Category: Uncategorized

  • Bwa mbere, Daniel Ngarukiye yazanye abana yab… – #rwanda #RwOT

    Bageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakia 2024, bakirwa n'abo mu muryango wabo, inshuti zirimo itsinda rya Angel na Pamella n'abandi babahaye ikaze mu Rwanda.

    Mu bihe bitandukanye, Daniel Ngarukiye yagiye aza mu Rwanda mu bikorwa by'umuziki birimo ibitaramo n'ibindi bikorwa by'umuziki we.

    Kuva yava mu Rwanda akarushinga n'umugore we, abana be ntibigeze bamenya imiryango akomokamo, kuko batari barigeze bagera mu Rwanda, cyo kimwe n'umugore we.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Daniel Ngarukiye yavuze ko hari hashize igihe abitegura n'umuryango we kugeza ubwo mu minsi ishize bakoze uko bashoboye bashaka ibyangombwa bibemerera kuza mu Rwanda.

    Bivuze ko imyaka umunani yari ishize abagize umuryango we batazi mu Rwanda. Ati 'Ni ubwa mbere nzanye n'umuryango wanjye, abana batatu n'umugore. 

    Umwana Mukuru w'umukobwa yitwa Impano, Umuhungu wa kabiri yitwa Mbizihire, umwana wa Gatatu w'umuhungu yitwa Inkumburwa Yanis. Ni ubwa mbere bose bageze mu Rwanda.'

    Daniel Ngarukiye n'umuryango we batangiye kuba mu Bufaransa mu 2016. Ari naho abana be batangiriye amashuri, akora akazi n'umuryango we, ariko nta na rimwe bari barigeze bagera mu Rwanda.

    Yavuze ko bahisemo gukorera uru rugendo mu Rwanda, mu rwego rwo kwereka abane be inkomoko ye, ndetse no kubakundisha u Rwanda. Ati 'Ni ugusura umuryango ndetse no kubera u Rwanda kugirango bazakure bazi neza ko bagira iyo bavuka.'

    Daniel Ngarukiye yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2023, icyo gihe nawe hari hashize imyaka irindwi atahakandagira, kuko yahaherukaga mu 2015.

    Icyo gihe ku kubiga cy'indege yakiriwe n'abarimo Jules Sentore, Umusizi Tuyisenge Olivier, Ben Nganji, Rukizangabo Shami Aloys, umuririmbyi Audia Intore n'abandi.

    Ubwo yari ageze ku kubiga cy'indege yarapfukamye asoma ubutaka, mu rwego rwo kugaragaza urukumbuzi yari afitiye igihugu cye cy'amavuko.

    Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ati 'Nkijya kurira indege nabanje kurira cyane kubera urukumbuzi numvaga mfite. Maze no kugera i Kigali nishimiye kongera kumva akayaga kaho. Ndishimye cyane. Nyuma y'imyaka irindwi, kongera kwisanga ntabwo byari kubura kunshimisha, niyo mpamvu nahageze nkasoma ubutaka bw'Urwambyaye.'

    Ngarukiye ni umwe mu bahanga mu gukirigita inanga u Rwanda rufite. Azwi mu ndirimbo nka 'Uru rukundo', 'Ikibugenge', 'Giramata' n'izindi nyinshi.


    Daniel Ngarukiye yazanye abana be n'umugore we gusura u Rwanda nyuma y'imyaka umunani babarizwa mu Bufaransa


    Ngarukiye Daniel ku kibuga cy'indege yakiriwe n'abarimo Angel na Pamella babahaye ikaze


    Daniel Ngarukiye ari kumwe n'abana be batatu n'umugore we ku kibuga cy'indege


    Ngarukiye yavuze ko imyaka umunani yari ishize ari kumwe n'umuryango we bagerageza kuza mu Rwanda


    Ngarukiye yavuze ko bagenzwa no gusura ibyiza bitatse u Rwanda, no gusura umuryango we


    Muri Nyakanga 2023, ubwo Daniel Ngarukiye yageraga i Kigali yasomye ubutaka

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'BWIZA' YA DANIEL NGARUKIYE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147677/bwa-mbere-daniel-ngarukiye-yazanye-abana-yabyariye-mu-bufaransa-kubereka-u-rwanda-amafoto-147677.html

  • Amavubi yahutajwe na Benin, imibare yo kujya… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wo ku munsi wa gatatu wo mu itsinda D wakinwe kuri uyu wa Gatanu Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade ya Felix Houphouet Boigny muri Cote d’Ivoire.

    Abakinnyi 11 ba Benin babanje mu kibuga; Souke Dandjinou, Cedric Yannick, Imourane Hassane, Steve Mounie, Abdoul Rachid, Mohamed Tijani, D’almeida Sessi Emile, Ishola Olaitani, Francisco Dodo na Jooel Dossou.

    Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga; Fiacre Ntwari, Fitina Ombolenga, Ange Mutsinzi, Thierry Manzi, Claude Niyomugabo, Mugisha Bonheur, Djihad Bizimana, Jojea Kwizera, Kevin Muhire, Gilbert Mugisha na Innocent Nshuti.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye umukino ibona uburyo kuri kufura nziza yari iturutse ku ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert ariko itewe na Bizimana Djihad nyuma yo gukorezwaho na Muhire Kevin birangira umupira ukubise umukinnyi wa Benin. 

    Ku munota wa 6 ikipe y’igihugu ya Benin yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Steve Mounie akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri yatewe na Jooel Dossou.

    Nyuma yo gutsindwa igitego, abasore b’Amavubi batangiye gukora amakosa ya hato na hato ndetse binashoboka ko Benin yayabyaza umusaruro igatsinda igitego cya 2.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakomeje kugerageza gukina ngo irebe uko yashaka igitego gusa kuba umupira wagera imbere y’izamu bikaba ingorane.

    Ku munota wa 36 Amavubi yakoze impinduka mu kibuga havamo Manzi Thierry wari ugize ikibazo cy’imvune asimburwa na Niyigena Clement.

    Mbere yuko igice cya mbere kirangira Benin yari ibonye igitego cya kabiri habura gato ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Steve Mounie ariko birangira Ntwari Fiacre atabaye ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga.

    Igice cya kabiri cyatangiye Torsten Frank Spittler akora impinduka mu kibuga havamo Nshuti Innocent hajyamo Mbonyumwami Taiba.

    Amavubi yongeye gukora impinduka mu kibuga ku munota wa 57 aho Samuel Gueulette yasimbuye Kwizera Jojea wari wagize ikibazo cy’imvune. Ku munota wa 67 Amavubi yarase igitego ku ishoti riremereye ryarekuwe na Samuel Gueulette ariko rinyura impande y’izamu.

    Nyuma y’amasegonda macye cyane Benin yahise itanga ikosora itsinda igitego cya 2 gitsinzwe na Andreas Hountondji. Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, bakomeje gukora amakosa cyane cyane ashingiye ku bwugarizi maze ku munota wa 70 Benin iterekamo igitego cya 3 gitsinzwe na Hassane Mourane.

    Umutoza w’Amavubi, Torsten Frank Spittler, yakomeje gukora impinduka mu kibuga akuramo Muhire Kevin na Bizimana Djihad ashyiramo Rubanguka Steven na Niyibizi Ramadhan ngo arebe ko haboneka n’igitego cy’impozamarira ariko birangira byanze Benin yegukana intsinzi y’ibitego 3-0.

    Imibare yo kujya mu gikombe cy’Afurika cya 2025 ku Amavubi isa nk’aho igoye kugeza ubu kuko mu itsinda D iherereyemo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 2 inganya na Libya iri ku mwanya wa nyuma.

    Amavubi azasubira mu kibuga n’ubundi akina na Benin taliki ya 15 z’uku kwezi muri Stade Amahoro n’ubundi muri iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

    Amavubi yatsinzwe na Benin ibitego 3-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147678/amavubi-yahutajwe-na-benin-imibare-yo-kujya-mu-gikombe-cyafurika-iratokorwa-147678.html

  • REG W BBC yegukanye igikombe cya shampiyona i… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Ukwakira 2024 muri Petit Stade i Remera. Uyu mukino, ikipe ya APR W BBC yagiye kuwukina ibizi ko isabwa gutsinda dore ko imikino 3 ibanza yari yarayitsinzwe.

    Ikipe ya REG W BBC niyo yatangiye umukino iri hejuru binyuze ku bakinnyi bayo barimo Morgan Kristina. Ikipe ya APR W BBC nayo yaje kwinjira mu mukino ntiyemerera REG W BBC kuyisiga aho yabifashwagamo n’abakinnyi bayo nka Sifa Ineza Joyeuse wari wagize umukino mwiza.

    Agace ka mbere karangiye ikipe ya APR W BBC ariyo iyoboye n’amanota 18 kuri 15 ya REG W BBC. Mu gace ka kabiri amakipe yombi yakomeje guhangana aho wabonaga nta kipe n’imwe ishaka gusiga indi.

    Abakinnyi nka Nandy Linda ku ruhande rwa REG W BBC na Feza Ebengo bigaragaje ku ruhande rwa APR W BBC ariko birangira amakipe yombi anganyije amanota 15-15 naho muri rusange bihita biba amanota 33 ya APR W BBC kuri 30 ya REG W BBC.

    Mu gace ka gatatu ikipe ya REG W BBC yaje ishaka uko yakuramo ikinyuranyo cy’amanota ndetse birangira bibakundiye binyuze ku bakinnyi bayo bakoraga amanota yiganjemo 3 nka King Morgan usanzwe n’ubundi abimenyerweho.

    Aka gace karangiye REG W BBC ariyo iyoboye n’amanota 49 kuri 46 ya APR W BBC. 

    Mu gace ka Kane ari nako ka nyuma ikipe ya Sosiyete y'Igihugu Ishinzwe Ingufu yaje ikomerezaho aho yari yasoreje agace ka gatatu binyuze ku bakinnyi bayo nka Micomyiza Rosine na King Kristina bakoraga amanota 3. 

    Umukino warangiye ikipe ya REG W BBC itsinze amanota 71 kuri 63 ihita yegukana igikombe cya shampiyona. Ni igikombe cya 3 itwaye kuva yashingwa muri 2021 ikaba yagiherukaga muri 2022.

    Ikipe ya REG W BBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze APR W BBC imikino 4 yikurikiranya 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147679/reg-w-bbc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-isuzuguye-apr-w-bbc-147679.html

  • Ni kuriya Umuryango uhemba! Musengamana Bath… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wo ku Kamonyi yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo ye 'Azabatsinda Kagame' yifashishijwe cyane mu gihe cy'amatora y'Umukuru w'Igihugu muri Kanama 2024. Ariko yari ayimaranye igihe kinini, kuko yayanditse mu 2017 bimeze nk'ihishurirwa yagize ku Mukuru w'Igihugu ubereye u Rwanda.

    Ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, ni bwo hasohotse amafoto agaragaza inzu yubakiwe n'umuryango FPR-Inkotanyi muri Kamonyi mu Majyepfo y'u Rwanda. Ni inzu yujuje ibisabwa, ndetse azahabwa inka, abana be bishyurirwe amashuri kugeza basoje amasomo yabo.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Musengamana Béatha yavuze ko atabona amagambo yumvikanisha neza ishimwe afite ku muryango FPR-Inkotanyi n’Umukuru w’Igihugu. 

    Ati “Ndiyumva neza. Ibyishimo ni byinshi nawe urabyumva. Ndashimira FPR, umuryango wabashije kunshyigikira ukankorera igikorwa kimeze gutya. Ni ibyishimo bidasanzwe.”

    Yavuze ko iyi nzu ye yubatswe mu gihe kitageze ku mezi abiri. Kandi yubatswe mu kibanza cye. Musengamana avuga ko mbere y’uko bamwubakira, baramusuye bareba aho yari atuye, bahitamo kumwubakira indi nzu nshya yisumbuyeho. Ati “Bayubatse n’ubundi aho nari ntuye.

    Musengamana avuga ko inzu yari atuyemo yari ifite agaciro ka Miliyoni 1.5 Frw ubariyemo n’ikibanza, ni mu gihe iyo yatujwemo ayibarira nibura arenga Miliyoni 20 Frw.

    Yavuze ko ku ba yatujwe mu nzu nziza ari igisobanuro cy’ubuyobozi bwiza. Ati “Nezerewe u Rwanda n’imiyoborere yarwo. Nezerewe Abanyarwanda, nezerewe FPR, umuryango w’Abanyarwanda. Ni uku nguku umuryango ukora, birandenze, ntabwo nabona uko mbivuga.”   

    Musengamana yavuze ko ahimba iriya ndirimbo ntiyari azi ko izambuka impaka. Ariko yayihimbiye kubera ishyaka ryo gukunda igihugu, n’urukundo agirira umuryango FPR-Inkotanyi.

    Yavuze ko nyuma y’uko umukandida yari ashyigikiye mu matora atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu (Perezida Paul Kagame) ari kwitegura kuzakora indirimbo yo kumushimira, no gushima muri rusange ibyiza amugejejeho cyo kimwe n’abandi banyarwanda.

    Ati “Nzayikora rwose. Kandi muri uyu mwaka igomba kuboneka. Ni indirimbo izaba ishimira Umukuru w’Igihugu ndetse n’umuryango FPR-Inkotanyi muri rusange.”


    Musengamana Béatha waririmbye indirimbo 'Azabatsinda Kagame' yashimye byimazeyo umuryango FPR-Inkotanyi wamwubakiye inzu y'arenga Miliyoni 20 Frw ku Kamonyi


    Musengamana yavuze ko muri uyu mwaka azashyira hanze indirimbo yo gushimira Perezida Kagame n'umuryango FPR-Inkotanyi


    Musengamana yavuze ko iyi nzu yubatswe mu kibanza cye, kandi ko inzu yabagamo yari ihagaze hafi Miliyoni 1.5 Frw


    Musengamana yavuze ko hejuru yo gutuzwa muri iyi nzu, yagabiwe inka, ndetse abana be bazishyurirwa amashuri



    KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BEATHA WAMAMAYE MU NDIRIMBO 'AZABATSINDA KAGAME'


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147676/ni-kuriya-umuryango-uhemba-musengamana-beatha-wubakiwe-inzu-yateguje-indirimbo-yishimwe-ku-147676.html

  • Amavubi atsinzwe na Benin, amahirwe yo kujya muri CAN 2025 akomeza kuyoyoka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yatakaje intsinzi nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 na Benin mu mukino wo ku munsi wa gatatu w'itsinda D mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika 2025. Uyu mukino wabereye kuri Stade Félix Houphouët Boigny, mu gihugu cya Côte d'Ivoire, kuri uyu wa Gatanu.

     

    Benin yatangiye umukino ifite ifite imbaraga nyinshi, ibintu byagaragariye ku munota wa 6 ubwo rutahizamu wabo, Steve Mounié, yafunguraga amazamu ku gitego cy'umutwe yatsinze Ku mupira waruvuye kuri koruneri yari itewe neza na Joel Dossou. Iki gitego cyabaye nk'igiciye intege Amavubi, kuko nyuma yacyo abasore b'u Rwanda bagaragaje kudahuza mu kibuga.

     

    Nubwo Amavubi yakomeje kugerageza gusatira, uburyo bwose bwo kubona igitego bwabangamiwe cyane n'ubwugarizi bukomeye bwa Benin ndetse no kubura amahirwe ku mipira yanyuraga hejuru y'izamu cyangwa igafatwa n'umunyezamu Souke Dandjinou wa Benin. Mu gice cya mbere, Amavubi yakoze impinduka zitewe n'imvune ya Thierry Manzi, asimburwa na Niyigena Clément, ibintu bitafashije Amavubi .

     

    Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw'Amavubi, aho umutoza Torsten Frank Spittler yinjije Mbonyumwami Taiba asimbura Nshuti Innocent. Icyakora, amakosa ya hato na hato y'ubwugarizi bwa Amavubi yakomeje kuba intandaro y'ibitego yo guha umahirwe Benin . kuKo Ku munota wa 58, Andreas Hountondji yatsinze igitego cya kabiri cya Benin nyuma yo kwinjira neza mu rubuga rw'amahina rw'u Rwanda.

     

    Abakinnyi b'Amavubi bakomeje kwihagararaho bashaka uko bakwishyura, ariko biranga biba ibyubusa . Byaje kuba bibi kurushaho ubwo ku munota wa 70, Hassane Mourane yatsindaga igitego cya gatatu cya Benin, cyakurikiwe n'impinduka nyinshi zakozwe n'umutoza w'Amavubi mu gushaka uko bakuramo icyuho cy'ibitego bari batsinzwe , harimo kwinjiza Rubanguka Steven na Niyibizi Ramadhan basimbuye Muhire Kevin na Djihad Bizimana.

     

    Icyizere cyo kugera mu gikombe cya Afurika 2025 kuri Amavubi kirasa n'ikirimo kuyoyoka, kuko nyuma y'uyu mukino, u Rwanda rwasigaye ku mwanya wa gatatu mu itsinda D n'amanota abiri, anganya na Libya iri ku mwanya wa nyuma. Iyi mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika 2025, kizabera muri Maroc, izakomeza tariki ya 15 uku kwezi ubwo u Rwanda ruzakina umukino wo kwishyura na Benin kuri Stade Amahoro.

    Source : https://yegob.rw/amavubi-atsinzwe-na-benin-amahirwe-yo-kujya-muri-can-2025-akomeza-kuyoyoka/

  • Myugariro wabiciye bigacika muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro George Baldock w'imyaka 31 wakiniye Sheffield United yo mu Bwongereza akanayifasha kuva mu Cyiciro cya Kabiri, yasanzwe muri 'piscine' iwe mu rugo yapfuye.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 10 Ukwakira, ni bwo umuryango wa Baldock wasohoye itangazo rivuga ko uyu mukinnyi atakiri muzima.

    Kugira ngo hamenyekane iby'urupfu rwe, umugore we yabanje kumubura kuri telefone nk'uko yari asanzwe amubona cyane ko we yari yarasigaye mu Bwongereza, biba ngombwa ko ahamagara nyir'inzu muri Anthens aho yabaga amusaba gukurikirana.

    Uwari ucumbikiye Baldock mu nzu ni we wamusanze muri piscine ariko ntihamenyekana ako kanya icyatumye apfa, ndetse n'inzego za polisi muri uyu mujyi zitangira iperereza.

    Source : https://yegob.rw/myugariro-wabiciye-bigacika-muri-shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-mu-bwongereza-yitabye-imana/

  • ‘Plenty ya The Ben iyoboye indirimbo 10 zakw… – #rwanda #RwOT

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

    Mu ndirimbo nshya, harimo iyitwa ‘Plenty’ y’umuhanzi The Ben yashyize hanze ku Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, yagaragayemo amasura ya bamwe mu byamamare byo mu Rwanda barimo Ruti Joel, Khalfan Govinda n’abandi. Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yakozwe na Prince Kiiz wanayigaragayemo, yandikwa na Niyo Bosco afatanije na The Ben.

    Mu bandi bahanzi bakoze mu nganzo muri iki Cyumweru harimo abaramyi nka Vedaste Christian wamamaye mu ndirimbo ‘Uzi gukunda,’ Charles Kagame, Bosco Nshuti, Shalom Choir n’abandi. Ni mu gihe mu muziki usanzwe, Ruti Joel na Nel Ngabo bari mu bitabajwe n’umuhanzi 2Saint kuri Album ye yise ‘Born Tonight.’

    1.     Plenty — The Ben

    “>

    2.     Costa — 2Saint ft Nel Ngabo

    “>

    3.     Umuhigi — Yvanny Mpano

    “>

    4.     Mbese Nzapfa — Oda Paccy ft Kayishunge

    “>

    5.     Byeri — Kinabeat ft Zeo Trap

    “>

    6.     Ndaje — 2Saint ft Memo, Ruti Joel

    “>

    7.     Nararumuhaye — Fela Music

    “>

    8.     Ni urukundo — Vedaste Christian

    “>

    9.     Urugendo — Charles Kagame

    “>

    10. Inyangamugayo — David Kega

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147672/plenty-ya-the-ben-iyoboye-indirimbo-10-zakwinjiza-neza-muri-weekend-video-147672.html

  • OMS yavuze ko nta mpamvu yo gushyira u Rwanda mu kato kubera Marburg – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko “Hashingiwe ku isuzuma ryakozwe kuri Mpox na Marburg, OMS iratanga inama z'uko ingamba zo gukumira ingendo n'ubucuruzi zidakenewe.”

    Yavuze ko icyihutirwa ari ubukangurambaga ndetse no gukorana n'inzego z'ubuzima mu rwego rwo kurushaho guhangana n'iki cyorezo muri rusange.

    Ku bijyanye na Marburg, OMS ivuga ko “Kuri ubu, ingamba zikumira ingendo n'ubucuruzi ntabwo zitanga umusaruro kandi ntizikenewe mu guhashya icyorezo cya Marburg mu Rwanda ndetse zishobora kugira ingaruka ku baturage no ku bukungu.”

    Yongeyeho ko izi ngamba zishobora kugira ingaruka mbi mu bijyanye n'uburyo ibihugu byihutira gutangaza amakuru y'ibyorezo byabonetse mu gihugu, bati “Ingamba zikumira ingendo n'ubucuruzi zishobora gutuma ibihugu bitihutira gutangaza amakuru y'ubuzima ku zindi nzego zishinzwe ubuzima ku rwego mpuzamahanga, kandi ibyo ni ingenzi cyane mu gushaka ibisubizo.”

    Nyuma y'uko u Rwanda rutangaje ko hari abaturage barwo banduye indwara iterwa na virusi ya Marburg, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise isohora itangazo isaba abaturage bayo kutajya mu Rwanda mu gihe bitari ngombwa.

    Ku wa 7 Ukwakira 2024, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze itangazo igira abaturage bayo inama yo kutajya mu Rwanda kubera icyorezo cya Marburg cyamaze kuhagaragara.

    Bukeye bwaho, Ikigo Gishinzwe Gukumira Indwara z'Ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CDC) cyahise gitangaza ko abagenzi baturutse mu Rwanda bazajya bapimwa kugira ngo harebwe ko nta bwandu bwa Marburg bafite.

    Abazajya bapimwa ni abari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize, aho izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 14 Ukwakira.

    Mu itangazo iki gihugu cyashyize hanze cyagize kiti “Kuva ku itariki ya 14 Ukwakira, abagenzi bose bari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize bazahindurirwa ibyerekezo byabo muri Amerika.”

    Ibi bivuze ko aba bagenzi bagomba kuzajya bururukira ku bibuga by'indege bitatu muri Amerika, birimo icya Chicago O'Hare, icya JFK kiri i New York ndetse na Washington Dulles kiri i Virginia.

    Aba bagenzi bazajya bapimwa umuriro ndetse n'ibindi bimenyetso bya Marburg kugira ngo harebwe neza uko bahagaze.

    OMS yavuze ko Leta y'u Rwanda yakoze ibishoboka byose mu gukumira iyi ndwara ku buryo buri wese uyifite yamaze kugaragara ubu akaba ari guhabwa ubuvuzi bwihariye, mu gihe abo bahuye nabo bose bamaze gushyirwa mu kato. OMS kandi yahamije ko nta bimenyetso byerekana ko iyi ndwara ishobora kuba iri gukwirakwira mu gihugu.

    Kubera izo mpamvu, OMS yasabye ibihugu byose 'kudashyiraho ingamba zikumira ingendo cyangwa ubucuruzi bugana cyangwa buturuka mu Rwanda.'

    Yasabye kandi ko ibihugu birushaho kwifatanya n'u Rwanda mu gushaka ibisubizo kuri iki kibazo, nk'uko biri mu mahame mpuzamahanga asaba ko ibihugu bihuza imbaraga mu guhangana n'indwara z'ibyorezo.

    Ibi bishobora gukorwa binyuze mu gushingira ku makuru yizewe, ahubwo ibihugu bigashyira imbaraga mu bukangurambaga no gutanga amakuru akwiriye, ashobora gufasha mu guhangana n'iki cyorezo ku bagenzi bagana mu Rwanda, cyangwa abaruvamo bagana mu mahanga.

    OMS yashimangiye ko iri gukorana n'u Rwanda mu guhangana n'iki cyorezo muri rusange binyuze mu kurwoherereza inzobere kuri iyi ndwara, kubona ibikoresho byo gupima ndetse no kwita ku barwayi.

    Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko nta mpamvu yo gushyiraho ingamba zikumira ubucuruzi n’ingendo mu Rwanda kubera Mpox na Marburg


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oms-yavuze-ko-nta-mpamvu-yo-gushyira-u-rwanda-mu-kato-kubera-marburg

  • Unity Club yunamiye Dr. Karemera Joseph witabye Imana – #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa 11 Ukwakira 2024.

    Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera ni umwe mu baganga bari bari ku rugamba rwo kubohora igihugu bavuraga abakomerekeye ku rugamba.

    Uyu mugabo ni umwe mu batangiranye n'Umuryango FPR Inkotanyi nyuma y'imyaka 40 yari amaze mu buhungiro. Yabaye Minisitiri w'Ubuzima wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Dr. Col Joseph Karemera kandi yibukwa cyane cyane igihe yari Minisitiri w'Uburezi, ubwo yavugaga ko azanye ireme ry'uburezi rishyitse, akarwanya kujenjeka kw'abarimu n'abanyeshuri.

    Mu butumwa Unity Club yanyujije ku rukuta rwayo rwa X, yavuze ko bababajwe 'n'urupfu rw'Intwararumuri Amb. Joseph Karemera.'

    Iti 'Ni igihombo gikomeye ku Gihugu, kuri Unity Club no ku bamumenye bose. Twifatanyije n'umuryango n'inshuti muri ibi bihe by'akababaro. Imana imuhe iruhuko ridashira.'

    INKURU Y'AKABABARO💔

    Tubabajwe n'urupfu rw'Intwararumuri Amb. Joseph KAREMERA witabye Imana kuri uyu wa 11 Ukwakira 2024 azize uburwayi.

    Ni igihombo gikomeye ku Gihugu, kuri Unity Club no ku bamumenye bose.

    Twifatanyije n'umuryango n'inshuti muri ibi bihe by'akababaro.

    Imana… pic.twitter.com/wTZywTqhBY

    — Unity Club (@UnityClubRw) October 11, 2024

    Dr Karemera yitabye Imana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unity-club-yunamiye-dr-karemera-joseph-witabye-imana