Category: Uncategorized

  • Rayon Sports yafunguye iduka, ikora amateka – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo ku wa Kane taliki 22 Gashyantare 2024 nibwo iyi kipe y'ambara ubururu n'umweru iri duka yarifunguye ku mugaragaro.

    Umunyabanga wayo,Namenye Patrick yahaye abantu bose ikaze ndetse anasobanura ko ibikoresho biri muri iri duka bigenewe abafana ba Rayon sprts ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru muri rusange.

    Yagize ati'Ikaze  muri Gikundiro shop,iduka ricururizwamo ibikoresho  by'ikipe yacu ya Rayon Sports,twishimiye kubakira hano no kubaha ikaze mu gihe turimo kumurika iri duka ku mugaragaro no kubamurikira muri rusange ibikoresho birimo hano bigenewe abakunzi n'abafana ba Rayon Sports ariko n'abakunzi  b'umupira w'amaguru muri rusange.

    Ni igikorwa tugezeho ku bufatanye batandukanye ariko byumwihariko Skol,umufatanyabikorwa wacu mukuru. 

    Ikaze  rero ni igikorwa tugezeho ku nkunga y'abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kutuba hafi bakitabira mu kugura imyambaro.

    Ngira ngo twaciye agahigo ko gucuruza imyambaro myinshi,  turashimira cyane abakunzi ba Rayon Sports bitabiriye kuzigura ubu noneho tugiye no guca agahigo ko gucuruza ibindi bikoresho bitandukanye…..

    Muri ibi bicuruzwa hari bimwe biriho amateka y'ikipe, ngira ngo mwabibonye.Hari n'ibindi bikorwa by'ikipe bitandukanye,umufatanyabikorwa wacu Skol ngira ngo muramubona  n'abandi nk'uko basanzwe bagaragara ku myambaro ndetse n'ayandi mateka y'ikipe tuzagerageza kuyagarukaho ku buryo umukunzi wa Rayon Sports yisanga mu bikorwa by'ikipe'.

    Bimwe mu bikoresho biri muri ‘Gikundiro Shop’ iherereye mu nyubako ya CHIC  harimo imyambaro itandukanye,inkweto zifunguye n'amasaha biriho ibirango bya Rayon Sports ndetse n'amateka yayo. Mu Rwanda ni ubwa mbere mu mateka ikipe igize iduka ryayo abafana basangamo ibikoresho byayo.
      Ubwo ejo ryafungurwaga  ku mugaragaro hari hari n’abafana ba Rayon Sports 

    Iduka rya Rayon Sports ryiswe ‘Gikundiro Shop’  

    Bimwe mu bicuruzwa biri mu iduka rya Rayon Sports harimo n’imyambaro itandukanye                                                                                            

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139982/rayon-sports-yafunguye-iduka-ikora-amateka-139982.html

  • Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu #rwanda #RwOT

    Perezida Tshisekedi yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru cyamaze umwanya utari muto, ariko ibyari ku murongo w'ibyigwa ni u Rwanda gusa, Patrick Muyaya niwe wari Somambike iruhande rwe dore ko ari nawe Minisitiri w'Itumanaho aho yavuze ko u Rwanda rukijijwe n'amabuye y'agaciro hamwe n'ibiribwa rusahura igihugu, ko M23 ari icyitiriro cyarwo, anagera aho avuga ko Luvumbu uherutse gutandukana na Rayon Sports ari intwari.

    Ni ikiganiro cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, ahagana Saa Mbili z'ijoro. Ubusanzwe Muyaya akora ikiganiro inshuro nyinshi n'abanyamakuru, ariko mbere gato y'uko iki gitangira, yanditse kuri Twitter ko ikigiye kuba ari amateka.

    80% by'ibyavugiwe muri icyo kiganiro ni u Rwanda, aho nk'ibisanzwe yongeye kumvikanisha ko arirwo ntandaro y'ibibazo byose igihugu cye gihura nacyo, agera n'aho yikoma Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi uherutse gusinyana amasezerano narwo, avuga ko yagerageje gukora ibishoboka byose ngo ayitambike.

    Agaruka kuri FDLR, Tshisekedi yavuze ko yigeze kwakira abayobozi b'u Rwanda bakamubwira ko FDLR ari umutwe ugizwe n'abantu batarenze ibihumbi bibiri, ngo ku buryo udashobora guhungabanya umutekano w'igihugu. Ngo abo bayobozi bamubwiye ko icyo batinya [icyo u Rwanda rutinya] ari ingengabitekerezo ya Jenoside abo bantu bakwirakwiza ishingiye ku rwango uwo mutwe ufitiye Abatutsi.

    Mu nkuru ndende dukesha ikinyamakuru Igihe nacyo cyavanye mu rurimi rw'igifaransa yanagarutse ku bijyanye n'intambara iri kuba mu nkengero za Goma

    Iki kiganiro kibaye mu gihe mu nkengero za Goma mu duce twa Sake, imirwano irimbanyije hagati y'Ingabo za Leta, FARDC n'imitwe bifatanyije bihanganye n'umutwe wa M23.

    Ni imirwano yatumye inzira zose zavaga mu bindi bice zijya i Goma zifungwa, ku buryo abaturage bakomeje kujya mu ihurizo ari nako FDLR n'abambari bayo batsindwa umunsi ku wundi.

    Ati 'Ku baturage bakuwe mu byabo n'intambara, ndashaka kubabwira ko igihugu kitabibagiwe, Perezida wa Repubulika ntabwo yabibagiwe, turabatekereza bari mu nshingano zacu z'ibanze.'

    Tshisekedi yavuze ko n'ikimenyimenyi, leta iherutse kwemeza miliyari y'amafaranga ya Congo agamije kubafasha. Yavuze ko icy'ibanze ari uko basubira mu byabo, nubwo uyu munsi bikigoranye kuko ibice byabo birimo intambara.

    Yavuze ko ikigambiriwe muri Congo, ari amahoro arambye, ari nayo mpamvu hashowe miliyari nyinshi z'amadolari mu kubaka igisirikare gishobora kubigiramo uruhare. Ati 'Ntabwo birarangira, turacyakomeza.'

    Ati 'Tugomba kugira igisirikare gikomeye kigomba guca intege abantu nka Paul Kagame uyu munsi kikababuza kuza gukinira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyo ni inshingano ya mbere, ni yo mpamvu ari ingenzi gufata igihe cya ngombwa.'

    Yavuze ko u Rwanda rwakijijwe n'amabuye y'agaciro y'Igihugu cye

    Tshisekedi yavuze ko ari ngombwa ko mu gihugu cye abaturage baganira, bakava mu bintu byose by'amacakubiri kuko ngo aribyo u Rwanda ruheraho rwiba amabuye y'agaciro.

    Ati 'Ni yo mpamvu ubwo bwumvikane buke hagati y'amoko butuma u Rwanda rubona urwitwazo rwo guhungabanya Congo, rugakomeza kwiba umutungo kamere wacu kuko iyo ni yo .gahunda. U Rwanda uyu munsi rwubatswe n'umutungo wacu, nta soni zo kubivuga, ni ukuri. Rwubatswe n'umutungo wibwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.'

    Yabuze ko Interehamwe ze ziyise Wazalendo ari intwari, ni umutwe ugizwe n'abarwanyi usanga bavuye mu mitwe yitwaje intwaro itandukanye, biyunze kuri leta muri uru rugamba ihanganyemo na FDLR. Tshisekedi we yavuze ko ari intwari.

    Ati ' Wazalendo ni abarwanyi b'intwari mu buryo budashidikanywaho igihugu kidashobora kwibagirwa kuko abo bantu bafashe intwaro kugira ngo barwanye abantu baduteye. Muri make rero, Wazalendo ni abantu bo guha icyubahiro gusa ikibabaje ni uko kimwe no mu zindi nzego zose, usanga harimo abantu bafite umutima mubi, bagibwa mu matwi hanyuma bakagaragaza ko intego ya Wazalendo ari ukwica abaturage. Ntabwo aribyo, bagamije kurinda igihugu cyabo kandi bafite ishingiro, kandi ndabashyigikiye.'
    Yongeye gusabira u Rwanda ibihano

    Tshisekedi yavuze ko yabwiye abantu bose baganira ku kibazo cy'umutekano muke muri Kivu y'Amajyaruguru, ko Congo izanyurwa ari uko u Rwanda rufatiwe ibihano. Ati 'Ni nk'uko ibyo u Burusiya bwakoze, bwahawe ibihano bitagira ingano.'

    Yavuze ko Akanama k'Umutekano ka Loni kagomba gufatira ibihano u Rwanda nk'uko byagenze ku Burusiya. Ati 'Kubera iki mu buryo bumeze kimwe n'ibyabaye hagati y'u Burusiya na Ukraine, kubera iki kuri twe nta gihano na kimwe?'

    Yavuze ku masezerano ya EU n'u Rwanda

    Tshisekedi yongeye kugaruka ku masezerano u Rwanda ruherutse gusinyana na Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi agamije guteza imbere urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, avuga ko igihugu cye cyayamaganye cyivuye inyuma.

    Ati 'Tugerageza kuganira nabo tukababwira tuti muze muganire na nyir'umutungo aho kuganira n'umujura. Kuko ubundi ni ibintu byamaganwa, iyo uguze ikintu cyibwe, nawe uba uri umujura.'

    'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ndatekereza ko udashobora gukina uwo mukino […] nahuye na ba Ambasaderi bo mu bihugu byo muri EU hano mbaha ubutumwa, ndababwira nti twakoze ibishoboka byose ngo twitambike ariya masezerano kandi igihugu cyacu ntigishyigikiye ibiri kuba.'

    Yavuze ko igihugu cye kitazahagararira aho, ahubwo ko kizakoresha inzira za dipolomasi n'iz'ubutabera, kugira ngo 'ayo masezerano yasinywe aseswe'. Yavuze ko ibyo EU iri gukora, ari ugushyigikira umujura kandi ko bibangamye mu karere.

    'Mu 2013, RDC yateshejwe agaciro'

    Tshisekedi yavuze ko amasezerano yasinyiwe muri Uganda mu 2013 ku kibazo cya M23, atesha agaciro igihugu cye bityo ko adashaka ko ibintu nk'ibyo byazongera kubaho ukundi.

    Ni amasezerano yasinywe ku wa 12 Ukuboza 2013 yari agamije guhagarika intambara yari imaze iminsi mu Burasirazuba bwa Congo. Mu ngingo zari ziyarimo, harimo ko M23 igomba kuba umutwe wa politiki aho kuba uwa gisirikare, abarwanyi bawo bagahabwa imbabazi na RDC hanyuma bagashyirwa mu ngabo z'igihugu, hakabaho gahunda y'ubwiyunge mu gihugu n'ibindi.

    Ati 'Sinzi niba mwarabonye ariya masezerano yasinywe mu 2013 i Kampala hamwe na M23. Ni igisebo, nicyo ndi kuvuga. M23 ni ikintu kiri mu kirere, bafashe abantu b'Abanye-Congo batazi ibyo aribyo, babashyira imbere, barababwira bati muvuge i Lingala, babaha amazina y'Abanye-Congo kugira ngo bavuge ngo, urabona, ni bagenzi banyu. Ariko ikiri inyuma ni u Rwanda, ni RDF.'

    Yavuze ko adashobora kugirana ibiganiro na bito na M23 ndetse ko yanabibwiye umuhuza muri iki kibazo, Perezida wa Angola.

    Ati 'M23 ntabwo ari Abanye-Congo'.

    Yavuze ko iby'uko yaba yaratumiye M23 ikajya i Kinshasa mu 2019 mu biganiro, atari ukuri ahubwo ko ngo Minisitiri w'Umutekano ariwe wazanye icyo gitekerezo kandi ko ubwo yakimenyaga yacyamaganye.

    Yabajijwe ku magambo yavuze yo gutera u Rwanda

    Ubwo yiyamazaga, Tshisekedi yavuze ko natorwa azakoranya Inteko Ishinga Amategeko, akayisaba uburenganzira kugira ngo atere u Rwanda, akureho ubutegetsi bwarwo ngo kuko bubangamiye igihugu cye.

    Ati 'Uko ibintu bihagaze ubu, nababwira ko nkurikirana ibiri kuba, ntabwo binyemerera gushyira mu bikorwa ibyo navuze, atari uko ntabishoboye cyangwa se ntabishaka, ahubwo kuko gusa hari gahunda zerekana ko gukurikira inzira y'amahoro ari imyitwarire irimo ubushishozi n'ubwenge kurusha kujya mu ntambara.'

    'Ubu urugero hari gahunda y'ubuhuza ya Perezida João Lourenço, nanababwira ko ku wa Kabiri utaha nzaba uwa mbere ujya kumureba mbere y'uko anakira Perezida w'u Rwanda, hari gahunda za Perezida w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Salva Kiir […] hari ibikorwa birangajwe imbere na Amerika'.

    Yakomeje agira ati 'Ntabwo iteka izo ngufu ziba zishyirwamo zigaragara ariko zifite ingufu mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Njye icyo nshyize imbere, ni amahoro, nshaka amahoro arambye ku gihugu cyanjye n'abaturage banjye. Ku bw'ibyo, nshobora kwirengagiza ibindimo kuko nshaka guha amahirwe amahoro'.

    Yavuze ko biramutse bibaye ngombwa ko hitabazwa intambara kugira ngo amahoro aboneke, yiteguye urwo rugamba n'ejo. Ati 'Ibyo nta kibazo'.

    Yavuze kuri Luvumbu wahoze muri Rayon Sports

    Héritier Luvumbu wakiniraga Rayon Sports, yatandukanye nayo nyuma y'uko yatsinze igitego ariko mu kucyishimira agapfuka ku munwa ajya kwifotoza imbere y'abanyamakuru bari ku kibuga.

    Uku gupfuka ku munwa ni igikorwa cya politiki kimaze iminsi gikorwa n'Abanye-Congo hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi nyakuri buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk'uko byemejwe n'Umuryango w'Abibumbye.

    Bivugwa ko Luvumbu yari yemerewe indonke kugira ngo akore icyo gikorwa. Yaje guhanwa amezi atandatu adakina, bituma Rayon Sports itandukana nawe.

    Tshisekedi yavuze ibyakozwe na Luvumbu ari ubutwari. Ubwo yasubiraga i Kinshasa. Yakiriwe na Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri RDC, François Claude Kabulo Mwana Kabulo, ku kibuga cy'indege cya N'djili.

    At 'Nashakaga kumwakira mbere y'uko njya i Addis Ababa ariko ntabwo byakunze, narabikurikiranye ubwo yazaga, Minisitiri wa Siporo ari ku kibuga cy'indege, yarampamagaye, naramuvugishije, ndamushimira, musezeranya ko nzamwakira, nkamuha icyubahiro mu izina ry'igihugu, ibyo arabizi.'

    'Nahamagaye Perezida wa AS Vita Club, inshuti yanjye Amadou Diaby, umuvandimwe wanjye, ndamubwira nti Perezida, ntabwo nshaka gutekereza, niba bisaba ko nishyura ndishyura, niba bisaba ko igihugu cyishyura, nta kibazo ariko uwo musore wabaye umusirikare w'agaciro w'igihugu, ukwiriye kumwakira muri AS Vita Club.'

    'Ntabwo nzi niba umubare w'abakinnyi bawe wuzuye cyangwa se utuzuye, ariko ugomba kumufasha. Arambwira ati Perezida, [Luvumbu] yahoze muri AS Vita Club kandi namaze gufata umwanzuro, ko nzamufata. Muri make, ibijyanye no kuba yabona akazi, nta kibazo, afite akazi.'

    Tshisekedi yavuze ko mu minsi ya vuba azakira Luvumbu, akamuha ishimwe rimugenewe mu izina ry'igihugu.

    The post Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tshisekedi-yateye-utwatsi-ibyo-gutera-u-rwanda-yivuguruza-mu-bibazo-bya-m23-ndetse-agaruka-no-kuri-luvumbu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tshisekedi-yateye-utwatsi-ibyo-gutera-u-rwanda-yivuguruza-mu-bibazo-bya-m23-ndetse-agaruka-no-kuri-luvumbu

  • Ibihembo bitegereje uzegukana ikamba rya Miss… – #rwanda #RwOT

    Abakobwa basaga 120 bose bateraniye mu Buhinde, aho bahataniye ikamba rya Nyampinga w'Isi rigiye gutangwa ku nshuro ya 71 rikamburwa Miss Karolina Bielawska urimaranye imyaka ibiri bitewe n'uko ryigeze gusubikwaho ntihatorwe undi.

    Iri rushanwa ry'ubwiza, rifite amateka maremare bitewe ahanini n'uko rimaze igihe kinini ritangwa. Ubusanzwe, ryatangiriye mu Bwongereza ritangijwe na Eric Morley mu 1951 waje kwitaba Imana mu 2000 akarisiga mu maboko y'umugore we, Julia Morley wariyoboye kuva ubwo kugeza uyu munsi.

    Mu 1951, nibwo Eric Morley yateguye irushanwa rya Bikini aryita 'Festival Bikini Contest'mu rwego rwo kwifatanya n'u Bwongereza mu kwizihiza iserukamuco bari batangije. Icyo gihe iri rushanwa ryarakunzwe cyane mu itangazamakuru birangira ryiswe 'Miss World.'

    Bitangira, iri rushanwa ryari rigamije gusa guteza imbere umwenda wa Bikini, kuko wari uherutse kugezwa ku isoko.

    Miss World 1951, Kerstin “Kiki” Hakansson ukomoka muri Suwede, niwe wegukanye ikamba aryambikwa yambaye Bikini biteza impaka zikomeye ku Isi.

    Iri rushanwa ryabanje gutegurwa nk’irushanwa ry'iserukamuco ry'u Bwongereza, ariko Morley ahitamo kurigira irushanwa rya Nyampinga w'Isi rigomba kuba buri mwaka. Uyu mugore yahise aryandikisha mu izina rya 'Miss World' kuva icyo gihe, abahatana bagahatanira munsi yaryo.

    Ariko kubera impaka zatewe no kwambikwa ikamba kwa Håkansson yambaye bikini, byatumye ibihugu bimwe na bimwe bikurikiza imigenzo y'idini cyane biterwa ubwoba no kohereza ababiharagariye muri ayo marushanwa y'ubwiza. Ibi rero byatumye abitabira iri rushanwa batangira kwambara imyenda yoroheje yo koga, kugeza nayo isimbujwe amakanzu meza mu 1976.

    Umukobwa wegukana iri kamba, atoranywa hashingiwe ku bintu bitandukanye birimo ubuhanga, ubwiza n'imico.

    Uwatsinze ahabwa izina rya Miss World kandi akagaragara kenshi mu bikorwa byo gufasha, akazenguruka ibihugu binyuranye ashyira mu bikorwa umushinga we mu gihe cyose amara yambaye ikamba.

    Karolina Bielawska wambitswe ikamba rya Miss World ku ya 16 Werurwe mu 2022 i San Juan muri Puerto Rico, ni umukobwa w'imyaka 24 y'amavuko, akaba umunyamideli ukomoka muri Pologne.

     Uyu munyamideli ​​yegukanye izina rya Miss World mu 2021, aba umukobwa wa kabiri w'umunyapolonye wageze kuri iki cyubahiro nyuma ya Aneta Kręglicka wambaye iri kamba mu 1989.

    Mu busanzwe, uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’Isi aramenyekana ku rwego mpuzamahanga, agahabwa amafaranga akayabo n’izina ryifuzwa na benshi, akazenguruka Isi yose ku buntu mu bikorwa by’ubugiraneza. 

    Si ibyo gusa kandi, kuko uyu mukobwa amara umwaka wose ahabwa ibirungo by’ubwiza, imyenda, inkweto yifuza, agakorerwa umusatsi, agahura n’inzobere mu by’imirire n’abanyamideli babigize umwuga, agahabwa n’ibindi byose yifuza.

    Uretse ibyo byose, kwambikwa neza no gusa neza no gutembera aho ashaka ku Isi, utsindiye ikamba rya Nyampinga w’Isi ahita agirwa na ‘Brand Ambassador wa Miss World Organization.’

    Ku ikubitiro, abateguye irushanwa rya Miss World 2023 ryari riteganijwe kubera muri UAE, batangaje uwari kwegukana iri kamba yari guhembwa Miliyari hafi imwe n'igice y'amafaranga y'u Rwanda, bisobanuye ko biramutse bidahindutse, uwahiga abandi mu bakobwa basaga 120 bahataniye iri kamba uyu mwaka yahita yegukana ibyo bihembo. 


    Uzegukana ikamba rya Miss World 2024 ateganirijwe ibihembo by’akataraboneka


    Uzatorwa azasimbura Miss Karolina Bielawska umaranye imyaka ibiri iri kamba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139962/ibihembo-bategereje-uzegukana-ikamba-rya-miss-world-2024-139962.html

  • Bite bya APR FC n’abanyamahanga bayo bamaze k… – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka w’imikino, APR imaze gucibwa mu ntoki n’ibikombe bitanu birimo CAF Champions League, Mapinduzi Cup, Igikombe cy’ Amahoro,  Igikombe cy’Intwari, ndetse na Super Cup yo mu Rwanda.

    Kugeza ubu, APR ni iya mbere ku rutonde rwa shampiyona ya Rwandan Primus Premier League. Muri shampiyona y’ Rwanda kandi, APR imaze gukina imikino 20, gusa ku munota 46 ifite ntabwo iratsindwa umukino n’umwe.

     Ubwo APR ibifashijwemo n’abakinnyi bayo, nubwo imaze gukina imikino 20 itaratsindwa muri Shampiyona ya Primus Premier League, mu bindi bikombe yakiniye mu Rwanda no hanze yarwo, iyi kipe yagaragaje intege nkeya.

    APR nyuma yo kubona ko igomba kuvugurura gahunda yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda, ikazana  abanyamahanga, yatangiranye n’abakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda barimo Taddeo Lwanga, Pavel Nzila, Joseph Apam Assongue, Victor Mbaoma, Sharafeldin Shiboub Ali Abdelrahman? Nshimirimana Ismael? Pichiu na Salomon Binjeme Banga.

    APR FC ikimara gukora amavugurura, igikombe cya mbere yatakaje ni Super Cup, ubwo yiteguraga uyu mwaka w’imikino wa 2923-24.

    Mu mukino wa Super Cup, wahuje APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona ndetse na Rayon Sports yatwaye Igikombe cy’ Amahoro. Uwo mukino wa Super Cup, warangiye Rayon Sports itsinze APR FC ibitego bitatu ku busa.

    Indi mpamvu yatumye APR ihitamo gukinisha abakinnyi bakomoka mu mahanga, ni uko yabonaga itwara ibikombe by’ imbere mu gihugu, ariko yagera mu marushanwa nyafurika, ikipe y’ingabo z’igihugu igasezererwa rugikubita.

    Ibyo abo bakinnyi bazaniwe byo kugarura APR ku ruhando mpuzamahanga, byarangiye byanze, dore ko yasezerewe mu irushanwa rya CAF Champions League nabi.

    CAF Champions League ni igikombe cya Kabiri APR yasezerewe nyuma yo kubura Super Cup. Muri CAF Champions League, umukino wa mbere APR yakinnye na Pyramid yo mu Misiri amakipe yombi anganya ubusa ku busa hano mu Rwanda.Umukino wo kwishyura, APR ntabwo iba yifuza nkumva bawugarukaho, dore ko mu Misiri yatsinzwe ibitego bitandatu bya Pyramid kuri kimwe cyayo.

    Nyuma yo gukurwa mu marushanwa ya CAF Champions League, APR yerekeje muri Mapinduzi Cup, iki kikaba ari igikombe cya Gatatu cyari giciye APR mu myanya y’inyoki, nyuma yo gufata umwanzuro wo gukinisha abakinnyi bakomoka hanze y’urwanda.

    Muri Mapinduzi Cup, APR FC yakinnye uko ishoboye igera muri Kimwe cya Kabiri. Aho muri kimwe cya Kabiri cya Mapinduzi Cup, APR FC yakinnye na Mlandege FC. Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa nuko Mlandege iba isezereye APR kuri Penaliti.

    APR FC ikimara gusezererwa na Mlandege FC muri Mapinduzi Cup, icyo cyari kibaye igikombe cya Gatatu kiyiciye mu myanya y’inyoki nyuma y’uko isinyishije abanyamahanga.

    Igikombe cya Kane cyaciye APR mu myanya y’inyoki, ni igikombe cy’ Intwari. APR FC inzira yayo mu gikombe cy’Intwari isa naho yari yoroshye, kubera ko itigeze ihura na mukeba wayo Rayon Sports.

    Igikombe cy’Intwari, cyatangiriye muri kimwe cya Kabiri aho APR yatangiye ikina ndetse igakuramo Musanze FC. 

    APR ikimara gukuramo Musanze FC mu gikombe cy’Intwari, yabyiniye ku rukoma nyuma yo kumenya ko mukeba wayo Rayon Sports yari yamaze gusezererwa na Police FC. 

    Guhura na Police kuri APR FC, byari ibyo kwishimira icyo gihe, kubera ko Police FC yari imaze igihe yarahindutse intsina ngufi imbere ya APR.

    Ku mukino wa nyuma mu Gikombe cy’Intwari, APR FC ntabwo yahiriwe no gukina na Police, kuko umukino warangiye Police FC yegukanye igikombe ku ntsinzi y’ibitego bibiri kuri kimwe cya APR, bityo APR iba itakaje irushanwa rya Kane muyo yitabiriye nyuma yo gukinisha abakinnyi bakomoka hanze y’urwanda.

     Igikombe cya Gatanu kimaze gutambuka APR FC ikibona, ni Igikombe cy’Amahoro. Iki gikombe APR imaze imyaka irindwi itazi uko gisa. Muri uyu mwaka w’imikino byabaye ibindi bindi, dore ko yasezerewe muri kimwe cya Kane, ikuwemo na Gasogi United.

    Ubu APR FC, izajya ikurikira iki gikombe uko kiri kugenda, gusa ntabwo izagitwara kuko yamaze gusezererwa rugikubita.

    Nubwo APR imaze gucibwa mu ntoki n’ibikombe bitanu bitandukanye, iracyafite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya Shampiyona, dore ko ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona yo mu Rwanda. Ikaba ifite amanota 46, ikaba itaratsindwa umukino n’umwe mu mikino 20 imaze gukina.

    APR FC, yasezerewe mu Gikombe cy’Amahoro muri kimwe cya Kane, isezerewe Gasogi United

    Ku mukino wa super Cup, Rayon Sports yatumye APR irata igikombe

    Muri CAF Champions League, APR FC yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri

    APR FC Kandi, muri Mapinduzi Cup yasezerewe na Mlandege muri kimwe cya Kabiri 

    Mu bikombe APR FC imaze gutakaza, harimo n’Igikombe cy’Intwari yatakaje itsinzwe na Police FC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139975/bite-bya-apr-fc-nabanyamahanga-bayo-bamaze-kurata-ibikombe-bitanu-139975.html

  • Neymar Jr yakoreye igikorwa gikomeye Dani Alves ugiye kumara imyaka ine muri gereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Dani Alves wanyuze mu makipe nka FC Barcelona Juventus na Paris saint Germain ahamije icyaha cyo gusanbanya umukobwa ukuri muto mu kabyinoro i Barcelona  agasibirwa kumara muri gereza imyaka 4.

    Neymar Jr nkumwe mu nshuti ze banakinnye mu makipe amwe nka FC Barcelona na Paris saint Germain ndetse n'ikipe y'igihugu ya Brazil yamuhaye amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu bya mayelo €150,000 byo gufasha Dani Alves mu gukomeza muri iki kibazo 

    Source : https://yegob.rw/neymar-jr-yakoreye-igikorwa-gikomeye-dani-alves-ugiye-kumara-imyaka-ine-muri-gereza/

  • Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori ( SHE-Amavubi) atewe ubwoba nahazaza hiyi kipe agasaba FERWAFA guha agaciro umupira wabo nkako iha uw’abagabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nibagwire Sifa Gloria usanzwe ukinira ikipe y'igihugu (SHE-Amavubi) ndetse n'ikipe ya AS Kigali WFC avuga ko ihangana rihari mu cyiciro cya mbere mu bari n'abategarugori gusa akavuga ko abakina bose bari mu kigero kimwe bigoye kubona abinyuma yabo bakina umupira w'amaguru.

    uyu kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abari n'abategarugori akomeza asaba amakipe arimo AS Kigali WFC akinira, Rayon sports WFC na APR WFC gushyira imbaraga mu guteza imbere impano z'abato ariko akavuga ko n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rikwiye guha agaciro umupira w'abari n'abategarugori a nkako riha uwa bagabo

     

    Source : https://yegob.rw/kapiteni-wikipe-yigihugu-yabari-nabategarugori-she-amavubi-atewe-ubwoba-nahazaza-hiyi-kipe-agasaba-ferwafa-agaciro-umupira-wabo-nkako-iha-uwabagabo/

  • Niteguye gutarama u Rwanda! Cyusa Ibrahim yer… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ahagana saa Yine z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024.

    Iki gitaramo yitabiriye cyateguwe n'Abanyarwanda batuye mu gihugu cy'u Bwongereza byumwihariko abatuye Umujyi wa New Castle, babifashijwemo n'Ubuyobozi bw'Ambasade y'u Rwanda muri iki gihugu.

    Ni igitaramo Nyarwanda kizarangwa no gutarama, ndetse hazanatangwa inyigisho zibereye urubyiruko zijyanye no kubakundisha umuco Nyarwanda.

    Kizaba ku wa Gatandatu tariki  24 Gashyantare 2024, ubwo Abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu bazaba bizihiza Umunsi w'Umuco.

    Ni ubwa mbere Cyusa Ibrahim agiye gutaramira mu Bwongereza. Yabwiye InyaRwanda  ko binejeje umutima we kuba agiye gutaramira abavukarwanda, kandi ‘niteguye gutarama u Rwanda”.

    Akomeza ati 'Ni ibyishimo bikomeye kuri njye. Kuba abanyarwanda batuye mu Bwongereza barampisemo kujya kubataramira mu ndirimbo zivuga kandi zibakumbuza u Rwanda. Ni umugisha kuri njye.”

    Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko tariki 1 Kamena 2024 azakora igitaramo cye bwite yitiriye indirimbo ye 'Migabo' yahimbiye Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kumushimira ibyiza yagejeje ku Rwanda.

    Ati 'Nacyitiriye izina 'Migabo' kubera indirimbo nakoze yo kurata Perezida Kagame, kandi tuninjira no mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu. Ni igitaramo kibimburira kwamamaza umukandida.'

    Akomeza ati 'Nabikoze muri ubwo buryo kugirango urubyiruko rwose rwifuza gutera ikirenge mu cya Perezida Kagame bacyiyumvemo. Kandi ni umuntu twese dukunda, tureberaho intambuko, tureberaho ingendo, rero niyo mpamvu nashatse kuyita 'Migabo Live Concert'.

    Cyusa asobanura iki gitaramo kizanaranga urugendo rw'imyaka irenga 10 ari mu muziki, kandi azifatanya n'abandi bahanzi bakorana injyana gakondo nkawe.

    Ati 'Ni cyo gitaramo cya mbere ngiye gutegura nk'umuhanzi. Kandi kizaba ari igitaramo kigari, ubundi ibyo nakoraga kenshi byabaga ari muri za Hotel n'ahandi, wenda abantu bakaza kundeba, ariko ubu nzatumira n'abahanzi bandi, batari benshi cyane bose ba gakondo.'

    Mu gitero cya nyuma cy'iyi ndirimbo 'Migabo', Cyusa Ibrahim yahimbiye Perezida Kagame aririmba agira ati 'Twiririmbire umuvunyi; koko atwara umuronko wananiye abaswa. Komeza utsinde nyagutsinda,komeza ugabane nyakugabana; Twagurire amarembo dukomeze Kwanda; abatunenaga ubu badutira icyansi!!'

    Cyusa ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda,akaba umuhanzi watwawe n'injyana Gakondo. Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989.

    Ni mwene Rutare Pierre, se w'umuhanzi w'umubiligi 'Stromae' usigaye ubifatanya no kumurika imideli. Stromae avuka kuri nyina w'Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina w'umunyarwandakazi.

    Cyusa yavuze ko mu gitaramo cye azita ku ndirimbo nshya abantu batarumva, ndetse azaririmba nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album ze zabanje.

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Marebe' yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2015, ariko yamenyekanye cyane muri 2019, mu bitaramo yagiye akora byateguwe n'abandi, kuririmba mu bukwe ari kumwe n'itorero rye 'Cyusa n'Inkera' n'ibindi.

    Cyusa Ibrahim ariko agaragaza ko gukurira mu itorero afite imyaka 5 y'amavuko, ndetse no kumva ibiganiro byibanda ku muco byatambukaga kuri Radio Rwanda, byabaye imvano yo gukora umuziki wubakiye kuri gakondo y'Abanyarwanda kugeza n'uyu munsi.

    Cyusa Ibrahim yagiye gutaramira mu Bwongereza ku nshuro ye ya mbere

    Cyusa yahagarutse ku kibuga cy’indege ahagana saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane

    Cyusa yavuze ko yiteguye gutarama u Rwanda imbere y’Abanyarwanda

    Cyusa agiye mu Bwongereza nyuma y’uko atangaje ko tariki 1 Kamena 2024 azakora igitaramo cye bwite 

    Cyusa avuga ko amaze iminsi akora imyiteguro y’iki gitaramo “Rwanda Cultural Day in the UK”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139978/niteguye-gutarama-u-rwanda-cyusa-ibrahim-yerekeje-mu-bwongereza-amafoto-139978.html

  • Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Sudani… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu Kane tariki ya 22 Gashyantare 2024 ,Perezida Kagame yakiriye mu biro bye  Village Urugwiro,mugenzi we wa  Sudani y’Epfo, bagirana ibiganiro byibanze ku mutekano wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mugenzi we Salva Kiir muri Village Urugwiro.

    Perezida wa Sudani y’Epfo,Salva Kiir, yageze mu Rwanda ku gicamunsi , akigera ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.Dr Vincent Biruta .

    Perezida wa Sudani y’Epfo yakiriwe ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali na Dr Vincent Biruta, Minisitiri W’ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

    Kuri uyu mugoroba nibwo Perezida wa Sudani y’Epfo unayoboye Umuryango w’ Afurika y’Iburasirazuba ( EAC ) arikumwe n’itsinda ryari riyobowe na Dr Peter Mathuki, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, bakiriwe na Perezida Kagame mu biro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro.Mu  biganiro abakuru b’Ibihugu byombi , bagiranye  byagarutse ku ntandaro y'umutekano muke mu karere ndetse n'ibijyanye n'imikorere y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC ).

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.Dr Vincent Biruta yakiriye Perezida wa SudanI y’Epfo Ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali 

    Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa SudanI y’Epfo muri Village Urugwiro

    Amafoto: Village Urugwiro 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139976/perezida-kagame-yakiriye-mugenzi-we-wa-sudani-yepfo-139976.html

  • Amstel yahembye umukinnyi wegukanye agace ka… – #rwanda #RwOT

    Ibyishimo bikomeje kuba ibyishimo kubaturarwanda bihera ijisho isiganwa ry’amagare ngarukamwaka rizenguruka ibice bigize u Rwanda rya Tour du Rwanda aho riri gukinwa ku nshuro ya 16.

    Kuri uyu Kane hakinwaga agace ka 5 kavaga mu mujyi wa Musanze mu Kinigi mu ntera ingana n’ibilometero 13 aho abakinnyi basiganwaga n’ibihe( (Individual Time Trial) .

    Byarangiye kegukanwe na Pierre Latour ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa akaba yakoresheje igihe kingana n’iminota 23 n’amasegonda 31.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 30 ukinira ikipe ya Total Energies yegukanye aka gace bihita bituma aza mu bakinnyi 10 ba mbere beza ku rutonde rusange rwa Tour du Rwanda 2024.

    Umuterankunga mukuru muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka ,Amstel niyo yahembye Pierre Latour dore ko n’ubundi muri rusange ariyo ihemba umukinnyi wegukanye agace.

    Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda,yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

    Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

    Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

    Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo.

     Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstel nk’ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.

    Amstel niyo yahembye Pierre Latour wegukanye agace k’uyu munsi muri Tour du Rwanda 2024

    Pierre Latour wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda mu mwenda wa Amstel 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139974/amstel-yahembye-pierre-latour-wegukanye-agace-ka-kane-ka-tour-du-rwanda-2024-139974.html

  • Byinshi kuri Pierre Latour wegukanye agace ka… – #rwanda #RwOT

    Aka gace kakinwe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, kasize Umubiligi William Junior Lecerf wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024, yambaye umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey), ihabwa umukinnyi ufite ibihe bito ku rutonde rusange.

    Pierre Latour wegukanye agace ka Gatanu yavutse ku wa 12 Ukuboza 1993. Ni Umufaransa w'umukinnyi w'amagare wabigize umwuga, ubarizwa mu ikipe ya TotalEnergies.

    Latour w'imyaka 30 y'amavuko yasinye muri TotalEnergies avuye muri AG2R La Mndiale. Icyo gihe yavuze ko igihe cyari kigeze kugirango ajye kugerageza amahirwe n'ahandi. Yavuze ko yagiriye ibihe byiza muri iriya kipe yari avuyemo.

    Yegukanye agace k'irushanwa Vuelta a España; kandi yatwaye inshuro ebyiri irushanwa rya French National Time Trial Championships.

    Umufaransa Pierre Latour yatwaye agace ka Gatanu ka Tour Du Rwanda 2024 kakiniwe i Musanze

    Ibyo wamenya ku buzima bwa Pierre Latour watangiye amasiganwa y'amagare afite imyaka 17 y'amavuko 

    Uyu mufaransa kabuhariwe mu gutwara amagare ukinira TotalEnergies, yabonye izuba ku itariki 12 Ukwakira mu 1993, afungurira amaso bwa mbere mu mujyi wa Romans-sur-Isère mu Bufaransa. Mu bwana bwe Pierre yakuze akunda gutwara amagare ari nabyo byatumye ababyeyi be babimushyigikiramo ku myaka 15 gusa yarasigaye yitabira amasiganwa yo ku ishuri yigagaho.

    Mu 2010 afite imyaka 17 y'amavuko nibwo Pierre Latour yatangiye gusiganwa mu magare bya kinyamwuga ahereye mu urushanwa rya Tour du Valromey ubwo yakinaga mu ikipe ya Romanais Péageois ari nayo yatangiriyemo.

    Mu 2011 ikipe ya Chambéry CF yabonye ubuhanga bwe ihita imusinyisha amasezerano y’imyaka 3, ayivamo yerekeza mu ikipe ya AG2R La Mondiale ari nayo yamenyekaniyemo kuva mu 2015 kugeza mu 2020. Ubwo Latour yabarizwaga muri iyi kipe ni bwo mu 2019 yashyizwe ku rutonde rw’abatwazi b’amagare 20 bakiri bato bahagaze neza mu Bufaransa.

    Pierre Latour wahembwe na Amstel ari mu batwazi b’amagare bakunzwe mu Bufaransa

    Muri iki gihe kandi ni nabwo yafashije ikipe gutwara ibikombe bibiri by’amarushanwa yo ku rwego rw’igihugu ya ‘Frensh National Time Trial Championships’. Kuva mu 2021 Pierre Latour akina mu ikpe ya Total Direct Energie ari nayo yitabiriye Tour Du Rwanda 2024 aserukiye.

    Kuba uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko yatwaye agace ka Gatanu muri Tour Du Rwanda 2024, si ibintu bishya kuri we kuko amenyereye kwibikaho ibihembo muri aya marushanwa y’amagare. ‘

    Aherutse kuba uwa Gatatu mu irushanwa rya ‘Tour de France 2023’

    Yibitseho ibihembo bikomeye nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa arimo ‘Vuelta a Espana yatwaye mu 2016 ryabereye muri Espagne, ‘Tour De France’ yatwaye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto mu 2018, mu 2019 yaje ku mwanya wa 5 muri ‘Tour de Suisse’;

    Muri uyu mwaka kandi yongeye kuba umukinnyi mwiza muto mu marushanwa ya ‘Tour de Romandie’. Byumwihariko Pierre yiswe umukinnyi witwaye neza muri Tour de France mu 2019 umwaka yanazamukiyemo cyane nk’uko ikinyamakuru Pro Cycling Stats kibitangaza.

    Ku mbuga nkoranyambaga ze akunze kwerekana inkoko yoroye

    Mu buzima busanzwe Pierre Latour azwiho ko nyuma y’akazi ke yikundira kwitwa ku nkoko afite amaranye imyaka 3 dore ko akunze kubyerekana ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko kuri Instagram akurikirwaho n’abanyu ibihumbi 25.7. Akoresheje uru rubaga kandi yagaragaje ko yishimiye kugera i Musanze ahabera igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingangi.

    Pierre Latour yishimiye kugera i Musanze ahabera umuhango wo Kwita Izina buri mwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139973/byinshi-kuri-pierre-latour-wegukanye-agace-ka-gatanu-muri-tour-du-rwanda-139973.html