Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y'Umuraperi Cadri B atera indangururamajwi 'micro' 'ku mufana wamusagariye.
Nyuma y'ibi , umwe mu bari begereye umuntu wamennye icyo kunywa kuri Cardi B, yareze uyu muraperikazi kuri polisi yo muri Las Vegas avuga ko na we iyi micro yajugunywe na Cardi B yamwikubiseho .
Kugeza ubu nta muntu n'umwe uratabwa muri yombi kubera iki kibazo.
Umunyamakuru Bujyacyera Jean Paul bakunda kwita 'Gutermann Guter' wamenyekanye cyane mu biganiro by'imyidagaduro ku Isango Star, yatangiye gukabya inzozi ze yahoze arota akiri umwana.
Guterman ubusanzwe afite umuryango yise 'Nufashwa Yafasha' ufasha abatishoboye, yawutangije mu 2014 utangirira ku gitekerezo nta bushobozi buhambaye ufite.
Yumvaga aba bana azabafasha kugera ku nzozi zabo harimo kwiga, kubaha ibikoresho by'ibanze ku buryo abarimo imfubyi, abatawe n'ababyeyi, abavutse ku babyeyi batabana n'abafite ubumuga na bo babona uburenganzira bwabo.
Akomeza avuga ko Umuryango 'Nufashwa Yafasha' yawutekereje ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu ishami ry'Itangazamakuru n'Itumanaho mu 2014 nyuma yo kumva impanuro z'umukuru w'igihugu, aho yavuze ko urubyiruko rugomba kwishakamo ibisubizo.
Mu 2015 ubwo yarimo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza, nibwo yabonye imibereho y'abana b'aho avuka mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Ngarama babayemo bamwe baracikirije amashuri, abandi barabuze uko biga, yiyambaza inshuti n'abavandimwe batangira gukusanya inkunga basubiza mu ishuri abana 14.
Ku wa 16 Kamena 2021 umunsi wahujwe n'umunsi w'umwana w'umunyafurika nibwo Gutermann yatashye ishuri ry'inshuke rifite agaciro ka miliyoni 50 Frw. Ni ishuri riherereye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama aho uyu musore avuka.
Gutermann Guter umunyamakuru wubatse izina mu myidagaduro nyarwanda
Ni ikigo cy'ishuri gifite ahantu ho kwigira no kwidagadura kandi kizatanga serivisi zitandukanye nk'ishuri ry'incuke, serivisi zita ku mirire ku bana, uburezi binyuze muri siporo, umuziki na sinema ndetse n'isuku n'isukura. Ryakira abana bagera ku 100 mu byiciro bitatu n'abarimu batatu, n'abandi bakozi b'ishuri.
Ryatangiranye umwaka wa mbere w'inshuke, uwa kabiri n'uwa gatatu. Ni ishuri ryubatswe ku nkunga ya Umubano Association yo mu Bubiligi, Intara y'Iburengerazuba ya Flanders mu Bubiligi n'Umuryango w'Abasuwisi witwa SpendeDirekt.
Uyu musore avuga ko ubu yishimira iyi ntambwe ndetse akaba atangiye gukabya inzozi ze bya nyabyo noneho. Ku wa 17 Nyakanga bamwe mu bana bigaga muri iri shuri rya Gutermann basoje icyiciro cy'inshuke.
Ku wa Gatandatu w'iki cyumweru hari urukomatane rw'ibikorwa by'imikino mu Rwanda kandi byose bikomeye, ku buryo byabaye ihurizo abakunzi b'imikino icyo bazitabira n'icyo bazareka.
Bizaba ari tariki ya 5 Kanama 2023 aho bizaba ngombwa ko 'Akana iwabo akandi iwabo', bivuze ko buri umwe azajya mu cyo aha agaciro kurushya ikindi.
Amakipe 4 akomeye kandi afite abakunzi benshi yateguye umukino kuri iyo tariki, bisa nk'aho byateguwe hatitawe ku nyungu rusange ahubwo ari ku nyungu z'ikipe ku giti cyayo n'abakunzi bayo.
Ntabwo byari bikunze ko ushobora kubona Rayon, Kiyovu na APR FC zakiniye rimwe, none hiyongereyeho na Mukura VS izaba iri mu birori byayo.
Tariki ya 5 Kanama 2023 nibwo hazaba 'Rayon Sports Day 2023' cyangwa 'Umunsi w'Igikundiro', ni umunsi izerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2023-24 ndetse inakine n'ikipe yo muri Kenya izwi ku izina nka Kenya Police FC umukino wa gishuti.
Ku rundi ruhande ariko na none mu baturanyi ba Nyanza, ndavuga i Huye, Mukura VS izaba iri mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 imaze ishinzwe.
Ni ibirori izaba yatumiyemo ikipe yo muri Tanzania, Geita Gold bazakina umukino wa gicuti ni mu gihe n'abakunzi b'umuziki batabibagiwe aho Juno Kizigenza, Chris Eazy, Bushali na Okkama bazabataramira.
Iyo tariki kandi kuri Bugesera Stadium, APR FC izaba ikina na Kiyovu Sports umukino wa gicuti.
Ni umukino abakunzi ba APR FC bakaniye kuko bavuga ko ari bwo bazamenya urwego rw'abanyamahanga baguzwe kuko nubwo ejo bazakina na Marines bavuga ko atari yo bapimiraho urwego rwabo.
Ni mu gihe na Kiyovu Sports abakunzi bayo bafite amatsiko yo kubona ikipe yabo nayo yiyubatse.
Ibi kandi biriyongera kuri final y'Igikombe cy'Afurika cy'abagore 'Women's AFROBASKET Rwanda 2023' irimo kubera mu Rwanda muri Kigali Arena, mu gihe u Rwanda rwagera ku mukino wa nyuma imibare izaba myinshi.
Gasogi United irazikubita imwe kuri imwe! Ikipe ya Gasogi United imaze kunyagira ikipe ikomeye umwaka ushize yahaye akazi Rayon Sports
Kuri uyu wa kabiri ikipe ya Gasogi United yakinnye umukino wa gishuti n'ikipe y'Intare FC, uza kurangira ikipe iyoborwa na KNC itsinze ibitego 3-0.
Ibi bitego bya Gasogi United byatsinzwe na Muder Akbar ndetse na Maripangu Theodore Christian watsinze ibitego 2 wenyine.
Gasogi United mu buryo bwo gukomeza kwitegura umukino wa mbere ufungura Shampiyona sezo 2023/2024 izakinamo na Rayon Sports, igiye kwerekeza mu gihugu cy'u Burundi ahitwa Ingozi gukinirayo imikino ya gishuti.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2023, Nibwo mu gikari cy'inzu z'ubucuruzi mu Mudugudu wa Rushakamba, Akagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi hatoraguwe umurambo w'umukobwa utaramenyekana imyirondoro.
Bamwe mu baturage bari aho uyu murambo watoraguwe bababajwe niyi nkuru mbi.
Batangaje ko baguye mu kantu nyuma yo kumva ko hari umuntu wari umaze iminsi irenga ibiri yarishwe agashyirwa mu mufuka ntamuntu urabimenya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, mu kiganiro kigufi yavuze ko aya makuru, avuga ko bakimara kumenyeshwa ayo makuru bahise bagera ahari umurambo.
Yagize ati 'Ni mu gikari mu mazu y'ubucuruzi, umwe mu bacuruzi witwa Nshimiyimana Amosi, yasabye agafunguzo ngo afungure inzu noneho akase inyuma yubwiherero asakirana numwuka utari mwiza bimutera kurungura hanyuma ahasanga umurambo niko guhita adutabaza na Polisi ndetse na RIB'.
Iyakaremye yavuze ko abishe uriya mukobwa babikoranye ubugome kuko bahise bafata umurambo we bawuzingira mu mufuka.
Akomeza ati 'Umaze iminsi nk'itatu yishwe, hanzuwe ko hatumwaho abafite bya bimenyetso bya gihanga bapime hamenyekane amakuru yisumbuye.'
Yavuze ko n'ubwo hakiri urujijo ku bishe nyakwigendera hari abantu babiri barimo umuzamu n'uwatanze amakuru bamaze gutabwa muri yombi aho bari gukorwaho iperereza.
Yasabye abaturage gukorana bya hafi n'inzego zubuyobozi ndetse no gutangira amakuru ku gihe byu mwihariko mu gihe umutekano ukemangwa no kwirinda amakimbirane kuko ariyo soko yo guteza impfu.
wabigize umwuga, Doreen Kabareebe witegura kwibaruka umwana w'umukobwa mu bihe bya vuba, yatangaje uko imibereho ye ihagaze muri iki gihe atwite avuga ko abangamirwa no kurya buri nyuma y'amasaha abiri.
Doreen agaruka ku bihe ari kunyuramo muri iki gihe atwite yagize ati'Ibihe byo gutwita kwanjye bihagaze neza sinkijya mu mihango cyangwa ngo mbone imitsi nakwifuje kuba ntazigera nongera kubona imitsi ukundi icyo navuga ndi mu bihe byiza.'
Doreen Kabareebe avuga ko mbogamizi yonyine yagize ari uko arya buri munota ati'Mu kuri ikintu cyonyine kimbangamiye ni uko mbangomba kurya buri masaha abiri kugera kuri atatu.'
Uyu mugore avuga ko asanzwe adakunda kurya ariko noneho ariko ko byiyongereye ku rwego rwo hejuru kuva yatwita. Isomo rikomeye yigiye mu gutwita kwe rikaba ari ukwicisha bugufi.
Ikipe Rayon Sports yagombaga gukina nayo kuri Rayon Day yamaze guhinduka
Ikipe ya Rayon Sports yagombaga gukina n'ikipe ya Loto-popo FC yo mu gihugu cya Benin ntabwo icyije.
Ku munsi w'ejo hashize ku isaha ya saa tatu z'ijoro nibwo ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara ko izakina na Loto-popo FC ariko kugeza ubu ni uko iyi kipe itakije ariko ntampamvu irashyirwa ahagaragara.
Nyuma yo kumenya ibi YEGOB twamenye ko ikipe ya Rayon Sports ku munsi w'Igikundiro (Rayon Day) izakina n'ikipe ya Police FC yo mu gihugu cya Kenya yasoje umwaka ushize iri ku mwanya wa gatatu.
Harabura iminsi igera kuri 4 kugirango ikipe ya Rayon Sports ikore Ibirori Rayon Day, biba ngaruka mwaka yerekana abakinnyi bashya iyi kipe yaguze ndetse nabo isanganwe ariko izakoresha umwaka utaha w'imikino.