Category: Uncategorized

  • ADEPR yasabye abayoboke bayo kuganiriza urubyiruko ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo iri Torero ryibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gikomero.

    ADEPR yashyikirije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu 19, ibikoresho by'arenga miliyoni 250 Frw byo mu rugo ndetse hanatangwa inkunga ingana na miliyoni 19 Frw yo kuzashyigikira imiryango yahawe inzu.

    Umuyobozi w'Inama Nkuru ya ADEPR, Phanuel Sindayigaya, yasabye abakirisitu kujya baganiriza abakiri bato amateka mpamo kuri Jenoside no kurwanya imvugo zihembera urwango.

    Ati 'Dukwiye kuganiriza abana bacu amakuru y'ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk'itorero twite ku nyigisho n'ibikorwa mu materaniro y'iwacu birimo imvugo zishobora kuhakoreshwa zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, imvugo zihembera urwango n'amacakubiri zigatesha agaciro umuntu.'

    Mu ijambo ry'Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaie, yavuze ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kugira ngo buri wese yige anasubize amaso inyuma ku buryo abayiteguye bigishije amacakubiri.

    Ati 'Ni yo mpamvu nyine tutagomba gucika intege, tudakwiye kubikora umwanya umwe, ahubwo nk'itorero twahisemo gushyiraho gahunda z'ibiganiro n'inyigisho zidufasha kuganira ku mateka no kuganira ku ho tujya nk'igihugu cyacu cy'u Rwanda.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Mahoro Eric, yasabye abakirisitu kudakora nk'ibya bamwe mu bapasiteri bagize uruhare mu kwica Abatutsi bahungiye mu nsengero za ADEPR.

    Ibyo kandi bikwiye gutanga isomo rikomeye kuko nyuma y'ubuyobozi bwa Leta nta rundi rwego rushobora kugira uruhare mu guhindura imyumvire y'Abanyarwanda uretse imiryango ishingiye ku myemerere, cyane ko ifite abayoboke benshi kandi b'ingeri zinyuranye.

    Yashimiye ADEPR ko nyuma y'imyaka 30 ari umufatanyabikorwa wa Leta mu kongera kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Inzego zitandukanye zitabiriye iki gikorwa

    ADEPR yashimiwe uruhare rwayo mu rugendo rwo kongera kubaka ubumwe bw’abanyarwanda

    Abahawe inzu kandi bagenewe n’inkunga izabafasha kwiteza imbere

    Inzu zavuguruwe na ADEPR

    Izo nzu zanashyizweho ibigega bifata amazi

    Inzu zavuguruwe zari zarubatswe mu 2015

    Korali Jehovah Jireh niyo yaririmbye muri iki gikorwa

    Mu nzu zavuguruwe hashyizwemo n’intebe zigezweho

    Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR Ndayizeye Isaie yagaragaje ko abakirisitu bakwiye guhitamo gukora ibyiza Imana ikabashyigikira

    Umushumba Mukuru Wungirije wa ADEPR, Pasiteri Rutagarama Eugène yanenze uko hari abapasiteri bijanditse muri Jenoside

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Umwali Pauline nawe yari yitabiriye uyu munsi

    Umuyobozi w’Inama Nkuru ya ADEPR, Phanuel Sindayigaya, yagaragaje ko gutanga amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bidahabanye n’ubukirisitu

    Umwe mu bavugururiwe inzu asuhuza uwari uhagarariye ingabo muri iki gikorwa

    Mahoro yashimye Itorero rya ADEPR ko ryakomeje kuba umufatanyabikorwa mwiza

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Mahoro Eric yagaragaje ko kuba hari abapasiteri bagize uruhare muri Jenoside bikwiye gusiga isomo

    Mahoro yashimye Itorero rya ADEPR ko ryakomeje kuba umufatanyabikorwa mwiza

    Hatanzwe na Miliyoni 19 Frw zo gushyigikira imiryango yashyikirijwe inzu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/adepr-yagaragaje-ko-gutanga-amakuru-kuri-jenoside-yakorewe-abatutsi-atari

  • Alkaly Ndour ari buhabwe igihembo cya ‘BAL Ub… – #rwanda #RwOT

    Ni igihembo kiri butangwe kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’iminota 50 muri BK Arena mbere y’uko haba umukino uri buhuze AS Douanes na Rivers Hoopers mu mikino ya nyuma ya Basketball Africa League 2024.

    Alkaly Ndour ari buhabwe iki gihembo nyuma y’uko akoresheje umukino wa Basketball mu kugira ingaruka nziza mu gace k’iwabo muri Senegal. 

    Yashyizeho irushanwa rya Basketball rihuza abakinnyi 250 basanzwe batari ababigize umwuga ndetse anategura ihuriro ry’abakinnyi bakiri bato anagirira neza abadafite akazi.

    Usibye guteza imbere umukino wa Basketball, iki gikorwa kandi cyari kigamije gukangurira abitabiriye iri huriro ku byerekeye uruhare rw’abaturage mu kubaka umuco w’amahoro.

    Mu bandi baheruka kwegukana iki gihembo barimo Hichem Benayad-Cherif wacyegukanye muri 2021, Jean-Jacques Nshobozwabyosenumukiza muri 2022 na Tonny Drileba mu mwaka ushize wa 2023.

    Alkaly Ndour wa AS Douanes ari buhabwe igihembo cya ‘BAL Ubuntu Trophy’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143317/alkaly-ndour-ari-buhabwe-igihembo-cya-bal-ubuntu-trophy-143317.html

  • Leta igiye kubaka ibigega bya lisansi bya miliyari 15,2 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi bigega bishya byitezweho kunganira ibyari bisanzwe bifite ubushobozi bwo kubika nibura litiro miliyoni 117. Bizubakwa mu Mujyi wa Kigali i Rusororo.

    Buri kwezi mu gihugu hinjira nibura litiro ziri hagati ya miliyoni 40 na 50 z'ibikomoka kuri peteroli.

    Muri 2021 mu Rwanda hari hari ibigega bya Leta n'iby'abikorera bishobora kubika ibikomoka kuri peteroli litiro miliyoni 72. Muri byo harimo nk'ibiri i Jabana bya Sosiyete yitwa OilCom, ibya SP biri i Rusororo, ibya Leta biri mu Gatsata, Rwabuye na Bigogwe hamwe n'ibya ERP biri Kabuye. Ibibika amavuta y'indege biri i Kanombe ku Kibuga cy'indege n'i Rusororo.

    Ubusanzwe lisansi na mazutu bikoreshwa mu Rwanda, bivanwa ku isoko mpuzamahanga by'umwihariko mu bihugu bitatu; Qatar, Arabie Saoudite na Singapore.

    Sosiyete imwe yonyine ikomoka mu Rwanda, SP, ni yo ifite ubushobozi bwo kujya kurangura ku isoko mpuzamahanga, izindi zijya kugura n'ababa bayiranguye, i Mombasa cyangwa se i Dar es Salaam.

    Ku mwaka, u Rwanda rukoresha mazutu irenga litiro 2.835.641.930 mu gihe lisansi yo ari litiro 181.629.475. Impamvu mazutu ariyo nyinshi ikoreshwa cyane, ni uko yifashishwa mu modoka rusange no mu mashini zikora imirimo inyuranye nk'iyo mu nganda, mu bwubatsi, ubuhinzi n'ibindi.

    Umushinga wo kubaka ibigega bya litiro miliyoni 60 by'ibikomoka kuri peteroli i Rusororo wagenewe Miliyari 15,2 Frw mu ngengo y’imari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-igiye-kubaka-ibigega-bya-lisansi-bya-miliyari-15-2-frw

  • Camera za miliyari 2,9 Frw zigiye gushyirwa ku mihanda – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2013, mu Mujyi wa Kigali hatangiye gushyirwa Camera zifashishwa mu gucunga umutekano. Zishyirwa ahantu hatandukanye ku mihanda n'ahahurira abantu benshi ku buryo zikurikirana amakuru y'ibiba umunota ku wundi.

    Polisi isobanura ko ziyifasha mu gutahura ibyaha biba ntibibona. Zitahura kandi ibyabaga nijoro ntibimenyekane.

    Zigenzurirwa ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ndetse zagize uruhare mu gukumira ibyaha byakundaga kubera mu mihanda nk'ubujura n'ibindi.

    Mu ngengo y'imari ya 2024/25, Leta yiyemeje kongera umubare w'izi camera, aho hazagurwa izindi, bigatwara miliyari 2,9 Frw.

    Izi camera ziyongera ku zindi zisanzwe zikumira ibyaha n'amakosa yo mu muhanda. Zirimo iyitwa Speed Enforcement Camera, izwi nka Sophia. Zunganirwa n'izindi zitwa Trailer zishobora kwimurwa. Hari n'izindi nto zishobora kwimurwa n'Umupolisi (Mobile Camera)

    Izindi ni izitwa Red Light Camera ziba muri feux rouge.

    Mu 2020 Guverinoma y'u Rwanda yasinyanye amasezerano ya Miliyoni z'amadorali n'ikigo cyitwa Eastern Ventures cyo muri Leta Zunze ubumwe z'Abarabu, agamije gufasha kurushaho guteza imbere umutekano wo mu muhanda mu Rwanda.

    Camera zishyirwa hirya no hino ku mihanda, zagize uruhare mu gukumira ibyaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/camera-za-miliyari-2-9-frw-zigiye-gushyirwa-ku-mihanda

  • Imiyoborere mibi yagaragajwe nk'ishingiro ry'ibibazo bya Congo – #rwanda #RwOT

    Ibibazo by'umutekano muke muri Congo n'impamvu yabyo byongeye kugarukwaho mu kiganiro Minisitiri Biruta yatanze mu nama y'umutekano ya National Security Symposium.

    Ni ingingo yagarutsweho nyuma yo kubazwa impamvu ibihugu byinshi bya Afurika bikomeje kugorwa no kurangiza ibibazo by'intambara n'amakimbirane.

    Mu gusubiza, Minisitiri Biruta yavuze ko impamvu ibitero ari uko usanga abantu badashaka gukemura ikibazo bahereye mu mizi.

    Ati 'Kuri twe kubasha gukemura impamvu-muzi z'aya makimbirane yose nta nubwo dukeneye igisirikare cy'amahanga cyangwa uruhare rw'amahanga kubera ko bimwe muri ibi bibazo bifitanye isano n'ubuyobozi, ibibazo by'imiyoborere kandi niba ukeneye kubikemura mbere na mbere ukwiye kubanza kubimenya, ukemera ko izi ari zo mpamvu-muzi, kwemera kuzigaragaza ubundi tukicara tukazikemura binyuze mu kugirana ibiganiro.'

    Yakomeje avuga ko iyo bitagenze gutya usanga ibihugu bigorwa no gukemura ibi bibazo.

    Ati 'Niba twe nk'ibihugu cyangwa nka Guverinoma zirebwa n'icyo kibazo tudafite ubuyobozi bushobora kwemeranya ku mpamvu muzi y'ikibazo runaka, bizatugora kugikemura, ntabwo twashyira amakosa ku banyamahanga bagerageza kuduha ibisubizo ariko usanga ari ibigamije gukemura ingaruka z'ikibazo kandi twe tuzi neza impamvu muzi yacyo, bishingira ku buyobozi, imiyoborere n'inshingano za Guverinoma zose kugira ngo dufate mu nshingano umutekano w'abaturage bacu n'uw'ibihugu byacu.'

    Iki kiganiro cyabaye mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kugaragara ibibazo by'imitwe yitwaje intwaro, by'umwihariko uwa M23 wubuye imirwano.

    Ni ikibazo cyatumye umubano wa RDC n'u Rwanda uzamo agatotsi kuko iki gihugu kirushinja gushyigikira M23, nubwo rwo rutahwemye kubihakana, ahubwo rukavuga ko ari ikibazo kireba Abanye-Congo bakwiriye gukemura bahereye mu mizi.

    Iki kibazo cyo muri Congo Minisitiri Biruta yongeye kukigarukaho nk'urugero rw'ibiba igihe igihugu kidafite ubuyobozi buzima n'ubushake bwa politike bwo gukemura ibibazo biherewe mu mizi.

    Ati 'Dukeneye Guverinoma n'abayobozi bafata inshingano, babasha kubona impamvu-muzi. Urugero iyo urebye mu Karere kacu, ibiri kubera muri Congo, impamvu-muzi zirazwi nta nubwo tuvuguruzanya kuri icyo ariko ubushake bwa politike mu gukemura icyo kibazo nta buhari. Aho niho hazamo ikibazo cy'ubuyobozi, niho ikibazo cy'imiyoborere cyizamo.'

    Minisitiri Biruta yagaragaje ko indi mpamvu ituma iki kibazo gikomeza kubaho ari uko usanga hari abafite inyungu muri uyu mutekano muke kandi bari mu buyobozi.

    Ati 'Rimwe na rimwe haba hari inyungu zihishemo, kuri bamwe mu bantu bafite inshingano zo gukemura icyo kibazo, twavuze amabuye y'agaciro, niba abo bayobozi bagomba gukemura icyo kibazo bari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe, ari bo bayoboye iyi mitwe yitwaje intwaro, ni gute ubategerejeho gushyira imbaraga mu kurangiza icyo kibazo bafitemo inyungu?'

    Minisitiri Biruta yagaragaje ko mu kurangiza neza ibi bibazo ubuyobozi bw'ibihugu bukwiriye kumva neza inshingano bufite ndetse bukemera kwirengera ibibazo bihari, bigashakirwa ibisubizo.

    Iyi nama izwi nka 'National Security Symposium' iganirirwamo ingingo zitandukanye zifite aho zihurira n'umutekano

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta ni umwe mu batanze ikiganiro mu nama y'umutekano iteraniye i Kigali

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta yagaragaje imiyoborere ya Congo nka rwangendanye mu bibazo biyugarije

    Amafoto: RBA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagaragaje-imiyoborere-ya-congo-nka-rwangendanyi-mu-bibazo-biyugarije

  • Bull Dogg niwe watanze izina, bombi bafitanye… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, Riderman yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje indirimbo esheshatu zigize Album ye nshya yakoranyeho na Bull Dogg.

    Ni Album iriho indirimbo yise ‘Hip Hop” yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Inthecity afatanyije na Knoxbeat, iriho kandi indirimbo bise ‘Miseke Igoramye’ yakozwe na Firstboy na Knoxbeat, ‘Amategeko 10’ yakozwe na Knoxbeat, ‘Nkubona Fo’ yakozwe na Dr Nganji ndetse na Knoxbeat, ‘Muba Nigga’ yakozwe na Knoxbeat ndetse na ‘Bakunda Abapfu’ yakozwe na Kdagreat na Knoxbeat.

    Ni Album iherekejwe n’ibimenyetso birimo nk’ikimenyetso cy’umusaraba, amataratara (Lunette) ndetse n’ikimenyetso cy’umunzani usobanura amategeko. Abafana b’umuziki bategereje ko izajya hanze mu mpera za Gicurasi, ubundi bagatangira kuyumva ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Riderman yavuze ko atari we wahisemo izina bise iyi Album “Icyumba cy’amategeko”, ahubwo ni igitekerezo cya mugenzi we Bull Dogg washingiye ku izina ry’indirimbo ya Gatatu ‘Amategeko 10’ iri kuri iyi Album.

    Ati “Izina ‘Icyumba cy’amategeko’ ntabwo ari njye warihisemo mu by’ukuri. Ni izina rigendeye ku ndirimbo ya Gatatu iriho yitwa ‘Amategeko 10, izina ariko ntabwo ari njye warihisemo, ni igitekerezo cya Bull Dogg. Nabivuga gutyo mu magambo macye.”

    Riderman yumvikanishije ko gukorana na Bull Dogg birenze kuba ari inshuti z’igihe kirekire, ahubwo ni umuraperi mwiza buri wese ushaka gukora Hip Hop yakwifuza gukorana nawe.  

    Yumvikanishije ko ubushuti bwe na Bull Dogg bwagiye bwaguka, ahanini binanyuze mu ndirimbo bagiye bakorana bombi ndetse n’izo bagiye bahuriramo n’abandi.

    Ati “Ubwa mbere gukorana na Bull Dogg ni uko ari umuraperi mwiza, umuraperi twakoranye kuva cyera, ngirango abantu bazi indirimbo nyinshi twakoranye nawe, yaba ari izo nakoranye nawe nkanjye ku giti cyanjye, cyangwa se izo twakoranye duhiriyemo nk’abahanzi benshi, twembi tukazihuriramo.”

    Riderman yavuze ko Bull Dogg ari ‘umuraperi mwiza’ kandi akundira ibihangano. Azirikana ko Bull Dogg ari umuraperi bafite byinshi bahuje kuko bombi barerewe muri Saint-Andre mu Rwezantwari.

    Bombi baninjiye mu muziki mu gihe kimwe (ikiragano). Ati “Twaje mu myaka imwe, twinjira mu muziki, ikindi nanone ni umuntu uhozaho. Guhera cyera ngirango ntiyigeze ahagaragara gukora ibihangano, nk’uko ntajya ntigeze mpagarara gukora ibihangano. Mfite icyubahiro cyinshi kuri we, kandi nawe amfite icyubahiro kuri njye. Rero, gukorana byari byoroshye cyane.”

    Riderman avuga ko iyi Album iriho indirimbo za Hip Hop gusa, kuko nta zindi ndirimbo z’izindi njyana zizumvikanaho. Ati “Ushaka indirimbo za Afrobeat ntabwo azazibonaho. Ni Album ya Hip Hop gusa. Abantu bakunda Hip Hop ntekereza ko bazabona ibihangano bya Hip Hop.”

    Yavuze ko bashyizeho indirimbo zubakiye ku mudiho wa Hip Hop ya cyera, kandi ntibigeze bayivangira n’injyana z’iki gihe nka Drill cyangwa Rap.

    Riderman yasabye buri wese kuzafata igihe cyo kugura iyi Album no kuyumva kuko ari bwo ‘bazamenya ubutumwa bukubiyemo’. Ati “Ntabwo ari ubutumwa bumwe, hariho ubutumwa butandukanye, abantu nibayumva nibwo bazasobanukorwa ijana ku ijana ubutumwa bukubiye kuri iyi Album.”

    Riderman yahishuye ko Bull Dogg ariwe watanze igitekerezo cy'uko Album bayita 'Icyumba cy'amategeko' 


    Riderman yasabye abantu kuzagura iyi Album kugirango bumve ubutumwa banyujijemo


    Riderman yavuze ko gukorana na Bull Dogg byubakiye ku bushuti bafitanye no kuba bombi barambye mu bihangano byubakiye kuri Hip Hop


    Bull Dogg yahuje imbaraga na Riderman kuri Album idasanzwe mu rugendo rw'abo- Yumvikanishije ko yishimiye gukorana na 'Mukuru we' 


    Album ya Riderman na Bull Dogg iriho indirimbo esheshatu zubakiye ku mudiho wa Hip Hop 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘ITUMBA’ YA RIDERMAN

     “>

    KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HAFI' YA BULL DOGG

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘INJYANGWE’ RIDERMAN YAKORANYE NA MR KAGAME NA B- FACE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143318/bull-dogg-niwe-watanze-izina-bombi-bafitanye-amateka-ibidasanzwe-kuri-album-ya-riderman-143318.html

  • Ibyo kutagaragaza abana be, Album nshya nimy… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, mu kiganiro yagiranye n'abafana be n'abakunzi b'umuziki, bamubabaza ibibazo binyuranye ku ngingo zinyuranye zirimo impamvu adakunda kugaragaza abana be.

    Ibibazo byinshi byibanze ku buzima bwe kuva akiri muto, ariko kandi hari abagiye bamubaza ibijyanye n'umupira w'amaguru, nk'icyo atekereza kuri Rayon Sports, ndetse n'amahitamo ye hagati ya Messi na Cristiano.

    Mu rugendo rwe rw'umuziki, yumvikanisha ko adashobora kuririmba ku ngingo idahuye n'indangagaciro ze, kuko yahisemo kuririmba no gutekereza ku ngingo zimwubuka, kandi zishobora kugira izo zisigira abantu banyuranye.

    Mu bihe bitandukanye yagiye abazwa n'abantu benshi, impamvu atajya agaragaza abana be ku mbuga nkoranyambaga, kuri iyi nshuro yasubije ko 'Social Media' atari igipimo cy'uko akunda abana be.

    Ati 'Ntabwo 'Social Media' ariyo gipimo cyerekana ko ntewe ishema n'abana banjye. Suko batagaragara, ahubwo ni uko uri muri 'Position'(uruhande) yo kutababona. Gira amahoro.' —Yasubizaga umufana witwa Alphonsine.

    Knowless yabajijwe uko yakwiyumva igihe hagira umusura mu rugo hanyuma agafata amafoto y'abana be akayasakaza hanze.

    Yasubije ati 'Umutima we ni we wamugwa nabi kurusha icyo njye namutwara.' Yavuze ko kuba umubyeyi byatumye agira 'impuhwe zikabije'. Anavuga ko abana be bafite ishusho ye ndetse n'iy'umugabo we Ishimwe Karake Clement.

    Knowless yagaragaje ko mu myaka amaze mu muziki yashyize imbere guhuza no gufasha bagenzi be bari mu muziki. Avuga ko benshi mu bahanzi bahura, baraganira kandi bakungurana ibitekerezo ku cyateza imbere urugendo rwabo rw'umuziki.

    Yavuze ko hari bamwe mu bamubwira ko ari we bafatiyeho urugero kugira ngo binjire mu muziki. Ati 'Hari benshi kandi bambwira ko ndi muri bimwe mu byabateye imbaraga zo gukora umuziki, ariko singombwa kuvuga amazina y'abo.'

    Inzozi yarose atarabasha kurotora ni 'ukuzitwa Nyogokuru'. Kandi mu buzima bwe, yimitse amahame ane aho yiyibutsa arimo 'ndi umunyamugisha', 'Mfite ubuzima bwiza', 'Ndi mwiza' kandi ndi 'Smart'.

    Umunyarwenya Samu watanze Kandidatire ku mwanya wa Depite ahagarariye Urubyiruko, yabwiye Knowless ko hari igihe yigeze kubona ifoto ye muri 'magazine' ya Nyampinga arayikunda cyane, ariko ayisabye umukobwa wari uyifite arayimwima, amubwira ko kugira ngo ayimuhe, ari uko akorapa ishuri mu mwanya we.

    Samu avuga ko byamusabye gukoropa ishuri, ubundi wa mukobwa amuha ya foto ya Knowless yashakaga. Yanavuze ko ubwo yigaga mu mwaka wa Kane w'amashuri yisumbuye mu 2015, ari bwo Knowless yatwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars.

    Yavuze ko byamusabye kubeshya ubuyobozi bw'ishuri ko atameze neza kugira ngo abashe kujya kureba igitaramo cya nyuma cya ririya rushanwa.

    Knowless yanabajije ku cyo ashingiraho ahitamo inshuti. Avuga ko ubushuti ari ikintu udahitamo ngo utoranye umuntu, ahubwo iyo 'ari umuntu ugomba kukubera inshuti umutima-nama wawe urabimenya, ukabikubwira utabihisemo'.

    Uyu mubyeyi yumvikanishije ko umuziki w'u Rwanda ufite aho wavuye n'aho ugeze, ariko haracyari urugendo rurerure. Mu byo kurya, yavuze ko akunda imyumbati ndetse akunda kunywa ikivuguto.

    Avuga ko adatekereza kureka umuziki kuko byose biri mu biganza bya Nyagasani. Ati 'Kuri njye nta gahunda yo kuwureka mfite.'

    Umwe mu bakunzi be witwa Celine Pretty yamubajije igihe ateganya gushyirira hanze Album ye, uyu muhanzikazi avuga ko ari kubitegura, kandi izajya hanze mu minsi iri imbere. Ati 'Album nshya ndi kuyitegura vuba aha mukobwa wanjye.'

    Yavuze ko intego ye atari ugukora umuziki ujyanye n'igihe, ahubwo akora umuziki uzakomeza kurandaranda ibihe n'ibihe 'n'igihe njye ntahari''- Muy'andi magambo 'ntakiri muri ubu buzima'.

    Knowless yavuze ko umwaka wa 205 na 2019 ariyo yabaye ingenzi mu buzima bwe mu muziki mbere y'uko ashinga urugo, ariko kandi umwaka wa 2010 na 2011 yaramugoye cyane, kubera ko ariyo myaka yatangiriyeho urugendo rw'umuziki.

    Yavuze ko yakoranye indirimbo na The Ben ndetse na Bruce Melodie, kandi ni abahanzi b'abahanga, kandi bishobotse bakongera bagakorana. Yasubije umufana ati 'Bose ni abahanga, bose turazifitanye (indirimbo), kandi twakongera tukanakora izindi bose.'

    Mu bwisanzure bw'abafana, hari uwamubajije niba akivugana na Safi Madiba asubiza ko batakivugana, undi amubaza niba bishoboka kuzongera kubona ifoto bombi bari kumwe, asubiza ko ibyo abantu bifuza byose mu buzima atari ko babibona.

    Knowless yumvikanishije ko kutagaragara abana be imbuga nkoranyambaga atari igipimo cy'uwavuga ko atishimira abana be
    Knowless yavuze ko iyo yumvise indirimbo yakoranye na Humble Jizzo bimwibutsa imbaraga zashyizwemo n'abantu banyuranye kugirango ikorwe

    Knowless yavuze ko arangamiye gukora umuziki usaza nk'umuvinyo

    Knowless yavuze ko ari mu myiteguro yo kurangiza Album ye nshya





    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UZITABE' YA KNOWLESS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143314/ibyo-kutagaragaza-abana-be-album-nshya-nimyaka-yamugoye-knowless-yahishuye-byinshi-143314.html

  • Adekunle Gold yahuye na Perezida Kagame – AMA… – #rwanda #RwOT

    Ni imikino yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena. Yarebwe na Perezida Kagame na Madamu, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'abahanzi, Sandrine Umutoni, ‘Umuyobozi wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo n'abandi.

    Iyi mikino yafunguwe ku mugaragaro mu mukino wa kabiri wakinwe saa mbili z'ijoro, wahuje ikipe ya FUS Rabat yo muri Maroc yaje gutsindamo Al Ahly SC yo mu Misiri amanota 89 kuri 78.

    Umukino wa mbere wari wakinwe kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba, ikipe ya Al Ahly Ly SC yatsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y'Epfo amanota 87-76.

    Mu karuhuko k'umukino wa kabiri, ni bwo umunya-Nigeria, Adekunle Gold yahawe umwanya ataramira abakunzi be n'abitabiriye uyu mukino. Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Okay', yifashishije ku rubyiniro ababyinnyi babarizwa mu muryango Sherrie Silver Foundation.

    Mu gihe cy'iminota itatu, yagaragaje ko yari akumbuye gutaramira i Kigali, ndetse ku rutonde rw'indirimbo yateguye, yongeyeho indirimbo 'High' yakoranye na Davido.

    Mbere yo kuva ku rubyiniro, uyu mugabo yabajije abanya-Kigali niba bameze neza, ubundi abasezera agaragaza ko yishimiye kubataramira.

    Adekunle Gold yaherukaga i Kigali, ku wa 5 Ugushyingo 2021 mu gitaramo cyiswe 'Movember Fest' cyateguwe na kompanyi RG Consult.inc isanzwe itegura ibitaramo, cyari cyatewe inkunga na Mutzig.

    Adekunle Gold yabonye izuba tariki 28 Mutarama 1987, avukira mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria mu rugo rw'abanyamafaranga. Ni umwanditsi w'indirimbo, umuhimbyi akaba n'umuhanga mu bizwi nka 'graphic design.

    Izina rye ryagize ububakana mu muziki wo muri Nigeria, kuva mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo 'Sade' asubiramo indirimbo 'Story of My Life' y'itsinda One Direction. 

    Tariki 5 Gicurasi 2015, uyu muhanzi yatangaje ko yasinye amasezerano n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzik YBNL, ahita asohora indirimbo ye yise 'Orente'.

    Yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya City People Entertainment Awards, mu cyiciro cy'umuhanzi utanga icyizere cy'umwaka.

    Mu 2016 atangaza ko Album ye nshya yayise 'Gold' iriho indirimbo 16 zakozweho n'abarimo Pheelz, Masterkraft, B Banks, Sleekamo, Oscar n'abandi.

    Muri Mutarama 2019, Adekunle yakoze ubukwe n'umuhanzikazi Simi uzwi mu ndirimbo nka 'Joromi'. Uyu muhanzikazi yanataramiye mu Rwanda mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, icyo gihe yari kumwe na Patoranking.

    Aba bombi bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye. Ndetse muri Gicurasi 2020, bibarutse imfura yabo bise Adejare Kosoko Deja.

    Uyu muhanzi mu 2016 yasohoye Album yise 'Gold', mu 2018 asohora Album yise 'About 30' naho mu 2020 yasohoye Album yise 'Afro Pop Vol'.

    Kuva mu 2014 atangiriye umuziki ku ndirimbo 'Sade', amaze gusohora indirimbo nyinshi kandi mu bihe bitandukanye, kugera kuri 'High' aherutse gukorana na Davido. 

    Amakipe umunani yabonye ticket y'iyi mikino ya BAL – ihuza amakipe yabaye aya mbere muri Basketball muri Africa – iterwa inkunga na NBA:

    1.Al Ahly (Libya)

    2.Al Ahly (Misiri)

    3.AS Douanes (Senegal)

    4.Cape Town Tigers (Africa y'Epfo)

    5.Fus de Rabbat (Maroc)

    6.Petro de Luanda (Angola) 

    7.Rivers Hoopers (Nigeria)

    8.US Monastir (Tunisia)

    Perezida Kagame na Madamu bakiriye Adekunle Gold n’abandi banyacyubahiro bitabiriye imikino ya BAL

    Perezida Kagame aganira na Adekunle Gold, umunyamuziki wongeye gutaramira i Kigali




    Madamu Jeannette Kagame yari muri BK Arena akurikirana imikino ya BAL yatangiye kubera i Kigali

    Bamwe mu bana bitabiriye imikino ya BAL bagize umugisha wo kuganira n’Umukuru w’Igihugu

    Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi [Uri iburyo] yitabiriye imikino ya BAL


    Ibihumbi by’abantu bari bakoraniye muri BK Arena bihera ijisho imikino ya BAL







    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umunsi wa mbere w’imikino ya BAL

    KANDA HANO UKO ADEKUNLE GOLD YATARAMIYE ABANYA-KIGALI MURI BK ARENA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143312/adekunle-gold-yahuye-na-perezida-kagame-amafoto-143312.html

  • Rumaga yitabaje Kenny Sol, Kivumbi, Papa Sava… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, ni bwo Rumaga yagaragaje urutonde rw’abagize uruhare kuri Album ye nshya. Yifashishije kandi Abakinnyi ba filime ‘Papa Sava’, Clapton Kibonge, ndetse n’umunyamakuru wa RBA, Ismael Mwanafunzi. 

    Album ye yakozweho na ba Producer barimo Igor Mabano, Kozee, Element, Evydex, De Lou ndetse na Santana Sauce.

    Iyi Album iriho ibisigo 12. Mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda, Rumaga yavuze ko iyi Album ikoze mu buryo butandukanye kure n’iya mbere ku kigero cya 80%. Ni album iriho ubusizi ‘kuruta ubundi buhanzi’.

    Ni Album kandi iriho indimi zirenze rumwe; bivuze ko iriho ibisigo bidakoze mu kinyarwanda gusa, hariho n’ibindi yakoze mu izindi ndimi.

    Rumaga yavuze ko ibisigo byinshi biri kuri iyi album ‘bivuga cyane ku buzima bwo mu mutwe’. Ati ‘Ni imizimizo, ubuse, ubwihebe n’urukundo ariko byose bikora ku buzima bwo mu mutwe. Ubuzima bwo mu mutwe ni wo mutwe w’ubuzima, rero tugaburire mu mutwe niba dushaka kwera amagara.”

    Yayihaye ibisobanura bitatu! Uyu musizi avuga ko igisobanuro cya mbere cy’ijambo ‘Era yitiriye Album, ari ukubwira abantu gutanga umusaruro cyangwa se kwera. 

    Ati “Iyo ‘Era’ ya mbere ivuga kwera, ‘Era’ ya kabiri ivuga intambwe cyangwa igihe runaka cy’ubuzima, igisobanuro cya Gatatu cya ‘Era’ ni ukwezwa n’amaraso ya Kristo, ariko twebwe mu Rwanda twejejwe n’amata, ni ukuvuga ngo ba (kuba) intungane, nicyo gisobanuro.”

    Ni album avuga ko ariho ibisigo 12 bitarajya hanze, ikagira na ‘Intro’ na ‘Outro’. Iriho indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse n’abandi bo mu mahanga ‘barimo n’abandi abantu batari bazi’. Ni ubwa mbere azaba ashyize hanze ibisigo yakoranye n'abahanzi bo mu mahanga.

    Rumaga yasobanuye ko iyi Album yahisemo kuyishingira ku bihangano bigaruka ku buzima bwo mu mutwe kubera ko 'bisa nk'aho hari gutakaza ubuzima ku kiremwamuntu.'

    Yungamo ati 'Ibisigo byose biriho bikoze mu buryo musanzwe mutamenyereye, ikaba ari Album nakoze cyane ngegenera ku buzima bwo mu mutwe. Kuko dusa n'abantu bari kwerekera mu Isi y'imihangayiko y'ubwoko no gutakaza ubuzima bwo mu mutwe.'

    Rumaga amaze kwandika indirimbo nyinshi zirimo 'Katapila' ya Bruce Melody, 'Urankunda' ya Juno Kizigenza, 'Bimpame' ya Phil Peter na Marina, 'Amashu' ya Chris Eazy, 'Nibido' ya Christopher, 'Identinte' ya Emmy; 'Tugende' ya Mr Kagame na Dj Marnaud n'izindi.

    Rumaga yagaragaje ibisigo 12 n’abahanzi bakoranye kuri iyi Album ya kabiri 

    Rumaga avuga ko iyi Album ye yitsa cyane ku buzima bwo mu mutwe 

    Kenny Sol wo muri 1:55 AM ari mu bakoranye na Rumaga 

    Clapton Kibonge yafashije Rumaga kuri Album ye 

    Umukinnyi wa filime, Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava 

    Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Intangazamakuru, Ismael Mwanafunzi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143302/rumaga-yitabaje-kenny-sol-kivumbi-papa-sava-na-mwanafunzi-kuri-album-ye-143302.html

  • Amafoto – Abitabiriye imikino ya BAL 2024 bakoreye umuganda ahazubakwa ibibuga by'umupira w'Amaguru na Tennis #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024 ni umunsi wahariwe umuganda rusange mu Rwanda, uyu munsi umuganda wakozwe mu bice bitandukanye by'igihugu harimo n'uwabereye mu karere ka Gasabo mu mu murenge wa Kimironko.

    Uyu muganda wibitabiriwe n'abari mu Rwanda baje kwitabira imikino ya nyuma ya BAL 2024 iri kubera mu Rwanda, aba bakaba bahuriye hamwe n'Abanya-Kigali ku bibuga bya Kimironko Sports & Community Space bahakorera umuganda rusange.

    Mu bikorwa bakoze harimo gusukura ikibuga cya Basketball kihasanzwe ndetse no gutanga umusanzu ahari kubakwa ikibuga gito cy'umupira w'Amaguru (Mini Football) ndetse n'ikibuga cya Tennis.

    Ni umuganda witabiriwe n'abayobzi batandukanye barimo uyobora umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Clare Akamanzi uyobora NBA Africa, Aamadou Gallo Fall akaba umuyoboI wa Basketball Africa League.

    Hari kandi n'abandi banyacyubahiro barimo Niyonkuru Zephanie akaba ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo ndetse na Mugwiza Desire uyobora Ishyirahamwe ry'umukino w'intoki mu Rwanda, FERWABA.

    Umushinga wa Kimironko Sports & Community Space ni umushinga w'umujyi wa Kigali ku bufatanye n'Imbuto Foundation ndetse na NBA Africa hamwe na BAL.

    Ni umushinga usanzwe ufasha urubyiruko kubona aho bidagadurira banakora Siporo cyane cyane bafashwa kubakirwa ibibuga bitandukanye bifasha kugaragaza ndetse no kuzamura impano zitandukanye.


    The post Amafoto — Abitabiriye imikino ya BAL 2024 bakoreye umuganda ahazubakwa ibibuga by'umupira w'Amaguru na Tennis appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-abitabiriye-imikino-ya-bal-2024-bakoreye-umuganda-ahazubakwa-ibibuga-byumupira-wamaguru-na-tennis/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-abitabiriye-imikino-ya-bal-2024-bakoreye-umuganda-ahazubakwa-ibibuga-byumupira-wamaguru-na-tennis