Category: Uncategorized

  • Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge #rwanda #RwOT

    IGP, CG Felix Namuhoranye, Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda avuga ko bitumvikana uburyo Polisi ikoresha amarushanwa, Imirenge igahiganwa ariko Abatsinze bahembwa Imodoka, Akarere kakayigira iyako aho kuba iy'Umurenge wayitsindiye. Urugero rwa hafi ni imodoka yahembwe Umurenge wa Runda muri 2023 ariko Ubuyobozi bw'Akarere ka kamonyi bukayitwara ndetse bugakuraho Ibirango bigaragaza inkomoko y'imodoka.

    Mu kiganiro Polisi y'u Rwanda ndetse n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha/RIB bahererutse kugirana n'Itangazamakuru, ku cyicaro cya Polisi y'u Rwanda giherereye ku Kacyiru, Umunyamakuru wa intyoza.com yabajije impamvu Polisi ikoresha amarushanwa ajyanye n'Isuku n'Isukura mu Mirenge ariko Umurenge utsinze wahembwa Imodoka Akarere kagahita kayitwara, ndetse kagakuraho ibirango byashyizwe bigaragaza imvano yayo.

    Mu gusubiza iki kibazo, IGP, CG Felix Namuhoranye yagaragaje ko atumva uburyo Polisi y'u Rwanda ikoresha Amarushanwa mu Mirenge, uwitwaye neza wahembwa Imodoka ikigarurirwa n'Akarere aho kuba iy'Umurenge wayitsindiye.

    Ubwo Umurenge wa Runda muri 2023 wabaga u wa mbere mu bukangurambaga bw'Isuku n'Isukura no kurwanya Igwingira ry'Abana, ugahembwa Imodoka ariko Akarere ka Kamonyi ka kaba karayitwaye.
    IGP, CG Felix Namuhoranye.

    Yagize ati' Ibyo bintu tugiye kubikurikirana, nti bizongera no kuba niba ari uko bimeze. Niba Umurenge warahawe imodoka kuko witwaye neza, iyo Modoka igomba kuba iy'uwo Murenge. Tuba twanabyanditseho'. Yakomeje asaba Umupolisi ubifite mu nshingano ko nta n'icyo gusobanura gihari, ko ahubwo ajya kubikurikirana.

    Bamwe mu baturage baganiriye na intyoza.com bo mu Murenge wa Runda nk'umwe mu mirenge yahuye n'iki kibazo cyo kwamburwa imodoka n'Akarere nyamara ngo barayivunikiye mu marushanwa ku Isuku n'Isukura, bavuga ko Akarere kabahemukire kuko mu gutwara iyi Modoka batsindiye, byakozwe hamaze kugurishwa imodoka Abaturage ubwabo bari biguriye mu mafaranga yabo. Gusa na none, bavuga ko ayavuye mu yagurishijwe batazi icyo yakoze.

    Ibirango ubona mu mbavu z'iyo modoka, ubu nta bikiriho. Aya marushanwa kandi, Imirenge 7 yari yahize indi, buri umwe wahembwe Moto.

    Mu mwaka wa 2023, ubwo Umurenge wa Runda wahigaga indi Mirenge igize Intara y'Amajyepfo ugahembwa Imodoka, SP Emmanule Habiyaremye wari Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara, yavuze ko guhemba abakoze neza, ari ukugira ngo abasigaye bagire ishyaka ryo gukomeza uyu muco wo kunoza isuku n'Isukura no kurwanya igwingira mu muryango.

    Abaturage, bavuga ko amarushanwa nk'aya iyo aje akorwa nabo ndetse bafatanije n'ubuyobozi bw'Umurenge kandi baba bazi neza ko no muyindi Mirenge barimo gukora ibishoboka ngo bazabe aba mbere. Ntabwo bumva uburyo bavunika bitangira ibikorwa by'amarushanwa ariko Ibihembo bije bigatwarwa n'Akarere. Bavuga ko ibyo bisa no guca intege umuturage kuko aba yambuwe uburenganzira ku byo aba yararwaniye.

    Umwe muri aba baturage yabwiye intyoza.com ati' Reka tuvuge ko bayitwaye nk'Akarere, ariko se ko yariho Ibirango bya Polisi bigaragaza icyo yatangiwe ndetse n'Umurenge yahawe, ko none babikuyeho iyo uhuye nayo ugira ngo yaguzwe n'Akarere, twe twayivunikiye kuki itakomeje kwandikwaho ibyari biriho bayiduha ngo nibura ni duhura nayo basi tubone ko yari iyacu nubwo bayitwambuye?'.

    Icyo Gihe, Akagari ka Ruyenzi nka kamwe mu Tugari Umunani twahize utundi, nako kahembwe Miliyoni imwe y'Amafanga y'u Rwanda.

    Muri aya marushanwa ku ishyirwa mu bikorwa ry'Ubukangurambaga bwo gutoza Abaturage Umuco w'Isuku n'Isukura no guhangana n'Igwingira, Imodoka Polisi yahembye Umurenge wa Runda yari ifite agaciro k'Amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni 26. Ni mu gihe Imirenge 7 yo Mu Ntara y'Amajyepfo yari yahize indi, buri umwe wahawe Moto naho Utugari 8 buri kamwe gahabwa Miliyoni y'Amafaranga y'u Rwanda.

    Imodoka yari yahawe Umurenge wa Runda.

    Théogène Munyaneza

    The post Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge first appeared on Intyoza.

    The post Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/12/09/umuyobozi-wa-polisi-igp-cg-felix-namuhoranye-ntiyumva-uburyo-akarere-gatwara-imodoka-yahembwe-umurenge/

  • Burundi #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burundi, Edouard Bizimana, yavuze ko ingabo z'u Burundi zitazava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo keretse Kinshasa ibisabye, kuko zagiyeyo hashingiwe ku masezerano y'ibihugu byombi. Mu magambo ye, agaragaza ko u Burundi bufite impamvu zifatika zituma bugumana ingabo zabwo muri Congo.

    Bizimana akomeza ashinja u Rwanda ko rufasha umutwe wa AFC/M23 mu rwego rwo, nk'uko abivuga, 'kwifatira akarere'. Avuga ko hari amakamyo y'abasirikare yoherejwe gufasha uyu mutwe mu bitero byo gufata Luvungi na Uvira. Anongeraho ko ibisasu byaguye mu Cibitoki bikomerekeje abantu babiri bikekwa ko byaturutse mu Rwanda, ndetse ko u Rwanda runavuga ko u Burundi arirwo rwangije amasezerano nyamara ngo u Burundi butigeze bubuza amahoro.

    Nubwo umubano w'ibihugu byombi udahagaze neza, Bizimana yavuze ko inzego z'umutekano z'u Rwanda n'u Burundi zigihura kenshi, kandi ko arizo zicunga uburyo bwo kuvugana kugira ngo haboneke urwego rudatuma umwuka mubi wiyongera.

    Mu buryo mpuzamahanga, ibivugwa kuri RDC birerekana ko Kinshasa yarenze ku masezerano y'amahoro ya Washington DC, Doha, Nairobi na Luanda, yose yasabaga guhagarika imirwano, kutifashisha imitwe y'iterabwoba nka FDLR, no kugirana ibiganiro na M23. Ibi byose RDC ntiyabyubahirije. Ku rundi ruhande, u Burundi nabwo bwagiye mu mirwano ku ruhande rwa FARDC, bufasha imitwe ifitanye isano na FDLR ndetse bukinjira mu bikorwa by'amahoro amasezerano yari asaba kudahungabanya. Ibi byose bigaragaza ko Kampala na Kinshasa bafatanyije mu gusenya agahenge imbaraga mpuzamahanga zari zaratangiye kubaka.

    FDLR ikomeje kugira uruhare rukomeye mu mvururu za RDC, aho ishinjwa kwica abaturage, gutwika imidugudu, gufata ku ngufu abagore n'abakobwa, gukoresha abana mu gisirikare, gukora ubucukuzi bw'amabuye mu buryo bunyuranyije n'amategeko no kugenzura ibice binini bya Kivu y'Uburengerazuba. Biragaragara kandi ko FARDC ikomeje guha FDLR ibikoresho birimo amasasu, ibiribwa ndetse n'ubutasi, nk'uko byagaragajwe n'impuguke za LONI.

    Ku ruhande rwa M23, bo bavuga ko impamvu barwana ari ukurengera abaturage bavuga Ikinyarwanda bamaze imyaka irenga 25 bahigwa na FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro. Banavuga ko barwana kugira ngo impunzi zirenga ibihumbi magana atatu z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda, Uganda n'ahandi zibone uburyo bwo gutaha mu mutekano, ibintu bidashoboka mu gihe FDLR ik still ifite imbaraga.

    U Burundi nabwo buvuga ko bwakiriye impunzi nshya zivuye muri Congo, harimo Abarundi baba muri Congo bahunze imirwano ndetse n'Abanye-Congo bahunga intambara. Ibi byombi bishobora kongera ikibazo cy'umutekano muke ku mipaka y'u Burundi.

    Bizimana asoza avuga ko nubwo u Burundi butifuza intambara, buzarwanya uwo ari we wese uzagerageza guhungabanya umutekano w'igihugu cyangwa ukarasa ku ngabo zabwo. N'ubwo ibihugu byombi bivuga ko bitifuza intambara, imvugo n'imikorere byombi byerekana ko inzira y'amahoro igifite imbogamizi nyinshi kandi igisubizo cy'iki kibazo kizava mu biganiro bya politiki aho gukomeza kwishingikiriza intambara.

    Source : https://rushyashya.net/68546-2/

  • APR FC na Rayon Sports zigiye gucakirana noneho zuzuye #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gutangaza ko umukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu “FERWAFA SUPER CUP” uzaba tariki ya 10 Mutarama 2026.

    Uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025 ni bwo FERWAFA yandikiye amakipe azahatanira iki gikombe (mu bagabo n’abagore) abamenyesha igihe umukino uzabera.

    Mu busanzwe uyu mukino uhuza ikipe yatwaye Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro ubundi usanzwe uba mbere y’uko Shampiyona itangira kuri iyi nshuro si ko byagenze.

    Muri iyi baruwa yasinyweho n’Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA iragira iti 'Mu rwego rwo kwitegura umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda ‘FERWAFA Super Cup 2024-2025’, tubandikiye tubamenyesha ko uwo mukino uzakinwa tariki ya 10 Mutarama 2026.”

    'Amabwiriza agenga uwo mukino, isaha n’aho uzabera muzabimenyeshwa mu gihe cya vuba.'

    Mu bagabo iki gikombe kizahuza APR FC yegukanye ibikombe byombi na Rayon Sports yabaye iya kabiri. Mu bagore uzahuza Rayon Sports WFC yegukanye Shampiyona na Indahangarwa yegukanye Igikombe cy’Amahoro.

    Nyuma y’umukino APR FC yanyagiyemo Rayon Sports 3-0 mu mukino w’umunsi wa 7 wa sha mu Gushyingo 2025, amakipe yombi agiye kuzahura yuzuye.

    Mu gihe aya makipe atahura n’izindi mvune, APR FC izaba ifite Cheikh Djibril Ouatara na Memel Dao abakinnyi ngenderwaho batakinnye umukino uheruka ni mu gihe Rayon Sports izaba ifite ba rutahizamu Ndikumana Asman na Fall Ngagne batakinnye uyu mukino kubera imvune.

    APR FC na Rayon Sports zigiye gucakirana muri Super Cup

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-na-rayon-sports-zigiye-gucakirana-noneho-zuzuye.html

  • Ni ku nshuro ya 4 Israel Mbonyi agiye kongera gukora igitaramo yise 'ICYAMBU' #rwanda #RwOT

    Konseri ya Mbonyi Israel 'ICYAMBU' igiye kuba ku nshuro ya 4 igiye kongera guhuriza hamwe abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo budasanzwe, mu birori biteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2025. Ni igitaramo gitegurwa n'umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, ibyo abikora mu rwego rwo gufasha abakunzi b'indirimbo z'Imana kwizihiza Noheli mu mwuka w'ibyishimo, amahoro n'umunezero.

    Iyi gahunda izaba irimo kuririmbira abakunzi be indirimbo zari zisanzwe ndetse n'indirimbo nshya, dore ko zizafasha imitima y'abakunzi be kwegera Imana no gusubizwamo imbaraga. Biteganyijwe ko hazaba umwuka w'amasengesho, ibihe byo gushima Imana, hamwe n'ubuhamya butandukanye buzafasha benshi kongera gukomeza urugendo rw'umwuka muri iki gihe cy'ubutumwa bw'ivuka rya Yesu Kristo.

    Imiryango izafungurwa ku isaha y'isaa kumi z'umugoroba (4 PM) mu gihe igitaramo nyirizina kizatangira ku isaha y'isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba (6 PM). Abifuza kwitabira bashobora kugura amatike banyuze ku rubuga www.ticqet.rw cyangwa bagakanda *513*01# kuri telefone yabo.

    Abategura iyi konseri bavuga ko ICYAMBU ku nshuro ya 4 izaba irimo umwihariko wo gufasha abantu kurangiza umwaka basubiye hamwe n'Imana, bashimishwa n'indirimbo zifite ubutumwa bw'ubutwari, gukira n'ukwizera. Ni igitaramo kizaba gitangwamo impano y'umwuka, kikaba gitegerejwe na benshi mu bakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ni ku nshuro ya 4 Israel Mbonyi agiye kongera gukora igitaramo yise 'ICYAMBU'

    Source : https://kasukumedia.com/ni-ku-nshuro-ya-4-israel-mbonyi-agiye-kongera-gukora-igitaramo-yise-icyambu/

  • APR FC ishobora gutandukana n’abakinnyi babiri #rwanda #RwOT

    APR FC ishobora gutandukana n’abakinnyi babiri bakomoka muri Uganda muri Mutarama 2026, bakaba bajya kwishakira ahandi bakina.

    Bivugwa ko abakinnyi babiri basatira banyura ku mpande, Denis Omedi na Hakim Kiwanuka bombi bakomoka muri Uganda, ikipe y’Ingabo z’Igihugu irimo gutekereza kwicarana nabo bakaba basesa amasezerano bari basigaranye.

    Aba bombi basinye amasezerano y’imyaka 2 muri Mutaranama 2025, mu kwa Mbere kwa 2026 bazaba basoje umwaka umwe.

    Iyi kipe ikaba itarashimye umusaruro wabo ndetse bakaba babona mu ntumbero bafite mu mwaka w’imikino utaha wa 2026-27 ntabwo bababona mu ikipe bifuza kubaka.

    Uretse aba bakinnyi kandi hari n’abandi bakinnyi bashobora kutazakomezanya na APR FC barimo Aliou Souane na we utekerezwa kuba yarekurwa na we muri Mutarama ariko bakagira ikibazo cy’uko mu gihe Clement na Yunusu umwe yagira ikibazo batabona umusimbura kuko Alex yagaragaje urwego rwo hasi cyane.

    Mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2026-27 APR FC izakora impinduka zikomeye aho izubaka ikipe ikomeye ndetse izi mpinduka zikaba zizatangirana n’umwaka utaha.

    Hakim Kiwanuka na Omedi bashobora gutandukana na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-ishobora-gutandukana-n-abakinnyi-babiri.html

  • Inzira y’inzitane yagejeje Miss Kalimpinya ku kweguka Shampiyona y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ibysihimo ni byose kuri Miss Kalimpinya Queen wegukanye Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku mamodoka 'Rallye des Mille Collines', gusa avuga ko rwari urugendo rutoroshye na gato.

    Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu ni bwo Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu Madoka yasojwe aho umunsi wa nyuma wakiniwe i Rwamagana maze mu cyiciro cy’imodoka zikururira hose zizwi nka 'Four by four cyangwa four-wheel drive (4WD)', Kalimpinya Queen ni we wegukanye shampiyona.

    Mu kiganiro Queen yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye cyane kuri we kwegukana iyi shampiyona yari amaze imyaka 3 ashaka.

    Ati 'Nishimye cyane, ni ibintu ntazi uko navuga, twari tumaze imyaka 3 dushaka kwegukana Shampiyona, kuba twabigezeho ni ibintu twishimiye cyane. Ndashimira umwuganizi umfasha (Co-pirote) n’ikipe yose idufasha gutegura irushanwa.'

    Yavuze ko kubigeraho bitari byoshye kuko bahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo gukora impanuka, imodoka gupfa moteri n’ibindi.

    Ati 'Uyu mwaka ni umwaka utari woroshye, ni umwaka twagiye tugiramo ibibazo byinshi, hari aho twageze imodoka ikava mu muhanda (sortie) tugakora niba nabyita impanuka, hari ibibazo twagiye duhura nabyo.'

    'Ikindi kibazo twahuye nacyo, kubera imodoka ishaje twamennye moteri, biba ngombwa ko tugura indi, twiyambaza iyindi mu gihe gito kandi isiganwa ryari ryegereje ntabwo byari byoroshye gushyiramo moteri nshya ugahita ukina, ntabwo byari byoroshye.'

    Nyuma yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda ubu barimo gutekereza no kujya guhatana no hanze y’u Rwanda.

    Ati 'Umwaka utaha turateganya kwitabira Shampiyona y’u Rwanda ariko tukitabira na shampiyona mpuzamahanga, turashaka kujya muri Kenya, Uganda n’ibindi bihugu byo muri Afurika, turashaka gukina 'Africa Rally Championship’'.

    Yanagiriye inama abari n’abategarugore ko batagomba kwitinya ahubwo bashyiramo umuhate mu byo bakora kuko iyo ushatse ikintu byanze bikunze ubigeraho.

    Ati 'Bashyiremo umuhate mu byo bakora, yego hari igihe bifata umwaka, bifata imyaka ibiri cyangwa itatu kugira ngo umuntu agere ku nzozi ze ariko byatinda ugeraho ukabigeraho, nabatera imbaraga zo kwitinyuka no kugerageza bagashyira imbaraga mu bintu byose bakora, icyo ukunze kiragukundira, icyo ushaka kikagushaka.'

    Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2017, yagiye gukina umunsi wa nyuma n’ubundi ahabwa amahirwe kuko yari imbere mu manota, mu duce dutandatu twakiniwe mu mihanda ya Munyaga, Musha, Rwamagana, na Cyaruhogo, Kalimpinya Queen wakinanaga na Ngabo Olivier bakoresheje isaha imwe, iminota 53 n’amasegonda 14, barusha iminota 31 n’amasegonda 31 Rutuku Mike wakinanaga na Gasarabwe Alain mu gihe ku mwanya wa gatatu hasoreje Dusingizimana Salvator wakinanaga na Kubwimana Emmanuel.

    Mu modoka esheshatu zakinnye iri rushanwa, ebyiri zari zitwawe na Murengezi Bryan wari kumwe na Mpano Avy-Michel na Hakizimana Jacques wakinanaga na Ish-Kevin ni zo zitasoje isiganwa.

    Kalimpinya yegukanye Shampiyona y’Igihugu nyuma y’imyaka itatu atangiye gukina amasiganwa y’imodoka nk’umupilote.

    Uyu mukobwa winjiye mu mukino wo gusiganwa mu modoka mu 2019 nk’umupilote wungirije, ni we mupilote rukumbi wakinnye amasiganwa atanu yabaye muri Shampiyona y’Igihugu ya 2025 yose akayasoza.

    Ayo ni '1st Sprint Musha Rally- GMT’ yegukanye muri Gicurasi, Rwanda Mountain Gorilla Rally yabayemo uwa cyenda muri Nyakanga, '2nd Sprint Nyirangarama Rally’ yabayemo uwa kane muri Nzeri, Huye Rally yabayemo uwa gatatu mu Ukwakira na Rallye des Mille Colline yegukanye.

    Mugenzi we bakinana, Ngabo Olivier ni we wasoje umwaka ari we 'co-pilote’ w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu modoka.

    Mu cyiciro cy’abakinisha imodoka zikururira imbere, uwegukanye irushanwa ni Rutabingwa Gratien naho mu bapilote bungirije uwa mbere yabaye Munyaneza Irénée bakinana.

    Kalimpinya yavuze ko uyu mukino w’Amamodoka ari umukino uhenda cyane rero akaba yashimiye abafatanyabikorwa babo barimo ATECAR Garage yabafashije gutegura imodoka, BPR, Car Baba n’abandi bose bafatanyije muri iri siganwa.

    Kalimpinya yegukanye Shampiyona nyuma y’imyaka 3 ayishaka

    Ngabo Olivier ugenda umufasha yabaye umupilote wungirije wahize abandi mu 2025

    Yavuze ko uyu mwaka bagowe n’ibibazo birimo n’imodoka ishaje

    Source : http://isimbi.rw/inzira-y-inzitane-yagejeje-miss-kalimpinya-ku-kweguka-shampiyona-y-u-rwanda.html

  • Davido uheruka mu Rwanda yahishuye uko yakuye inganzo kuri 50 Cent #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Davido yatangaje ko amagambo y’urukundo yaririmbye mu ndirimbo ye ya mbere yayakuye mu bahanzi bakomeye bo muri Hip Hop na R&B yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo Nelly na 50 Cent.

    Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ingoro y’ubushakashatsi bw’Ubuhanzi n’Umuco ya Grammy Museum, aho yasobanuye aho yakuye inganzo yumvikana mu ndirimbo zo mu bwana bwe ziri mu zamuharuriye inzira.

    Davido yavuze ko mu rugo rwabo hacurangwaga cyane umuziki w’abanyamerika, kandi akumva awukunda cyane akiri umwana.

    Yibuka uburyo yakururwaga n’imbaraga n’udushya twa 50 Cent, imiririmbire iryoshye ya Nelly, ubuhanga bwa Ludacris, ndetse n’amajwi aryoshye ya Usher.

    Album ya Usher yitwa '8701′ yavuze ko yamufashije gutekereza umuziki nk’igisobanuro cy’ubuzima bwe.

    Yagize ati 'Hari benshi bangize uko ndi. Buri wese mu buryo bwe yampaye umurongo wo gukurikira.'

    Davido yanavuze ko afata indirimbo ye yitwa 'Aye’ yasohoye mu 2014 nk’iyamushimishije kurusha izindi mu rugendo rwe rw’umuziki.

    Yayisobanuye nk’indirimbo ihagarariye umuco nyafurika mu majwi n’imicurangire, ndetse ikaba ikomeje kuba indirimbo yitabirwa cyane n’abafana mu bitaramo bye nubwo hashize imyaka isaga icumi.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025 ni bwo Davido yakoreye igitaramo cy’amateka muri BK Arena yafatanijemo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Kid From Kigali, Juno Kizigenza n’abandi.

    Davido yavuze ko inganzo ayikomora ku bahanzi nka 50 Cent

    Source : http://isimbi.rw/davido-uheruka-mu-rwanda-yahishuye-uko-yakuye-inganzo-kuri-50-cent.html

  • Yabanje kugira ngo ni abatubuzi! Wamuniga uheruka kogosha Davido yamutangajeho ibidasanzwe (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Wamuniga ukomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga nyuma yo kogosha Davido mbere yo gutaramira muri BK Arena yagaragaje ibitandukanye n’uburyo uyu muhanzi afatwa muri rubanda ndetse n’ubukana bw’imicungire y’umutekano we.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Nsabimana Didier uzwi nka Wamuniga, yasobanuye uburyo yatunguwe no kubona yandikiwe asabwa kujya kogosha umuhanzi Davido witeguraga gutaramira muri BK Arena ndetse anabanza kubicira inyeri akeka ko baba ari abatubuzi bo muri andasi bashaka kumucucura utwe.

    Yagize ati 'Mbere umuntu yanyandikiye kuri Instagram ariko kubera ko mba mfite abakiriya benshi bo kogosha sinabyitaho naho mbiboneye ntangira gukeka ko baba ari abatubuzi bo ku mbuga nkoranyamba. Nyuma yaho nimero yo mu muhanga yampagaye kuri whatsap imbwira ko ishaka ko njya kogosha Davido.'

    Wamunigga yanagarutse ku buryo umutekano w’uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria urinzwe ku rwego rudasanzwe kugera ku rwego rw’uko afungirwa imishumi y’inkweto ndetse n’umukandara habanje kurebwa niba nta cyamuhungabaniriza umutekano kirimo.

    Ati 'Nkigerayo nabanje kwikanga nari ndi kumwe n’umuntu nari navuze ko andeberera inyungu ariko dukomeje kwinjira mu nyubako Davido yari arimo abashinzwe umutekano we bamusabye guhagarara akaba ari njyewe ukomeza. Ngezeyo nsanga afite abantu bamurinda kugeza ku mwambika umukandara n’abamufungira lace.'

    Uyu mwogoshi wabigize umwuga yanavuze ko yatunguwe no kubona uburyo Davido yicisha bugufi bidasanzwe kugera n’aho yamwemereye ko bafatana amashusho nyuma y’uko yari amusabye ko bafata ifoto imwe gusa, ibi anemeza ko binyuranye n’uko abantu benshi basanzwe bamufata.

    Ati 'Njyewe nari nziko ari umuntu udapfa kuvuga uko abonye ariko akimbona yansuhuje nk’umuntu basanzwe baziranye noneho icyatunguye ni uburyo yemeye ko twafatana video kandi njyewe nari musabye agafoto kamwe.'

    Akomoza ku mafaranga yamwishyuye yavuze ko atari menshi nk’uko abantu babivuga ariko na none atari make kuko ni we muntu wamwishyuye amafaranga menshi kuva yatangira kogosha.

    Mu nyubuko ya BK Arena mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025 nibwo Davido yasururukije imbaga yarimo na Madame wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika , Jeanette Kagame .

    Wamuniga yavuze uko byagenze ngo yogoshe Davido

    Source : http://isimbi.rw/yabanje-kugira-ngo-ni-abatubuzi-wamuniga-uheruka-kogosha-davido-yamutangajeho.html