Hari abagore bo mu karere ka Muranga muri Kenya bari gushaka ku bwinshi abagabo bashobora kwishyura ngo babatere inda, kuko umugabo wujuje ibisabwa yishyurwa ibihumbi 300 by'amashilingi 'asaga miliyoni 2.5 Frw'.
Nk'uko ikinyamakuru NTV Kenya, yavuze ko bamwe mu bagore bahisemo kuyoboka iyo nzira, nyuma yo kubona ko hari abagabo bubaka ingo bagamije gutesha umutwe abagore, bityo ko icyiza ari ukubyara umwana ukiberaho wigenga nk'umugore.
Abagabo bifuzwa ni abafite hagati y'imyaka 20 na 40, bafite imyitwarire myiza kandi b'abahanga. Ni abagabo batari inzobe cyane cyangwa ngo birabure cyane, kandi barebare.
Umwe mu bagore yagize ati 'Ikintu twitaho cyane ni isura ngo abana bacu bazaze basa neza. Abo bagabo bagomba kuba ari abahanga kugira ngo n'abana bazitware neza mu mashuri.'
Undi mugore wabyaye impanga, yavuze ko umugabo watoranyijwe, mbere yo kwishyurwa abanza gusinya yemera gupimwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Mu gihe icyo kizamini bagitsinze, basinyishwa ikindi cyemezo bemera ko nibamara kwishyurwa, bazahita baca umubano n'uwo mugore babyaranye kandi ko nta kindi bazaza kubaza nyuma.




Iradukunda Bertrand ubu ni umukinnyi wa Musanze mu myaka ibiri iri imbere
Musanze FC ibaye ikipe ya gatatu yo mu ntara Bertrand agiye gukinira nyuma Bugesera na Mukura 
Sulley ubu ni umukinnyi wa Musanze FC mu myaka ibiri iri imbere
Bertrand na Sulley basinyiye umunsi umweÂ
Sulley mu 2014 ubwo yari mu ikipe y’igihugu ya Ghana










