Category: Uncategorized

  • Ntibazibagirana: Zimwe muri ‘Couples’ z’ibyam… – #rwanda #RwOT

    Akenshi iyo abantu b'ibyamamare bari mu rukundo, bagarukwaho cyane ku buryo ibyabo bihangwa amaso, bakavugwa mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Agace gakunze kudashimisha ibyamamare, ni uko iyi paji y'uburyohe bw'urukundo rw'ahahise itajya ipfa gusibangana, yaba mu itangazamakuru cyangwa no ku bafana babaga bazi iby'urwo rukundo. 

    Aba ni bamwe mu byamamare nyarwanda byahoze mu rukundo rushyushye ariko bikarangira rushonze nk’isabune:

    1. K8 Kavuyo na  Bahati Grace

    K8 Kavuyo umwe mu bahanzi nyarwanda bakorera umuziki muri Amerika, unacishamo akaza mu biruhuko mu Rwanda, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka 'Gasopo', Alhamudulillah, Ivanjiri, Asa na bike, Hood Inyumve n'izindi.

     Urukundo rwe na Miss Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 rwatangiye kuvugwa mu ntangiriro za 2010, ndetse ubwo K8 yari avuye mu Rwanda agiye gukomereza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bombi bahamije ko intera hagati yabo ntacyo izabangamira urukundo rwabo. 

    Urukundo rwa Bahati n’umuraperi Kavuyo  ruri mu  zavugishije benshi

    Ibi ariko siko byaje kugenda kuko Bahati Grace akimara gutwara inda y'uyu musore ibyabo byatangiye kuzamo agatotsi kugeza ubwo batandukanye, ngo ubu bahuzwa n'umwana wabo gusa Ethan Muhire kuri ubu ufite imyaka 7. Nyuma , K8 Kavuyo yaje kubyara undi mwana ndetse kuri ubu Bahati Grace akaba yaramaze kurushinga na Murekezi Pacifique.

    2. Safi  na Knowless

    Niyibikora Safi ndetse na Ingabire Butera Jeanne d'Arc uzwi nka Knowless ni bamwe mu bamenyekanye cyane mu rukundo. Aba bahanzi bombi babaga bari kumwe agatoki ku kandi inshuro nyinshi ku buryo kugeza n'ubu benshi batarumva icyaba cyarakuruye ugutandukana kwabo.

    Urukundo rwabo rwari rwarashinze imizi ku buryo mu ndirimbo ya Urban Boys Safi yahozemo, bise 'Umwanzuro' Knowless yarimo nk'umukunzi wa Safi bamuririmbira ko ari we mwanzuro nta wundi wamusimbura. Urukundo rwabo narwo rwaje kuba nka bombo rushonga rushira kugeza ubwo Knowless ashatse undi mugabo utari Safi, hadaciye kabiri na Safi nawe aba ashatse umugore.

    Ubwo Knowless yashyiraga Safi mu mashusho y’indirimbo ye ‘Byarakomeye’ benshi bari biteze ko bazarushinga

    Kuva Knowless yarushinga na Ishimwe Clement utunganya umuziki akaba ari nawe washinze inzu ya Kina Music ifasha abahanzi, usanga benshi ku mbuga nkoranyambaga bakunze kumwibasira bamubaza niba yibuka ko umugore we yahoze ari uwa Safi. Ni mugihe kandi Safi uherutse guhana gatanya na Judith akunzwe gusererezwa ko ntahandi azakura umukunzi mwiza nka Knowless yahoranye.

    3. Riderman na  Assinah

    Umuraperi Riderman na Assinah bari muri Couples zitazibagirana mu Rwanda

    Nta wakwibagirwa urukundo rukomeye rwari hagati y'aba bombi, benshi babaga bategereje gusa itariki Riderman yazavugiraho ijambo nyamukuru, nta watekerezaga ko batandukana. Mu birori bitandukanye byiyubashye, Riderman yabaga ari kumwe n'uyu mukunzi we, ubona ibyabo bituje kandi biryoshye. Uretse ibyo kandi, Riderman yajyaga aririmba uyu mukobwa mu ndirimbo ze, gusa abanyarwanda benshi bakubiswe n'inkuba ubwo Riderman yashyiraga ubutumire hanze, hatanditseho Assinah ahubwo hariho Agasaro Nadiah wari nyampinga wa Mount Kenya. 

    Nubwo nta wamenya icyatumye urukundo rwe na Assinah ruhagarara, nta wakwibagirwa imyaka bamaranye baha urugero benshi mu bakundana.

    4. Sacha & Nizzo

    Umuhanzi Nizzo n’umunyamideli Sacha bakanyujijeho mu rukundo

    Nizzo n'umukunzi we Sacha bari mu mashusho y’indirimbo 'Umwanzuro' ibyabo bishyushye, muri icyo gihe Sacha nawe yari akiri umuhanzi. Nizzo wo muri Urban Boys yakundaga kuvuga ko kimwe mu bintu akundira Sacha cyane ari uburyo uyu mukobwa ari mwiza cyane. Kubera impamvu zitandukanye, aba nabo baje gutandukana ndetse kugeza ubu Sacha akaba amaze kubyara  abana 2 ku bandi bakunzi. Sacha wasezeye umuziki kuri ubu asigaye akora ubushabitsi mu bijyanye n'imideli.

    5. Derek na Sandra Teta

    Urukundo rwa Sandra Teta na Derek Sano ntiruzibagirana

    Derek ni umwe mu basore baririmba mu itsinda rya Active, Sandra Teta akaba umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane nyuma yo kuba igisonga cya nyampinga wa SFB ariko nyuma akajya no mu bushabitsi bwo gutegura ibitaramo. Aba bombi bakundanye byeruye igihe kitari gito ariko biza kurangira ubwo Derek yanditse kuri Instagram avuga ko yongeye kuba ingaragu nta mukunzi afite. Icyo gihe INYARWANDA yabajije Sandra iby'uko yaba yatandukanye na Derek kuri uwo munsi yanditse ibyo, Sandra asubiza ko nta kintu abiziho nawe ubwo butumwa yabubonye atyo. 

    Kugeza ubu, Sandra aherereye mu gihugu cya Uganda aho akora ibikorwa bitandukanye byo gutegura ibitaramo mu tubari ari naho abana n’umukunzi we Weasel bamaze no kubyarana abana babiri ndetse urugo rwabo ruherutse guca ibintu mu itangazamakuru ubwo byavugwaga ko Weasel yakubise agakomeretsa Sandra Teta.

    6. Olivis na Vanessa

    Aba bombi batandukanye nabi banaterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga

    Olivisi nawe ni umwe mu bagize itsinda riririmba rya Active. Yakanyujijeho mu rukundo na Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cya nyampinga w'u Rwanda muri 2015 gusa ibyabo nabo byaje kurangira nabi, cyane ko byarangiye impande zombi zisebanya ku mbuga nkoranyambaga. Vanessa kandi yavuzwe mu rukundo na Passy Kizito, umuhanzi wamenyekanye cyane mu itsinda TNP ryaje gusenyuka. Kugeza ubu ntabwo Olivis arongera gutangaza umukunzi we ndetse na Vanessa nubwo yakundanye n’abandi nyuma ya Olivis, kuri ubu bivugwa ko ntamukunzi afite.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133031/ntibazibagirana-zimwe-muri-couples-zibyamamare-nyarwanda-zakanyujijeho-mu-rukundo-rugakura-133031.html

  • Mbonyi atangiye imico mibi ! Nyuma yuko izina ry’uyu mukobwa uri mu rukundo na Mbonyi rigiye hanze, Mbonyi yahise amutegeka gukora ikintu abantu bose batishimiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbonyi atangiye imico mibi! Nyuma yuko izina ry'uyu mukobwa uri mu rukundo na Mbonyi rigiye hanze, Mbonyi yahise amutegeka gukora ikintu abantu bose batishimiye

    Ku munsi w'ejo mu masaha ya ni mugoroba nka saa kumi nibwo abantu benshi bamenye ko umukobwa uri mu rukundo na Mbonyi yitwa “Jolie” akaba yitwa 'Jjolie msta' ku rubuga rwa Instagram.

    Gusa igitangaje abantu benshi bakimara kumenya izina ry'uyu mukobwa yahise asiba amafoto ye yose yari ari ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Saa cyenda yari afite ho post 3 n'ifoto yo kuri profile, bigera saa Moya nta post n'imwe yari agifite ho ndetse na profile.

     

    Mbere y'uko izina rye rijya hanze

    Izina rye rimaze kumenyekana

    Benshi batangiye gutekereza ko yaba ari Mbonyi wabimubwiye, ariko nanone ntago wabihamya kuko nta muntu ubizi, hari nubwo byaba ari ubushake bw'umuntu ku giti cye.

    Dore ko mbere y'uko atangira kumenyekana ko ariwe uri mu rukundo na Mbonyi, account ye ya Instagram yari Public, ku munsi wo kuwa 3 n'imugoroba cyangwa ku munsi wo kuwa 4 mu gitondo nibwo account ye yayigize private.

     

     

    Source : https://yegob.rw/mbonyi-atangiye-imico-mibi-nyuma-yuko-izina-ryuyu-mukobwa-uri-mu-rukundo-na-mbonyi-rigiye-hanze-mbonyi-yahise-amutegeka-gukora-ikintu-abantu-bose-batishimiye/

  • Kigali: Amashusho y’urukozasoni yatumye umugore n’umugabo we bisange mu rukiko birangira umugabo anasabiwe kujyanwa i Mageragere muri gereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kigali: Amashusho y'urukozasoni yatumye umugore n'umugabo we bisange mu rukiko birangira umugabo anasabiwe kujyanwa i Mageragere muri gereza.

    Umugabo uregwa n'umugore we kumuhoza ku nkeke yasobanuriye urukiko rwisumbuye rwa Gasabo uburyo amashusho y'urukozasoni yamushwanishije n'umugore we, nyuma y'uko uyu mugore yari yakiriye aya mashusho ku rubuga rwa WhatsApp.

    Ubwo urukiko rwatangiraga kuburanisha uyu mugabo n'umugore we, ubushinjacyaha bwagaragaje ikimenyetso cy'uko umugabo yajugunye terefone y'umugore we mu musarani.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mugabo n'umugore bahorana mu makimbirane, aho umugabo yakunze gutoteza umugore we akanamubwira amagambo amutera ubwoba ko yamwica akajya gufungwa. Ibintu byaje kuba bibi kuwa 23 Kamena 2023 ubwo umugabo yajugunyaga terefone y'umugore we mu bwiherero.

    Ubwo uyu mugabo yari mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, umucamanza yamubajije impamvu ahoza umugore we ku nkeke akaba yaranamujugunyiye terefone mu musarani, mu kwicisha bugufi kwinshi uyu mugabo yasabye imbabazi zo guhoza umugore we ku nkeke ndetse asaba urukiko ko niruramuka rumuhamije iki cyaha rwamugabaniriza igihano.

    Uyu mugabo yavuze ko intandaro yo kujugunya terefone y'umugabo we mu musarane, byaturutse ku mashusho umugore we yohererejwe na nimero atazi igaragaza igitsina cy'umugabo, abajije ibyo aribyo umugore we amubwira ko hari mugenzi we yari yatije terefone ngo ahamagare bityo bishoboke ko ariwe wari wohererejwe ayo mashusho, gusa bitewe n'uko bombi basanzwe batabanye neza, umugabo yahise afatwa n'umujinya yaka umugore we terefone ahita ayijugunya mu musarani.

    Umugabo yakomeje agaragaza kandi ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane aturuka ku mitungo, kuko ngo umugore yari afite amafaranga yakuye mu mitungo y'iwabo ariko ntiyemerere umugabo kuyagiraho uburenganzira.

    Ngo ibi byateje kutumvikana bituma umugabo ahoza umugore we ku nkeke kuko bashyamiranaga buri gihe.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari raporo zagiye zikorwa n'inzego z'ibanze z'aho aba bombi batuye, ndetse n'imvugo z'abatangabuhamya byose bishimangira ko uyu mugabo ahoza umugore we ku nkeke.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko rwahamya icyaha cyo guhoza ku nkeke umugore we, uyu mugabo, agahanishwa igifungo cy'imyaka 2.

    Icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo uyu mugabo akurikiranweho uyu mugabo akurikiranweho, aramutse agihamijwe n'urukiko yahanishwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri nk'uko itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ribiteganya.

     

     

    Source : https://yegob.rw/kigali-amashusho-yurukozasoni-yatumye-umugore-numugabo-we-bisange-mu-rukiko-birangira-umugabo-anasabiwe-kujyanwa-i-mageragere-muri-gereza/

  • Kabaye: Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Simi aravumira ku gahera igihugu cye cya mubyaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kabaye: Umuhanzikazi w'icyamamare ku Isi Simi aravumira ku gahera igihugu cye cya mubyaye.

    Simisola Bolatito Kosoko wamamaye cyane ku izina rya Simi akomeje kubabazwa bikomeye n'imibereho y'igihugu cye Nigeria bitewe nizamuka ry'ibikomoka kuri Peterori.

    Simi yifashishije urubuga rwe rwa Twitter yagaragaje ko Nigeria ikomeje kumumenera umutima gake gake arangije agira ati :'Ese ni gute umuntu yabohoka?'.

    Uyu muhanzi yiyongereye kubarimo Burna Boy nawe uherutse kubwiza ukuri Perezida wa Nigeria Bola Tinubu amusaba kureka gushishikazwa n'intambara yo muri Niger ahubwo agashaka umuti w'ikibazo cy'izamuka ry'ibikomoka kuri Peterori rikomeje gutuma ubuzima buhenda muri iki gihugu.

    Source : https://yegob.rw/yabikoze-umuhanzikazi-simi-aravumira-ku-gahera-igihugu-cye-cya-mubyaye/

  • RIP Gabriella! Umwana w’imyaka 9 wo mu karere ka Karongi akomeje kubabaza abatari bake kubera ukuntu yisanze mu Kivu akaza no gupfiramo kandi iwabo bari bamutumye kujya gutashya – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIP Gabriella! Umwana w'imyaka 9 wo mu karere ka Karongi akomeje kubabaza abatari bake kubera ukuntu yisanze mu Kivu akaza no gupfiramo kandi iwabo bari bamutumye kujya gutashya.

    Umwana w'umukobwa witwa Umwali Gabriella wari wajyanye na bagenzi be gutashya inkwi, yarohamye mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Karongi.

    Umurambo we uboneka ku munsi ukurikiyeho.

    Byabereye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, akagali ka Kiniha, umudugudu wa Kiyovu.

    Ibi byabaye ku wa 9 Kanama uyu mwana w'umukobwa yaje kujyana na bagenzi be ku kiyaga cya Kivu, bagezeyo bagenzi be bajya koga, gusa uyu mwana we kubera ko Atari abizi, abigerageje ararohama.

    Gashanana Saiba, Umunyamabanga nshingabikorwa w'umurenge wa Bwishyura yavuze ko uyu mwana akimara kurohama ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi batangiye kumushakisha ariko ntibamubona.

    Yakomeje avuga ko umurambo wabonetse mu gitondo cyo kuwa 10 Kanama 2023 ujyanwa mu bitaro bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma, ubu ukaba waranamaze no gushyingurwa.

    Source : https://yegob.rw/rip-gabriella-umwana-wimyaka-9-wo-mu-karere-ka-karongi-akomeje-kubabaza-abatari-bake-kubera-ukuntu-yisanze-mu-kivu-akaza-no-gupfiramo-kandi-iwabo-bari-bamutumye-kujya-gutashya/

  • Mbega umusore uri romantic! Wa musore witwa Dieudonne watunguye umukunzi we bari mu masengesho akamurera ivi, yavuze ukuntu yabikoze abantu batungurwa n’ukuntu yabipanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbega umusore uri romantic! Wa musore witwa Dieudonne watunguye umukunzi we bari mu masengesho akamurera ivi, yavuze ukuntu yabikoze abantu batungurwa n'ukuntu yabipanze.

    Mu minsi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hasakaye amashusho y'umukobwa waterewe ivi.

    Musabe Dieudonne ni we wagaragaye muri ayo mashusho ari guterera ivi umukunzi we.

    Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda aho bombi bari, Dieudonne yavuze ko yamutunguye bari mu masengesho yabo.

    Dieudonne yavuze ko yatunguye umukunzi we ubwo yari agiye gusenga aho yahise amwambika impeta y'urukundo.

     

    Source : https://yegob.rw/mbega-umusore-uri-romantic-wa-musore-witwa-dieudonne-watunguye-umukunzi-we-bari-mu-masengesho-akamurera-ivi-yavuze-ukuntu-yabikoze-abantu-batungurwa-nukuntu-yabipanze/

  • Impundu zirikuvuzwa mu muryango! Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yibarutse imfura ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impundu zirikuvuzwa mu muryango! Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yibarutse imfura ye.

    Umunyarwenya w'Umunya-Kenya Eric Omondi n'umukunzi we, umunyamideli akaba umukinnyi wa filime n'umushabitsikazi, Njihia Lynne bari mu byishimo byo kwibaruka umwana.

    Aba bombi bibarutse umwana w'umukobwa.

    Source : https://yegob.rw/impundu-zirikuvuzwa-mu-muryango-umunyarwenya-ugezweho-mu-rwanda-yibarutse-imfura-ye/

  • Seif yavuze ku byo kurebana ay’Ingwe na Djabel no kwanga ko ajya muri Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier Seif yavuze ko nta bushobozi na buke afite bwatuma ikipe y’Urucaca itagura umukinnyi nka Manishimwe Djabel kandi imwifuza.

    Ni nyuma y’uko bivuzwe ko Kiyovu Sports yashakaga kuzana Manishimwe Djabel ariko Seif akavuga ko naza we ahita ayisohokamo.

    Guhera ku wa Kabiri w’iki cyumweru byavuzwe ko Manishimwe Djabel ashobora kwerekeza muri Kiyovu Sports nk’intizanyo ya APR FC mu gihe cy’umwaka umwe.

    Byakurikiwe n’amakuru menshi aho byavuzwe ko umutoza n’umuyobozi wa Kiyovu Sports, Regis batazira General bamwifuza ariko umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD, Mvukiyehe Juvenal ntamushake.

    Nyuma haje andi makuru avuga ko umwe mu bakinnyi b’iyi kipe, Niyonzima Olivier Seif yavuze ko atifuza uyu mukinnyi, aramutse aje we agomba kugenda.

    Bivugwa ko ubwo yari muri APR FC yaba ari umwe mu bagize uruhare kugira ngo atandukane nayo nabi, aho bivugwa ko umubano we n’abakinnyi atari mwiza.

    Niyonzima Olivier Seif aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yabiteye utwatsi aho yavuze ko nta bushobozi afite bwo kubuza ikipe kugura umukinnyi yifuza.

    Ati “njye ndi umukinnyi ntabwo ndi perezida singura kuko nanjye ndi umukinnyi, ntabwo nakwanga umukinnyi sinzi n’aho bikorerwa, njya gusinya nari njyenyine sinsinyisha, ibyo nta na kimwe mbiziho.”

    Agaruka ku mubano we na we muri APR FC, yavuze ko ntacyo yapfuye na we kuko anavugana n’abayobozi ntiyari ahari.

    Ati “ntacyo napfuye na we kuko mvugana n’abayobozi ntiyari ahari, ndakeka ibyo ari amagambo avugwa ku ruhande bidafite aho bihuriye nanjye.”

    Kuba yaza muri Kiyovu Sports, ngo nta kibazo na kimwe we abibonamo kuko ni umukinnyi mwiza.

    Ati “njyewe nta kibazo, ni umukinnyi, ari umukinnyi ufasha ikipe yaza njye nta kibazo na kimwe mfite. “

    Kuba avugana na we, yagize ati “ntabwo tuvugana ariko ni umukinnyi mwiza aje yadufasha. Kuvugana n’umuntu si itegeko no kuba inshuti n’umuntu si itegeko, ubuzima burahinduka ukagira inshuti z’indi, gutyo niko tubaho.”

    Niyonzima Olivier Seif na Manishimwe Djabel ni abakinnyi bakinanye mu makipe hafi ya yose bamaze gukinira yaba mu Isonga, Rayon Sports ndetse na APR FC.

    Seif yateye utwatsi ibyo kwanga ko Djabel ajya muri Kiyovu Sports

    Djabel bivugwa ko umubano we n’abakinnyi bagenzi muri APR FC utari mwiza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/seif-yavuze-ku-byo-kurebana-ay-ingwe-na-djabel-no-kwanga-ko-ajya-muri-kiyovu-sports