Category: Uncategorized

  • Yiswe umwana, igicibwa, asabwa kwegura: Rev I… – #rwanda #RwOT

    Nta byera ngo de! Biragoye ko hazaboneka umushumba washyira ADEPR ku murongo, ntiyongere kumvikanamo amatiku n'umwiryane byamunze iri torero. Icyakora, ubanza Rev. Isaie Ndayizeye yaragerageje kuko hari hashize imyaka 2 nta ntambara igera mu itangazamakuru. 

    Gusa intambara yo ntiyari kwiburira, ahubwo yize uburyo bwo kuyihosha mu gikari bitageze mu itangazamakuru. Urugero, hari imanza nyinshi baburanye, amadeni aremereye, ariko bizwi na bacye. Nabyo bigaragaza umuyobozi ufite ubwenge mu miyoborere kuko ni benshi byananiye. 

    Kubera ibifurumba by’amafaranga bibitswe n’Umubitsi wa ADEPR (ava mu maturo, ibikorwa remezo, n’abafatanyabikorwa), kuba Abayobozi bo hejuru bahembwa nk’Abaminisitiri, bituma buri wese uri mu buyobozi aba ashaka kuryaho bitananyuze mu mucyo. Ni yo ntandaro y’aya matiku. 

    Kuwa 21 Nyakanga 2023, ADEPR yakubise akanyafu bamwe mu bashumba barimo abibumbiye muri Komite yiyise ko irwanya Akarengane n'Iyicwa ry'Amategeko muri ADEPR, igizwe n'abantu 6 ariko ikaba irimo abandi birukanywe mu nshingano. Ni bamwe bajyanye itorero mu nkiko kubera kwirukanwa binyuranye n'amategeko.

    Bamwe mu bahagaritswe bakanamburwa Ubushumba, bahise bandikira iri torero barimenyesha ko badashobora guhagarika umurimo bakora w'ubushumba. Batangaje ibyo, bakoresheje amagambo akakaye cyane, aho umwe muri bo yise 'igicibwa' Rev Isaie Ndayizeye, Umushumba Mukuru wa ADEPR.

    Amakuru avuga ko abari muri iyi komite barangamiye guharanira imiyoborere myiza muri ADEPR. Ushatse ubite ko batavuga rumwe n'Ubuyobozi buriho bwa ADEPR. Abari ku ruhembe ni Pastor Kalisa Jean Marie Vianne ari nawe muyobozi mukuru; Pastor Hakizimana Jean Baptiste ari nawe muyobozi wungirije ndetse na Pastor Rusatsi Jean — Umwanditsi.

    Rev. Ntakirutimana Théoneste yakoresheje amagambo akakaye mu gusubiza Rev. Isaie

    Mu ibaruwa yanditse kuwa 01/08/2023 ubwo yasubizaga ibaruwa imuhagarika ku Bushumba, Rev. Ntakirutimana Théoneste, wabaye Umuyobozi w'Ururembo rwa ADEPR muri Uganda, yavuze ko uwamuhagaritse ariwe Rev. Isaie Ndayizeye, nta bubasha abifitiye.

    Ati 'Nshingiye ku bubasha mpabwa n'uwampamagariye uyu murimo wa Gishumba, ukaba waremereye ikizira kwinjira ahera, ndaguciye, uzakomeza kuyobora uri igicibwa kugeza igihe Uwiteka azashyiriraho ugusimbura uzatunganya neza umurimo we'.

    Ntiyarekeye aho ahubwo yamusabye 'guhagarika ibikorwa by'itoteza n'iyicarubozo ukomeje kunkorera witwaje kuba umuyobozi w'itorero nsengeramo n'ibindi byose unkorera ugamije kumvutsa umudedezo n'uburenganzira bwanjye nk'munyarwanda'.

    Rev Karagnwa John uzi uburyohe bw'ingoma ya ADEPR yanze gukurwa amata ku munwa!

    Undi wambuwe ubushumba agahita abwiza inani na rimwe uwabumwambuye, ni Rev Karangwa John wahoze ari Umuvugizi Wungirije wa ADEPR ku ngoma ya Rev. Karuranga Euphrem wasimbuye Bishop Sibomana Jean. Rev. Karangwa yanayoboye ADEPR Uganda.

    Mu ibaruwa ndende yo kuwa 30/07/2023, Rev Karangwa yaragize ati 'Bwana Ndayizeye Isaie umuyobozi wa ADEPR, ndagira ngo nkumenyeshe ko ibaruwa yawe wanyandikiye kuwa 21/07/2023 nayibonye kuwa 27/07/2023 kuri Email yanjye no kuri Whatsapp.

    Iyo baruwa ikaba yaravugaga ko unyambuye inshingano za gishumba. Ubu rero ndagira ngo nkumenyeshe ko udafite ubushobozi cyangwa ububasha bwo kunyambura izo nshingano za Gishumba kuko atari wowe wazimpaye.

    By'ukuri inshingano za gishumba nazihawe mu mwaka wa 1989, nawe utekereze uko wanganaga icyo gihe, ndakumenyesha ko nakoreye Imana mu Itorero ryacu rya ADEPR mu nzego zose ndetse nkaba narakoze umurimo nahamagariwe neza n'ubu ndahamya neza ko nawe ubizi n'umutima wawe ko nta cyaha undega uretse kumpora ibwirizabutumwa.

    Nkurikije ibaruwa yawe wanyandikiye, nsanga irimo ibitutsi byinshi no gusebanya ukoresheje inyandiko ndetse no gutesha umuntu agaciro. Nk'aho uvuga mu nyandiko yawe ko nakoze icyaha gikomeye, bigaragara ko icyo wise icyaha ari ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo twahamagariwe;

    Yewe n'ibyo wise imyitwarire igayitse usanga n'ubundi ari rya vugabutumwa rya Yesu Kristo ushobora kuba urwanya. Ibyo wise amakosa byo usanga ari uguhindurira abantu kuri Kristo bava mu byaha. Hari n'ikindi wise icyaha ngo ni uguteranira mu yandi madini, nyamara ndagira ngo nkubwire ko ari Itorero ryacu rya ADEPR-PCIU wise ayandi madini kuko nzi ko nta handi nateraniye uretse ho.

    Si ibyo gusa hari n'ikindi wise kwambuka imipaka; none se ni nde waguhaye akazi muri Gasutamo (Immigration) ko gukurikirana iby'abinjira n'abasohoka ku buryo wumva nagukoreye icyaha?. Ese aho ujya wibuka ko ADEPR PCIU nayibereye Umuyobozi! None kuyiteraniramo bibaye icyaha?

    Ubu se ko wowe ujya uteranira muri Kiliziya Gatolika hari ubwo abanyetorero baguciye nkanswe jye wateraniye mu Itorero ryacu! Ndagira ngo nkubwire ko nzakomeza kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kuko butahagarikwa nawe.

    Nongeye kukumenyesha ko mu bo wambura inshingano za Gishumba njyewe ntarimo kuko sindi umukozi ukoresha cyangwa uhemba, yewe sindi no mu bo ubereye umushumba. Ndagusaba rwose ko wavugurura ibaruwa yawe ndetse ugahagarika n'ibikorwa by'itoteza urimo unkorera n'urwango umfitiye ruturuka ku kuba waranshoye mu manza zose nagiye mbatsindamo kandi n'ubundi ari wowe waziteje.

    Naho ubundi ibyo byose wise ibyaha byo ni ukugira ngo ujijishe abanyetorero bajye bagira ngo koko twakoze ibyaha. Ku bw'ineza yanjye wibuke ko ndi umunyarwanda udakwiye kugumya untoteza untesha agaciro imbere y'abo nayoboye nawe urimo.

    Ndagira ngo nkwibutse indahiro warahiye uvuga ko uzubaha abakuru n'abakubanjirije mu murimo none ntiwabikoze watatiriye igihango wagiranye n'Itorero ndetse n'Imana. Dore twe n'abanyetorero bose ndetse n'abanyarwanda muri rusange icyo twari tukwitezemo cyo kutubanisha neza sicyo tukubonyemo ahubwo uraturyanisha.

    Kubera iyo mpamvu, ndagusaba kwegura ku mirimo yawe kandi niba utabishoboye ndasaba Inama Nkuru y'Itorero ko yakweguza, niba kandi nayo itabishoboye, ndasaba RGB ari cyo kigo gishinzwe imiyoborere myiza mu nzego zose harimo n'amadini ko cyabikora kikakweguza;

    Cyane cyane ko ari na cyo cyagushyizeho wizewemo ko uzubaka Itorero n'abanyetorero muri rusange none ahubwo urarisenye. Soma Yesaya 5:4-5. Nsoje nkwifuriza kwikosora no gukosora amakosa yose urimo kugenda ukora. Imana ibigufashemo”.

    Kutumvikana hagati ya Rev. Karangwa na ADEPR si iby'ubu ahubwo bimaze igihe. ADEPR ishinja Rev. Karangwa guta akazi akigira muri Uganda. Amakuru avuga ko bamugize umupasiteri usanzwe muri ADEPR Kamashashi muri Kicukiro, aho kuhajya ahitamo kwigira muri Uganda. Yasabwe ubusobanuro na Rev. Isaie Ndayizeye.

    Umwe mu basesenguzi waganiriye na inyaRwanda, avuga ko kuba Rev. Karangwa yarabaye Umuvugizi wungirije, bakamugira umupasiteri usanzwe utanayobora Paruwasi, ni ukumumanura bikabije mu ntera. Yakabaye yarahawe nko kuyora Intara (Ururembo) cyangwa ndi mirimo yo hejuru. N'imishahara iratandukanye cyane.

    Twifashishije imishahara yo ku bwa Bishop Sibomana na nyuma yaho gato, usanga Rev. Karangwa yaravuye ku guhembwa agera muri Miliyoni 2 Frw (ubwo yari Umuvugizi wungirije), akagirwa Pasiteri usanzwe uhembwa agera ku 100,000Frw gusa.

    Ikindi ni uko nayo ashobora kuba atagera dore ko mu byo Rev Isaie Ndayizeye ashinjwa ndetse byababaje cyane abashumba ni ukugabanya bikabije imishahara y'abashumba aho bivugwa ko Mwalimu asigaye ahembwa hagati ya 20,000 Few na 30,000 Frw mu gihe mbere yahembwaga 80,000Frw.

    Ibi ntibiri kure y'igisubizo Rev. Karangwa yahaye Rev. Isaie wari umubajije impamvu yataye akazi. Tariki 22 Kamena 2023, Rev Karangwa yasubije ko atigeze ajya mu bikorwa bya gishumba by'ivugabutumwa cyangwa ngo ahabwe inshingano ngo yange kuzikora.

    Yagaragaje ko kuva mu 2021 yakumiriwe ku kuyobora amateraniro, gutanga igaburo, kubatiza, kwigisha ijambo ry'Imana, gusezeranya ndetse ntatumirwa mu nama za paruwasi n'iz'indembo. Birashoboka ko ari nayo mpamvu yahise yigira muri Uganda aho yari yubashywe cyane, bikaba byanamufasha mu mibereho.

    Rev Isaie Ndayizeye yiswe umwana muri byose!


    Abandikiye RGB basaba ko Komite Nyobozi ya ADEPR yeguzwa kuko yagiyeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bavuze ko ari ‘abanyamuryango bo mu Itorero rya ADEPR baharanira imiyoborere myiza n’ijwi ry’abakristo bashaka impinduka nziza muri ADEPR’.

    Kuwa 17/12/2020, bamwe mu bapasiteri bo muri ADEPR, bandikiye Ubuyobozi bukuru bwa RGB, basaba kubwirwa itegeko ryakurikijwe hashyirwaho Komite y’Agateganyo yari iyobowe na Rev. Ndayizeye. Bati “Haba harakurikijwe irihe tegeko mushingiraho mushyiraho Commute nyobozi iyobora ADEPR iriho ubu?”.

    Ni ibaruwa yateweho umukono na Pastor Karamuka Froduard ndetse na Pastor Kizibera Philibert, bayigenera Umuyobozi Mukuru wa RGB ariko kandi ibikubiye muri iyi baruwa banabimenyesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru barimo Perezida wa Sena;

    Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda irwanya ruswa n’akarengane, n’abandi. Muri iyi baruwa basoza basaba ko Komite Nyobozi iriho yeguzwa kuko iriho mu buryo budakurikije amategeko.

    Icyo gihe bavuze ko RGB yari ikwiriye kugisha inama abanyetorero. Bati “Niba RGB yarashatse gukemura ibibazo by’abanyamuryango bo muri ADEPR bakabakaba Miliyoni eshatu z’abanyamuryango bayo barimo abayobozi b’imidugudu barenga ibihumbi bine;

    Hakaba abashumba ba za Paruwase 450, n’abashumba b’uturere 30, hakaba n’abashumba b’indembo 10; ese RGB muri aba bayobozi bafite umubare ungana utyo yaba yarabuze abo yagishamo inama yo gukemura ibibazo byo muri iryo torero itabatekerereje ngo ishyireho abo yishakiye?”

    Pastor Philbert aganira na InyaRwanda, yavuze ko Komite iyoboye ADEPR igizwe n’abantu bakiri bato mu myaka, muri macye yabise abana, ndetse avuga ko nta n’uburambe bafite. Kuri we asanga byari bikwiriye ko umuntu uhabwa kuyobora ADEPR yaba ari umuntu ukuze mu myaka, by’akarusho ufite uburambe mu murimo w’ubushumba.

    Ni ukuvuga hagashyirwaho imyaka runaka umuntu agomba kuba amaze mu Itorero kugira ngo yemererwe kuba Umuvugizi Mukuru. Yatanze ingero ko muri Kiliziya Gatolika no mu Itorero Angilikani bidashoboka ko umuntu yaba Musenyeri cyangwa Karidinali akiri muto mu myaka.

    Ati: 'Ariko impungenge twe dufite ni uko ababikora ntabwo tubona ko ubwo buryo ari bwo byagakwiriye gukorwa kuko ababikora nabo ni abana b’itorero, ariko uburyo twareba dusanga bidahwitse kubera ko ni abana, ni batoya mu itorero;

    Kandi institution ni ikintu kinini gisaba abantu bakuze, abantu bagiteranireho muri rusange, bakicara ku bibazo bya institution uko biba byabonetse. Bariya rero impungenge dufiye n’undi wese yazigira, sinabo rwose, njye simbakondana ahubwo twandikiye twe RGB yabikoze kugira ngo yongere ibirebe, irebe n’uko byifashe;

    Twaravugaga tuti abapasiteri nta burambe bafite, ni bato, abapasiteri ni nka babiri niba atari batatu, harimo n’abandi b’abadamu bato, bose ni bato, ni abantu b’aba Jeunes cyane.

    Iyo mpamvu rero harimo impungenge, impungenge z’ubuto bwabo nta n’uburambe mu murimo, bisaba abandi bantu bari sage, bakuze, bafite esprit parental, ya kibyeyi, bakuze, bazi itorero neza, bagira impungenge za buri kintu cyose ariko bakanagifataho n’umwanzuro”.

    Rev. Isaie azizwa iki ko yagerageje gushyira mu ngiro ibyo yasabwe na RGB?


    Tariki 08/10/2020 ni bwo Rev. Ndayizeye Isaie yahawe na RGB inshingano zo kuyobora komite y’inzibacyuho ya ADEPR, ikaba yari ifite igihe kingana n’amezi 12. Nk’uko byatangajwe na RGB, iyi Komite yashyizweho mu rwego rwo gushaka umuti urambye wo gukemura ikibazo cya ADEPR.

    Iyi Komite y’inzibacyuho yari ifite inshingano z’ingenzi zikurikira; Kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR; Gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR;

    Gukoresha igenzura (audit) ry’imikorere, abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura; noKwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR. 

    Tariki 25/9/2021 ni bwo Rev. Isaie Ndayizeye yatorewe kuyobora ADEPR muri manda y'imyaka 6 mu gikorwa cyabereye muri Dove Hotel ku Gisozi. Rev. Rutagarama Eugène yagizwe Umushumba Mukuru wungirije;

    Pasiteri Budigiri Herman agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa; Umuyobozi ushinzwe Abakozi n'Ubutegetsi aba Gatesi Vestine, Uwizeyimana Béatrice atorerwa kuba Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n'Imishinga.

    Kuva Rev. Ndayizeye ageze ku buyobozi uhereye igihe yatangiriye kuyobora Inzibacyuho (08/10/2020), hashize iminsi irengaho gato 1000 kuko iyo amaze yose hamwe ni 1,047. Iminsi asigaje ku buyobozi uhereye uyu munsi, ni iminsi 1,505 kuko manda ye y'imyaka 6 izarangira tariki 25//09/2027.

    Imijugujugu akomeje guterwa ku bitugu, ndetse na byinshi ashinjwa n'abo yimye akazi, abaye ari umuntu utihangana yahita yegura. Biragoye kwemeza ko iminsi 1,505 asigaje azayimara ku buyobozi bwa ADEPR hatabayeho impinduka mu byo ashinjwa.

    Mu byamufasha kuramba ku buyobozi harimo kuba yavugurura bimwe mu byo ashinjwa birimo nko gushyira ku ibere abapasiteri b'urubyiruko, abakuze bakabura akazi, kugabanya yihanukiriye imishahara y'abashumba, kwambura Ubushumba abo yabonyeho ibyo yita amakosa n'ibindi.

    Akanyafu ni ingenzi ariko na nanone kwambura umuntu inshingano za Gishumba, niba yari Bishop cyangwa Pasiteri, ukabimwambura akaba umukristo usanzwe, ni igihano kiremereye cyane, byajya bikorwa nk'umwihariko ku byaha ndengakamere. Atari ukubihanisha uwagiye kubwiriza mu Itorero ritari iryanyu, cyangwa ibindi wakwita ibyaha byoroheje. Wa mugani se kuki we ajya gusengera muri Kiliziya Gatolika!!.

    Urugero rwa hafi rwateje imvururu zikomeye ni ubuyo Abahoze ari Abayobozi ba ADEPR, Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana, bambuwe Inshingano n'amazina ya Gishumba, ubu bakaba basigaye kuri 'Evangelists' [Abavugabutumwa]. Ubanza batanemerewe kuririmba muri korali.

    Sinanze ko bahanwa, ariko ibihano byakoroshywa rwose, usabye imbabazi akaba yazihabwa igihe yaba koko azisabye bivuye ku mutima. Kuri ubu ubona ibihano bihari muri ADEPR wabyita nko gufungwa/gutengwa burundu kuko nta gihe kiba gihari bizarangirira.

    Urugero hari umuhanzi wigeze kumara imyaka 5 asaba imbabazi barazimwimye kandi nabo atari 'Malayika'. Icyakora zahinduye imirishyo, arazihabwa. Hari abapasiteri bamaze imyaka 4 batemerewe kubwiriza, hari abahanwe bazira kujya kubwiriza mu mahanga no kuri Youtube, ibintu mu by'ukuri bitari bikwiriye kuko ubutumwa bwiza ntibugira umupaka.

    Nubwo Rev. Isaie Ndayizeye afite byinshi ashinjwa, ariko hari ibyiza akwiriye gushimirwa byagaragaye nk'impinduka nziza yazanye muri iri Torero ry'Abanyamwuka. Muri byo harimo kwagura ivugabutumwa ntirikorerwe gusa mu rusengero ahubwo akaba yarazanye uburyo bwo kwamamaza Yesu Kristo binyuze mu mikino cyane cyane umupira w'amaguru.

    Yageze ku buyobozi, agorwa n'ikibazo cyo kwishyura amadeni yasizwe n'abamubanjirije, ariko magingo aya ageze kure ayishyura. Yateje imbere kwizigama hagati y'abanyetorero, urugero hagati ya Mutarama-Mata 2022 bizigamye agera kuri Miliyari 2 Frw.

    Ageze kure umushinga wo kuzana Televiziyo ya ADEPR, wari warabaye baringa ku Ngoma zamubanjirije. Mu bijyanye n'abahanzi, yafunguye amarembo, ubu abahanzi ba ADEPR bari gukora ibitaramo bakishyuza, mu gihe mbere byari icyaha gikomeye.

    Abahanzi n'amakorali basigaye bajya kuririmba mu Itorero ritari ADEPR, kandi mbere nabwo ntibyabagaho. Mbere, nta muhanzi cyangwa korali, bashoboraga gukorera igitaramo muri Hoteli, kuko basabwaga kuririmbira gusa mu nsengero.

    Ariko ubu byarahindtse, ubu Shalom choir ya ADEPR Nyarugenge iri kwitegura gukorera igitaramo cy'amateka muri BK Arena kuwa 19 Nzeri 2023. Kandi hari amakuru ko bazaba bari kumwe n’umuhanzi ukomeye utari uwo muri ADEPR.

    Injyana ya Hiphop yahawe umugisha, ubu n'amakorali asigaye ahimbaza Imana muri Rap. Urugero ni korali Umucyo ya ADEPR Kirehe ikunzwe cyane mu ndirimbo ya Rap yitwa 'Inzu Barayitaha' (Inzu Ikomeye).

    Kuva muri Mutarama kugera muri Kamena 2023, ibikorwa byakozwe na ADEPR bifite agaciro ka Miliyari 14 z'amafanga y'u Rwanda. Muri ayo mezi, ADEPR yakiriye abizera bashya basaga ibihumbi 42 mu gihugu hose. Bafashije abakristo kubaka uturima tw'igikoni turenga 13,000 mu gihugu hose.

    Mu mezi 6 ashize ADEPR yafashije imiryango 2,000 yabanaga itarasezeranye hatitawe ko ari abanyetorero ahubwo ngo ni imiryango yose iri hafi y'aho insengero za ADEPR ziri. Inzu zisaga 600 z'abatishoboye zirimo gusanwa no kubakwa hirya no hino mu gihugu.

    Mu Burezi, iri Torero rifite abayoboke bakabakaba Miliyoni eshatu, ryatanze inka 27, akaba ari mu rwego rwo guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku ishuri 'School Feeding'. Ubuyobozi bw'iri Torero burashimira cyane abakirisitu 'kuko itorero rya ADEPR rifite abakirisitu barikunda'.

    Mu gusoza iyi nkuru, Abakristo ba ADEPR ntibakwiriye kogeza nk’abafana b’umupira, ahubwo bakwiriye kongera ibihe by’amasengesho, bagasengera Ubuyobozi Imana yabahaye, bakabusabira ubwenge mu myanzuro yose ifatwa. Bakwiriye kandi kubegera bakabagira inama zigamije kubaka Ubwami bw’Imana.

    Guterana amagambo mu mabaruwa no mu itangzamakuru si wo muti. Bashakire hamwe umuti urambye w’uko bajya bikemurira ibibazo batagombwe kugora RGB ngo ibibakemurire, kereka niba koko “ari abana”.

    Rev. Ndayizeye asigaje iminsi 1505 ku buyobozi bwa ADEPR ariko ibitugu bye birembejwe n’imijugujugu

    Rev. Ndayizeye arugarijwe cyane, ashobora kutarangiza Manda ye n’atabona inkunga y’amasengesho

    Rev. Isaie yashyigikiye cyane ivugabutumwa rikorerwa hanza y’insengero

    Rev. Karangwa John (ibumoso) yahoze ari Umuvugizi Wungirije wa ADEPR aho yari yungirije Rev Karuranga Euprem (iburyo)

    Rev. Isaie Ndayizeye ari kurwanywa n’abarimo abazi neza uburyohe bw’intebe yicayemo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133021/yiswe-umwana-igicibwa-asabwa-kwegura-rev-isaie-umaze-iminsi-1047-ayobora-adepr-mu-nduru-az-133021.html

  • Ubu se aya mafoto Prince Kid arabizi ko yasakaye ahantu hose: Mu ibanga ritunguranye Prince Kid yagaragaye ari kurebana akana ko mu jisho umukunzi we yamufashe ikiganza ubutarekura -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zidandukanye hacicikanye amafoto ya Miss Iradukunda Elisa n'umukunzi we Prince Kid bishimanye bidasanzwe.

    Ni amafoto yiciye ibintu ku mbuga aba bombi bahuje imitwe bari guseka bakanyuzamo bakarebana akana ko mujisho bahuje ibiganza.

    Ni mu gihe nta masaha menshi hatangiye kuvugwa ko itariki yubukwe yaba yegereje nubwo bo batarabitangaza.

    Source : https://yegob.rw/ubu-se-aya-mafoto-prence-kid-arabizi-ko-yasakaye-ahanu-hose-mu-ibanga-ritunguranye-prence-kid-yagaragaye-ari-kurebana-akana-ko-mu-jisho-umukunzi-we-yamufashe-ikiganza-ubutarekura-amafoto/

  • Irushanwa rya Nyanza Youth Football Competition rigeze mu mahina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya Nyanza Youth Football Competition rigamije kuzamura impano muri ruhago ryateguwe na Nyanza FC ifatanyije n'Akarere ka Nyanza rigeze mu mikino ya nyuma.

    Ikipe ya Nyanza Football Club isanzwe ikina shampiyona y'Ikiciro cya Kabiri mu Rwanda ifatanyije n'Akarere ka Nyanza bateguye irushanwa ry'umupira w'amaguru rigamije kuzamura impano ryiswe Nyanza Youth Football Competition.

    Iri rushanwa ryatangiye gukinwa kuva ku itariki ya 01 Mata 2023, ryitabirwa n'amarero y'umupira w'amaguru agera kuri 13 aturutse mu Mirenge 9 ku 10 igize Akarere ka Nyanza.

    Iri rushanwa ryari rigabanyije mu byiciro bibiri, icyiciro cya Mbere kigizwe n'abatarengeje imyaka 15, ikiciro kindi kitabiriwe n'abatarengeje imyaka 17.

    Nyanza Football Club ivuga ko bo n'abo bafatanyije gutegura iri rushanwa bariteguye rifite intego yo kuzamura impano z'abana bakina umupira w'amaguru, gushishikariza abana kudata ishuli(school dropout) no kurwanya
    ibiyobyabwenge mu rubyiruko rugize Akarere ka Nyanza.

    Kugeza ubu mu makipe 13 yari yitabiriye irushanwa hasigayemo amakipe 4 mu byiciro byombi U15 na U17.

    Mu kiciro cy'abatarengeje imyaka 15 ( U15) umukino wa nyuma uzakinwa tariki 13 Kanama 2023 kuri Sitade ya Nyanza saa Saba z'igicamunsi, uzahuza UPLA yaturutse mu Murenge wa Busasamana na Hope FTC yaturutse mu Murenge wa Mukingo.

    Ikipe ya UPLA y'abatarengeje imyaka 15 yageze ku mukino wa nyuma

    UPLA yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera Thunder muri ½ iyitsinze penaliti 5-3 nyuma y'uko umukino wari warangiye amakipe anganyije igitego kimwe kuri kimwe. Hope yo muri ½ yatsinze Amaregure FTC yo muri Busasamana ibitego 2-1, imikino yose yabereye kuri sitade ya Nyanza.

    Ikipe ya Hope FTC y'abatarengeje imyaka 15 nayo yageze ku mukino wa nyuma

    Mu kiciro cy'abatarengeje imyaka 17, umukino wa nyuma uzahuza Hope FTC na Mugandamure FTC, nyuma y'uko muri ½ Hope FTC itsinze Thunder ibitego 3-2 naho Mugandamure igatsinda UPLA ibitego 3-2. Umukino uzaba ku itariki 13 Kanama, saa Munani kuri sitade ya Nyanza.

    Hope FTC y'abatarengeje imyaka 17 yageze ku mukino wa nyuma

    Mugandamure yageze ku mukino wa nyuma mu kiciro cy'abatarengeje imyaka 17

    Abateguye irushanwa bavuga ko irushanwa nk'iri rizahita ryongera rigatangira cyane ko hari amarerero amwenamwe atarabashije kwitabira mu
    gutangira iri. Ubwo irushanwa rizasubukurwa hazakinwa irushanwa rya U13, U15, U17 na U20 mu karere ndetse n'amakipe/amarerero barateganya ko aziyongera.

    Iri rushanwa rigamije kuzamura impano muri ruhago ndetse no kurwanya guta ishuli

    Urubyiruko ruri hagati y'imyaka 15 na 17 rwaritabiriye

    Source : https://yegob.rw/irushanwa-rya-nyanza-youth-football-competition-rigeze-mu-mahina/

  • Ubuse byose bigiye kuba imfabusa! Amakuru atari meza kuri Claudine uherutse kurushinga n’umuherwe wo mu Bwongereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuse byose bigiye kuba imfabusa! Amakuru atari meza kuri Claudine uherutse kurushinga n'umuherwe wo mu Bwongereza.

    Haciyeho iminsi itari myinshi mu Mujyi wa Kigali habereye ubukwe bw'akataraboneka bwa Simon Danczuk w'umwongereza na Uwamahoro Claudine w'umunyarwandakazi.

    Gusa uyu mugore ntago yishimye nagato kuko akomeje kubura Visa yo gusanga umugabo we mu Bwongereza.

    Mu mwaka washize uyu mugore yatse Visa avuga ko agiye gutembera kandi ko afite umukunzi mu Bwongereza ariko arayimwa kuko nta gihamya cyari gihari ko akundana na Simon Danczuk.

    Nyuma yuko bakomeje kumwima Visa kugeza na nubu, ubu yarongeye asaba kuba yahabwa Visa ngo ajyane n'umugabo we mu Bwongereza ariko kugeza n'ubu ntarasubizwa ku busabe bwe.

     

    Source : https://yegob.rw/ubuse-byose-bigiye-kuba-imfabusa-amakuru-atari-meza-kuri-claudine-uherutse-kurushinga-numuherwe-wo-mu-bwongereza/

  • Noneho abakunzi bayo bashyizwe igorora: Rayon Sports imaze kumurikira abakunzi bayo imyambaro mishya ihita ikubita ibiciro hasi kugira ngo bazarebe Super Cup bose basa -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Noneho abakunzi bayo bashyizwe igorora: Rayon Sports imaze kumurikira abakunzi bayo imyambaro mishya ihita ikubita ibiciro hasi kugira ngo bazarebe Super Cup bose basa.

    Ikipe ya Rayon Sports yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo imaze gutangaza ko inejejwe no kumenyesha abakunzi bayo ko yasohoye 'Foulard' za Gikundiro ziri ku mafaranga 7000Frw.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/noneho-abakunzi-bayo-bashyizwe-igorora-rayon-sports-imaze-kumurikira-abakunzi-bayo-imyambaro-mishya-ihita-ikubita-ibiciro-hasi-amafoto/

  • Aryoha asubiwemo! Ameyeri 3 Kigali Boss Babes… – #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abagore b'ikimero ndetse bajejeta ifaranga, Kigali Boss Babes bongeye kurikoraza hirya no hino bitewe n'ibikorwa byabo bituma abantu batabakuraho ijisho.


    Byatangiye ubwo bakiraga umunyamuryango mushya Alice La Boss, amagambo arongera ashira ivuga mu Banyarwanda bakurikira inkuru zo mu myidagaduro kubera ikimero cy'iyi nkumi.

     Byakomeje ubwo bagaragazaga ko ari abakunzi ba Rayon Sports  ku munsi w'Igikundiro ndetse bakomereza mu gitaramo cya Ally Soudy aho bari barimbye bidasanzwe. 

    Ally Soudy yatangiye itangazamakuru mu 2007. Yatangiriye kuri radiyo ya kaminuza nkuru y'u Rwanda nkuko yahoze yitwa ibintu bitarivanga ngo Huye ihinduke akarere gatuje. Ariko rero Ally Soudy nawe uwagize uruhare mu rugendo rwe ni Emma Claudine wavugiye bwa mbere kuri Radio Salus. Yamufashe akaboko amubera ikiraro nuko Ally Soudy atangira kuvugira kuri radio bihwaniramo kubera ijwi ryiza yari afite.

    Twigarukire kuri bariya bagore bazanye umwihariko utari umenyerewe wagirango Alliah Cool mu byo yakuye muri Nigeria harimo no kwifatira uruganda rw'imyidagaduro ku gakanu. Igitaramo cyabaye ubwa mbere kizana udushya tumenyerewe mu Isi y'imyidagaduro iteye imbere'Hollywood' cyasize byinshi wazabara kugeza utabarutse. 

    Ally Soudy&Friends Live Show yarabaye igenda neza ndetse abahaje batashye bishimye. Mwarabibonye ko Inyarwanda yahababereye ntacyo mwayigaya.

     

    Iri tsinda rigizwe na Ishimwe Alicia uherutse kwakirwa akaba yaraje asanga abarimo Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model na Alliah Cool.


    Amayeri atatu bakoresheje mu gushimuta igitaramo cya Ally Soudy asanzwe akoreshwa n'abahanzi baba bashaka kwandika amateka no kumara igihe bagarukwaho. Ariko ubundi niko imyidagaduro ikorwa niba uri icyamamare ukagera ahantu bagomba kubimenya banataha bakagenda bakuvuga mu matamatama ndetse baterura bakakuganiraho.

    1.Baje mu modoka imenyereweho ibyamamare'Décapotable'Aba bagore binjiye mu ihema rya Camp Kigali banyuze ahantu hacaga abanyacyubahiro. Ntabwo ari buri wese wari wemerewe guca mu muryango aba bagore banyuzemo. Bakigera hafi y'itapi itukura bakije amatara bavuza ihoni. Nuko abari hanze bahise bamenya ko haje umuntu udasanzwe. Twararebye dusanga ni ba bagore bari kugenda bahindura ibintu buhoro buhoro. 

    Ahantu babera akaga bari bafite ababacungira umutekano babiri. Abasore b'intarumikwa rwose babyitoje. Kandi ubwo wumve ko Camp Kigali iba icungiwe umutekano ku buryo haba hari  n'abashinzwe umutekano w'abayobozi bakuru b'igihugu.Ndetse abapolisi baba bari hafi abandi tubisikana.

    Aba bagore ibi babikoze kugirango basige inkuru. Imodoka yabo yaraparitse ba basore bahita babakingurira imiryango barasohoka. Nuko abasore bahita bahagarara neza impande zose ku buryo utapfa kwegera bariya bagore.

    Ako kanya bahaye InyaRwanda ikiganiro cy’iminota mike  bakomeza ku itapi itukura baganiriza televiziyo y'igihugu kuko byatambukaga imbona nkubone kandi ubwo niko ikanzu ya Alliah Cool yakoraga hasi umurinzi witwa James akaba arayifashe nka bimwe mujya mubona ba Rihanna, Beyonce, Kim Kardashian n'abandi bakorera i Hollywood. Ni ibintu nari narifuje imyaka yose maze nkora itangazamakuru ko twazajya tugira igitaramo kikaberamo udushya twiza duteguye. Reka bagere ku nzira iberekeza mu byicaro.


    Baje muri Decapotab

    Bibo babashije kwinjirana imodoka hafi y’itapi itukura

    2.    Abasore barishyuwe ibihumbi 100 Frw bazana icyapa cyanditseho amagambo Kigali Boss Babes


    Alafat Kaboy yari ayoboye abafana ba Kigali Boss Babes

    Aba basore bari barangajwe imbere na Alafat Kaboy wahoze mu ikipe'Gengo' ya Rocky Kirabiranya baza gutandukana. Kuri ubu uyu Alafat aba hafi Alliah Cool mu bikorwa by'imyidagaduro aba amuri hafi mu buryo butagarira buri wese. Aba basore batangiye kujya batera bakavuga baranguruye ijwi ''Kigali Boss Babes'' turabakunda. Abari aho ntibamenye ikipe yakinnye n'indi n'umutoza wayo kuko ikirori cyari kirimbanyije.

    Reka bazagere imbere rero noneho induru ibe yose nka kumwe ku bibuga biba bimeze aho usanga ba Rwarutabura bafite vuvuzela na ba Rujugiro, n'abandi. Ikintu cyose aba bagore bavugaga cyakirizwaga akaruru kumvikanisha ko igitaramo bamaze kugifata bugwate.


    Ku itapi itukura bahageze nyuma y’abandi bahasanga abasore bafite icyapa cyanditseho Kigali Boss Babes

    3.    Kigali Boss Babes bageze Camp Kigali nyuma y'abandi ndetse bari baraguze imeza iri ahirengeye.

    Natangiye mvuga ko aba bagore usibye kuba ari beza, bakaba birata amafaranga nubwo bigoye kumenya niba koko bayafite kuko nta mibare kuri murandasi yerekana ubutunzi bwabo nk'uko ubwa ba Bill Gates bugaragara nubwo abakire benshi badakunze gutangaza ubutunzi bwabo.

     Bari baraguze imeza y'abantu 7 bishyura 250,000 Frws. Ukuntu ari abanyamayeri bategereje ko abantu bose bagera mu ihema. Uhereye kuri Masamba Intore ndetse n'Umuliyetona wari watumiwe twavuga ko ariwe wari umushyitsi mukuru yari yahageze. 

    Baje nyuma ku buryo binjiye mu ihema buri wese  akararanganya  amaso ngo yirebere buriya bwiza, imiterere n'imyambarire yabo. Babigezeho rwose ku buryo n'uwakora inkuru y'abantu bari bambaye neza baza mu 10 kuko bari babukereye. 

    Ibitaramo nk'ibi byakagiye bisiga inkuru nyinshi zidasanzwe ku buryo bishyushya uruganda rw'imyidagaduro bityo abantu bagakomeza kuruhuka. Mbere y'iri tsinda wasangaga Shaddyboo na Kate Bashabe aribo bahora mu itangazamakuru none ubanza baratanze inda ya bukuru!


    Alliah Cool ari guhindura umuvuno i Kigali

    Christella arashinguye ndetse afite ikimero, agize KBB (Kigali Boss Babes) yashinzwe muri Mata 2023

    Imeza y’abo baba biteretse amacupa y’imivinyo

    Kuva ku musatsi kugeza ku nzara baba bambaye ibintu by’agaciro

    Inkuru wasoma

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133018/aryoha-asubiwemo-ameyeri-3-kigali-boss-babes-bakoresheje-mu-gushimuta-igitaramo-cya-ally-s-133018.html

  • Hamenyekanye impamvu ikomeye ikomeje gutuma Danny Ndikumana waguzwe na APR FC adakinishwa kugeza ubu kandi benshi abarusha umupira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamenyekanye impamvu ikomeye ikomeje gutuma Danny Ndikumana waguzwe na APR FC adakinishwa kugeza ubu kandi benshi abarusha umupira

    Rutahizamu ufite ubwenegihugu bw'u Rwanda ndetse n'u Burundi, Ndikumana Danny akomeje kudakinishwa mu ikipe ya APR FC Kandi hari abakinnyi bakoreshwa uyu musore abarusha umupira.

    Sezo 2022/2023, ijya kurangira hano mu Rwanda habereye irushanwa rya EAPCCO Games ihuza amakipe ya Police yo muri Afurika y'iburazirazuba. Muri iri rushanwa niho Ndikumana Danny yigaragarije ubwo yari mu ikipe yitwa RUKINZO FC ikina shampiyona y'u Burundi.

    Uyu musore yaje kubengukwa n'ikipe ya APR FC ndetse ahita anasinyishwa amasezerano y'imyaka 2. Uyu musore iyo umurebye mu myitozo y'ikipe ya APR FC ubona ko afite umupira ku kirenge ariko hakomeje kwibazwa impamvu umutoza Thierry Froger atajya amukoresha kandi twarabonye Apam Assongwe atari ku rwego rwo hejuru.

    YEGOB twaje kumenya ko impamvu Ndikumana Danny atajya akinishwa ari ibibazo afitanye n'umutoza mukuru w'ikipe ya APR FC. Bivugwa ko uyu mutoza yashwanye na Danny mu minsi ya mbere yakoranye n'iyi kipe imyitozo kubera ko ngo yamubwiraga ibyo akina Danny Ndikumana agakina ibye.

    Ibi byahise bituma umutoza w'ikipe ya APR FC agira umujinya mwinshi ahita afata umwanzuro wo kutazapfa kumukinisha ngo kuko niba adakina ibyo amwereka mu myitozo ku mukino nyirizina nta kintu yajya amuha cyamuhesha intsinzi.

     

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-impamvu-ikomeye-ikomeje-gutuma-danny-ndikumana-waguzwe-na-apr-fc-adakinishwa-kugeza-ubu-kandi-benshi-abarusha-umupira/

  • Igikwe cyahumuye! Hari amatariki yagiye hanze y’igihe Prince Kid azashyingiranwa n’umukunzi we Miss Iradukunda Elsa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igikwe cyahumuye! Hari amatariki yagiye hanze y'igihe Prince Kid azashyingiranwa n'umukunzi we Miss Iradukunda Elsa.

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amatariki y'igihe Prince Kid azakorera ubukwe n'umukunzi we Elsa.

    Nk'uko bigaragara, aba bombi bashobora kuzashyingiranwa ku wa 30 Kanama 2023.

    Aya matariki ni ari kuvugwa mu gihe ubutumire bw'aba bombi butari bwajya hanze.

    Source : https://yegob.rw/igikwe-cyahumuye-hari-amatariki-yagiye-hanze-yigihe-prince-kid-azashyingiranwa-numukunzi-we-miss-iradukunda-elsa/

  • Amakipe yose agiye gutangira shampiyona ahagaze ku manegeka! Dore uko umukino urangiye wahuzaga Kiyovu sports na Mukura vc – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakipe yose agiye gutangira shampiyona ahagaze ku manegeka! Dore uko umukino urangiye wahuzaga Kiyovu sports na Mukura vc.

    Pre Season

    FT Kiyovu Sports 3-3 Mukura VS

    Ibitego bya kiyovu byatsinzwe na, ⚽️Muhozi⚽️Frodouard ⚽️Djuma ||

    Naho ibya Mukura bitsindwa na, ⚽️Fiston ⚽️Muvandimwe ⚽️ Emmanuel

    Mukura VS inganyije umukino wa kabiri nyuma ya APR FC 0-0 Mukura

    Kiyovu Sports irakina na El Mereikh (Sudani) ku Cyumweru.

    Source : https://yegob.rw/amakipe-yose-agiye-gutangira-shampiyona-ahagaze-ku-manegeka-dore-uko-umukino-urangiye-wahuzaga-kiyovu-sports-na-mukura-vc/

  • APR FC yaguye ahashashe: Hamaze kumenyekana ibintu bitari byiza bimaze kuba ku ikipe ya Gaadiidka FC izahura na APR FC muri CAF Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yaguye ahashashe: Hamaze kumenyekana ibintu bitari byiza bimaze kuba ku ikipe ya Gaadiidka FC izahura na APR FC muri CAF Champions League.

    Ikipe ya Gaadiidka FC izacakirana n'ikipe ya APR FC yo mu Rwanda mu mikino y'ibanze ya CAF Champions League imaze gutsindwa igitego kimwe ku busa n'ikipe ya Elman FC y'iwabo muri Somalia.

    Iyi kipe ya Gaadiidka FC ikomeje kugaragaraza urwego ruri hasi ugereranyije na APR FC izakinira nayo imikino yose i Kigali.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yaguye-ahashashe-hamaze-kumenyekana-ibintu-bitari-byiza-bimaze-kuba-ku-ikipe-izahura-na-apr-fc/