Category: Uncategorized

  • Muhire Hassan uherutse kwirukanwa muri Sunrise FC benshi bakamushinja kuba umusesenguzi aho kuba umutoza yisobanuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muhire Hassan uherutse kwirukanwa muri Sunrise FC benshi bakamushinja kuba umusesenguzi aho kuba umutoza yisobanuye.

    Umusesenguzi wa ruhago ndetse akaba n'umutoza Muhire Hassan uherutse kwirukanwa mu ikipe ya Sunrise FC kubera umusaruro udashyitse yasabye itangazamakuru ko ryasobanurira abanyarwanda ko umutoza afite uburenganzira bwo kujya gusesengura ruhago mu gihe yitabajwe akaba yabitangaje nyuma yaho abantu benshi bakomeje kumushinja kuba umusesenguzi kurusha kuba umutoza.

    Amagambo ya Muhire Hassan avuga kubimaze iminsi bimuvugwaho:

    Source : https://yegob.rw/muhire-hassan-uherutse-kwirukanwa-muri-sunrise-fc-benshi-bakamushinja-kuba-umusesenguzi-aho-kuba-umutoza-yisobanuye/

  • Dore ibintu by'ingenzi bishobora gutuma ubyara impanga #rwanda #RwOT

    Kubyara impanga ni kimwe mu bintu abantu benshi bakunda ariko bakabikunda cyane iyo bibarutse impanga mu gihe abyaye impanga umuhungu ndetse n'umukobwa.

     

    Abantu benshi ntibazi neza ko hari ibintu bishobora gutuma cyangwa byongera amahirwe y'umugore kugira ngo abyare impanga. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe Kandi zitandukanye mu kubacukumburira amakuru yizewe ku bintu bishobora gutuma ubyara impanga.

     

    DORE IBINTU BYONGERA AMAHIRWE Y'UMUGORE KUGIRA NGO ABYARE IMPANGA;

     

     

    1.Imyaka ; Inzobere zivuga ko Umugore uri hejuru y'imyaka 35 aba afite amahirwe yo kwibaruka impanga kuko ngo impamvu umugore uri muri iyo myaka mu kurekura amaguru mu gihe cyo gusama akenshi azira rimwe Ari abiri aribyo bituma yibaruka impanga.

     

     

    2.Ingano : Ikindi inzobere zivuga ko umugore ufite uburebure agira amahirwe yo gutwita impanga Ari hejuru cyane kurusha abafite uburebure buto ni ukuvuga abagufi. Mu bushakashatsi bwakoze bwagaragaje ko abagore benshi bafite abana bimpanga Ari abagore barebare kurusha abagore bagufi.

     

     

    3.Ibiro: Inzobere Kandi zivuga ko abagore bafite ibiro byinshi nabo amahirwe yo gutwita impanga Ari hejuru cyane kurusha abapima ibiro bicye nabyo byemejwe hakurikije ubushakashatsi bwakozwe.

     

     

    4.Ubwoko cg uruhu: Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagore babirabura bagira amahirwe yo gutwita impanga cyane kurusha abazungu. Ubwo bushakashatsi bwakoze bwagaragaje ko abagore bo muri Asia aribo ba nyuma mu kugura umubare munini wababyaye impanga mbese amahirwe yo gutwita impanga yabo Ari hasi cyanee.

     

     

    5.Imirire: Inzobere zivuga ko Kandi imirire y'umugore nayo yongera amahirwe ye yo kwibaruka impanga. Umugore wita kubyo Arya ndetse akarya intungamubiri Kenshi amahirwe ye yo kwibaruka impanga Ari hejuru cyane kurusha wawundi imirire ye iri hasi. Abagore bo mu majyepfo y'uburengerazuba bwa Nigeria bakunze kwibaruka impanga kubera kurya ibikoresho (yam).

     

     

    6.Urubyaro wabyaye mbere: Ikindi inzobere zivuga ko iyo umugore yabyaye abana bimpanga no ku nshuro ikurikira ashobora gutwita impanga mbese amahirwe yo gutwita impanga Ari hejuru Kiri uwo mugore.

     

     

    7.Umuryango uvukamo: Mu gihe cyose uvuka mu muryango ubyara impanga cyane nawe amahirwe yo gutwita impanga Ari hejuru cyane. Ikindi mu gihe nawe wavutse uri impanga nundi mu muryango wanyu nawe amahirwe yo gutwita impanga Ari hejuru cyane.

     

     

     

     

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

     

    Source: News Hub Creator

    The post Dore ibintu by'ingenzi bishobora gutuma ubyara impanga appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-ibintu-byingenzi-bishobora-gutuma-ubyara-impanga/

  • Kamonyi-Rugalika: Igihe cyose Umuryango ubanye nabi, nta mutekano, nta Terambere-Gitifu Nkurunziza #rwanda #RwOT

    Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi ari mu nteko y'Abaturage mu kagari ka Kigese yo kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2023, yibukije abagize umuryango by'umwihariko abagabo n'abagore ko kubanirana nabi ari igihombo gikomeye ku muryango ndetse n'igihugu. Yababwiye ko bisiga umuryango mu bibazo by'ubukene n'amakimbirane, bigasiga nta terambere.

    Gitifu Nkurunziza, avuga ko kubana neza no kubaka ahazaza heza h'umuryango biri mu maboko n'ubushake bw'ababana. Ati' Mwabigiramo uruhare mubishatse, tukagira umurnangp utekanye. Nibwo twakwizera no kugira Igihugu gitekanye, nibwo twakwizera n'uko tuzagira abana beza tujyana mu mashuri bakiga'.

    Akomeza avuga ko igihe cyose Imiryango ikibanye nabi; Nta mutekano, Nta Musaruro ndetse nta n'uburere bw'abana buzabaho kuko umugore wahukanye, umugabo wakubise umugore umwana areba, ayo makimbirane bahoramo bitatuma umuryango mwiza ubaho ngo umwana awukuriremo yisanzuye kandi awuboneramo ibikwiye bimutegurira kuzaba ukenewe wagira umumaro ku hazaza he n'ah'Igihigu.

    Muri iyi nteko y'abaturage, bibukijwe ko umuryango ubanye neza, ubasha gukora ukiteza imbere, ukubaka ahazaza hakomeye kandi ugatanga uburere bukwiye ku bana bawuvukamo, bikagira umusaruro mwiza kuribo ubwabo n'ahazaza h'Igihugu.

    By'umwihariko, Abagabo n'abagore bibukijwe ko imibanire myiza ariyo yubaka urugo rugakomera. Basabwe kwirinda intonganya n'ihohotera iryo ari ryo ryose kuko rirema umuntu uwo atari we, bigasenya umuryango, bikangiza ahazaza kugera n'aho bamwe bibakururira mu gukora ibyaha bihanwa n'amategeko, hakaba n'abavutsanya ubuzima.

    Abaturage bahawe umwanya w'ibibazo n'ibitekerezo.

    Abagize umuryango, basabwe gushyira imbere imbaraga zubaka, bagakora cyane bakiteza imbere, bakava mu bibatandukanya kuko nta nyungu n'imwe babikuramo uretse kubasenya.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/11/07/kamonyi-rugalika-igihe-cyose-umuryango-ubanye-nabi-nta-mutekano-nta-terambere-gitifu-nkurunziza/

  • Umuhanzi Weasal Manizo yateye imitoma Teta Sandra amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko akomeza gucecekesha amakuru y'uko yamukubise #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wamamaye nka Weasal wo mu gihugu cya Uganda akaba umugabo w'Umunyarwandakazi Teta Sandra yahamije urwo amukunda ku isabukuru ye y'amavuko amuhamiriza ko nta wundi uzigera amumurutira.

     

     

    Mu butumwa Teta Sandra yanyujije kurukuta rwe rwa Instagram , yagaragaje ko Teta Sandra yamubereye urumuri ndetse aramutomagiza nyuma y'uko urugo rwabo bombi rwavuzweho kujya mu icuraburindi rikomeye bivugwa ko Weasal Manizo yabaye aka mukuru we Jose Chameleon nawe watandukanye n'umugore amurega kumuhohotera no kutita ku rugo rwe.

     

    Uyu muhanzi yagize ati:'Wabereye urumuri ubuzima bwanjye ndetse nzagushimira.Isabukuru nziza umwiza dusangiye ubuzima'.

     

    Byuzwe ko Teta Sandra yakubiswe n'uyu mugabo Weasal nyuma y'amafoto yamugaragara yakubiswe bikomeye kugeza ubwo isura ye yangirikaga.Gusa muri uko kuvugwa k'umugabo we , Teta Sandra yabigiyemo gake kugeza ubwo avugiye n'umugabo we , ashimangira ko atari we wamukubise.

    Nyuma yo gukubitwa nkuko inshuti ze zabyemezaga,Teta Sandra yaje mu Rwanda bivugwa ko ahunze gusa akomeza kugaragaza ko akunda Weasal kurwego rwo hejuru dore ko muri iki gihe ababyeyi be bari baragiye mui Uganda kubw'ibibazo yari afitanye nawe.

     

     

    The post Umuhanzi Weasal Manizo yateye imitoma Teta Sandra amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko akomeza gucecekesha amakuru y'uko yamukubise appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-weasal-manizo-yateye-imitoma-teta-sandra-amwifuriza-isabukuru-nziza-yamavuko-akomeza-gucecekesha-amakuru-yuko-yamukubise/

  • Umuryango w'umukinnyi wa Filime Mr Ibu watangaje ko bamaze kumuca akaguru #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filime wamamaye nka Mr Ibu muri Nollywood, yaciwe akaguru nyuma yo gutabarizwa kumbuga nkoranyambaga.

     

    Nk'uko byatangajwe n'umuryango w'uyu mukinnyi wa filime w'umunya-Nigeria , John Okafor, uzwi Mr Ibu, yaciwe akaguru kubera uburwayi bwamwibasiye bwari bwaranze gukira.

     

     

    Umukobwa  we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko bafashe uyu mwanzuro ukomeye wo guca akaguru ka se nyuma y'uko abazwe inshuro zirindwi ariko ntibigire icyo bitanga, akomeza avuga ko aribwo buryo bwari busigaye bwo gutabara ubuzima bwe.

     

    Banditse ati:'Turashaka gushimira buri umwe wese wageze kuri Papa wacu ndetse n'Imana arabashimira cyane kubera uburyo mwitaye kumubyeyi wacu.Saa saba papa yabazwe inshuro 7 kandi bigenda neza, gusa kugira ngo amahirwe ye yo kubaho yiyongere byabaye ngombwa ko akaguru ke kamwe gacibwa.Natwe byari bidukomereye ariko byabaye ngombwa ko tubyakira kuko nibwo buryo bwo gutuma akomeza kuba muzima.

     

    Nukuri turacyanekeye ubufasha bwa buri umwe wese kandi nk'abanya Nigeria , Papa aracyashoboye ndetse aracyakeneye ubufasha bwanyu.Mwarakoze mwese, umuryango wa Okafar , turabashimiye kandi ntabwo twakeretsa uko mutwitaho kuko mu gihe gikwiriye papa azashimira buri umwe wese wamubaye hafi muri ibi bihe kandi ntabwo ari kera ni vuba'.

     

    The post Umuryango w'umukinnyi wa Filime Mr Ibu watangaje ko bamaze kumuca akaguru appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuryango-wumukinnyi-wa-filime-mr-ibu-watangaje-ko-bamaze-kumuca-akaguru/

  • Umutoza w’umunyarwanda Hategekimana Corneille yeretswe amarembo amusohora muri Simba SC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Umunyarwanda wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b'ikipe ya Simba SC muri Tanzania, Hategekimana Corneille yirukananywe na Robertinho wari umutoza mukuru muri iyi kipe.

    Aba bombi basezerewe na Simba SC nyuma y'uko mu mpera z'icyumweru gishize banyagiwe na mukeba Yanga ibitego 5-1.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wumunyarwanda-hategekimana-corneille-yeretswe-amarembo-amusohora-muri-simba-sc/

  • Abandi bakinnyi 3 byamaze kwemezwa ko batazakomezanya na Rayon Sports nyuma y’amabaruwa yamaze guhabwa Yousef Rharb na Mugadam Abakar Mugadam – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abandi bakinnyi 3 byamaze kwemezwa ko batazakomezanya na Rayon Sports nyuma y'amabaruwa yamaze guhabwa Yousef Rharb na Mugadam Abakar Mugadam

    Hashize iminsi tubatangarije ko ubuyobozi ba Rayon sports bwamaze kumenyesha abarimo Yousef Rharb ndetse na Mugadam ko batazakomezanya. Byamaze no kwemezwa ko Hategekimana Bonheur, Kanamugire Roger ndetse na Prince Rudasingwa werekeje hanze y'u Rwanda atazakomezanya n'iyi kipe.

    Ikipe ya Rayon sports nubwo abandi bagiye mu mwiherero w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi kugeza ubu baracyakora imyitozo nubwo ku munsi w'ejo bazahabwa ikiruhuko cy'umunsi umwe gusa.

     

    Source : https://yegob.rw/abandi-bakinnyi-3-byamaze-kwemezwa-ko-batazakomezanya-na-rayon-sports-nyuma-yamabaruwa-yamaze-guhabwa-yousef-rharb-na-mugadam-abakar-mugadam/

  • “Gutoza Amavubi ntabwo ari akazi koroshye pe!” Amashusho agaragaza umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi yigisha abakinnyi be amacenga nk’aya Cristiano Ronaldo yavugishije abakunzi ba ruhago Nyarwanda – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu Amavubi ikomeje imyitozo, Umudage Torsten Frank Spittler wagizwe umutoza mushya wayo yigisha abakinnyi guhanga udushya mu mikinire yabo.

    Uyu mutoza yagaragaye arimo abigisha gucenga mu buryo bumenyerewe kuri Kizigenza Cristiano Ronaldo.

    Lorenzo Christian wa RBA, nyuma yo kubona aya mashusho yagize ati 'Gutoza AMAVUBI ntabwo ari akazi koroshye pee! Reka abatoza baduhende! Barigisha no gucenga? Ubundi aya ni amasomo yo muri grassroots.'

    Frank the coach: Let's try this.

    Players: say no more, reka tubikurikirane.#Amavubi #WCQ2026 pic.twitter.com/8dEf0iE5sx

    — Rwanda FA (@FERWAFA) November 7, 2023

    Source : https://yegob.rw/gutoza-amavubi-ntabwo-ari-akazi-koroshye-pe-amashusho-agaragaza-umutoza-mushya-wikipe-yigihugu-amavubi-yigisha-abakinnyi-be-amacenga-nkaya-cristiano-ronaldo-yavugishije-abakunzi-ba-ruh/

  • Wagira ngo n’indege ariko igendera kubutaka: Ikipe ikinamo Abanyarwanda yaguze imodoka imeze nk’indege igendera kubutaka -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Wagira ngo n'indege ariko igendera kubutaka: Ikipe ikinamo Abanyarwanda yaguze imodoka imeze nk'indege igendera kubutaka.

    Ikipe ya Gormahia FC yo mu gihugu cya Kenya ikinamo Abanyarwanda babiri aribo Bayisenge Emery na Sibomana Patrick basanzwe bakinira n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yaguze imodoka nshya nziza cyane benshi bagiye bagereranya nk'indege igendera kubutaka.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/wagira-ngo-nindege-ariko-igendera-kubutaka-ikipe-ikinamo-abanyarwanda-yaguze-imodoka-imeze-nkindege-igendera-kubutaka-amafoto/

  • Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ushinjwa ibyaha birimo no gutangaza amakuru y'ibihuha yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

    Umucamanza yavuze ko Nkundineza Jean Paul ashinjwa ibyaha birimo ; Icyaha cyo gutangaza amakuru y'ibihuha, Icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru , Icyaha cyo gukoresha ibikangisho , n'Icyaha cyo gutukana mu ruhame.

     

     

    Ubushinjacyaha bwasabye ko umunyamakuru Nkundineza Jean Paul afungwa iminsi 30 y'agateganyo ,kuko ibyaha akurikiranyweho urukiko ruramutse rubimuhamije yakatirwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 2.Umucamanza yavuze ko ibyaha akekwaho harimo Icyaha cyo gutangaza amakuru y'ibihuha, Icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru , Icyaha cyo gukoresha ibikangisho , n'Icyaha cyo gutukana mu ruhame.

     

    UKO ISOMWA RYAGENZE.

    Ubushinjacyaha buvuga ko mu nkuru shusho , yavuze ko Miss Mutesi Jolly ari Mafia,  ahandi atangaza ko  ngo yatanze ubuhamya ngo ahindure imvugo.Ikindi kandi ngo muri ziriya nkuru , byavuzwe ko Miss Mutesi Jolly yafashije Kaliza Hope gukuramo inda.

     

    Nkundineza Jean Paul kandi hari inkuru yatambutse kuri 3D TV Plus aho yavuze ko 'Umutego mutindi ushibukana nyirawo, tumuguhe umurye,,'.

     

     

    Ikindi kandi ngo yagiye atangaza amazina y'abatangabuhamya kandi bitemewe.Ubushinjacyaha busaba ko yaba afunzwe by'agateganyo iminsi 30.Ikindi bwatangaje ko aramutse afunguwe byabangamira iperereza kandi akaba yatoroka iperereza ariyo mpamvu akwiriye gufungwa iriya minsi 30 y'agateganyo.

     

    NKUNDINEZA JEAN PAUL YARIREGUYE.

    Kubyaha byose akurikiranyweho yavuze ko ari amakosa y'akazi ku imvugo y'umugani yavuze ko ntakindi yari agamije , kuko yatangazaga amakuru.Jean Paul kandi yavuze ko yafungurwa kuko nta mpamvu ihari yo kumufunga.Yanavuzeko afite umuryango umukesha amaramuko  kuburyo akwiriye gufungurwa akita ku muryango.

     

     

    URUKIKO RWASUZUMYE DOSIYE HAREBWA NIBA JEAN PAUL AFUNGWA IMINSI 30 Y'AGATEGANYO.

    Urukiko rwavuze ko umuntu wese wifashisha urusobe rwa mudasobwa agatangaza amakuru y'ibihuha, ahanishwa igifungo cy'imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 3.

     

    Jean Paul Nkundineza, yakoze ibiganiro atangaza ibihuha.Yavuze ko ibyaha byakozwe na Miss Mutesi Jolly yabisimbutse ahubwo biregwa Prince Kid.Jean Paul ngo yari azi neza ko ibyo atangaje ari ibihuha. Jean Paul yanavuze ko  Mutesi Jolly yakoze ubukangurambaga kubakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye ngo bashinje Prince Kid.

     

     

    Mu butumwa bwatanzwe na Miss Mutesi Jolly avuga ko biriya byose byatangajwe na Jean Paul byamutesheje agaciro muri Sosiyete.Me Ibambe Jean Paul yabwiye Urukiko ko biriya byose byakozwe na Jean Paul ari amakosa y'umwuga kandi ntahantu Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyatangajwe na Jean Paul ari ibihuha.Ubushinjacyaha buvuga ko uwahohotewe yagannye inzego zibishinzwe kuko ibyo yakoze bigize icyaha.Ikindi kandi ngo hari aho Jean Paul yasabye Miss Mutesi Jolly kujya kumurega.Muri icyo kiganiro hari aho yavuze ati:'Mutesi Jolly nushaka ujye kundega'.

     

     

    Nkundineza Jean Paul ngo ntabwo yahakanye ko yatangaje inkuru z'ibihuha bivuze ko yakoraga ibyo azi.Urwego rw'abanyamakuru rw'igenzura si Urukiko arriyo mpamvu kuba umunyamakuru yakora ibigize icyaha agomba kubiryozwa.

     

    Urukiko rwavuzeko Urwego rw'abanyamakuru rw'igenzura babwiye Jean Paul kugana inkiko igihe ahohotwe kuko abanyarwanda bose barangana.Urukiko rero rusanga ibyagezweho bigize icyaha kuko byatesheje agaciro Miss Mutesi Jolly wabaye umutangabuhamya mu rubanza rwa Prince Kid.

     

     

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Nkundineza Jean Paul yatangaje amazina y'abatangabuhamya mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonne.Nkundineza Jean Paul ngo yavuze kuri Miss Mutesi Jolly arimo 'Akagome, Mafia, impolie, baguhe Prince Kid umurye',Aya magambo yose  ngo agize guhohotera umutangabuhamya. Kugeza ubu Nkundineza Jean Paul , avuga ko nta mutangabuhamya wavuze ko yahohotewe, ariko ngo izi mpamvu zizasuzumwa mu  rubanza mu mizi.

     

     

    Nkundineza Jean Paul wavuze ko umutego mutindi ushibukana nyirawo ngo wabaye intandaro yo gukoresha ibikangisho agamije kugirira nabi umutangabuhamya.Uyu mugani rero urukiko rusanga bigoye kumenya neza niba hano yaragamije ibikangisho.Urukiko rero rusanga nta mpamvu zihari zo gukekwaho ibikangisho , ariko rusanga hari impamvu yo gukekwaho gutanga amakuru y'ibihuha no kubangamira abatangabuhamya n'icyaha cyo gutukana mu ruhame.Rwemeje ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo muri Gereza.Rwibukije ko icyemezo kijuririrwa mu gihe cy'iminsi 5.Umwanzuro wasomwe none tariki ya 07 Ugushyingo 2023 sa Cyenda n'iminota 30.

     

    Story by : Inyarwanda.com

    Credit to Author : Peacemaker Pundit

    The post Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ushinjwa ibyaha birimo no gutangaza amakuru y'ibihuha yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umucamanza-yavuze-ko-nkundineza-jean-paul-ashinjwa-ibyaha-birimo-icyaha-cyo-gutangaza-amakuru-yibihuha-icyaha-cyo-guhohotera-uwatanze-amakuru-icyaha-cyo-gukoresha-ibikangisho-n/