Category: Uncategorized

  • Impeta yayikuyemo! Bwa mbere umugore wa Pastor Theogene yavuze ibihe bidasanzwe bagiranye bihora bimumwibutsa (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umugore wa Pastor Niyonshuti Théogène, Uwanyana Assia yagarutse ku bihe bidasanzwe bihora bimukumbuza umugabo we umaze amezi umunani yitabye Imana.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho Assia yagarutse ku bihe abayemo muri iyi nyuma y’uko umugabo we yitabye Imana.

    Uwanyana Assia yavuze ko ubu n’impeta yambitswe n’umugabo we, gusa ngo ntabwo azi impamvu yayikuyemo, ngo yabyiyumvisemo.

    Ati 'Sinzi icyo nabivugaho, impeta iba nziza iyo umuntu ayambaye ariko ndumva nta kindi cyo kubisobanuraho byaraje gusa nyikuramo , nabyiyumvishemo nyine nayikuyemo numva ndabishoboye.'

    Yakomeje agaruka ku rwibutso afite ku mugabo we, aho atazibagirwa ibihe byiza bagiranye, gusa ishusho y’uburyo yamusohokanye mu Biryogo afite amafaranga 1000 Frw gusa ntabwo azabyibagirwa.

    Ati 'Nari naragize umugisha wo kugira urugo rwiza, ngira umugabo unkunda cyane, undwanira ishyaka, hari akantu yigeze gukora mu rugo nari nje naniwe cyane, umwana araza arankomangira cyane we ari kuri mudasobwa, arahagaruka aramubwira ati uwo ni umugore wawe? Ngwino umbwire icyo umushakira kandi yabwiraga umwana muto.'

    'Sinzibagirwa umunsi yigeze kunsohokana i Nyamirambo arambwira ati Cherie simperutse kugusohokana kandi nta mafaranga mfite, ambwira ko tujyana angurira umureti speciale wa 700 Frw n’icyayi cya mukaru turawusangira na cya gikombe kimwe cy’icyayi duhita twimanukira rwose n’amaguru twiganirira.'

    Assia yemeje ko nyuma y’uko Pastor Theogene yitabye Imana, yanyuze mu bihe bikomeye gusa ngo ni bwo abantu batangiye kumutuka binyuze kuri YouTube.

    Nubwo atarabona akazi ka buri munsi akora, aharanira ko abana 4 yabyaranye na Theogene witabye Imana muri 2023 ndetse n’abandi bagera kuri 40 yafashaga, bakomeza kubaho neza ntihazagaragare icyuho.

    Mama Pasiteri, Uwanyama Assia yavuze ubuzima arimo kunyuramo nyuma y’urupfu rwa Pastor Theogene

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/impeta-yayikuyemo-bwa-mbere-umugore-wa-pastor-theogene-yavuze-ibihe-bidasanzwe-bagiranye-bihora-bimumwibutsa-video

  • KURIKIRANA UKO AGACE KA GATANDATU K'ISIGANWA RYA TOUR DU RWANDA KARI KUGENDA

    Saa 11: 28': Muhoza Eric ukinira Team Rwanda yongereye umuvuduko, ubu niwe uri imbere y'abandi.

    Saa 11:23': Abakinnyi bamaze kugenda Ibirometero 9, abakinnyi 4 bari imbere bari kurusha igikundi amasegonda 20.

    Saa 11: 18': Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 6. Byukusenge Patrick wa Team Rwanda na Teugels ukinira Bingoal-WB basohotse mu gikundi.

    Saa 11: 10': Abasiganwa barimo Niyonkuru Donie Salby na Dorn bongereye umuvuduko bava mu gikundiho amasegonda 12'. Kugeza ubu Soudal-Quick Step niyo iyoboye igikundi.

    Saa 11:06':Abasiganwa bageze ku mugezi wa Sebeya. Batangiye kubarirwa ibihe.

    – Umugezi wa Sebeya ni uruzi ruri mu Ntara y’Iburengerazuba, u Rwanda rusohoka mu kiyaga cya Kivu giherereye mu majyepfo y’umujyi wa Gisenyi. Umugezi wa Sebeya ukomoka mu misozi y’akarere ka Rutsiro.Ipima kilometero 110 z’uburebure bwamazi irimo kilometero kare 286 y’aturere ka Rutsiro, Ngororero na Rubavu.

    Saa 11:00':Isiganwa rya gace ka Gatandatu karatangiye; abasiganwa bahagurutse. Baragenda Kirometero 3.7 bishyushya, barabarirwa ibirometero nyuma y'iyi ntera.

    Umujyi wa Kigali wahaye ikaze abitabiriye Tour du Rwanda, mu butumwa bwo kuri X bagize bati 'Agace ka Gatandatu k’isiganwa ry’amagare Tour du Rwanda karasorezwa i Kigali. Abasiganwa barava ku Giticyinyoni bakomereze Nyabugogo, Kimisagara bazamuke kwa Mutwe basoreze kuri Mont Kigali. Turabifuriza kuryoherwa n’ibi birori.'

    AMAFOTO YARANZE AGACE KA GATANDATU KA TOUR DU RWANDA 2024 I KIGALI






    Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, nibwo hakinwa agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda, aho abasiganwa bahagurukira mu Mujyi wa Musanze, bagasoreza mu Mujyi wa Kigali kuri Mont Kigali ku ntera ya 93 Km na 300 m.

    Manuele Tarozzi ukomoka mu Butaliyani niwe uheruka kwegukana aka gace, ubwo hakinwaga umwaka ushize, aho bavuye i Nyamata berekeza i Nyamirambo.

    Mu bakinnyi 94 bari batangiye Tour du Rwanda hasigayemo 75. Masengesho Vainqueur, umukinnyi w’umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange, yijeje abanyarwanda ko bashobora kwegukana aka gace.

    Mbere yo guhagaruka, yabwiye InyaRwanda ati 'Agace k’uyu munsi tukiteguye neza kuko karasorezwa ahantu hazamuka kandi Abanyarwanda tugerageza kuzamuka ndetse n’umuhanda turawuzi muri macye tumeze neza.

    Akomeza ati 'Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko, ni uko uyu munsi hari ugutungurana gushobora kubaho tuka twakegukana aka gace.'

    Polisi y'u Rwanda yavuze ko kubera isiganwa ryo kuri uyu wa Gatanu, imihanda ya Musanze-Gakenke-Shyorongi-Nyabugogo-Kimisagara-Kwa Mutwe-Mont Kigali, iza kuba ifunze saa 9h00-13h30 ariko aho amagare azajya atambuka, hazajya hafungurwa.

    Akarere ka Nyarugenge aho isiganwa risorezwa kahaye ikaze abitabiriye Tour du Rwanda; mu butumwa bwo kuri X bagize bati 'Baturage ba Nyarugenge n’abahagenda: kamwe mu duce turyohera ijisho mu isiganwa ry’Umukino w’amagare Tour du Rwanda ni ahitwa Kwa Mutwe! Kuri uyu 23/02/24 abatuye ku muhanda: Shyorongi-Nyabugogo-Kimisagara-Kwa Mutwe-Mont Kigali murahishiwe! Muzaze twihere ijisho.'

    Ibyo wamenya ku Mujyi wa Kigali ugiye kwakira Tour du Rwanda

    Kigali ni umurwa mukuru w’u Rwanda. Ni umujyi uherereye hagati mu gihugu ukaba ufite abaturage 1,095,000 (Ushingiye ku ibarura ryo mu mwaka wa 2019).

    Ni wo mujyi nkingi w’ubukungu n’ umuco by’igihugu. Imihanda yose yo mu gihugu ni ho itangirira akaba ari yo nkingi ya Transport. Ibiro bya za Ministeri, n’ibya Perezida wa Repubulika biri muri uyu Mujyi.

    Kigali yashinzwe mu 1907 mu gihe cy’ubukoloni bw’Abadage (Ubudage) ushinzwe na Richard Kandt, ariko ntiwigeze uhinduka kapitali (Capital) y’u Rwanda kugeza igihe ubukoloni bwarangiriye (indépendance) mu 1962.

    Amstel igarutse muri Kigali nyuma yo gususurutsa abo mu Ntara

    Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Kayishema Tity avuga ko 'nyuma yo gususurutsa ab’i Huye, Musanze, Rusizi na Rubavu, Amstel igarutse ku murwa'. Ati 'Muri Musanze byari ku rundi rwego.'

    'Uretse kuba Amstel yahembye umukinnyi mishya, Pierre Latour wari utegereje imyaka 3 intsinzi. Musanze banyoye mu rugero batsirika ingwagasi y’icyaka. Kuri uyu wa Gatanu, ni abatuye ku muhanda Musanze – Kigali ariko by’mnwihariko ab’i Nyamidjos na Norvege.'

    Kayishema avuga ko kuba Pierre Latour yaratsinze agace ka Gatanu ka 'Individual Time Trial (TTT) byatumye yinjira mu bakinnyi beza 10 ba mbere ku rutonde rusange.

    Umunyafurika mwiza yabaye Dawit Yemane ukinira Bike Aid washoje ku mwanya wa 12 mu gihe Umunyarwanda mwiza mu Kinigi yabaye Masengesho wasizwe 2’30”.

    Mugisha Moise yatakaje ibihe kuko yasoje asigwa 3’51” byatumye atakaza umwanya w’Umunyarwanda wa mbere wafashwe na Masengesho Vainqueur.

    Pepjin Reinderink wari wambaye umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey) yabaye uwa 21 asizwe iminota 2’17” ubu ni uwa 16 asigwa 1’44” ku rutonde rusange.

    Kuri Kayishema bisa 'nk’aho noneho ibintu bitangiye kujya mu buryo kuko abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange bari gusiganwa umunota.'

    Minisitiri Munyangaju yasabye abari muri siporo kunoza Ikinyarwanda

    Muri iki gihe cya Tour du Rwanda ya 2024, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasabye Abakunzi b’imyidagaduro na Siporo gukoresha Ikinyarwanda kinoze.

    Mu butumwa bwo ku rubuga rwa X bwatambukijwe n’Inteko y’Umuco, Munyangaju yavuze ko “Nk’uko Siporo n’Imyidagaduro biduhuza ni nako ururimi rwacu ruduhuza twese nk’Abanyarwanda.”

    Akomeza ati “Niba mu binyemereye rero, twese nk’abitsamuye, duhagurukire icyarimwe twiyemeze kunoza neza Ikinyarwanda; kuko ni ishema kuvuga ururimi rwawe kavukire…”

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagenda cyangwa abakorera ahahurira abantu benshi bavanga indimi.

    73% by'ababajijwe bagaragaje ko bajya bavanga indimi cyane cyane mu mvugo, mu gihe 23% bahamya ko batajya bavanga indimi.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko, muri Kigali, Ikinyarwanda gifite umwanya mugari mu mvugo, Igifaransa kigakoreshwa n'abantu bake, naho Igiswayire kikaba gisa n'aho kitagaragara.

    Icyongereza kihariye umwanya munini ahahurira abantu benshi, kikaba kiza imbere cyane y'izindi ndimi zemewe.

    Abanyarwanda baracyafite icyizere!

    Mugisha Moïse wa Java Inovotec ni we Munyarwanda uri hafi ku rutonde rusange, arushwa amasegonda 7 na Pepijn Reinderink.

    Nyuma y’isiganwa ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, yatangaje ko Tour du Rwanda ikomeye, ashingiye ku kuba bagerageza guca ku gikundi cy’imbere ariko bikanga.

    Ati “Mu by’ukuri Tour du Rwanda irakomeye! Kubera ko aba bagabo nturi kugera imbere ntibari kwemera ko agerayo, kubera y’uko bose bari mu bihe bingana. Abenshi muri 40 baranganya ibihe, urumva rero Tour du Rwanda icyari mbisi…”

    Uyu musore asanzwe akorera imyitozo mu Karere ka Musanze. Yavuze ko amaze igihe kinini atekereza kuri aka gace ka tanu ka Tour du Rwanda ‘kurusha indi minsi yose.

    Ni agace katazamuka cyane ariko kandi katanamanuka cyane. Ati “Urumva umuntu akoze ikosa gatoya, hari hantu abantu bashobora kumwongerera ibihe.”

    Yavuze ko umusaruro w’Abanyarwanda kugeza ubu atari mubi, kuko bari hafi mu bihe ngenderwaho. Yizera ko muri Kigali ‘ibintu bishobora guhinduka’.


    Pierre Latour yegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024

    Umufaransa Pierre Latour ukinira ikipe ya TotalEnergies niwe wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 (Individual Time Trial) kakiniwe i Musanze kagasorezwa mu Kinigi ku ntera ya 13Km, ku gicumbi cy'ubukerarugendo n'iwabo w'ingagi zo mu Birunga. Yakoresheje iminota 23 n'amasegonda 31″.

    Aka gace kakinwe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, kasize Umubiligi William Junior Lecerf wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024, yambaye umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey), ihabwa umukinnyi ufite ibihe bito ku rutonde rusange.

    Pierre Latour wegukanye agace ka Gatanu yavutse ku wa 12 Ukuboza 1993. Ni Umufaransa w'umukinnyi w'amagare wabigize umwuga, ubarizwa mu ikipe ya TotalEnergies.

    Latour w'imyaka 30 y'amavuko yasinye muri TotalEnergies avuye muri AG2R La Mndiale. Icyo gihe yavuze ko igihe cyari kigeze kugirango ajye kugerageza amahirwe n'ahandi. Yavuze ko yagiriye ibihe byiza muri iriya kipe ari avuyemo

    Yegukanye agace k'irushanwa Vuelta a España; kandi yatwaye inshuro ebyiri irushanwa rya French National Time Trial Championships.

    William yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024

    William Lecerf wabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023, niwe wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu. Yakoresheje amasaha abiri, iminota 19 n’amasegonda 22.

    Uyu mubiligi asanzwe ari umukinnyi wa Soudal Quick-Step Devo Team. Mu nyandiko yanyujije ku rubuga rw'ikipe ye mu Ukuboza 2023, William wegukanye agace ka kane, yavuze ko kwitabira Tour du Rwanda ya 2023 aho yabaye uwa Gatatu byafunguye urugendo rw'inzozi ze, kandi byari ibihe byiza adashobora kwibagirwa.

    Yavuze ko bwari ubwa mbere ageze mu Rwanda (Yahageze muri Mutarama 2023) ariko 'narahakunze cyane'. Akomeza ati 'Kandi abafana bari bishimye cyane. Baje ari benshi cyane, yaba aho twatangiriraga ndetse n'aho twasorezaga. Sinzigera ntibagirwa ririya siganwa, kandi nizeye ko nzakomeza kuhajya.'


    Jhonatan yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024

    Uyu munya-Colombia ukinira Team Polti Kometa yegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024 kahagurukiye mu Karere ka Huye kerekeza mu ka Rusizi ku ntera y'ibilometero 140,3 Km. Akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n'amasegonda 41.

    Ibi byatumye yandika amateka akomeye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, kuko amaze kwegukana uduce turindwi muri iri siganwa.

    Restrepo yitabiriye Tour du Rwanda ya 2024 nyuma yo kudakina iya 2023. I Rusizi yahanditse amateka kuko yanahatwariye agace kahasorejwe mu 2020.

    Umwambaro w'umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito ku rutonde rusange, ufitwe n'Umuholandi Pepijn Reinderink ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, amaze gukoresha 7h04’12’ mu duce dutatu tumaze gukinwa ku ntera y'ibilometero 269.7, anganya ibihe n’abakinnyi 16 bamukurikiye.

    Itamar yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

    Itamar Einhorn yavutse tariki 20 Nzeri 1997 avukira mu gace ka Modi’in muri Israel. Uyu musore uresha na metero 1.72 ntabwo yoroshye muri uyu mukino w’igare byumwihariko iwabo, kuko amarushanwa menshi akunze kwegukana usanga aba akoze agashya nk’umukinnyi uvuka muri Israel.

    Yatangiye kwiyerekana mu 2014, ubwo yegukanaga shampiyona y’abakiri bato mu gihugu cyabo mu basiganwa n’ibihe, ndetse akaba uwa 3 mu isiganwa rusange.

    Yahise yerekeza mu ikipe ya Verandas Willems yo muri iki gihugu ndetse nyuma y’umwaka umwe ahita ajya mu ikipe ya Israel Cycling Academy Development.

    Soudal Quickstep yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

    Ikipe ya Soudal Quickstep niyo yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe kuri BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Centre, ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024. Iyi kipe yakoresheje iminota 20 n’amasegonda 32.

    Aka gace ka 'Team Time Trial' (Gusiganwa n'ibihe ku makipe) kashyizwemo bwa mbere muri Tour du Rwanda ari nako kegukanwe na Soudal Quickstep, mu rwego rwo kwitegura kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare izaba mu 2025. Umuhanda wa BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Center wifashishijwe, ni nawo uzifashishwa muri Shampiyona y'Isi.



    Muri Tour du Rwanda, MTN irakangurira abakiriya bayo gahunda ya 'BivaMomoTima'

    Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone.

    Umuyobozi wa MTN Mobile Money muri MTN Rwanda, Chantal Kagame ati 'Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w'impano gusa nk'uko twabibabwiye.'

    'Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k'ubukungu bw'Igihugu, kandi bifasha n'abakiliya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.'

    Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiliya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

    Ati 'Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.'

    Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.

    AMAFOTO YARANZE AGACE KA GATANU KA TOUR DU RWANDA 2024






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139989/live-ikaze-mu-gace-ka-gatandatu-ka-tour-du-rwanda-2024-i-kigali-amafoto-139989.html

  • Pastor Israella Umutesi ugiye kwimikwa yavuze… – #rwanda #RwOT

    Pastor Israella wavukiye mu gihugu cy'u Burundi ari naho yigiye amashuri yisumbuye. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni bwo yaje mu Rwanda ahakomereza Kaminuza muri KIST ubu yabaye CST. Yaje no kongeraho amasomo ya 'Theology'.

    Pastor Umutesi Vedette Israella ugiye kwimikwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024 muri Lemigo Hotel, yasobanuye uko Imana yamuhamagariye umurimo wayo, ariko we akabanza kubyanga kuko yumvaga atari iby'abagore.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Pastor Israella, yagarutse ku buzima bw'itorero muri iki gihe, avuga ko adasenga by’amaburakindi ahubwo ko ari urukundo afitiye umuremyi no  gutuma benshi barushaho kuyegera byuzuye. Yanavuze uko Imana yamuhaye izina rishya.

    Yagize ati: ati: 'Bibiliya irabyemera abo Imana yagiye ihindurira amazina kubera impamvu runaka, nanjye ni uko yansanze. Byari muri 2018 ubwo Imana yari imaze kumpa iyerekwa ry'uyu murimo nyuma yaho irambwira ngo nguhinduriye amazina.'

    Umushumba Israella witegura kwimikwa na Apotre Sosthene Serukiza, yakomoje ku izina “Israella” Imana yamuhaye nubwo itamusobanuriye impamvu, avuga ko bifite aho bihuriye n'isezerano yamuhaye ry'uko azabwiriza ubutumwa kugera no mu mahanga ya kure”.

    Yavuze ko yakuze nk'abandi afite intego z'ubuzima bwe bisanzwe, ariko akaba atari azi ko Imana imwifuzaho kuyikorera. Avuga ko yakuze ajya gusenga bisanzwe byo ku cyumweru kuko ababyeyi be banatabarutse bari Abagatolika.

    Mu nkuru atajya yibagirwa mu nzira yo kuyobora itorero rya Living Water Source Temple, ni ukuntu yabanje kwinangira, akabanza kwanga umuhamagaro we ati: 'Mbere yaho naburanye n'Imana nyibwira ibi bintu ntabwo ari iby'abagore.'

    Icyabimuteraga, avuga ko ari imvune yari yarabonye bigira, aho n’abagabo bibakomerana, ati: 'Ndumva atari iby'abagore birasaba imbaraga.'

    Yongeraho ati'Cyane ko nabaye mu rusengero cyane, nabonye ukuntu bivuna gukorera Imana, nkabona n'abagabo birabavuna ku buryo n'abari babirimo numvaga mbubashye, numvaga mbatinye, mvuga nti aba bagore ni intwari numvaga atari umurimo w'abagore.'

    Avuga ko yaje gusanga icyo atari ikibazo cye wenyine ahubwo ari ibintu biba ku bari n'abategarugori Imana ihamagarira umurimo wayo.

    Ati: 'Abagore bamaze kubijyamo bari bameze nkanjye, turitinya. Ariko ubu ndumva ko impamvu batajyamo ni bwa bwoba ariko mu by'ukuri Imana iri guhagurutsa abagore, ariko benshi baracyafite bwa bwoba baracyaburana”.

    Ibi yabijyanishije n'impamvu ituma umubare w'abari n'abategarugori ukiri mucye mu ivugabutumwa. Ati: 'Agakiza ni ukuvuga ngo ubushake bwanjye ndaburetse, ngiye gukora ubushake bw'Imana.

    Ariko twe turwana no kuburana, kuyihakanira no kuyereka ko bidashoboka, tuyereka ubwenge bwacu kandi Imana mu buhanga bwayo irakuzi kuruta uko wiyizi.'

    Pastor Israella Umutesi avuga ko umuhamagaro we ari uwo kwereka ukuri gukwiriye umukristo kuko muri iyi minsi abantu bahugiye mu gushakira Imana n'ubutunzi mu nzira zitari zo.

    Abisobanura muri ubu buryo: 'Imana yanyeretse isoko ko ngomba kuyobora abantu ku isoko nzima mu buryo butandukanye mu mwuka mu bugingo, mu mubiri, mu bifatika, yewe no mu mibanire yacu n'abandi.'

    Kugeza ubu aritegura kwimikwa, ati'Ubu ntangiye kugenda byumva kuko ari bwo nari nkinjira muri uyu murimo mu buryo bufatika ntabwo numvaga ko bishobora kuba vuba ariko hari inshingano utakora utarimikwa.'

    Agaruka ku bibazo bikomeye amadini n'amatorero biri kunyuramo, yagize ati: 'Ni byo no mu bintu byatumye ntinya uyu murimo ni uko twarebaga ku mbuga nkoranyambaga, tukareba inyigisho zihari;

    Tukumva ibintu bihari hano hanze ukumva na we ubwawe ntuzabasha guhagaragara ngo na we ubihashye ubirwanye, ariko tuza gusanga si umurimo wacu ni uw'Imana.'

    Impamvu ikomeye imwemeza ko ntacyaruta kuba mu Mana, Pastor Israella ayisobanura ahereye ku nkuru yihariye y'uburyo abantu bamubaza cyo abikorera kandi nta kintu mu kuri mu bifatika abuze.

    Bati: 'Tubona usenga, ukunda Imana, ntubivanga, ufite ubuzima bwiza ntacyo ubuze tuzi ko abantu basenga ari abantu bameze nabi.'

    Pastor Israellla abasubiza agira ati: 'Ntabwo dusenga kubera ko dushaka ibintu ku Mana, twegera Imana kubera ko tuyikunda, twegera Imana kubera ko dushaka kuyegereza abandi.'

    Asobanura ko abantu bakwiriye guhaguka kuko mu Mana hari byose ati: 'Mu Mana hari byose, ibyo dushaka hanze no Mana birahari. Nuko wenda satani cyangwa se Isi bitanga mu buryo bwihuse bw’akanya gato ariko iby'Imana ni iby'igihe cyose.'

    Yasobonuye ko umukristo nyawe ntakimutera ubwoba kuko aba azi ubushobozi bw'uwo yemeye ati: 'Ntabwo twihangana hano mu isi kubera amaburakindi, twihangana dufite ibyiringiro.'

    Mu gusoza Pastor Israella yagize ati: 'Icyo nabwira abantu ni uko gukorera Imana biraryoshye, ejo bundi yaranganije irabwira ngo niba abakoresha abantu bashobora kubishyura ubwishingizi bw'ubuzima, njyewe mfite ubwishingizi burenze ubw'umukoresha cyangwa kompanyi runaka.'

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE NA PASTOR ISRAELLA


    Pastor Israella agiye gusengerwa kuba umushumba nyuma y’iyerekwa amaze igihe agizeYavuze ko Imana yamuhamagariye kuyobora abantu ku isoko y’ubuzima buzimaApotre Sostene ni we uzasengera Pastor Israella mu muhango uzabera muri Lemigo Hotel kuri uyu wa GatandatuYagarutse ku buryo Imana irimo guhamagara abari n’abategarugori gusa hakaba hakiri ikibazo cyo kwitinyaYasabye abantu kongera kugaruka ku rufatiro muri iki gihe isi ikomeje kugira impinduka zidasanzwe

    VIDEO & PHOTOS: Dieudonne Murenzi – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139961/pastor-israella-ugiye-kwimikwa-yavuze-ku-iyerekwa-yagize-nihamagarwa-ryabari-nabategarugor-139961.html

  • Umutoza wa Rayon Sports yavuze ihurizo ritamworoheye kugira ngo yegukane ibikombe byombi #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette yavuze ko iyi kipe ifite amahirwe ku bikombe byombi ariko ikaba ifite ihurizo ry’uko yatakaje abakinnyi benshi.

    Julien Mette wageze muri Rayon Sports muri Mutarama uyu mwaka, mu mikino 4 ya shampiyona amaze gutoza yarayitsinze yose, mu gikombe cy’Amahoro yatoje 3 atsindamo ibiri ni mu gihe yasezerewe na Police FC muri Heroes Cup.

    Uyu mufaransa abajijwe niba abona afite amahirwe yo kwegukana ibikombe byombi icya Shampiyona ndetse n’icy’Amahoro, yavuze ko byose bishoboka.

    Ati “Turi mu rugendo, amanota 4 inyuma y’uyoboye urutonde, biracyashoboka, ubu dusigaje imikino 3 ngo twegukane Igikombe cy’Amahoro.”

    Gusa yakomeje avuga ko afite ikibazo cy’uko yatakaje abakinnyi benshi gusa bikaba bisaba ko bake afite bagomba kuba biteguye neza 100%.

    Ati “Ariko twakaje abakinnyi kandi turakina buri minsi 3 ntabwo byoroheye abakinnyi ndetse natwe, nta mahitamo menshi dufite dukeneye ko buri mukinnyi aba ahari kandi ameze neza 100% kugira ngo twegukane ibi bikombe.”

    Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona aho irushawa amanota 4 na APR FC ya mbere, gusa APR FC ikaba ifite umukino w’ikirarane ni mu gihe hasigaye imikino 9 ya shampiyona.

    Rayon Sports kandi ikaba iri muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro aho igomba guhura na Bugesera FC izakomeza ikaba ari yo izagera ku mukino wa nyuma.

    Nubwo ihataniye ibi bikombe, Rayon Sports yatakaje abakinnyi b’inkingi za mwamba barimo Joackiam Ojera, Rwatubyaye Abdul wari kapiteni, Heritier Nzinga Luvumbu ndetse na rutahizamu Musa Esenu.

    Julien Mette afite icyezere cyo kwegukana ibikombe byose

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yavuze-ihurizo-ritamworoheye-kugira-ngo-yegukane-ibikombe-byombi

  • Umunyamakuru M Irene ari mu gahinda gakomeye, yapfushije nyina #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Irene Murindahabi uzwi nka M Irene ari mu gahinda ko gupfusha nyina, witabye Imana azize uburwayi.

    Uyu mubyeyi yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gashyantare 2024, azize uburwayi butaramenyekana, gusa M Irene yagaragaje ko mama we yari amaze igihe aca mu buribwe.

    M Irene abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamumurikira iby’iyi nkuru y’incamugongo, agaragaza ko yashenguwe n’urupfu rw’umubyeyi we wari umaze igihe arwaye.

    Mu mashusho mato yashyize ku rubuga rwa Instagram, M.Irene yasangije abamukurikira ibiganiro yagiye agirana na mama we amukomeza ubwo yari arembye.

    Ni ibiganiro bagiranye binyuze ku rubuga rwa WhatsApp baganira mu burwo bw’amajwi (Voice note), M.Irene akomeza umubyeyi we akamubwira ko agomba kurwana no kwizera ubushake bw’Imana.

    Ati “Ma umeze gute, Mama ndabizi urababara, umubiri urakurembeje ariko ihangane kandi ukomerere muri Kristu, agatege kose wabona ujye wibuka uvugishe umuremyi wawe, azi byose azi impamvu ya byose kandi ni we ugena ibihe. Ubyizere, ubyiringire umwanzi ntagufatirane ngo ni uko ufite uburibwe hato atakwiba ubugingo bwa we. Rwana nyine urabizi wantoje kurwana, wantoje guhangana untoza no kwizera nawe rero ubikore ndagukunda mama wanjye.”

    Aha Mama we yahise amusubiza amubwura ko n’ubwo ababara ariko ashimira Imana kandi ko afite ukwizera ndetse ko ategereje ubushake bw’imana.

    Ati “Mwana wa, ni ukuri ndaho ndashimira n’ubwo mbabara cyane, ndashimira Imana kandi mfite no kwizera, ubuzima bwanjye namaze kubushyira mu kiganza cy’umwami, ingabo zigarume umubiri wanjye musabira ibinya byo mu ijuru, uburero ndaho ndindiriye kuzareba ubushake bw’Imana.”

    Mu butumwa M Irene yakurikije ibi biganiro yagiye agirana na Mama we yagarahaje ko yashenguwe n’urupfu rw’umubyeyi we, ahamya ko uyu munsi ku wa uyu 23 Gashyantare 2024, kuri we ari umunsi w’umwijima mu buzima bwe, yifuriza umubyeyi we kugira iruhuko ridashira.

    Ati ” Uyu munsi ni umunsi w’umwijima mu buzima bwanjye, ruhukira mu mahoro mubyeyi nkunda, ndagukunda , basi iyo uba uretse Gato rukundo.”

    Ibyamamare bitandukanye birimo abanyamakuru, abahanzi, abakinnyi ba filime n’abandi bafashe mu mugongo M Irene, bamwoherereza ubutumwa bumukomeza muri ibi bihe bikomeye ari gucamo banifuriza umubyeyi we kugira iruhuko ridashira.

    M Irene ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umubyeyi we

    RUKUNODO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Umunyamakuru-M-Irene-ari-mu-gahinda-gakomeye-yapfushije-nyina

  • Inkuru y’akababaro: Umunyamakuru Murindahabi Irene yagize ibyago  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'akababaro: Umunyamakuru Murindahabi Irene yagize ibyago.

    Umunyamakuru ukunzwe cyane hano mu Rwanda Murindahabi Irene yifashishije imbuga nkoranyambaga ze amaze gutangaza ko yapfishije Mama we umubyara akaba ari bintu byashenguye umutima w'uyu mugabo dore ko atahwemaga kuvuga urukundo akunda umubyeyi we witabye Imana.

    Irene yagaragaje ko atewe agahinda gakomeye no kubura umubyeyi wamutoje byinshi mu buzima bwe.

    Abakunzi b'uyu munyamakuru barimo Tidjara Kabendera wabaye umunyamakuru ukomeye cyane kuri RBA yihangashije Irene agira ati:'Ihangane kubura uwawe birababaza byagera ku mubyeyi bikaba ibindi ihangane cyaneee Imana iguhe gukomera 💔🙏'.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-umunyamakuru-murindahabi-irene-yagize-ibyago/

  • Miss Aurore Kayibanda yasezeranye mu mategeko… – #rwanda #RwOT

    Wabereye ahitwa Goodyear Phonix mu Mujyi wa Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari ashyigikiwe n'inshuti, abavandimwe n'imiryango.

    Umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko wabereye ahantu hihariye, kandi witabiriwe n'abarimo Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama, umunyamakuru usigaye utegura ibitaramo by'abahanzi muri iki gihe, Ernesto Ugeziwe, itsinda rya Charly&Nina, Cedruc, Lionel ukina Basketball n'abandi.

    Ku wa 5 Mutarama 2024, Miss Kayibanda yanditse amagambo yuzuye imitoma yifuriza umukunzi we isabukuru y'amavuko. Bari bamaze umwaka urenga mu munyenga w'urukundo, waherekejwe no kwambikwa impeta y'urukundo.

    Mu magambo ye ati 'Umunsi mwiza w'amavuko ku mugabo w'ubuzima bwanjye, Imana ihe umugisha imirimo y'amaboko yawe, intambwe zawe hejuru ya byose umutima wawe w'igikundiro n'ubugwaneza. Uzarambe kugira ngo uzabone ibyo wifuje kubona mu buzima bwawe bwose. Ndagukunda kandi mpora nishimira kubaho kwawe buri munsi.'

    Mu Ukuboza 2023, yanditse kuri Instagram ye ashima Imana yamuhaye umugabo w'ubuzima bwe. Yavuze ati 'Umugisha wanjye, umuntu mwiza utandukanye n'abandi. Warakoze Mwami kubwo kunkunda cyane ukampa kubana n'umugabo utangaje.'

    Kuva mu 2012 yakwambikwa ikamba rya Miss Rwanda kugeza n'uyu munsi Mutesi Aurore Kayibanda aracyabona abamwandikira ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi atanga ibiganiro bamubwira ko ari Nyampinga w'ibihe byose w'u Rwanda.

    Kayibanda abitse mu kabati ke ikamba rya Miss Rwanda yegukanye tariki 2 Nzeri 2012, irya Miss Fespam Panafrica yegukanye mu 2013 muri Congo Brazzaville, ndetse yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yo mu 2013 yabereye i Minsk mu Mujyi wa Belarus.

    Yigeze kubwira InyaRwanda, ko aya makamba yose yegukanye ayacyesha gusenga, ikinyabupfura no kwihugura agakurikiza ibyo amarushanwa yamusabaga.

    Uyu mugore ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko itariki yambikiweho ikamba rya Miss Rwanda 2012 yahinduye ubuzima bwe mu buryo butandukanye, ihindura amateka ye kugeza kuri ubu. 

    Akavuga ko ikamba rya Miss Rwanda ryafunguye amarembo y'ubuzima bwe, aho akomanze arakingurirwa rimuhesha akazi kugeza n'uyu munsi.

    Yavuze ati 'Ikamba ryahinduye byinshi mu buzima bwanjye kuko hari utuzi twinshi nagiye mbona n'ubu nkibona kuko ryampaye urubuga.'


    Kayibanda na Jacques batangiye paji nshya mu mubano w’abo, basezerana imbere y’amategeko

    Abarimo Charly&Nina, Umunyamakuru Ernesto, Cedru utunganya amashusho y’indirimbo, Lionel ukina Basketball  bitabiriye umuhango wo gusezerana y’amategeko hagati ya Kayibanda n’umukunzi we


    Imyaka ibiri irashize bari mu rukundo- Kayibanda na Jacque Gatera basezeraniye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Gusezerana imbere y’Imana- gusaba no gukwa, bizabera mu Rwanda


    Abarimo Bad Rama na Cedru bitabiriye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Kayibanda na Jacques

    Inshuti n’abavandimwe bashyigikiye intambwe aba bombi bateye


    Cedru uzwi cyane mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi yafashe amashusho y’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko

    Miss Aurore Kayibanda ku munsi udasanzwe mu buzima bwe na Jacques Gatera




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139987/miss-aurore-kayibanda-yasezeranye-mu-mategeko-numukunzi-we-amafoto-139987.html

  • Irene Mulindahabi yapfushije mama we – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, umunyamakuru Irene Mulindahabi yashyize hanze ubutumwa bugaragaza ibyo yaganiriye na mama we mu burwayi bwe, atangaza ko uyu mubyeyi we yitabye Imana.

    Muri ubwo butumwa, Irene Mulindahabi aba yihanganisha umubyeyi we amubwira kwizera Imana akirengagiza ububabare arimo kugira ngo Satani atamunyaga ubugingo bwe.

    Uyu mubyeyi yari amaze igihe arembye dore ko kuva mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize, yari arwaye ndetse ari mu burirwe bukomeye ariko we agakomezwa no kwizera.

    Irene yakunze kujya agaragaza ukuntu yubaha cyane umubyeyi we kandi ko ibyo akora byose abikorera umubyeyi we ndetse ko aterwa ishema no kuba amufite.

    Mama wa Irene Mulindahabi yitabye Imana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139988/irene-mulindahabi-yapfushije-mama-we-139988.html