Category: Uncategorized

  • Araberwa: Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Kanyarwanda Jean Bertanrd asigaye yambara nk’abayobozi -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Araberwa: Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Kanyarwanda Jean Bertanrd asigaye yambara nk'abayobozi.

    Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Iradukunda Jean Bertanrd bakunze kwita Kanyarwanda yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira amafoto meza cyane yambaye nk'abayobozi:

    Amafoto:.

    Source : https://yegob.rw/araberwa-rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-kanyarwanda-jean-bertanrd-asigaye-yambara-nkabayobozi-amafoto/

  • “Ni umukino urangira abakinnyi bose batsinzwe”: Abantu babajijwe ikibazo giteye agahinda buri wese yibaza mu buzima maze bamwe batanga ibisubizo biteye inkeke – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ni umukino urangira abakinnyi bose batsinzwe': Abantu babajijwe ikibazo giteye agahinda buri muntu wese yibaza mu buzima maze bamwe batanga ibisubizo biteye inkeke.

    Umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda Murungi Sabin abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa rwa Instagram yagaragaje ifoto y'umugore wa nyakwigendera Pasiteri Theogene ari kumwe n'undi mubyeyi bari kumva y'umugabo we maze agira ati :'Ababishoboye munsubize, UBUZIMA NIKI?'.

    Akimara kwandika aya magambo abantu batangiye kugenda batanga ibisubizo bitandukanye bitewe n'uko babyumva.

    Bimwe mu byo abantu bagiye batangaza nyuma yo kubazwa iki ikibazo:

     

     

    Source : https://yegob.rw/ni-umukino-urangira-abakinnyi-bose-batsinzwe-abantu-babajijwe-ikibazo-giteye-agahinda-buri-wese-yibaza-mu-buzima-maze-bamwe-batanga-ibisubizo-biteye-inkeke/

  • Musanze: Umugenzi yaguye muri gare ahita ahasiga ubuzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, umugabo witwa Twagirimana Théogène w'imyaka 37 wari uteze imodoka muri gare ya Musanze, yituye hasi mu buryo butunguranye ahita apfa.

    Uwo mugabo akimara kwitura hasi, hitabajwe imodoka y'umutekano y'umurenge wa Muhoza bagerageje kumutabara ariko basanga yamaze gushiramo umwuka.

    Umuvandimwe wa nyakwigendera bari kumwe witwa Birutakwinginga Marcel, yemeje ko ngo yari asanzwe arwaye, bigakekwa ko yasize uburwayi.

    Source : https://yegob.rw/musanze-umugenzi-yaguye-muri-gare-ahita-ahasiga-ubuzima/

  • Benshi bari banyotewe no kumva iyi nkuru: Hasohotse inkuru nziza cyane ku bantu bifuzaga gukorera impushya zo gutwara imodoka za “Automatique” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi bari banyotewe no kumva iyi nkuru: Hasohotse inkuru nziza cyane ku bantu bifuzaga gukorera impushya zo gutwara imodoka za 'Automatique'.

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko igeze kure imyiteguro yo gutangiza ibizamini by'imodoka za Automatique nk'uko Minisitiri w'Ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest yabishimangiye avuga ko ibisabwa byose kugira ngo ibizamini by'izi modoka bikorwe byarangiye.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest yakomeje avuga ko mu mujyi wa Kigali mu Busanza hamaze kubakwa ibikorwa remezo by'ahantu hazajya hakorerwa ibi bizamini kandi bifite ikoranabuhanga rigezweho mugutanga ibi bizamini.

    Source : https://yegob.rw/bari-banyotewe-no-kumva-iyi-nkuru-hasohotse-inkuru-nziza-cyane-ku-bantu-bifuzaga-gukorera-impushya-zo-gutwara-imodoka-za-automatique/

  • Mbega ibintu bishimishije: Ingabire Yvonne yagaragaye ibyishimo byamurenze maze acishamo anywera mu bintu abana b’abakire bumva mu matangazo -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbega ibintu bishimishije: Ingabire Yvonne yagaragaye ibyishimo byamurenze maze acishamo anywera mu bintu abana b'abakire bumva mu matangazo.

    Umunyamakurukazi ukorera Televiziyo y'igihugu Ingabire Yvonne yagaragaye mu birori bye byo gusabwa yishimye cyane dore ko ibitwenge byari byamubanye byinshi maze acishamo anywera mu gacuma katazwi na benshi mu bana b'iki gihe.

    Amafoto:.

    Source : https://yegob.rw/mbega-ibintu-bishimishije-ingabire-yvonne-yagaragaye-ibyishimo-byamurenze-maze-acishamo-anywera-mu-bintu-abana-babakire-bumva-mu-matangazo-amafoto/

  • Ese uzamwibukira kuki? Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ibye muri ruhago bigiye gushyirwaho akadamo -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ese uzamwibukira kuki? Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ibye muri ruhago bigiye gushyirwaho akadamo.

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Usengimana Dany wakiniraga ikipe ya Police FC ubu yerekeje ku kibuga cy'indege i Kanombe akaba yerekeje ku mugabane w'Amerika mu gihugu cya Canada.

    Uyu musore ntakindi cyimujyanye muri Canada uretse gusangayo umugore we utuye muri iki gihugu bikaba bivugwa ko uyu rutahizamu ibyo kuba yakomeza guconga ruhago biri ku kigero cya 50% nk'uko umunyamakuru Antha dukesha iyi nkuru yabitangaje.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/ese-uzamwibukira-kuki-umukinnyi-wikipe-yigihugu-amavubi-ibye-muri-ruhago-bigiye-gushyirwaho-akadamo-amafoto/

  • Patrick Salvado yageze i Kigali ku nshuro ya… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana saa saba n'igice zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023.

    Yitabiriye igitaramo cya Seka Live kizaba kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni ku nshuro ya kane uyu mugabo agiye gutaramira mu Rwanda. Yaherukaga i Kigali muri Seka Live yabaye ku wa 4 Ukuboza 2022 muri Kigali Convention Center. Icyo gihe yataramiye abakunzi be yihuta biturutse ku kuba yarahageze atinze bitewe n’indege yamutindije.

    Uyu mugabo yanigaragarje muri Seka Live yabaye ku wa 31 Nyakanga 2022. Ku wa 31 Werurwe 2019, nabwo yataramiye i Kigali muri Seka Fest.

    Uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko wakuriye mu Mujyi wa Kampala, agiye gutamira i Kigali nyuma yo gusoza ibitaramo yakoreraga mu Bwongereza.

    Yatanze ibyishimo mu gitaramo gikomeye yahakoreye ku wa 11 Kamena 2023, aherekejwe n’abanyarwenya bagenzi be Alfred Kainga, Thenjiwe, Eric Omondi wo muri Kenya, Daliso Chaponda usanzwe ubarizwa mu Bwongereza n’abandi.

    Ubwo yategura ibi bitaramo muri kiriya gihugu, yavuze ko kuri we ari inzozi zibaye impamo kuko yamaze igihe atekereza kuzakorera igitaramo mu Bwongereza.

    Yavuze ko imyaka irindwi yari ishize akorera ibitaramo by’urwenya yise 'Africa Laughs' muri Uganda, ariko ko igihe kimwe yifuzaga kuzabikorera hanze y'iki gihugu, abonye amahirwe ahitamo kubanziriza mu Bwongereza.

    Patrick yataramiye mu Mujyi wa London ku wa 11 Kamena 2023 n’aho ku wa 12 Kamena 2023 ataramira mu Mujyi wa Manchester.

    Yifashishije konti ye ya Instagram, yavuze ko iki gitaramo kizaba kimwe mu bihangwa amaso na benshi muri Afurika.

    Atumiwe muri Seka Live nyuma y’uko asoje biriya bitaramo. Uyu mugabo atangajwe nyuma y’umunya-Uganda, Dr. Hilary Okelo nawe utegerejwe muri Seka.

    Patrick Slavador ni umunya-Uganda kavukire wakuriye ahitwa Ombokolo mu bilometero bike uvuye mu Mujyi wa Kampala. Aka gace yavukiyemo akunze kukagarukaho cyane, mu biganiro by'urwenya akorera ahantu hatandukanye. 

    Yavutse ku wa 14 Gashyantare 1985. Kandi asanzwe ari umukinnyi wa filime, umushyushyarugambaga mu birori n'ibitaramo, akaba na enjeniyeri(Eng).

    Muri 2009 yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa 'Multichoice Africa' ryari rigamije guteza imbere abanyarwenya.

    Mu 2016 yagarukiye mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa 'World’s Funniest Person competition', mu 2017 na 2018 ashyirwa mu bahataniye ibihembo 'Savannah Comic Choice Awards'.

    Avuka mu muryango w'abahungu batanu n'abakobwa batatu. Ku babyeyi bari abacuruzi, Lawrence Dawa wo mu Ntara ya Koboko na Joyce Dawa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

    Uyu mugabo afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Makerere mu Ishami ry'itumanaho. Yigeze kuvuga ko yatangiye gutera urwenya ubwo yari mu mashuri yisumbuye, kuva ubwo ayoboka inganzo.

    Yakoze imirimo inyuranye. Muri Nzeri 2011 yasezeye akazi yakoraga muri MTN Uganda, mu 2011 atangira gukora kuri Radio Capital FM mu kiganiro 'Dream Breakfast- Ibi byose byagiye bituma yigwizaho igikundiro mu bihe binyuranye.


    Patrick Salvador akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe na Nkusi Arthur washinze Arthur Nation

    Patrick Salvador yaganiraga na Nkusi Arthur ku rugendo rw’ibitaramo aherutse gukorera mu Bwongereza
    Ibyishimo byari byose kuri Salvador ugiye gutaramira i Kigali ku nshuro ya kane 

    Nkusi Arthur ari kumwe na Patrick Salvador bafashe ifoto mbere yo kujya kwitegura gutembagaza abantu muri Seka Live 

    Patrick Salvador yabazaga Nkusi Arthur niba abantu bamaze igihe bagura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo

     

    Nkusi Arthur yabwiye Patrick Salvdor ko ariwe utahiwe gufasha Abanyarwanda guherekeza ukwezi kwa Nyakanga 

    Bundandi Nice ubarizwa muri Arthur Nation yakira Patrick Salvador akigera i Kigali

     

    Salvador yagaragaza akanyamuneza nyuma y’uko abanyarwanda bongeye kumushyira

    Seka Live yo kuri iki Cyumweru yatumiwemo Patrick Salvador, Dr Hillary, Patrick Rusine n'abandi. Yanatumiwemo kandi Nel Ngabo

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Patrick Salvador yageraga i Kigali

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132531/patrick-salvado-yageze-i-kigali-ku-nshuro-ya-kane-yitabiriye-seka-live-amafoto-132531.html

  • Josh Ishimwe yatumiye Alarm Ministries na Cho… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo nka 'Yezu wanjye' yasubiyemo, agiye gukora igitaramo cye bwite nyuma y'imyaka ibiri ishize ari mu muziki afasha abantu kwegerana n'Imana binyuze mu bihangano bifasha benshi.

    Yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa 'Gospel' ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy'imyaka ibiri ishize yarakunzwe.

    Uyu musore yagiye aririmba mu bitaramo by'abandi bahanzi yabaga yatumiwemo. Kugeza ubwo mu ntangiriro z'uyu mwaka yiyemeje gutaramira abakunzi be n'abafana b'umuziki mu gitaramo azakora ku wa 20 Kanama 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, yasohoye amashusho asaba abantu kutazacikwa n'iki gitaramo, aho ugura itike yawe ukanze #182*8*1*604473#

    Yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba azahurira ku rubyiniro na Alarm Ministries na Chorale Christus Regnat yamamaye muri Kiliziya Gatolika. Ati 'Ni iby'icyubahiro kuri njye kuzahurira ku rubyiniro (Stage) n'aba bakozi b'Imana. Imigisha.'

    Mu Rwanda hari amatsinda atandukanye akunzwe mu muziki usingiza Imana nka Healing Worship team, Gisubizo Ministries, Kingdom of God Ministries, True Promises Ministry n’andi, gusa iyo uvuze Alarm Ministries, benshi babyumva kabiri dore ko yaboneye izuba amatsinda atari make ya hano mu Rwanda.

    Wongeraho kuba yarakoze indirimbo zinyuranye zahembuye benshi. Ikindi ni uko abaririmbyi ba Alarm Ministries batanze umusanzu ukomeye mu yandi matsinda yaba mu kubagira inama no mu kubabera urugero rwiza mu miririmbire.

    Alarm Ministries batumbagirijwe izina binanyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Songa Mbele, Hariho impamvu n’izindi zitandukanye.

    Chorale Christus Regnat yatumiwe muri iki gitaramo cya Josh ishimwe ni korali imaze kuba ubukombe mu makorali ya Kiliziya Gatolika ikaba ibarizwa muri Paruwasi Regina Pacis/Remera.

    Ni korali igizwe n'abaririmbyi bari mu byiciro bitandukanye by'imyaka, aho usangamo urubyiruko rw'abasore n'inkumi, abagore n'abagabo, amajigija n'ibikwerere ndetse n'abegeye hejuru ho gato mu myaka.

    Abo bose rero intego nyamukuru yabo ni uguhanika amajwi basingiza iyabahanze, rugira, rugaba rumeza-buzima, rudasumbwa, Imana musumbabihe n'andi mazina menshi abantu bita Imana.

    Usibye kandi gusingiza Rurema bananyuzamo bakidagadura mu zindi ndirimbo zifasha umuryango Nyarwanda bishimira impano y'ubuzima rugaba yabagabiye bityo ntibibabere imipaka kuko umuziki utagira imbibi kandi ntugire n'ururimi.

    Josh Ishimwe avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

    Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y'abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.

    Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

    Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo 'mbifashijwemo n'abahanzi nka Yvan Ngenzi'.

    Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka 'Amasezerano', avuga ko yibazaga ibijyanye n'aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki.

    Uyu musore avuga ko nk'abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw'uburyo abakunzi b'umuziki bazamwakira.

    Josh Ishimwe yasabye abantu gutangira kugura amatike hakiri kare kugirango batazacikwa n'iki gitarami

    Josh Ishimwe yatangaje ko Alarm Ministries na Chorale Christus Regnat bazamushyigikira mu gitaramo azakora ku wa 20 Kanama 2023

    Imyaka ibiri ishize ari mu muziki, Josh Ishimwe avuga ko yabonye Imana imucira inzira mu muziki we


    Chorale Christus Regnat irazwi cyane muri Kiliziya Gatolika. Mu Ugushyingo 2023 bazakora igitaramo cyabo bwite


    Alarm Ministries ifatwa nk'umubyeyi w'andi matsinda itegerejwe muri iki gitaramo cyo kuvuga ineza y'Imana

    KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTACYO NGUSHINJA' YA JOSH ISHIMWE

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132529/josh-ishimwe-yatumiye-alarm-ministries-na-chorale-christus-regnat-mu-gitaramo-cye-132529.html

  • Ibise byo biragarukirahe?: Inkuru itaryoheye amatwi y’abakunzi ba Rayon Sports yatangajwe na Perezida wayo yatumye bamwe mu bakunzi b’iyi kipe batangaza amagambo akakaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibise byo biragarukirahe? Inkuru itaryoheye amatwi y'abakunzi ba Rayon Sports yatangajwe na Perezida wayo yatumye bamwe mu bakunzi b'iyi kipe batangaza amagambo akakaye.

    Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel yatangaje ko adateganya kongera kwiyamamariza kuyobora ikipe ya Murera umwaka utaha gusa aya magambo yatangaje yatumye bamwe mu bantu bagenda batangaza amagambo atandukanye harimo n'akakaye.

    Bimwe mu bintu abantu bagiye batangaza ubwo umunyamakuru Imfura Jean Luc yatangazaga iyi nkuru abinyujije kuri Instagram ye:

    Source : https://yegob.rw/ibise-byo-biragarukirahe-inkuru-itaryoheye-amatwi-yabakunzi-ba-rayon-sports-yatangajwe-na-perezida-wayo-yatumye-bamwe-mu-bakunzi-biyi-kipe-batangaza-amagambo-akakaye/

  • Umukinnyi w’umunyamahanga APR FC iheruka gusinyisha ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gusanga hano mu Rwanda ikintu gikomeye cyigiye gutuma asubira gukina i Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umunyamahanga APR FC iheruka gusinyisha ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gusanga hano mu Rwanda ikintu gikomeye cyigiye gutuma asubira gukina i Burayi

    Rutahizamu APR FC iheruka gusinyisha ari kwishima bikomeye nyuma yo kugera hano mu Rwanda agasanga ashobora gukora ibitangaza akongera agasubira gukina ku mugabane w'i Burayi.

    Mu minsi ishize nibwo ikipe ya APR FC yatangaje abakinnyi b'abanyamahanga bashya izakoresha umwaka utaha nyuma yo kumara imyaka igera kuri 12 ikinisha abakinnyi b'abanyarwanda.

    Mu bakinnyi ikipe ya APR FC yatangaje ko yasinyishije harimo Apam Assongwe, Victor Mbaoma, Shaiboub, Pavel Ndzila, Pitchou ndetse n'abandi bakomeye. Muri aba bakinnyi rutahizamu Victor Mbaoma akomeje kugaragaza ko ba myugariro bari hano mu Rwanda ntawuzabasha kumuhagarika.

    Ku munsi w'ejo hashize ubwo ikipe ya APR FC yakoraga imyitozo umutoza Thierry Froger yahisemo amakipe 2 bakina umukino ariko Victor Mbaoma yerekanye ko ari rutahizamu mwiza nyuma yo gutsinda ibitego 3 ari nabyo byabonetse mu mukino.

    Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria kuza hano mu Rwanda nubwo bitavizweho rumwe na benshi mu gihugu cye, avuga ko afite gahunda yo gusubira gukina i Burayi. Mbaoma nyuma yo kuza hano mu Rwanda arashaka gutsinda ibitego byinshi bikaba byamuha amahirwe yo gusubira gukina i Burayi dore ko yanahakinnye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wumunyamahanga-apr-fc-iheruka-gusinyisha-ari-mu-byishimo-bikomeye-nyuma-yo-gusanga-hano-mu-rwanda-ikintu-gikomeye-cyigiye-gutuma-asubira-gukina-i-burayi/