Category: Uncategorized

  • Urubanza rw’umusore wiyitiriraga kuba umwana wa Jay-Z rwateshejwe agaciro #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka irenga icumi y’amagambo, ibirego n’inkiko, urubanza rw’umusore witwa Rymir Satterthwaite wavugaga ko ari umwana wa Jay-Z byarangiye ruteshejwe agaciro burundu n’urukiko rwo muri Leta ya California.

    Icyo cyemezo cyafashwe n’umucamanza kivuga ko nta bindi birego bishobora kongera gutangwa kuri uru rubanza cyangwa gusaba ko hakorwa irindi suzuma ry’ibizamini ry’uturangasano tw’amaraso bizwi nka DNA.

    Ibi byashyize iherezo ku rugamba rw’amategeko rwari rumaze imyaka myinshi, aho Rymir, w’imyaka 30, yakomeje kuvuga ko nyina witabye Imana, Wanda Satterthwaite, yakundanye na Jay-Z mu myaka ya za 90, bikamuviramo kumubyara.

    Nyamara abunganizi ba Jay-Z bahakanye ibi birego inshuro nyinshi, bavuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa byakomeje kuba uburyo bwo kumushotora no kumusebya.

    Urubanza rwa mbere rwatangiye muri 2000, ubwo nyina wa Rymir yaregeraga urukiko rwa leta ya New Jersey asaba inkunga y’umwana we, ariko rukaza guhagarikwa.

    Nyuma y’imyaka myinshi, muri 2014, Rymir n’umwunganizi we Lillie Coley bongeye kubihagurukira, bituma ikibazo gisubira mu nkiko kugeza uyu mwaka ari nabwo urukiko rwamaze gufata umwanzuro wa nyuma.

    Mu nyandiko zashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Page Six, byemejwe ko Shawn Carter wamamaye nka Jay-Z, yatsindiye uburenganzira busaba ko urubanza ruteshwa agaciro.

    Ibi byashimangiwe n’uko muri Nyakanga Rymir ubwe yari yanditse kuri Instagram ko yisubiyeho, agira ati 'Nakuyeho urubanza, ariko ukuri sinzahwema kugushaka.'

    N’ubwo ibi byari bimaze kugaragara, Coley yakomeje urugamba asaba ko Jay-Z yaryozwa uburangare bwo kutita ku mwana we ariko urukiko rwanze kumwumva, rumubuza kongera gutanga ibirego bisa nk’ibi.

    Abunganira Jay-Z bavuze ko bazasaba indishyi z’amagarama y’urukiko, kuko ibyo birego byakomeje kubatwara igihe n’imbaraga mu buryo budafite ishingiro.

    Kuri ubu, Jay-Z afite abana batatu yabyaranye n’umuhanzikazi Beyonce.

    Rymir Satterthwaite wiyita umwana wa Jay Z ikirego cye cyateshejwe agaciro

    Jay Z abanyamategeko we bavuze ko bazaregera amagarama y’urubanza

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12183

  • Linda yiyamye abo yise 'uduhungu’ dukomeje kumutereta kandi yubatse (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filime, Linda yiyamye abasore n’abagabo bakomeje kumutereta kandi yarashatse bishingikirije ko umugabo we aba mu mahanga.

    Kayitesi Alice uzwi nka Linda wamamaye muri filime Umuturanyi yatangaje ko mbere akiri umukobwa yajyaga akunda kumva bivugwa ko hari bamwe mu bagabo n’abasore bakunda gutereta abagore babubatse ariko akabihakana kugeza igihe nawe byaje kumubaho nyuma yuko arushinze.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, yagize ati 'Nge bitari byambaho najyaga numva ari scam, abantu bagakunda kuvuga ngo 'hari abahungu bakunda abagore bubatse’ nkabihakana .. ariko byambayeho. Ngewe hari abasore banyandikira bambaza ngo ubu ubayeho ute mu gihe adahari [..umugabo wee..] '

    Uyu mugore warushinganye na Muyenzi Rodrigue ku wa 11 Nyakanga 2025 yanahishuye ko rimwe na rimwe ababazwa no kubona hari n’abagabo bakuze nawe aba asanzwe yubaha ariko agatungurwa ko nabo baba bifuza ko bakundana kandi babizi neza ko yubatse.

    Ati 'Noneho hari n’abantu njya mbaburira n’icyubahiro wareba uko angana, ukamuburira ikintu na kimwe wamubwira. Hari igihe ndeba uburyo tuba tuziranyemo nk’umuntu wiyubaha ariko wareba ibintu ashaka kukujyanamo ukabura icyo ukora…Gusa icyo uhita ukora uhita umu-blocka, hari n’uwo naborotse inshuro eshatu.'

    Linda kandi yanihanangirije abandi bantu bahora bamwandikira bamugira inama z’uburyo agomba kwitwara mu rugo rwe kandi ngo ntago nta n’umwe aba yigeze abisaba.

    Uretse kuba yaramenyekanye cyane muri filime 'Umuturanyi’, Linda umenyerewe cyane muri sinema nyarwanda, izina rye ryongeye kuvugwa cyane mu 2021 nyuma yo kurokoka ibitero by’umutwe wa FLN mu ishyamba rya Nyungwe tariki 15 Ukuboza 2018.

    Linda uri mu barokotse ibi bitero, mu 2021 nibwo yagaragaye imbere y’Urukiko atanga ubuhamya bw’uko byagenze ndetse asaba ubutabera yaba ku bo byahitanye n’abo byagizeho ingaruka.

    Nyuma y’imyaka itanu gusa yinjiye muri sinema, ubu ni umwe mu bakobwa bafite izina rikomeye muri filime nyarwanda, by’umwihariko kubera 'Umuturanyi’, filime yamuhaye amahirwe yo kugaragaza impano ye imbere y’abanyarwanda benshi.

    Linda yiyamye udusore tumutereta kandi yubatse

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12184

  • Hari abapasiteri badafite ubwenge – Mr. Kagame wifuza kuzaba Pasiteri #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mr. Kagame yahishuye ko afite inzozi zo kuzaba umuvugabutumwa ndetse anasaba Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere [RGB] kongera gucisha umweyo mu bakozi b’Imana kugira ngo ruhashye burundu abo yise abapasiteri badafite ubwenge.

    Ubwo yari muri Podcast yitwa 'Feed Your Focus’ y’umuraperi Jay —Pac, Mabano Eric Kagame wamamaye nka Mr. Kagame yagaragaje ko mu myaka icumi cyangwa makumyabiri iri imbere azaba ari umupasiteri ariko utari ubikora bya buri munsi.

    Ubwo Jay Pac yari amubijije ibyo kuba pasiteri yagize ati 'Nzaba umupasiteri ariko atari uyu wo mu rusengero ahubwo ari wa wundi ushobora kugenda abwiriza abantu gake gake… Sinzi uko bizaba bimeze ariko ngewe ngomba kuba umupasiteri.'

    Uyu wamamaye mu ndirimbo nka 'Ntiza’ yakoranye na Bruce Melodie yanashyize abasiteri we yise abadifite ubwenge mu kuba mu bitera ibibazo byinshi muri sosiyete kuko ngo bayobya abayoboke bigatuma bareka n’aho bashoboraga kujya kuvana amaramuko.

    Ati ' Ngewe ntabwo navuga ngo gufunga insengero ni byiza ariko izi nsengero zirimo abapasiteri badafite ubwenge pe! RGB imbabarire yongere izicemo izifunga rwose. Aba bapasiteri bica cyane abaturage kugera n’aho abaturage bareka akazi kabo gasanzwe kabatunze kubera ko bamubwiye ngo Imana byose izabikora kandi nayo yishimira imirimo y’amaboko yawe.'

    Mr .Kagame yanemeje ko ku bwe kuba hari insengero zigifunze magingo aya ari ibintu yumva ko bikwiye bijyanye n’uko rimwe na rimwe aba bakozi b’Imana ba ruhubika bakoreraga mu madini ya rwihishwa bitwikira umutaka w’ijambo ry’Imana mu gucucura utwa rubanda rimwe na rimwe ruba rutaragize amahirwe yo gukandagira mu cyumba cy’ishuri.

    Muri 2024 nibwo Insengero zirenga 5,000 zafunzwe kubera ko zitubahirije amabwiriza y’ubuzima n’umutekano, arimo no kuba zidafite uburyo bwo kubuza amajwi kugera hanze y’urusengero buzwi nka 'soundproof.’

    RGB itegeka insengero gukorera mu nyubako zitekanye, ndetse rikabuza ikoreshwa ry’indangururamajwi zivuga cyane mu gihe cy’amateraniro inategeka ababwirizabutumwa kuba bafite impamyabushobozi mu by’iyobokamana (theology) mbere y’uko bafungura urusengero.

    Uyu muhanzi wari umaze amezi arindwi ari mu bikorwa by’umuziki muri Uganda na Kenya, yatashye i Kigali yitwaje impamba ya album ebyiri yakoreye muri ibyo bihugu.

    Mr Kagame yifuza kuza umupasiteri

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12176

  • The Ben yatumiye Bruce Melodie mu gitaramo amusaba ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igihe bivugwa ko barebana ay’ingwe, abahanzi babiri bakomeye mu Rwanda, The Ben na Bruce Melodie bashobora guhurira mu gitaramo kimwe.

    Ni igitaramo ngaruka mwaka cy’Umuhanzi The Ben cyiswe “The New Year Groove” kizaba tariki ya 1 Mutarama 2025 muri Kigali Arena akaba yifuza ko Bruce Melodie yazaza kumufashamo.

    Amakuru avuga ko The Ben nyuma y’igihe bivugwa ko aba bahanzi bombi badashobora guhurira mu gitaramo kimwe kuko bameze nk’abahanganye mu muziki ndetse n’abakunzi babo baba bagira bati “uyu ni uwa mbere” abandi bati “uwacu ni we wa mbere”.

    The Ben akaba yaratekereje kuba yarenga iri hangana maze akaribyaza umusaruro maze ahitamo gutumira Melodie muri “The New Year Groove”.

    Iyo urebye agace gato k’amashusho The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 ari kumwe na Muyoboke Alex, nubwo bitagaragara neza baba barimo basoma ibyo Melodie yifuza n’ibyo bo biteguye kumuha.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko 1:55am inzu ireberera inyungu z’abahanzi Bruce Melodie abarizwamo, yemeye kuzitabira iki gitaramo ariko nabo bagira ibyo basaba The Ben.

    Imwe mu ngingo ikomeye ni uko The Ben yemera gusinyana amasezerano na 1:55am ko azitabira ibitaramo bizenguruka igihugu Bruce Melodie azakora umwaka utaha yise “Country Tour”.

    Muyoboke Alex na The Ben bakaba bakirimo kwiga ku byo abareberera inyungu za Melodie bifuza ubundi impande zombi basinyane amasezerano, gusa amahirwe menshi ni uko buri umwe azemera gufasha undi.

    The Ben yatumiye Bruce Melodie mu gitaramo cye

    Melodie na we yamusabye ko yazaza kukurimba muri ‘Country Tour’

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12175

  • Ali Kiba yasabye imbabazi biteza urujijo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Tanzaniya, Ali Kiba, yasabye imbabazi abafana be n’abaturage muri rusange bikekwa ko ari uko we na bagenzi be banenzwe kuba bari bashyigikiye Perezida Samia Suluhu Hassan mu matora aheruka.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko urukuta rwe rwa Instagram, Ali Kiba yagize ati: 'Bavandimwe, mumbabarire kuba narabababaje.'

    Iri jambo ryakiriwe nk’igisubizo cyihuse ku bimaze iminsi bivugwa ku mubano uri hagati ye n’abafana be bamwe batishimiye ukuntu yitwaye mu gihe politiki yari ishyushye muri icyo gihugu.

    Nyuma y’uko ashyize hanze ubwo butumwa, ijambo #PoleniNduguZangu ryahise ritangira kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzaniya.

    Mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu, abahanzi bakomeye nka Diamond Platnumz, Zuchu, Harmonize, Rayvanny, Nandy, ndetse na Alikiba, bagaragaye mu bikorwa byo gushyigikira Perezida Samia, ari nako basusurutsa abaturage mu bikorwa byo kwiyamamaza.

    Ariko ibi byabaye intandaro yo kunengwa cyane n’abaturage bamwe babashinjaga gukoresha ubwamamare bwabo mu nyungu za politiki aho guharanira demokarasi n’ugukemuka kw'ibibazo byugarije rubanda.

    Ibyo byagize ingaruka ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho Diamond Platnumz yatakaje abarenga ibihumbi 100 bamukurikira, Harmonize agatakaza abagera ku bihumbi umunani, naho Zuchu agatakaza abarenga ibihumbi bitandatu.

    Nubwo Alikiba atigeze asobanura mu buryo bweruye impamvu yo gusaba imbabazi ze, byinshi mu bitangazamakuru by’imidaguduro byo muri iki gihugu byabifashe nk’intambwe ikomeye yo kugaragaza ko umuhanzi ashobora guhumuriza abafana be ndetse akerekana ko inyungu za rubanda zimusumba ibyo anyuramo ku giti cye.

    Abafana benshi bavuze ko imbabazi ze zishobora kuba zijyanye n’uko hari abamufataga nk’udashyigikiye cyane ubutegetsi bwa Perezida Samia, mu gihe abandi babona ko ari ubutumwa bwo kugarura icyizere yari atakaje mu itangazamakuru n’imbere mu bakunzi b’umuziki we.

    Hari n’abavuga ko ayo magambo ashobora kuba avuye ku makimbirane yo mu ruganda rwa muzika, cyane cyane hagati y’inzu zireberera abahanzi cyangwa amagambo Ali Kiba yaba yaravuze mu biganiro bitandukanye mbere.

    Ku itariki ya 1 z’Ugushyingo ni bwo Komisiyo y’amatora muri Tanzania yatangaje ko Samia Suluhu Hassan, wari usanzwe ari Perezida, ari we watsinze amatora ya perezida, n’amajwi hafi 98%.

    Iyi komisiyo yanavuze ko Samia yatowe n’abantu miliyoni hafi 31,9, bangana n’amajwi 97,66%, mu matora yitabiriwe ku kigero kigera hafi kuri 87% by’abantu miliyoni 37,6 biyandikishije gutora.

    Ali Kiba yasabye imbabazi

    Jimmy GATETE

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12172

  • Umuramyi Byiringiro Philemon yashyize hanze indirimbo nshya (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuramyi Philemon Byiringiro ukataje mu kubyaza umusaruro impano ye yo kuririmba abinyujije mu kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ijuru, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise 'Irimbishe' asaba abantu kuba amaso muri ibi bihe.
    Uyu mugabo ushikamye mu murimo w’Imana, ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’uko yaherukaga gushyira hanze iyitwa 'Ndagukunda' imaze amezi abiri yonyine iri hanze.

    Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo nshya yise 'Irimbishe', yabwiye Inyarwanda.com ko yayikoze mu rwego rwo kwibutsa abantu guhora biteguye ko isaha n’isaha Mesiya yagaruka gutwara abana be bityo buri wese akaba yazabona uko ajyana na Mesiya.

    Ati 'Nayikoze nshaka kubwira abantu ko dukwiye kwitegura Yesu Kristo Mesiya uzagaruka gutwara itorero kandi ko dukwiye guhora twiteguye. Iyo usomye muri Bibiliya ubona ko Ijambo ry’Imana ridusaba guhora twiteguye kuko tutazi umunsi cyangwa igihe Mesiya azagarukira. Niyo mpamvu dukwiye guhora twiteguye.'

    Iyi ibaye indirimbo ya 5 ashyize hanze nyuma ya “Unyigishe” yasohotse mu Ugushyingo 2024, “Ntumaho ijambo” yasohotse muri Werurwe 2025, “Bugufi bwawe” yasohotse Gicurasi 2025, “Ndagukunda” yasohotse mu kwezi kwa 8, 2025

    Philemon Byiringiro ni umugabo ukijijwe, akaba ari umukristo mu itorero rya ADEPR SGEM Gikondo, n’umuririmbyi muri korali yaho yitwa Naioth.

    Mu bijyanye no kuririmba, yakuriye mu ishuri ryo ku cyumweru agira amahirwe yo guhishurirwa Kristo. Kuva icyo gihe akiri umwana yatangiye kuririmba akurira muri korali, ndetse aho yagiye aba hose yanyuze muri korali zitandukanye.

    Byiringiro Philemon yashyize hanze indirimbo nshya

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12173

  • Ese koko Byiringiro Lague yatorotse umwiherero wa Police FC #rwanda #RwOT

    Mu buryo butunguranye rutahizamu usatira anyuze ku mpande mu ikipe ya Police FC, Byiringiro Lague yakuwe mu bakinnyi bakinnye na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo hagiye hanze amakuru y’uko Lague atari bukine umukino wa AS Kigali.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yaraye atorotse umwiherero wa Police FC maze umutoza Ben Moussa ahitamo kumukura mu bandi bari bukine uyu mukino.

    Gusa ku ruhande rwa Byiringiro Lague ntabwo yemera ko ari ugutoroka nk’uko amakuru yagiye hanze yasakaye, we avuga ko ari uko yatinze kugera mu mwiherero w’ikipe kubera ikibazo cya ‘Traffic Jam’.

    Uyu mugabo usigaye utuye ku Ruyenzi avuga ko ubwo yari avuye iwe yakubitanye na taffic jam bituma atagerera mu mwiherero ku gihe.

    Byiringiro Lague avuga ko ari traffic jam yamukereje kugera mu mwiherero

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12174

  • Warum spinnando die erste Wahl für viele Online-Casino-Liebhaber ist #rwanda #RwOT

    In diesem Artikel werden wir untersuchen, warum spinnando sich als bevorzugte Plattform für viele Online-Casino-Enthusiasten etabliert hat. Wir werden sowohl die Funktionen und Angebote, die die Spieler anziehen, als auch persönliche Erfahrungsberichte von Nutzern analysieren, die ihre Meinungen und Erlebnisse teilen. Die Kombination aus benutzerfreundlicher Oberfläche, attraktiven Boni und einer Vielzahl von Spielen macht spinnando zu einem herausragenden Anbieter in der Online-Glücksspielbranche.

    Die Benutzerfreundlichkeit von spinnando: Ein entscheidender Faktor

    Ein Hauptgrund, warum viele Spieler spinnando bevorzugen, ist die Benutzerfreundlichkeit der Plattform. Die Webseite ist intuitiv gestaltet und ermöglicht es den Nutzern, schnell zu den gewünschten Spielen zu navigieren. Dies ist besonders wichtig für neue Spieler, die sich in der Welt der Online-Casinos noch nicht gut auskennen. Die klare Struktur und die übersichtliche Anordnung der Spiele tragen dazu bei, dass sich jeder Spieler sofort wohlfühlt.

    „Ich habe viele Online-Casinos ausprobiert, aber spinnando hat mich sofort angesprochen. Die Seite ist so leicht zu bedienen, dass ich mir nicht einmal das Tutorial ansehen musste', erzählt Michael, ein begeisterter Spieler. Diese positive Benutzererfahrung wird von vielen anderen Spielern geteilt, die die Navigation als benutzerfreundlich empfinden.

    Zusätzlich zu der einfachen Navigation bietet spinnando auch eine mobile App, die es den Spielern ermöglicht, jederzeit und überall zu spielen. „Ich spiele oft in der U-Bahn auf meinem Handy, und die mobile App funktioniert einwandfrei', sagt Anna, eine treue Nutzerin. Diese Flexibilität ist ein weiterer entscheidender Faktor, der spinnando so beliebt macht.

    Vielfalt an Spielen: Von Slots bis Tischspielen

    Die Spielauswahl bei spinnando ist beeindruckend und reicht von klassischen Spielautomaten bis hin zu modernen Tischspielen. Diese Vielfalt zieht Spieler aller Geschmäcker an. Egal, ob man ein Fan von Video-Slots ist oder die strategischen Elemente von Poker und Blackjack bevorzugt, spinnando hat für jeden etwas zu bieten.

    „Ich liebe die Slot-Spiele bei spinnando! Es gibt so viele verschiedene Themen und Jackpots, dass ich jedes Mal neue Spiele ausprobieren kann', sagt Leon, ein leidenschaftlicher Slot-Spieler. Diese Auswahl ermöglicht es den Spielern, immer wieder neue Erfahrungen zu machen und erhöht die Wahrscheinlichkeit, das perfekte Spiel zu finden.

    Darüber hinaus bietet spinnando auch Live-Casino-Spiele an, bei denen die Spieler gegen echte Dealer antreten können. Diese Erfahrung bringt das Casino-Feeling direkt ins eigene Wohnzimmer. „Die Live-Dealer sind super freundlich, und es macht wirklich Spaß, mit ihnen zu interagieren', fügt Maria hinzu, die regelmäßig Live-Spiele spielt. Diese Kombination aus Vielfalt und Qualität macht spinnando zu einer top Wahl für Casino-Liebhaber.

    Attraktive Boni und Promotions für neue und bestehende Spieler

    Boni und Promotions sind ein weiterer wichtiger Aspekt, der spinnando von anderen Online-Casinos unterscheidet. Neue Spieler können von einem großzügigen Willkommensbonus profitieren, während bestehende Nutzer regelmäßig an verschiedenen Aktionen teilnehmen können. Diese Angebote steigern nicht nur die Spielmotivation, sondern erhöhen auch die Gewinnchancen der Spieler.

    Zusätzlich zu den Willkommensboni sind auch Loyalty-Programme und Cashback-Aktionen sehr beliebt. „Ich schätze es, dass ich für mein Spielverhalten belohnt werde. Es fühlt sich an, als ob ich Teil einer Community bin', erklärt Julia, die regelmäßig von den Treueboni profitiert. Diese Anreize tragen dazu bei, dass Spieler langfristig bei spinnando bleiben.

    Sicherheit und Fairness: Vertrauenswürdigkeit von spinnando

    Ein entscheidendes Kriterium für die Wahl eines Online-Casinos ist die Sicherheit. spinnando legt großen Wert auf den Schutz der persönlichen Daten und finanziellen Informationen seiner Spieler. Die Plattform verwendet modernste Verschlüsselungstechnologien, um sicherzustellen, dass alle Transaktionen und Daten sicher sind.

    „Ich habe noch nie Bedenken hinsichtlich der Sicherheit bei spinnando gehabt. Ich fühle mich wohl dabei, meine Daten dort einzugeben', sagt Markus, ein erfahrener Spieler. Diese Sicherheit sorgt für ein beruhigendes Gefühl und trägt zur positiven Spielerfahrung bei.

    Darüber hinaus ist spinnando lizenziert und reguliert, was ein weiterer Beweis für die Fairness und Vertrauenswürdigkeit der Plattform ist. „Die Spiele sind fair und transparent. Ich kann sicher sein, dass ich mit echten Gewinnchancen spiele', fügt Sarah hinzu, die die Fairness der Spiele bei spinnando schätzt. Dieses Vertrauen ist entscheidend für die langfristige Bindung der Spieler an die Plattform.

    Kundenservice: Unterstützung rund um die Uhr

    Ein effektiver Kundenservice ist für Online-Casinos von großer Bedeutung, und spinnando hat dies erkannt. Die Plattform bietet einen 24/7-Kundensupport, der den Spielern bei Fragen oder Problemen jederzeit zur Verfügung steht. Dies ist besonders wichtig für neue Spieler, die möglicherweise zusätzliche Unterstützung benötigen.

    „Ich hatte einmal ein Problem mit meiner Einzahlung und war sehr erleichtert, als ich sofort jemanden erreichen konnte, der mir geholfen hat', sagt Laura, die den Kundenservice von spinnando sehr schätzt. Schnelle Reaktionszeiten und kompetente Mitarbeiter sind ein Markenzeichen des Supports.

    Zusätzlich zu den Live-Chat-Optionen bietet spinnando auch eine umfangreiche FAQ-Sektion, in der viele häufige Fragen beantwortet werden. „Es ist toll, dass ich viele Antworten selbst finden kann, ohne auf eine Antwort warten zu müssen', erklärt Alex, ein weiterer zufriedener Spieler. Diese Kombination aus Erreichbarkeit und Informationsangebot macht den Kundenservice von spinnando besonders positiv.

    Zahlungsmethoden: Flexibilität für alle Spieler

    Die Vielzahl an Zahlungsmethoden bei spinnando sorgt dafür, dass jeder Spieler eine bequeme Möglichkeit findet, Geld einzuzahlen oder abzuheben. Von Kreditkarten über E-Wallets bis hin zu Banküberweisungen bietet die Plattform eine breite Palette an Optionen, die den unterschiedlichen Bedürfnissen der Spieler gerecht werden.

    „Ich bevorzuge es, mit meiner Kreditkarte zu zahlen, und bei spinnando funktioniert das reibungslos. Ich habe nie Probleme mit meinen Einzahlungen oder Auszahlungen gehabt', sagt Daniel, der die Flexibilität der Zahlungsmethoden schätzt. Diese Vielfalt ist besonders wichtig, da sie den Spielern die Wahl lässt, die Methode zu verwenden, die für sie am besten geeignet ist.

    Darüber hinaus sind viele Zahlungsmethoden sofort verfügbar, was bedeutet, dass Spieler sofort mit dem Spielen beginnen können. „Ich finde es super, dass ich sofort spielen kann, nachdem ich Geld eingezahlt habe. Es gibt nichts Schlimmeres, als auf die Einzahlung warten zu müssen', fügt Claudia hinzu, die oft spontan spielt. Diese Schnelligkeit und Flexibilität sind entscheidende Faktoren für die Beliebtheit von spinnando.

    Die Community und das Spielerlebnis: Was andere sagen

    Das Spielerlebnis bei spinnando wird nicht nur durch die Plattform selbst, sondern auch durch die Community der Spieler bestimmt. Viele Nutzer berichten von positiven Interaktionen mit anderen Spielern und der allgemeinen Atmosphäre auf der Plattform. Diese Gemeinschaft trägt zur Attraktivität von spinnando bei.

    „Es ist großartig, mit anderen Spielern in Kontakt zu treten und Erfahrungen auszutauschen. Ich habe viele Freunde über spinnando gefunden', sagt Stefan, der die sozialen Aspekte des Online-Spielens schätzt. Diese Gemeinschaftsbildung ist für viele Spieler ein wichtiger Teil des Erlebnisses.

    Ein weiterer Aspekt, den viele Spieler hervorheben, ist die regelmäßige Kommunikation von spinnando. „Ich liebe es, dass ich über neue Spiele und Aktionen informiert werde. Es fühlt sich an, als ob die Betreiber sich wirklich um uns kümmern', erklärt Nadine, die regelmäßig die Newsletter von spinnando liest. Diese Interaktion zwischen der Plattform und den Spielern verstärkt das Gefühl, Teil einer Gemeinschaft zu sein.

    Aspekt Bewertung
    Benutzerfreundlichkeit ★★★★★
    Spielauswahl ★★★★★
    Kundenservice ★★★★☆
    Sicherheit ★★★★★
    Zahlungsmethoden ★★★★☆

    Zusammenfassend lässt sich sagen, dass spinnando eine hervorragende Wahl für Online-Casino-Liebhaber ist, die nach einer sicheren, benutzerfreundlichen und unterhaltsamen Plattform suchen. Die Vielzahl an Spielen, attraktiven Boni und der engagierte Kundenservice sind nur einige der Gründe, warum Spieler immer wieder zurückkehren. Wenn Sie mehr über spinnando erfahren möchten, besuchen Sie https://spinnando.de/ und entdecken Sie selbst, was die Plattform zu bieten hat.

    The post Warum spinnando die erste Wahl für viele Online-Casino-Liebhaber ist first appeared on Intyoza.

    The post Warum spinnando die erste Wahl für viele Online-Casino-Liebhaber ist appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/11/06/warum-spinnando-die-erste-wahl-f-r-viele-online-casino-liebhaber-ist/

  • I Burundi ho no kwicana bakwicana – Umutoza wa Rayon Sports mbere yo guhura na APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Haruna Ferouz yavuze ko adatewe ubwoba n’igitutu cy’umukino uzabahuza na APR FC kuko yabinyuzemo i Burundi kandi ho biba biri no ku rundi rwego no kwicana bakicana.

    Yabitangarije itangazamakuru nyuma y’imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere yo gukina umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona ya 2025-26 ku wa Gatandatu kuri Stade Amahoro aho bazasuramo APR FC.

    Ubwo yari abajijwe niba adatewe ubwoba n’uyu mukino, yavuze ko yakinnye imikino myinshi nk’iyi y’amakipe ahanganye i Burundi ari umukinnyi kandi ngo ho no kwicana bakwicana biba bikomeye cyane.

    Ati 'Nakinnye imikino y’amakipe ahanganye ndi umukinnyi, nyikina i Burundi noneho hariya no kwicana baricana. Njye narabimenyereye rero nta gitutu nakwishyiraho cyangwa ngo nkishyire ku bakinnyi. Ni umukino wo kubaha ariko urasanzwe ku mutoza, keretse ku bafana.'

    Yakomeje avuga ko igisigaye ari ugushyira mu bikorwa bagatsinda umukino kuko ubuyobozi bwo bwakoze ibyo busabwa, ibyo bakeneye byose babibahaye.

    Ati 'Abayobozi twabasabye ibyo dukeneye byose babiduhaye, natwe turiteguye. Abakinnyi bameze neza bose, mu mutwe barisanzuye kandi ni ko abakinnyi banjye baba bameze aho ari ho hose.'

    Aya makipe agiye guhura Rayon Sports imaze gukina imikino 6 ya shampiyona aho ari iya kabiri n’amanota 10 inyuma ya Police FC ifite 13, APR FC ni iya 8 n’amanota 8 mu mikino 4 imaze gukina.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12171

  • Mfite inzozi zo kuzatwara abagenzi muri taxi – Davido utegerejwe i Kigali #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye muri Afurika ukomoka muri Nigeria, David Adeleke [Davido] yatangaje ko afite inyota yo kwinjira mu ruganda rwa sinema, avuga ko yifuza cyane kuzabona amahirwe yo gukina filime ari nk’umufosheri w’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange [Taxi].

    Ibi uyu muhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, yabivugiye mu nama nyafurika y’ibikorwa bya sinema yiswe 'Africa International Film Festival (AFRIFF) 2025′, yabereye i Lagos.

    Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ikiganiro cyihariye cyiswe 'Rhythms of the Continent: The Afrobeat Movement and Its Impacts on African Film,' David Adeleke wamamaye nka Davido yasobanuye ko atifuza kugumisha impano ye mu muziki gusa, ahubwo ko agomba no kuyijyana mu gukina amafilime.

    Davido yavuze ko gukina filime ari ikintu yakunze kuva kera kandi yiteguye gutangira niyo byamusaba guca mu buryo butoroshye ariko bufite ubusobanuro.

    Yagize ati 'Umuvandimwe wanjye yarambajije ngo ndumva yampa uruhe ruhare rwo gukina [..uko wakina umeze ..] muri filime, ndamusubiza nti 'nifuza gukina nka shoferi wa taxi cyangwa undi muntu ukora akazi gasanzwe.'

    Yanavuze kandi ko intumbero ye ari ugushyira imbere inkuru z’Abanyafurika, akazifasha kugera ku rwego mpuzamahanga. Yongeyeho ko afatira icyitegererezo ku byamamare byabashije guhuza umuziki na sinema nka 50 Cent, umwe mu babimushishikariza cyane.

    Ati ' Nta gushidikanya, ndifuza kuba mu ruganda rwa sinema. Ni indi nzira yo gusobanura inkuru zacu no kwereka isi ubukire bw’umuco wacu nyafurika.'

    Uretse gukina, Davido yatangaje ko anateganya kwinjira mu bikorwa byo gutunganya filimi azibanda ku nkuru zigaragaza umuco n’inyigisho z’Abanyafurika.

    Yavuze ko yishimira cyane filimi zishingiye ku nkuru zifite ubutumwa zitanga, aha yanatanze urugero kuri filimu yitwa 'Uncorked’, ivuga ku bijyanye n’umuco no gukura mu bitekerezo bya muntu.

    Uyu muhanzi w’imyaka 32 wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Unavailable’ yashimangiye ko umuziki n’amafilimi y’Abanyafurika ari ibikoresho bikomeye byo guhindura uko isi ibona Afurika no kwerekana ubuhanga bwayo mu buryo bushya.

    Davido azataramira abakunzi be b’i Kigali mu Kuboza 2025. Ni igitaramo cyateguwe na Intore Entertainment ya Bruce Intore kizabera muri BK Arena.

    Davido yavuze ko yifuza kuzakina filime ari umushoferi wa taxi

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12170