Category: Uncategorized

  • Impinduka muri 11 Amavubi ashobora kubanzamo ku mukino wa Afurika y’Epfo #rwanda #RwOT

    Uyu munsi u Rwanda umukino wa kabiri w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, rukaba ruri bukine na Afurika y’Epfo.

    Ni umukino uri bube kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023, ukaba uri bubere kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Uraba ari umukino wa kabiri ku mutoza w’umudage Torsten Frank Spittler waje ntavugweho rumwe, ni nyuma y’uko umukino n’ubundi wabereye kuri iki kibuga wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 u Rwanda ruheruka kunganya na Zimbabwe ubusa ku busa.

    Imyitozo amaze iminsi akoresha, ikaba yarasize igaragaje ishusho ya 11 ashobora kuza kubanzamo uyu munsi.

    Aho ashobora gukora impinduka imwe ugereranyije n’abakinnyi babanjemo ku mukino Zimbabwe, Niyonzima Olivier Seif akinjiramo hakavamo Mugisha Bonheur Casemiro.

    11 ashobora kubanzamo

    Umunyezamu: Ntwari Fiacre

    Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange Jimmy

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier Seif, Bizimana Djihad na Hakim Sahabo

    Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Byiringiro Lague na Nshuti Innocent

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-muri-11-amavubi-ashobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-afurika-y-epfo

  • Hamenyekanye agaciro k’amamiliyoni y’ibyangirikiye mu nkongi y’umuriro yibasiye igorofa rikorerwamo ubucuruzi butandukanye muri Gare ya Musanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, inyubako ikorerwamo ubucuruzi iherereye muri Gare ya Musanze, yafashwe n'inkongi y'umuriro hahiramo ibintu bitandukanye.

    Iyi nzu y'igorofa ikorerwamo ubucuruzi bw'ibintu binyuranye byaba ibiribwa, imyambaro ndetse ikaba itangirwamo servisi zirimo n'izijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba.

    Ishami rya Police rishinzwe Ubutabazi no kuzimya inkongi, ryahise ritabarira ku gihe, rihita ricubya inkongi yafashe igorofa rikorerwamo ubucuruzi butandukanye muri Gare ya Musanze.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko ubu bamaze kubarura ibintu byari muri ayo maduka bifite agaciro ka Miliyoni 65 n'ibihumbi 300 byangijwe n'iyo nkongi y'umuriro.

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-agaciro-kamamiliyoni-yibyangirikiye-mu-nkongi-yumuriro-yibasiye-igorofa-rikorerwamo-ubucuruzi-butandukanye-muri-gare-ya-musanze/

  • Umukinnyi wabanje mu kibuga mu Amavubi mu mukino uheruka akavugirizwa induru na benshi kubera nta kintu yakoze yongeye kurikoroza nyuma y’amakuru avuga ko azabanzamo ejo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wabanje mu kibuga mu Amavubi mu mukino uheruka akavugirizwa induru na benshi kubera nta kintu yakoze yongeye kurikoroza nyuma y'amakuru avuga ko azabanzamo ejo

    Kuri uyu wa Kabiri ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi izakina umukino wa 2 wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi n'ikipe ya Afurika y'epfo.

    Uyu mukino ntabwo wavuzwe cyane ariko igikomeje kugarukwaho cyane ni rutahizamu Nshuti Innocent bivugwa ko azongera akabanza mu kibuga nubwo abafana batamwishimira bitewe ni uko ntakintu afasha mu busatiririzi iyo ari mu kibuga.

    Amakuru ahari avuga ko Hakim Sahabo wavuye mu kibuga asimbuye umukino ushize ntibyishimirwe n'abafana benshi ejo ashobora kubanza hanze bitewe n'amayeri y'ibyo ngo umutoza ashaka gukina ku munsi w'ejo mu mukino uzabera I Huye.

    Nshuti Innocent ashobora kongera akabanza mu kibuga

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wabanje-mu-kibuga-mu-amavubi-mu-mukino-uheruka-akavugirizwa-induru-na-benshi-kubera-nta-kintu-yakoze-yongeye-kurikoroza-nyuma-yamakuru-avuga-ko-azabanzamo-ejo/

  • Ubwo Gare y'Akarere ka Musanze yashyaga, ibisambo byaje gutabara bihita biterura miliyoni zirenga 2 z’umucuruzi wari uri kubona ibye bishya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, inyubako ikorerwamo ubucuruzi iherereye muri Gare ya Musanze, yafashwe n'inkongi y'umuriro hahiramo ibintu bitandukanye.

    Bivugwa ko bamwe mu bajura bari hafi,bahise birara mu maduka bambukana ibicuruzwa by'agaciro, ndetse hari n'umucuruzi wasigaye ataka avuga ko miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ahagana saa mbili n'igice, ni bwo umwotsi wapfupfunyutse mu gice cy'inzu cy'ubucuruzi cyo hejuru mu nyubako ya Gare, abari bahari bavuga ko iyo nkongi ishobora kuba yatewe na gazi yo gutekesha.

    Bamwe mu babonye izu itangira kugurumana, babwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko byagenze ngo byabagoye kugira ngo babashe kuzimya iyi nkongi ndetse nuko bamwe bibwe.

    Hakizimana Noel yagize ati: 'Nanjye ndi umucuruzi wo muri iyi gare, ariko nkorera mu gice cyo hasi, twagiye kumva twumva barimo gutera induru ngo gare irahiye, dusohotse tubona umwotsi ucucucumuka kandi ari mwinshi.

    Twagerageje gutabara dusanga kizimyamoto za hano zose zaragagaye, dukomeje gushakisha intandaro y'inkongi dusanga ari gazi yaturikiye muri resitora.'

    Uyu mugabo akomeza asaba ko abakora ubucuruzi bajya bagenzura ko,kizimyamoto zabo ziba zikiri nzima kuko iyo zijya kuba ari nzima nka nyiri iriya resitora aba yajimije kare, uyu mugabo kandi yakomoje no kuri bamwe batajya batekereza ku bwishingizi.

    Yagize ati: 'Hano hari bamwe badakozwa ubwishingizi ariko kubera ko hafi 90% bo mu gice cy'ubucuruzi cyo hejuru ari na cyo cyakongotse bafite ubwishingizi ndizera ko barabona indishyi, ariko abatarabyitayeho bazahura n'igihombo'.

    Aba bacuruzi bavuze ko hari ibirura byaje byiyoroshe uruhu rw'intama, bisahura abaririraga mu myotsi babona ibintu byabo bikongoka.

    Tuyishime Jean Claude yemeje ko hari abahise baza gusahura, ati: 'Birababaje kuba mu bihe nk'ibi bikomeye abantu baza gutabara bakiba. Nk'ubu hari umugabo batwaye miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda, abandi bikuriraga mu maduka iby'agaciro. Rwose abantu bajye bagira umutima utabara, njye ku bijyanye n'iyi gare ndasaba ko hahoraho serivisi zigenzura ibi bya kizimyamoto'.

    Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Musanze Bizimana Hamiss, yavuze ko kugeza ubu hataremezwa neza icyateye inkongi mu buryo buhamye.

    Yagize ati: 'Nk'uko mubireba, natwe ntituramenya icyateye iyi nkongi turacyakomeza gukora iperereza. Turasaba abaturage kugira ubwishingizi bw'imitungo yabo, ikindi ndasaba ba nyir'inzu gukomeza kugenzura inzu zabo bareba uburyo insinga zabo zimeze cyangwa se na gazi zabo ku bazikoresha. Turakomeza dukurikirane icyateye inkongi no kuba hafi y'abaturage'.

    Kugeza ubu ibyangiritse bitewe n'iyi nkongi ntibiramenyekana, Ishami rya Polisi rishinzwe Ubutabazi no kuzimya inkongi rikaba ryahageze ibicuruzwa byose byo mu gice cyo hejuru byahiye.

    Abakozi b'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) bahise bahagera ndetse batangira iperereza ryimbitse ku cyaba cyateye iyo nkongi. Gusa bivugwa ko bamwe mu bacururizaga mu gice cyo hejuru bari bafite ubwishingizi bw'ibicuruzwa byabo.

    Source : https://yegob.rw/ubwo-gare-yakarere-ka-musanze-yashyaga-ibisambo-byaje-gutabara-bihita-biterura-miliyoni-zirenga-2-zumucuruzi-wari-uri-kubona-ibye-bishya/

  • Ibye byose biba byihagazeho! Imyambaro Lionel Messi yambaye ubwo yatwaraga igikombe cy’Isi cya 2022, igiye guca agahigo ko kugurishwa amamiliyari menshi ku Isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imyambaro Lionel Messi yambaye ubwo yakinaga ndetse akanatwara Igikombe cy'isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, igiye kugurishwa akayabo k'amamiliyari.

    Iyi myambaro izagurishwa akayabo ka miliyari zigera kuri 12 Frw mu cyamunara ndetse byitezwe ko azaca kuri Michael Jordan wari usanganywe aka gahigo.

    Source : https://yegob.rw/ibye-byose-biba-byihagazeho-imyambaro-lionel-messi-yambaye-ubwo-yatwaraga-igikombe-cyisi-cya-2022-igiye-guca-agahigo-ko-kugurishwa-amamiliyari-menshi-ku-isi/

  • Noneho igikombe ntabwo kizayica mu myanya y’intoki: Kiyovu Sports igiye gusinyisha umutoza uherutse guhesha ikipe yatozaga igikombe cya shampiyona ufite n’igihembo cy’umutoza wahize abandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Noneho igikombe ntabwo kizayica mu myanya y'intoki: Kiyovu Sports igiye gusinyisha umutoza uherutse guhesha ikipe yatozaga igikombe cya shampiyona ufite n'igihembo cy'umutoza wahize abandi.

    Ikipe ya Kiyovu Sports imaze imyaka igera kuri ibiri yose yarabuze igikombe cya shampiyona y'u Rwanda kiyica mu myanya y'intoki ubu igiye gusinyisha umutoza w'umurundi witwa Bipfusha Joslin wahesheje igikombe cya shampiyona ikipe ya Bumamuro FC yo mu gihugu cy'u Burundi umwaka ushize.

    Uyu mutoza n'umuhanga cyane dore ko yegukanye n'igihembo cy'umutoza mwiza wahize abandi mu gihugu cy'u Burundi umwaka ushize ubwo yafashaga Bumamuro FC kwegukana igikombe cya shampiyona y'u Burundi.

    Biravugwa ko ikipe ya Kiyovu Sports iri mu biganiro bya nyuma n'uyu mutoza ndetse ko nta gihindutse aratangazwa nk'umutoza mushya w'Urucaca.

    Source : https://yegob.rw/noneho-igikombe-ntabwo-kizayica-mu-myanya-yintoki-kiyovu-sports-igiye-gusinyisha-umutoza-uherutse-guhesha-ikipe-yatozaga-igikombe-cya-shampiyona-ufite-nigihembo-cyumutoza-wahize-abandi/

  • Miss Mutesi Jolly yegukanye igihembo cy'Umunyafurika uvuga rikijyana #rwanda #RwOT

    Mu bihembo bya Zikomo Awards niho umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w'u Rwanda muri 2016 yegukaniye igihembo cy'Umuntu uvuga rikijyana.Miss Mutesi Jolly yageze kuri ibi ahigitse ibindi byamamare muri Afurika.

     

    Muri ibi bihembo [Zikomo Awards] bitangirwa muri Zambia  nibyo MISS Mutesi Jolly yari ahatanyemo uyu mwaka wa 2023.

    FLASH BACK KU NKURU YABANJE TWABAGEJEJEHO !

    Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2016 ari mubahataniye ibihembo bya Zikomo Africa 2023 bizatangwa mu kwezi kwa Ugushyingo.

     

    Kugeza ubu amatora yatangiye mu bihembo mpuzamahanga bya Zikomo Africa Awards 2023 bizatangwa rwagati mu kwezi ku Ugushyingo.Umuntu wese anezezwa no kubona hari umushimira ko ari gukora neza benshi bakabikunda kurushaho iyo bikorewe mu ruhame.

     

    Iyo ikaba ariyo ntego nyamukuru y'ibihembo bigenda bitangwa mu byiciro bitandukanye by'ubuzima.Zikomo Africa Awards ibihembo ngarukamwaka bitangirwa muri Lusaka, Zambia kuri iyi nshuro bizatangwa kuwa 18 Ugushyingo 2023.

     

    Ibi bihembo bimaze kuba bimwe by'inganzamarumbo mu bitangirwa muri Afurika bikora mu nguni zitandukanye zirimo ubuzima, siyanse, imikino, tekinoloji, imyidagaduro n'ibindi.Mu gihe hitegurwa itangwa ry'ibi bihembo muri uyu mwaka hatangiye amatora ari kuba binyuze kuri vote.zikomoawards.com aho amanota ari mu bihesha amahirwe uhatanye.

     

    Ubuyobozi bwa Zikomo Africa Awards mu Rwanda bukaba nyuma yo kubona ko abanyarwanda bahatanye mu byiciro umunani bwasabye abakunzi babo kubashyigikira kugira ngo bazabashe kuhatambuka gitore.Bati'Ni ngombwa kubashyigikira kuko kwegukana igihembo by'umwihariko mu bihembo mpuzamahanga niby'agaciro gakomeye yaba ku kibonye no ku izina ry'igihugu akomokamo.'

     

    Ibihembo bikaba byaratewe inkunga n'ibigo bikomeye birimo n'ibinyamakuru bifite izina ku isi byitezwe ko abanyafurika bakomeye mu muziki bazaririmba mu itangwa ryabyo.Urutonde rw'abanyarwanda bahatanye mu bihembo bya Zikomo ni byiciro bahatanyemo.

     

    1) Best Zikomo Motivational Speaker: Mutesi Jolly
    2) Best Zikomo Sport Person: Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza
    3) Best Zikomo Collaboration Song: Kenny Sol ft Harmonize-One More Time
    4) Best Zikomo Radio Personality (Southern and East Africa): Rusine Patrick
    5) Best Zikomo Inspiration Woman: Prof Agnes Binagwaho
    6) Best Zikomo TV Series: Bishop Family
    7) Best Zikomo Club DJ: DJ Alisha
    8) Best Zikomo Afrocharts: Bruce Melodie.

     

    Mu baterankunga ba Zikomo Africa Awards 2023 harimo Coca Cola, Noneho Events, Afrocharts n'abandi.

     

     

    The post Miss Mutesi Jolly yegukanye igihembo cy'Umunyafurika uvuga rikijyana appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/miss-mutesi-jolly-yegukanye-igihembo-cyumunyafurika-uvuga-rikijyana/

  • Ese koko birakwiye ko abagore babenga abagabo babo bakabasimbuza insoresore ngo ni uko bafite igitsina gito ? Ni iki inzobere zibivugaho #rwanda #RwOT

    Mu muco nabwo bikwiye kumva umukobwa avuga ngo umugabo wanjye ntabwo anshimisha mu gitanda kubera ingano y'igitsina cye.Benshi ntabwo batinya kwerura ngo bavuge ko abagabo babo bafite ibitsina bingana n'uduhera tw'intoki.Izo zose ni ingero n'amagambo akoreshwa na benshi bagamije kubenga abo bashakanye.Ese koko byari bikwiye ?

     

     

    Umusesenguzi witwa Alan Galumbeck yateruye amagambo agira ati:'Oya ! Kugira igitsina gito ku mugabo , ntabwo bituma atakaza izina 'Umugabo' cyangwa ngo atakaze 'Ubugabo' bwe murugo rwe.

     

     

    'Benshi mu bagabo ubwabo bibwira ko bafite ibitsina bito kandi atariko bimeze.Abagabo bagomba kumenya ko ubushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko umugabo akwiriye kugira byibubura hagati ya 5.1 kugeza kuri 5.5 Inchi'.

     

    Uyu mugabo yakomeje avuga ko iyo bapima uburebure, bahera hasi , bakageza hejuru , asobanura ko benshi mu bagabo batita kuri ibyo bipimo ahubwo bakagendera ku gitsure baterwa n'abo bashakanye.

     

     

    Benshi mu bagabo baterwa ubwoba n'abo bashakanye bigatuma banatekereza ko kugira igitsina bigira ingaruka mu kutabyara.

     

    Ubushakashatsi bwakozwe nk'uko bigaragara mu nyandiko y'ikinyamakuru nbcnews, bwerekana ko umugabo ufite igitsina gito ashobora kubyara, cyakora nanone, buvuga ko umugabo ufite igitsina kiri munsi ya inch 2.2 gishobora kuba imbarutso yo kutabyara kwe.

     

    ESE KUKI ABAGABO BENSHI BABANYE N'ICYO GIKOMERE CYO KUGIRA IGITSINA GITO ?

    Umwe mu bo twaganiriye mbere yo gukora iyi nkuru yaragize ati:'Erega burya wa muntu we, benshi mu bagabo babana n'ibyo bikomere, babikura kubo bashakanye.Kuko umugabo ajya gushaka , agashakana n'umukobwa waryamanye n'abagabo benshi , bikaba bivuze ko yabonye ubwoko bwinshi bw'ibitsina.

    Muri uwo mwanya rero muryamye hamwe, uwo mugore aba atekereza ingabo y'abandi kandi koko yajya kureba wenda agasanga wowe ufite igitsina gito kuri bo, guhera uwo mwanya ukajya ku nkeke kandi atariko byakagenze.Nta mu gabo ugira igitsina gito , ariko iyo Si aba yarabayemo niyo ituma abasha kumenya ko mfite gito cyangwa kinini'.

     

     

    ESE ABAGABO HARI ICYO BABIKORA HO ?

    Uyu twaganiriye yakomeje agira ati:'Ntacyo wabikoraho, keretse umwirukanye, ariko abagabo benshi hanze aha babanye n'ibikomere, batabasha kuvuga cyangwa ngo bagire uwo babibwira'.

     

    Uwiyise Blackout4, kurubuga Quora, yaragize ati:'Yego rwose, mu gihe umugore wawe asanze ufite igitsina kiri munsi ya inchi 4, ntakabuza ashobora guhita akwanga cyangwa agatangira kuguca inyuma'.

     

     

    Umwe mu bakina filime z'urukozasoni , yaravuze ati:'Umugabo ashobora kuba afite igitsina , ariko uko agikoresha bigatuma aryohera umugore we ndetse akamubera isi atigeze abamo na mbere hose'.

     

    Benshi bemeza ko gutera akabariro byigwa bityo ko ufite igitsina gito akwiriye gushaka umuganga umufasha kumenya uko agikoresha cyangwa akigira ku iterambere Isi yazanye , gusa bagirwa inama yo kugana muganga.

     

     

    Ntabwo ingano y'igitsina cyawe ariyo igaragaza ubuhanga ufite cyangwa ushobora kugira, ahubwo uburyo ugikoresha nibyo bigaragaza uwo uri we imbere y'uwo mwashakanye.

     

    Umwanzuro twavuga ko atari byiza ko umugore asiga umugabo we kubera icyo kibazo kuko kigendana n'imyumvire, ahubwo agirwa inama yo kujyana n'umugabo we kwamuganga.

    The post Ese koko birakwiye ko abagore babenga abagabo babo bakabasimbuza insoresore ngo ni uko bafite igitsina gito ? Ni iki inzobere zibivugaho appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ese-koko-birakwiye-ko-abagore-babenga-abagabo-babo-bakabasimbuza-insoresore-ngo-ni-uko-bafite-igitsina-gito-ni-iki-inzobere-zibivugaho/

  • Hanyuma ijambo ‘Battle’ murihagarike hagati yanjye na Bruce Melodie – The Ben #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki, yavuze ko abantu bakwiye kureka gukomeza kumuhanganisha na Bruce Melodie kuko ihangana ridakenewe bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo.

    Yabitangaje mbere yo gufata rutemikirere yerekeza muri Canada aho agomba gukorera igitaramo.

    The Ben yabwiye itangazamakuru ko ibya ‘Battle’ (ihangana) hagati ye na Melodie bakwiye guhagarika kurikoresha ahubwo ko we na Bruce Melodie bakorera igitaramo abakunzi babo.

    Ati “Iki kibazo ntabwo nashakaga kukivugaho. 'Battle’ (ihangana) ntabwo rikenewe bitewe n’amateka igihugu cyacu cyanyuzemo. Habaho ahubwo igitaramo cya The Ben na Bruce Melodie mu gihe runaka tugashimisha abakunzi banjye n’abe, abantu bagataha banezerewe. Hanyuma ijambo 'battle’ rikurweho.”

    Bruce Melodie na we aheruka gutangaza ko we nta kibazo afitanye na The Ben cyane ko The Ben aririmba urukundo we agakora indirimbo zisanzwe (z’Isi), yatanze urugero ku makipe aho abakinnyi baba nta kibazo bafitanye ihangana rikaba riri mu bafana.

    The Ben yasabye abantu kureka gukomeza kumuhanganisha na Bruce Melodie

    Bruce Melodie na we aheruka kuvuga ko nta hangana riri hagati ye The Ben

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/hanyuma-ijambo-battle-murihagarike-hagati-yanjye-na-bruce-melodie-the-ben