Category: Uncategorized

  • Gauchi yakoze ubukwe bwakataraboneka, Intayo… – #rwanda #RwOT

    Biyemeje kubana byemewe n'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda kandi bahana isezerano ryo gushyingirwa imbere y'Imana, nyuma y'imyaka ibiri yari ishize bari mu munyenga w'urukundo kugeza biyemeje guhuza imiryango, inshuti n'abavandimwe.

    Gauchi usanzwe uzwi mu ndirimbo nka 'Nezerwa' ntiyigeze agaragaza uyu mukunzi we ku mbuga nkoranyambaga, kugeza ubwo yashyiraga hanze ubutumire 'Invitation' mu bukwe bwe.

    Ubwo yashyiraga hanze 'invitation' z'ubukwe mu minsi ishize, yavuze ko umukunzi we yujuje buri kimwe 'nashakaga ku mugore tuzabana ubuzima bwanjye bwose'.

    Amwe mu mafoto yasangije abamukurikirana, yayaherekeresheje amagambo y'urukundo yumvikanisha ko yahisemo neza, kandi akunda uyu mukobwa byimazeyo.

    Ubu iminsi itatu irashize atangiye ubuzima bushya n'umukunzi we; kuko barushinze ku Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2023. Gusaba no gukwa byabereye kuri Panorama ku i Rebero, gusezerana imbere y’Imana bibera muri Christ’s Church Rwanda i Gacuriro.

    Gauchi ari mu bahanzi b'abanyamafaranga mu Rwanda, ushingiye ku bikorwa birimo amazu, imodoka zihenze agendamo n'ibindi. Asanzwe anakora imirimo irimo ifata agaciro k'abarirwa muri za Miliyari.

    Aherutse kubwira InyaRwanda ko agiye gushora imari mu muziki, ku buryo nawe azashyira itafari rye ku muziki w'u Rwanda akawuteza imbere binyuze mu gufasha abanyempano, gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye ku Isi n'ibindi.

    Gauchi aherutse gupfundikira album ye ya mbere yise 'Collabo' iriho indirimbo zirenga 15. Asanzwe azwi mu ndirimbo nka 'Nezerwa', 'Ikaze', 'Ceza' n'izindi.

    Gauchi yakoze ubukwe n’umukunzi we Mucyo- Avuga ko yujuje buri kimwe yari akeneye ku mufasha 

    Ku Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2023,  nibwo Gauchi na Mucyo batangiye urugendo rwo kubana nk’umugabo n’umugore

     

    Imiryango yombi yashyigikiye uyu muryango mushya

    Wari umunsi udasanzwe mu buzima bwa Mucyo warushinze Gauchi usanzwe ari umuhanzi n’umushabitsi
    Gauchi amaze imyaka irenga itanu ari mu muziki, yaherekejwe n’ibikorwa bifasha abandi bahanzi 

    Gauchi ari mu bahanzi b’abanyamafaranga batavugwa! 

    Ni cyo gituma umuntu azasiga Se na Nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe byanditse mu Intangiriro 2: 24  

    Umuhanzi Yverry uzwi mu ndirimbo z’imitoma yaririmbye mu bukwe bwa mugenzi we Gauchi

    Bahanye isezerano ryo gushyingirwa imbere y’Imana, biyemeza kubana Gikirisitu 

    Itorero Intayoberana rizwi mu mbyino gakondo ryasusurukije abarenga 600 bitabiriye ubukwe bwa Gauchi n’umukunzi we Mucyo 

    Imyaka ibiri yari ishize Gauchi na Mucyo bari mu munyenga w’urukundo wagejeje ku kwiyemeza kurushinga















    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IKAZE’ YA GAUCHI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131725/gauchi-yakoze-ubukwe-bwakataraboneka-intayoberana-na-yverry-basusurutsa-ababwitabiriye-ama-131725.html

  • Uko Companyi ya Uganda Airlines ikomeje gusarura agatubutse bivuye mu gutwara imirambo iyinjiza mu gihugu  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uko Companyi ya Uganda Airlines ikomeje gusarura agatubutse bivuye mu gutwara imirambo iyinjiza mu gihugu

    Mu gihe kingana n'imyaka 2 ishize uganda Airlines itwara abantu n'ibintu muri Uganda no mu karere yatangaje ko yasaruye arenga miliyoni 75 Frw)mu bikorwa byo gucyura mu gihugu abantu bapfuye.

    Umuyobozi ushinzwe gutwara imizigo muri Uganda Airlines, yavuze ko umurambo uri mu isanduku, uba upima ibiro byinshi kurusha iby'umuntu muzima, ndetse ko upima hagati y'ibilo 130 na 180.

    Buri kilo, cyishyurwa amadolari 8$, bivuze ko nibura gutwara umurambo bishobora kwishyurirwa miliyoni 5 z'amashilingi, ni ukuvuga asaga miliyoni 1,5 Frw.

    Ati 'Kuva mu Ukwakira 2021 ubwo twatangiraga, twatwaye imirambo 47, Nibura buri Cyumweru, uyu muyobozi yavuze ko baba bashobora gucyura mu gihugu umubiri w'umuntu wapfuye.

    Akenshi iyi mirambo iba yaguye mu bihugu by'abarabu, muri Afurika y'Epfo ndetse no muri Amerika aho abanya Uganda benshi bakunze kujya gushaka yo akazi.

    Source : https://yegob.rw/uko-companyi-ya-uganda-airlines-ikomeje-gusarura-agatubutse-bivuye-mu-gutwara-imirambo-iyinjiza-mu-gihugu/

  • Ese Diamond Platunmz azabutaha?: Zari Hassan yatangaje igihe azakorera ubukwe bweruye na Shakib – YEGOB #rwanda #RwOT

    Zari Hassan wigeze kukanyuzaho we n'umuhanzi Diamond Platunmz yatangaje igihe ntakuka azakorera ubukwe bweruye na Shakib.

    Zari Hassan uzwi ku izina rya The Boss Lady yatangaje ko azakora ubukwe bweruye n'umugabo we Shakib mu kwezi k'Ukuboza muri uyu mwaka wa 2023 ngo biramutse bidakunze bwazakorwa umwaka utaha akaba yabitangaje ubwo yaganiraga na Fridah Nakazibwe.

    Source : https://yegob.rw/ese-diamond-platunmz-azabutaha-zari-hassan-yatangaje-igihe-azakorera-ubukwe-bweruye-na-shakib/

  • Iyo ibiro byaguteraga ubwoba warebaga ku ruhande ukabona itako bugahita bushira! Inkumi z’ikimero n’uburanga zaserutse muri Arena mu myambaro yo mu mpeshyi (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo ibiro byaguteraga ubwoba warebaga ku ruhande ukabona itako bugahita bushira! Inkumi z'ikimero n'uburanga zaserutse muri Arena mu myambaro yo mu mpeshyi.

    Ubwo hasozwaga irushanwa ryo Kwibohora ku nshuro ya 29, Liberation Cup 2023, abiganjemo abakobwa n'abagore bagaragaye muri BK Arena bizihiwe.

    Ku Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2023, ni bwo hasojwe irushanwa rya Volleyball ryo Kwibohora ku nshuro ya 29. Ni irushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 8 risozwa tariki 9 Nyakanga uyu mwaka.

    Ikipe ya APR VC ni yo yegukanye igikombe mu bagabo itsinze Gisagara VC amaseti 3-1. Mu cyiciro cy'abagore, igikombe cyegukanywe na Police WVC na yo itsinze APR amaseti 3-1.

    Kimwe mu byaranze imikino ya nyuma, ni inkumi nyinshi zagaragaye muri BK Arena zaje kwirebera no gushyigikira umukino wa Volleyball.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/iyo-ibiro-byaguteraga-ubwoba-warebaga-ku-ruhande-ukabona-itako-bugahita-bushira-inkumi-zikimero-nuburanga-zaserutse-muri-arena-mu-myambaro-yo-mu-mpeshyi-amafoto/

  • RIP Aphrodis! Umugabo wari umaze imyaka 20 afungiwe kwica umugore we n’umwana yongeye gukora amahano akubita umugore hafi kumwica maze ahita atwika inzu ihiramo umwana we w’umuhungu – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIP Aphrodis! Umugabo wari umaze imyaka 20 afungiwe kwica umugore we n'umwana yongeye gukora amahano akubita umugore hafi kumwica maze ahita atwika inzu ihoramo umwana we w'umuhungu.

    Umugabo witwa Ndisetse Francois w'imyaka 56 yatwitse inzu yabanagamo n'umuryango we hahiramo umwana wabo nyuma yo gukubita no gukomeretsa bikomeye umugore we Uzamukunda Vestine w'imyaka 28 akoresheje inyundo.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira ku wa mbere mu karere ka Rubavu, umurenge wa Busasamana, akagari ka Gacurabwenge mu mudugudu wa Biziguro.

    Umugore w'uyu mugabo avuga ko bari bagiye kurya ngo uyu mugabo afata icupa ry'inzoga asomaho maze ahita atngira kumukubita.

    Abaje gutabara uyu mugore, bakomerekejwe bikabije n'uyu mugabo. Mu bo yakomerekeje harimo babiri yakoresheje ibuye naho undi w'imyaka itandatu amukomeretsa akoresheje umuhoro.

    Nyuma yo gukomeretsa abo bantu bose uyu mugabo yahise ajya gutwika inzu babagamo irakongoka hairamo umwana wabo w'uruhinja witwa Niyoyabikoze Aphrodis w'amezi arindwi.

    Abaturage bavuga ko uyu mugabo afunguwe vuba kuko yari amaze imyaka 20 muri gereza nubundi azira kwica umugore we wa mbere n'umwana. Abaturage bihutiye kuzimya inzu yashyaga abona gutoroka, gusa kuri ubu aracyashakishwa.

    Source : https://yegob.rw/rip-aphrodis-umugabo-wari-umaze-imyaka-20-afungiwe-kwica-umugore-we-numwana-yongeye-gukora-amahano-akubita-umugore-hafi-kumwica-maze-ahita-atwika-inzu-ihoramo-umwana-we-wumuhungu/

  • APR FC yaguze umukinnyi yisanga igomba kuzana na mugenzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yaguze umukinnyi yisanga igomba kuzana na mugenzi we kubera ukuntu iyo bakinana ari bwo bakora ibintu bikomeye

    Ikipe ya APR FC imaze iminsi irimo gusinyisha abakinnyi batandukanye b'abanyamahanga nyuma y'imyaka 12 bakinisha abana b'abanyarwanda.

    Mu bakinnyi bose ikipe ya APR FC yasinyishije harimo Ndikumana Danny, Pavel Nzila, Nshimiyimana Ismael Pitchou, Victor Mbaoma, Apam Assongwe, Taddeo Lwanga ndetse yanongereye amasezerano uwitwa Mugisha Gilbert. Muri aba bakinnyi iyi kipe yasinyishije igiye kongeramo na Bigirimana Abedi.

    Bigirimana Abedi urimo no kwifuzwa na Police FC, bigaragara ko iyo ari gukinana na Pitchou ubona ko bakora ibintu bikomeye. Amakuru YEGOB twamenye ni uko uyu musore ibiganiro bisa nk'ibyamaze kurangira hagati ye na APR FC.

    Amakuru ahari avuga ko igisigaye gusa ari ugufata icyemezo kuri APR FC agahita atangazwa kumugaragaro kuko ibintu byose bamaze kubyumvikana. APR FC mu bakinnyi b'abanyamahanga isigaje bari hagati ya 2 na 3 kugirango ifunge ibyo kongera gusinyisha.

     

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yaguze-umukinnyi-yisanga-igomba-kuzana-na-mugenzi-we/

  • Niba ubikora uragowe! Dore ibintu 3 byatuma upfa vuba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba ubikora uragowe! Dore ibintu 3 byatuma upfa vuba.

    Hari ibintu umuntu yishoramo neza neza akaba ari kugendana n'urupfu, dore bimwe muri ibyo bintu.

    1.Kunwa itabi : niba uziko unywa itabi umenyeko uhorana urupfu, kuko uko unywa itabi rikwangiza ibintu byinshi mu mubiri kandi bifite umumaro. Itabi ryangiza ibihaha bikabora, ngaho ibaze niba ibihaha uhumekeramo byaraboze!! Ntakabuza urupfu muragendana.

    2. Kunywa inzoga nyinshi: kunywa inzoga byo biragatsindwa, cyane cyane iyo unywa bino biyoga biremereye. Inzoga zo zitwika umubiriri wose zigatuma umubiri udakora abasirikare neza, niho hahandi usanga urwaye igisebe kikazakira nka nyuma y'amezi kandi ubundi cyagakize mu minsi. Nkwibire ibanga! Burya bariya bantu bakuru ujya wumva bishwe na Maraliya, akenshi ni babandi baba barabaswe n'inzoga, ubwo rero barwara ikabazonga ikaba yabaviramo n'urupfu. Ntakabuza niba unywa ibiyoga byinshi ujyendana n'urupfu.

    3. Ubusambanyi bwinshi, niba ujya ubyitaho neza, burya mu busambanyi niho hantu hava indwara zica nabi, niba no kurwara Maraliya, ibicurane, igifu, n'ibindi ariko biragatsindwe kurwara imitezi, mburugu, sida n'ibindi nk'ibyo. Dore ko izindwara zo zinahitana benshi kuko usanga abenshi batinya no kujya kuzivuza kuko baba bazi aho bazanduriye. Ndetse izi ndwara zandurira mu busambanyi zitera agahinda gakabije no kwiheba, kandi ibi nabyo ni mugenzi w'urupfu.

    Kandi burya uzacunge neza, abantu babaswe n'ibitabi, ibiyoga, n'ibindi biyobya bwenge nibo baba barabaswe n'ubusambanyi cyane cyane, ngaho ibaze rero niba bagendana n'urupfu bigeze aho.

     

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/niba-ubikora-uragowe-dore-ibintu-3-byatuma-upfa-vuba/

  • Mu butumwa buryoheye amatwi Yousef Rharb yahaye abafana ba Rayon Sports abacyeba bongera gutekereza uko bazajya bamuhagarika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu butumwa buryoheye amatwi Yousef Rharb yatumye abafana ba Rayon Sports bamwenyura abacyeba bongera gutekereza uko bazajya bamuhagarika

    Rutahizamu w'umunya-Marocco Yousef Rharb yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba Rayon Sports bibazaga niba azagaruka cyangwa ari ibihuha.

    Hashize iminsi ikipe ya Rayon Sports yumvikanye na Yousef Rharb ukomoka mu gihugu cya Marocco ariko kubera hari utuntu tutari twuzuye kugirango aze hano mu Rwanda kugeza ubu byamaze kurangira vuba araba ageze hano mu Rwanda.

    Mu butumwa Yousef yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize Ati ' Muraho bafana ba Rayon Sports, nishimiye kugaruka mu muryango, tubonane vuba.'

    Nyuma y'ubu butumwa, abafana b'amakipe arimo APR FC ndetse na Kiyovu Sports ahora ahanganye na Rayon Sports twaganiriye baduhamirije ko kuzahagarika uyu musore bizagorana cyane bitewe n'umupira akina kandi uryoheye amaso.

    Iki gikorwa uyu mukinnyi benshi bakunze ubwo yakinaga hano mu Rwanda muri sezo ya 2021-2022 yakoze, cyahise cyameza bidasubirwaho ko kugeza ubu ari umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports nyuma yaho benshi bumvaga ibikomeje kuvugwa ari ibihuha.

     

    Source : https://yegob.rw/mu-butumwa-buryoheye-amatwi-yousef-rharb-yatumye-abafana-ba-rayon-sports-bamwenyura-abacyeba-bongera-gutekereza-uko-bazajya-bamuhagarika/

  • Umuganga yirukanywe mu bitaro nyuma yo kwiherera akaryamana n’umurwayi mpaka amupfiriye ye ho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuganga yirukanywe mu bitaro nyuma yo kwiherera akaryamana n'umurwayi mpaka amupfiriye ye ho

    Ubuyobozi bw'ibitaro bwirukanye umuganga w'umugabo nyuma yuko bumenye ko  yaryamanye n'umurwayi muri Parking ndetse umurwayi amaze kuremba ntiyahita  ahamagara Imbangukiragutabam (Ambulance) ngo ahabwe ubutabazi bwihuse   bikamuviramo urupfu .

    Uyu muganga yamaze hagati y'iminota 30 na 45 mu modoka ari kumwe n'umurwayi waje kwitaba Imana

    Uyu muganga Penelope williams ubwo hakorwaga iperereza yatanze amakuru atari ukuri kuri Polise ariko nyuma y'umwaka aza kuvumburwa  ko yabeshye.

    Nk'uko amakuru ava mu bitangazamakuru bya hariya mu Bwongereza abivuga, avuga ko uyu muganga yavuze ko ubwo yajyaga kureba umurwayi mu modoka ye, yari amwandikiye kuri facebook ahita yihutira kumureba kugira ngo amenye uko ubuzima bwe buhagze.

    Uyu muganga kandi yakomeje ashimangira ko mu minota yamaranye n'umurwayi barimo baganira nta kindi  cyabaye.

    Ubwo uyu yitabaga Imana , muganga Williams yananiwe guhamagara imbangukiragutabara (Ambulance) ahubwo ahamagara mugenzi we bakoranaga kuri ibyo bitaro biherereye muri  Wale mu Bwongereza.

    Gusa nyuma ubuyobozi bw'ibitaro bwaje gufata umwanzuro wo kwirukana uyu muganga nyuma yo kumenya ko ubwo ibi byabaga mu mwaka washize hasanzwe yararyamanye n'uyu mu rwayi ibitandukanye n'ibyo yari yatangaje mu iperereza ryakozwe.

    Inama y'abaforomo n'ababyaza ubwo yateranaga bakiga ku kibazo cy'umurwayi witabye Imana mu mwaka ushize, hanzuwe  ko uyu muganga agomba kwirukanwa ku kazi kuko ibyo yakoze bitarimo ubunyamwuga.

    Source : https://yegob.rw/umuganga-yirukanywe-mu-bitaro-nyuma-yo-kwiherera-akaryamana-numurwayi-mpaka-amupfiriye-ye-ho/

  • Ni ikihe kintu ibirwa bihuriyeho n’inyajwi “a”? – IGISUBIZO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikibazo:
    Ni ikihe kintu ibirwa bihuriyeho n'inyajwi 'a'?
    Igisubizo:
    Byose biri hagati mu mazi (inyajwi 'a' ni yo iri hagati mu ijambo 'amazi')

    Source : https://yegob.rw/ni-ikihe-kintu-ibirwa-bihuriyeho-ninyajwi-a-igisubizo/