Hagaragaye Videwo ya papa francis, ari guha umugisha abaryamana babibhuje i Roma, nkuko byagaragaye muri Videwo yashizwe kurubuga rwa Vatican Tv, mu kande hano murebe uko uwo muhango wagenze
Category: Uncategorized
-
Jali Group yunamiye Abazize Jenoside yizeza ubufatanye mu iterambere ry'Umurenge wa Jali – #rwanda #RwOT
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024, witabirwa n'abarimo Umuyobozi Mukuru wa Jali Group Ltd, Nkundimana Félix, ndetse n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jali, Iyamuremye François.
Mu masaha ya nimugoroba ni bwo abitabiriye iki gikorwa bose bageze ku Rwibutso rwa Jenoside rw'uyu Murenge, babanza kugirana ikiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside muri ako gace.
Uru Rwibutso rwakusanyirijwemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside bakuwe mu bice bitandukanye by'Umurenge wa Jali, abakuwe i Shyorongi, Kanyinya, Jabana n'ahandi.
Umyobozi ushinzwe ibikorwa muri Jali Group, Avemariya Vedaste, yavuze ko iki gikorwa hari byinshi kivuze mu ku bakozi bayo cyane ko abenshi muri bo bavutse nyuma ya Jenoside.
Yagize ati 'Abakozi dufite hafi ya 90% ni urubyiruko ndetse abenshi ni abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo bazi neza ibyabe. Turagira ngo rero tubafashe kureba, kumva no guha agaciro Abatutsi bishwe.'
'Iyo utazi iyo uva ntabwo umenya n'iyo ugana, turi kureba ingorane twahuye nazo mu gihe cyashize kugira ngo biduhe imbaraga zo kubaka ejo hazaza heza h'igihugu cyacu.'
Umurenge wa Jali ufite igisobanuro kinini kuri Jali Group cyane ko ariho iki kigo cyahisemo nk'ikitegererezo mu gukomeza kuba kugasongero mu mikorere yayo.
Iyi niyo mpamvu Jali Group yahise yiyemeza gukorana n'Umurenge wa Jali igaha akazi abantu babiri b'urubyiruko barokotse Jenoside batuye muri uyu Murenge nk'intambwe ya mbere yo gukomeza gufatanya kuwubaka.
Jali Group ni ikigo cyatangiye mu 2013 kikaba kirimo ibindi birimo icy'imari, icy'ibaruramari n'icy'ubugenzuzi.
Abakozi ba Jali Group bunamiye abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi
Basuye urwibutso rwa Jenoside rw’Umurenge wa Jali bizeza ubufatanye uwo murenge -
Abanyeshuri 36 barimo abafite ubumuga bahize abandi mu marushanwa yo kwandika bahembwe – #rwanda #RwOT
Amarushanwa yo kwandika yabaye mu byiciro binyuranye guhera mu mashuri icyiciro kibanza cy'amashuri abanza, icyiciro kisumbuye, icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ndetse n'icyiciro kisumbuye cyayo.
Abanyeshuri bahize abandi bahembwe ibikoresho birimo mudasobwa ku biga mu mashuri yisumbuye, amagare ku banyeshuri biga mu mashuri abanza, Scooter ku banyeshuri biga mu cyiciro kibanza cy'amashuri abanza, Tablets n'ibindi bikoresho by'ishuri binyuranye.
Abanyeshuri barushanwe mu ndimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse n'Igifaransa.
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi bw'ibanze mu Rwanda, Dr Nelson Mbarushimana, yagaragaje ko mu burezi hari intego z'uko umwana arangiza amashuri atatu abanza azi gusoma, kwandika no kubara bityo ko ayo marushanwa akomeza gutyaza abana b'u Rwanda mu kunguka ubumenyi.
Ati 'Aya marushanwa yo kwandika rero ubundi umuntu yandika ari uko yabanje gusoma, ibyo bivuze ko mu gihe ayo marushanwa ategurwa tuba tubwira abanyeshuri duti mugende musome kugira ngo muzabone uko mwandika.'
Yagaragaje ko zimwe mu nsanganyamatsiko abanyeshuri banditseho ari izirebana no kubungabunga ibidukikije kuko hifuzwa ko abanyeshuri barangiza amasomo yabo bazi neza n'akamaro ko kwita ku bidukikije.
Ati 'Twifuza ko mu byiciro byose by'amashuri abana bamenya ko ibidukikije ari byiza kuko iyo bibungabunzwe neza, bituma n'igihugu kigaragara neza.'
Dr Mbarushimana yagaragaje ko hari icyifuzo cy'uko ibigo by'amashuri byose byajya byitabira iryo rushanwa kuko riba ngarukamwaka kandi rifasha abanyeshuri gutinyuka.
Yagaragaje ko muri ayo marushanwa hatabamo guheza kuko n'abanyeshuri bafite ubumuga bayitabira kandi bakabasha no gutsinda bityo agashishikariza ibigo by'amashuri byose kwitabira nta ngingimira.
Ati 'Mwabonye ko hari n'abafite ubumuga bwo kutabona nabo babonye ibihembo, bivuze ko kuba ufite ubumuga butandukanye bitakubuza kugira icyo ukora nk'umusanzu. Ni muri urwo rwego twifuza kwibutsa ababyeyi baba bafite abana bafite ubumuga butandukanye y'uko nabo bashoboye.'
Mushimiyimana Denise wiga mu giko cyita kubana bafite ubumuga bwo kutabora giherereye mu Karere ka Nyaruguru kizwi nka 'School of Blind Children' akaba ari mu batsinze yagaragaje ko kuba yarabashije gutsinda ari ibintu bishimishije cyane.
Ati 'Ni ibintu biba bishimishije cyane kubona mu banyeshuri bitabiriye bose ubasha kuza mu banyeshuri 36, noneho wiga mu mashuri yisumbuye ni ibintu biba bitoroshye na mba. Ubu ngiye gukora cyane ku buryo nagura intekerezo zanjye mbashe gutegura ejo hazaza hanjye mu buryo bukwiye.'
Ku rundi ruhande, Umukozi ukuriye Umushinga ugamije kongerera ubushobozi abana n'urubyiruko bafite ubumuga muri NUDOOR, Sekarema Jean Paul yagaragaje ko kubona abana bafite ubumuga bahangana n'abandi mu marushanwa bakanatsinda bishimangira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere uburezi budaheza.Ni amarushanwa yatewe inkunga n'imiryango mpuzamahanga itandukanye ikorera mu Rwanda irimo USAID, British Commission, World Vision, UNICEF n'indi itandukanye.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Michaëlla Rugwizangoga yashimye uko abanyeshuri bitwaye muri aya marushanwa
Ubwo Mugisha yashyikirizwaga ibihembo bye
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye
Dr Nelson Mbarushimana yagaragaje ko u Rwanda ruteza imbere uburezi budaheza ari nayo mpamvu abafite ubumuga babasha gutana bagatsinda
Hari abahembwe amagare
Abanyeshuri bafite ubumuga bagaragaje ko bashoboye
Abanyeshuri biga mu cyiciro kibanza cy’amashuri abanza bahawe n’ibikoresho by’ishuri
Abanyeshuri 36 bahize abandi bahembwe
Abanyeshuri bafite ubumuga nabo bitwaye neza
Aba banyeshuri bahawe ibihembo birimo na mudasobwaAMAFOTO: Kwizera Herve
-
Abagize All Gospel Today biyemeje kwifashisha ivugabutumwa bagakumira icyakongera gutanya Abanyarwanda – #rwanda #RwOT
Abagize iri tsinda basuye uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi no guhuza inyigisho nyobokamana n'ibikorwa bigamije kubaka umuryango Nyarwanda.
Umuhanzi Nzeyimana Fabrice na we uri muri iri huriro wanafatanyije na ryo by'umwihariko mu gutegura iki gikorwa yavuze ko hari igitaramo afite ku tariki 2 Kamena 2024 yise 'Transformation' kigamije kwigisha abantu guhinduka, ikaba ari yo mpamvu yihisemo ko cyabanzirizwa no gusura urwibutso we na bagenzi bakigishanya gukora iyobokamana rihindura ubuzima bw'abantu rihereye ku kwigira ku mateka.
Nyuma yo gusura ibice binyuranye by'uru rwibutso, kunamira inzirakarengane zirushyinguyemo ndetse no gushyira indabo ku mva, baganirijwe na bamwe mu bashumba bo mu matorero anyuranye agize iri huriro ku mateka no gukora iyobokamana ryubaka umuryango nyarwanda.
Umuvugizi w'Itorero Nayoti mu Rwanda akaba n'umwe barinzi b'igihango, Bishop Nzeyimana Innocent yavuze ko nk'abavugabutunwa bagira imbaga nyinshi ibakurikira bakwiye kuyifashisha bongera kubaka ibyiza kuko hari bagenzi babo bifashishije ijwi rigera kure ku kurimbura iyo mbaga.
Ati “Turi bamwe mu bantu bahagarara imbere y'abantu benshi [bakumva] kandi dufite abo twasimbuye bayoboraga amadini mbere ya Jenoside batabashije gukumira ikibi bakoresheje ijambo ry'Imana ngo berekane ko icyo abantu bapfana kiruta icyo bapfa. Nk'abanyamadini dukwiriye guhaguruka tukamagana ikintu cyose cyatanya Abanyarwanda kigatuma abantu badahuza'.
Yakomeje ati 'Tugomba gukora impinduka tukagaragaza itandukaniro ry'abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere y'iki gihe n'aba mbere. Tukabasha gutanga inyigisho zuzuye zifasha umuntu kubaha Imana ariko ukunda n'Igihugu, ubana na bagenzi be mu mahoro kandi ubasha guhinduka'.
Bishop Nzeyimana yavuze kandi ko kurenga iyobokamana hagakorwa n'ibindi bigamije kubanisha abantu neza bifasha mu kubaka umuryango mwiza ndetse ko ari byo byamugize umurizi w'igihango nyuma yo kwigisha abagera ku 2000 bari bafungiye Jenoside bakemera ibyaha, bakihana ndetse bakanabatizwa.
Yavuze ko abona urugendo rw'iyobokamana ryubaka umuryango nyarwanda rugikomeza ariko rufite ibyo rumaze kugeraho kuko hari Abanyarwanda bari mu matorero anyuranye babashije kongera kunga ubumwe nyuma ya Jenoside bakongera kwiyubaka kandi ko uretse no kuba ari gahunda ya Leta binuzuzanya n'inyigisho nyobokamana zo kuba umwe no gukundana.
Umuhanzizi w'indirimbo zihimbaza Imana na we wari witabiriye iki gikorwa, Gaby Kamanzi yavuze ko nk'umuhanzi umusanzu wa mbere ku muryango nyarwanda ari ugutanga ubutumwa bwubaka ariko ko ibyo bakwiye no kubirenza bakajya no mu bindi bikorwa.
Ati ' N'ibindi dushoboye byose dukwiye kubikora haba kugira abo dufata mu mugongo barokotse Jenoside tukabasura tubishoboye kuko na bibiliya irabidusaba gufasha abababaye. Hari kandi n'umusanzu wo gutanga ubutumwa bwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, kwamagana ikibi no kwibutsa abantu ko Imana ibakunda kandi nabo bakwiye gukundana'.
Umuyobozi ku Rrwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonné, yavuze ko ari umusanzu ukomeye cyane kuba All Gospel Today yasuye uru rwibutso kuko abari muri uyu muryango ari abantu bakurikirwa n'imbaga kandi ko bazayifashisha mu gusangiza ukuri kw'amateka basobanuriwe ya Jenoside ndetse no kurandura ingengabitekerezo yayo bakoresheje iryo jwi bafite rigera kure.
Ihuriro All Gospel Today ryashinzwe mu 2013 rikaba rigizwe n'abahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana, abanyamakuru bakora inkuru nyobokamana, bamwe mu bashumba n'abandi ariko babarizwa mu matorero n'amadini anyuranye.
Baganirijwe amateka ya Jenoside n’uburyo bwo gukora iyobokamana ryubaka umuryango nyarwanda
Bishop Nzeyimana Innocent yavuze ko nk'abavugabutunwa bagira imbaga nyinshi ibakurikira bakwiye kuyifashisha bongera kubaka ibyiza kuko hari bagenzi babo bifashishije ijwi rigera kure ku kurimbura iyo mbaga
Abarimo umuhanzikazi Gabi Kamanzi baririmbye indirimbo ihumuriza Abanyarwanda
Batanze ubutuma mu gitabo cy’abashyitsi
Nagiriwubuntu Dieudonné, yavuze ko ari umusanzu ukomeye cyane kuba All Gospel Today yasuye uru rwibutso kuko abari muri uyu muryango ari abantu bakurikirwa n'imbaga
Rev. Pst Allain Numa uyobora All Gospel Today aha ikaze abitabiriye iki gikorwa
Nzeyimana Fabrice na uri muri All Gospel Today yafatanyije na yo gutegura gusura uwributso mu rwego rwo kubihuza n’igitaramo cye ategenya yise ‘Transaformation
Ihuriro All Gospel Today rigizwe n’ingeri zinyuranye z’abakora iyobokamana
Umuhanzi Israel Mbonyi ari mu bitabiriye iki gikorwa
-
Nari mbifitiye inyota nyinshi – Theo Bosebabi… – #rwanda #RwOT
Nyuma y’uko akomorewe na ADEPR akemererwa kuyikoreramo ivugabutumwa mu ndirimbo nk’uko byahoze, Theo Bosebabireba akomeje kwakira ubutumire muri ADEPR. Kuri nshuro ategerejwe mu giterane cya Pentekote cyateguwe na ADEPR Ururembo rwa Gihundwe.
Iki giterane kiraba kiraba kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024 kibere kuri Stade ya Rusizi kuva saa Tanu z’amanywa kugeza saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Gifite insanganyamatsiko ivuga ngo “Umuriro wa Pentekote uhore waka ntukazime” Abalewi 6:5-6.
Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Abitabira iki giterane, baragaburirwa Ijambo ry’Imana n’Umushumba w’Ururembo rwa Gihundwe, Rev. Aimable Nsabayesu, ari na we uzaba ari Umusangwa mukuru (Host), Rev. John Rwassa na Rev. Yohani Leonard Msimba.
Abaririmbyi bategerejwe muri iki giterane ni Theo Bosebabireba ubarurirwa muri ADEPR Kicukiro Shell, Bethel Choir na Bethania Choir. Ni igiterane gikomeye cya Pentekote – umunsi mukuru mu itorero rya gikirisitu aho iryo torero riba ryizihizaumunsi intumwa za Yesu zamanukiwe n’Umwuka Wera. Uyu munsi urakomye cyane muri ADEPR.
Theo Bosebabirera watumiwe i Rusizi mu giterane cyateguwe n’Ururembo rwa Gihundwe, yabwiye inyaRwanda ko “Naherukangayo mu 2016 ahitwa i Nyakabwende”. Yavuze ko yishimiye cyane kongera gutumirwa kuvuga ubutumwa bwiza muri ako gace.
Ati “Byanshimishije cyane kuko nari mbifitiye inyota nyinshi kuko nkunda ivugabutumwa ryo mu ntara no mu byaro kuko ni ahantu benshi mu baririmbyi batajya bitwaje ko badafite ibyo babacyeneyeho nk’amafaranga, ibikoresho bya muzika bacyeneye”.
Avuga ko we nta mupaka agira, ati “Njyewe rero njya n’aho batagira ibikoresho bihangije. Mperuka kujya ahantu nsanga bakoresha batire z’imodoka kugira ngo babone umuriro, ibyuma nabyo biciriritse, ariko wahagera mu buryo bugoye hakaboneka abakira Yesu benshi cyane”.
Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda 'ADEPR' ryatangiriye i Gihundwe mu 1940, ryitwa MLS (Mission Libre Suédoise), ritangirira mu cyahoze ari ururembo rwa Cyangugu; ubu ni mu itorero rya ADEPR akarere ka Rusizi, ururembo rw'Iburengerazuba.Â
Icyo gihe ryatangijwe n'abamisiyoneri 3 bari baravuye mu gihugu cya Suwede (Suède) aribo Alvar Lindiskog n'umugore we Maj Lindiskog bafatanije na madamazera lindberg Mildred.Â
Aba bakozi b'Imana batangira umurimo bahuye n'ibibazo bitari bimwe ariko kuko bari baje basunitswe n'Umwuka Wera, Imana yarabashoboje ,umurimo batangije urakura, uraguka ndetse ugaba amashami mu mpande zose z'u Rwanda.
Umurimo w'ivugabutumwa wageze mu murwa mukuru w'igihugu, Kigali, mu mwaka wa 1967. Tariki ya 21 Mutarama 1968, abizera 16 ba mbere bakiriye agakiza babatijwe mu mazi menshi, mu Itorero rya Gasave. Mu 1972, ni bwo hatangiye kubakwa inyubako zikomeye i Kigali (Nyarugenge) na Gasave.
Kugeza ubu umurimo waragutse, abakritso ba ADEPR barakabakaba Miliyoni eshatu, inyubako zigezweho zarubatswe n'izindi ziracyari kubakwa ndetse n'ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abanyarwanda biri gukorwa ku bwinshi.
![]()
Theo Bosebabireba yishimiye gutumirwa na ADEPR Ururembo rwa Gihundwe
![]()
Kuri iki Cyumweru i Rusizi harabera igiterane cy’imbaturamugabo
-
Abanyamukuru nabahanzi ntibahiriwe: Amateka… – #rwanda #RwOT
Ku isaha ya saa kumi zishyira saa kumi n’imwe z’uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024 ni bwo amakipe yatangiye kwishyushya, nyuma Umushyshyarugamba aha ikaze abitabiriye igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Kigali Universe.
Kigali Universe imaze gutwara Miliyari zisaga ebyiri mu mafaranga y'u Rwanda, ariko ibikorwa byo kuhubaka bigikomeje. Nk’uko byari biteganijwe, ku munsi wa mbere wo kuyifungura, habaye imikino yahuje abanyamakuru n'abakinnyi bakanyujijeho hanaba kandi uwahuje ba rwiyemezamirimo n'ibyamamare mu muziki.
Mu gutangiza iki gikorwa, Coach Gael nyiri Kigali Universe yashimye abitabiriye bose aboneraho guha umwanya Meya w'Umujyi wa Kigali wari Umushyitsi Mukuru.
Meya Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko bishimiye ishoramari rya Kigali Universe kuko rijyanye n'icyerekezo cy'uyu mujyi ndetse kandi kijyanye n'igishushanyo mbonera.
Yakomeje agaragaza ko hari gahunda yo gukomeza gushyikira ibikorwa bituma abantu babona ahantu heza ho gukorera siporo.
Coach Gael na Meya Samuel bafatanije gufungura ku mugaragaro iki cyanya kigizwe n'ibice bitandukanye, ahagenewe imikino y'intoki iy'amaguru n'ahandi harimo imikino y'abato n'abakuru.
Mbere y’uko hatangira imikino, habanje imbyino z'abasore batandatu bahuriye mu itsinda ryitwa Afrobeat, hakurikiraho umukino warangiye ari ibitego 6 by'abanyamakuru kuri 7 by'abanyabigwi mu mupira w'amaguru.
Undi mukino warangiye ari ibitego 6 by'abahanzi kuri 12 by'abashoramari, bivuze ko umwanya wa Gatatu uzahatanirwa n'abanyamakuru bazacakirana n’abahanzi.
Umwanya wa mbere [Final] uzahatanirwa n'abashoramari bazacakirana n'abanyabigwi mu mupira w'amaguru. Ni umukino uba kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.
Ku ruhande rw'abahanzi cyangwa se ibyamamare, baserukiwe n'abarimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Element, Kevin Kade, Chriss Eazy, Platini P n'abandi.
Naho ku ruhande rw'abanyabigwi harimo Jimmy Gatete na Jimmy Mulisa.
Nyiri Kigali Universe Coach Gael yafatanije na Meya w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel gufungura Kigali Universe
Abashoramari, abanyamakuru n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ifungurwa rya Kigali UniverseÂ
Abantu bakurikiranaga ibikorwa by’imikino byaberaga muri Kigali Universe banaganiraÂ
Abanyamakuru batandukanye barimo baganira ku bwiza bw’iri shoramari ridasanzwe i Kigali![]()
Abasore n’inkumi bari mu bikorwa byo gukurirana umutekano mu itangizwa rya Kigali Universe -
U Rwanda rwanyomoje umukozi wa Human Right Watch wavuze ko yangiwe kwinjira mu gihugu – #rwanda #RwOT
Mu itangazo u Rwanda rwasohoye kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024, rwagaragaje ko nta mikoranire rufitanye na Human Rights Watch, kandi ko uwo muryango usanzwe usohora raporo zirimo ibinyoma ku Rwanda utahagezeho.
Itangazo ryakomeje rigira riti 'Uhagarariye Human Right Watch yangiwe kwinjira mu Rwanda nyuma y'uko ananiwe kugaragaza impamvu y'uruzinduko rwe ku biro bishinzwe abinjira n'abasohoka.
'Nta mikoranire ihari hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na HRW mu gihe cy'imyaka myinshi ishize, nta mikoranire yemerera HRW gukorera mu Rwanda. Mu gihe ikomeje guhimba raporo yirengagiza ukuri ku Rwanda, bashobora kubikora batadusura ku gahato cyangwa ngo babe bari mu Rwanda.'
Human Right Watch yari yatangaje ko inzego zishinzwe Abinjira n'Abasohoka mu Rwanda, zangiye umukozi wabo ushinzwe ubushakashatsi mu ishami ryayo rya Afurika ubwo yari ageze ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Yuririye kuri uko guhambirizwa k'uwo mukozi wayo igaragaza ko ibyakozwe bigaragaza ko guverinonma y'u Rwanda yanga kugenzurwa iyo bigeze ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu n'ubwigenge ubwo ari bwo bwose.
Ibyo nibyo byatumye u Rwanda rutanga umucyo kuri icyo kibazo kuko rwagaragaje ko uwo mukozi yashatse kubeshya inzego zishinzwe abinjira n'abasohoka mu gihugu ariko agatahurwaho ayo manyanga rugikubita.
Human Right Watch ikunze kubogama iyo bigeze kuri raporo zivuga ku Rwanda aho mu 2023 wasohoye raporo ikubiyemo ibirego birushinja guhonyora uburenganzira bw'abaturage barwo baba mu mahanga, ibintu ivuga ko ari ibihimbano bigaragaza ko 'nta soni bagira'.
Raporo y'uwo muryango ivuga ko yifashishije ubuhamya bw'abatavuga rumwe na Leta basaga 150 baba mu bihugu nka Australia, u Bubiligi, Canada, u Bufaransa, Kenya, Mozambique, Afurika y'Epfo, Tanzania, u Bwongereza, Uganda, Zambia n'ahandi.
Hari nk'aho bavuga ko kuva mu 2021 ingabo z'u Rwanda zijya guhashya ibyihebe muri Mozambique, ngo Abanyarwanda batavuga rumwe na Leta bahorana ubwoba ko bashobora kugirirwa nabi.
Nubwo bivugwa, nta bimenyetso byatanzwe by'uwagiriwe nabi cyangwa se icyemeza ko ari abakozi ba Guverinoma y'u Rwanda babigizemo uruhare.
Muri iyi raporo harimo ubuhamya bw'uwitwa Mazimpaka Joseph uvuga ko yahunze u Rwanda mu 2013 nyuma yo gusabwa kujya kurwanira M23 akabyanga.
Avuga ko ngo ageze muri Tanzania, u Rwanda rwohereje abantu bo kumushimuta agatabarwa na Polisi ya Tanzania, nubwo mu rukiko ntaho icyo cyaha kigeze kigaragazwa.
Ibyo nyamara ntabwo ari byo kuko uwo Mazimpaka ni umwe mu bahoze mu ngabo za Leta yakoze Jenoside (EX FAR) nyuma yo kubohora igihugu yinjizwa mu ngabo nshya.
U Rwanda rwamaganiye kure iyo raporo rugaragaza ko ibyagaragajwe muri yo ari ibijyanye n'umurongo Human Rights Watch imaze igihe yarafashe ku Rwanda.Icyo gihe Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo yagize ati 'Bisa nk'aho HRW intego yayo ikiri ukugaragaza nabi ukuri ku Rwanda nk'uko biri muri raporo yabo nshya. Nta soni bagira [â¦] Uyu muryango ukomeje kugaragaza isura itari yo y'u Rwanda, isura [bagaragaza] isigaye mu mitwe yabo gusa.'
U Rwanda rwatanze umucyo ku kibazo cy’umukozi wa Human Right Watch uvuga ko yangiwe kwinjira mu gihuguSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwanyomoje-umukozi-wa-human-right
-
Uruganda rukora HOWO rushobora gutangira guteranyiriza imodoka mu Rwanda – #rwanda #RwOT
Kuva mu 2015, urebye amakamyo manini azenguruka ibice by'igihugu atwaye amabuye, imicanga n'itaka ni ayo mu bwoko bwa Howo. Aya akorwa n'uruganda rwa Sinotrak rwo mu Bushinwa.
Ni uruganda ruyoboye isoko ry'u Bushinwa mu gucuruza imodoka zikorera ibiremereye, ndetse mu 2023 rwagurishije imodoka ibihumbi 130 mu mahanga zivuye ku bihumbi 88.5 mu 2022.
Ubwo bamurikaga imodoka ya Howo Max yagenewe kugenda mu bice by'imisozi miremire bya Afurika no mu Burasirazubwa bwo Hagati, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024, Umuyobozi Mukuru wa Sinotruk Group ushinzwe isoko rya Afurika, Lan Junjie yatangaje ko babengutse isoko ry'u Rwanda kubera umutekano na politike yoroshya ishoramari iharangwa.
Yagaragaje ko u Rwanda basanze ari rwo zingiro ry'ubukungu bwa Afurika y'Iburasirazuba ku buryo uretse no kuhagira isoko ryo gucuruza bateganya kwinjira mu byerekeye kuhateranyiriza imodoka.
Ati 'U Rwanda ni igicumbi cy'ubukungu bw'ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba. Rufite ibihugu bituranyi bitandukanye birimo Tanzania, RDC na Uganda kandi hose tuhafite isoko. U Rwanda hano rwaba igicumbi cy'iri soko ryacu ryo mu karere.'
Junjie yagaragaje ko kuva mu 2015 Sinotruk yinjiye ku isoko ry'u Rwanda bari kugurisha imodoka ariko intego iri mu guteza imbere ubucuruzi bw'imodoka no kuziteranyiriza imbere mu gihugu.
Ati 'Duhanze amaso iri soko atari ukugira ngo ducuruze gusa, ahubwo tuzatanga izindi serivisi zirimo n'amahugurwa ndetse mu gihe kizaza tuzatangira kureba uburyo twafasha u Rwanda mu byerekeye gukora no gucuruza imodoka.'
Umuyobozi Mukuru wa Asia Machinery (Rwanda) Vehicles, ikorana na Sinotruk mu kugeza imodoka ku isoko ry'u Rwanda no mu karere yatangaje ko uru ruganda ruzaba ruteranya imodoka ziberanye n'umugabane wa Afurika.
Ati 'Mu rwego rwo gukora imodoka, tuzashinga uruganda ruteranya imodoka ndetse hakazakorerwa bimwe mu bice bigize imodoka, tukazakora imodoka iteranyirijwe mu Rwanda iberanye n'umugabane wa Afurika.'
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Huss Monique yatangaje ko ibikorwa by'iterambere byinjira mu karere biteza imbere imibereho n'ubukungu bw'abahatuye ariko bikanatanga umusaruro ku bukungu bw'igihugu.
Ati 'Umushoramari nk'uyu mu karere kacu, tuba twishimiye iterambereâ¦ibi biri mu bikorwa bigiye kuduteza imbere hari kandi n'uko Abanyarwanda bagiye kubona serivisi nziza kandi bakayibona hafi byumvikana ko bizabafasha kandi byinjiriza igihugu imisoro.'
Nta gihe ntarengwa ubuyobozi bwa Sinotruk bwatangaje ko uru ruganda gutangirira, ariko bemeza ko mu gihe rutari rwatangira bazaba bacururiza imodoka ku ishami ry'u Rwanda, ndetse uwayiguze agahabwa serivisi zo kuyikora mu gihe igize ikibazo ariko bikarangirana n'umwaka.
Haguma Steve ucuruza imodoka z'uru ruganda yatangaje ko kuba imodoka n'ibikoresho bisimbura ibyashaje biboneka mu Rwanda ari cyo gituma bakomeza kwitabira gukoresha izi modoka.
Imodoka zo mu bwoko bwa HOWO zishobora gutangira guteranyirizwa mu Rwanda
Kuva mu 2015, urebye amakamyo manini azenguruka ibice by'igihugu atwaye amabuye, imicanga n'itaka ni ayo mu bwoko bwa Howo
Ni uruganda ruyoboye isoko ry'u Bushinwa mu gucuruza imodoka
-
Kwibuka30: Israel Mbonyi, Apotre Serukiza, Fa… – #rwanda #RwOT
All Gospel Today (AGT) ni Umuryango mugari uhuriwemo n’abahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana, abanyamakuru bo mu gisata cy’Iyobokamana, abashumba, abayobozi b’amakorali, aba Producers n’abizera n'abandi. Uyu muryango watangijwe mu 2013 hagamijwe gusigasirwa ikwirakwira ry'ubutumwa bwiza cyane cyane bijyanye n'ibihe isi igezemo.
Nk'uko basanzwe babikora buri mwaka, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024, abagize uyu muryango bahuriye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, hagamijwe kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana ubuzima bw’inzirakarengane zirenga Miliyoni mu minsi 100.
By'umwihariko rero kuri uyu munsi hari hatumiwe abashumba batandukanye baturutse mu matorero anyuranye akorera muri Kigali hashingiwe ku nsanganyamatsiko yari ihari yo kuzana impinduka nziza  (Transformation) nyuma y'uko hari ibintu byinshi byangiritse bigatukisha izina ry'Uwiteka binyuze mu itorero, harimo nko kuba hari abayobozi b'amatorero bijanditse mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’umuryango All Gospel Today [AGT], Rev. Alain Numa yavuze ko kuba hari abayobozi b’amadini n'amatorero bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, byagize ingaruka n'ubu zigikomeje kugaragara ku bakristo bamaze guta icyizere bari bafitiye abapadiri n’abapasiteri.
Yagize ati: 'Hari ibintu byinshi byangiritse bitukisha izina ry'Uwiteka kandi binyuze ku itorero. Hari abapadiri, abapasiteri bagiye babigiramo uruhare rukomeye. Kugera ubu ngubu, ndahamya ko hari abantu benshi kwizera kwabo kwangiritse, badashobora gupfa kwizera itorero, umupadiri cyangwa umupasiteri bitewe n'ibyo bikomere yagiye ahura na byo. Ibi ngibi rero, ni uguhinduka kwacu twese ari umunyamakuru, ari umuhanzi, n'undi wese.'
Bishop Nzeyimana Innocent, Umuvugizi w'Itorero Nayoti mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’amadini n’amatorero akorera mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko iki gikorwa bakoze kivuze ikintu kinini ku bashumba by'umwihariko nk'abantu bahagarara imbere y’abantu benshi.
Ati: “Ubwo rero niba dufite abo twasimbuye batubanjirije bayoboraga amadini mbere ya Jenoside batabashije guhagarara mu cyuho kugira ngo babashe gukumira ikibi, bamagane Jenoside, babashe guhagarara ku muryango nyarwanda bakoresheje ijambo ry’Imana, kandi babashe kwereka abantu uburyo icyo bapfana kiruta icyo bapfa, kandi bose bari mu ishusho y’Imana;
Twebwe nk’abanyamadini dukwiriye guhaguruka tukamagana ikintu cyose cyatanya abanyarwanda, cyatuma abantu batabana neza cyangwa badahuza. Kubera ko iyo tugeze hano tukabona imibiri 250,000 iruhukiye muri uru rwibutso, tukabona impinja zishwe muri Jenoside, tukabona urubyiruko n’abakuze barimo n’abari mu madini anyuranye, ubwo duhita tumenya ko hari abantu bambuwe ubumuntu babwamburwa n’abandi kandi bitari bikwiriye kuba.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nyuma y’amateka mabi yaranze igihugu agizwemo uruhare n’abanyamadini, abari gukora uyu murimo muri iki gihe bafite umukoro wo kuzana impinduka bakagaragaza itandukaniro ry’abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere y’iki gihe n’aba mbere binyuze mu gutanga inyigisho zuzuye zibasha kubaka umuntu, zikamugira umuntu wubaha Imana kandi ukunda n’igihugu cye.Â
Yavuze ko ibi babitangiye, aho bagiye bakora ibikorwa bitandukanye birimo gusura no kwigisha abafungiye mu magereza atandukanye babihanisha ibyaha byayo n’ibindi.
Akomoza ku kigero iyi mpinduka igezeho yagize ati: “Ni urugendo kuko kunga abantu no kubabanisha ni urugendo nkurikije icyizere dufite namwe mubona kuko abantu bose bari mu gihugu bafite amadini babarizwamo. Kuba rero uyu munsi iyo bigeze mu gihe cyo kwibuka, abanyarwanda bose baza gufatanya kandi barigeze kuba mu byiciro bitandukanye ibyo abantu bari baragize amoko, tubona biri ku kigero cyiza dukurikije aho tugeze.Â
Ni urugendo, hari abagifite ibisigisigi tukibasha guha inyigisho zibahindura dukoresheje ijambo ry’Imana n’ibiganiro dutanga ahantu hatandukanye, kuko ntabwo dutanga ibiganiro mu matorero gusa ahubwo n’inzego z’ibanze ziratwiyambaza.”
Umuramyi w’Umurundi utuye mu Rwanda, Fabrice Nzeyimana unabarizwa mu itsinda rya Fabrice & Maya, ni umwe mu bagize ihuriro AGT nawe wari witabiriye iki gikorwa cyo #Kwibuka30, akaba anafite igitaramo ku itariki 2 Kamena 2024 gifite intego imwe yo kuzana impinduka mu itorero, kikaba kizabera kuri Christian Life Assembly Nyarutarama.
Fabrice Nzeyimana yavuze uko yagize igitekerezo cyo guhuza imbaraga na AGT muri iki gikorwa cyo #Kwibuka30. Yagize ati: “Insanganyamatsiko y’igitaramo cyanjye nayo ni ukuzana impinduka. Rero nk’umwe mu bagize itsinda All Gospel Today, navuze ngo reka nihuze nabo kugira ngo tubeho ubuzima bw’ibyo tuvuga bizane impinduka muri sosiyete.Â
Twatekereje kuza hano ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kubera ko dutekereza ko itorero n’abahanzi ba Gospel ndetse n’abandi babarizwa mu Iyobokamana dukeneye kongera gutekereza ku ruhare rwacu mu kongera kubaka igihugu n’ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda.”
Gaby Kamanzi umaze igihe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko uyu ari umwanya udasanzwe bafashe kugira ngo nabo batange umusanzu wabo wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muramyi yavuze ko isomo bahakuye ari ukongera kuvuga ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.
Ati: “Ni cyo kintu twese turwanya nk’abanyarwanda ariko na none nk’abakristo, kuko ibyabaye duhora twibuka nyuma y’iyi myaka yose byakorewe mu matorero, n’abitwa ko ari abantu b’Imana nabyo birababaje cyane ariko turashima Imana kuko aho tugeze turimo turabona ko ibintu biri kugenda bihinduka mu gihugu kandi ni byinshi cyane byahindutse, haba mu rwego rw’amatorero ndetse no mu nzego zose z’igihugu turashima Imana.”
Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo “Amahoro”, yongeye ko nk’abahanzi ndetse n’abandi bakristo biteguye gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari na ko bakomeza gusengera cyane igihugu kugira ngo Imana ikirinde, irinde n’Umuyobozi wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse n’abo bayoboranye igihugu bose.
Gaby yashimangiye ko umusanzu wabo wihariye nk’abahanzi ari ugutanga ubutumwa bwubaka abanyarwanda biciye mu ndirimbo ndetse no kugira uruhare mu bindi bikorwa byo gusura no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko na Bibiliya isaba abantu gufasha abakene n’abababaye.Â
Ati: “Ni ugutanga umusanzu wo gutanga ubutumwa bwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, kwamagana ikibi, kubwira abantu ko Imana ibakunda, kubwira abantu kwegera Imana, kubwira abantu bazi Imana ko bagomba gukundana hagati yabo, ko tugomba gukundana hagati yacu nk’abantu Imana yashyize ku isi, kubwira abantu kwanga ikintu cyose cyabatandukanya, ko turi umuntu umwe, ko twaremwe kimwe, tukanababwira gukunda Imana, hanyuma icyo dushoboye gukora tukagikora.”
Mu bindi bikorwa byaranze urugendo rwa All Gospel Today ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali harimo ibiganiro bigaruka ku ruhare rw’imiryango ishingiye ku myemerere mu kuzana impinduka nziza mu muryango nyarwanda, gusobanurirwa amateka, gushyira indabo aharuhukiye imibiri y’Abazize Jenoside n’ibindi.
Mu 2023, nabwo All Gospel Today {AGT} basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banaremera umukecuru utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Karere ka Nyarugenge, banakora umugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Â
Muri ibyo bikorwa byo mu #Kwibuka29, AGT bari bari kumwe na Musenyeri Birindabagabo Alexis wayoboye Diyoseze Angilikani ya Gahini na PEACE PLAN, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mugisha Emmanuel, wanenze abanyamakuru bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
![]()
Abagize ihuriro All Gospel Today basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
![]()
Bashyize indabo ku mva ahashyinguye imibiri 250,000 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
![]()
![]()
![]()
![]()
Rev. Alain Numa uyoboye All Gospel Today yavuze ko kuba hari abanyamadini bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi byagize ingaruka mbi ku Itorero
![]()
![]()
Apotre Sosthene Serukiza n’abandi bayobozi b’amatorero batandukanye batanze ibiganiroÂ
![]()
![]()
![]()
Umuhanzi Israel Mbonyi yitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
![]()
Fabrice & Maya bafite igitaramo cyo kuzana impinduka mu Itorero rya Kristo bitabiriye iki gikorwa cyo #Kwibuka30
![]()
![]()
Umuhanzi Gaby Kamanzi yaririmbye indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza u Rwanda
Gaby yagarutse ku ruhare rw’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu kubaka u Rwanda rushya![]()
![]()
![]()
![]()
Umukozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonne, ni umwe mu bagize umuryango All Gospel Today ![]()
![]()
Umuryango All Gospel Today [AGT] umaze imyaka 11 ushinzwe
![]()
Fabrice Nzeyimana yasabye abahanzi bagenzi be kugira uruhare mu kubaka igihugu
![]()
![]()
All Gospel Today bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Reba HANO ubwo mu 2023 AGT basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa
AMAFOTO: Serge Ngabo – InyaRwanda
-
I&M Bank yorohereje abakiliya bayo kubona ibikoresho byo mu rugo nta nyungu – #rwanda #RwOT
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 17 Gicurasi 2024, ubwo ubuyobozi bwa I&M Bank (Rwanda) Plc. ndetse na Hotpoint ikorera mu Mujyi wa Kigali, bwagaragazaga uko iki gikorwa kizaba giteye.
Umukiliya wese wa I&M Bank yahawe uburenganzira bwo kwifashisha iri duka akagura igikoresho cyo mu rugo icyo aricyo cyose uko abyifuza ndetse agahabwa n'igihe cyo kwishyura cy'amezi atandatu.
Ibi byashimangiwe n'Umuyobozi muri I&M Bank, Mwanangu Norbert, wasobanuye imikorere y'iyi gahunda yiswe 'Ryoshya Iwawe'.
Ati 'Uyu munsi ku isoko twashyizeho gahunda ya 'Ryoshya Iwawe' ku bufatanye na Hotpoint kugira ngo tugere ku Banyarwanda bifuza ibikoresho byo mu rugo kandi babibone mu buryo buboroheye. Kubona amafaranga yose icyarimwe yo kugura igikoresho biragoye ariko kwishyura mu byiciro nta kiza nka byo.'
Mwanangu yakomeje avuga ko iyi gahunda izafasha abari bafite ikibazo cyo kubona ibikoresho byiza ariko ntamafaranga ahagije bafite ikibazo cy'amafaranga.
Si abasanzwe bafite konti muri I&M Bank gusa kuko n'abakiliya bashya nabo bemerewe gufunguza konti batangira kunogerwa na serivisi za Banki.
Umukiliya ufite konti muri I&M Bank ajya muri Hotpoint agahitamo igikoresho yifuza yaba televiziyo, firigo, imashini imesa n'ibindi, akuzuza fomu isaba inguzanyo hanyuma mu masaha 24 agahabwa igisubizo.
Mwanangu yakomeje avuga ko iyo umukiliya arengeje amezi atandatu atarishyura inguzanyo yahawe, habaho kuvugana hakarebwa ubundi buryo yakwishyura.
Umuyobozi Mukuru wa Hotpoint, Monoj Skariah, yavuze ko iyi gahunda bagiye kuyungukiramo kubona abakiliya benshi, no kubafasha gutura ahantu hasa neza.
Yagize ati 'Dufite ibikoresho byiza byo mu rugo ndetse akenshi bigoye kugura kandi tugomba kubishakira igisubizo. Ubu bufatanye rero bugiye gutuma abakiriya baza ari benshi kandi bagerweho na serivisi nziza.'
I&M Bank (Rwanda) Plc yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1963, icyo gihe yitwaga BCR. Ni yo banki y'Ubucuruzi imaze igihe kinini ikorera mu Rwanda. Ni banki kandi ibarizwa ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda, guhera muri Werurwe 2017.
Umuyobozi Mukuru wa Hotpoint, Monoj Skariah, yavuze ko iyi gahunda bagiye kuyungukiramo kubona abakiliya benshi
Abakozi ba Hotpoint bari kwerekana ibikoreho bacuruza
Ibikoresho bitandukanye bicuruzwa na Hotpoint
Monoj Skariah umuyobozi wa HotPoint ari kumwe n’abakozi mu itangizwa ry’iyi gahunda
Mwanangu Norbert umuyobozi muri I&M Bank
Umukozi wa Hotpoint yerekana ibikoresho bacuruza
Mwanangu Norbert umuyobozi wa I&M Bank arikumwe na Monoj skariah umuyobozi mukuru wa HotPoint



Nyiri Kigali Universe Coach Gael yafatanije na Meya w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel gufungura Kigali Universe
Abashoramari, abanyamakuru n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ifungurwa rya Kigali UniverseÂ
Abantu bakurikiranaga ibikorwa by’imikino byaberaga muri Kigali Universe banaganiraÂ
Abanyamakuru batandukanye barimo baganira ku bwiza bw’iri shoramari ridasanzwe i Kigali
Abasore n’inkumi bari mu bikorwa byo gukurirana umutekano mu itangizwa rya Kigali UniverseÂ

























