Category: Uncategorized

  • Biteye agahinda! Hamenyekanye inkuru mbi cyane ku bakunzi ba Rayon Sports n’abantu bose bifuriza ibyiza Murera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Biteye agahinda! Hamenyekanye inkuru mbi cyane ku bakunzi ba Rayon Sports n'abantu bose bifuriza ibyiza Murera.

    Rutahizamu mushya w'ikipe ya Rayon Sports Alsény Camara Agogo ukomoka mu gihugu cya Guinée Conakry wari amaze iminsi mike asinyiye iyi kipe yavunitse akagombambari mu myitozo Rayon Sports yakoze uyu munsi aho uyu musore yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya CHUK ngo anyuzwe mu cyuma hamenyekane ubukana bw'iyi mvune.

    Uyu mukinnyi avunitse mu gihe aribwo yari akimara gusinya amasezerano muri Rayon Sports aho yari yitezweho byinshi n'ubuyobozi bw'iyi kipe ndetse n'abakunzi bayo.

     

    Source : https://yegob.rw/biteye-agahinda-hamenyekanye-inkuru-mbi-cyane-ku-bakunzi-ba-rayon-sports-nabantu-bose-bifuriza-ibyiza-murera/

  • Kenny Sol yegukanye igikombe muri Ethiopia-AM… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore uherutse kuva muri Canada mu bitaramo bigera kuri bitandatu yahakoreye kandi akaba ari no kwitegura kwerekeza muri Uganda, ijambo rye, yashimiye byimazeyo  ikipe ngari imufasha mu muziki we wa buri munsi, cyane cyane ariko agaruka kuri Producer Element wo muri 1:55 Am umukorera indirimbo nyinshi.

    Kenny Sol yegukanye igihembo muri Ethiopia

    Kenny yagize ati:” Mbere na mbere nagira ngo mbashimire ku bwo kwibuka umuziki Nyarwanda mukawuha agaciro, ndagira ngo nshimire ikipe yanjye yitwa  Spectacular imfasha, ndagira ngo kandi nshimire byimazeyo Producer wanjye witwa Element guturuka i Kigali mu Rwanda, mwarakoze cyane ku bwo kutwizera”.

    Yashimiye byimazeyo Producer Element

    Uyu muhanzi mu kiganiro kigufi yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze ko indirimbo ze zirimo ‘Jolie’ ndetse na  ‘One More Time” yakoranye na Harmonize, arizo  zikunzwe cyane muri Ethiopia.

    Kenny Sol ari mu bahanzi nyarwanda bahagaze neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137850/kenny-sol-yegukanye-igikombe-muri-ethiopia-amafoto-137850.html

  • Bite bya rutahizamu wa Rayon Sports waraye utwawe mu bitaro CHUK? #rwanda #RwOT

    Nyuma y’isuzumwa yakorewe, rutahizamu wa Rayon Sports, Umunya-Guinea, Alsény Camara, biragoye ko yazakina umukino w’umunsi wa 16.

    Alsény Camara yagiriye ikibazo cy’imvune y’akagombambari (Cheville) mu myitozo y’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 21 Ukuboza 2023.

    Ni nyuma y’uko yarimo yiruka ashaka kwambura umupira agahita atsikira, kugenda bihita bimunanira bamutwara kwa muganga CHUK.

    Uyu rutahizamu wasinyiye Rayon Sports tariki ya 7 Ukuboza 2023 aje kuyifasha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 izatangira tariki ya 13 Mutarama 2024, yahise anyuzwa mu cyuma (Radiology) kugira ngo harebwe uko imvune ye imeze.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko basanze imvune idakomeye aho amagufwa nta kibazo yagize ahubwo ari imitsi yikanze gusa.

    Bivugwa ko byibuze agomba kumara byibura ibyumweru hagati ya hanze y’ikibuga aho bigoye ko yazakina umukino w’umunsi wa 16 na Gasogi United.

    Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa 4 n’amanota 27, Musanze FC iri mbere yayo ifite 29, Police FC 31 mu gihe APR FC ya mbere ifite 33.

    Alsény Camara azamara ibyumweru 2 hanze y’ikibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-rutahizamu-wa-rayon-sports-waraye-utwawe-mu-bitaro-chuk

  • Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kwakira rutahizamu mushya ukomoka muri Senegal, Alon Paul Gomis uje gutanga imbaraga ze mu busatirizi.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 29 akaba yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023.

    Ageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe akaba yakiriwe na Ngabo Roben ushinzwe itangazamakuru muri Rayon Sports ndetse na Muhayimana Claude ukuriye abafana b’iyi kipe.

    Uyu rutahizamu wakiniye amakipe nka ASC Kédia yo muri Mauritania, aje kurangizanya na Rayon Sports ngo abe yayikinira mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 izatangira tariki ya 13 Mutarama 2023.

    Aje ahasanga umunya-Guinea, Alsény Camara uheruka gusinyira iyi kipe ariko akaba yaragize ikibazo cy’imvune ejo hashize mu myitozo ya nimugoroba.

    Alon Paul Gomis yageze mu Rwanda aje muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yakiriye-rutahizamu-mushya

  • Amafoto – Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukuboza 2023 nibwo umukinnyi Warren Zaïre Emery yageze mu Rwanda mu ruzinduka rw'iminsi ibiri, ni uruzinduko ruje mu rwego rwo gutembera u Rwanda binyuze mu bufatanye na PSG.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 17 y'amavuko aje mu Rwanda nyuma yaho hari abandi bakinnyi batandukanye b'abanyabigwi baje gusura igihugu cy'imisozi igihumbi.

    Muri gahunda yo kumenyakanisha igihugu, u Rwanda rwasinyanye amasezerano n'ikipe ga Paris St Germain yo mu Bufaransa binyuze mrui Visit Rwanda.

    Warren Emery yageze mu Rwanda anasura ibice bitandukanye by'umujyi wa Kigali harimo urwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi.

    Yanaboneyeho umwanya wo gusura irero ry'ikipe ya PSG ribarizwa mu Rwanda, akaba yakinanye n'abo bana bo mu byicito bitandukanye by'Abahungu n'Abakobwa.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane kandi yakiriwe ku meza amwe n'abayobozi b'ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere mu Rwanda (RDB), Abayobozi muri Minisiteri ya Siporo ndetse n'abahagarariye FERWAFA.

    Biteganyijwe ko uruzinduko rw'Umufaransa Warren Emery Zaïre rumara iminsi ibiri, akabona gusubira mu mujyi w'i Paris aho ikipe ye isanzwe ibarizwa.

    The post Amafoto — Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-warren-zaire-emery-ukinira-paris-saint-germain-yo-mu-bufaransa-yageze-mu-rwanda-mu-ruzinduko-rwiminsi-ibiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-warren-zaire-emery-ukinira-paris-saint-germain-yo-mu-bufaransa-yageze-mu-rwanda-mu-ruzinduko-rwiminsi-ibiri

  • Ommy Dimpoz yageze i Kigali yitabiriye ubukwe… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ku kibuga cy’indege yatangarije itangazamakuru ko yifuza kuguma mu Rwanda, akabasha kubona uburyo baryoshya nawe akifatanya nabo.

    Yatangaje ko abantu bavuga ko mu Rwanda hari abakobwa beza, bataba babeshya kuko ari ukuri ndetse akaba ari nayo mpamvu ashaka kuhaguma akihera ijisho.

    Dimpoz aje mu Rwanda aho yitabiriye umunsi mukuru w’ubukwe bw’inshuti ye magara, The Ben, aho azasezerana imbere y’Imana kuri uyu wa 23 Ukuboza 2023.

    Ommy Dimpoz yigeze gutangaza ko The Ben ari inshuti ye magara bakunze kuganira ku bintu byinshi bitandukanye birimo n’imishinga ikomeye. 

    Uyu muhanzi yavuze ko The Ben ari ingirakamaro mu buzima bwe ndetse no mu muziki we, kuko inshuro nyinshi amwiyambaza akamusaba ubufasha igihe aba ari gukora indirimbo.

    Si ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri uyu mugabo ageze mu Rwanda kuko akunze kuhataramira inshuro nyinshi. Mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, yatanze ibyishimo mu gitaramo yakoze ubwo yaririmbiraga abitabiriye imikino ya kimwe cya kabiri (1/2) cy’imikino ya BAL iri kubera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.

    Iyi ikaba yari inshuro ye ya Gatatu ataramiye mu Rwanda ndetse akaba anashimira byimazeyo urukundo agaragarizwa iyo ari mu Rwagasabo.

    Ommy Dimpoz yageze i Kigali mu bukwe bwa mucuti we The ben

    Yakiriwe na Kigali Protocal

    Avuga ko The Ben ari inshuti ye magara kandi amufasha mu muziki we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137844/ommy-dimpoz-yageze-i-kigali-yitabiriye-ubukwe-bwa-the-ben-inshuti-yakadasohoka-amafoto-137844.html

  • Inkuru itari nziza kuri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Umunya-Guinea uheruka gusinyira Rayon Sports, Alsény Camara Agogo yagize imvune atarakinira iyi kipe umukino n’umwe.

    Uyu rutahizamu w’ibigango yagize imvune y’akagombambari (Cheville) mu myitozo yo ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 21 Ukuboza 2023.

    Uyu rutahizamu yari mu myitozo nk’ibisanzwe aza gutsikira ubwo yarimo yiruka ashaka kwambura umupira.

    Nyuma yo kugira iyi mvune, Alsény Camara yaje kujyanwa ku bitaro bya CHUK kugira ngo anyuzwe mu cyuma barebe uko imvune iteye.

    Alsény Camara akaba yarasinyiye Rayon Sports tariki ya 7 Ukuboza 2023 aho aje kuyifasha mu mikino yo kwishyura ya 2023-24 izatangira tariki ya 13 Mutarama 2023.

    Alsény Camara yagize imvune

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inkuru-itari-nziza-kuri-rayon-sports

  • Arabona iminsi itava aho iri! Ronaldinho Gaúcho afite ubwira bwo kuza i Kigali gukinira muri sitade Amahoro yagizwe nshya muri byose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi wamamaye cyane akinira amakipe arimo FC Barcelone, Paris Saint-Germain na Milan AC, Ronaldinho Gaúcho, yibukije abakunzi be ko bazahurira mu Rwanda mu Gikombe cy'Isi cy'Aba-Veterans giteganyijwe i Kigali tariki ya 1-10 Nzeri 2024.

    Umunya-Brésil Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye nka Ronaldinho Gaúcho, ari mu banyabigwi 30 batangajwe ko bazitabira Igikombe cy'Isi cy'Abakanyujijeho kizabera mu Rwanda mu 2024.

    Ku nshuro ya mbere kuva bimenyekanye ko ari mu bakomeye bazitabira iri rushanwa, Ronaldinho yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yibutsa abamukurikira n'abamukunda iyo gahunda iteganyijwe mu mwaka utaha.

    Yagize ati 'Tuzahurire mu Rwanda kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 10 Nzeri 2024 mu Gikombe cy'Isi cy'Abakanyujijeho.'

    Mu ntangiriro z'uku kwezi k'Ukuboza, Ronaldinho n'Umunya-Cameroun Roger Milla bageneye impano Perezida Paul Kagame.

    Source : https://yegob.rw/arabona-iminsi-itava-aho-iri-ronaldinho-gaucho-afite-ubwira-bwo-kuza-i-kigali-gukinira-muri-sitade-amahoro-yagizwe-nshya-muri-byose/

  • Abasifuzi babiri b’Abanyarwanda ni bo bonyine bari ku rutonde rwa 68 rw’abazisifura igikombe cy’Afurika #rwanda #RwOT

    Uwikunda Samuel ndetse na Mukansanga Rhadia Salima ni bo basifuzi bonyine b’Abanyarwanda bazasifura igikombe cy’Afurika cya 2024.

    Uyu munsi ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yatangaje urutonde ntakuka rw’abasifuzi 68 bazasifura iki gikombe.

    Ni igikombe kizabera muri Côte d’Ivoire kuva tariki ya 13 Mutarama 2024 kugeza tariki ya 11 Gashyantare 2024.

    Muri aba basifuzi harimo 26 bazaba basifura mu kibuga hagati barimo n’Umunyarwanda, Uwikunda Samuel.

    Hari kandi abasifuzi 12 bazaba bakoresha ikoranabuhanga ry’amashusho yunganira abasifuzi rizwi nka VAR (Video Assistant Referee).

    Abasifuzi bo ku ruhande bakazaba ari 30, muri aba basifuzi benshi bita ab’igitambaro, nta munyarwanda n’umwe urimo.

    Urutonde rw’abasifuzi 68

    Uwikunda Samuel azaba asifura hagati mu kibuga

    Salima azaba akoresha VAR

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-babiri-b-abanyarwanda-ni-bo-bonyine-bari-ku-rutonde-rwa-68-rw-abazisifura-igikombe-cy-afurika

  • Yemerewe inzu! Yago yatangaje byinshi ku git… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 21 Ukuboza 2023 muri Country Inn Hotel habereye ikiganiro n'itangazamakuru, kigaruka ku gitaramo cya Yago cyo kumurika umuzingo we wa mbere yise 'Suwejo' cyayobowe na Mustapha Kiddo usigaye akorera Yago TV Show ku muyoboro w'ikoranabuhanga wa You Tube.

    Mu gutangira Yago yatangiye ashimira abitabiriye bose ati'Imana ibahe umugisha kuba mwafashe umwanya mukaza kwifatanya natwe muri iki gikorwa kuko mbonye ikintu gikomeye mbonye ko hazashya.'

    Yunganiwe na Niyo Bosco wavuze ko yishimiye kuba ari kumwe na Yago ati'Nishimiye nanjye kuba ndi mu gitaramo cy'inshuti yanjye mbere y’uko tugera hano sinigeze ntekereza ko umunsi umwe tuzicara imbere y'itangazamakuru ku bw'umuziki we.'

    Muri iki  iki ganiro,Yago yumvikanye kandi ashimira abantu bari hanze y'umujyi wa Kigali bakomeje kugura amatike,anavuga ko hari gahunda yo kuzakoresha uburyo bw'ikoranabuhanga bikunze kugira ngo buri umwe azitabire.

    Yago yatekereje ku bakunzi be bari mu ntara batazabasha kuhagera ibintu yatangaje mu magambo ye agira ati'Nyuma y'igitaramo tuzagira Suwejo Country Tour ibintu tuzabamenyesha vuba.'

    Yago yongeye gushimira byimazeyo abakomeje kumushyigikira, ahishura ko afite gahunda y’ibitaramo by’uruhererekane mu Ntara z’u Rwanda

    Kubirebana kandi n’ikijyanye n’igihe igitaramo kizatangirira, Yago yasobanuye ko biteguye cyane ariko nanone abafana bazabigiramo uruhare kuba batangirira igihe bitewe n’igihe bazazira.

    Ibanga kandi rikomeje gufasha Yago yavuze ko ntarindi uretse Imana ati'Imbamutima zanjye ni ugushimira Imana kandi nkashimira, ntarindi banga mfite uretse Imana yonyine yabibayemo nkunze kugira, ni Imana yonyine.'

    Yasobanuye ko kwitirira umuzingo we Suwejo ari ukubera ko ari indirimbo ikubiyemo inkuru mpamo y'ubuzima bwe kandi na none n'igikundiro yagize, yaboneyeho kandi gutangaza ku mugaragaro ko ababyeyi be bazaba bahari mu gitaramo.

    Ati'Icyo nabwira abakurikira umuziki wanjye nuko ejo ababyeyi banjye yaba Papa yaba Mama bazaza kunshyigikira.'

    Yashimiye abahanzi bose bazakorana na we yaba abo mu Rwanda no hanze yarwo, avuga ko nta muhanzi n’umwe yigeze yishyura n’ifaranga na rimwe ati'Abahanzi bose mubona twakoranye nta muhanzi n’umwe twicaranye tuzakorana nta muhanzi n’umwe nishyuye'

    Niyo Bosco uri mu bahanzi Yago afata nk’abarimu be mu muziki ari mu bazamushyikira banaje kumutera ingabo mu bitugu mu kiganiro n’itangazamakuru

    Yongeye gushimangira kandi ko azakomeza gufatanya itangazamakuru nk'umwuga yubaha, yigiramo byinshi kandi umushimisha n'umuziki, anaboneraho kuvuga  ko bitegura gufungura nka Yago TV Show aho bazajya bakorera hihariye [Studio].

    Yago yabwiye abakunzi be ko umuzingo ukurikira w'umuziki azawusangiza abamukurikira binyuze kuri You Tube Channel yihariye y'umuziki we.

    Abaterankunga batandukanye b'iki gitaramo nabo bagiye bagaruka ku mpamvu zihariye bahisemo gukorana na Yago.

    Nka Marchall Real Estate yavuze ko ari uko bazi urugendo rwa Yago nk'umuntu wahereye kuri zero akaba afite aho ageze none, banatangaza ko bitewe n’uko uyu muhanzi azitwara bamufitiye impano ishobora kuba ikibanza cyangwa inzu.

    Ubuyobozi bwa Marchall Real Estate yateye inkunga Yago yatangaje ko niyitwara neza mu gitaramo bazamugenera impano y’ikibanza cyangwa inzu

    Yashimiye kandi Minisitiri  w’Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr.Utumatwishima Abdallah anavuga ko bikunze ashobora  kwitabira iki gitaramo. DJ wambaye ikote ry’iroza  ari mu bazafasha Yago mu imurikwa rya Album ye uyu akaba ari mu baheruka kweguka ibihembo muri Mitzig AmabeatYago aha yasuhuzanyaga na Edward wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Country Inn Hotel yabereyemo ikiganiro n’itangazamakuru

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro Yago yagiranye n’itangazamakuru

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137836/yemerewe-inzu-yago-yatangaje-byinshi-ku-gitaramo-cye-kizitabirwa-nababyeyi-be-amafoto-137836.html