Ku munsi w'ejo hashije tariki ya 17 nibwo ikipe ya APR FC yakinnye n'ikipe ya As Kigali mu mikino y'igikombe cy'Amahoro.
Uwo mukino waje kurangira ikipe ya APR FC itsinze As Kigali igitego kimwe ku busa icyo gitego kikaba gikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkorambaga.
Dore intambara ya abafana ba APR FC na Rayon Sports bari bicanye muri stade bapfa igitego APR FC yatsinze AS Kigali mu mukino ubanza wa ⅛ cy'igikombe cya Amahoro 2023-2024.
The Ben uherutse gusaba no gukwa Uwicyeza Pamella,Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda mu makuru ya saa 19:00pm kuwa gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki yavuze ko arimo ideni rikomeye afitiye umugore we Uwicyeza Pamella ndetse ashobora no kutazaryishura niho yavuze ko amurimo ideni ryo k'umurinda
The Ben yagize ati:'Pamella n'umukobwa wihariye,nkunda gutinda k'umutima we cyane afite umutima udasanzwe bituma numva nsabwa kuwurimda,uko kuwurinda niwo mwenda numva azahora ubaho nshobora no kutazawishyura, nukuvuga ngo ndashaka kurinda umutima igihe kiteka rwose'.
The Ben afitiye ideni Pamella adasohora kuzishyura
Binyuze mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda The Ben yeruye avuga ko yishimisha kuba inshuti magara n'umuntu bikarangira mubaye umwe, aho yarashatse kuvuga ko byamushimishije kuba inshuti magara na Pamella bikarangira bakundanye ndetse bakaba bagiye kubana akaramata.
The Ben na Pamella mu bukwe bwabo
The Ben aha impano Pamella
Yakomeje kandi ashima Mama wa Pamella nabo mu muryango we kubwo kubakira neza mu gihe bari mu muhango wo gusaba no gukwa The Ben kandi yakomoje k'umwana waririmbye ibihozo bigatuma ababyeyi ba Pamella bagaragaza amarangamutima ndetse anashimira by'umwihariko abitabiriye ubukwe bwabo.
Pamella afatwa n'amarangamutima akarira
Umwana w'umukobwa wavuze ibihozo bikariza Pamella n'ababyeyi be
The Ben mu muhango wo gusaba Pamella
The Ben kandi yabajijwe niba na Pamella agiye kwerekeza mu muziki bitewe nuko umugore we yamufashije mu ndirimbo ye nshya yise 'Ni forever' abihakana yivuye inyuma icyakora cyo avuga ko Pamella amutera umuhate ukomeye cyane ndetse ko ajya amusaba gukora indirimbo kugirango abantu batazagirango niwe wamubujije gukora.
Uyu muhanzi utajya asiba kugaragaza ko akunda umugore we Uwicyeza Pamella ndetse yamwimariyemo yasoje ikiganiro yagiranaga na Radiyo y'igihugu ashimangira ko akunda Pamella agira ati:'Ni forever'.
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, Umuhanzi Niyo Bosco yagiye agaragaza ibyiyumviro bidasanzwe afitiye umukobwa witwa Keza Nabrizza.
Byatangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru ashyira kuri Instagram ye amashusho arimo asangira na we agaherekezwa n’amagambo yo guca amarenga ko bari mu rukundo.
Aya mashusho ntabwo yatinzeho kuko yahise ayasiba aho byavuzwe ko yabisabwe n’abashinzwe kureberera inyungu ze.
Kwihangana byanze maze ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 17 Mutarama 2024, Niyo Bosco yongera gushyira ifoto y’uyu mukobwa ku rukuta rwe rwa Instagram. Uyu mukobwa mu magambo yaherekejwe n’agatima, yahise avuga ati “urugendo ni bwo rutangiye”, Niyo Bosco na we yahise avuga ati “ubu n’iteka ryose.”
Niyo Bosco yamenyekabye cyane mu ndirimbo ‘Ubigenza Ute?’, ‘Ishyano’, ‘Babylon’ n’inzindi, aheruka gushyira hanze indirimbo nshya ‘Eminado’, indirimbo ye ya mbere kuva yakwinjira muri KIKAC Music.
Keza Nabrizza ubugwa mu rukundo na Niyo Bosco
Niyo Bosco akomeje guca amarenga ko ari mu rukundo
Umukuru w’u Rwanda yabitangarije ikinyamakuru BBC mu kiganiro bagiranye i Davos mu Busuwizi aho Perezida Kagame ari mu nama yiga ku bukungu bw’Isi.
Muri iyi nama, umunyamakuru wa BBC yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame amubaza ku bijyanye n’amafaranga u Bwongereza bwahaye u Rwanda yagenewe kwita ku bimukira, ariko kugeza ubu hakaba hataroherezwa n’umwe.
Umunyamakuru kandi yamubajije kuri uyu mugambi ukomeje kuzamo ibibazo, bituma ukomeza gutinda aho bamwe bakomeje kuwamagana. Perezida Kagame yamusubije avuga ko atari ikibazo cy’u Rwanda ahubwo ko ari icy’u Bwongereza.
Bivugwa ko u Bwongereza bwahaye u Rwanda Miliyoni 240 z’ama-Pounds (arenga miliyari 250 Frw) yari agamije kuzakira no kuzita ku bimukira n’abashaka ubuhungiro bazava mu Bwongereza boherezwa mu Rwanda.
Gusa iyi gahunda yagiye izamo birantega, aho bamwe mu batayishyigikiye baniyambaje inkiko, zimwe zemeje ko idakurikije amategeko.
Uyu mwarimu witwa Shema Olivier asanzwe yigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Ntura muri aka Karere ka Rusizi, mu gihe umugore we Ayinkamiye Adrienne warumwe we asanzwe ashinzwe amasomo muri G.S Giheke.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rugombo, Akagari ka Giheke, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, ku Cyumweru tariki 14 Mutarama, ubwo abaturanyi b’uyu muryango, basangaga umugore w’uyu mwarimu avirirana ndetse agace ko ku gutwi kavuyeho, mu gihe umugabo we yari afite amaraso ku munwa.
Umwe mu baturanyi bageze kuri uyu mugore ari kuvirirana, yagize ati 'Icyo twasanze ni uko agace k’ugutwi k’umugore kari kavuyeho, umugabo afite amaraso ku munwa tukibaza niba ako gace yarakariye cyangwa yaragaciriye akakajugunya.'
APR FC igiye kumara ukwezi muri shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro idafite rutahizamu wa yo ngederwaho, Victor Mboama wagiriye imvune muri Zanzibar.
Uyu rutahizamu uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya 2023-24 aho igeze ku munsi wa 16, yagiriye imvune mu mukino APR FC yatsinzemo Yanga 3-1 wa 1/4 cya Mapinduzi Cup.
Benshi babonaga ari imvune yoroshye ariko ntabwo uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria yaraye agaragaye ku mukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC yaraye itsinzemo AS Kigali 1-0.
Umutoza Thierry Froger yavuze ko agendeye kuri raporo abaganga bamuhaye, uyu rutahizamu batamufite mu gihe cy’ukwezi kuri imbere.
Ati “Mfitiye icyizere abaganga, uyu munsi bambwiye agifite ukwezi hanze. Ni irushanwa niko bigenda umuntu atakarizamo byinshi, twatakaje Apam, dutakaza Victor.”
Ni ihurizo kuri APR FC ndetse n’umutoza Thierry Froger kubera ko uyu mutoza yagaragaje ko na rutahizamu afite w’umusimbura wa Mbaoma, Mbonyumwami Taiba atamwizeye ahubwo ahitamo kuhakinisha Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman usanzwe ukina mu kibuga hagati.
Imikino 4 uyu rutahizamu ashobora gusiba, harimo uwa Police FC mu mpera z’iki cyumweru, Etincelles FC, Musanze FC ndetse na Sunrise.
Iserukiramuco rya muzika n'ubuhanzi rya Coachella ryagarutse muri Empire Polo Club muri Indio, Calfornia, aho rizaba riba muri 'weekend' ebyiri kuva 12 – 14 Mata na 19 Mata – 21 Mata 2024.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, ni bwo hatangajwe urutonde rw'abanyamuziki bazagasusurutsa imbaga y'abazitabira iserukamuco rya muzika n'ubuhanzi rya Coachella.
Mu baje mu myanya ya mbere ku rutonde, harimo Tyler, the Creator, Doja Cat, Lana Del Rey, itsinda ry'amabanyamuziki rya No Doubt n'abandi.
Ku minsi ibiri yo kuwa Gatanu, ni ukuvuga tariki 12 na 19 Mata 2024, biteganijwe ko abarimo Lil Uzi Vert, Justice, Bizarrap, Deftones, ATEEZ, Everything Always, Peggy Gou, Young Miko, Sabrina Carpenter, Lana Del Rey waherukaga kuririmba muri ibi birori mu 2014 n’abandi aribo bazahurira ku rubyiniro.
Ni mu gihe ku ya Gatandatu ibiri (tariki 13 na 20 Mata), abazitabira bazasusurutswa n'abarimo Ice Spice, Tyler (the Creator), Blur, Gesaffelstein, Sublime, Jungle, Dom Dolla, Bleachers, Grimes, Jon Batiste n'abandi.
Iminsi ibiri yo ku Cyumweru tariki 14 na 21 Mata, izayoborwa na Doja Cat afatanyije na J Balvin, Jhené Aiko, Khruangbin, Carin León, John Summit, Lil Yachty, DJ Snake, LUDMILLA, the Rose n'abandi.
Itsinda rya No Doubt na ryo riri kuri uru rutonde, rigiye kongera guhura nyuma y'imyaka isaga icyenda.
Amatike yo guhera ku madolari 499 yo kwinjira muri iri serukamuco yo muri weekend zombi yashize muri Kamena 2023.
Nk’uko ikinyamakuru Variety kibitangaza, ngo Dua Lipa na Shakira nabo bagombaga kugaragara muri iri serukamuco, ariko Dua Lipa aza kwikura ku rutonde ku bw’impamvu z’igihe, mu gihe abategura ibirori bahise bemeza Shakira.
Iri serukamuco rya muzika, ni rimwe mu maserukamuco manini muri Amerika y’Amajyaruguru.
Coachella, ni iserukamuco ngarukamwaka ry’umuziki n’ubuhanzi ribera muri Empire Polo Club muri Indio muri Leta ya Calfornia, mu kibaya cya Coachella mu butayu bwa Colorado.Â
Ryatangijwe bwa mbere na Paul Tollett na Rick Van Santen mu 1999. Kuri ubu, ritegurwa na Goldenvoice, ishami rya AEG Presents.
Doja Cat, Tyler The Creator, na Lana Del Rey mu bazataramira abazitabira iserukamuco rya Coachella 2024
Umukino wa Morocco na Tanzania wabereye kuri Stade Laurent Pokou. Waranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rwa Morocco, Tanzania yo igaragaza intege nke
Ikipe y’igihugu ya Morocco, yamanutse mu kibuga Ifite intwaro zayo zose, harimo Achraf Hakimi, Youssef En-Nesyri, Sofyan Amrabat, Hakim Ziyech ndetse n’abandi.
Morocco yafunguye amazamu ku munota wa 30, ku gitego cya Romain Saiss.Â
Tanzania ikimara kurya igitego cya mbere, abasore bayo bagerageje gushaka ko bakwishyura bakajya kuruhuka banganya, biba iby’ubusa. Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Morocco ku kusa bwa Tanzania.
Mu gice cya Kabiri, Morocco yimye Tanzania umwanya wo kwitekerezaho, iyongera ibindi bitego bibiri, ndetse Tanzania irya ikarita itukura.
Ku munota wa 77 nibwo Azzedine Ounahi yaboneye Morocco igitego cya Kabiri, naho Youssef En-Nesyri atsinda icya gatatu ku munota wa 80.Â
Ubwo Tanzania yari imaze kurya ibitego bitatu, abakinnyi bayo barimo Ally Samatta, Charles M’Mombwa, Mohamed Husseini, Haji Mnoga na Himid Mao, bahize igitego cy’impozamarira, nuko barakibura.
Umukino warangiye abasore ba Morocco ari bo bacyuye intsinzi ku bitego bitatu ku busa bwa Tanzania.
Mu mukino wayo wa mbere, Ikipe y’igihugu ya Morocco yatsinze Tanzania ibitego bitatu ku busaÂ
DRC yaguye miswi na Zambia
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia, zibarizwa mu itsinda rya F. Ni ibihugu byombi byamanutse mu kibuga bizi uburyohe bw’iki gikombe, dore ko buri kipe igifite inshuro imwe.
Zambia, yafunguye amazamu ku munota wa 23, ku gitego cyatsinzwe na Kings Kangwa.Â
Zambia ikimara gutsinda igitego, byasabye iminota itatu ngo DRC yishyure. Yoane Wissa niwe wishyuriye Congo ku munota wa 27.
Mu gice cya Kabiri, Abakinnyi ba DRC barimo Bakambu, Theo Bongonda, Charles Pickel, Silas na Mechak Elia winjiye asimbuye, bagumye gushaka igitego cya kabiri, birangira kubuze.
Ubwo DRC yashakaga igitego cya Kabiri, na Zambia ntabwo yari ituje, kuko Abakinnyi nka Emmanuel Banda, Fashion Sakala, Patson Daka na Rodrick Kabwe, bashakiye Zambia igitego cya Kabiri, nabo biranga.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe. Kunganya uyu mukino, byatumye Morocco ariyo iba iya mbere mu itsinda, ubwo ifite amanota atatu, naho Tanzania yo ni iya nyuma kuko yatsinzwe na Morocco. Zambia na DRC, zo ziranganya inota rimwe.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaguye miswi na ZambiaÂ
Isozwa ry’iyi myitozo ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024 mu kigo cya Gisirikare cya Nasho Basic Military Training giherereye mu Karere ka Kirehe, ari na cyo aba barikare batorejwemo.
Muri iki gikorwa cyo gusoza iyi myitozo, abasirikare bagaraje imwe muri yo, irimo iyo kumanuka ku migozi mu ndege ndetse n’iy’urugamba rwo ku butaka.
Muri uyu muhango, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari waje ahagarariye Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Perezida Paul Kagame, yashimiye aba basirikare basoje iyi myitozo.
Gen Mubarakh Muganga yibukije aba basirikare kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura mu byo bakora byose.
Yanabibukije kandi ko iyi myitozo yisumbuye bahawe, ari iyo kubafasha gukomeza gufasha RDF kuzuza inshingano zayo.
Mu ishuri rya Fr. Ramon Kabuga T.S.S riherereye mu Murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi ryigisha Tekinike, imyuga n'Ubumenyi ngiro, kuri uyu wa 16 Mutarama 2024 mu mateka bakoze imurikabikorwa( Open day). Hari hagamijwe gusobanura gahunda ya 'TVET', aho abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe byimbitse ndetse bakerekwa imyigishirize ya Tekinike, Imyuga n'Ubumenyi ngiro ndetse n'amahirwe ku babyiga. Abatahaga TVET agaciro bahavuye ariyo mahitamo.
Iki gikorwa cya'OPEN DAY'-Imurikabikorwa mu ishuri ryitiriwe Fr. Ramon Kabuga T.S.S, cyanitabiriwe n'ibigo 4 by'amashuri byegeranye bifite icyiciro rusange. Hari kandi abatumirwa mu nzego zitandukanye, bamwe mu babyeyi ndetse n'abaturiye ikigo.
Buri kiciro mu biga muri Fr.Ramon Kabuga T.S.S cyasobanuraga ibyo biga n'umumaro wabyo kuri bo.
Muri iki gikorwa, abanyeshuri 176 bo muri S3 biga mu mashuri yegeranye na Fr. Ramon Kabuga T. S. S hamwe n'abayobozi n'abarezi babaherekeje, bagiye basura mu matsinda ibyumba byigirwamo amasomo ngiro (workshops, computer lab na studio) bakahasanga abanyeshuri ba Fr. Ramon Kabuga T. S.S babakundishaga ndetse bakabasobanurira ibihakorerwa.
Nyuma, abanyeshuri ba buri shami muri ane ya TVET muri iki kigo, bagize akanya ko gusobanurira abari aho mu magambo no mu mashusho ibyo biga, akamaro kabyo n'amahirwe menshi ayo mashami atanga ku munyeshuri uyakurikiranye akayarangiza neza.
Abiga ubwubatsi berekanaga ibyo biga, ibibigize n'umumaro.
Ibigo byitabiriye iri murikabikorwa, byashyikirijwe igitabo kigaragaza amashuri ya TVET ari mu Gihugu, amashami yigisha n'amahirwe atanga. Abanyeshuri basubije ibibazo babajijwe bahembwe icyo gitabo, naho abanyeshuri ba S3 bitabiriye bahabwa buri wese inyandiko (flyer) igaragaza mu nshamake amashami ya TVET.Â
Bamwe mu banyeshuri, baba abiga muri Fr. Ramon Kabuga T. S.S ndetse n'abo mu bigo bine byaje kubiyungaho ngo bibavomeho ubumenyi, bavuga ko basobanukiwe ndetse bakunda kurushaho umumaro w'amasomo y'Imyuga n'ubumenyi ngiro bityo bakaba biteguye kuzabyaza umusaruro ibyo biga, ko kandi kuri bo nta gutega amaboko ahubwo amahirwe bahawe yo kwiga imyuga bazayabyaza umusaruro ku hazaza habo.
Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie, Umuyobozi wa Fr. Ramon Kabuga T. S.S, avuga ko amashami ya Tekenike( imyuga n'ubumenyi ngiro) ari amashami y'amashuri yisumbuye nk'ayandi yose. Ahamya ko kwiga Tekenike biri mu rwego rwo kugira ngo bakore ibintu binoze, ko kandi kubikora bisaba ko mu mutwe wawe haba hanoze, ubuhanga bwawe n'ubwenge bigomba kuba biri ku rwego rukwiye.
Akomeza avuga ko aho igihe kigeze, abantu bavuye mu myumvire ya cyera, aho bamwe batumvaga TVET icyo ari cyo, ibyo yigisha ndetse n'ibikubiyemo. Avuga ko aya atari amashuri ajyanwamo abanyeshuri basigaye, batabashije gustinda, ko ahubwo aha ari hamwe mu mashami arema umuntu, akamuha ubumenyi bumufasha kugira umwuga amenya, akawukora kuko yawize ukamubyarira umusaruro, ukamutunga n'abe.
Icyo gitabo Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie yatangaga, gikubiyemo amashuri ya TVET ari mu Gihugu, amashami yigisha n'amahirwe atanga.
Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere Tekinike, Imyuga n'Ubumenyi ngiro ( RTB) ni rwo rwasabye ko ibigo by'amashuri ya Tekinike, Imyuga n'Ubumenyi ngiro/TSS ategura umunsi murikabikorwa hagamijwe ko urubyiruko n'abanyarwanda muri rusange barushaho gusobanukirwa n'amasomo atangirwa muri aya mashuri.
Kugeza ubu, ikigo cy'ishuri cya Fr. Ramon Kabuga T. S.S, gifite abanyeshuri 470 barimo ab'igitsina Gore 222 ndetse na 248 b'igitsina Gabo. Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie avuga ko ashimishwa no kubona abanyeshuri berekana ko bazi gukora neza kandi bumva ibyo biga.
Aha, urabonaho amashami ari muri Fr. Ramon Kabuga T. S.S
Intero ku bitabiriye iyi Open day yari' Nanjye ndi TVET'.