Array
Category: Uncategorized
-
Ikipe y’Igihugu yitegura Igikombe cya Afurika yatsinze All Stars #rwanda #RwOT
Ikipe y’Igihugu ya Handball irimo yitegura igikombe cya Afurika, yaraye itsinze izindi ntoranywa muri Shampiyona harimo n’abanyamahanga (All Stars), ni mu mwiteguro w’iki gikombe kizabera mu Rwanda.
Ejo hashize ni bwo hasozwaga umwiherero w’Ikipe y’Igihugu ya Handball y’abagabo, wasojwe n’umukino wa gicuti bakinaga bakanatsinda All Stars ibitego 30-25.
Nubwo ikipe y’igihugu yatsinze uyu mukino ariko ntabwo yorohewe n’intangiriro zawo cyane ko amakipe yombi yagiye kuruhuka All Stars ari yo iyoboye n’ibitego 14-13.
Abakinnyi b’umutoza Hafedh Zouabi bagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri bashaka uko batsinda uyu mukino, baje kubigeraho umukino urangira ari ibitego 20-25.
Uyu wari umwiherero wa kabiri w’ikipe y’igihugu aho watangiye tariki ya 26 Ugushyingo usozwa tariki ya 7 Ugushyingo 2025 ni mu gihe igikombe cya Afurika kizaba tariki 21-31 Mutarama 2026.
Nyuma y’uyu mwiherero abakinnyi bakaba bagomba gusubira mu makipe yabo bitegura shampiyona aho mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 12 Ukuboza 2025 hari n’umukino karundura uzahuza APR HC na Police HC.
Ikipe y’Igihugu ya Handball yatsinze All StarsSource : http://isimbi.rw/ikipe-y-igihugu-yitegura-igikombe-cya-afurika-yatsinze-all-stars.html
-
Ishimwe Prince 'Da Rest' yakoze ubukwe bw'akataraboneka na Iradukunda Souvenir #rwanda #RwOT
Ishimwe Prince wamamaye nka Da Rest mu itsinda Juda Muzik, yinjiye mu mubano w'akaramata na Iradukunda Souvenir, Umunyarwandakazi usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ubukwe bwari bwuzuyemo ibyishimo n'umunezero, bwabereye Golden Garden i Rebero, ku munsi wejo hashize tariki ya 7 Ukuboza 2025.
Imihango yo gusaba no gukwa yakozwe mu muco nyarwanda, aho imiryango yombi yahuye igasangira umunezero, hakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y'Imana, aho aba bombi bahamije isezerano ry'ubuziraherezo imbere y'Imana n'abari bitabiriye. Nyuma y'iyi mihango, abatumiwe bakiriwe mu birori byateguwe mu buryo bugezweho byaranzwe n'umuziki, urwenya n'ibyishimo byanyuze imitima ya benshi.
Ubukwe bwa Da Rest bwitabiriwe n'inshuti ze za hafi ndetse n'abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda barimo Knowless Butera wari kumwe n'umugabo we Ishimwe Clement, Uncle Austin, Nel Ngabo, Platini P, Andy Bumuntu, Victor Rukotana n'abandi bafite amazina akomeye mu njyana zitandukanye. Baje kwifatanya n'uyu muhanzi wabimburiye Juda Muzik mu bihangano byubaka umuryango n'urukundo, bashimye intambwe yateye n'umutima w'ubudahemuka yagaragaje.
Abitabiriye ibirori bavuze ko ari ubukwe bwateguwe neza, buhujwe n'umwimerere w'umuco nyarwanda n'imigendekere igezweho, bwatangaga ishusho y'urukundo ruhawe agaciro. Da Rest na Souvenir basoje bahamya ko iyi tariki izahora yibukwa mu buzima bwabo nk'intsinzi n'itangira ry'urugendo rushya.


Source : https://kasukumedia.com/ishimwe-prince-da-rest-yakoze-ubukwe-bwakataraboneka-na-iradukunda-souvenir/
-
Neymar Jr yerekanye urukundo akunda umupira w'amaguru #rwanda #RwOT
Hari igihe ububabare bugaragara nk'inshinga iremereye umuntu, ariko ku mukinnyi ukunda umupira by'ukuri, burya hari ikintu gikomeye kirusha umutima ukunda icyo akora. Neymar Jr yerekanye ko ushobora kugira ububabare mu kibuga ariko kubera urukundo uba ukunda umupira w'amaguru ntiwumve ububabare, ugakina nkaho ntacyabaye nk'icyifuzo cyo guhagararira ikipe yawe.
Neymar ukunda ikipe ye kuva akiri umwana, kandi iyo akinnye kubona uburyo abyitangira uba ubona bidasanzwe. Nubwo yari afite ikibazo cy'imvune cya meniscus, ntiyigeze abyitirira ngo yisubirize inyuma. Yagerageje uko ashoboye kugira ngo abe ahari igihe ikipe ye yaharaniraga kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Uko ari umukinnyi wamenyereye guhatanira ibikombe bikomeye, kuba akina mu kibuga ahanganye no kurwana ku cyo ikipe ye yita ubuzima byerekana isomo rikomeye: kugira urukundo ku mupira w'amaguru kurusha ibintu byose.
Neymar yatanze ibyishimo nyayo nk'umukinnyi ukina atari ukubera amafaranga, cyangwa izina rikomeye, ahubwo kubera impano, umunezero n'urukundo rw'abafana. Yariraye, aseka, asenga, asimbuka, aririmba hamwe n'abafana, yishimira umukino nk'umwe muri bo. Uwo mwanya wagaragaje ko hari byinshi umupira ushobora guha umuntu gukora ibyo ukunda, ugakorera igihugu cyawe n'ikipe yawe, ugakina ku bw'abagukunda.
Ni isomo rikomeye ku bakinnyi bose n'abakunzi b'umupira w'amaguru: iyo ukunda icyo ukora, nta bubabare burenza imbaraga z'umutima.

Source : https://kasukumedia.com/neymar-jr-yerekanye-urukundo-akunda-umupira-wamaguru/
-
Ruti Joël yahishuye uko album 'Rutakisha’ yavuye ku bushuti #rwanda #RwOT
Ruti Joël yagaragaje uko ubushuti n’ubuhanga budasanzwe biri mu byamusunikiye kwisanga yakoranye album na Clement The Guitarist wari usanzwe umucurangira inanga ku rubyiniro.
Mu kwezi gushize ni bwo Ruti Joël na Clement Guitarist bashyize hanze album bakoranye bise 'Rutakisha’.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI nyuma gususurutsa abari bitabiriye igitaramo cya Minuza Festival, Ruti Joël yavuze ko umubano wihariye yari afitanye na Clement uri mu mpamvu nyamukuru zatumye akorana nawe.
Yagize ati 'Clement ni inshuti yanjye, ni umuntu wanjye Kandi turumvikana cyane, ibintu byanjye yamaze kubimenya haba ubutore, imihamirizo kandi akaba imfura cyane.'
Ruti yanakomeje avuga ko ubu bufatanye bwabo mu nganzo bwakomotse ku gitekerezo yazanye ariko kikanonosorwa na Clement The Guitarist ari nabyo byatumye kuri iyi alubumu hasohokaho indirimbo ziri mu zindi ndimi.
Ati 'Usibye kuba ari umuntu nkunda cyane, ni nawe wavuguruye uburyo natekerezaga gukoramo Rutakisha. Yashyizemo amanota agezweho tuvangamo n’izindi ndimi ari nabyo byavuyemo indirimbo nka Dore na Rutakisha.'
Ruti Joël yongeyeho ko iyi Album itandukanye cyane n’iya mbere yise 'Musomandera’, kuko 'Rutakisha’ yibanda ku kugaragaza ubushobozi bwe nk’umuhanzi ushaka kugera ku rwego mpuzamahanga.
Rutakisha yaje ikurikira iyo yise 'Musomandera’ yashyize ahagaragara muri Mutarama 2023.
Ruti Joel yavuze ko album yakoranye na Clement The Guitarist yavuye ku bushuti bafitanyeSource : http://isimbi.rw/ruti-joel-yahishuye-uko-album-rutakisha-yavuye-ku-bushuti.html
-
Nyabihu: RIB yataye muri yombi umuyobozi ukekwaho kwigwizaho umutungo #rwanda #RwOT
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Twagirayezu Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, akekwaho ibyaha birimo kwigwizaho umutungo no kudatangaza imitungo ye ku Rwego rw'Umuvunyi nk'uko biteganywa n'amategeko.
Amakuru y'ifatwa rye yatangajwe na RIB mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Ukuboza 2025, anyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z'uru rwego.
RIB yagize iti: 'RIB yafunze Twagirayezu Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu ukurikiranyweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo no kutawumenyekanisha ku Rwego rw'Umuvunyi nk'uko biteganywa n'amategeko.'
Kuri ubu, Twagirayezu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, mu gihe hakomeje gutunganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha bukurikireho iperereza ryimbitse ndetse n'izindi ngamba ziteganywa n'amategeko.
RIB ikomeje kwibutsa ko umuntu wese ukekwaho ruswa cyangwa ibindi byaha bihutaza imiyoborere myiza azakurikiranwa, kandi ko gukoresha neza umutungo wa Leta ari inshingano n'intego ntakuka mu gukumira ibyaha bihungabanya iterambere.

Nyabihu: RIB yataye muri yombi umuyobozi ukekwaho kwigwizaho umutungo Source : https://kasukumedia.com/nyabihu-rib-yataye-muri-yombi-umuyobozi-ukekwaho-kwigwizaho-umutungo/