Uyu musore yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 yakirwa na Bundandi Nice wo muri Arthur Nation itegura ibi bitaramo by'urwenya biba mu mpera za buri kwezi.
Bigamije gufasha Abanyarwanda n'abandi kugira impera nziza z'ukwezi. Kuri iyi nshuro hongewemo igice cy'umuhanzi uzajya ususurutsa abitabiriye, ubimburira abandi ni Nel Ngabo wo mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music.
Dr Hillary arahurira ku rubyiniro n'umunyarwenya Patrick Salvador wageze i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, umunyamakuru wa Kiss Fm, Patrick Rusine ndetse na Michael Sengazi.
Ni ku nshuro ya gatatu uyu musore agiye gutaramira i Kigali. Muri Nzeri 2022, nibwo Anne Kansiime yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ni nyuma y'imyaka itanu yari ishize abanyarwanda bamunyotewe.
Ubwo yazaga i Kigali, yaje ari kumwe n'abarimo Dr Hilary Okello. Ari ku kibuga cy'indege ndetse no mu gitaramo, Kansiime yavuze ko yishimiye kugaragariza Abanyarwanda impano ya Dr Hilary Okello mu bijyanye no gutera urwenya.
Uyu musore ntiyazuyaje kuko mu gihe cy'iminota 15', abitabiriye iki gitaramo bari batangiye kunyurwa n'ubuhanga bwe.
Yasubiye muri Uganda, nyuma ku wa 9 Werurwe 2023 atumirwa gususurutsa abakunzi b'uruhererekane rw'ibitaramo bizwi nka 'Gen- Z Comedy' bibera kuri Mundi Center.
Nyuma, ku wa 21 Werurwe 2023 yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko ari umuhamya w'uko abanyarwanda bakunda urwenya. Ati 'Abanyarwanda bakunda 'Stand-up Comedy'. Naba umuhamya wabyo.'
Dr. Hilary Okello yabaye umunyamakuru muri Uganda, kandi ni umwe mu banyarwenya batanga icyizere muri iki gihe.
Arazwi cyane mu gutera urwenya agaruka ku buzima bwe, ku muryango we n'ibindi. Hilary azi neza ko inkuru nziza iryoshya ibiganiro ari nayo mpamvu yibanda ku nkuru zizwi n'izitazwi ariko akagerageza kubihuriza hamwe.Â
Hilary yigeze kuvuga ko yatangiye gutera urwenya ubwo yari mu mashuri yisumbuye, kandi ko yari mu ikipe y'abanyeshuri yasomaga amakuru buri wa Gatanu.
Kuri iyi nshuro yatumiwe muri Seka Live mu gitaramo azahuriramo na bagenzi be kizaba ku wa 30 Nyakanga 2023 kizabera muri Camp Kigali.
Iki gitaramo kigiye kuba nyuma ya Seka Live yahereje Kamena 2023 yarimo Teacher Mpamire wo muri Uganda na Daliso wo mu Bwongereza.
Ku kibuga cy’indege, Dr Hilary Okello yakiriwe na Bundandi Nice wo muri Arthur Nation
Dr Hilary yabazaga Bundandi Nice gahunda irambuye ya Seka Live yo kuri iki Cyumweru 
Mu modoka, Dr Hilary yerekeza kuri Hotel acumbitsemo mbere yo gutaramira muri Camp Kigali
Ni ku nshuro ya gatatu, Hilary agiye gutaramira mu Rwanda nyuma ya ‘Gen-Z Comedy’Â

Dr Hilary yigaragaje muri Seka Live yahuriyemo na Anne Kansiime byatumye atumirwa kuri iyi nshuroÂ
Hilary ari mu banya-Uganda batera urwenya bari kwigaragaza cyane muri iki gihe

 
Seka Live yahumuye! Itegerejwemo abanyarwenya bakomeye kuri iki Cyumweru
Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Okello yageraga iKigali
AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

Iserukiramuco ryateguwe na Dread Family Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya mbere
Nyirabatesi Argentine (wambaye umupira w’umuhondo) ari mu bateguye iri serukimuco rigamije kuzamura umudeli wa Dread
Umurundikazi Chany Queen ari mu bahanzi baza gususurutsa abitabira iki gikorwa
MC Buryohe ni we mushyushyarugamba mu iserukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere
Eugene Anangwe avuga ko kugira umuhate wo gukora ibyo ukunda no kubyiyumvamo bituma ubasha kugera kure muri byo
Anangwe ari mu banyamakuru bacye bamaze kugira amahirwe yo gukorana ikiganiro na Perezida Kagame
Akanyamuneza kari kose kuri Anangwe n’abayoboye Story Telling Night ku nshuro yayo ya Gatatu
Abana nabo ntibahejwe mu gikorwa cya Story Telling Night, uyu yatangaje ko nakura yifuza kuzaba umupolisi akajya ahana abakora ibyaha
Julius Mugabo nyiri Interact Rwanda itegura Story Telling Night yashimiye buri umwe ugira uruhare mu itegurwa ryayo n’iterambere rya kompanyi ayoboye
Kari akanyamuneza ku bitabiye iki gikorwa ari na ko biyungura ubumenyi ku buzima bw’ibibera hirya no hino ku isi
King Charles IIII yanze ubusabe bwa Prince Andrew bwo kugaruka kuba i Bwami
Prince Andrew yifuzaga gusubira kuba i Bwami nyuma yo kuhirukanwa
King Charles III niwe uherutse kwirukana Prince Andrew kubera imyitwarire ye








