Category: Uncategorized

  • AFC/M23 yamaganye ibitero by'indege zitagira abapiloto za Leta ya Kinshasa #rwanda #RwOT

    Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wamaganye bikomeye ibitero by'indege nto zitagira abapilote (drones) bikomeje kugabwa n'ingabo zishyize hamwe zishamikiye kuri Leta ya Kinshasa. Muri iri tangazo, AFC/M23 yavuze ko ibyo bitero bifite gahunda yo gukuraho amasezerano yo guhagarika imirwano, ndetse ko byongeye kwibasira abaturage b'inzirakarengane mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, tariki ya 11 Ugushyingo 2025, mu gace ka Luki, mu Karere ka Masisi.

    AFC/M23 ivuga ko ibyo bikorwa by'ubugizi bwa nabi bigamije gukomeza urugomo no gutera ubwoba abaturage basanzwe badafite aho bahurira n'intambara. Uyu mutwe washinje Leta ya Kinshasa kurenga ku masezerano mpuzamahanga agamije kugarura ituze, aho aho kwubahiriza ibyumvikanyweho, ikomeje kwibasira abaturage bayo.

    Mu butumwa yashyize ahagaragara, AFC/M23 yavuze ko itazahagarika umuhate wayo wo kurengera no kubungabunga ubuzima bw'abaturage, cyane cyane abahohoterwa n'ibitero bya hato na hato. Yemeje kandi ko izakomeza gukorera mu mucyo, igaharanira amahoro arambye n'umutekano w'abaturage bose bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

    AFC/M23 yasabye imiryango mpuzamahanga kudaceceka ngo irebere ibiri kuba, ahubwo irasaba Leta ya Kinshasa guhagarika ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi bigamije gusenya ituze ry'abaturage.

    AFC/M23 yamaganye ibitero by'indege zitagira abapiloto za Leta ya Kinshasa

    Source : https://kasukumedia.com/afc-m23-yamaganye-ibitero-byindege-zitagira-abapiloto-za-leta-ya-kinshasa/

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y'Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere kuri Kigaki Pele Stadium, habere umukino wa Gishuti wasize ikipe ya AS Kigali yo mu Rwanda itsinzwe ibitego bibiri kubusa na AL Hilal SC yo mu gihugu cya Sudan.


    Muri uyu mukino Mohamed Abdel Rahman ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Al Hilal SC, atsinda igitego cya mbere nyuma y'aho umupira yateye wananiwe gukurwamo n'umunyezamu wa AS Kigali, Kanuma Pascal.


    AS Kigali itozwa na
    Mbarushimana Shabani afatanyije n'umwungiriza we Umwungeri Patrick bagowe n'ikipe ya Al Hilal SC yo itozwa n'Umunya-Romania Laurențiu Reghecampf.


    AS Kigali yakiriye uyu mukino yatsinzwe Igitego cya kabiri cyatsinzwe na
    Al Haji Madiki, ni nyuma yaho yatsinze igitego ku mupira wari utewe neza uvuye muri koruneri bityo igitego cya kabiri kiboneka utyo.


    Ibyo bitego byombi byatsinzwe mu gice cya mbere byatumye iyi kipe ya Al Hilal SC isoza iyoboye intsinzi y'ibitego
    2-0

    Iyi kipe yo muri Sudani, imwe mu zikomeye ku Mugabane wa Afurika yakinaga uyu mukino yitegura imikino Mpuzamahanga ya ya CAF Champions League.


    Al Hilal iri mu
    Itsinda C aho iri kumwe na Mamelodi Sundowns (Afurika y'Epfo), MC Alger (Algeria) na FC St. Eloi Lupopo (DRC).

    Ku rundi ruhande, AS Kigali iri gukina Shampiyona y'u Rwanda uyu mwaka, aho iri ku mwanya wa 14n'amanota 5 mu mikino irindwi imaze gukina.


    Uyu mukino wa gicuti wari mu rwego rwo gutegura imikino y'amatsinda ya
    CAF Champions League ku ruhande rwa Al Hilal SC, ndetse abafana bayo bari baje ari benshi bashyigikira ikipe yabo mu buryo bugaragara.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-al-hilal-sc-yitegura-imikino-yamatsinda-ya-caf-championa-league-yatsinze-as-kigali-ibitego-2-0/

  • Yampano bwa mbere yavuze nyuma y’amashusho ye y’urukozasoni yagiye hanze #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko hagiye hanze amashusho ye y’urukozasoni, umuhanzi Yampano yaciye amarenga ko ashobora kuba ari mu bihe bigoye cyane.

    Kuva mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo byatangiye kuvugwa ko hari amashusho ya Yampano ariko benshi bakabifata nk’ibihuha ahubwo ari ugutwika kugira ngo akomeze avugwe cyane, gusa yaje kujya hanze mu ijoro ryo ku Cyumweru.

    Aya mashusho akijya hanze benshi batunguwe n’ibyo uyu muhanzi yakoze.

    Ni amashusho y’iminota 10 aho Yampano yari kumwe n’umukobwa aho bari mu gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina (gutera akabariro).

    Wabonaga bishimye kandi bigaragara ko ari amashusho bafashe babishaka buri umwe abizi.

    Yampano akaba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yababajwe bikomeye n’ibyamubayeho.

    Ati 'Ibuye ryanzwe n’abubatsi ni ryo ryakomeje imfuruka, ariko uwo rizagwira wese rizamugira ifu. Nta mbaraga zishobora gusenya icyo Imana yubatse cyangwa gutandukanya abo yahuje.'

    Ni amagambo benshi bahise bahuza no kuba yashakaga kubwira uwamutengushye agashyira hanze amashusho ye cyane ko amakuru avuga ko uwabikoze yari umuntu we wa hafi ariko bashwanye cyane ko batagikorana rero ahitamo kwihimura.

    Aya mashusho benshi bagiye bayavugaho bitandukanye, bamwe basaba Imana gukomeza uyu muhanzi abandi bamucyaha bavuga ko ibyo yakoze bitari bikwiye.

    Yampano kandi bivugwa ko yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugezacyaha (RIB) ngo hakorwe iperereza hamenyekane uko ayo mashusho yagiye hanze.

    Yampano yababajwe n’amashusho ye n’umukunzi we yagiye hanze

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12187

  • Kivumbi King yahakanye ibyo gusinya muri 1: 55 AM #rwanda #RwOT

    Umuraperi Kivumbi King yanyomoje ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko yaba yaramaze kugirana amasezerano y’imikoranire n’inzu itunganya umuziki ya 1:55AM y’umushoramari Karomba Gael wamamaye nka Coach Gael.

    Ibi uyu muraperi usanzwe unakora izindi njyana zirimo na Afrobeat yabitangaje ubwo yari mu kiganiro 'Versus’ cyo kuri Televiziyo y’Igihugu , aho yavuze ko nawe yakunze kubazwa icyo kibazo inshuro nyinshi mu minsi itambutse ariko ntamenye aho ibintu bituruka.

    Ati 'Iki ni cyo kibazo mbajijwe inshuro nyinshi muri iki cyumweru gishize pe … Ariko reka tugisubirize hamwe, ntabwo nigeze nsinyishwa muri 1:55 AM kubera ko ntekereza ko iyo biza kuba byarabaye nagombaga kuba naramurikiwe itangazamakuru n’ibindi bikorwa byo kumenyekanisha ayo masezerano.'

    Kivumbi ariko yanahishuye ko nubwo atari yamara gushyira umukono ku masezerano nyir’izina ariko ko hari umupangu afitanye n’abarimo Kenny Mugarura n’Umuyobozi Mukuru wa Kompanyi ya Kigali Universe igenzura iyo nzu y’umuziki, Coach Gael.

    Ati ' Yego … Ntekereza ko hagati yange na Kenny ndetse na Coach hari imikoranire ntemerewe gutangaza ariko kugeza ubu nta masezerano ari hagati yange na 1:55AM … Ndacyari Kivumbi King ugikorana n’abamufashaga kugeza igihe indi ntambwe tuzayiterera.'

    Ku rundi ruhande nubwo uyu wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Away’ atangaje aya magambo, ku wa 1 Ugushyingo 2025, mu birori bya The Silver Gala by’umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver, Kivumbi King yagaragaye atambuka ku itapi itukura (Red Carpet) ari kumwe na Coach Gael na Kenny Mugarura.
    Uretse gutambuka nabo, uyu muraperi yari yicaye ku meza amwe n’aba bagabo bombi mu gihe cy’ibi birori, ibintu byatangiye guca amarenga ku mubano mushya ushobora kuba uri gutegurwa hagati ye n’iyi sosiyete.

    Kivumbi King uheruka gusohora indirimbo yise 'Macarena’ aramutse yinjiye muri 1:55 AM iyobowe na Kenny Mugarura ibarizwamo Bruce Melodie uyisigayemo wenyine nyuma yo kugenda kw’abarimo Ross Kana na Kenny Sol na Element.

    Kivumbi King yahakanye ibyo gusinya muri 1:55AM

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12188

  • Uko Kanye West yatumye Kim Kardashian yangirwa kuzakandagira mu bukwe bwa Taylor Swift #rwanda #RwOT

    Taylor Swift uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umukinnyi wa NFL, Travis Kelce biravugwa ko yamaze kwemeza kutazatumira Kim Kardashian kubera inzigo y’igihe kirekire iri hagati ye n’umuraperi Kanye West.

    Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Radar Online, umuntu wa hafi ya Taylor yavuze ko umubare w’abazatumirwa uri kugenzurwa cyane, kandi ko hari bamwe mu bafite izina rinini mu ruganda rw’imyidagaduro basigajwe ku ruhande kubera impamvu zo gushaka umutuzo muri ibi birori.

    Uwo muntu yabwiye iki kinyamakuru ati 'Ubukwe bwa Taylor buzaba ari igitangaza ku isi yose. Ariko hari abantu batagomba kuhandagira, kandi Kim ni umwe muri bo.'

    Amakuru avuga ko icyemezo cyo kutamutumira gifitanye isano n’amateka maremare y’intonganya hagati ya Taylor Swift n’umuraperi Kanye West, wahoze ari umugabo wa Kim Kardashian.

    Ibyo byatangiye mu mwaka wa 2009, ubwo Kanye West yajyaga ku rubyiniro rw’ahatangirwaga ibihembo bya MTV Video Music, akavugira imbere y’imbaga ko Beyoncé ari we wari ukwiye igihembo Taylor yari yatsindiye. Icyo gihe byabaye isoko y’amakimbirane akomeye hagati yabo bombi.

    Mu mwaka wa 2016, Kanye yasohoye indirimbo yise ' Famous’, irimo amagambo yavugishije benshi aho yavuze ko we ubwe ari we wagize Taylor Swift icyamamare.

    Nyuma kandi, Kim Kardashian yanashyize hanze amajwi y’ikiganiro hagati y’umugabo we na Taylor, ibintu byaje guteza impaka zikomeye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Taylor Swift yahise asohora itangazo avuga ko ayo majwi yahinduwe hifashishijwe ubwenge buhangano kugira ngo bamusebye, anongeraho ko ibyo byamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwe bwite no mu mwuga we.

    Nubwo hashize imyaka myinshi ibyo bibaye, inshuti za hafi za Taylor zivuga ko ashaka gukora ubukwe buri mu mahoro, adakeneye ikintu na kimwe cyamwibutsa ibikomere by’ahahise.

    Umwe mu begereye umuryango wa Swift yongeyeho ati 'Taylor arashaka ubukwe bwuje umunezero gusa. Ntashaka ikintu na kimwe cyatuma asubira mu bihe by’amakimbirane, ndetse no kubona Kim aho ni ikintu cyamutera intimba.'

    Ikinyamakuru Dail Mail cyatangaje ko ubukwe bwa Taylor na Travis buzabera mu gace gaherereye hagati ya leta Tennessee na Rhode Island, aho bombi basanzwe bafite amazu.

    Kanye West yatumye Kim Kardashian atazitabira ubukwe bwa Taylor Swift

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12189

  • Abakinnyi b’Amavubi bagiye gukoreshwa igeragezwa ry’iminsi 4 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko hagiye kuba umwiherero w’iminsi 4 w’Ikipe y’Igihugu Amavubi uzakorwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihe mu rwego rwo kureba urwego bariho.

    Ibi ISIMBI yabihamirijwe na Visi Perezida wa FERWAFA akaba n’Umunyamabanga mukuru w’Agateganyo, Mugisha Richard ko ari icyifuzo cy’umutoza mukuru Adel Amrouche n’abo bafatanyije (Staff Technique).

    Intego y’uyu mwiherero w’iminsi ine ni ukugerageza abakinnyi yaba mu buryo bwa tekinike n’imbaraga kugira ngo barebe urwego rwabo.

    Ati “Hari abakinnyi bakina imbere mu gihugu umutoza yifuza gukoresha igeragezwa mu buryo bwa tekinike (technical test) ndetse no kureba uko bahagaze mu bigajye n’imbaraga (fitness test) mu gihe cy’iminsi 4, ni mu rwego rwo kureba neza abafite ubushobozi.”

    Uyu mwiherero uteganyijwe tariki ya 13 kugeza 16 Ugushyingo 2025.

    Uyu mwiherero uje nyuma y’uko mu karuhuko ka FIFA nta mikino ya gicuti u Rwanda ruzakina bitewe n’uko itigeze iteganywa no kubona amafaranga yo kuwutegura bitari muri gahunda za Minisiteri ya Siporo bikaba bigoye.

    Amavubi agiye gukora imwiherero urimo igeragezwa

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12190

  • Wema Sepetu washimiye Perezida Samia Suluhu ari mu mazi abira #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Tanzania, Wema Sepetu, ari mu mazi abira nyuma yo gushyira ubutumwa kuri Instagram bushimira Perezida Samia Suluhu Hassan ku ntsinzi ye mu matora aheruka.

    Mu butumwa bwe, Wema yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati 'Umuyobozi wacu wa mbere dukunda… Imana iguhe imigisha kandi iguhe imbaraga n’ubutwari … mama mama … Mama Samia Mama turagukunda.'

    Ubu butumwa bwahise butangiza impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushinje kubogamira ku butegetsi mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye by’amarira n’agahinda gakomeye bitewe n’ihohoterwa ryakurikiye amatora.

    Perezida Samia yegukanye intsinzi ku majwi arenga 98% ariko ayo matora yaje kwamaganwa n’abatavuga rumwe na leta, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abasesenguzi mu bya politike mpuzamahanga bavugaga ko abakandida bakomeye batemerewe kwiyamamaza kandi abaturage benshi bahohotewe mu gihe cy’amatora nyir’izina.

    Abahanzi bakomeye muri Bongo Flava barimo Diamond Platnumz, Ali Kiba, Rayvanny na Zuchu bari bashyigikiye kongera gutorwa kwa Perezida Samia, nabo ntibatanzwe no kugerwaho n’inkubiri y’ibitutsi n’iserereza bivuye mu bafana babo babashinja guharanira inyungu zabo aho gushyigikira ukuri.

    Iyi myigaragambyo yatewe ahanini n’uko bamwe mu bafite izina rikomeye mu gihugu cya Tanzania bari kuziyamamaza bangiwe kwiyamamaza abandi barafungwa hanyuma hasigara bacye bagaragara ko ntacyo bahindura ku matora.

    Aho ni naho abaturage ba Tanzania bahereye bavuga ko CCM ihatanye n’ibipupe bya CCM mu rwego rwo kwemeza ko nta hame rya demokarasi rihari.

    Ubwo hategurwaga amatora ndetse no kwiyamamaza byenda gutangira muri Mata tariki 09, Tundu Lissu w’ishyaka Chadema wari warazonze ishyaka rya CCM yatawe muri yombi aho yashinjwaga icyaha cyo kugambanira Igihugu.

    Si ubwa mbere Tundu Lissu bashaka kumwica kuko mu mwaka wa 2017 ubwo yavaga mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, yarashwe amasasu 16 ariko ku bw’amahirwe aravurwa arakira yongera kugaruka muri Tanzania mu mwaka wa 2023 avuye mu buhungiro no kwivuza ayo masasu.

    Bwa mbere Samia ajya ku butegetsi byari mu 2021 nyuma y’urupfu rwa Dr John Pombe Magufuli. Samia w’imyaka 65, akaba agiye kongera kuyobora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, Tanzania ituwe n’abaturage barenga miliyoni 68

    Wema Sepetu yakojwe igitutu kubera gutakagiza Samia Suluhu

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12185

  • Umuhanzi Platini icyo yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports, kuba yazayiyobora #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ugezweho unakunzwe na benshi, Platini P cyangwa Baba, yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kwicara bakareba aho bipfira n’aho ubundi nta gikombe bazatwara.

    Ni nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize muri Stade Amahoro 3-0, hari mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona.

    Umuhanzi Platini wari warebye uyu mukino ndetse akemeza ko yari yaje gushyigikira ikipe ya Rayon Sports, yabwiye ISIMBI ko ibyabuze ari byinshi cyane.

    Ati “Icyabuze, ibibazo ni nk’ibya nyina wa Bizuru, ntabwo byarangira mbivuze kuko nta kintu na kimwe nabonye Rayon ifite gishimishije.”

    Akurikije ikipe ihari n’uko bakinnye, ibyo gutwara igikombe yagize ati “Oya, niba ari iyi kipe ari nako izajya ikina buri gihe, ntabwo byakunda.”

    Ati “Icya mbere nababwira ni uko bagira guhuza no gutegura neza kuko ushobora gusanga mu kibuga byapfuye ari ukubera hanze y’ikibuga, ntabwo nzi byinshi cyane, icyo nababwira bareba aho bipfira.”

    Abajijwe niba yaba atekereza rimwe kuzayiyobora yagize ati “Oya, ibyanjye ni umuziki gusa.”

    Platini wahoze mu itsinda Dream Boyz ubu ahugiye kuri Album ye ahuriyeho na Nel Ngabo bise Vibranium aho bitegura gusohora indirimbo ya 4.

    Platini yagaragaje ko Rayon Sports itagize icyo ihindura nta gikombe yatwara

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12186

  • Kamonyi: Ubuyobozi bw'Akarere ku Ruhimbi rw'Itorero EPR mu cyumweru cyahariwe Umuryango #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi( ba Visi Meya bombi), kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2025 batangije Icyumweru cyahariwe Umuryango bari ku mwe n'Abakirisito b'Itorero EPR Paruwase Gihinga n'Ubuyobozi bw'Itorero. Aba bakirisito basabwe kuba ku Isonga mu kugira Umuryango ushoboye kandi Utekanye, Banga icyo aricyo cyose cyatuma Umuryango uhungabana. Nk'abamenye Imana, bakamenya icyo Ishaka ku muryango basabwe kubera abandi Urumuri. 

    Uwiringira Marie Josée, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, ahagaze ku ruhimbi rw'iri torero riherereye mu Murenge wa Gacurambwenge, yabwiye Abakirisito baryo n'Abayobozi babo ko Umuryango Ubuyobozi bwifuza udatandukanye n'uwo itorero rya Kirisito ryifuza.

    Yagize kandi ati' Abayoboke b'Itorero ni nabo baturage b'Igihugu. Ni mureke dufanye twubake Umuryango ushoboye kandi utekanye. Turasabwa ko imiryango yacu iba Urumuri rw'indi miryango kuko ntabwo waba ufite umuryango udashobotse, udashoboye, udatekanye ngo ujye kujya inama cyangwa kubera urumuri undi muryango'. Yakomeje asaba ko nk'abakirisito basoma Ijambo ry'Imana riri muri Matayo 5 umurongo wa 16, aho dusabwa kuba Urumuri rw'abandi.

    Visi Meya Marie Josée Uwiringira, yasangije aba bakirisito Ubutumwa bwa Madame Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida Kagame, yavugiye mu Isengesho riheruka kuba tariki ya 31 Kanama 2025 ryahuje Abayobozi bakiri bato bafashijwe na bamwe mu bavugabutumwa, aho yasabye abagize umuryango ati' Urugo ni u Rwanda ruto, Urugo kandi ni Ijuru rito, n'Umwana w'Imana yavukiye mu Muryango. Imana yaduhaye Igihugu, Iduha Indangagaciro, Iduha Ubwenge! Tubikoreshe neza, Ijuru duharanira tubanze turyubake hano ku Isi'. Yakomeje ababwira ko Itorero n'abayoboke baryo baramutse bafatanije n'Ubuyobozi, nta kabuza Umuryango ushoboye kandi utekanye washoboka.

    Uzziel Niyongira, Umuyobozi w'Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu nawe yari mu rusengero. Yahagaze ku ruhimbi abwira aba bakirisito ba EPR ati' Mu bintu Imana yishimira, Ikunda Umuryango cyane!. Dukwiye kurinda Umuryango amakimbirane yose aho ava akagera. Buri wese ugize Umuryango akwiye kwisuzuma akareba niba iwe byifashe neza, yabona hari ibitagenda agasubiza amaso inyuma agashaka ikibura n'ikibitera bityo agafata ingamba zo gukumira no gukemura amakimbirane nk'ikibatanya mu muryango'.

    Yakomeje abibutsa ko nk'Abakirisito bakwiye kwibuka no kuzirikana neza ko Satani ariwe wazanye ikibi cyose, ko ndetse kuva mu ntangiriro Satani yanga Umuryango kuko yabanje gusenya uwa Adamu na Eva. Ati rero' Ubwo Satani yanga Umuryango, nk'Abakirisito dukwiye kumurwanya twubaka Umuryango bityo ibyo bikazatuma no gukorera Imana ndetse no gutegereza kujya mu Ijruru bizashoboka mu buryo bworoshye kuko twasigasiye Umuryango'.

    Visi Meya Uzziel yagize kandi ati' Turasabwa gufatanya twese tugaca amakimbirane aho ava akagera, ayo ariyo yose. Turabasaba kandi ubufatanye buhoraho nk'Abakirisito mu kubaka Umuryango, mu gusigasira Umuryango kugira ngo umwe muri twe nagira ikibazo abandi duhure tumufashe umuryango ushyigikirwe, wubakike'.

    Pasitori Jerome Bizimana, Umushumba wa EPR Presbytery ya Remera Rukoma yasabye Abayoboke b'iri torero kugira Imiryango myiza, Imiryango ihesha Imana icyubahiro, bakaba urugero rwiza nk'abazi kandi bamenye Imana ndetse n'agaciro k'Umuryango Imana Ishaka.

    Itorero rihumuje ndetse n'ibiganiro byatangwaga bisojwe, Pasitori  Jerome yabwiye intyoza.com ati' Icyo dusaba Abakirisito bacu ari nabo baturage b'Igihugu ni uko bagomba kumva ko Umuryango ariwo musingi w'ubuzima bw'abantu. Umuryango ugomba kwitabwaho kugira ngo Igihugu gikomeze kuba cyiza kuko igihe tuzaba dufite Imiryango myiza ni nacyo gihe tuzaba dufite Amatorero meza, ni cyo gihe tuzaba dufite Abaturage beza, ni cyo gihe tuzaba dufite Igihugu cyiza'.

    Yagize kandi ati' Satani kuva na mbere hose yagiye arwanya Umuryango. Icyo dutekereza kandi dusabwa gukora ni uko tugomba kumenya y'uko n'ubundi uwo mugome ahari, ariko ntabwo tugomba kwicara gusa, ahubwo tugomba kwigisha abantu kugira ngo bajijuke, basobanukirwe, bamenye y'uko izo mbaraga z'umwanzi zituruka ku burangare bw'abantu, uko abantu bagenda bitwara'.

    Yongeyeho ati' Nk'Itorero rya EPR, tugomba kumenya y'uko icyambere cyo gukora ari ukwigisha abantu gusenga, bagasenga bajijutse, bazi neza ko imbaraga z'umwijima, za satani akenshi zinjirira mu bujiji bw'abantu. Tugomba rero kujijura abantu bagasobanukirwa'.

    Icyumweru cyahariwe Umuryango, gihera kuri uyu wa 09-13 Ugushyingo 2025. Gifite insanganyamatsiko igira iti' Tugire Umuryango Ushoboye kandi Utekanye'. Hazibandwa ku; 1) Gukemura amakimbirane atandukanye ari mu miryango, 2) Gutanga ibiganiro ku kurwanya ibiyobyabwenge n'inda ziterwa abangavu, 3) Gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza no gutanga Serivise zitandukanye.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi: Ubuyobozi bw'Akarere ku Ruhimbi rw'Itorero EPR mu cyumweru cyahariwe Umuryango first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Ubuyobozi bw'Akarere ku Ruhimbi rw'Itorero EPR mu cyumweru cyahariwe Umuryango appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/11/10/kamonyi-ubuyobozi-bwakarere-ku-ruhimbi-rwitorero-epr-mu-cyumweru-cyahariwe-umuryango/

  • Yasezeye ruhago akiri muto! 11 beza bakinanye mu Mavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda wakiniraga Kitiou FC yo muri Chypre, Rubanguka Steve yasezeye umupira w’anaguru nk’uwabigize umwuga nyuma y’imyaka 11 awukina.

    Uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati yanakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi mu bihe bitandukanye.

    Rubanguka Steve urugendo rwe runini rwa ruhago yarumaze hanze y’u Rwanda kuruta mu Rwanda.

    Ejo hashize ni bwo yasezeye umupira w’amaguru nyuma y’imyaka 11 awukina aho yavuze ko hari ibindi bintu by’ingenzi agiye kwitaho.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko atari uko yabuze imbaraga cyangwa ikipe ahubwo yumva ntacyo asigaje kugeraho atabonye, ibyo yakuyemo bihagije.

    Ati “Nafashe icyemezo cyo gusezera atari uko nabuze imbaraga cyangwa urukundo rw’umupira, ahubwo kuko nari maze kumva ko inshingano zanjye mu mupira w’amaguru zarangiye. Maze gutanga ibyo nshoboye byose.”

    Yakomeje avuga ko yabonaga igihe cyo gutangira kubaka ubundi buzima hanze ya ruhago kigeze.

    Ati “Numvise ko igihe kigeze cyo gutangira indi ntera yo kubaka ubuzima bwanjye no gushyira mu bikorwa ibyo umupira wanyigishije.”

    Rubanguka akaba yaratangiye ubucuruzi bumusaba kuba ahari iminsi yose, akaba ari indi mpamvu yatumye asezera.

    Ati “Indi mpamvu ikomeye ni uko ubu mfite ubucuruzi bwo gushora imari (investment business) busaba igihe cyanjye cyose n’ingufu zanjye zose. Ni umushinga wanjye nkunda cyane, kandi nshaka kuwubaka ku rwego mpuzamahanga(international level), bityo byasabaga gufata icyemezo gikomeye cyo gushyira umutima wanjye wose muri iyi nzira nshya.”

    Rubanguka Steve akaba yavuze ko mu myaka 11 yishimira ko yakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse akaba yarakabije inzozi yarotaga.

    Ati “Nishimira ko inzozi zanjye zabaye impamo.
    Nishimira ko nakiniye igihugu cyanjye.
    Nishimira inshuti, ibihe byiza n’amateka twagize mu kibuga.
    Nda n’ishima ko hejuru ya 80% by’imikino nakinnye natangiye muri 11.
    Kandi nishimira ko nta gihe nigeze kubura ikipe mu guhindura ikipe nagiraga amahitamo abiri cyangwa atatu.”

    Kimwe mu bintu byamubabaje mu myaka yamaze awukina, ni ugukora cyane ariko agaciro ke ntikagaragare.

    Ati “Icyambabaje ni igihe ukora cyane ariko ntubone agaciro ukwiriye.
    Ariko byanyigishije gukomera no gukora ku bwo umutima, atari ku bwo gushimisha abandi.”

    Umupira wamuhaye gutekereza nk’umushoramari bitewe n’abaperezida bahuye, yasuye ibihugu byinshi, wamwubakiye ubuzima ariko ikiruta ibindi; “ni ukumenya ko gutsinda cyangwa gutsindwa bituruka ku mitekerereze (mindset)”.

    Rubanguka wasezeye ku myaka 29, usibye Amavubi na Spartakos Kitiou FC, yakiniye izindi kipe zirimo RFC Wetteren, Patro Eisden, K. Rupel Boom zo mu Bubiligi; Karaiskakis yo mu Bugiriki; Zimbru Chișinău yo muri Moldova na Al-Nojoom yo muri Arabie Saoudite.

    11 beza bakinanye mu Mavubi

    Umunyezamu: Ntwari Fiacre

    Ba Myugariro: Serumogo Ali, Niyomugabo Claude, Nirisarike Salmon na Manzi Thierry

    Abakina Hagati: Mukunzi Yannick, Bizimana Yannick na Ruboneka Bosco

    Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert, Tuyisenge Jacques na Hakizimana Muhadjiri/ Kwizera Jojea

    Uko baba bahagaze mu kibuga

    Ntwari Fiacre

    Niyomugabo Claude

    Manzi Thierry

    Nirisarike Salmon na Bizimana Djihad

    Yannick Mukunzi

    Ruboneka Bosco

    Tuyisenge Jacques

    Hakizimana Muhadjiri

    Serumogo Ali

    Mugisha Gilbert

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12182