Category: Uncategorized

  • Ubushakashatsi: Kutogosha insya biryoshya imibonano mpuzabitsina bikanarinda indwara #rwanda #RwOT

    Kenshi hakunze kumvikana impaka zitandukanye zigaragaza ko bamwe bashyigikiye insya , ndetse n'izindi mpaka zigaragaza ko abantu benshi banga insya urunuka.Ibi bigaterwa nuko ubwabo babyita umwanda ndetse abandi bakavuga ko zibishya akabariro.Ese koko ukuri ni ukuhe ?

     

     

    Mu Isi yanone , abantu benshi , bahitamo gukuraho insya kugira ngo base neza, bagaragarire neza abo bashakanye, bere kubangamirwa ndetse bakabiterwa n'izindi mpamvu zitandukanye.Tugendeye kubushakashatsi twavuga iki ku kureka insya kuby'inyungu z'imibonano mpuzabitsina ?

     

     

    Hari ubwoko bwinshi bw'inyamaswa, buzwiho gukurura genzi zazo kubera uburyo ubwoya bwazo buba bumeze neza.Ikiremwa muntu na cyo rero na cyo kiri muri ubwo bwako bw'ibiremwa.

     

    Ubushakashatsi bwakorewe muri  'University College London's Division of Infection and Immunology', bwagaragaje ko insya ari umutego mwiza hagati y'abashakanye ndetse ko zikina 'Role' nini cyane mu gutuma uwo mwashakanye akwishimira by'umwihariko zikamuzanira ibyiyumviro by'uko mwatera akabariro.

     

     

    Inyandiko dukura mu kinyamakuru cyitwa Getmaude.com, ivuga ko 'Ubushakashatsi bwakozwe n'ibitaro bitandukanye , bwerekanye ko , insya zigabanya amahirwe yo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu myanya ndangabitsina mu gihe ababikoze baba batabashije kwirinda cyangwa bari bafite amahirwe menshi yo kwandura.

     

     

    Muri Survey yakozwe muri 2020, byaje kugaragara ko umubare w'abantu bandura indwara zirimo SIDA n'izindi, bakunda kogosha insya cyane.

     

     

    Ubu ni ubushakashatsi buba bwarakozwe ndetse n'ibitekerezo by'abantu baba barabajijwe cyane , bivuze ko udakwiriye kugira ikibazo cy'uko wowe wabigenza.Mu gihe ushaka kubugumana , ni ahawe ndetse no mu gihe waba ushaka kubukuraho nayo ni amahitamo yawe.

     

    Iki kinyamakuru twavuze haraguru, cyagaragaje ko inyungu iri mu kutogosha insya harimo ; Gutuma umubiri wawe ugumana ububobere cyane cyane ku gitsina gore ndetse ngo insya zirinda uruhu, zigatuma ubushake bwiyongera.

     

     

    Umu- gynecologist  witwa Jen Gunter yabwiye ikinyamakuru New York Post ko insya , zirinda igitsina no kumbande zacyo ndetse n'uruhu ruzegereye mu gihe cyo gutera akabariro ariko nanone cyane cyane ku gitsina gore.

    The post Ubushakashatsi: Kutogosha insya biryoshya imibonano mpuzabitsina bikanarinda indwara appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ubushakashatsi-kutogosha-insya-biryoshya-imibonano-mpuzabitsina-bikanarinda-indwara/

  • Ese kugira imitsi minini ku mubiri wawe biterwa Niki, Ese ni bibi ku buzima bwawe, ushobora kubyirinda gute, Dore icyo inzobere zibivugaho #rwanda #RwOT

    Kuzana imitsi minini ku mubiri w'umuntu ni bimwe mu bintu bitavugwaho rumwe n'abantu benshi cyane iyo bigeze ku buzima, icyakora birazwi ndetse bizwi ko iyo mitsi Kenshi ikunda kugaragara ku bagabo cyane kurusha abagore.

     

    Rero biterwa n'impamvu zigiye zitandukanye arinayo mpamvu muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira amakuru yizewe kuri byose kuri iyo mitsi minini iza ku mubiri w'umuntu.

     

    Ubusanzwe nkuko twabikomojeho mu ntangiriro, imitsi minini ku mubiri Kenshi iza ku bagabo cyane kurusha abagore, impamvu y'ambere ishobora gutuma iyo mitsi minini iza ku mubiri w'umuntu ni imyaka, ni ukuvuga ngo iyo umuntu akiri muto Ari mu myaka mito micye, iyo mitsi ntijya igaragara ahubwo itangira kugaragara mu bukuru bwe.

     

    Ikindi si ukuvuga ko kuzana imitsi minini ku mubiri iza kuri buri umwe, cyangwa kuri buru muntu, oya Hari abantu benshi bazaba imitsi minini ku mubiri kuko barwaye indwara y'imitsi. Ni ukuvuga nkuko umuntu arwara umugongo, n'ibindi nimitsi nayo nuko Hari ubwo umuntu ayirwara bigatuma umuntu wayirwaye itangira kubyimba.

     

    Indi mpamvu ishobora gutuma umuntu azana imitsi minini ku mubiri, ni ibiro byinshi. Inzobere zivuga ko umuntu ufite ibiro byinshi bishobora kongera pressure y'imitsi ye bityo bigatuma atangira kugira imitsi minini ku mubiri.

     

    Icyakora Hari abantu bananutse nabi bakunda kugira imitsi minini ku mubiri wabo.Imirire mibi nayo ishobora gutuma umuntu azana imitsi minini ku mubiri we, cyane iyo urya umunyu mwinshi ushobora gutuma uzana imitsi minini ku mubiri, icyakora no kurya ibiryo bitubaka umubiri nabyo bishobora gutuma uzana imitsi minini ku mubiri wawe.

     

    Guhinduka ku misembure, cyane umugore utwite ashobora kugira imitsi minini ku mubiri we, mu gihe imisemburo mu mubiri we itangiye guhinduka bitewe nuko atwite bishobora gutuma uwo mugore atangira kugira imitsi minini ku mubiri we.

     

    Inzobere zivuga ko hari n'imiti ushobora kunywa igatuma uzana imitsi minini ku mubiri wawe.Izuba ry'inshi naryo rishobora kugira ingaruka zo kugira imitsi minini ku mubiri wawe, mu gihe cyose wicaye ku izuba riri kwaka cyane iyo mirasire yaryo ishobora gutuma ubushyuhe muri wowe bwiyongera bityo bigatuma utangira kuzana imitsi minini ku mubiri wawe.

     

    Ese wakivura cg kwivuza kuzana imitsi minini ku mubiri gute!?????

     

    Dore uburyo bwiza ushobora kwivuramo kuzana imitsi minini ku mubiri wawe mu buryo bwiza Kandi bworoshye.

     

    1.Gerageza wirinde kugira ibiro byinshi cyane, mu gihe utangiye kwiyongera mu biro kora uko ushoboye ubigabanye.

     

    2.Irinde kwicara ku izuba ry'inshi: Niba uzana iyo mitsi kubera imiti runaka ufata, kora uko ushoboye wegere muganga aguhe inama.

    3.Irinde imirire mibi cyane wirinde kurya umunyu mwinshi cyane.Mu gihe cyose imitsi minini iza ku mubiri wawe ikurya, cyangwa ikubangamira mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ihutire kujya kureba umuganga agufashe Akurebere ikiri kubitera.

     

    Source: News Hub Creator

    The post Ese kugira imitsi minini ku mubiri wawe biterwa Niki, Ese ni bibi ku buzima bwawe, ushobora kubyirinda gute, Dore icyo inzobere zibivugaho appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ese-kugira-imitsi-minini-ku-mubiri-wawe-biterwa-niki-ese-ni-bibi-ku-buzima-bwawe-ushobora-kubyirinda-gute-dore-icyo-inzobere-zibivugahougaho/

  • Rayvanny yagiriye inama umuhanzi mushya Diamond Platnumz yasinyishije muri WCB Wasafi #rwanda #RwOT

    Raymond Mwakyusa wamamaye nka Rayvanny yashyize hanze bumwe mu butuma bukubiyemo inama yahaye D Voice uzwi nka Swahili Kid nyuma yo kwinjira muri muzika ya Tanzania atoboreye muri Wasafi ya Diamond Platnumz.

     

     

    D Voice ni umuhanzi mushya , wicaye mu ntebe ya Wasafi  yakujije abahanzi barimo Harmonize, Rich Mavoko , Rayvanny n'abandi.Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru Rayvanny yavuze ko yakundaga kuvugana na D Voice ndetse anamushimira kubwo gukora cyane.

     

    Rayvanny yasobanuye ko yasabye D Voice gukora cyane kuko ngo iriya ariyo ntangiriro nziza muri muzika ye akaba arinayo masomo mashya agiye kwiga.

     

    Rayvanny yagize ati:'Twakundaga kuvugana cyane na mbere y'uko amenyekana.Ni umuhanzi ukora cyane.Ukwiriye gutangira gukora kurushaho kuko iyi niyo ntangiriro ye'.

     

    Rayvanny yavuze ko kandi yishimira ibyo yagezeho muri uyu mwaka uri kuragingia agaragaza ko kuba akorera mu gihugu cye ndirimbo zikagera ku Isi yose ari ibyo kwishimira.

    Rayvanny yavuye muri WCB Wasafi ya Diamond Platnumz muri 2022 arinabwo yahise azamura urwego rwe akora ku giti cye ashinga Lebal yise 'Next Level Music'.

    The post Rayvanny yagiriye inama umuhanzi mushya Diamond Platnumz yasinyishije muri WCB Wasafi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/rayvanny-yagiriye-inama-umuhanzi-mushya-diamond-platnumz-yasinyishije-muri-wcb-wasafi/

  • Luvumbu na Mashami begukanye igihembo cy’Ukwe… – #rwanda #RwOT

    Mashami Vincent usanzwe atoza ikipe ya Police FC, yari ahanganiye iki gihembo na Thierry Froger utoza APR FC, Koukouras Petros wahoze atoza ikipe ya Kiyovu Sports, ndetse n’umutoza wa Mukura Victory Sports Afahmia Lotfi. 

    Aba batoza bose, bitwaye neza mu Kwezi k’Ukwakira ariko Mashami Vincent akaba yabaye intoranywa muri bo.

    Uyu mutoza wahoze atoza Amavubi, mu Kwakira, yatoje imikino 4 arayitsinda yinjiza ibitego 7 atsindwa 2 akaba yaratangiye Ukwezi ikipe ye iri ku mwanya wa 13 ukwezi kurangira iri ku mwanya wa 3.

    Ku mbugankoranyambaga za InyaRwanda aho abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda banyuze batora, Mashami Vincent yayoboye amatora afite amajwi 207 mu bantu batoye.

    Ku rundi ruhande rw’abakinnyi, Luvumbu Héritier Nzinga ukinira ikipe ya Rayon Sports niwe wahigitse abandi. Uyu mukinnyi yari ahanganiye iki gihembo na Gad umunyezamu wa Musanze FC, Hakizimana Muhadjri ukinira Police FC ndetse na Victor Mboama rutahizamu wa APR FC.

    Luvumbu Héritier Nzinga, yakinnye imikino 3 mu kwezi k’Ukwakira atsindamo ibitego 3 atanga imipira ibiri ivamo ibitego. Ku mbugankoranyambaga za InyaRwanda aho abakunzi b’umupira w’amaguru banyuraga batora ,Luvumbu yayoboye amatora afite amanota 233. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136732/luvumbu-na-mashami-begukanye-igihembo-cyukwezi-kwa-10-136732.html

  • Samsung 250 yashyize igorora abakiriya bayo i… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'umwaka, usanga buri wese aho aherereye mu bushobozi bwe uko bwaba bungana kose, ari gutekereza ku kintu gishya yagura yirinda gusozanya umwaka ibikoresho cyangwa imyambaro bishaje.

    Ni muri urwo rwego, Samsung 250 yazirikanye abifuza kurya iminsi mikuru neza bakeye ku mutima, aho batuye, no ku bikoresho bifashisha mu buzima bwa buri munsi byiganjemo iby'ikoranabuhanga.

    Uretse gahunda ya Macye Macye, aho ugana Samsung 250 bakaguha Telephone nziza igezweho ubundi ukajya wishyura buhoro buhoro, ubu noneho banagufitiye ibikoresho byo mu rugo bigufasha gusoza umwaka neza utavunika birimo imashini zo kumesa, Gaz ziteka, Firigo, Telephone zigezweho za iPhone by'umwihariko iPhone 15 ndetse na Samsung z'ubwoko bwose zikoresha internet ya 5G, Dekoderi, Televiziyo, Laptop, Desktop n'ibindi byinshi.

    Ushaka gusoza umwaka ukeye ku mutima no ku mubiri, wagana iduka ryabo riherereye mu nyubako ya KCT, ku muryango wa 18 urebana na Station  iri haruguru ya T2000 ndetse no ku Gisimenti hafi ya Equity Bank hegeranye na Mango 4G.

    Reba hano amwe mu mafoto y’ibikoresho wasanga mu iduka rya Samsung 250


    Samusung 250 yazirikanye abakiriya bayo muri iyi minsi mikuru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136718/samsung-250-yashyize-igorora-abakiriya-bayo-ibafasha-gusoza-umwaka-neza-136718.html

  • Snoop Dogg yisubiyeho ku mwanzuro wo guhagari… – #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize, abantu baguye mu kantu nyuma yo kumva ko Snoop Dogg unywa udupaki turenga 8 tw’urumogi ku munsi yahagaritse burundu kunywa urumogi burundu nyuma y’ibiganiro yagiranye n’umuryango we.

    Kuva mu 2015 ni umwe mu binjiye mu bushabitsi bw'urumogi binyuze muri 'Leafs by Snoop'. Snoop yatangiye ashinga umuryango wa Casa Verde Capital yashoyemo miliyoni 25$ ukorana n'ibigo bikiri bito mu bijyanye n'ubucuruzi bw'urumogi.

    Uyu muraperi yari aherutse gushinga urubuga yise 'MerryJane' rucururizwaho Cannabis[urumogi] atunganya.

    Nyuma y’uko abandi bahanzi bari batangiye gufata icyemezo cyo kuruvaho bigendanye n’uko na Snoop Dogg yaruvuyeho, byaje gutungurana bimenyekanye ko ibyo yatangaje byari ubucuruzi atari ahagaritse kunywa urumogi koko.

    Byamenyekanye ko Snoop Dogg azajya yamamaza ibikoresho bya Solo Stove birimo amashyiga ya kijyambere adateza umwotsi aho ari akaba akunze gushyirwa mu nzu z’abantu benshi ahantu hari ubukonje kugira ngo haze ubushyuhe.

    Aya mashyiga akunzwe cyane kuko bitari ukuyatekeraho gusa ahubwo umuntu ashobora kuyacana haba mu cyumba cy’uruganiriro kugira ngo hazemo ubushyuhe cyangwa se ubishaka akotsaho cyangwa agatekeraho.

    Mu mashusho Snoop Dogg yashyize hanze, yavuze ko mu minsi yashize yatangaje ko yahagaritse kunywa itabi abantu bagatungurwa ariko yahisemo guca ukuburi n’imyotsi hanyuma agaragaza ayo mashyiga ubusanzwe adateza imyotsi aho ari.

    Aya mashyiga Snoop Dogg agiye kwamamaza agura hagati y’amafaranga 250,000 Rwf kugeza kuri 380,000 Rwf ku ishyiga rimwe. 

    Uyu mugabo Snoop Dogg ni umwe mu baraperi bamaze igihe kirekire bakora umuziki muri Amerika, yatangiye kumenyekana guhera mu 1992.

    Snoop Dogg agiye kujya yamamaza ndetse akaba umuvugizi w’amashyiga ya Solo Stove.


    Kubwo aya mashyiga adateza umwotsi, abantu bakunze kuyashyira mu ruganiriro mu gihe cy’imbeho kugira ngo haze ubushyuhe.


    Aya mashyiga watekeraho cyangwa ukotsaho

    Snoop Dogg yisubiyeho ku mwanzuro wo guhagarika kunywa urumogi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136730/snoop-dogg-yisubiyeho-ku-mwanzuro-wo-guhagarika-kunywa-urumogi-136730.html

  • Yashyiraga no ku gatuza! Amashusho ya Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda arimo aconga agapira yatunguye benshi – videwo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yashyiraga no ku gatuza! Amashusho ya Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda arimo aconga agapira yatunguye benshi — videwo

    Hakomeje gukwirakwira amashusho ya Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, arimo aconga agapira ubwo bari kuri Stade ya Nyagatare hagiye gutangizwa umwaka w'imikino mu mashuri ku wa 18 Ugushyingo 2023.

    Source : https://yegob.rw/yashyiraga-no-ku-gatuza-amashusho-ya-perezida-wishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-mu-rwanda-arimo-aconga-agapira-yatunguye-benshi-videwo/

  • Umuraperi Snoop Dogg yatangaje ko atigeze ava ku itabi agaragaza ko yahinduye igikoresho yarinyweragamo #rwanda #RwOT

    Umuraperi akaba n'umukinnyi wa filime Snoop Dogg, yatangaje ko amagambo yavuzwe yo kuba yavuye ku itabi yumviswe nabi, agaragaza ko we atigeze ava ku itabi ahubwo ko yimukiye kuri 'Solo Stove' mu kunywa itabi.

     

     

    Kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, amakuru yakwirakwiye kumbuga nkoranyambaga avuga ko ibyo kuba yaravuye ku itabi ari ibinyoma ahubwo ko uyu muraperi yahinduye igikoresho akoresha ari kunywa itabi.Snoop Dogg yavuze ko uburyo yakoreshaga ari kunywa Marijuana bwazanaga umwotsi mwinshi bityo akaba yahisemo guhindura ubwo buryo.

     

     

    Snoop Doog yagize ati:'Natangaje ko nahagaritse itabi, ubwo rero nzi ibyo murimo gutekereza, uti umwotsi nibyo bintu byawe.Ariko ndabirambiwe,ndambiwe guhora nkorora bya hato na hato n'imyenda yanjye ikuzura umwuka mubi'.

    Yakomeje agira ati:'Ubu ngiye gukoresha n'ibitazana umwotsi mwinshi pe. Solo Stove yo izana umuriro, umwutso bawukuramo ni abahanga'.

     

    Nyuma y'ubutumwa yashyize hanze avuga ko yavuye ku itabi, benshi bibajije niba ibyo avuga ari ukuri , abandi bagaragaza ko ari ibinyoma kuko Snoop Dogg ari umwe mu bahanzi babaswe n'itabi ryo mu buryo bwose.

    The post Umuraperi Snoop Dogg yatangaje ko atigeze ava ku itabi agaragaza ko yahinduye igikoresho yarinyweragamo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuraperi-snoop-dogg-yatangaje-ko-atigeze-ava-ku-itabi-agaragaza-ko-yahinduye-igikoresho-yarinyweragamo/

  • TUBAKUMBUZE ! Irebere amafoto ya Zari na Diamond Platnumz mu gihe cyabo baryohewe n'urukundo #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bihe byiza Zari yagiranye na Diamond Platnumz gusa turabinyuza mu mafoto.

     

    Imibereho y'ibyamamare itandukanye cyane n'imibereho y'abantu bari mu Isi isanzwe ku buryo n'uburyo bitabwaho nabyo bitandukanye cyane n'ubw'abandi.

    Zari Hassan na Diamond Platnumz , babanye igihe kirekire kuko bombi babyaranye abana babiri aribo, Nillah na Princess Tiffah.Aba bana umuhungu n'umukobwa ni abatoni kuri se nk'uko byagiye bigaragara mu mashusho n'ingendo bagiye bakorana na se harimo n'urwabazanye mu Rwanda muri Trace Awards.

     

    N'ubwo habayeho gutandukana kandi, Diamond Platnumz na Zari Hassan baracyari inshuti na cyane ko bo ubwabo bagiye babyihamiriza guhera umunsi , Zari na Shakib batumira Simba mu bukwe bwabo gusa nyuma bikaza kuvugwa ko atagiyeyo nubwo nta gihamya gifatika kibigaragaza.

     

    Nyuma yo kumutumira, Zari yahishuye ko Simba , yamusabye guhura ndetse akanamuhuza n'umugabo we mushya Shakib Cham Lutaaya wamusimbuye.Ibi ntabwo byatinze kuko baje guhura ndetse bagasangirira hamwe banaganira nk'uko bo ubwabo babigaragaje mu mashusho yanyujijwe kumbuga nkoranyambaga zitandukanye.

     

    ESE UMUBANO WA ZARI NA DIAMOND WARI UMEZE GUTE KU BURYO ATEKEREZA KO BAKOMEZA KWEGERANA CYANE ?


    Diamond yagiye avuga ko Zari ari inshuti ye kuko ngo amufitiye abana kandi abana be na nyina [Mama Dangote ],  akaba aricyo kintu cyiza cyigeze kimubaho.Dimond yatandukanye na Zari ubwo yashinjwaga kumuca inyuma hamwe na Tanasha Donna.

    Zari Hassan kuri ubu ari kumwe na Shakib Lutaaya

    The post TUBAKUMBUZE ! Irebere amafoto ya Zari na Diamond Platnumz mu gihe cyabo baryohewe n'urukundo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/tubakumbuze-irebere-amafoto-ya-zari-na-diamond-platnumz-mu-gihe-cyabo-baryohewe-nurukundo/

  • Dore uburyo bwiza bwo gutuma umugabo wawe acururuka mu gihe yari yarakaye #rwanda #RwOT

    Uko mwaba mumeze neza mu rukundo rwanyu, uko byaba bimeze kose, mu rukundo nti mwabura kurakaranya, aho umukobwa cyangwa umugore ashobora kurakaza umugabo we cyangwa umugabo nawe akarakaza umugore we.

     

    Ibyo ni ibintu bisanzwe ndetse ikiza ni ukumenya uburyo bwiza bwo gushaka uburyo bwiza bwo gutuma umugabo wawe acururuka mu gihe yarakaye.

     

    Dore uburyo bwiza umugore ashobora gituma umugabo we warakaye acururuka;

    1.Musabe imbabazi: Umugabo wawe Niba yarakaye cyane kora uko ushoboye umusabe imbabazi mu buryo butuje nabyo bishobora gutuma umugabo wawe wari warakaye atangira gutuza agacururuka.

     

    2.Cunga umujinya wawe: Mu gihe umugore n'umugabo bari gushwana akenshi Hari ubwo umugabo avugira hejuru n'umugore nawe agasubiza umugabo we amukanga, ibyo sibyo ikiza mu gihe ubona umugabo wawe yarakaye wowe gerageza wifate ucunge umujinya wawe.

     

    3.Mukorere massage cyane mu bitugu: Abagabo nabo ku bagore babo bagira intege nke, mu gihe umugabo wawe yarakaye cyane ushobora kumuturisha umukanda Kanda ahagana mu bitugu ngo nabyo bituma umugabo atangira gucururuka.

    4.Muhe umwanya: Ikindi umugabo wawe Niba yarakaye ushobora kumuha umwanya akamara akanya Ari wenyine nabyo bishobora gutuma umugabo wawe atangira gucururuka.

     

    5.Mwibutse ko umukunda: Ikindi ni ngombwa ko wibutsa umukunzi wawe cyangwa umugabo wawe ko umukunda mu gihe yarakaye cyane bishobora gutuma nabwo acururuka.

     

    Source: fleeklooded.com

    The post Dore uburyo bwiza bwo gutuma umugabo wawe acururuka mu gihe yari yarakaye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-uburyo-bwiza-bwo-gutuma-umugabo-wawe-acururuka-mu-gihe-yari-yarakaye/