Yvonne Anuli Orji,ni umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya uvuka muri Nigeria, akaba yibera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari naho yabereye icyamamare biturutse kuri filime zitandukanye yakinnye zazamuye izina rye ku ruhando mpuzamahanga zirimo nka filime y’uruhererekane yitwa ‘Insecure’ yakinnye kuva mu 2016 kugeza mu 2021.
Uyu mukinnyikazi wa filime Yvonne Orji, yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yaho hashyizwe hanze amashusho y’ikiganiro yagiranye n’umunyarwenya Chelsea Handler, aho yagaragaye avuga ko atewe ishema no kuba ageze ku myaka 39 y’amavuko akiri isugi.
Umukinnyi wa filime Yvonne Orji yavuze ko akiri isugi ku myaka 39
Mu kiganiro kinyura kuri murandasi (Podcast) cyitwa ‘Dear Chelsea’ cya Chelsea Handler yatumiyemo Yvonne Orji niho yagize ati: ”Yego rwose ibyo mwumvise nibyo, ndi isugi ku myaka 39 kandi numva ari ibintu nkwiye kwirata kuko binteye ishema. Ndabizi abantu baranseka ariko njyewe ntabwo mbifata nkaho ari ikibazo kuko mbifata nk’ikintu gikomeye. Ese ubwo ni bangahe bafite imyaka nkiyanjye babashije kwifata?”.
Yvonne Orji umunya-nigeriya wahiriwe no gukina filime yakomeje agira ati: ”Ntegereje ko nzakora ubukwe. Umugabo uzanshaka niwe tuzaryamana bwa mbere. Sinzi niba azabyishimira ko nkiri isugi kuko hari benshi twabipfuye bikanatuma umubano wacu urangira kuko nababwiye ko ntazakora imibonano mpuzabitsina kugeza nkoze ubukwe”.
Yvonne Orji avuga ko azakomeza kwifata kugeza akoze ubukwe
Mu rwenya rwinshi Yvonne Orji uherutse gukina igice cya kabiri cya ‘Vacations Friends’ hamwe na John Cena, yagize ati: “Ndumva ahubwo abantu bansengera nkabona umugabo vuba kugirango ntakomeza gutegereza cyane kuko ni ibintu binkomerera. Ntekereza ko kuba narabashije kwifata kugeza ubu bifite aho bihuriye n’imyemerere yanjye”.
Yvonne Orji yahishuye ko kwifata abikesha imyemerere ye
People Magazine yatangaje ko kuva iki kiganiro cyasohoka Yvonne yahawe inkwenene na benshi ku mbuga nkoranyambaga bahinduye urwenya Yvonne Orji bamuseka, mu gihe bamwe bavuga ko ibyo yavuze ari ikinyoma ndetse ko yabikoze kugirango akunde avugwe. Mu gihe ibinyamakuru nka TMZ na Hollywood Life byatangaje ko Yvonne Orji yatangaje ibi kugirango ahubwo abone umugabo mu buryo bwihuse.

Umwe mubakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati: ‘Buri mwaka Yvonne Orji avuga ko ari isugi. Mukobwa, ntabwo duteze kuguha umudali’





Muhire Hassan yemeza ko uburyo yinjiye mu ikipe ya Sunrise FC byari bigoye cyane kuko byanamuherekeje kugera mu ndunduroÂ
Muhire Hassan yemeza ko ibigwi bye byatokojwe, ariyo Mpamvu muri Sunrise FC babayhoe batamwizeye ndetse akemeza ko hari n’abantu bamufata uko hanze aha.
Muhire Hassan yemeza ko ibyabaye byose bitatuma ahagarika umuhamagaro we kuko yiteguye, igihe icyaricyo cyose hari ikipe yamwifuza yagenda agakora akaziÂ
ahagana mu 2002 Muhire yari yaratangiye akazi k’ubutoza aha akaba ari mu ikipe ya KISTÂ
Muhire Hassan asanzwe ari umutoza w’abatoza ubifitiye ubushobozi n’ibyangombwa
Ngabo Medard Jobert, wamamaye mu muziki nka Meddy, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse unamaze imyaka irenga 10 mu muziki yanagizemo uruhare runini mu kuwuteza imbere. Uyu mugabo nubwo amaze igihe ntagihangano gishya ashyira hanze ndetse akaba yaranatangaje ko yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, niwe uri ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde.
Korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, niyo iza ku mwanya wa Kabiri kuri uru rutonde ndetse ikaba ari nayo Korali yonyine mu Rwanda iyoboye izindi mu gukurikirwa cyane kuri Youtube.
Kuba benshi bamaze kwibona no gukunda umuziki wa ‘Gospel’ wo mu Rwanda, byagizwemo uruhare n’abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana batandukanye barimo na Israel Mbonyi, benshi banafata ko ariwe wa mbere mu bahanzi bakora Gospel.
Umuhanzi Bruce Melody uherutse guhabwa igihembo cya ‘Trace Awards’ nk’umuhanzi mwiza wahize abandi mu Rwanda, n’ubundi ari mu bahanzi bahagaze neza ku rubuga rwa YouTube. Uyu muhanzi uri mu bayoboye mu muziki nyarwanda amaze kugira ibihumbi 502 (502K) by’abantu bamukurikira kuri YouTube.
Umuhanzi Niyo Bosco uzwiho kugira impano yo kwandika indirimbo zuzuye ubutumwa bwubaka sosiyete no kugira ijwi ryiza, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Ubigenza Ute’, Piyapuresha’, ‘Seka’ hamwe n’izindi zagaragaje ubuhanga bwe. Uyu muhanzi mu gihe gito amaze mu muziki, afite abantu ibihumbi 219 bimukurikira kuri YouTube.
Umuhanzi Andy Bumuntu usigaye yarayobotse itangazamakuru kuri Radio ya Kiss FM, ni umwe mu bahanzi bakora injyana ya R&B bakunzwe mu Rwanda nubwo amaze igihe ntagihangano gishya arasohora gusa indirimbo ze nka ‘Valentine’, ‘On Fire’, ‘Snack’ n’izindi ziracyakunzwe ndetse ninako zifite benshi bamaze kuzireba kuri YouTube afiteho abantu ibihumbi 218 bamukurikira kuri uru rubuga.
Umuhanzi w’icyamamare Mugisha Benjamin benshi bazi ku izina rya The Ben, uri mu bamaze igihe mu muziki ndetse unari mu bahirimbaniye umuziki nyarwanda mu myaka icumi ishize, kugeza n’ubu akaba agikomeje kwigaragaza aho aherutse gukora igitaramo cy’amateka i Bujumbura, The Ben benshi bavuga ko ari muri ‘Top 5’ y’abahanzi b’ibihe byose mu Rwanda, afite abantu ibihumbi 198 bamukurikirana kuri YouTube.
Uyu muhanzi ukiri muto unamaze igihe gito mu muziki gusa wahise azamuka mu buryo bwihuse, Chrissy Eazy uri mu bakora cyane, ndetse wanahiriwe no gukora indirimbo zigafata mu mitima ye benshi zirimo nka ‘Inana’, ‘Amashu’ hamwe n’izindi. Kugeza ubu uyu muhanzi amaze kugira abantu ibihumbi 197 bamukurikirana kuri YouTube.

