Harabo bwenda kwivugana: Reba uko ubukene buhagaze mu Rwanda.
Ikinyamakuru Igihe cyimaze kugaragaraza uko ubukene buhagaze mu Rwanda:

Source : https://yegob.rw/harabo-bwenda-kwivugana-reba-uko-ubukene-buhagaze-mu-rwanda/
Harabo bwenda kwivugana: Reba uko ubukene buhagaze mu Rwanda.
Ikinyamakuru Igihe cyimaze kugaragaraza uko ubukene buhagaze mu Rwanda:

Source : https://yegob.rw/harabo-bwenda-kwivugana-reba-uko-ubukene-buhagaze-mu-rwanda/
Kiyovu Sports igiye gushyirwa ku munzani nyuma yo kugura abakinnyi b'abanyamahanga ariko kugeza ubu abantu bakaba babona itarafata irangi
Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kugura abakinnyi b'abanyamahanga kugeza ubu ntabwo abantu barabona uko iyi kipe izaba ihagaze umwaka utaha w'imikino ariko igiye gushyirwa ku gipimo.
Ku munsi wejo hashize tariki 10 Kanama 2023, ikipe ya Kiyovu Sports yakinnye n'ikipe ya Mukura Victory Sports umukino urangira ikipe zombi zinganyije ibitego 3-3, mu mukino wari uryoheye amaso.
Muri uyu mukino abakinnyi b'abanyarwanda nibo wabonaga bari ku rwego rwo hejuru mu ikipe ya Kiyovu Sports usibye rutahizamu iyi kipe yapapuye Rayon Sports Richard Kirongozi, niwe ubona ukomeye ndetse uri ku rwego rwo hejuru kurusha abakinnyi bose ba Kiyovu Sports.
Iyi kipe nyuma yo gukina imikino ya gishuti n'amakipe ya hano mu Rwanda, hateguwe ko tariki 13 Kanama 2023 iyi kipe izakina umukino wa mbere mpuzamahanga n'ikipe ya Al-Merriekh yo mu gihugu cya Sudan iri mu Rwanda kugeza ubu.
Uyu mukino ikipe ya Kiyovu Sports izakina niwo uzerekana ishusho y'ikipe bimwe abantu bafata nk'igipimo gikomeye kuko Al-Merriekh bazakina n'ikipe ikomeye izerekana niba Kiyovu Sports hari ikinyuranyo izatanga uyu mwaka w'imikino.
Â
Arikwaka umushahara wa Miliyoni imwe nk'abayobozi! Rutahizamu wa APR FC w'umunyarwanda yabengutswe n'ikipe y'i Kigali gusa ari kuyisaba umushahara uhanitse cyane.
Ku munsi wejo ni mugoroba Perezida wa Kiyovu Sports Association, Ndorimana Jean François Regis uzwi nka 'General' yahamagaye Mugunga Yves amusaba ko bahura, umuhungu ahita yatsa imodoka yo mu bwoko bwa Benz agendamo aragenda barahura.
Mu biganiro bagiranye, General yasabye Mugunga Yves ko yabakinira maze umukinnyi na we ababwira ko bavugana na APR FC bakagura amasezerano y'umwaka umwe abafitiye.
Ubundi bakimara kugura amasezerano bafite we bakamuha miliyoni 10 z'amanyarwanda ndetse bakajya banamuha umushahara wa miliyoni 1 y'Amanyarwanda ku kwezi.
Nibabyubahiriza araza kubasinyira umwaka umwe.
Ni iyihe nama wagira umusore udashaka gukora ubukwe! Iki kibazo ubwo cyabazwaga ku rubuga rwa twitter, ntakabuza abantu benshi bagaragaje uruhande babogamiyeho.
Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter yashyize ifoto y'umukobwa w'ikizungerezi kuri twitter arangije abaza abantu ati ' ni iyihe nama wagira umusore udashaka gukora ubukwe'.
Bagenzi be bamusubije ntakabuza, ndetse abasore benshi bakomeza kugaragaza ko bamugira inama yo gukomeza inzira yatangiye. Dore ibyo yasubijwe.

Â
Â
Manishimwe Djabel yanze kujya muri Mukura VS kubera udufaranga bari kumuha none agiye guhita asinyira ikipe y'i Nyarugenge mu masaha ari imbere.
Mu masaaha ari imbere nibwo Perezida wa Kiyovu Sports Association, Ndorimana Jean François Regis uzwi nka 'General' ari buze guhura na Manishimwe Djabel ubundi bagasubukura ibiganiro.
Byitezwe ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ari buhite atereka umukono ku masezerano yumwaka umwe ,we yari yatse miliyoni 7 z'amanyarwanda nka 'recruitment' ndetse n'umushahara wa miliyoni 1 n'ibihumbi 200 by'amafaranga y'u Rwanda.
Ibyo kuba yakwerekeza muri Mukura VS byo biri kugenda bipfa bitewe nuko bari kumuha umushahara w'ibihumbi 800 by'amanyarwanda ku kwezi kandi ntabwo Djabel we ayashaka.
Benshi baribaza ikigiye gukurikiraho kuri Manishimwe Djabel, nyuma y’amagambo benshi bafashe nk’akomeye yatangaje kuri APR FC agifitiye amasezerano y’imyaka 2.
Djabel yinjiye muri APR FC 2019 avuye muri Rayon Sports asinya amasezerano y’imyaka 2, irangiye yongereye andi y’imyaka 3 akaba yari amaze gukinamo umwaka umwe.
Nyuma y’umusaruro utari mwiza yagize umwaka ishize w’imikino wa 2022-23, Manishimwe Djabel na APR FC byari bigoranye ko bagumana 2023-24.
Ni umusore ubu umeze nk’aho ari mugihirahiro kubera atazi ikipe azakinira cyane ko na we atifuza kuguma muri APR FC, ni nyuma y’uko yari yerekeje muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al Shabab ariko ikamusaba gushaka aho akina amezi 6 kuko basanze umwaka ushize yarakinnye imikino mike.
Bivugwa ko ubwo yari agarutse habayemo ikibazo mu itizwa rye aho iyi kipe yashatse ko agaruka ariko we akanga agashaka kugenda, yasabye kujya muri Kiyovu Sports ariko ntibyakunda ngo aho bamwe mu bayobozi batamwifuzaga (Mvukiyehe Juvenal), hahise hazamo n’ibyo kujya muri Mukura VS ariko we akabitera utwatsi.
Manishimwe Djabel yatemye ishami ry’igiti yicayeho
Ntibikunze kubaho ko umuntu ashobora gusa n’ubusebya kumugaragaro umukoresha we, n’abagiye babigeraza byagiye bibagiraho ingaruka.
Urugero rwa hafi benshi bibuka ibyo Cristiano Ronaldo yatangaje kuri Manchester United mu mpera za 2022 byatumye iyi kipe isesa amasezerano na we, byatumye benshi bamwanga banamutwaraho umwikomo.
Ibi nibyo Djabel yakoze kuko na we yatangaje amagambo atakiriwe neza ndetse benshi bakaba bibaza ikigiye kugurikiraho hagati ye na APR FC yari agifitiye amasezerano cyane ko ari ikipe itajya yihanganira ibisa n’ikinyambupfura gike.
Mu kiganiro ejo yahaye Radio10, Djabel yanenze abakinnyi iyi kipe yaguze b’abanyamahanga aho yavuze ko nta tandukaniro ririmo n’abanyarwanda yari ifite.
Ati 'Nkurikije ibyo mbona ubu, nta tandukaniro rinini riri hagati ya APR FC yari ihari ubushize n’iy’ubu. Uko ni ko kuri nkurikije imikino ya gicuti bagiye bakina kuko nagiye nyikurikirana. Nta kinyuranyo gihari.'
'Nta mukinnyi ndi kubona muri APR FC ubu urusha urwego ba Bosco [Ruboneka], Yannick [Bizimana] na Nshuti [Innocent]. Gusa umupira ugira ibyawo bashobora kugera ku byo abandi batagezeho ariko mu by’ukuri ntibyoroshye.'
Ibi kandi byiyongereye ku kuba yaranavuze ko Rayon Sports bahanganye ari yo kipe ikomeye kurusha APR FC.
Ibi benshi babifashe nko gutesha agaciro APR FC agifitiye amasezerano, kujya mu ruhame akanenga abakinnyi bayo.
Ikindi kitishimiwe ni uburyo yavugiye kuri radio ibyo iyi kipe yamutanzeho, aho yavuze ko bwa mbere asinya yamuhaye miliyoni 62 noneho mu kongera amasezerano agahabwa miliyoni 45.
Amakuru aturuka hafi y’uyu musore ngo yabitewe no kuba iyi kipe yaramugoye, aho yabonye ikipe yo hanze y’u Rwanda bakanga ko agenda ahubwo bamusaba kubanza kwishyura miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ahabwe urupapuro rumurekura.
Ikindi ngo yanasabye ko bamutiza muri iyi kipe ariko APR FC iranga ivuga ko igomba kumutiza mu Rwanda, ibintu byamubabaje cyane.
Bivugwa ko uyu mukinnyi kandi ngo yanababajwe n’uko amakuru y’uko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports harimo abatamushaka yagiye hanze atanzwe n’umwe mu bayobozi bwa APR FC.
APR FC yaguze abakinnyi 8 bashya bose b’abanyamahanga barimo umunyezamu Pavelh Ndzila (Congo Brazaville), Bienvenue Charles Salomon Banga Bindjeme (Cameroun), Taddeo Lwanga (Uganda) Nshimirimana Ismail Pitchou (Burundi), Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman (Sudani), Asongue Apam (Cameroun), Ndikumana Danny (Burundi) na Victor Mbaoma (Nigeria).
Umuhanzi Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yateguje abakunzi be ko hari filime ye bwite agiye gutangira gukora mu minsi ya vuba.
Uyu muhanzi usanzwe ari n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso mu Rwanda (RBC), yabwiye ISIMBI ko mu Gushyingo uyu mwaka azatangira gufata amashusho y’iyi filime.
Ati 'hari filime nifuza gukora, ndi mu mishinga yo gutangira kuyikora kandi ni muri uno mwaka. Mu Gushyingo.'
Biteganyijwe ko Tom Close atazagaragara muri iyi filime ariko ni we uzayandika, ayiyobore uko ikinwa ndetse anatange buri kimwe kugira ngo ijye hanze.
Ibigwi yanditse mu muziki arashaka no kubyandika muri filime aho yifuza ko filime ubwo izaba igiye hanze yazaca agahigo.
Mu muziki ni we muhanzi wegukanye irushanwa ra Primus Guma Guma Super Star igice cya mbere cya 2011, yegukanye kandi Salax Awards ya 2009, 2010 na 2011.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-tom-close-agiye-gusohora-filime-video
Amarushanwa ya Ndi Umunyarwanda, yabereye muri Kaminuza ya East African University Rwanda ishami rya Nyagatare, akaba yitabiriwe n'abanyeshuri biga i Nyagatare ndetse n'abiga i Kigali.
Aya marushanwa abayitabiriye bakaba bari barahawe umukoro wo guhanga imivugo ndetse n'indirimbo ku nsanganyamatsiko igira iti 'Ndi Umunyarwanda icyomoro n'igihango'.
Abatsinzwe aya marushanwa bavuga ko byabasabye imbaraga nyinshi, bakavuga ko ntawukwiriye gusuzugura amarushanwa ayariyo yose.
Umwe ati 'Rero nkaba nishimiye ko nahawe igihembo cyo kuba nabaye uwa mbere mu bijyanye n'amarushanwa ya 'Ndi Umunyarwanda', hari byinshi rero twagiye twiyungura mugutegura amarushanwa ndetse no kugira ngo tubashe kumva neza insanganyamatsiko baduhaye zisobanuye.'Â Â Â Â Â Â Â Â Â Â
Undi ati 'Ibihembo nabifashe neza ntibyadufashe igihe baraduteguje baduha igihe cyo kwitegura twandika indirimbo.'Â Â Â
Undi nawe ati 'Ibanga ni iryo ngiryo bimwe narabyigomwe ndetse mbiha n'umwanya munini cyane ibihangano biraboneka, kuba wakwikuramo igihangano gifite icyo kigisha abanyarwanda ndumva ari ikintu kiza cyane kuko haraho bituma u Rwanda rwacu ruva n'aho rugera, ubwo rero urumva abantu batabikora, abantu batabyubaha, abantu batabiha agaciro ni ukuri ni ukwisubiraho.'
Nyirarukundo Ignatienne umudepite akaba n'umunyamuryango wa UNIT CLUB, avuga ko aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo kongerera ubushobozi urubyiruko rw'abanyarwanda muri gahunda yo gutegura ejo hazaza, kandi ko bazakomeza no kubikora mu yandi mashuri.
Yagize ati 'Ni ukugira ngo bazategure u Rwanda rwabo , tubafitemo icyizere tuziko ari abantu b'abagabo ko ari abana bazi icyo bashaka, ari abasore , ari inkumi bakunze igihugu cyabo, amashuri menshi arenga cumi n'atanu yakorewemo iki gikorwa ariko tuzajya no mu yandi.'Â
Ku ruhande rwa Kaminuza ya EAUR, Prof. Kabera Callixte umuyobozi mukura ashimira umuryango wa UNITYCLUB wateguye iki gikorwa.
 Yagize ati 'Ni igikorwa cyashimije muby'ukuri ikigo , turashimira rero UNITY CLUB kuba yarahisemo iyi Kaminuza ya EAUR  kugira ngo nayo ijye muri aya marushanwa, ni amarushanwa muby'ukuri ari ku nsanganyamatsiko nziza y'ubumwe bw'abanyarwnda.'
Muri rusange abatsinze amarushanwa bahabwaga impamyabumenyi, bagahabwa n'amafaranga.
 Uwabaye uwa mbere mu mivugo yahawe ibihumbi 300.000, ndetse n'uwabaye uwa mbere mu ndirimbo nawe yahawe ibihumbi 300.000.
Valens NZABONIMANA
The post Kaminuza ya EAUR yahembye abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa ya 'Ndi Umunyarwanda' appeared first on FLASH RADIO&TV.