Category: Uncategorized

  • Umukinnyi wa APR FC yatakambiye umutoza amusaba kuzamukinisha ku munsi wejo akamwereka ubushobozi afite ku mukino ukomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa APR FC yatakambiye umutoza amusaba kuzamukinisha ku munsi wejo akamwereka ubushobozi afite ku mukino ukomeye

    Kuri uyu wa gatandatu, rurambikana hagati y'ikipe ya Rayon Sports n'ikipe ya APR FC mu mukino utoroshye wakaniwe n'abatoza b'amakipe yombi bagiye gutoza uyu mukino wa mbere mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

    Aya makipe yombi abatoza bamaze igihe kigera ku cyumweru baganiriza abakinnyi, babumvisha uburyo gutsinda uyu mukino bizagira kinini bibafasha muri uyu mwaka w'imikino ari nako bagenda bagerageza kubigisha amayeri agomba kubafasha gutwara iki gikombe.

    Mu myitozo ikipe ya APR FC yakoze ku munsi wejo hashize ibanziriza iya nyuma irakorwa uyu munsi, rutahizamu wari umaze iminsi atameze neza Sharaf Eldin Shaiboub yisabiye umutoza ko azamwizera akamukinisha kuko ngo ameze neza ndetse azatanga n'ibishoboka byose kugirango uyu mukino bazabone intsinzi.

    Uyu mukino uteganyijwe Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Kanama 2023, uzatangira ku isaha ya saa cyenda z'amanwa ariko Sitade izaba yafunguwe hakiri kare. Umukino uzabera kuri Sitade ya Kigali Pelé, ikipe izatsinda izegukana Milliyoni 10.

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-apr-fc-yatakambiye-umutoza-amusaba-kuzamukinisha-ku-munsi-wejo-akamwereka-ubushobozi-afite-ku-mukino-ukomeye/

  • Ariko ubwo ushatse umugabo w’umuhinzi wabigenza ute n’ibyo birenge nk’iby’uruhinja! Umunyarwenya Judy bamuremeyeho isoko kubera amafoto yashyize hanze -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyikazi wa filime Uwera Judy  akaba n'umunyamideli Kaba kandi akunda kugaragara cyane ku rubuga rwa TikTok yagizwe igitaramo ku mbuga nkoranyambaga.

    Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto yambaye imyambaro y'umweru ubona ko igaragaza amatako ye yibajijeeho cyane n'abamukurikira kuri Instagram.

    Source : https://yegob.rw/ariko-ubwo-ushatse-umugabo-wumuhinzi-wabigenza-ute-nibyo-birenge-nkibyuruhinja-umunyarwenya-judy-bamuremeyeho-isoko-kubera-amafoto-yashyize-hanze-amafoto/

  • Burya koko iyo urenze uburenze: Nyuma y’amagambo menshi atari meza ubu Manishimwe Djabel wakiniraga APR FC amaze kwerekeza mu ikipe nshya izajya imuhemba bishimishije  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Buryo koko iyo urenze uburenze: Nyuma y'amagambo menshi atari meza ubu Manishimwe Djabel wakiniraga APR FC amaze kwerekeza mu ikipe nshya izajya imuhemba bishimishije.

    Manishimwe Djabel wakiniraga APR FC ubu amaze kwerekeza mu ikipe ya Mukura Victory Sports yo mu Karere ka Huye uyu mukinnyi wari kapiteni wa Gitinyiro umwaka ushize agiye nk'intizanyo y'umwaka umwe muri Mukura.

    Djabel watijwe muri Mukura azakomeza guhembwa amafaranga angana nayo APR FC yamuhembaga kandi agomba guhabwa miliyoni 4 zo kuva mu mujyi wa Kigali.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yamagambo-menshi-atari-meza-ubu-manishimwe-djabel-wakiniraga-apr-fc-amaze-kwerekeza-mu-ikipe-nshya-avuye-muri-apr-fc/

  • Umutoza wa APR FC yavuze ku mvune ya Shaiboub na Gilbert bashobora kudakina umukino wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Thierry Froger yavuze ko ataremeza neza niba Mugisha Gilbert na Shaiboub batazakina umukino wa Rayon Sports kubera imvune.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdulrahman yagiriye ikibazo cy’imvune mu myitozo itegura umukino wa Rayon Sports uzaba ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu.

    Ku wa Kabiri na Mugisha Gilbert yagiriye ikibazo cy’imvune mu myitozo itegura uyu mukino, aho yahise ava mu kibuga adasoje imyitozo.

    Hari impungenge ku bakunzi ba APR FC z’uko aba bakinnyi bashobora kutazakina kubera izi mvune.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu cyagarukaga kuri uyu mukino, umutoza Thierry Froger yavuze ko atarafata umwanzuro kuri aba bakinnyi ariko abimenya uyu munsi.

    Ati “abo bakinnyi babiri bagize imvune, Shaiboub yagize imvune mu myitozo ya mbere y’iki cyumweru, Gilbert na we yaje kuvunika ariko imvune yoroshye yaraye atangiye imyitozo yo gukora ku mupira. “

    “Shaiboub imvune yagize yari ikomeye uyu munsi nibwo ari bukore imyitozo turebe, nibwo dufata umwanzuro niba azakina ariko umwaka w’imikino ni munini ntabwo twakora ikosa ryo kumuzana atarakira. “

    Rayon Sports izakina na APR FC ejo ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023 mu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu “Super Cup” uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

    Shaiboub aracyashidikanyaho

    Mugisha Gilbert yatangiye imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yavuze-ku-mvune-ya-shaiboub-na-gilbert-bashobora-kudakina-umukino-wa-rayon-sports

  • Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'Abagore muri Volleyball yageze muri Cameroon aho igiye gukina imikino Nyafurika #rwanda #RwOT

    Ikipe y'u Rwanda yageze muri Cameroun nta kibazo aho igiye gukomeza kwitegura imikino y'Afurika ' Women's African Nations Volleyball Championship 2023' izatangira taliki 14 igasozwa 24 Kanama 2023.

    Iyi mikino y'Afurika izabera muri 'Palais Polyvalent des Sports de Yaoundé' yakira abantu ibihumbi 10 ikaba iri hafi y'aho ikipe icumbitse muri Hotel des Deputes.

    Abakinnyi bakigera muri Cameroun baruhutse nyuma ku mugoroba bakora imyitozo yo kunanura imitsi muri 'Gym'.

    Kuri uyu wa Gatanu taliki 11 Kanama 2023, ikipe irakora imyitozo mbere ya saa sita muri Gym ubundi ku mugoroba bakorere imyitozo mu kibuga.

    Kugeza ubu nk'uko CAVB ibitangaza amakipe 17 ni yo yemeje ko azitaira iri urushanwa aya akaba ari Cameroun, Algeria, Burkina Faso, Burundi, RDC, Cote d'Ivoire, Misiri, Ghana, Kenya, Lesotho, Mali, Maroc, Nigeria, Tunisia, Uganda, Zambia n'u Rwanda.

    Amakipe atatu ari yo Kenya, Maroc n'u Rwanda akaba yaramaze kugera muri Cameroun ahagiye kubera irushanwa.

    Biteganyijwe ko taliki 14 Kanama amakipe yose agomba kuba yageze muri Cameroun hanyuma taliki 15 Kanama 2023 akaba ari bwo hazaba 'Technical Meeting' kugira ngo harebwe amakipe yitabiriye nyuma habe na tombola y'uko azahura ubundi irushanwa nyirizina ritangire taliki 16 Kanama 2023.

    Iri rushanwa ubwo riheruka muribuka ko ryabereye mu Rwanda taliki 12 kugeza 20 Nzeri 2021 aho ryari ryitabiriwe n'amakipe 9. Ikipe ya Cameroun ni yo yegukanye igikombe itsinze Kenya ku mukino wa nyuma amaseti 3-1 (25-21, 25-23, 15-25 na 25-23). Ikipe y'u Rwanda nta bwo yasoje irushanwa kuko yatewe mpaga.

    The post Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'Abagore muri Volleyball yageze muri Cameroon aho igiye gukina imikino Nyafurika appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-yigihugu-yu-rwanda-yabagore-muri-volleyaball-yageze-muri-cameroon-aho-igiye-gukina-imikino-nyafurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-yigihugu-yu-rwanda-yabagore-muri-volleyaball-yageze-muri-cameroon-aho-igiye-gukina-imikino-nyafurika

  • Muyoboke Alex yashyize umucyo ku makimbiran… – #rwanda #RwOT

    Bamwe bahuriye mu biganiro cyane kuri Twitter bagaruka kuri iyi ngingo. Umwe mu bakoresha izina rya God Father kuri Twitter, wari mu kiganiro yavuze ko afite amakuru avuga ko igihe kimwe Muyoboke Alex yabujijwe kwinjira kuri Onomo Hotel ku itegeko ryari ryatanzwe na Coach Gael nawe wari wasohokeye muri iyi Hotel.

    Muyoboke ngo yahamagaye kuri telefoni Bruce Melodie kugirango amufashe kwinjira ariko undi ntiyamwitaba. Muri iki kiganiro, bavuze ko Coach Gael yatutse mu ruhame Muyoboke Alex.

    Uyu musore yavuze ko byageze aho, ‘Dumba’ uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yivanga muri iki kibazo avuga ko bitumvikana ukuntu Coach Gael yatuka Muyoboke Alex.

    Mu gusubiza Coach Gael, yavuze ko ibivugwa nta ‘bimenyetso bifitiwe’. Ati “Ntakindi nabivugaho Imana ikugirire neza.”

    Ubwo yari mu kiganiro ‘Meet me Tonight’ cya Gen-Z Comedy cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 10 Kanama 2023, Muyoboke Alex yatangaje ko atavuga ko Coach Gael ari inshuti ye ya hafi ariko ‘ni umunyarwanda twahuye turaganira n’uyu munsi turavugana’.

    Yavuze ko mu bihe bitandukanye bakunze kuba bari kumwe baganira, kandi bitari gushoboka iyo baba bafitanye ikibazo.

    Muyoboke umaze imyaka irenga 15  mu muziki ,avuga  ko ‘nta kibazo kinini’ yigeze agirana na Coach Gael. Akumvikanisha ko kuva uyu mugabo yava muri Amerika, hari ibikorwa bifatika amaze gukorera umuziki w’u Rwanda.

    Uyu mugabo yavuze ko abantu bakwiye gutangira gushungura ibyo basoma mu bitangazamakuru cyangwa se bareba ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, kuko ibyinshi binyuzwamo biba atari ukuri.

    Ati “Rero ntakibazo mfitanye na Gael kimwe nk'uko ntakibazo mfitanye Bruce Melodie.” 

    Yavuze ko ubwo Gael yatangiraga gukorana na Bruce Melodie, ariwe wagize uruhare runini mu kubahuza na Eddy Kenzo kugeza ubwo bakoranye indirimbo, kandi uyu muhanzi akaza mu Rwanda mu bihe bitandukanye. Ati “Ninjye wahuje Eddy Kenzo na Bruce Melodie.”

    Yongera gusubiramo ko atavuga ko Coach Gael ari inshuti ye nk’uko bimeze kuri David Bayingana. Ati “Sinavuga ngo ni inshuti yanjye nk’uko David Bayingana ari inshuti yanjye twiriranwa umunsi ku munsi ariko nanone ni umuntu duhurira muri ‘industry’ ndamwubaha kuko ibyo arimo gukora biranshimisha.”

    Muyoboke anavuga ko yishimira ko muri iki gihe, Coach Gael ari gushyigikira impano ya Ross Kana yafashije gukora indirimbo ‘Fou de toi’ ayihurizamo Bruce Melodie na Producer Element.

    Uyu mugabo avuga ko kuva mu 2004 yiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yatekereje icyo yakora mu guhindura uruganda rw’umuziki, kandi byatanze umusaruro.

    Avuga ko icyo gihe ari bwo yatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Kunda umuziki nyarwanda’, bukurikirwa n’ibitaramo bikomeye byatanze umusaruro.

    Yavuze ko abahanzi bitanze uko bashoboye, bakora imiziki myiza yaryoheye benshi n’ubwo bamwe bagiye babavugaho uko bishakiye.

    Muyoboke yabwiye abakiri bato kudacika intege mu muziki igihe wiyumvamo impano. 

    Atanga’ urugero rw’ukuntu mu 2008, yigeze kubwira Bruce Melodie gushikama ku mpano ye none murebe aho ageze’. Ati “Kudacika intege nicyo kintu cyonyine nakubwira.” 

    Muyoboke avuga ‘nta kibazo kinini’ yigeze agirana na Coach Gael 

    Muyoboke avuga ko ashima uruhare rwa Coach Gael kuko ari gufasha Bruce Melodie

    Muyoboke yavuze ko Coach Gael atari inshuti ye nk’uko bimeze kuri David Bayingana
    Umunyarwenya Fally Merci wayoboye iki kiganiro yibanze ku myaka 15 ishize Muyoboke afasha abahanzi mu muziki
    Ibi bitaramo by’urwenya byitabirwa n’umubare munini w’urubyiruko

    Umukinnyi wa filime uzwi nka Nyabitanga Nicole ari mu bitabiriye iki gitaramo cyabereye kuri Mundi Center 

    Abanyarwenya bazwi nka Reka Nisekere batembagaje abantu bisunze ingingo zirimo gutereta umukobwa uhora ugusaba kugira icyo umugurira 

    Umusizi Rumaga yitabiriye iki gitaramo atumira abantu mu gitaramo cye cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023 muri Camp Kigali


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133040/muyoboke-alex-yashyize-umucyo-ku-makimbirane-avugwa-hagati-ye-na-coach-gael-133040.html

  • Ibihugu byo muri CEDEAO byemeje kohereza ingabo muri Niger #rwanda #RwOT

    Ibihugu byo muri mu muryango w'ubukungu w'Afurika y'uburengerazuba (CEDEAO), byemeje kohereza ingabo muri Niger vuba cyane hashoboka, nyuma y'inama yiga ku ihirikwa ry'ubutegetsi ryabaye muri icyo gihugu.

    Muri iyo nama idasanzwe yo kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2023, mu murwa mukuru Abuja wa Nigeria,  aba bategetsi bavuze ko bemeranyijwe gushyira hamwe umutwe wa gisirikare wo kuba witeguye kugabwa igihe icyo ari cyo cyose.

    Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yavuze ko ikoreshwa ry'ingufu ryaba ari amahitamo ya nyuma.

    Agatsiko ka gisirikare kafashe ubutegetsi muri Niger ku itariki ya 26 Nyakanga 2023.

    Nyuma y'iyo nama ya CEDEAO, Perezida wa Côte d'Ivoire, Alassane Ouattara, yavuze ko uwo muryango mbere wagiye ujya mu bindi bihugu byo muri Afurika kugira ngo usubizeho ubutegetsi bushingiye ku itegekonshinga.

    Yagize ati 'Uyu munsi twisanze mu bintu bisa nk'ibyo muri Niger, kandi ndifuza kuvuga ko CEDEAO idashobora kwemera ibi.'

    Perezida Ouattara yavuze ko Côte d'Ivoire izatanga batayo igizwe n'abasirikare bari hagati ya 850 na 1,100, anavuga ko abasirikare bavuye muri Nigeria na Bénin na bo bazoherezwa.

    Omar Touray, Perezida w'itsinda rya CEDEAO, yavuze ko abanyamuryango bafashe icyemezo cyo gutegeka iyoherezwa muri Niger ry'umutwe witeguye kugabwa igihe icyo ari cyo cyose kugira ngo usubizeho ubutegetsi bushingiye ku itegeko nshinga.

    Nta yandi makuru arenzeho yatanze ku kuntu uwo mutwe bateganya kwegeranya, uzaba umeze cyangwa igikorwa uzakora.

    Abahiritse ubutegetsi muri Niger mbere baburiye ko bazirwanaho, igihe haba habayeho igikorwa cya gisirikare icyo ari cyo cyose.

    CEDEAO yari yahaye abahiritse ubutegetsi muri Niger igihe ntarengwa cyo ku cyumweru gishize, ngo babe bamaze gusubizaho guverinoma yatowe mu buryo bwa demokarasi, ariko ako gatsiko karacyirengagije.

    Ahubwo abasirikare bahiritse ubutegetsi bashyizeho guverinoma nshya.

    Amerika n'Ubufaransa bifite ibigo bya gisirikare muri Niger, muri gahunda y'ibikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro yiyitirira Islam, ikorera mu karere ka Sahel.

    Muri iki cyumweru, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Antony Blinken yabwiye BBC ko itsinda rya Wagner ry'abacanshuro b'Abarusiya ririmo gufatirana kuba hari umutekano mucye muri Niger.

    The post Ibihugu byo muri CEDEAO byemeje kohereza ingabo muri Niger appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/11/ibihugu-byo-muri-cedeao-byemeje-kohereza-ingabo-muri-niger/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibihugu-byo-muri-cedeao-byemeje-kohereza-ingabo-muri-niger

  • Ethiopia: Leta iri kurwanya imibonano mpuzabitsina y'abatinganyi muri za Hoteli #rwanda #RwOT

    Abategetsi bo muri Ethiopia bavuga ko barimo guhashya muri za hoteli, utubari n'ahabera imyidagaduro mu murwa mukuru, ibikorwa by'imibonano mpuzabitsina y'ab'igitsina kimwe, bazwi nk'abatinganyi.

    Urwego rwa leta rw'ibiro by'amahoro n'umutekano rw'i Addis Ababa, rwavuze ko rurimo kugira icyo rukora ku bigo biberamo ibikorwa by'ubutinganyi.

    BBC yanditse ko mu itangazo kuri Facebook, ubuyobozi bw'uwo mujyi bwavuze ko ibyo bikorwa burimo gukora bibaye nyuma y'amakuru yatanzwe n'abaturage. Bwavuze ko hari inzu y'icumbi bwamaze gusaka.

    Bwasabye abaturage gutangaza ibikorwa nk'ibyo kuri polisi, buvuga ko buzakomeza ibikorwa byo gusaka n'ahandi hantu.

    Imibonano y'abatinganyi ntiyemewe n'amategeko muri Ethiopia, ariko nta makuru mashya yari aherutse ajyanye n'ubutinganyi cyangwa abahamijwe n'urukiko ko babukora.

    Mbere yaho muri iki cyumweru, umuryango uharanira uburenganzira bw'abatinganyi, banazwi nk'aba LGBT, witwa House of Guramayle, wavuze ko Ethiopia iri kuberamo 'ibitero bitigeze bibaho mbere byibasira abantu kubera amahitamo yabo nyakuri ku mibonano mpuzabitsina cyangwa amahitamo bacyekwaho y'imibonano mpuzabitsina n'imiterere yabo ijyanye n'igitsina.'

    Uwo muryango wasabye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo muri Ethiopia n'ahandi kwamagana ibitero nk'ibyo, ndetse ushishikariza imbuga nkoranyambaga guhashya za videwo zirimo imvugo y'urwango zihamagarira gukora urugomo.

    The post Ethiopia: Leta iri kurwanya imibonano mpuzabitsina y'abatinganyi muri za Hoteli appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/11/ethiopia-leta-iri-kurwanya-imibonano-mpuzabitsina-yabatinganyi-muri-za-hoteli/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ethiopia-leta-iri-kurwanya-imibonano-mpuzabitsina-yabatinganyi-muri-za-hoteli

  • Diamond Platunmz yabonye ko ashobora kuzambara amapingu maze yihererana Mico amuha ama miliyoni ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Diamond Platunmz yabonye ko ashobora kuzambara amapingu maze yihererana Mico amuha ama miliyoni ye.

    Umuhanzi Diamond Platunmz utegerejwe i Kigali mu Rwanda nyuma y'uko Mico The Best yari yaratangaje ko uyu mugabo azamwishyurira i Kigali byabaye ngombwa ko umukire Babu Tale yiyizira mu Rwanda kukaganira na Mico kugira ngo bakemure ikibazo mu bwumvikane.

    Hari amakuru avuga ko Mico The Best yamaze kwishyurwa amafaranga yose Diamond Platunmz yari yaramwambuye akaba agomba kuza i Kigali ntacyo yicyeka.

     

    Source : https://yegob.rw/diamond-platunmz-yabonye-ashobora-kuzambara-amapingu-maze-yihererana-mico-amuha-ama-miliyoni-ye/

  • Niyonzima Olivier Sefu yahakanye ko atari we wanze ko Manishimwe Djabel aza muri Kiyovu Sports ariko atangaza amagambo agaragaza ko yabigizemo uruhare – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyonzima Olivier Sefu yahakanye ko atari we wanze ko Manishimwe Djabel aza muri Kiyovu Sports ariko atangaza amagambo agaragaza ko yabigizemo uruhare

    Kapiteni mushya w'ikipe ya Kiyovu Sports ndetse ukinira n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Niyonzima Olivier Sefu yatangaje ko atagize uruhare ku kugirango Manishimwe Djabel ntaze muri iyi kipe ariko atungura benshi nyuma yo gutangaza ko atakivugana nawe.

    Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko Manishimwe Djabel yaba agiye kuza mu ikipe ya Kiyovu Sports ariko bamwe mu bayobozi banga ko yasinyishwa ndetse haza n'amakuru avuga ko Niyonzima Olivier Sefu yaba yaravuze ko atakinana na Djabel nyuma yo kugirana nawe ibibazo bakinana mu ikipe ya APR FC.

    Mu kiganiro Sefu yahaye Radio Flash FM yatangaje ko Manishimwe Djabel ari umukinnyi waza akabafasha ntakibazo bakinana ngo kuko ntakibazo bafitanye. Sefu abajijwe niba bavugana yatangaje ko kuvugana n'umuntu atari itegeko ngo kuko ntabwo bakiri inshuti.

    Manishimwe Djabel kugeza ubu agiye kwerekeza mu ikipe ya Mukura Victory Sports nyuma yaho umutoza w'iyi kipe yemeje ko amubonye byaba ari byiza ngo kuko ni umukinnyi mwiza.

     

    Source : https://yegob.rw/niyonzima-olivier-sefu-yahakanye-ko-atari-we-wanze-ko-manishimwe-djabel-aza-muri-kiyovu-sports-ariko-atangaza-amagambo-agaragaza-ko-yabigizemo-uruhare/