Category: Uncategorized

  • Umuhungu w’imyaka 18 yasambanyijwe na Gitifu w'akagari ka Terimbere amusigira uburwayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhungu w'imyaka 18 yasambanyijwe na Gitifu w'akagari ka Terimbere amusigira uburwayi.

    Mu Karere ka Rutsiro, hari umuryango w'umwana w'umuhungu w'imyaka 18 wo mu murenge wa Nyabirasi usaba ubutabera bw'umwana wabo uvuga ko yasambanyijwe na gitifu w'akagari ka Terimbere.

    Kuri ubu ibyumweru ngo bimaze kuba bitatu bari mu gihirahiro kandi baragejeje ikirego muri RIB ya Kivumu.

    Source : https://yegob.rw/umuhungu-wimyaka-18-yasambanyijwe-na-gitifu-wakagari-ka-terimbere-amusigira-uburwayi/

  • Ikipe y’igihugu Amavubi iheruka gutsinda Africa y’Epfo yagumye ku mwanya yari ariho ku rutonde ngarukakwezi rw’amakipe y’ibihugu rwa FIFA rusoza umwaka wa 2023 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu Amavubi yagumye ku mwanya wa 133, ku rutonde ngarukakwezi rw'Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, kuko uyu mwanya ninawo yari ariho mu Ugushyingo mu 2023.

    Muri uku kwezi gushize, iyi kipe yari yanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa, mbere yo gutsinda Afurika y'Epfo ibitego 2-0, mu mikino ibiri ibanza yo mu matsinda yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, byatumye izamukaho imyanya irindwi.

    Uganda niyo iyoboye mu Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba, aho iri ku mwanya wa 92 ku Isi, Kenya ni iya 110 na Tanzania iri ku mwanya wa 121.

    Ku mugabane wa Afurika uyobowe na Maroc ya 13 ku Isi, Sénégal 20 ndetse na Tunisia 28. Argentine ni iya mbere ku Isi, ikurikiwe n'u Bufaransa, u Bwongereza, u Bubiligi na Brésil.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yigihugu-amavubi-iheruka-gutsinda-africa-yepfo-yagumye-ku-mwanya-yari-ariho-ku-rutonde-ngarukakwezi-rwamakipe-yibihugu-rwa-fifa-rusoza-umwaka-wa-2023/

  • Umuhanzi Cyusa yavuze igihe azakorera ubukwe (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda mu Njyana Gakondo, Cyusa Ibrahim yavuze ko byibuze mu myaka 2 ari bwo azakora ubukwe.

    Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, aho yavuze ko na we inzu abamo imaze kumubana nini hakenewe umumararungu.

    Ati “ntawuvuma iritararenga ariko ku bw’Imana, ndumva ntashaka kurenza imyaka 2 pe ntarongoye, ni bya bindi nakubwiye umuntu yiha intumbero akarwana no kuzigeraho, iki kizu kimaze kumbana kinini pe, hakenewe umumararungu.”

    Yavuze ko atagendera ku gitutu ngo runaka yakoze ubukwe, we azabukora nabona igihe cye kigeze kuko nta we bari mu irushanwa.

    Nubwo yavuze igihe azakorera ubukwe ntiyigeze yerura ngo avuge umukunzi we, gusa mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yavuzwe mu rukundo na Usanase Nadjima.

    Yavuzwe muri uru rukundo nyuma y’uko mu mpera za 2022 ari bwo yemeje ko yatandukanye na Noach Jeanine bari bamaze umwaka bakundana.

    Yavuze ko mu myaka 2 iri mbere azakora ubukwe

    Aheruka kuvugwa mu rukundo na Nadjima

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-cyusa-yavuze-igihe-azakorera-ubukwe-video

  • Yago yashimiye Perezida Kagame atanga umukoro… – #rwanda #RwOT

    Aganira n'InyaRwanda mu kiganiro cyihariye Yago yavuganye amarangamutima menshi ageze kuri Perezida Kagame.

    Ati'Perezida wa Repubulika uburyo muri ino minsi narabishimye cyane naranamukunze cyane n'ubundi nsanzwe mukunda ariko noneho byarushijeho, kubona ukuntu abanyamuziki bafata amafoto na we, kuba bari kumwe na we bahabwa agaciro byaranshimishije cyane.'

    Agaruka ku byishimo yatewe n'inshingano zongerewe Minisiteri y'Urubyiruko yagizwe Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Umuhanzi ati'Noneho kumva ko uyu munsi dufite aho tubarizwa ni ikikwereka ko umuziki nyarwanda ugiye kugera ku rwego mpuzamahanga.'

    Yagize kandi icyo asaba iyi Minisiteri ati'Icya mbere ni ukubabwira ngo bashishoze muri Minisiteri bamenye ngo umuhanzi abayeho ate uw'umunyarwanda abayeho ate,ibihangano bye byamutunga gute.'

    Yongeraho ati'Biteye isoni kuba hari umunyamuziki wakoreye amafaranga muri 2022 akaba agejeje uyu munsi atarishyurwa kandi yarakoreshejwe akazi biteye isoni kuba umuntu yagukoresha ariko ntakwishyure.'

    Kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023 ni bwo Yago Pon Dat amurikira abakunzi b'umuziki umuzingo we wa mbere mu gitaramo kibera muri Camp Kigali ryanatangiye kurimbishwa na Gorilla Events Ltd imaze gushinga imizi mu birebana na Sound System,Lighting, Decoration n'ibindi.

    Amatike akomeje kugurishwa binyuze kuri www.yago.rw na *727*50*2*15# abahanzi baza gutaramana na Yago barimo Double Jay, Kirikou, Levixone, Aline Gahongayire, Chriss Eazy, Niyo Bosco na Bushali.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YAGO

    “>

    Yago yashimye Perezida Kagame uruhare rukomeye akomeje kugira mu iterambere ry’ubuhanzi Yago mu gihe cy’umwaka umwe amaze mu muziki amaze kwegukana ibihembo bigera kuri 2Abahanzi banyuranye baraza gufasha Yago umurika umuzingo we wa mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137861/yago-yashimiye-perezida-kagame-atanga-umukoro-kuri-minisiteri-yahawe-ubuhanzi-mu-nshingano-137861.html

  • Yigeze guhanishwa kuririmbira ishuri ryose! I… – #rwanda #RwOT

    Ni ubukwe butegerejwe n'abantu benshi cyane cyane abamenye uyu muhanzi mu gihe cy'imyaka 15 ishize ari mu muziki, byongerwa n'ibihangano bye yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye kugeza kuri 'Ni Forever' aherutse gusohora.

    Iyi ndirimbo ye nshya yabaye iya gatatu yaciye agahigo mu zarebwe cyane ku rubuga rwa Youtube mu gihe gito ikuzuza Miliyoni 1, nyuma ya 'My Vow' ya Meddy ndetse na 'Why' yakoranye na Diamond wo muri Platnumz.

    The Ben afatwa nk'ikirango cy'umuziki w'u Rwanda, ahanini biturutse ku bikorwa bye byatume agira igikundiro cyihariye ku buryo n'iyo atavuga abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange bakomeza kugaragaza inyota y'uko bamutegereje.

    Inyandiko zinyuranye zigaragaza ko ubwo mu 2015 The Ben yigaga mu kigo cy'amashuri yisumbuye cya APADE muri Kicukiro yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba. Icyo gihe yigaga amasomo ajyanye n'ubukungu (Economy).

    Umunyamuziki Semivumbi Daniel [Danny Vumbi], ni umwe mu barimu bigishije igihe kinini The Ben ubwo yari mu mashuri yisumbuye.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko abanyeshuri bari bazi The Ben 'nk'umusitari' ku kigo cy'amashuri, ku buryo bamwe bari baramenye impano ye.

    Yavuze ati 'Yari umusitari! Abanyeshuri biganaga bo bari bazi ko azi kuririmba cyane, bigatuma nyine bamufata nk’umuntu w’icyamamare, udasanzwe, kuko wumvaga uburyo aririmba, niba yaririmbye mu rusengero cyangwa niba yaririmbye mu ishuri bakamufata nk’umwana nyine n’ubundi uzaba ikirangirire cyangwa icyamamare.”

    Danny Vumbi wamamaye mu ndirimbo 'Ni Danger' avuga ko The Ben yigeze gukora ikosa ku ishuri, amuhanisha kuririmba ariko ntiyabikora neza.

    Akomeza ati “Ndibuka njya kumenya The Ben ni uko hari akantu kari kabaye ku ishuri biba ngombwa ko mujyana imbere mubaza ikibazo kibaza ngo ariko The Ben wowe ko ntajya nkubona mu ishuri uba uri hehe? Ishuri ryose risakuriza rimwe ngo azi kuririmba.”

    Danny Vumbi avuga ko icyo gihe yigisha The Ben nawe yari mu itsinda rya The Brothers yari ahuriyemo na bagenzi be. Ati “Kandi abantu bari bazi ko ndi muri The Brothers kuba bari bazi ko ndi muri The Brothers bose bahise basakuza rimwe ngo azi kuririmba.”

    Akomeza ati “Yaririmbishije nabi, njyewe ngenda mu mutwe numva ari ibisanzwe. Ariko hari umunsi umwe yigeze kuririmba indirimbo ‘Happy Birthday’ ndavuga ni waoooo wa mwana nyine afite impano…”

    Kuri we, kuba The Ben yarinjiye mu muziki ntibyamutunguye, kuko yari asanzwe abizi. Ariko kandi anishimira ko bakoranye indirimbo.

    Yagize ati “Kuri sitade yaharirimbye n’ubundi akiri umunyeshuri, nibwo namenye ko azaba umuntu w’igitangaza, kuko urumva gufata ‘Microphone’ ukaririmba akapera uririmbira sitade, ukaririmba indirimbo abantu bose bazi ariko ukayiririmba mu buryo bwawe, ukumva umuntu aseshe urumeza, icyo gihe nyine umuntu aba afite impano idasanzwe…. The Ben ari mu bantu batangaje nyine.'

    Danny Vumbi avuga ko atibuka neza uko The Ben yitwaraga mu mashuri yisumbuye cyane yo yamwigishaga isomo ry'imibare. Yavuze ko atatunguwe no kubona The Ben yinjiye mu muziki, kandi ko ari umwe mu bantu yumvishije indirimbo 'Bya Bihe' ya The Brothers mbere y'uko isohoka.

    The Ben yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Urarenze', 'Ese Nibyo', 'Amahirwe yanyuma', 'Incuti yancuti', 'Wigenda', 'Amaso ku maso', 'I'm in Love' yo mu 2012 n'izindi zakomeje izina rye mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Yagiye  yagura imbago z'umuziki, akorana indirimbo n'abahanzi banyuranye barimo Sheebah Karungi wo muri Uganda bakoranye indirimbo 'Binkolera', 'No you no Life' yakoranye n'itsinda rya B2C ryo muri Uganda, 'This is Love' yakoranye na Rema Namakula wo muri Uganda, 'Why' yakoranye na Diamond wo muri Tanzania n'abandi.

    Uyu munyamuziki anibitseho ibikombe birimo icy'umuhanzi w'umwaka wubakiye ku mudiho wa R&b mu bihembo bya Salax Awards mu 2008, mu 2009 yongeye kwegukana igikombe nk'iki, ndetse anatwara igihembo cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka. Mu 2010-11 yatwaye igikombe cy'indirimbo nziza.

    The Ben avuga ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2007, nyuma y'imyaka ibiri yari ishize agaragaje impano yo kuririmba ari mu mashuri yisumbuye muri APADE.

    Ati 'Mu 2007 nibwo ninjiye mu muziki, ariko hari hashize igihe gito ntangiye kuririmba bya hato na hato, niyo mpamvu ntashobora kuvuga ko nahisemo umuziki ahubwo wo wampisemo, kandi urwo rukundo narwiyumvisemo.'


    The Ben yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba yiga mu mashuri yisumbuye muri APADE


    The Ben yigeze kuvuga ko yatangiye umuziki mu 2007 nyuma y'uko umuziki umuhisemo


    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023, The Ben arahamya isezerano rye n'umukunzi we Uwicyeza


    Danny Vumbi yavuze ko atatunguwe no kubona The Ben yinjiye mu muziki, kuko yatangariye impano ye akiri ku ntebe y'ishuri

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NADANNY VUMBI AGARUKA KU BUZIMA BWE MU MASHURI KANDA

     “>

    “>HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NI FOREVER’ YA THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137856/yigeze-guhanishwa-kuririmbira-ishuri-ryose-ibyo-utamenye-ku-buzima-bwa-the-ben-mu-mashuri–137856.html

  • APR FC ishaka kwica urushishi ikoresheje inyundo! Ikipe ya APR FC igiye gusinyisha abanyamahanga bakomeye cyane batumye abantu bikangamo -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC ishaka kwica urushishi ikoresheje inyundo! Ikipe ya APR FC igiye gusinyisha abanyamahanga bakomeye cyane batumye abantu bikangamo.

    Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR FC mbere y'uko yerekeza mu irushanwa rya Mapinduzi Cup rizabera Zanzibar muri Tanzania ikomeje kwibikaho intwaro karundura izajyana nazo mwiri rushanwa izahuriramo n'amakipe akomeye cyane arimo na Simba SC yo muri Tanzania ikinamo rutahizamu Leander Willy Essomba Onana wabiciye bigacika muri Rayon Sports.

    Biravugwa ko ikipe ya APR FC igiye gusinyisha rutahizamu wataka aciye mu mpande abazwi nkaba semababa w'umunya Zimbabwe witwa Obriel Chirinda w'imyaka 26 y'amavuko akaba asanzwe akinira ikipe ya Buluwayo Chiefs y'iwabo.

    Undi mukinnyi karundura uvugwa muri APR FC n'umukinnyi ukomeye cyane ukinira ikipe ya Kiyovu Sports ya hano mu Rwanda witwa Mugiraneza Froduard witezweho kujya yunganira umugande Taddeo Lwanga nk'uko umunyamakuru David Mugaragu dukesha iyi nkuru yabitangaje.

    Amafoto y'abakinnyi bashobora gusinyira ikipe ya APR FC hatagize igihinduka:

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-ishaka-kwica-urushishi-ikoresheje-inyundo-ikipe-ya-apr-fc-igiye-gusinyisha-abanyamahanga-bakomeye-cyane-batumye-abantu-bikangamo-amafoto/

  • Amakipe igiye kuzajya iyahana ubutitsa! Rayon Sports yacunze abantu baryamye izana rutahizamu mushya w’imyaka itari mike ufite igihagararo nk’icya Goriyati -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakipe igiye kuzajya iyahana ubutitsa! Rayon Sports yacunze abantu baryamye izana rutahizamu mushya w'imyaka itari mike ufite igihagararo nk'icya Goriyati.

    Mu masaha y'urucyerera ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwifashishije imbuga nkoranyambaga z'iyi kipe bwerekanye rutahizamu wabo mushya w'umunya Senegal witwa Alon Paul Gomis w'imyaka 29 y'amavuko akaba yaje gusinyira iyi kipe y'ubukombe hano mu Rwanda nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bw'ikipe ya Murera.

    Amafoto ya rutahizamu mushya wa Rayon Sports Alon Paul Gomis w'imyaka 29 y'amavuko:

    Source : https://yegob.rw/amakipe-igiye-kuzajya-iyahana-ubutitsa-rayon-sports-yacunze-abantu-baryamye-izana-rutahizamu-mushya-wimyaka-itari-mike-ufite-igihagararo-nkicya-goriyati-amafoto/

  • Kiliziya Gatolika mu Rwanda yafashe icyemezo gitunguranye kubijyanye no guhesha umugisha abatinganyi bo mu Rwanda bazayigana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, Inama y'Abepisikopi m'u Rwanda yashyize itangazo ahagaragara rivuga ko Kiliziya itaha umugisha ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry'Imana ndetse n'Umuco Nyarwanda. Ubu ni uburyo busa n'ubuvuguruza ibikubiye mu rwandiko rwitwa Fiducia Supplicans, Ukwizera kwambaza Imana, rwatangajwe n'ibiro bya Papa Francis.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Iyi nyandiko yavuye kwa Papa ivuga ko umupadiri adakwiye gukora ubusesenguzi mu gihe agiye gutanga umugisha ku mubano ushingiye ku bitsina 'Bose baba bashaka urukundo n'impuhwe z'Imana'. Bityo nta numwe uba ukwiye guhezwa. Papa Francis yavuze ko abaryamana0 bahuje ibitsina nubwo ari icyaha ariko badakwiye gukunirwa ku rukundo n'impuhwe z'Imana.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Mu itangazo Abepisikopi bo mu Rwanda bashyize hanze rivuga ko Kiliziya idashobora guha umugisha umubano w'ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry'Imana n'umuco. Rigira riti 'Twebwe Abepiskopi banyu tubandikiye iri tangazo tugamije gukuraho urujijo no kubahumuriza nyuma y'uko havutse impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n'umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya n'uhabwa ababana bahuje igitsina'.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Iri tangazo rikomeza rigira riti 'Umugisha ni ukwiyambaza Imana no kuyisaba inema yayo dusabira umuntu cyangwa ikintu, umugisha ugamije gutagatifuza, gukiza no gufasha umuntu guhinduka. Guha umugisha ababana mu buryo butemewe na Kiliziya ntabwo bigomba kwitiranywa n'isakaramentu ryo gushyingirwa. Kubana kw'abantu bahuje igitsina buhabanye rwose b'amategeko y'Imana n'umuco wacu.'

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yabwiye Abapadiri, biyeguriye Imana, Abakirisitu b'umutima wubaha Imana, ko inyigisho Kiliziya itanga ku gushyingirwa gikirisitu zidahindutse. Ndetse bibutsa urubyiruko, ingo z'abashalanye bagomba guha agaciro isakaramentu ry'ugushyingirwa .

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Source : https://yegob.rw/kiliziya-gatolika-mu-rwanda-yafashe-icyemezo-gitunguranye-kubijyanye-no-guhesha-umugisha-abatinganyi-bo-mu-rwanda-bazayigana/

  • Itangazo rya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ku bikorwa by’umuganda muri iyi minsi mikuru isoza umwaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kubera kwitegura iminsi mikuru ya Noheri n'Ubunani, Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yatangaje ko umuganda wari kuzaba tariki ya 30 Ukuboza 2023 utakibaye.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Nkuko itangazo Mimisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yashyize kuri X yahoze yitwa Twitter rivuga, ni uko umuganda rusange usanzwe uba buri wagatandatu wanyuma w'ukwezi utakibaye kubera iminsi mikuru.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Iyi Minisiteri yaboneyeho no kwifuriza abatura Rwanda gukomeza kugira ibihe byiza by'impera z'umwaka.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Source : https://yegob.rw/itangazo-rya-minisiteri-yubutegetsi-bwigihugu-ku-bikorwa-byumuganda-muri-iyi-minsi-mikuru-isoza-umwaka/

  • Ndasohoka muri iyi nzu nambaye amapingu cyangwa mundashe, Kigali: Abavandimwe barwanye inkundura banga gusohoka munzu kandi itakiri iyabo  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni abana b'uwitwa Mukunda kuvuga August umaze imyaka 19 afunzwe aho inzu ye ihereye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge Umurenge wa Muhima yaje gutezwa cyamunara gusa abana be bayibagamo bakaba ibamba ubwo ubuyobozi bw'ibanze n'umuhesha w'inkiko bazaga kubasohora.

    Ubwo aba bana bazaga gusohorwa muri ako kanya bavuze amagambo akomeye bashimangira ko badakwiye gusohorwa mu nzu nk'imbwa icyakora umusore mukuru muri bo yavuze ko asohoka muri iyi nzu yambaye amapingu cg arashwe naho bitabaye ibyo ntago ayivamo ngo dore ko muri ako kanya nta handi hantu ho kujya bari bafite.

    Nkuko amakuru dukesha BTN akomeza abishimangira ngo nyuma y'uko ubuyobozi bw'ibanze n'umuhesha w'inkiko bumvishe gutakamba kwaba bana batari bafite aho berekeza, ubu bahawe igihe ntarengwa cy'iminsi 15 ngo babe basohotse muri iyi nzu bashake ahandi berekeza kuko nta bubasha bakiyifite ho.

    Source : https://yegob.rw/ndasohoka-muri-iyi-nzu-nambaye-amapingu-cyangwa-mundashe-kigali-abavandimwe-barwanye-inkundura-banga-gusohoka-munzu-kandi-itakiri-iyabo/