Category: Uncategorized

  • “Icyo bita gutwika ibyaha”: Rocky Kimomo yahisemo kwifotoza ari kunywa itabi ku munsi usobonuye byinshi mu buzima bwe -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Icyo bita gutwika ibyaha': Rocky Kimomo yahisemo kwifotoza ari kunywa itabi ku munsi usobonuye byinshi mu buzima bwe.

    Umusobanuzi wa filime ukunzwe cyane hano mu Rwanda Rocky Kimomo yagaragaye ari kunywa itabi ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko aho yashimiye Imana ikomeje kumwongerera iminsi yo kubaho gusa akimara gushyira aya mafoto kuri Instagram ye abantu batandukanye batangiye kumwereka urukundo rutavangiye bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/icyo-bita-gutwika-ibyaha-rocky-kimomo-yahisemo-kwifotoza-ari-kunywa-itabi-ku-munsi-usobonuye-byinshi-mu-buzima-bwe-amafoto/

  • U Rwanda rwakubitiwe ku murongo wanyuma wo kugera ku gikombe nyuma yo kwiharira imbuga nkoranyambaga kubera ubwiza bwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwakubitiwe ku murongo wanyuma wo kugera ku gikombe nyuma yo kwiharira imbuga nkoranyambaga .

    U Rwanda rwatindiwe ku mukino wa ½, umukino waburaga ngo bagere kuri finali y'igikombe cy'Africa muri volleyball.

    Mu mugoroba washize u Rwanda rwahuye na Misiri, umukino waje kurangira Misiri itsinze amaseti 3 — 0. [ iseti yambere(14-25), isete ya kabiri (11-25), iseti ya gatatu (10-25)].

    Source : https://yegob.rw/u-rwanda-rwakubitiwe-ku-murongo-wanyuma-wo-kugera-ku-gikombe-nyuma-yo-kwiharira-imbuga-nkoranyambaga-kubera-ubwiza-bwabo/

  • Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Makerere bakoze imodoka y’amashanyarazi izajya itwara abagenzi mu buryo bwa rusange (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Makerere bakoze imodoka y'amashanyarazi izajya itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Abanyeshuri bo muri Uganda muri kaminuza ya Makerere batangiye gukora bisi z'amashanyarazi zitwa Kayoola EVS muri 2020.

    Ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 90, byumvikane ko izajya itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Iyi modoka ifite Wifi, USB socket, Air condition, televiziyo, aho gukarabira, ahajya imyanda ndetse n'ibindi.

    Kuri ubu iyi modoka ifitwe na sosiyete yo muri Uganda Kiira Motors.

    Source : https://yegob.rw/abanyeshuri-bo-muri-kaminuza-ya-makerere-bakoze-imodoka-yamashanyarazi-izajya-itwara-abagenzi-mu-buryo-bwa-rusange-amafoto/

  • Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w'imiyoborere myiza #rwanda #RwOT

    Ku isi yose imiyoborere myiza ni ingenzi ku batuye igihugu, ugasanga abakora barakora imirimo itandukanye ntawe ubabangamiye, Abahinzi bagahinga akera, Aborozi bagatunga bagatunganirwa Urubyiruko rukabyiruka rukabyirukira ingabo n'abageni

    Mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi imyubakire y'igihugu yaherewe kuri zero mbese ku busa busa ku buryo haba mu mikorere yari yarazambye hakenewe kurenga amateka abarokotse ingaruka z'imiyoborere mibi bagafatanya kuzahura igihugu, Aho rero niho FPR INKOTANYI zaserutse zihera ku Ntsinzi, zizahura ubutabera maze zizamura Ubunyarwanda muri buri Nguni hadasigaye urubyiruko rwitabwaho by'umwihariko mu kwiteza imbere nta kurobanura

    Perezida Kagame Paul ahagaze hagati mu rubyiruko abaha impanuro z'uko badakwiye gusindagizwa (Ifoto: Igihe)

    Ku itariki ya 23 Kanama 2023 byari kuwa gatatu, nibwo ku Intare Arena hakoraniye urubyiruko ruturutse imihanda itandukanye bagamije kwizihiza imyaka icumi habayeho ikoraniro ngarukamwaka rya YouthConnekt

    Gahunda ya Youth connekt yatangiye mu mwaka wa 2012, iyo gahunda ya YouthConnekt, iza ari igisubizo ku iterambere rirambye kandi rigera kuri buri wese mu muryango Nyarwanda.

    Ni gahunda yaje kuva mu Rwanda ikwira hirya no hino muri Afurika kuko kugeza ubu ibihugu bigera kuri 30 bimaze kuyiha ikaze.

    Yaje guhindurirwa izina yitwa YouthConnekt Africa, aho ifite intego zirimo guhanga imirimo y'urubyiruko igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko miliyoni 25, kuzamura urwego rw'urubyiruko miliyoni no gukemura ikibazo cy'uburinganire.

    Ku wa 1 Ukuboza 2012, Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye YouthConnekt ya mbere ko igihugu gikeneye ko urubyiruko rufite impano zibyazwa umusaruro.

    Ati 'Aho mujya hameze neza, ibyiza bikiri imbere kugira ngo umuntu abigereho, atangira ubu ntabwo abikorera ageze imbere, abikorera ubu. Igihugu gishya cy'u Rwanda twubaka, ni ukugira ngo impano ya buri muntu, ayimenye, akoreshe amahirwe ahari, iyo mpano imenyekane, iye n'iy'undi byubake umuryango w'u Rwanda.'

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, mu Intare Conference Arena, habereye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 YouthConnekt ibayeho.

    Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yibukije abitabiriye ibi birori ko gahunda ya Youth Connekt, ari umwihariko w'u Rwanda.

    Yavuze ko iyo usubije amaso inyuma mu myaka 10 ishize, binyuze muri YouthConnekt, yabashije kugaragaza urubyiruko rw'u Rwanda rwafashe ibibazo byugarije abaturage rukabihinduramo ibisubizo.

    Ati ''Rubyiruko, amahirwe yo guteza imbere urubyiruko ahari gusa bisaba ko urubyiruko twebwe dutekereza byagutse, bisaba gutekereza imishinga ikemura ibibazo by'aho dutuye. '

    Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko minisiteri na guverinoma muri rusange n'abafatanyabikorwa bazakomeza gufatanya n'urubyiruko mu guhanga umurimo kugira ngo rugere ku ntego z'ubuzima.

    Ati ''Ndongera kubibutsa kurangwa n'indangagaciro Nyarwanda mu byo dukora byose. Tujye twakira neza abo duha serivisi kandi tukazibaha mu buryo bwuzuye, twirinda kubabeshya cyangwa ibindi bikorwa bibi bigamije gukira vuba.''

    ''Iyo tuvuga gutanga serivisi nziza kandi zinoze, ntibireba gusa ba rwiyemezamirimo ahubwo bireba urubyiruko aho turi hose.'

    Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah uri hagati yari yanezerewe cyane

    Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko kuba uyu munsi hari kwizihizwa imyaka 10 ya YouthConnekt, bitavuze ko amahirwe yo guteza imbere urubyiruko arangiriye muri iyi myaka 10, ahubwo ari urugendo rukomeje cyane ko irushanwa rya Youth Connekt rigiye kongera kuba.

    Gahunda ya YouthConnekt, igitangira, ibihumbi by'urubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo bato babyumvise kare, bafata iya mbere bahanga imishinga ibyara inyungu kandi ifasha abaturage batuye hafi y'aho batuye.

    Binyuze muri YouthConnekt hahanzwe imirimo mishya isaga 36,000, ibyara abasaga 24,000 bavugira bakanafasha abatishoboye n'abaharanira iterambere rusange bagera kuri miliyoni enye.

    Mu myaka 10 ishize, gahunda ya YouthConnekt yashoye agera kuri miliyari 2.5 Frw mu bikorwa by'ubucuruzi by'urubyiruko birenga 2000, na byo byongera agera kuri miliyari 5 Frw mu bukungu bw'u Rwanda.

    Nubwo YouthConnekt yavukiye mu Rwanda, urumuri rwayo rwageze hose kuko uyu munsi iri mu bihugu bisaga 30 ku Mugabane wa Afurika.

    Buri mwaka, hategurwa amarushanwa ya YouthConnekt Awards atangirira ku rwego rw'Umurenge kugera ku rwego rw'Igihugu yitabirwa na ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko bafite hagati y'imyaka 16-30 y'amavuko.

    Urubyiruko ruba rufite imishinga ikiri mu bitekerezo cyangwa iyamaze gutangira ruritabira maze rugahatana hakarebwa imishinga myiza yahize indi bijyanye n'ibisubizo izanye, igahabwa ibihembo.

    Imishinga y'urubyiruko itsinda muri ayo marushanwa ya YouthConnekt, ihabwa amafaranga agamije gufasha urubyiruko rwayihanze kubakirwa ubushobozi no kongera imbaraga mu byo rukora rwa buri munsi.

    Mu 2012, nibwo Dr Ange Imanishimwe, Umuyobozi Mukuru w'Umuryango BIOCOOR wita ku kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, yatsindiye igihembo muri Youth Connekt yari ibaye ku nshuro ya mbere.

    Avuga ko amafaranga yatsindiye yamufashije gukabya inzozi ze nk'umwana wavukiye hafi ya Pariki y'Igihugu ya Nyungwe.

    Ati 'Mu 2012, twagaragaje umushinga wacu, turatsinda ku rwego rw'igihugu nabaye uwa mbere. Duhabwa icyo gihembo, tukimara kukibona byatwongereye imbaraga nyinshi, baduhaye miliyoni 3,5Frw.'

    Dr Imanishimwe avuga ko mu 2013, Perezida Kagame yasuye Akarere ka Nyamagabe, amubwira imishinga batangije, biza gutuma nyuma batangira kubona abafatanyabikorwa.

    Ati 'Ubu tumeze neza hari byinshi turimo gukora duhindura ubuzima bw'abaturage. Tumaze gutanga akazi kadahoraho karenga ibihumbi bitatu ku baturage bahoze ari abahigi n'abavumvu muri Nyungwe.'

    Dr Imanishimwe n'abo bakorana bashyizeho ikigo cyitwa Nyungwe Conservation Leadership Center gihugura abantu ku kurengera urusobe rw'ibinyabuzima.

    Niyonizeye Abdulrahman watangije urubuga rutanga amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, [Online education services/smart classroom], na we yavuze ko umushinga we umaze kuzana impinduka mu Muryango Nyarwanda.

    Ati 'Ubuke bw'ibitabo ntabwo bukiri ikibazo kuko igitabo kimwe nshyira kuri Internet abanyeshuri bose bashobora kugikoresha aho bari hose. Byavuye kuri 55% bigera kuri 72% mu buryo abantu bashobora kubonamo ibitabo.'

    Niyonizeye avuga ko mu 2019, ari bwo bagiye muri YouthConnekt, batsindira miliyoni 1Frw. Avuga ko icy'ingenzi bahakuye ari amahugurwa bahawe kuko yabafashije kwagura umushinga no kuwubyaza umusaruro.

    Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yasabye urubyiruko gukurana imitekerereze iganisha ku kwigira no kwiyubaka ari nako rwubaka igihugu kugira ngo rutazabaho rusabiriza cyangwa ngo igihugu kibeho gitegeye amaboko ibindi.

    Yabivuze ubwo yagezaga impanuro ku rubyiruko rusaga 2000 rwitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ishize YouthConnekt itangijwe na Guverinoma y'u Rwanda.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko igiteye kwibazwaho ari ukuba Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika bemera Imana ariko bakaba badateye imbere nk'abo ku yindi migabane y'Isi.

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibyo abantu ubwabo badashobora bishoborwa n'imbaraga z'Imana, ariko hari n'ibyo abantu bashobora gukora kandi ibyo Abanyarwanda bashoboye ari nabyo abo mu bindi bihugu by'Isi bashoboye.

    Ati 'Nk'Abanyarwanda, nk'Abanyafurika, turi abantu nk'abandi. Iyi si, uko tuyituye birazwi ko hari ibihugu bikomeye, bikize ndetse bibwira abandi uko bakwiriye kubaho, bibategeka, kuvuga ngo ugomba kubaho gutya.'

    'Aho ngaho njye ngira ikibazo, nk'abantu nta waremye undi. Ni ukuvuga ngo hari za mbaraga zindi tudasobanukiwe neza ariko nk'abantu, njye nawe, waba uva muri Amerika, mu Buhinde, mu Burusiya […] njye nawe turi abantu. Nta muntu waremye undi.'

    Ati 'Ntabwo waza ngo untegeke uko ngomba kubaho, ndakwangira. Mbaho nk'uko bikwiye, nk'uko mbishaka, ntabwo byaba nk'uko ubibona cyangwa ubishaka.'

    Yakomeje agira ati 'Kuko ntabwo ndi umutungo wawe. Ntabwo ndi itungo ryawe! Ibyo rero, nibyo bivamo, biheraho ka gaciro tuvuga buri munsi. Agaciro, abantu nibo bakiha, bakigenera, ugomba kuba utekereza utyo, ko uri umuntu, ufite ubushobozi ariko bufite aho bugarukira.'

    Perezida Kagame yavuze ko abantu bose bagira imbaraga zingana ndetse hari n'aho bagira intege nke, ariko byose bikwiye kujyana no kubahana.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibintu byose biva mu ntekerezo z'umuntu ari nayo mpamvu usanga u Rwanda cyangwa Afurika biri inyuma y'ibindi bice by'Isi.

    Ati 'Ibyo kuki bigera ku Rwanda cyangwa bigera muri Afurika bigasa nk'aho ku bintu byinshi cyangwa se byose turi inyuma y'abandi bose? Niho hava kutubona nk'aho aribo baturemye. Icyo ni ikibazo tugomba kwibaza, ndetse dukwiriye kwibaza turi bato kugira ngo dukure dushaka igisubizo cy'icyo kibazo.'

    Perezida Kagame yavuze ko abantu bose baba Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika bakwiriye kuba bibaza uruhare bashobora kugira mu guhindura ayo mateka.

    Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko mbere y'uko bubaka igihugu nabo baba biyubaka kuko bari muri wa musanzu rusange.

    Yasabye ko urubyiruko ruhorana inyota yo kwiga no kumenya kuko aribwo ruzabasha gusubiza cya kibazo cy'uko niba bose ari ibiremwa ariko ugasanga basigara inyuma y'abandi

    Ati 'Kumenya kuvuye mu ishuri, mu kwiga kurafasha, birafasha muri ya nzira yo gushaka ibisubizo. Ntabwo aribyo byonyine kuko hari n'abagira umusanzu batanga ndetse ufite akamaro bataragiye mu mashuri menshi cyangwa batararangije ayo bagiyemo.'

    'Wakwishimira y'uko ubeshejweho n'uko undi akugaburira? Byagushimisha kuvuga ngo burakeye noneho icyo mfungura uyu munsi kirava he, cyangwa ngo utekereze ngo kanaka araza kunyibuka agire icyo ampa.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko urubyiruko rukwiye guharanira kwigira ari nako igihugu ubwacyo bikwiye kugenda kandi abakiri bato aribo bagomba kugira urwo ruhare.

    Ati 'Muri ka gaciro dukwiriye kuba duharanira ibyo birimo nabyo? Va ku muntu rero, jya ku gihugu, nonese igihugu cyo cyabaho gitegereje ko ikindi gihugu kizakigoboka cyangwa kizakibuka? Ikindi gihugu cyaba kitakibutse cyangwa se kidafite icyo cyakigeneye, ubwo tukarimbuka. Mwe mwabyemera? Ntibishoka.'

    'Dushaka ko urubyiruko mubyumva hakiri kare, ugakura wiyubaka, utanga umusanzu mu kubaka igihugu cyawe, ngo utazakura wowe usabiriza cyangwa se ngo igihugu kigufite kibe gifite ubusa, nacyo gisabirize.'

    Perezida Kagame yavuze ko ibintu byose urubyiruko rutekereza byagakwiye kuba bishingiye kuri iyo mitekerereze yo guharanira kwigira no kubaka igihugu cyarwo.

    Ubwo Minisitiri w'Urubyiruko Dr Utumatwishima Abdallah yari ageze ku Intare Arena aho uyu muhango wabereye

    Urubyiruko rwo muri Polisi y'u Rwanda rwari rwabukereye

    Abo mu nzego zishinzwe umutekano baganira mbere y'umuhango wo kwizihiza imyaka icumi ya YouthConnect

    Amafoto: Igihe.com

     

     

     

    The post Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w'imiyoborere myiza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/icyo-urubyiruko-rwaronse-mu-musaruro-wimiyoborere-myiza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=icyo-urubyiruko-rwaronse-mu-musaruro-wimiyoborere-myiza

  • Byimana: Barizihiza yubile y'imyaka 75 bataha Kiriziya nshya bujuje ya Paruwasi'Sancta Maria' #rwanda #RwOT

    Abakirisitu Gatolika ba Paruwasi Sancta Maria Byimana ho muri Diyosezi ya Kabgayi baravuga ko batewe ishema no kwizihiza Yubile y'Imyaka 75 banataha kiriziya bakuye mu bwitange bwabo. Barishimira kandi ko muri iyi myaka yose bungutse abapadiri 18 harimo na Musenyeri Musengamana Papias umushumba wa Diyosezi ya Byumba uvuka muri iyi Paruwasi.

    Mu kiganiro bahaye umunyamakuru wa intyoza.com, bemeza ko nyuma y'aho abapadiri bera bagereye mu Byimana ubutumwa bazanye bwabakuye ku madini gakondo.

    Mukamana Thacianna, umukirisitu wa Kiriziya Gatorika avuga ko batanze uruhare rwabo uko bashobojwe kandi ko babikoze kugirango iyogezabutumwa rigere kuri benshi bazaga gusenga bagahagarara kubera kubura aho bicara.

    Imbere mu Kiliziya intebe zamaze kugezwamo.

    Ati' Mbere yuko dutangira kubaka iyi Kiliziya byaratugoraga kuko wazaga gusenga ugasanga ntaho kwicara uribubone bitewe n'ingano ya Kiliziya twari dufite, ariko bamaze kutugezaho igitekerezo twabonye ko tugomba kugira uruhare, tubyakira neza kugirango iyogezabutumwa rikomeze kandi ryaguke kuko kuza ugasenga uhagaze ntabwo biba bishimishije'.

    Uwamahoro Bernard afite imyaka 56 akaba umukirisitu w'Iyi Paruwasi, yagize ati' Twebwe nk'abakirisitu b'ubu twagiye tumenya amakuru y'uko iyi Paruwasi yacu yakomotse kuri Misiyoni ya Kabgayi ahagana mu mwaka w'1945 maze Abapadiri bera bazana ijambo ry'Imana kandi ba ryigisha abakirisitu bemera kureka amadini gakondo bari baramaze kwimika mu mitima yabo no mu miryango yabo itandukanye'.

    Kuri Aritari.

    Akomeza avuga ko yishimira ukwaguka k'ubukilisitu agereranije no hambere by'umwihariko ashingiye ku bakirisitu b'iyi Paruwase, aho ku cyumweru bagira Misa ebyiri ziturirwamo igitambo cya Misa muri Kiliziya biyubakiye.

    Perezida wa Komisiyo y'Iterambere muri Paruwasi aka na Perezida wa komite ishinzwe kubaka Kiriziya, Harelimana Boniface avuga ko bajya gutangira kubaka bashakaga gukemura ikibazo cy'abazaga mu gitambo cya Misa bakabura aho bicara, ariko kandi no gukuraho isakaro ryavugwaga ko ryangiza ibidukikije n'ubuzima bw'abantu (Fibro Ciment).

    Abaza mu kiliziya, hari imyanya yo kwicaramo hejuru ahegera igisenge.

    Ahamya ko Abakirisitu bitanze kandi umusaruro ukaba ugaragara kuko mu mwaka w' 1945 Kiriziya yakiraga abakirisitu 500, nyuma yaho bubaka indi yakira abagera ku 1000 ariko ubu 'twizeye ko nibura abagera ku 2500 bazajya baza mu misa bazajya babona aho kwicara'.

    Padiri Mukuru wa Paruwasi yitiriwe Mariya Mutagatifu(Sancta Maria), Nzamurambaho Emmanuel yemeza ko ubufatanye bw'Abakirisitu Gatolika ndetse n'abakirisito b'andi matorero harimo abasengera mu Abayisilam, Abadivantisiti, abakirisitu ba ADEPR, Abaporoso n'abandi bose bafashije muri iki gikorwa, ko kandi bose bashakaga ineza y'ubukirisitu.

    Padiri Mukuru, Emmanuel. 

    Yagize Ati' Turishimira ko Ubufatanye tugirana n'abakirisitu bacu bagerageza kugaragaza inyota y'ijambo ry'Imana kandi bakabera abandi amatara meza kugera n'aho hari abakomoka mu yandi madini n'amatorero harimo Abasilamu, Abasengera muri ADEPR, abasengera mu itorero ry' Abaporoso bagiye bitanga bagafatanya natwe kuko bazi neza ko ijambo ry'Imana riduhuriza mu Mana. Turabashimira ko bagize uruhare mu kuduherekeza twubaka iyi Kiriziya yacu'.

    Akomeza yemeza ko mu myaka 75 iyi Paruwasi ibayeho imaze kwibaruka abapadiri basaga 18 barimo; Padiri Ngerero Silas wayoboye Paruwasi Katedarale ya Kabgayi,  Musenyeri Kalibushi, Musenyeri Musengamana Papias akaba umwepiskopi wa Byumba n'abandi. Ahamya kandi ko mu bigaragara iyi Paruwasi ifite byinshi byo kwishimira imaze kugeraho kandi bizakomeza kuko ubufatanye bw'abakirisitu n'andi matorero n'amadini byagaragaye ko byafasha ibyiciro byose bityo iyogezabutumwa amadini akora rikaguka'nubwo tudahuje imyemerere'.

    Kiliziya ya mbere yasengewemo mu 1945.

    Paruwasi Sancta Maria Byimana ifite abakirisitu basaga ibihumbi 26 buri wese akaba yaragize uruhare mu iyubakwa ry'iyi ngoro inogeye abakirisitu b'Iyi Paruwasi. Kugeza ubu haturwa Misa 2 zishobora kwitabirwa n'abakirisitu ibihumbi 5000 buri cyumweru.

    Iyi Kiliziya yuzuye, yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2013 n'abakirisitu. Bamwe batanze amafaranga hari n'abatanze amatungo magufi, abatanze imibyizi, babumba amatafari baranayatwika kugeza bujuje iyi Kiriziya ya Paruwasi Sancta Maria Byimana aho bemeza ko batewe ishema no kuzayitaha tariki ya 02 Nzeli 2023.

    Inzira y'abafite ubumuga yarateganijwe muri Kiliziya nshya.
    Urebeye inyuma Kiliziya nshya yuzuye.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/08/24/byimana-barizihiza-yubile-yimyaka-75-bataha-kiriziya-nshya-bujuje-ya-paruwasisancta-maria/

  • Meteo Rwanda yateguje ko imvura y'umuhindo izaba ari nyinshi #rwanda #RwOT

    Ikigo gishinzwe ubumenyi bw'ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura y'umuhindo y'uyu mwaka wa 2023  izaba ari nyinshi iri hejuru y' isanzwe igwa mu gihembwe cy'umuhindo.

    Iyi mvura biteganyijwe ko izatangira kugwa hagati ya tariki 3 n'10 nzeri 2023 . Kirehe niyo izagusha imvura nyuma y'Ahandi hagati ya tariki  2 niya 8 Ukwakira 2023.

    Imvura y'umuhindo y'uyu mwaka ni nk'iyaguye mu gihembwe cy'Umuhindo wo mu 1997, 2002,2006.

    Abahinzi basabwe kwegera inzego zishinzwe ubuhinzi zikabaha ubujyanama bujyanye n'iteganyihe ryatangajwe.

    The post Meteo Rwanda yateguje ko imvura y'umuhindo izaba ari nyinshi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/24/meteo-rwanda-yateguje-ko-imvura-yumuhindo-izaba-ari-nyinshi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=meteo-rwanda-yateguje-ko-imvura-yumuhindo-izaba-ari-nyinshi

  • Kigali: Imiryango irenga 4000 yari ituye mu manegeka yamaze kwimurwa #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imiryango igera ku 7361 ari yo yabaruwe nk'ituye mu manegeka, butangaza ko igera ku 4,230 yamaze kwimurwa.

    Umujyi wa Kigali kandi usaba imiryango igera ku 3131 kwimuka mbere y'uko ibihe by'imvura bitangira. Igera ku 2400 iba mu nzu zikodeshwa.

    Mu igenzura riherutse gukorwa, Umujyi wa Kigali wasanze ibibanza bigera ku 24404 byubatsemo inzu zigera ku bihumbi 27 biri mu manegeka kabone nubwo biherereye mu bice byagenewe guturwamo.

    Ni ibibanza biherereye mu mirenge 35 igize uturere tw'umujyi.

    Bimwe muri ibyo bice biri mu Karere ka Gasabo nka Gisozi hafi ya Dove Hotel, mu Gatsata mu bice bizwi nko mu Kiderenka na Nyabisindu mu bice bizwi nko mu Isibo ya Cyenda ho mu Murenge wa Remera nk'uko The New Times yabyanditse.

    Ibi bice kandi birimo umudugudu wa Mpano mu tugari twa Cyivugiza na Gasharu duherereye mu Murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Nyamweru mu Murenge wa Kinyinya ndetse n'Akagari ka Kagasa gaherereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro n'ahandi.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yatangaje ko batazigera batanga ingurane cyangwa ngo bishyurire ubukode bw'amezi atatu abaturage byemejwe n'amategeko ko batuye mu manegeka.

    Ati 'Twafashe ibi byemezo kuko twatanze umwanya uhagije tuburira abatuye muri ibyo bice kwimuka mbere y'uko ibihe by'imvura biza.'

    Meya Rubingisa yagaragaje ko ubufasha bwatanzwe ubushize ku bari batuye muri ibyo bice byatewe n'uko ibiza byabibasiye bisa nk'ibitunguranye, nta myiteguro yindi yabanje kubaho.

    Icyakora yerekanye ko abaturage badafite aho bakwimukira binyuze mu isesengura ry'inzego z'ubuyobozi ku murenge, bashobora kuzahabwa ubufasha bw'umwihariho.

    Yanahamije ko abatuye muri ibyo bice nibamara kwimurwa ba nyir'ubwo butaka na bo batazigera bahabwa ingurane, ashimangira ko ingurane zitangwa ku hagiye gushyirwa imishinga y'inyungu rusange.

    Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, iherutse kugaragaza ko kuva uyu mwaka watangira abantu 202 bamaze guhitanwa n'ibiza barimo abishwe n'ibiherutse kwibasira Intara y'Amajyaruguru, iy'Iburengerazuba n'iy'Amajyepfo muri Gicurasi 2023.

    The post Kigali: Imiryango irenga 4000 yari ituye mu manegeka yamaze kwimurwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/24/kigali-imiryango-irenga-4000-yari-ituye-mu-manegeka-yamaze-kwimurwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-imiryango-irenga-4000-yari-ituye-mu-manegeka-yamaze-kwimurwa

  • #ShyigikiraBibiliya: Nuruhare rwawe rurakene… – #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society of Rwanda – BSR) watangiye imirimo yawo mu 1977, wemezwa ku mugaragaro mu 1982. Uri mu rugaga rw'indi miryango ku isi izwi nka ''United Bible Societies'' kuko n'ahandi ku isi hagiye hari imiryango ya Bibiliya.  Winjiye muri urwo rugaga mu 2000. 

    Ufite intumbero yo kugira ngo Bibiliya igere ku bantu benshi kandi ihindure ubuzima bw'abayisoma. Uyu muryango kandi ugambiriye kugeza Bibiliya kuri buri wese mu rurimi yumva kandi igendanye n'icyiciro cye ndetse n'abafite ubumuga batekerejweho.

    Mu guhangana n'ikibazo cy'ibura rya Bibiliya mu Rwanda, uyu muryango watekereje ku buryo bugera kuri 12 bwakwifashishwa mu gushaka umuti urambye, nk'uko byatangajwe n’abarimo Perezida w'Inama y'Ubutegetsi y'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba n'umuvugizi wungirije w'itorero EPR, Rev. Julie Kandema;

    Umwe mu bashumba ba Zion Temple, Pastor Olivier Ndizeye; n'Umunyamabanga mukuru w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pastor Viateur Ruzibiza. Ni mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ku wa Mbere w’iki cyumweru. Batangaje uburyo buzifashishwa muri iyi gahunda ya Shyigikira Bibiliya izamara amezi atatu ariko ashobora kuziyongera.

    1.     Abayobozi b'amatorero

    Uyu muryango BSR wavuze ko watekereje kumvikanisha iki kibazo uhereye mu bayobozi b'amatorero, bakemera kugira uruhare rutaziguye mu bukangurambaga bwatangijwe bwa 'Shyigikira Bibiliya Campaign.'' 

    Uyu muryango watangaje ko wasabye aba bayobozi gutanga ijwi ryabo babinyujije cyane cyane mu gusomera abakristu babo ibaruwa isobanura akamaro ka Bibiliya, inabasaba gutanga inkunga yabo uko yaba ingana kose kugira ngo Bibiliya ikomeze kuboneka mu Rwanda.

    2.     Imbuga nkoranyambaga n'itangazamakuru

    Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda kandi watekereje kwifashisha itangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kugera kuri benshi muri ubu bukangurambaga kuko ariho hantu abantu bose muri iki gihe bamenyera amakuru agezweho kandi bakayizera.

    3.     Abakristu b'amatorero atandukanye

    Bimenyerewe ko mu matorero yose mu Rwanda, hagiye habamo amatsinda mato abantu bahuriramo bakaganira ku by'Imana n'iby'ubuzima busanzwe. Abo nabo rero uyu muryango wabatekerejeho ubona ukwiye kubasanga ukabashishikariza kugira uruhare muri iki gikorwa cyo gushyigikira Bibiliya cyane ko bazikenera cyane mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    4.     Umuntu ku giti cye

    Kubasanga mu matsinda gusa, uyu muryango wasanze bidahagije ahubwo wiyemeza no kugenda uganiriza buri muntu ku giti cye kugira ngo n'udafite itsinda abarizwamo cyangwa uwaba ataragize amahirwe yo kugira aho ahurira n'ubu butumwa nawe adacikanwa.

    5.     Abashoramari

    Abashoramari, ibigo n'abikorera ku giti cyabo, nk'abantu basanzwe bahura n'abantu banyuranye mu bikorwa byabo bya buri munsi byo gushora imari kandi bagiriwe umugisha wo gutunga, nabo batekerejweho ko bashobora kwegerwa bakaganirizwa bakaba batanga umusanzu wabo mu gutera inkunga iki gikorwa cyo kwirinda ko Bibiliya yacika mu Rwanda, kuko hatagizwe igikorwa nabyo byazabaho.

    6.     Ibitaramo

    Mu bitaramo, ni ahantu hahurira abantu benshi haba abakristu n'abandi. Ku bw'ibyo rero, umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wari watekereje ko nabyo wabinyuramo mu kubwira abantu akamaro ka Bibiliya no gukusanya inkunga yakwifashishwa mu gutumiza Bibiliya nyinshi mu Rwanda cyane ko uko abazikenera bagenda baba benshi ari na ko nazo zirushaho guhenda. Hatekerejwe ko hakwifashijwa gukoresha ibyo bitaramo ariko na none hakaba harimo n'ibyo abantu basanzwe bakunda nk'abahanzi n'ibindi.

    7.     Ibigo by'itumanaho

    Ibigo by'itumanaho nabyo ni ibigo bibasha kugera byoroshye ku bantu benshi kandi mu mwanya muto. Hatekerejwe ko hashobora kubaho amasezerano hagati y'uyu muryango n'ibi bigo mu rwego rwo kugeza ubu butumwa kuri benshi kandi bitaruhije.

    8.     Kwamamaza mu butumwa bwanditse

    Ubundi buryo bwatekerejweho mu guhangana n'ibura rya Bibiliya, ni ukwamamaza biciye mu gushyira ubutumwa bwo gushyigikira Bibiliya ku bikoresho by'umuntu ku giti cye cyangwa serivisi zitandukanye atanga.

    Ushobora kwandika ubutumwa buvuga ngo 'Shyigikira Bibiliya ikomeze kuboneka mu Rwanda' kuri mudasobwa yawe, kuri telephone yawe, ku modoka rusange ku buryo abagenzi bashobora kubibona ari benshi, n'ahandi henshi.

    9.     Kwamamaza binyuze muri ba rwiyemezamirimo

    Abakora ubucuruzi, abanyenganda nabo batekerejweho, ko hashobora kubaho amasezerano bakandika ubu butumwa bwo gushyigikira Bibiliya ku bikoresho bacuruza maze ababigura bagakomeza kubigura no kubikoresha ariko n'ubwo butumwa bakabubona.

    10.                      Inama nyinshi n'abanyamakuru

    Gutambutsa ubutumwa bw'aho igikorwa cy'ubukangurambaga bugeze mu itangazamakuru hifashishijwe uburyo bwo gukorana inama nabo kenshi ni imwe mu nzira yo gukomeza kugera kuri benshi kugira ngo buri wese agire umusanzu atanga mu gushyigikira Bibiliya


    Inama ya mbere baherutse kugirana n’itangazamakuru

    Ubu bukangurambaga buje mu rwego rwo kwishakamo igisubizo gihamye nk'abanyarwanda kuko abaterankunga bagabanutseho 80%. BSR yatangaje ko buri wese arabwa guha agaciro ubutumwa bujyanye n'ubukangurambaga bwa 'Shyigikira Bibiliya', akagira inkunga atanga mu rwego rwo kongera umubare wa Bibiliya zitumizwa mu Rwanda zikava ku mubare zariho nko mu mwaka ushize zari 30,000 zikagera ku 200,000.


    Julie Kandema, yatangaje ko uteye inkunga iki gikorwa cya Bibiliya aba ahinduye isi

    Rev. Julie Kandema, umuyobozi w'inama y'ubutegetsi y'umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yagize ati: ''Abanyafurika turasabwa kwishakamo ibisubizo. Buri wese asabwe gushyigikira Bibiliya kuko ihindura ubuzima bwa benshi, kandi gushyigikira Bibiliya ni ugushyigikira ubuzima, ukaba uhinduye isi.''


    Ubukangurambaga bwa Shyigikira Bibiliya bugiye gukorwa amezi atatu, hakusanywa inkunga igiye kwifashishwa mu kongera mubare wa Bibiliya

    Hashyizweho uburyo bwo gutanga inkunga yawe mu gushyigikira Bibiliya. Ubwo buryo ni ubu bukurikira: World Remit: +250788304142 (Society Biblique du Rwanda); Western Union: (Society Biblique du Rwanda); Momo Code: 051766; MTN/Airtel: 051766;

    Mobile Money: +250788304142; Bank of Kigali (La Societe Biblique Proj Center) 100007836044; RIA & Money Gram (Bible Society of Rwanda). Ushobora no kunyura ku rubuga www.biblesociety-rwand.org/donate, ugatanga inkunga yose ufite.

    REBA IKIGANIRO UMURYANGO WA BIBILIYA MU RWANDA WAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133514/shyigikirabibiliya-nuruhare-rwawe-rurakenewe-sobanukirwa-uburyo-10-bwatekerejweho-mu-guhan-133514.html

  • Amateka ya Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi wa Wagner #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2023, nibwo hamenyekanye inkuru ko Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi w'umutwe w'abacanshuro wa Wagner, yahitanywe n'indege yaguye mu Majyaruguru y'umurwa Mukuru Moscow yerekeza mu Mujyi wa Saint Petersburg mu Burusiya.

     Yevgeny Prigozhin yafatwagwa nk'umuyobozi wa Perezida Putin aho yari azwi ku izina rya 'PUTIN'S CHEF'.

    Prigozhin ni we wiyitiriye gushinga umutwe wa  Gisirikare wa Wagner.

    Tariki 26 Nzeri 2022, Prigozhin yavuze ko yashinze itsinda rya Wagner mu rwego rwo gushyigikira ingabo z'Uburusiya mu ntambara yabereye i Donbas, muri Gicurasi 2014.

    Kuva icyo gihe, ibikorwa byabo byagutse bikwira mu turere twinshi two muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.

    Ku ya 23 Kamena 2023, yakoresheje itsinda rya Wagner kugira ngo atangire kwigomeka ku buyobozi bw'ingabo z'Uburusiya, ashinja Minisiteri y'Ingabo kuba yararashe abasirikare ba Wagner.

    Itsinda rya Wagner ryafashe umujyi wa Rostov-on-Don mu Burusiya yerekeza i Moscou, nyuma gato ku munsi wakurikiyeho nibwo Prigozhin yemeye kwimukira muri Belarus maze ibyaha aregwa byo kwigomeka bivanwaho.

    Ese Prigozhin yari muntu ki?

    Tariki ya 1 Kanema 1961 nibwo Violetta Prigozhina yibarutse Yevgeny Viktorovich Prigozhin wavukiye kandi akurira i Leningrad (ubu ni St. Petersburg) muri Soviet Union.

    Se yapfuye hakiri kare, bityo nyina ahitamo kumujyana kwa nyirakuru.

    Mu gihe yigaga, Prigozhin yifuzaga kuba umukinnyi wabigize umwuga wo gusiganwa ku maguru.  Icyakora, umwuga we muri siporo amaherezo ntiwagezweho. Mu Ugushyingo 1979, Prigozhin w'imyaka 18 y'amavuko yafashwe yiba ahabwa igihano nsimburagifungo. Nyuma yimyaka ibiri, mu 1981, yongeye gufatwa yiba, akatirwa igifungo cy'imyaka cumi n'ibiri kubera ubujura, uburiganya, no kugira uruhare mu rubyiruko mu byaha. Mu 1988 yababariwe, arekurwa mu 1990. Muri rusange, yamaze imyaka icyenda afunzwe.

    Ubuzima bwe bwite

    Prigozhin yashakanye na Lyubov Valentinovna Prigozhina, umufarumasiye akaba n'umucuruzi, uyu muore afite ikigo nderabuzima mu karere ka Leningrad na hoteri ya butike yitwa Crystal Spa & Residence yatsindiye igihembo cya Perfect Spa Project mu 2013.

    Aba bombi bafitanye abakobwa babiri: Polina, wavutse 1992 na Veronika, wavutse 2005, n'umuhungu Pavel , wavutse haba mu 1996 cyangwa 1998. Mu bitero bya Ukraine, abana ba Prigozhin bimukiye mu bihugu by'Uburayi. Ku ya 20 Gashyantare 2022, umukobwa wa Prigozhin Veronika yitabiriye amarushanwa yo kugendera ku mafarasi muri Espagne.

    Nyina wa Prigozhin, Violetta Prigozhina, yahoze ari umuganga akaba n'umwarimu, akaba na nyir'amategeko muri iki gihe wa Concord Management and Consulting LLC kuva mu 2011.

    Ese byaba byagenze gute kugira ngo Yvegeny Pregozhin yitabe Imana.

    Ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 23 Kamena  2023, nibwo abayobozi bashinzwe iby'indege mu Burusiya bavuze ko Prigozhin yapfuye azize impanuka y'indege. Ikigo cy'indege cy'Uburusiya Rosaviatsia cyatangaje ko Prigozhin yari umwe mu bantu 10 bari mu ndege yakoze impanuka ubwo yavaga i Moscou yerekeza i St Petersburg. Ibi byabaye nyuma y'amezi abiri Prigozhin ayoboye abarwanyi be mu myigaragambyo y'igihe gito yo kurwanya ubuyobozi bw'ingabo z'Uburusiya.

    Muri 2022 Prigozhin yahawe igihembo k'ishimwe n'Uburusiya, igihembo kizwi kw'izina ry'Intwari ya federasiyo y'Uburusiya. Yanahawe kandi ibihembo birimo kuba Intwari ya Repubulika y'abaturage ya Donetsk no kuba Intwari ya Repubulika yabaturage ya Luhansk

    Valens NZABONIMANA

    The post Amateka ya Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi wa Wagner appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/24/amateka-ya-yevgeny-prigozhin-wari-umuyobozi-wa-wagner/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amateka-ya-yevgeny-prigozhin-wari-umuyobozi-wa-wagner

  • Abatoza 5 bicariye ishyiga rishyushye bashobora kutazarangiza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umwaka w’imikino wa 2023-24 mu mupira w’amaguru mu Rwanda waratangiye aho icyiciro cya mbere bamaze gukina umunsi wa mbere.

    Amakipe yariyubatse kuva ku bakinnyi kugeza no kubatoza, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abatoza bashobora kuzabimburira abandi kwirukanwa bitewe n’imiterere ndetse n’amakipe batoza uburyo yihanganamo.

    Muhire Hassan – Sunrise FC

    Muhire Hassan umutoza wa Sunrise FC, nibwo bwa mbere atoje mu cyiciro cya mbere ari umutoza mukuru kandi nta kandi kazi abivanga nako cyane ko mbere yakoraga muri PSF.

    Uyu mugabo uzwiho cyane ubusesenguzi bw’umupira, nyuma y’umunsi wa mbere gusa wa shampiyona igitutu cyazamutse kubera gutsindwa na Police FC 2-0.

    Amagambo yatangaje nyuma y’uyu mukino avuga ko ba rutahizamu afite batajyanye n’ibyo yifuzaga gukina, ntabwo yakiriwe neza na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe batatinyaga kuvuga ko ari we witsinze.

    Ikindi mu masezerano n’iyi kipe itajya yihanganira gutsindwa ni uko harimo ko gutsindwa imikino 3 yikurikiranya agomba guhita asezererwa. Hassan ni umwe mu batoza bashobora kutazarangiza umwaka w’imikino mu ikipe batangiriyemo.

    Alain Kirasa – Gasogi United

    Benshi bakubwira ko imwe mu makipe agoye gutoza ari Gasogi United kuko akenshi umutoza nta jambo aba afite, ahubwo aba ari nk’agakingirizo gashyira mu bikorwa ibyo perezida w’ikipe Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yifuza, yaba ari ugutoza, gupanga ikipe ibanza mu kibuga no gusimbuza byose umutoza nta ruhare runini abigiramo.

    Umutoza ugerageje gukora ibye ntamara kabiri muri iyi kipe, biragoye ko iyi kipe umutoza yatangira umwaka w’imikino akanuwusoza. Alain Kirasa wakoranyeho na KNC mbere, mu gihe ataba yoteguye gukorera mu kwaha kwe, ntabwo azahamara kabiri.

    Habimana Sosthene – Musanze FC

    Habimana Sosthene umutoza mukuru wa Musanze FC, na we arahabwa amahirwe menshi yo kuzasezererwa mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira.

    Musanze FC ni ikipe itihanganira gutsindwa, ni imwe mu makipe ahinduranya abatoza cyane aho bigorana kuba umutoza yahatoza umwaka.

    Ifite umuyobozi, Tuyishimire Placide ukunda gufata imyanzuro atitaye ku bindi, 2021 yirukanye umutoza Seninga Innocent umukino ukirimo hagati amwirukanira kuri radio. Nta kindi aba ashaka kumva uretse intsinzi.

    Nshimiyimana Maurice Maso – Etoile del’Est

    Maso ni undi mutoza na we uhari udahari kuko isaha n’isaha na we azirukanwa kubera umusaruro muke.

    Ari mu ikipe itamushyiraho igitutu cyinshi ariko na none itakwihanganira guhora itsindwa.

    Ndetse amakuru avuga ko igitutu cyatangiye kuzamuka kuri uyu mutoza nyuma yo gutsindwa na Musanze FC 4-1 mu mukino ufungura shampiyona aho yasabwe kugira ibyo ahindura mu maguru mashya.

    𝗣𝗲𝘁𝗿𝗼𝘀 𝗞𝗼𝘂𝗸𝗼𝘂𝗿𝗮𝘀 – Kiyovu Sports

    𝗣𝗲𝘁𝗿𝗼𝘀 𝗞𝗼𝘂𝗸𝗼𝘂𝗿𝗮𝘀 ni umutoza ukomoka muri Greece wasinyiye gutoza Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Ni umwe mu batoza bari ku gitutu cyinshi nyuma y’uko ikipe arimo perezida wayo, Mvukiyehe Juvenal atihanganira gutsindwa, atitaye ku masezerano mufitanye iyo ibintu bitari mu murongo yifuza ntabwo yihangana.

    Ni umugabo ushora amafaranga menshi buri mwaka ashaka igikombe ariko cyarabuze, niyo mpamvu iyo kipe itarimo yitwara neza byose biryozwa umutoza.

    Uretse kuba itajya ipfa gusozanya shampiyona umutoza yatangiranye, kuri iyi nshuro yakoze n’impinduka yirukana abakinnyi benshi kandi b’inkingi za mwamba barimo ba kapiteni bombi bashinjwa ubugambanyi.

    Yagiye ku isoko agura abandi, kuba yabura umusaruro, umutoza agomba kwicara abizi ko nta gahenge azamuha.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abatoza-5-bicariye-ishyiga-rishyushye-bashobora-kutazarangiza-shampiyona-y-icyiciro-cya-mbere-mu-rwanda-amafoto