Category: Uncategorized

  • APR yatangiye Playoffs yigaranzura Patriots, REG BBC yisasira Espoir BBC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Wari umunsi wa mbere wa kamarampaka muri Basketball “BetPawa Playoffs” aho APR mu bagabo n’abagore bitwaye neza n’aho REG BBC igatsinda Espoir BBC.

    Muri LDK ntabwo byari byoroshye guhera ku isaha ya saa 19h aho mu bagore APR WBBC yakinaga na The Hoops RWA bakaza gukiranurwa n’iminota yinyongera.

    APR yaje kwitwara neza itsinda agace ka mbere ku manota 19-11, The Hoops nayo yahise isubiza neza itsinda agace ka kabiri ku manota 21-10. Amakipe yagiye kuruhuka The Hoops iri imbere n’amanota 32-29.

    APR yagarutse mu gace ka gatatu yisubiyeho maze ikegukana ibifashijwemo n’abarimo Akon Rose watsinze amanota menshi muri uyu mukino (23), yegukanye aka gace ku mano618-12.

    The Hoops nayo binyuze mu bakinnyi barimo Dusabe Jane batsinze agace ka nyuma ku manota 20-17, umukino urangira amakipe anganya 64-64 bahita bitabaza iminota yinyongera, APR iyitsinda ku manota 10-5. Umukino warangiye wegukanywe na APR WBBC ku manota 74-69.

    Kuri iyo saha kandi ya saa 19h, muri Kigali Arena REG BBC yarimo icakirana na Espoir BBC.

    REG BBC yaje kwegukana umukino ku manota 85-79 mu mukino wayigoye mu gace ka nyuma.

    Agace ka mbere REG BBC yakegukanye byoroshye ku manota 27-11. Espoir BBC ibifashijwemo n’abasore nka Turatsinze Olivier yegukanye agace ka kabiri ku manota 22-19. Bagiye kuruhuka ari 46-33.

    Agace ka 3, Adonis Filer wa REG BBC wananatsinze amanota menshi muri uyu mukino (31), yagaragaje urwego rwo hejuru cyane byatumye ikipe yegukana aka gace ku manota 26-24.

    Agace ka nyuma Espoir BBC yagakinnye nko gupfa no gukira, Irumva Heritier na Turatsinze Olivier wari wahiriwe n’amanota 3 bafashije ikipe yabo kwegukana aka gace ku manota 22-13, gusa REG niyo yegukanye umukino ku manota 85-79.

    Ku isaha ya saa 21h hari hateganyijwe undi mukino karundura wa kamarampaka wo APR BBC yakinnyemo na Patriots BBC yayitsinze muri shampiyona, benshi bari bategereje kureba niba koko Patriots iyisubira, gusa APR yaje kuyitsinda 69-59.

    Patriots niyo yatsinze agace ka mbere ku manota 22-19. Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wa APR watsinze amanota menshi muri uyu mukino (20) yaje kuyifasha kwegukana agace ka kabiri ku manota 19-7. Bagiye kuruhuka APR ifite 38-29.

    APR yakomerejeho itsinda agace ka 3 ku manota 18-14, Patriots BBC yegukanye agace ka nyuma ku manota 16-13 ariko APR iba ari yo yegukana umukino ku manota 69-59.

    Iyi mikino izakomeza ejo ku wa Gatanu aho kugira ngo ikipe igere ku mukino wa nyuma bisaba kuba yaratsinze imikino 3 muri 5 aya makipe azahuramo.

    Abafana bari bahari ku bwinshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yatangiye-playoffs-yigaranzura-patriots-reg-bbc-yisasira-espoir-bbc-amafoto

  • Humura Prince Kid araguhoza! Miss Iradukunda Elisa ari mu gahinda gakomeye ko gucika kimwe mu bice akunda cyane bigize umubiri we -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Iradukunda Elisa wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2017 akaba ari n'umukunzi wa Prince Kid ubu ari mu gahinda gakomeye cyane.

    Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto igaragaza intoki ze ziriho inzara ariko urutoki rwo hagati musumba zose rwavunitse urwara.

    Elisa akimara gushyiraho iyo foto yarengejeho ijambo ati:'Ububabare'.

    Source : https://yegob.rw/humura-prince-kid-araguhoza-miss-iradukunda-elisa-ari-mu-gahinda-gakomeye-ko-gucika-kimwe-mu-bice-akunda-cyane-bigize-umubiri-we-ifoto/

  • Pierre urasubiramo, ntago nsubiramo! Uretse n’imbere y’amategeko Pierre ageze no kwa muganga agiye ku isiramuza abakorera agashya -Reba Amashusho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wampamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga zidandukanye kubera amashusho agiye gusezerana imbere y'amategeko n'umugore bakamusaba gusubiramo akabyanga yongeye guca ibintu.

    Ni nyuma yuko uyu mugabo atangiye gukina filime hano mu Rwanda yahereye kuri filime iri kubica bigacika yitwa 'Big Mind' y'umugabo bita Killaman.

    Ubwo yajyaga kwa Muganga kwisiramuza yasanze bari gukoresha ibikoresho bikarishye arabyanga maze ahita yitahira.

    Reba amashusho.

    Source : https://yegob.rw/pierre-urasubiramo-ntago-nsubiramo-uretse-nimbere-yamategeko-pierre-ageze-no-kwa-muganga-agiye-ku-isiramuza-abakorera-agashya-reba-amashusho/

  • Gahunda ni tinyuka urashoboye! Joyeuse nyuma yo gutakambira umuhisi n’umuhanzi bakamuhuza na Juno Kizigenza ubu yabigiriyemo andi amahirwe akomeye cyane mu buzima bwe bwose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhura na Juno Kizigenza , Joiyeuse Amarembo yo kwinjira muri Cinema nyarwanda ahise afunguka.

    Aha ni nyuma y'ikiganiro yakoranye n'umunyamakuru wacu Irene Murindahabi cyatumye abengukwa n'umukinnyi akanaba kabuhariwe mu kuzamura impano muri Cinema Nyarwanda uzwi nka Killaman

    Mubo yazamuye twavuga nka Nsabi uri Kubica bigacika Mitsutsu n'abandi.

    Killaman abinyujije ku Rukuta rwe rwa Instagram yasabye M Irene kumuhuza na Joiyeuse vuba na Bwangu yagize Ati 'Ejo Uzamunzanire ' .

    Uyu mukobwa wirwanyeho usanzwe ukora akazi ko mu Rugo ashobora kuba indi Mpano nshya igiye gukora itandukaniro muri Cinema Nyarwanda.

    Source : https://yegob.rw/gahunda-ni-tinyuka-urashoboye-joyeuse-nyuma-yo-gutakambira-umuhisi-numuhanzi-bakamuhuza-na-juno-kizigenza-ubu-yabigiriyemo-amahirwe-akomeye-cyane-mu-buzima-bwe-bwose/

  • Ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kutarekura umukinnyi wayo kubera bamwe mu bayobozi batarimo kwifuza kumubona akinira indi kipe hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kutarekura umukinnyi wayo kubera bamwe mu bayobozi batarimo kwifuza kumubona akinira indi kipe hano mu Rwanda

    Bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports ntibashaka kurekura umwe mu bakinnyi byavugwaga ko agiye kurekurwa akajya mu yindi kipe ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

    Byavugwaga ko rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda Moussa Essenu agiye kwerekeza mu ikipe ya Etoile de L'est dore ko ubuyobozi bw'iyi kipe bwamaze kumusaba muri Rayon Sports ariko amakuru twamenye ni uko atazapfa kiyisohokamo.

    Impamvu uyu rutahizamu ashobora kuguma muri Rayon Sports ni uko ngo hari abayobozi b'iyi kipe badashaka kumurekura ngo ahubwo yakongererwa amasezerano akajya aba umusimbura wa Charles Bbaale ntihagire undi rutahizamu usinyishwa.

    Umukinnyi wari ugiye gutuma Moussa Essenu asohoka muri Rayon Sports ni rutahizamu mushya witwa Gnamien mohaye Yvan ariko ngo abatoza babonye ntakirimo vuba arongera yerekeza iwabo aho yakinaga.

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yafashe-umwanzuro-wo-kutarekura-umukinnyi-wayo-kubera-bamwe-mu-bayobozi-batarimo-kwifuza-kumubona-akinira-indi-kipe-hano-mu-rwanda/

  • Munezero yahawe igihembo mpuzamahanga ku bwo… – #rwanda #RwOT

    Igihembo Munezero yahawe, yagiherewe mu Bufaransa, agihabwa kubera gutanga amahugurwa no kubera icyitegererezo urubyiruko mu bijyanye no kwikorera. Ni igihembo yashyikirijwe mumpera z'ukwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka wa 2023.

    Icyo gihembo cyiswe 'Grand Prix Spécial de la formation professionnelle au Rwanda', cyaherekejwe n'amahugurwa Munezero yakoze ajyanye n'akamaro k'amahugurwamuri sosiyete, akaba yarayasoje kuwaGatanutariki 18 Kanama 2023.

    Si Munezero gusa washimiwe ku bwo kugira uruhare mu kwigisha abakiri bato ibijyanye no kwikorera, ahubwo hari n'abandi benshi basanzwe banakora mu Miryango Mpuzamahanga ikomeye ku Isi barimo Ambasaderimu Muryango w'Abibumbye, ushinzwe 'Vocational training' mu bihugu bitandukanye n'abandi.

    Ibi bihembo byatanzwe n'Umuryango witwaCADETFOPI ukorera mu Bufaransa, ukabausanzwe utanga ibihembo ku bikorera bafite imishinga iteza abandi imbere, ndetse ikabitanga no kubayobozi mu nzego zitezaimbere ibijyanye n'amahugurwa'Vocational training'.

    Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Munezero Lisa Adeline washimiwe nka rwiyemzamirimo wo mu Rwanda wafashe umwanya agahugura abakiri bato bashaka kwikorera, yavuze ko icyagendeweho mu kumushimira ni uko 'nagerageje gutanga amahugurwa yigisha urubyiruko kwikorera, bikaba byaratanze umusaruro kuri 'business' zabo'.

    Uyu mukobwa witabirye irushanwa rya Miss Rwanda, yavuze ko guhugura urubyiruko ku bijyanye no kwikorera, yabikoze kuva mu2022. Mu barenga 70 amaze guhugura, harimoabanyeshuri ba UTB -Kicukiro, ababyeyibakora ubudozi muri Muhanga, urubyiruko rushaka kwikorera rw'abadiaspora yahuguye mu gihe cy'ibyumweru bibiri, n'abandi.

    Rwiyemezamirimo Adelineufite kompanyi yitwa ML Traders Ltd / ifitemo serivisi yitwa ML Business Training itanga ayo mahugurwa, yadutangarije ko nyumva yo kwegukana igikombe, atazahagarika guhugura bagenzi be, 'kuko nabonye bihindura byinshi mu mikorere'.

    Munezero yagiriye inama urubyiruko rugira ubwoba bwo kwikorera, arutangariza ko kwikorera biryoshye, ati'Icyo nababwira niuko kwikorera ari ibintu byiza ubu n'ahazaza habo bagomba guhanga umurimo ariko kugira ngo batereimbere bakwiye kugira ubumenyi bubafasha kwiga isoko n'uko bikorwa kugira ngo bagire ubucuruzi bujyanye n'igihe ndetse bw'umwuga'.

    Munezero Adeline yashimiwe muri ba rwiyemezamirimo batanze ubumenyi ku rubyiruko

    Igikombe cyahawe umunyarwandakazi Munezero Lisa Adeline

    Hashimiwe ba rwiyemezamirimo batandukanye ku Isi barimo umunyarwandakazi bahuguye urubyiruko mu bijyanye no kwikorera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133543/munezero-yahawe-igihembo-mpuzamahanga-ku-bwo-guhugura-no-gutinyura-urubyiruko-mu-bijyanye–133543.html

  • Nta muntu waremye undi- Perezida Kagame abwir… – #rwanda #RwOT

    Ubwo yari mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 ya YouthConnekt kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, Perezida Kagame yavuze ko mu rugendo rwo kubaka Igihugu buri wese akwiye guhora yibaza impamvu u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika bidateye imbere nk’uko ibindi bihugu byo kuyindi migabane byateye imbere, kandi bose ari abantu baremwe n'Imana.

    Umukuru w'Igihugu avuga ko Abanyarwanda bemera Imana, cyane ko binumvikana mu mazina bita abana b’abo.

    Akibaza rero ukuntu abantu bemera Imana bo batabashije gutera intambwe nk’iyo abandi bo mu bindi bihugu bagezeho. Ati “Ko twemera Imana, ko turi abantu yaremye nk’abandi bose abemera ko twaremwe n’Imana, ko byageze mu Rwanda, byageze muri Afurika abantu b’Imana bagasigara inyuma. Kubera iki? Tugomba kubyibaza.”

    Yavuze ko hari ibyo ‘tudashoboye nk’abantu bishoborwa n’izindi mbaraga arizo wenda abantu bita Imana’.

    Kagame avuga ko nta muntu ukwiye kwishyira hejuru y’undi kuko nta muntu waremye undi ‘nk’abantu ntawaremye undi’. Ati “Twaremye na za mbaraga zindi tudasobanukiwe neza.”

    Avuga ko ashingiye kuri ibi, abantu bagomba kubahana kuko ntawaremye undi. Ati 'Nta muntu waremye undi. Aho niho dushingira ko abantu bagomba kubahana, kuko ntawaremye undi…'

    Yabwiye urubyiruko ko nta muntu ukwiye kubahitiramo uko babaho. Ati “Ndakwangira. Mbaho nk’uko bikwiye nk’uko mbishaka. Ntabwo byaba nk’uko wowe ubibona cyangwa uko ubishaka.”

    Umukuru w’Igihugu akomeza ati “Kuko ntabwo ndi umutungo wawe. Ntabwo ndi itungo ryawe.”

    Avuga ko ibi bijyana no kwihesha agaciro, kuko agaciro abantu nibo bakiha kandi bakakigenera. Yabwiye urubyiruko kwiyumvamo ubushobozi, no kumva ko bafite uburenganzira bwo kubaho.

    Avuga ko ibi bikwiye kujyana n’uburyo bw’imitekerereze n’ibikorwa. Yavuze ko urubyiruko rukwiye guhora rushaka igisubizo cy’impamvu u Rwanda n’Umugabane w’Afurika bikiri inyuma mu majyambere mu gihe hari ibindi bihugu byo ku Isi byakataje mu iterambere.

    Umukuru w’Igihugu avuga ko ibyo waba ukora byose, waba wiga mu mashuri atandukanye ukwiye guhora utekereza ushaka igisubizo cy’impamvu ituma hari ibihugu bitaratera imbere.

    Ibi avuga ko bikwiye kujyana n’uko buri wese yiyumvamo umusanzu we mu kubaka Igihugu.  Yabwiye urubyiruko ko 'Ibyo mwageraho muri hamwe bingana n’icyo buri umwe yageraho mubiteranyije.'

    Kagame yakanguriye urubyiruko kwiga, kuko bibafasha mu gutubura umusanzu w'abo ndetse no mu iterambere ry’igihugu.

    Yabwiye urubyiruko kwigira, ntibishimire ko hari ubafasha mu mibereho. Kandi ibi bikwiye kuba no ku bihugu, buri kimwe kihagaranira kwigira. Kagame yabwiye kandi urubyiruko gukura biyubaka, banatanga umusanzu w’abo mu kubaka Igihugu.

    Umukuru w’Igihugu yabwiye buri wese kutiyumvamo ko aciriritse, ahubwo akagira imyumvire yagutse yumva ko intera abandi bagezeho nawe yayigeraho. Ati “Muhanagure mu mutwe muvanemo ibintu biciriritse… Urashoboye bigerageze. Byange wagerageje.

    Yavuze ko ibi byose bibanzirizwa no kugira umutima ushaka. Kandi avuga ko mu rugendo rw’ubuzima, habaho kugerageza ibintu nibikunde, bikaba bibi iyi uhise ucika intege.

    Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko abifuriza ibyiza, ari nayo mpamvu buri gihe ahora ababwira urugendo rw’ubuzima rwo kunyuramo
    Aho munyuze twarahanyuze cyera- Kagame abwira urubyiruko ko ibyo ababwira atari ibyo asoma mu bitaho ahubwo ni ‘ubuzima’ yanyuzemo
    Kagame yabwiye urubyiruko kutemera gusuzugurwa, kuko nta muntu waremye undi







    KANDA HANO UREBE UKO KWIZIHIZA IMYAKA 10 YA YOUTHCONNEKT

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133537/nta-muntu-waremye-undi-perezida-kagame-abwira-urubyiruko-kutiyumva-nkabaciye-bugufi-133537.html

  • Perezida Kagame yihanangirije abaramya ubukene Kandi igihugu giharanira iterambere #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo abantu bifata bakajya gusenga baramya ubukene mu gihe igihugu cyo gihora giharanira kugera ku bukire.

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza imyaka icumi gahunda ya Youth Connekt igamije guteza imbere urubyiruko imaze.

    Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo igihugu gishyira imbere imyumvire igamije iterambere, abantu bamwe bagashimishwa no kujya kuramya ubukene.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko ibyo Perezida Kagame yavuze bishingiye ku gikorwa giherutse gutegurwa na Diyosezi Gatolika ya Nyundo, aho abantu bajya gusengera ahari Umusozi uzwi nk'Umurwa wa Bikira Mariya Umubyeyi w'Abakene, uherereye muri Paruwasi Crête Congo Nil.

    Umurwa wa Bikiramariya, Umubyeyi w'Abakene, uri mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Congo-Nil.

    Wubatse ku ruhererekane rw'imisozi miremire igize isunzu rigabanya amazi ajya mu ruzi rwa Nil no mu ruzi rwa Congo, mu mpinga ya santere y'ubucuruzi n'Urwunge rw'Amashuri rwa Mariya Umwamikazi.

    Ni ahantu hakorerwa urugendo nyobokamana buri mwaka, hagahurira urubyiruko rusaga ibihumbi 15 ruba rwaturutse muri paruwasi 28 zigize Diyosezi ya Nyundo.

    Bivugwa ko mu minsi ishize, habaye uru rugendo nyobokamana kuri uwo murwa, ndetse hajyayo abayobozi bakuru barimo Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.

    Ku rundi ruhande ariko, ngo Minisitiri Dr Utumatwishima yanenze cyane iki gikorwa cyo kujya gusengera mu murwa w'ubukene, ku buryo yasabye ko bihagarara.

    Ni ibintu byaje no kugera ku nzego nkuru z'igihugu ndetse biza kuganirwaho mu Nama y'Abaminisitiri nk'uko Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023.

    Perezida Kagame wagezaga ijambo ku barenga 2000 bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ya gahunda ya YouthConnekt, yavuze ko bitumvikana kubona abantu bajya gusenga baramya ubukene.

    Ati 'Hari ikintu rwose kibabaje, narakimenye rwose, hanyuma nza no kukizana mu Nama y'Abaminisitiri ndababaza, bamwe bari aha barabizi. Naje kumenya ngo urubyiruko nkamwe, bafashe inzira, bagera ku bihumbi, ngo ni ibintu kandi bibaho buri gihe.'

    'Nari ngiye kuvuga ngo ni byiza ko ntabimenye, iyo mbimenya kare nari kubihagarika. Urubyiruko nkamwe rugafata iya mbere mukazinduka, mukamara iminsi itatu mugenda n'amaguru, ngo bagiye ahantu […] sinzi uko nabyita, habonekewe cyangwa se ariko hajyanye n'ubukene.'

    The post Perezida Kagame yihanangirije abaramya ubukene Kandi igihugu giharanira iterambere appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/23/perezida-kagame-yihanangirije-abaramya-ubukene-kandi-igihugu-giharanira-iterambere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yihanangirije-abaramya-ubukene-kandi-igihugu-giharanira-iterambere

  • Mu ibanga rikomeye cyane ikipe ya Manchester United inyagiwe imvura y’ibitego mu mukino wa wahishwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu ikipe ya Manchester United yakinnye umukino wa gishuti n'ikipe ya Bunley umukino urangira yandagajwe bikomeye.

    Wari umukino wa gishuti Manchester United yatsinzwemo na Bunley ibitego 3-0 mu mukino wabereye ku kibuga cyayo cy'imyitozo (Carrington) ariko wabaye ntamufana wemerewe kuwureba.

    Abakinnyi barimo Evans, Hannibal, Fernandez, McTominay, Martial, Van de Beek na Pellistri bose babanje mu kibuga bandagazwa n'ikipe itozwa na Vincent Kampanyi.

    Manchester United iheruka gutsindwa muri Shampiyona n'ikipe ya Tottenham Hotspur ibitego 2-0 mu mukino w'umunsi wa Kabiri wa English Premier League.

     

     

    Source : https://yegob.rw/mu-ibanga-rikomeye-cyane-ikipe-ya-manchester-united-inyagiwe-imvura-yibitego-mu-mukino-wa-wahishwe/