Category: Uncategorized

  • Umusifuzi ukiri muto Kayitare David yahawe gusifura umukino wa APR FC na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umukino w’Abakeba mu rw’Imisozi 1000 (1000 Hills Derby) uhuza APR FC na Rayon Sports amakuru avuga ko wamaze guhabwa umusifuzi umwe mu bakiri bato, Kayitare David.

    Ni umukino uteganyijwe ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2025 kuri Stade Amahoro saa 15h00′, azaba ari umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona ya 2025.

    Uyu mukino uteza impaka nyinshi ndetse biba binagoye kwemera ibyavuye mu misifurire, benshi baba bumva wagahawe umusifuzi mpuzamahanga.

    Uheruka guhuza aya makipe wasifuwe na Murindangabo Moise na we akaba atari umusifuzi mpuzamahanga.

    Uwo kuri uyu wa Gatandatu na we amakuru avuga ko uzasifurwa na Kayitare David umwe mu basifuzi bakiri bato ariko na none batanga icyizere.

    Kayitare akaba azafatanya na Ishimwe Didier nk’umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Mutuyimana Dieudonne nk’umusifuzi wa kabiri w’igitambaro mu gihe umusifuzi wa kane azaba ari Nizeyimana Is’haq.

    Kayitare David ni we uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12169

  • Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa'Muriture' n'abakekwaho ibindi byaha #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'urukerera ashyira saa kumi n'imwe z'Igitondo cyo kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2025, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yakoze Umukwabu(Operation) wo gushakisha abakekwaho gukora ibikorwa bihungabanya umutekano, bigize ibyaha. Abatawe muri yombi barimo; Abacuruza bakanakwirakwiza Ibiyobyabwenge(urumogi), Ababikoresha kimwe n'abakora inzoga zitemewe n'amategeko(Muriture), Abacukura amabuye yagaciro muburyo butemewe.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karama mu tugari n'Imidugudu y'ahabereye iyi Mikwabu, ni uko babonye Polisi, Dasso, Inkeragutabara hamwe n'inzego z'Ibanze bari mu mukwabu ariko ngo bigaragara ko bari bazi neza ibyo bashaka n'aho babishakira kuko atari muri buri rugo bagiye.

    Bamwe muri aba baturage, babwiye umunyamakuru ko uyu mukwabu wafatiwemo Abantu bamwe basanzwe bazwi mu bikorwa bibi bitandukanye barimo; Abacuruza urumogi, Abarunywa, Abanyarugomo bajya batangira abantu bakabiba. Hafashwe kandi n'inzoga z'inkorano zitemewe zizwi ku izina rya Muriture.

    Bamwe mu bafatiwe muri iyi Operasiyo, benshi ni bato(urubyiruko). Mu rumogi, barucuruza, barunywa abandi mu bucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro butemewe.

    CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo yemereye intyoza.com ko Polisi ku makuru yahawe n'Abaturage ku ho bakeka hakorerwa ibyaha n'ababikora, hakozwe Umukwabu ugamije gufata abakekwa bose kandi ko wagenze neza.

    Avuga ko baba Abacuruza, Abakwirakwiza n'abakoresha Ibiyobyabwenge nk'Urumogi, bafashwe, hafatwa Abakekwaho ibikorwa bibi by'Urugomo barimo abatega abantu bakabambura ibyabo ndetse bakanatera mu ngo z'Abaturage bakabiba.

    Ukekwaho kurucuruza no kurukwirakwiza.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga kandi ko uyu mukwabu hari urugo rw'Umuturage bagezemo bagasanga yarahahinduye uruganda rw'Inzoga z'Inkorano zitemewe n'Amategeko zizwi ku izina rya Muriture, aho bamusanganye Litiro 220.

    Izi Litiro 220 z'izi nzoga zitemewe (Muriture), zamenwe, uwazifatanywe arafatwa ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Kayenzi mu gihe ibikoresho yakoreshaga byafashwe bijyanwa ku Murenge wa Karama.

    Abafatiwe muri uyu mukwabu nkuko CIP Hassan Kamanzi abivuga, ni abantu Umunani barimo Abacuruza Urumogi, Abarukwirakwiza, Abafashwe barunywa. Mu bandi bafashwe harimo kandi Abakora Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro butemewe, hakaba Abakekwa mu bikorwa by'Ubujura bitandukanye ndetse n'Uwafatanywe Muriture.

    CIP Hassan Kamanzi, yabwiye intyoza.com ko Polisi ikomeje gushimira Abaturage bakomeje kuyigaragariza ko basobanukiwe n'uruhare rwabo mu gutanga amakuru neza kandi ku gihe bagamije gufasha gukumira no kurwanya ibyaha.

    Asaba n'abandi bose kubigiraho bakumva ko Umutekano ureba buri wese, ko kandi gukumira no kurwanya ibyaha bikwiye kuba inshingano ya buri wese kuko ukora icyaha cyangwa ugira nabi atarobanura uwo abikorera, none aba kanaka ejo akaba wowe cyangwa se uwawe.

    Muri uru rugo, hafatiwe Litiro 220 za Muriture. Zose zamenwe.

    Abatarava ku izima ngo bareke gukora ibyaha no kugira abo babishoramo, Polisi irabagira inama yo kubivamo inzira zikigendwa kuko nta n'umwe uzihanganirwa kandi nta n'uzacika Polisi kuko n'aho itari Ijisho ry'Umuturage rirareba agatanga amakuru ukekwa agafatwa agashyikirizwa Amategeko nayo akamukanira urumukwiye.
    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa'Muriture' n'abakekwaho ibindi byaha first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa'Muriture' n'abakekwaho ibindi byaha appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/11/06/kamonyi-karama-operasiyo-ya-polisi-yavumbuye-ahengerwamuriture-nabakekwaho-ibindi-byaha/

  • Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n'ibigarasha #rwanda #RwOT

    Munyampeta Jean Luc, wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, cyane cyane ubwo yari muri Korali Abagenzi y'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi yo ku Muhima, akomeje kugaragara mu bikorwa n'amahuriro y'abantu bazwiho kurwanya Leta y'u Rwanda mu mahanga, by'umwihariko mu Bubiligi aho atuye.

    Ku wa 25 Ukwakira 2025, Munyampeta yagaragaye mu gikorwa cyiswe 'Ingabire Day' cyabereye i Bruxelles, cyateguwe n'abayoboke ba Victoire Ingabire, aho benshi mu bitabiriye bagaragayemo bakunze kugaragara mu bikorwa byo guhakana, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya u Rwanda. Muri icyo gikorwa, mu magambo yavuzwe n'abacyitabiriye hagaragayemo amagambo akangurira urwango, guhemukira igihugu no gusenya ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Amakuru aturuka ku bantu bamuzi neza avuga ko Munyampeta Jean Luc yavuye mu Rwanda mu 2018 yerekeza mu Bubiligi, ariko mu mezi ashize ari bwo yatangiye kubonwa inshuro nyinshi mu bikorwa bya FDU-Inkingi na JAMBO asbl, azwiho kwimakaza imyumvire ishingiye ku guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gushyigikira umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba ya RDC.

    Uko kwegera ayo matsinda n'abantu bayagize, byatangaje benshi bamuzi nk'umukirisitu n'umuririmbyi wazirikanaga indangagaciro z'ubuzima busobanutse n'ubutumwa bw'amahoro. Abamuzi bavuga ko ibikorwa ari kwishoramo bidahura n'indangagaciro z'itorero rye n'ubutumwa yigeze kuririmba.

    Hari abakebura ko kwifatanya n'itsinda rifite intego yo gusenya igihugu no kubiba urwango ari inzira itajyana ku cyiza. Bongeraho ko hari abamutumira n'abamushishikariza kugaruka mu murongo wubaka, agasigasira impano ye yo kuririmba izahurizaga benshi ku butumwa bw'amahoro, aho kwishora mu bikorwa bishobora kumurimburira izina n'icyizere yubatse mu myaka ishize.

    Bamwe mu nshuti ze za hafi baramusaba gufata umwanya wo kwitekerezaho, akareba aho yavuye, impano yahawe, uruhare yagize mu gusakaza ubutumwa bwiza, maze akibaza niba koko ari byo byamuhamagarira kuba mu ruhande rw'abantu bazwiho guhemukira u Rwanda n'Abanyarwanda.

    Urugendo Munyampeta Jean Luc yahisemo kurimo gukurikiranwa n'amaso ya benshi, haba abamukunda, abaririmbyi bagenzi be ndetse n'Itorero yabagamo. Abenshi bifuza kumubona agaruka ku nzira yo kubaka no kubohora imitima, aho kujya mu bikorwa bishobora kumuviramo kwangirika k'ubuzima bwe bw'umwuka n'iteka rye nk'umuhanzi w'Indirimbo z'Imana.

    Source : https://rushyashya.net/munyampeta-jean-luc-wamamaye-mu-ndirimbo-zo-guhimbaza-imana-akomeje-kwifatanya-nibigarasha/

  • Diamond Platnumz yahombye abarenga ibihumbi 100 #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz yamaze guhomba abantu barenga ibihumbi 100 bakoze ‘Unfollow’ kuri Instagram ye kubera kugaragaza ko ashyigikiye Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Tanzania.

    Diamond Platnumz ni umwe mu bantu bokejwe igututu n’abigaragambya muri Tanzania bavuga ko atari akwiriye gushyigikira Samia Suluhu mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize.

    Nyuma yo kotswa igitutu yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram akuraho buri post yose yagaragazaga ko ashyigikiye umukandida w’Ishyaka CCM. Samia Suluhu mu matora y’umukuru w’igihugu, ndetse amakuru akavuga ko we n’umuryango we bahise bahungira muri Kenya aho bahungaga abigaragambya batinya ko babagirira nabi.

    Nyuma y’uko Samia atsinze amatora ndetse akanarahirira kuyobora Tanzania, Diamond yahise agarura amafoto yose yagiye gushyigikira Samia Suluhu, ndetse anatanga abutumwa avuga ko Imana ari yo igena byose kandi ko ibyabaye byose bifite impamvu.

    Ati 'Imana niyo igena byose. Nta kintu kiba kidafite impamvu. Ndasaba Imana kuduha amahoro menshi kuruta mbere, urukundo, ubumwe n’ubufatanye nk’Abatanzaniya. Imana iruhukishe mu mahoro abitabye Imana. Amina.'

    Benshi bagiye bamunenga ko yabaye ikigwari agasiba amafoto yakagombye kuba yarahagaze ku ijambo rye ni mu gihe abandi nabo bavuze ko atakagombye kuba yarashyigikiye umunyagitungu Samia Suluhu.

    Ibi byose byatumye umubare w’abamukurikira kuri Instagram umanuka cyane akaba amaze gutakaza abantu barenga ibihumbi 100.

    Mu bantu barenga miliyoni 18 n’ibihumbi 800 bamukurikiraga, ubu asigaranye miliyoni 18 n’ibihumbi 700.

    Abantu barenga ibihumbi 100 bakoze unfollow kuri Instagram ya Diamond

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12165

  • Mutoni Saranda ari mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Umusizi akaba n’umukinnyi wa filime uri mu bagezweho mu Rwanda, Mutoni Saranda Oliva, ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umubyeyi we (mama we) witabye Imana azize uburwayi.

    Mutoni Saranda Oliva wamamaye nka Saranda Poetess yabuze umubyeyi we muri iki gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo 2025.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Mama Saranda yari amaze igihe arwariye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe akaba ari n’aho yaguye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

    Ni agahinda gakomeye kuri Saranda kuko nta minsi yari ishize asezeye kuri Sekuru aho yitabye Imana mu kwezi kwa Kane uyu mwaka wa 2025.

    Mutoni Saranda Oliva muri 2020 ni bwo yatangiye yamenyekana mu ruganda rw’imyidagaduro by’umwihariko mu gisata cya Sinema muri The Secret Series. Mu rugendo rw’Ubusizi, aheruka gusohora igisigo yise ‘Ghetto’.

    Mutoni salanda ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12166

  • Niyomugabo Claude yasabye imbabazi abakunzi ba APR FC, atanga gasopo kuri 'Derby’ #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe kubera umusaruro bamaze iminsi bagaragaza, abizeza ko bagomba kubahoza amarira ku mukino wa Rayon Sports kuko barimo kuwitegura nk’umukino wa nyuma.

    Niyomugabo yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cya nyuma y’imyitozo yabaye ku wa Gatatu yabereye i Shyorongi, aho yavuze ko umukino wose baba bagiye gukina bawufata nk’umukino wa nyuma ndetse bagashyiramo imbaraga zabo zose.

    Ati ' Si ukuvuga ngo ni imibare kuko twe umukino wose tugezeho tuba tugomba kuwutegura nk’aho ari umukino wa nyuma kuko tuba dukeneye amakosa atatu . Rero umukino wo ku wa gatandatu tugiye gushyira hamwe nk’ikipe, abatoza n’ubuyobozi kugira ngo twitware neza.'

    Yaniseguye kandi ku bafana b’iyi kipe yambara umukara n’umweru nyuma y’uko batagize intangiriro nziza z’uyu mwaka w’imikino, gusa yabijije ko bagiye kwisubiraho bahereye ku mukino bafitanye na Mukeba.

    Ati 'Abafana bihangane ntabwo bimeze neza … Umufana aho ari hose, aho ava akagera aba yifuza intsinzi, ntabwo aba yifuza kunganya cyangwa gutsindwa. Mu mupira habamo ibyawo, ariko icyo nababwira batwihanganire natwe ni inshingano zacu tugomba gukomeza gusunika tugatanga imbaraga zose tugaruka mu bihe byiza twahozemo.'

    Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y’umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona ya 2025-26 ifitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025 kuri Stade Amahoro.

    APR FC iheruka kunganya na Rutsiro FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona wabereye mu karere ka Rubavu. APR FC kugeza ubu iri ku mwanya wa munani n’amanota 8 ku rutonde rw’Agateganyo rwa Shampiyona ni mu gihe Rayon sports ari iya kabiri n’amanota 10..

    Niyomugabo Claude yijije intsinzi ku mukino wa Rayon Sports

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12167

  • Gisozi: Abaturage basanze umugore w'imyaka 40 mu muhanda yapfuye #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, abaturage bo mu Kagari ka Gisozi, mu Karere ka Gasabo, batewe n'inkuru ibabaje nyuma yo gusanga umugore w'imyaka 40 y'amavuko yapfuye. Uwo mugore, bivugwa ko yari atuye muri ako gace, yasanzwe yambaye ubusa, afite ibikomere bigaragara ku ijosi no ku bindi bice by'umubiri, bikaba byatumye benshi bakeka ko yaba yishwe n'abagizi ba nabi.

    Abaturage bavuga ko mu masaha y'igitondo aribwo umwe mu baturage yajyaga kuvoma amazi, agatungurwa no kubona umurambo w'umugore utaramenyekana amazina neza. Uwo muturanyi yahise atabaza abandi baturage n'inzego z'umutekano, bahita batangira gukora iperereza.

    Umwe mu baturage yagize ati: 'Ni ibintu bibabaje cyane kubona umuntu w'umugore apfa muri ubu buryo. Biragaragara ko yahuye n'akaga gakomeye.'

    Inzego z'umutekano zahise zigerayo, zipima aho byabereye ndetse zijyana umurambo ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma ry'ibanze kugira hagaragazwe icyamwishe.

    Kugeza ubu, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo yatangaje ko yatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri kw'iri sanganya, ndetse irasaba abaturage gutanga amakuru yose yaba afasha mu gufata ababigizemo uruhare.

    Gisozi: Abaturage basanze umugore w'imyaka 40 mu muhanda yapfuye

    Source : https://kasukumedia.com/gisozi-abaturage-basanze-umugore-wimyaka-40-mu-muhanda-yapfuye/

  • Burna Boy ntazi niba Imana ibaho #rwanda #RwOT

    Burna Boy yongeye kuvugisha imbaga nyuma yo gutangaza ko yamaze igihe kinini cy’ubuzima bwe azenguruka amadini ashakisha ukuri kwihishe mu kubaho ku Imana n’ibijyanye nayo ariko amaso agahera mu kirere kugeza ubu.

    Uyu muhanzi w’Umunya-Nigeria uzwi cyane mu njyana ya Afrobeats, yagarutse ku rugendo rwe rwo guhindura amadini no gushakisha ukuri ku birebana n’imyemerere.

    Mu kiganiro yagiranye na Plaqueboymax, Burna Boy yavuze ko yavutse ari Umukristo kuko ababyeyi be n’ahantu yakuriye hose ari byo bemeraga.

    Nyuma y’igihe, yafashe umwanzuro wo kwinjira mu idini ya Islam ndetse agenda asoma n’amahame y’andi madini atandukanye ashaka gusobanukirwa byimbitse icyo ukwemera ari cyo.

    Yagize ati 'Navukiye mu bakristo, nyuma nza kuba Umusilamu, ngerageza gusoma iby’amadini yose. Ariko uko ngenda mbishakisha ni ko nkomeza kujijwa kurushaho. Icyo nzi neza gusa ni uko hari ikintu kinsumba kimbwira ko ntari njyenyine. Iyo nsenze numva amasengesho yanjye yumviswe.'

    Nubwo yari afite icyizere ko azabona igisubizo cyimwumvisha neza aho ukuri kuri, avuga ko uko yagendaga agerageza gusobanukirwa ari na ko ibintu byarushagaho kumuyobera.

    Ati 'Idini ni nk’uburyo bwo kugenzura abantu. Mu bushakashatsi bwanjye buri gihe nasangaga hari ihame rya siyansi rihabanye n’ibyo mu bitabo by’amadini. Ariko byose usanga bifitanye isano n’izuba, aho ibintu byose bituruka mu bubiko bwaryo.'

    Burna Boy yakomeje avuga ko nubwo adashobora kwiyumvisha neza ishusho y’ukuri ku Mana, yumva hari ikintu gikomeye kirenze umuntu kimurinda kandi kimuyobora.

    Yakomeje agira ati 'Ndi umuntu wumva ibintu mu buryo bwa roho. Nzi neza ko turi ibiremwa, kandi niba turi ibiremwa koko, bivuze ko hari Umuremyi. Gusa buri wese afite ibisobanuro bye bitandukanye, ari na byo bikomeza kunyobera.'

    Muri iyi minsi ni Burna Boy usa nk’aho ari mu karuhuko mu muziki nyuma y’uko mu mpeshyi itambutse ashyize hanze alubumu ye yakunzwe cyane yise 'No Signs of Weakness’ igaragaraho benshi mu bahanzi b’amazina akomeye mu muziki mpuzamahanga barimo Shaboozey, Mick Jagger, Travis Scott n’abandi .

    Burna Boy yavuze ko atazi Imana ibaho

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12168

  • Umusizi akaba n'umukinnyi wa filime, Mutoni Saranda Oliva ari mu kababaro, nyuma yo kubura umubyeyi we #rwanda #RwOT

    Umusizi akaba n'umukinnyi wa filime Nyarwanda Mutoni Saranda Oliva, nyuma y'urupfu rwa nyina umubyara. Uyu mubyeyi yitabye Imana kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2025, azize uburwayi yari amaranye igihe gito, nk'uko byemejwe n'abo mu muryango.

    Mutoni Saranda Oliva, uzwi mu bihangano bye by'ubusizi bivuga ku rukundo, ubuzima n'ukuri k'ubuzima bwa muntu, ndetse no mu mafirime anyuranye yagiye agaragaramo ashamikiye kuri Zacu Entertainment, yatangaje ko kubura nyina ari igihombo gikomeye mu buzima bwe. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yanditse amagambo akora ku mutima agira ati: 'Nabuze inshuti, nabuze umutima unyumva, nabuze umutabazi wanjye wa mbere. Mama, uvuye mu Isi ariko izina ryawe rizahora mu mitima yacu.'

    Ubwo Kasuku Media yageragezaga gukusanya amakuru, umunyeshuri muri Mount Kigali University wigeze kwigana na Saranda witwa Roger Uwineza: 'yavuze ko bitari byoroshye ku byiyumvisha, doreko nawe yabonye inshuti ya Saranda ibishyira kuri status ya Whatsapp, bityo bikamutungura niko kubaza amakuru y'ibyabaye, ati nuko nanjye nabibonye pe!'

    Saranda yakomeje kwandikirwa ubutumwa bugufi bumwihanganisha. Abafana n'inshuti za Mutoni Saranda bamugaragarije ubutumwa bwo kumuhumuriza, bamwifuriza gukomera muri ibi bihe bigoye arimo byo kubura umubyeyi wamubyaye.

    Bamwe mu bamuzi bavuga ko Mutoni Saranda ni umwe mu bahanzi bafite impano yihariye mu busizi cyangwa se no mu gukina filime, umubabaro yatewe n'urupfu rwa nyina umubyara ushobora kumubera isoko y'ibihangano bishya bizaba byuzuyemo ubutumwa bwo kwihangana.

    Umusizi akaba n'umukinnyi wa filime, Mutoni Saranda Oliva ari mu kababaro, nyuma yo kubura umubyeyi we

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/umusizi-akaba-numukinnyi-wa-filime-mutoni-saranda-oliva-ari-mu-kababaro-nyuma-yo-kubura-umubyeyi-we/

  • Myugariro w’Umunyarwanda yatangiye neza Igikombe cy’Isi #rwanda #RwOT

    Myugariro w’Umunyarwanda ukinira Ikipe y’Igihugu ya Canada y’Abatarengeje imyaka 17, Nteziryayo Josh-Duc yatangiye neza Igikombe cy’Isi batsinda Uganda 2-1.

    Iki Gikombe kirimo kubera Doha muri Qatar, Canada ya Josh yakinaga umukino wa mbere mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2025 na Uganda.

    Uyu mukino wo mu Itsinda K ukaba wabereye kuri Doha Sports City maze iyi kipe ikinamo umunyarwanda ibyitwaramo neza.

    Nteziryayo Josh-Duc akaba yabanje mu kibuga ndetse akina iminota yose, uyu myugariro ubona afite ejo heza, ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe.

    Nubwo byarangiye begukanye amanota 3, gusa Uganda ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 25 ku gitego cyatsinzwe na James Bogere.

    Canada yakomeje gukina ishyira igitutu kuri Uganda maze ibitego byose iza kubyishyura mu minota ya nyuma y’umukino harimo icya Elijah Roche ku munota wa 88 ndetse n’icya Marius Aiyenero kuri penaliti ku munota wa munani w’inyongera.

    Uyu munyarwanda akaba yafashije ikipe ye gutangirira ku mwanya wa kabiri muri itsinda K, ni nyuma y’u Bufaransa bwa mbere bwatsinze Chile 2-0.

    Nteziryayo Josh-Duc akaba hari amahirwe menshi ko yazakinira Amavubi cyane ko nyina umubyara avuga ko azishimira kubona umuhungu we mu mwambaro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, gusa ibi byose ni ugutanguranwa atarakinira Ikipe y’Igihugu ya Canada nkuru kuko aramutse ayikiniye irushanwa iryo ari ryo ryose rya FIFA byaba bitagishobotse.

    11 Canada yifashishije harimo na Josh-Duc

    Ni umukinnyi ngenderwaho

    Nteziryayo ni ryo zina yambara ku mwambaro

    Byari ibyishimo ku ikipe y’Igihugu ya Canada

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12163