Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe uwitwa Twizerimana David ufite channels ya YouTube yitwa Smart Guys TV ndetse n'indi ya Smart Nation TV.
David yari kumwe na bagenzi be batatu bombi bakurikiranyweho gukinisha abana filime z'urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube.
Aba batawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kacyiru, Kimironko, Kimihurura na Remera mu gihe dosiye zabo zikirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB yatangaje ko itazihanganira umuntu wese uzakoresha umwana ibikorwa by'urukozasoni n'ibindi bishora abana mu ngeso mbi zangiriza ejo hazaza habo, yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose. Uzabifatirwamo wese azahanwa nk'uko amategeko abiteganya.
Ubusanzwe iyo umukinnyi w'umupira w'amaguru, afite ubuhanga budasanzwe mu kibuga, akina mu ikipe ikomeye bituma amenyekana ndetse nabo mu muryango we barimo abana n'umugore we nabo ugasanga baramenyekanye.
Ibyo ntabwo ari ko bimeze kuri N’Golo Kante, mbere yo gusoma iyi nkuru uwari kukubaza umugore w'uyu mukinnyi, ntibyari kukorohera kumumenya bitewe n’uko nta hantu na hamwe yari yagaragara bari kumwe.
Iyo abandi bakinnyi begukanye igikombe usanga abagore n'abana bahari, barangiza bakajya no mu kibuga kubafasha kwishima, ariko N’Golo Kante nta na rimwe arabikora kandi amaze kwegukana ibikombe byinshi bikomeye birimo n'igikombe cy'Isi cya 2018 mu ikipe ye y'igihugu y'u Bufaransa.
Jude Litter Arusha imyaka 15 umugabo we bitewe nuko N’Golo Kante yavutse taliki 29 Mata mu 1991. Uyu mugore yahoze aciriritse akora mu bintu bijyanye n'imisatsi, ariko nyuma aza guhinduka umukirekazi kuko kugeza ubu imitungo ye yose ibarirwa agera kuri miliyari 2 z'idorari.Â
Umugore wa N’Golo Kante umurusha imyaka 15
Kugeza ubu ni Jude Litter umunyamakurukazi aho akora kuri televiziyo y’iwabo muri Wales, gusa mu myaka yashize yabayeho n'umunyamiderikazi ukomeye.
Jude Litter afite abana 3 aribo Cassius Clay Cisse yabyaye muri 2006, Prince Kobe Cisse yabye muri 2010 ndetse na Marley Jackson Cisse yabyaye muri 2012, gusa ntabwo ari aba N’Golo Kante.
Uyu mugore mbere yo gushakana n'uyu mukinnyi uheruka kuva muri Chelsea yerekeza muri Saudi Arabia, yabanaga n'uwahoze ari rutahizamu wa Liverpool Djibrill Cisse.Â
Aba bombi bari barakoze ubukwe taliki 05 Nyakanga muri 2005, ubu ni bukwe bwitabiriwe n'abakinnyi bakomeye barimo Steven Gerrard, Zinedine Zidane ndetse na Thierry Henry.
Muri 2014 nyuma y'imyaka 9 aba bombi babana, baje gutandukana, Jude Litter ahita afata umwanzuro wo gushakana na N’Golo Kante naho Djibril Cisse we ashakana n'umugore witwa Marie-Cecile Lenzini.
Abana ba Jude Litter barabana mu rugo rwa N’Golo Kante, gusa we nta mwana n’umwe bari babyarana.
Umugore wa N’Golo Kante afite abana 3, gusa nta n’umwe yari yabyarana n’umugore we
Uyu mugabo wahoze ari mu bakinnyi bakomeye muri Manchester United, nawe ni umwe mu batunze indege zihenze. Rooney atunze indege ya Dassault Falcon 900LX yaguze miliyoni 14 z’Amapawundi.
7. Neymar Jr
Uyu munya-Brazil ukinira ikipe ya PSG yo mu Bufaransa, uri mu bakinnyi bakunzwe cyane, atunze indege yo mu bwoko bwa Embraer Legacy 450 yaguze miliyoni 10.8 z’Amapawundi.
Ya tariki ya mbere y'ukwa Munani yaririmbwe mu ndirimbo 'Ntawamusimbura' iri mu za nyuma Meddy yashyize hanze akibarizwa muri Press One.
Iyi indirimbo ikaba mu myaka itandatu imaze ikomeje guca uduhigo mu minsi mike ishize yujuje abayumvise banayirebye binyuze ku rubuga rwa Youtube inshuro Miliyoni 10.
Bishimangira umwimerere wayo aho abacyitabira kuyumva bagihari cyane ko ari imwe mu ndirimbo zirimo amagambo y'urukundo adaterateranije wumva ari inkuru mpamo.
Ibintu bitari kure y'ibyo Meddy ubwe yumvikanye muri Nzeri 2021 yivugira ati'Byantwaye umwaka urenga kugira ngo mbashe ku mwemeza ko yajya mu mashusho y'indirimbo yanjye.'
Uwo ntawundi uyu muhanzi yavugaga ni Mimi Mehfira, aha Meddy yumvikanishaga ukuntu indirimbo 'Ntawamusimbura' yamugoye kuyitunganya mu buryo bw'amashusho.
Ati'Hari naho byageze abantunganyirizaga amashusho batangira gusa n’ababivamo bavuga ushaka ko iyi ndirimbo irangira cyangwa ushaka gukomeza kwiganirira n'uyu mukobwa.'
Meddy aha yasobanuraga ko yumvaga ntawundi mukobwa wajya muri aya mashusho nyamara Mimi agakomeza kubyanga avuga atayijyamo ahubwo yamufasha gushaka uyijyamo.
Nyuma y'igihe uyu muhanzi yaranze kuva ku izima,Mimi yaje kwemera.Meddy agaruka ku munsi batangiraga gufata amashusho yagize ati'Ndibuka umunsi yazaga ngo dufate amashusho yari mwiza.'
Yongeraho ati'Nari kumwe n’inshuti zanjye Chris na Cedru baravuga ngo ibi bintu n'ubusazi [Ni mwiza] bwa mbere mu mateka byarananiye mbura imyitwarire imbere ya Camera.'
Nyuma y’uko indirimbo barangije kuyikora, Meddy na Mimi bakomeje kuba inshuti,ubucuti burakura birangira babaye abakunzi byanaje no kurangira nyuma y'imyaka igera kuri itanu bamenyanye banatangiye gukundana biyemeje kubana.
Ni mu bukwe bw'amateka bwabaye muri Gicurasi 2021 bwitabirwa n'ibyamamare by'imbere mu myidagaduro nyarwanda, kuri ubu bakaba bafitanye umwana umwe w'umukobwa bise 'Myla Ngabo'.
Meddy yavuze ko byamutwaye umwaka ngo yemeza Mimi ko yakwemera kujya mu ndirimbo ‘Ntawamusimbura’Â Mimi yabwiraga Meddy ko atabona umwanya kuko aba afite akazi kenshi nyamara nyuma yo kubona atava ku zima aza kubyemeraIndirimbo ‘Ntawamusimbura’ uburyohe bwayo bugenda bwiyongera umunsi ku wundi bishimangirwa n’ubwiyongere bw’abayireba n’abayumva binyuze ku mbuga zicururizwaho umuzikiNyuma yo guhurira mu ndirimbo ‘Ntawamusimbura’ Meddy na Mimi batangiye gufatanya urugendo rw’ubuzimaIndirimbo bamwe bazirikana cyane kuwa tariki ya mbere y’ukwa Munani yashibutseho ubukwe bw’agatangaza mu mateka y’imyidagaduroKuri ubu Meddy na Mimi n’ababyeyi b’umwana umwe w’umukobwa bise ‘Myla Ngabo’Inkuru ya ‘Ntawamusimbura’ yubakiye Meddy ubundi buzima aha yari kumwe na Myla Ngabo,imfura ye
Mu gihugu cy’u Bushinwa Hangzhou Zoo irashinjwa kwambika abantu imyenda ikoze mu ishusho y’inyamaswa hanyuma abantu bakaza kubasura bazi ko ari inyamaswa.
Aya makuru yatangiye gukwirakwira ubwo babonaga inyamaswa yo mu bwoko bw’idubu ihagaze nk’umuntu ndetse inyuma ku mubiri wayo hahinaritse nk’aho ari umwambaro w’umuntu.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru New York Post, bwa mbere aya makuru ajya kumenyekana, ni umukobwa wo mu gihugu cya Malysia washyize hanze amashusho yibaza niba koko iyo ari inyamaswa ya nyayo cyangwa se ari umuntu wihinduye yo.
Si byaba ari igitangaza ko yaba ari umuntu koko kuko hari kompanyi nyinshi ku isi zikora imyenda iteye nk’inyamaswa ku buryo uwayibona ntaho yayitandukanyiriza n’inyamaswa isanzwe.
Ubuyobozi bwa Hangzhou Zoo bwamaganye ibi bivugwa n’abantu ko atari ukuri ko bakwambika imyenda abantu kugira ngo ikurure ba mukerarugendo.
Abasura Zoo ya Hangzhou ntabwo bashirira amekenga zimwe mu nyamaswa basura
Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru hari urukomatane rw’ibikorwa by’imikino mu Rwanda kandi byose bikomeye, ku buryo byabaye ihurizo abakunzi b’imikino icyo bazitabira n’icyo bazareka.
Bizaba ari tariki ya 5 Kanama 2023 aho bizaba ngombwa ko “Akana iwabo akandi iwabo”, bivuze ko buri umwe azajya mu cyo aha agaciro kurushya ikindi.
Amakipe 4 akomeye kandi afite abakunzi benshi yateguye umukino kuri iyo tariki, bisa nk’aho byateguwe hatitawe ku nyungu rusange ahubwo ari ku nyungu z’ikipe ku giti cyayo n’abakunzi bayo.
Ntabwo byari bikunze ko ushobora kubona Rayon, Kiyovu na APR FC zakiniye rimwe, none hiyongereyeho na Mukura VS izaba iri mu birori byayo.
Tariki ya 5 Kanama 2023 nibwo hazaba “Rayon Sports Day 2023” cyangwa “Umunsi w’Igikundiro”, ni umunsi izerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24.
Si ibyo gusa kuko izakina umukino wa gicuti na Loto-Popo FC yo muri Benin. Ni umunsi buri mukunzi wa Rayon Sports atifuza kuburamo.
Ku rundi ruhande ariko na none mu baturanyi ba Nyanza, ndavuga i Huye, Mukura VS izaba iri mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe.
Ni ibirori izaba yatumiyemo ikipe yo muri Tanzania, Geita Gold bazakina umukino wa gicuti ni mu gihe n’abakunzi b’umuziki batabibagiwe aho Juno Kizigenza, Chris Eazy, Bushali na Okkama bazabataramira.
Iyo tariki kandi kuri Bugesera Stadium, APR FC izaba ikina na Kiyovu Sports umukino wa gicuti.
Ni umukino abakunzi ba APR FC bakaniye kuko bavuga ko ari bwo bazamenya urwego rw’abanyamahanga baguzwe kuko nubwo ejo bazakina na Marines bavuga ko atari yo bapimiraho urwego rwabo.
Ni mu gihe na Kiyovu Sports abakunzi bayo bafite amatsiko yo kubona ikipe yabo nayo yiyubatse.
Ibi kandi biriyongera kuri final y’Igikombe cy’Afurika cy’abagore “Women’s AFROBASKET Rwanda 2023” irimo kubera mu Rwanda muri Kigali Arena, mu gihe u Rwanda rwagera ku mukino wa nyuma imibare izaba myinshi.
Tariki ya 5 Kanama, hari ‘Rayon Sports Day 2023’
Kiyovu Sports na APR FC mu mukino wa gicuti
Mukura VS izaba iri mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60
Mu muhango w'imurikabushobozi ry'ibikorwa by'amaboko byakozwe n'abana bafite ubumuga butandukanye babarizwa mu muryango 'Nibeza', byagaragaye ko ababyeyi b'aba'Mama' aribo usanga bahangayikishwa cyane n'ubuzima bw'aba bana, aribo babaherekeza cyane mu rugendo rwabo rw'ubuzima babamo umunsi ku wundi. Abagabo bagayirwa kutita ku nshingano ku bana babo bafite ubumuga, aho ndetse ngo bamwe bahitamo guhunga bagata ingo iyo bisanze babyaye abana bafite ubumuga.
Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Depite Rwaka Pierre Claver uri mu bitabiriye ibi birori byateguwe n'umuryango 'NIBEZA' uhuza aba bana, anenga abagabo bihunza inshingano zabo mu kwita ku bana babo bafite ubumuga.
Depite Rwaka Pierre Claver.
Ku bw'iyi ntumwa ya Rubanda, ashingiye ku bwitabire bw'ababyeyi b'aba 'Papa' bwari munsi ya ntabwo mu guherekeza abana babo, yagize ati ' Ni ibintu bigaragara cyane!. Nakubwira ko Umubyeyi burya ni 'Umugore'. Umubyeyi kuri njyewe burya ni umu 'Mama'. N'umu Papa yitwa umubyeyi kuko aba yaragize uruhare ngo umwana avuke ariko ikibazo aba Papa ntibihangana, Ababyeyi b'Abagabo ntibihangana. Iyo abyaye umwana akamugara yumva ko agushije ishyano, yumva yahunga n'uwo muryango'.
Akomeza ati' Benshi mu bagabo iyo bisanze babyaye umwana ufite ubumuga bata umuryango bagahunga. Umwana rero ni uwa Nyina!, akarwana n'uwo mwana, reba n'aha ni aba Mama gusa baje! Ni ikibazo gikomeye cyane. Ni ugukomeza kwigisha. Ntabwo navuga ahari ko ari abagabo bose, ariko abenshi niko babigenza, ntabwo bita ku bana babo iyo bafite ubumuga'.
Mu bindi byagaragajwe n'ababyeyi b'aba bana bafite ubumuga, ni ikibazo gikomeye ku myigire yabo aho bagaragaje ko amashuri kuribo usanga ahenze cyane kandi ari ayigenga ku buryo abadafite ubushobozi bahitamo kurekera abana mu rugo. Hari uwatanze urugero rw'aho yagiye muri Kamonyi agasanga bimusaba kwishyura ibihumbi bisaga magana arindwi kandi nta bushobozi, bimuviramo kureka umwana aguma mu rugo abura ishuri atyo. Basaba ko Leta yagira icyo ikora ku myigire y'abafite Ubumuga.
Kuri iki kibazo, Depite Rwaka nawe uri mu bafite ubumuga uzi na byinshi mu bibazo ababufite bahura nabyo, avuga ko mu bibazo bihari kandi bigaragara ku bana bafite ubumuga hari ikibazo ku myigire n'amashuri adahagije n'ahari akaba ahenda cyane ko ari ayigenga. Yijeje ko nk'intumwa ya Rubanda wari kumwe na Senateri Mugisha Alexis nawe ufite ubumuga, bazakomeza ubuvugizi, ariko kandi akangurira ababyeyi kwita cyane ku bana, bakabagaragaza n'ubuyobozi bukamenya ko bahari kuko ngo hari ubwo haboneka n'ubufasha ariko kuko bamwe babahisha ugasanga nti bubagezeho, hakaba n'aho n'umuturanyi atamenya ko kwa kanaka hari umwana ufite ubumuga.
Mukanoheli Madeleine, umuyobozi w'Umuryango 'NIBEZA', avuga ko impamvu nyamukuru yo kubaho k'uyu muryango ayoboye ndetse no gutangira uru rugendo rwo kwita ku bana bafite ubumuga ishingiye cyane ku kuba usanga akenshi aba bana batitabwaho bikwiye, haba mu miryango bavukamo ndetse no hanze yayo.
Ashingiye ku bikorwa by'amaboko abana bagaragaje ko bashoboye mu gihe gito begerewe bakigishwa, avuga ko bitaweho neza ntacyo batabasha gukora, ko hari impano nyinshi bifitemo ariko zipfukiranye kubwo kutitabwaho. Ahamya ko bazira guhezwa ugasanga nti babashije kwisanga mu mirimo ituma bagaragaza ubushobozi bwabo.
Mukanoheli Madeleine/NIBEZA.
Mu rugendo yatangije rwo kwita kuri aba bana bafite ubumuga, Mukanoheri ahamya ko icyo bashyize imbere ari ukwegera cyane imiryango y'aba bana no gukora ubuvugizi bugamije gutuma umuryango Nyarwanda ubumva, ukabaha uburenganzira bakwiye nk'abandi bana, ababafiteho imyumvire idakwiye igahinduka, bakabaha agaciro kuko nabo ari'Abantu kandi bashoboye'.
Mu bikorwa by'imirimo y'amaboko byagaragajwe n'aba bana harimo imitako itandukanye yambarwa ku mubiri irimo; Inigi zikoze mu masaro, harimo Amashapure ku bakilisitu Gatolika bambara ku kuboko, harimo kandi Ibikomo bitandukanye nabyo bikoze mu masaro, byose byakozwe n'aba bana, aho benshi barimo n'ababyeyi babo batangajwe no kubona ibi bikorwa bumvaga ko batabasha gukora.
Bimwe mu bikorwa by'amaboko aba bana bamuritse.
Muri iki gikorwa, benshi mu bakitabiriye bishimiye urwego abana bariho mu myumvire n'ibikorwa batajyaga batekereza ko bashobora, bavuga ko bigaragara ko hica kutitabwaho. Gusa na none benshi bagaye kuba nta muyobozi n'umwe, kuva ku rwego rw'Akagari, Umurenge kugera ku rwego rw'Akarere wahagaragaye kandi hari amakuru ko bari bazi iki gikorwa, ibyo abatari bake bafashe nko kudaha agaciro Abafite ubumuga, bibaza niba mu bayobozi batabasha kubumva ngo babane nabo uko bashobora kubumva mu kubafasha mu bibazo bahura nabyo no kubafasha kwiteza imbere.
Imana isubiriza igihe: Ibyishimo ni byose mu muryango wa Davido nyuma yuko Imana imukoreye ibisa nk'ibitangaza.
Umuhanzi ukomeye cyane muri Afurika David Adedeji Adeleke wamamaye cyane ku izina rya Davido ari mu byishimo bidasanzwe we n'umugore we witwa Chioma Avril Rowland nyuma yo kwibaruka umwana w'umuhungu ibi bikaba bibaye nyuma yo gupfusha umwana we w'umuhungu.