shampiyona ya Uganda Premier League kuko yatsinze 12 akurikira Allan Kayiwa ndetse yanatowe nk'umukinnyi mwiza wa Sezo ariko watowe n'abakinnyi bakina muri iyi Shampiyona.
Ntawatinya kuvuga ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n'umukinnyi mwiza ukurikije uko yitwaye muri iyi sezo ishize ndetse ni uko agaragara. Charles Bbaale yaje muri Villa SC avuye mu ikipe ya Muteesa FC naho yari yakoze ibintu bituma benshi bamwibazaho.
Â
Â
'Yagiye kwiyogosheha ashyira mo n'agahimano' Umuhanzi ukomeye y'atangaje ko yitegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye(Secondary)
Ku munsi w'ejo nibwo umuhanzi Kirikou Akili yatangaje ko azakora ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye, ibi yabitangaje binyuze kuri Facebook ye.
Kirikou uherutse gukorana indirimbo na Chriss Eazy yasabye abantu ko bamwifuriza amahirwe masa mu kizamini cya leta azakora ku munsi w'ejo.
Kirikou Akili ni umwe mu bahanzi bakiri bato umuziki w'uburundi ufite ndetse ari no mu bahanzi bake bakoranye indirimbo na Bruce Melodie.
Indirimbo aba bahuriye mo yitwa inzoga n'ibebi byifatanyije n'uwitwa Double Jay gusa mu nyuma iyi ndirimbo baje kuyica mu gihugu.


Bidukorere Dalila! Abafana bagiye ku mavi ngo haaland bamukore nk'ibyo bakoze Samusoni.
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ifoto ya Haaland, umukinnyi ukomeye cyane wa Manchester city arikumwe n'umukobwa ari kumutunganyiriza imisatsi.
Bamwe Haaland bamufata nka Samusoni wo muri Islaeri wari warazonze aba firistiya. Iyi foto ubwo yasohokaga umwe mu bafana yitoye aravuga ati ' bidukorere Delilah'.
Abenshi ntago bigize basobanurirwa ubu butumwa, gusa wibuke ko Samusoni imbaraga ze zabaga mu musatsi, kandi ibyo Delilah yakoreye Samusoni urabizi.

Â
Â
Rutahizamu wa Amavubi wigeze kuraza abantu mu muhanda agiye kugaruka gukina mu Rwanda nyuma y'uko atandukanye n'ikipe yakiniraga yo hanze y'u Rwanda.
Sugira Ernest yatandukanye n'ikipe ya Al Wahda nyuma yo kumaramo umwaka umwe.
Sugira wari wasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri iyi kipe, yatandukanye n'ayo nyuma y'umwaka umwe.
Uyu rutahizamu wigeze kuraza abantu mu muhanda, yabwiye The New Times ko yatandukanye n'iyi kipe ku bw'umvikane bw'impande zombi.
Abajijwe aho agiye kwerekeza yavuze ko ashobora kugaruka mu Rwanda.
'Ni ikiraya cyakoze ubukwe': Kecapu yahaye i Kinyarwanda abantu bose bamuvuze nabi maze arangije abishimanga hejuru.
Mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umukinnyikazi wa filime nyarwanda Kecapu ari kuvuga uburyo hari abantu bamuvugaga nabi ariko Imana ikaba yarakoze ibitangaza bamwe muri bo bakaba bamusaba amafaranga maze nawe akabahimisha kuyabima.
Amashusho:
Amakuru mashya ku bivugwa ko Titi Brown yafunguwe nyuma y'igihe ari i Mageragere.
Amakuru ava mu nshuti no mu bo mu muryango wa Titi Brown, aranyomoza ibyavugwaga ko yafunguwe.
Ishimwe Thierry AKA Titi Brown amaze igihe afunzwe, akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure, aho urubanza rwe rumaze gusubikwa inshuro nyinshi.
Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nyakanga 2023, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yavugaga ko uyu mubyinnyi yafunguwe, ndetse ko atakiri mu igororero aho afungiye.
Gusa amakuru twamenye ni uko uyu mubyinnyi atafunguwe, nk'uko byemeza na bamwe mu bo mu muryango we ndetse n'inshuti ze.
Uyu musore aracyafunze ndetse akaba ategereje kuzaburana mu cyumweru gitaha tariki 20 Nyakanga 2023.