Author: webrwanda

  • Uganda na Namibia mu byatumye Vinicius Junior… – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibyatangajwe na Perezida w’ikipe ya Real Madrid, Florentino Perez ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024 ubwo yari mu nama y’intekorusange n’abanyamuryango b’iyi kipe.

    Perezida w’iyi kipe yavuze ko igihembo cya Ballon d’Or cyari gikwiye kuba icy’umukinnyi wa Real Madrid anavuga ko Rodri ari umukinnyi ukomeye ugikwiye ariko atari icy’uyu mwaka.

    Yagize ati “Ballon d’Or yagombaga kuba iy’umukinnyi wa Real Madrid uyu mwaka. Rodri ni umukinnyi ukomeye, muri Real Madrid afite urukundo rwacu kandi rwose yari akwiye Ballon d’Or ariko ntabwo ari iy’uyu mwaka. Kuri njye, iyi Ballon d’Or yari iy’umukinnyi wa Real Madrid”.

    Yakomeje avuga ko Vinicius Junior ari umukinnyi mwiza abafana ba Real Madrid bishimira. Yagize ati “Vinicius Junior nk’umukinnyi mwiza ku Isi, ndashaka ko amenya ko abafana ba Real Madrid bishimiye umwuga we w’umupira w’amaguru”.

    Florentino Perez yavuze ko niyo Euro yaba ariyo yagendeweho hatangwa Ballon d’Or, Dani Carvajar cyangwa Jude Bellingha, umwe muri bo yari kuyitwara.

    Yagize ati “Bavuga ko irushanwa rya Euro ryagize uruhare muri Ballon d’Or, ariko Dani Carvajar wacu nawe yarayitwaye,  Jude Bellingham nawe yari undi mukandida ukomeye. Abakinnyi ba Real Madrid bari bayikwiye”.

    Yavuze ko bigoye kubisobanura ukuntu iyo igihugu cya Namibia, Uganda, Albania na Finlande bitabamo Vinicius Junior aba yaratwaye Ballon d’Or dore ko ari byo bihugu bitamutoye. Yavuze ko Ballon d’Or ikwiye gutorwa n’abazi neza umupira.

    Yagize ati “Biragoye kubisobanura. Hatarimo Namibia, Uganda, Alubania na Finlande Vini aba yaratwaye Ballon d’Or. Ibyo bihugu ntabwo byahaye amajwi Vinicius. Nta na kimwe, Tekereza nukuri. Ballon d’Or igomba kuba igikombe cyigenga kandi kigatorwa n’abantu bazwi. Ibi bigomba guhinduka”.

    Rodri ukinira ikipe ya Manchester City n’ikipe y’igihugu ya Espagne, ni we wegukanye Ballon d’Or ya 2023/24 nyuma yuko benshi bari biteze ko Vinicius Junior ari we uzayegukagana. 

    Ibi byanatumye nta muntu wo muri Real Madrid witabira ibirori byo gutanga iki gihembo nyuma yo kumenya ko uyu mukinnyi atari we uri bugihabwe.

    Igihugu cya Uganda na Namibia biri mu byatumye Vinicius Junior adatwara Ballon d’Or ya 2024/25

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148949/uganda-na-namibia-mu-byatumye-vinicius-junior-adatwara-ballon-dor-148949.html

  • Hariya ni ho hava kubahwa- Zeo Trap kuri Ride… – #rwanda #RwOT

    Riderman yavuze aya magambo ashingiye ku kuntu Zeo Trap yitwaye mu gitaramo cyahuje abaraperi 11 cyabereye muri Kigali Universe, ku wa 21 Ugushyingo 2024.

    Ni igitaramo buri muraperi yari yiteguye mu buryo bukomeye, ku buryo buri wese yashakaga kuhacana umucyo. Zeo Trap yarishimiwe mu buryo bukomeye, kugeza ubwo hari abafana bemeje ko ari we nimero ya mbere mu bakoze ‘Perfomance’ nziza.

    Ibi byatumye umuraperi Riderman yandika ku rubuga rwa X agaragaza ko Zeo Trap adasanzwe. Ati “Zeo ni inyamaswa”. Yongeraho ati “ Sintinyemo na busa, gusa iyo mbonye ushoboye sindipfana”.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Zeo Trap yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba Riderman yarashimye impano ye. Ati “Ni ibintu biba gacye cyane! […] Ni ibintu navuga ko byanyongereye imbaraga noneho ibaze ko yavuze biriya Album itarasohoka, iyo iba yasohotse nari kugirango ni Album wenda yanshimye cyangwa iki, ariko kubera ko yabikoze kiriya gihe byaranyuze.”     

    Yavuze ko Riderman atari ubwa mbere ashimye impano ye, kuko agitangira umuziki nabwo  yashimye impano ye. Ati “Si ubwa mbere anshimiye, kuko yigeze kubikora. Ubundi ntabwo abantu bashobora kwemera ko hari icyo ubashije cyangwa urenze utashimwe n’abantu bari mu kazi nkawe.'

    Zeo Trap yavuze ko gushimwa na Riderman bishyira  umuziki we ku rwego rwiza, kuko hari ibihumbi by'abantu batangira kumuhanga amaso no gushaka uko bamushyigikira. 

    Avuga ko buri gihe anyurwa n'ukuntu Riderman amushyigikira, akizeza ko 'mu gihe kizaza tuzagirana n'imikoranire y'indi nyuma ya Album.' 

    Yavuze kandi ko gushimwa na Riderman 'bimuha umukoro wo kubaha bakuru be b'umuziki' mbese 'ugakura wumva ko ufite mukuru wawe'.

    Asobanura ko uko byagenda kose, adateza kubahuka Riderman kuko mu bihe bitandukanye yagiye amucira inzira.

    Zeo Trap aherutse gushyira ku isoko Album yise 'Ntago anoga' iriho indirimbo nka : Street Goat, Username, Kiri gute, Kristu Yezu, Impane, This&That, Theraphy, Slang, Hard Work, Cana Night, Ntago anoga yitiriye Album, Ibisimba, 4GB, Bob, Umwana wa trench, I Swear to God, Mugo, PTD, Zaza ndetse na EP Twumvira Toyi.

    Zeo Trap yatangaje ko yakozwe ku mutima no kuba Riderman yarashimye impano ye 

    Riderman yagaragaje Zeo Trap nk'umuhanzi w'indashyikirwa mu njyana zirimo Drill igezweho muri iki gihe 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ZEO TRAP


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148943/hariya-ni-ho-hava-kubahwa-zeo-trap-kuri-riderman-wamugaragaje-nkumuhanzi-windashyikirwa-vi-148943.html

  • Impamvu udakwiriye kumva byacitse mu gihe uhuye n'ibibazo nko kutabyara – #rwanda #RwOT

    Niba abantu bavukana batagira amaherezo amwe, buri wese akanyura inzira ye, birumvikana neza ko n'abantu muri rusange bagira ubuzima buhabanye cyane bitewe n'igeno ry'Imana ku bayemera.

    Biroshye ko ushobora kwigana n'umuntu umurusha ubumenyi, akabona akazi mbere yawe yewe akananakubera umukoresha, ni na ko byoroshye kubona umugore/umugabo cyangwa inkumi/umusore mwiza usenga mbere ushimwa n'abantu n'Imana ariko ukabura umwana mu gihe wa muntu abantu bafata nk'igicibwa ibyo byose abibona.

    Hari abo bibaho agahangayika, agashakira igisubizo mu nzira mbi zangiza, aho gukemura ikibazo ahubwo akagikomeza bikamuviramo n'ihungabana rikomeye.

    Ni yo mpamvu Sandra Kirenga yashinze Ihuriro Lady In Waiting, rihuriwemo n'abari n'abategerugori barenga 300 bo mu bihugu bitandukanye, biyemeje guhumurizanya binyuze mu nzira zitandukanye, Ijambo ry'Imana rikaza ku isonga.

    Ni igitekerezo yakuye ku bavandimwe n'inshuti ze bari barahungabanyijwe n'ibintu bitanduka birimo no kubura abana, urushako n'ibindi, arabafasha yiyemeza kwagura igikorwa.

    Bijyanye n'ubunararibonye afite, Kirenga yemeza ko nubwo akenshi bibanda ku guhumuriza abamaze igihe barabuze urubyaro n'urushako, banafasha n'abandi kuko uko umuntu yaba ameze kose aba afite icyo yabuze ahora asaba Imana umunota ku wundi.

    Ati 'Twese dufite ibyo dutegereje. Tugira insengero amadini n'amatorero bitandukanye ariko twashakaga ko abo bagore bose twihuriza hamwe tugaterana imbaraga mu bihe turimo. Niba utegereje umwana ukabona abandi mumeze kimwe mugahumurizanya, niba nta kazi ufite ugahura ba bagenzi bawe mugafatanya kugashaka mu nzira nziza aho kwishora mu mafuti.'

    Yagaragaje ko muri iyi minsi abantu bafite ibibazo bitandukanye, nk'abatinze gushaka abo bazabana, ariko ugasanga bahozwa ku gitutu n'abo mu miryango yabo, bigatuma bagira umuhangayiko, umwe ushobora kwirindwa.

    Ati 'Turashaka ko bamenya abo baribo muri Yesu. Turaka kubaha imbaraga zibafasha guhangana n'abo babashyira ku gitutu, bagategereza icyo Imana yabateguriye. Nk'ubu hari umuntu wasoje kaminuza ariko amaze imyaka itanu atarabona akazi, urumva ako gahinda? Ariko se urabikora ute? Nicyo dufasha abantu gukora igikwiriye mu gihe nyacyo.'

    Imibare y'Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS igaragaza ko imiryano irenga 48 n'abantu ku giti cyabo barenga 186, bahuye n'ibibazo byo kutabona urubyaro.

    Raporo ya OMS yo mu 2023 igaragazaga ko umuntu umwe muri batandatu bangana na 17,5% by'abakuze bahura n'ibibazo by'ubugumba mu buzima bwabo.

    Ubwo abagize Lady In Waiting bari bahuriye mu Mujyi wa Kigali, Umunya-Uganda akababa umuvugabutumwa witwa Sarah Muhwezi, yasangiye abitabiriye uburyo yari amaze imyaka 15 ashatse umugabo ariko, yabonye umwana ku mwaka wa 14.

    Ati 'Ubu umwana wanjye afite amezi icyenda. Birababaza cyane gutegereza. Wumva utari kwera imbuto ukiheba, yewe ukagira ihungabana. Nakoresheje uburyo bwose bushoboka tujya no gukoresha IVF, ariko birananirana. Nafashijwe no gusenga cyane ko umugabo wanjye ari pasiteri. Ubu twategereje twihanganye, igisubizo twarakibonye.'

    Yavuze ko gutegereza umuntu asenga ari bwo buryo bwiza bwo guca ukubiri n'abakuzengurutse baguca intege n'abamushora mu bikorwa bishobora kwangiza ubuzima binyuze mu gushaka guca iy'ubusamo.

    Uyu mubyeyi yagaragaje ko ari igihamya cy'ibifatika cy'uko imbere y'Imana nta kidashoboka, asaba abari guhura n'ibibazo nk'ibye gutegereza bihanganye ariko badateshuka gusanga.

    Mu ihuriro ry’abagoze Lady In Waiting, ababyeyi batandukanye batanze ubuhamya bw’uko umuntu adakwiriye guheranwa n’agahinda kabone n’iyo yaba afite ibibazo bikomeye

    Umugore wo muri Uganda witwa Sarah Muhwezi yababwiye uburyo yamaze imyaka 14 atarabyara ariko ku wa 15 akabona umwana w’umuhungu

    Mu giterane cy’abagize Lady in Waiting hamuritswe ibitabo bitandukanye bihumuriza abafite ibibazo bitandukanye n’uburyo babyitwaramo

    Igitabo kigaruka ku buryo abagabo n’abasore bifuza gushaka bagomba gusabira abagore babo

    Ihuriro Lady in Waiting rigizwe n’abari n’abategarugori bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba

    Abari n’abategerugori batandukanye beretswe uburyo badakwiriye guheranwa n’agahinda, ahubwo bagomba kuyoboka inzira y’Imara bagaregereza icyo yabageneye

    Sandra Kirenga washinze Ihuriro Lady In Waiting (ibumoso) mu bitabiriye igiterane cy’abagize iri huriro cyabereye mu Mujyi wa Kigali

    Abagize Ihuriro Lady in Waiting bahuriye mu Mujyi wa Kigali baganira ku buryo bakwiriye guhumurizanya hagati yabo mu gihe bahuye n’ibibazo, bifashishije Ijambo ry’Imana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-udakwiriye-kumva-byacitse-mu-gihe-uhuye-n-ibibazo-nko-kutabyara

  • Aditya Chacko yahawe kuyobora Kigali Marriott na Four Points by Sheraton – #rwanda #RwOT

    Imirimo yayitangiye ku wa 18 Ugushyingo 2024.

    Aditya Chacko, ufite ubunararibonye bw'imyaka irenga 14 mu kuyobora hoteli za Marriott zo ku rwego mpuzamahanga muri Aziya no muri Afurika, azayobora ibikorwa byose bya Kigali Marriott Hotel na Four Points by Sheraton Kigali, mu murongo wo gukomeza guteza imbere serivisi nziza no kwita ku bakiliya bazigana.

    Aditya yatangiye urugendo rwe muri Marriott mu 2010, aho yitabiriye amahugurwa ya Marriott International agamije guhugura no gutegura abarangije kaminuza kuzaba abayobozi mu rwego rw'ubukerarugendo [Voyager program] mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde.

    Yakomereje muri Oman aho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe kwakira abashyitsi [Front Office Manager] muri Marriott Resort mu Mujyi wa Salalah, mbere y'uko aza muri Afurika mu Rwanda by'umwihariko, aho yari amaze guhabwa inshingano zo kuba umuyobozi mukuru ushinzwe kwakira abashyitsi muri Kigali Marriott Hotel yari imaze gufungura imiryango.

    Nyuma yo kumara amezi 18 muri Kigali, Aditya yakomereje muri Ghana aho yafashije mu gufungura Accra Marriott Hotel nk'umuyobozi ushinzwe amacumbi.

    Yaje kwimukira muri Nigeria aho yabaye umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa wa Lagos Marriott Hotel yari imaze gufungura imiryango, nyuma y'umwaka aza no kuyibera umuyobozi mukuru.

    Ku buyobozi bwe muri Lagos, iyi hoteli yahawe ibihembo bitandukanye birimo igihabwa hoteli nziza y'umwaka 'Hotel of the Year 2023', icya 'J.W. Marriott Award of Excellence 2024', ndetse n'icya 'Debbie Marriott Harrison TakeCare Award 2024'.

    Yongereye inyungu ya Lagos Marriott ku rugero rwa 20% anagabanya amafaranga iyi hoteli yakoreshaga ku rugero rwa 20%.

    Aditya Chacko azwi ho gukunda gutembera, kugerageza indyo nshya ndetse no gukina Golf.

    Bamwe mu bakozi ba Kigali Marriott na Four Points by Sheraton Kigali bavuze ko bishimiye kwakira Aditya nk'umuyobozi wabo mushya. Bavuze ko bafite icyizere ko azafasha izi hoteli gukomeza kuba ku isonga mu gutanga serivisi nziza kandi zigezweho.

    Bagize bati 'Aditya ni umuyobozi w'intangarugero ufite icyerekezo gikomeye mu guharanira serivisi ziteye imbere. Twizera ko ubuyobozi bwe buzatuma izi hoteli zacu zikomeza kuba icyitegererezo mu Mujyi wa Kigali.'

    Mu nshingano ze nshya, Aditya azibanda ku gutanga serivisi zishingiye ku kumva neza ibyo abakiliya bakeneye, guhanga udushya no guteza imbere ibikorwa biharanira iterambere ry'abaturage.

    Aditya Chacko yagizwe umuyobozi mukuru wa Kigali Marriott Hotel na Four Points by Sheraton

    Aditya Chacko yari afite ibyishimo byinshi

    Ni ibirori byari byitabiriwe n’abantu benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aditya-chacko-yahawe-kuyobora-kigali-marriott-na-four-points-by-sheraton

  • Minisitiri Nduhungirehe yasubiye i Luanda mu biganiro byo gushakira amahoro RDC – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Nduhungirehe yatangiye uruzinduko rwe muri Angola ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, aho yitabiriye inama ya 18 yo ku rwego rw'abaminisitiri bo mu Muryango w'Inama Mpuzamahanga ku Karere k'Ibiyaga Bigari (ICGLR).

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, Nduhungirehe yitabiriye inama ya gatandatu yo ku rwego rw'Abaminisitiri, igamije gushaka amahoro ku bibazo by'umutekano muke muri RDC, nk'uko bigenwa n'ibiganiro bya Luanda.

    Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na mugenzi we wa Angola, Tete António.

    Iyi nama ihuza intumwa zihagarariye u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola nk'umuhuza.

    Ikurikiye iya Gatanu yabaye mu Ukwakira 2024, ari nayo yasize Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe ndetse n'uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kayikwamba Wagner basinye ku myanzuro y'inama igaragaza uburyo bwo guhashya umutwe wa FDLR ubangamiye umutekano w'u Rwanda.

    Abo baminisitiri basinye bemeza gahunda yari yatanzwe n'inzobere mu by'umutekano ziturutse muri ibyo bihugu bitatu, yateranye mu mpera za Kanama n'intangiriro za Nzeri uyu mwaka.

    Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na mugenzi we wa Angola

    Minisitiri Nduhungirehe yasabiye i Luanda mu biganiro byo gushakira amahoro RDC

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Angola, Tete António yitabira ibi biganiro nk'umuhuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yasubiye-i-luanda-mu-biganiro-byo-gushakira-amahoro-rdc

  • Noble Family Church yatumiye Pastor Kayanja w… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bisanzwe muri Noble Family Church na Women Foundation Ministries, mu kwezi kwa Cumi na kumwe (Ugushyingo) haba igikorwa cyo gushima Imana mu bikorwa gifite insanganyamastiko igira iti 'THANKSGIVING IN ACTION, MAKE IT A CULTURE”, bikaba bisobanuye “GUSHIMA IMANA MU BIKORWA TUBIGIRE UMUCO”. Uyu mwaka wa 2024 akaba ari inshuro ya 18 iki gikorwa gishyirwa mu ngiro.

    Uyu mwaka, iki gikorwa ntigisanzwe kuko Noble Family Church [NFC] yagihuje n’umushinga ifite wo kubaka ahantu haryo bwite ho guteranira, bikaba byitezwe ko hazahinduka ihuriro ryo guhimbaza Imana muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Byitezwe ko muri iki giterane cyo gushima Imana, umukozi w’Imana Pastor Robert Kayanja wo muri Uganda ari we uzahesha umugisha ubutaka buzubakwamo urwo rusengero. Abazitabira, barazamya Imana hamwe n’abaririmbyi barimo n’itsinda Redemption Voice ry’i Burundi.

    Mu bindi biteganijwe muri iki giterane cyateguwe ku bufatnye bwa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, harimo no kuzamura imibereho y’abana babayeho nabi binyuze muri gahunda mbonezamikurire y’abana bato izwi nka ‘ECD’ ndetse n’abasheshakanguhe.

    Iki giterane kizaba ku wa Gatanu, tariki 29 Ugushyingo 2024 kuri Intare Conference Arena, gitangire Saa Yine za mu gitondo kibere kuri Noble Family Church no kuri Women Foundation Ministries, hanyuma nimugoroba kuva saa Kumi n’imwe n’igice igiterane gikomereze i Rusororo muri Intare Conference Arena.

    Mu bakozi b’Imana bazigisha muri iki giterane kidasanzwe, harimo Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n’Umuyobozi wa Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera, Pastor Robert Kayanja wo muri Uganda na Dr Ipyana Kibona wo muri Tanzania.

    Pastor Kayanja ni izina rizwi cyane muri Uganda, mu karere no muri Afrika aho benshi bamufata nk’umuhanuzi, umukozi w’Imana ukora ibitangaza ndetse ni na we mupasiteri ukize kurusha abandi muri Uganda. 

    Itorero ayoboye riri mu matorero afite inyubako nini cyane mu karere dore ko urusengero rwe rwa Rubaga rwakira abantu barenga ibihumbi icumi. Itorero rye rifite insengero zirenga 1000 zikorera muri Uganda. Ni we wagize iyerekwa rya 77 Days of Glory izwi cyane nka 77DOGs.

    Mu matorero y’abarokore, Pastor Robert Kayanja arazwi cyane. Robert Kayanja ni umupasiteri ukunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ibyo atangaza n’ibyo yigisha. Yigeze gusaba Leta ya Uganda kujya itanga Icyacumi mu itorero.

    Mu 2007 ni bwo Pastor Robert Kayanja yaje mu Rwanda ahakorera igiterane cy’amateka cyabereye muri Stade Amahoro. Ni igiterane cyari cyateguwe n’abapasiteri b’amatorero y’abavutse ubwa ka kabiri barangajwe imbere na Apotre Rwandamura Charles wa UCC.

    Ni igiterane cyitabiriwe n’abantu uruvunganzoka dore ko Stade Amahoro yakubise ikuzura. Icyo gihe Pastor Kayanja yahanuriye u Rwanda ati “Abantu mugiye gutangara cyane, mutungurwe n’uburyo Imana igiye guhindura ibintu ikarema iterambere rishya mu Rwanda”.

    Ibikorwa ngarukamwaka byo gushima mu bikorwa (Thanksgiving) muri Noble Family Church, byatangiye bwa mbere mu 2006. 

    Women Foundation Ministries ni Umuryango wa Gikristo washinzwe na Apôtre Kabera Alice Mignonne mu 2006, wubaka abari n'abategarugori mu nzira z'agakiza, mu mitima no mu buryo bw'ibikorwa bifatika.


    Women Foundation Ministries yongeye gutegura igiterane ngarukamwaka cyo gushima Imana


    Pastor Robert Kayanja agiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga 17


    Kwinjira muri iki giterane cyo gushima Imana ni ubuntu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148909/noble-family-church-yatumiye-mu-giterane-pastor-robert-kayanja-wujuje-stade-amahoro-ubwo-a-148909.html

  • Abahanzi Nyarwanda bakunze kugaragaza ukuboko… – #rwanda #RwOT

    Nubwo ari ikibazo rusange usanga gikunze guhurirwaho n'abahanzi benshi, aho ababyeyi bamwe b'Abanyarwanda batarabasha kumva ko umuziki ari impano nk'izindi ishobora gutunga nyirayo, hari bamwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo ndetse bakora injyana zitandukanye bafite ababyeyi bagiye bagaragaza mu bihe bitandukanye ko bashyigikiye impano z'abana babo ku kigero gitangaje kugeza no ku rwego badatinya kubihamya mu itangazamakuru.

    Si ibyo gusa kuko kugeza uyu munsi hari n’umuhanzi utegura igitaramo ugasanga umubyeyi we yacyitabiriye mu ba mbere ndetse akaba yaramuherekeje no mu mitegurire yacyo. Iyi ni intambwe imwe yo kwishimira mu iterambere ry’umuziki Nyarwanda kuko siko byahoze ndetse hari n’abahanzi bagiye batangaza ko ubwo biyemezaga gukora umuziki imiryango yabo yagiye ibatera umugongo.

    Uyu munsi, InyaRwanda yagukusanyirije bamwe mu aba bahanzi ndetse n'ibikorwa bimwe na bimwe byagiye bigaragaramo uruhare rw'ababyeyi babo mu iterambere ry'umuziki wabo.

    1.     Ariel Wayz


    Uwayezu Ariel umaze kwamamara nka Ariel Wayz, yahishuye ko ababyeyi be bari mu bantu bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry'umuziki we dore ko aribo ba mbere babanza kumva indirimbo ze mbere y'uko zisohoka bakamwungura ibitekerezo.

    Ariel Wayz avuga ko indirimbo yise 'Wowe Gusa' yahuriyemo n'ababyeyi be, mbere y'uko isohoka, yabanje kuyibumvisha akibona amarangamutima bagize, ahita yanzura ko bagomba kujya mu mashusho yayo yafatiwe mu Bigogwe.

    Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Versus cya Televiziyo Rwanda, avuga ko umubyeyi we (Mama) na mukuru we bari mu bantu bamuha ibitekerezo ku ndirimbo nshya agiye gushyira hanze ndetse ahishura isomo byamusigiye ubwo yabakoreshaga mu mashusho.

    Ati: 'Mu muco wacu, ababyeyi bashyigikira abana babo kuko baba bafite ubutumwa bwihariye, ntabwo byantwaye igihe kinini kugira ngo mbumvishe ko baza mu mashusho y'indirimbo.

    Mfite ababyeyi batangaje, ndabakunda cyane, ndabubaha, baranshyigikira cyane, ndabyibuka data yari afite ikiriyo yagomba kujyamo ariko arigomwa mujyana mu ntara muri Nyabihu, ndabashimira imbere y'abanyarwanda bose, njye byarandenze byanyigishije ibintu byinshi cyane.”

    Ariel Wayz avuga ko ababyeyi be bari mu bantu bamukomeje cyane ubwo aya mashusho yafatwaga.

    Ati: 'Igihe twari turi ahafatirwa amashusho, barampumurizaga bambwira bati impamvu biri kukugora ni uko bizaba byiza , byari ibintu bikomeye kuba mbafite hariya.

    Mama nkunda kumwoherereza amajwi, buri gihe uko mvuye muri studio, we na mukuru wanjye Alliane nibo bantu noherereza ibintu byanjye kugira ngo bumve, nibo bampa ibitekerezo by'ukuri ku bihangano byanjye , ni ibintu biba bikenewe muri uru ruganda, kuko dufite abantu benshi batubeshya, rero uba ukeneye umuntu ukubwiza ukuri n'iyo kwaba kubabaza, ukareba ukuri kwabyo.'

    Avuga ko kugira ababyeyi bamushyigikira aribyo bituma aba uwo ariwe muri muzika nk'uko agaragagara uyu munsi. Ariel Wayz avuga ko umubyeyi we (Mama) acyumva iyi ndirimbo yafashwe n'ikiniga ahita abona ko ariwe uzajya mu mashusho y'iyi ndirimbo.

    2.     Davis D


    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com mu 2022, Jean Damascene Bukuru umubyeyi wa Davis D, yasabye ababyeyi guha rugari no gushyigikira abana babo bafite impano kuko ari ubukungu bukomeye bushobora kubatunga. Yahereye ku rugero rw’umuhungu we Davis D, avuga ko we yamuhaye rugari akamubwira ko umuziki ari yo mpamyabumenyi ye. Ibi yashimangiye ko bigaragarira amaso kuko imbuto ze z’umugisha zikomeje kugenda zigaragarira amaso.

    Ati: “Ni babarekure babahe urubuga babikore! be kubafungirana cyane ko impano ishobora kugutunga. Kwiga ni byiza kugira ngo ugire ubumenyi ariko n’umwuga ni byiza kuwumenya kuko ushobora gukizwa n’umwuga n’undi nawe agakizwa n’amashuri yize ariko byose biruzuzanya.

    Akunze kimwe akakimenya byaba ari byiza. Ndumva nifuza ko ababyeyi bareka abana bakabagirira icyizere bakabarekura. Ubu tumaze kubona ko umwuga utunga umuntu, umukinnyi w’umupira aragenda agasinyira miliyoni 100, miliyari, ntabwo njyewe ubwanjye nari nashobora gufata ijoro rimwe ngo ndikoreremo miliyoni 5 ariko we ashobora kugenda akaririmba akazitahana”.

    Icyakora yakomeje agaragaza ko nubwo ababyeyi bakwiye kubareka abana nabo bakwiye kuba icyitegererezo. Yagize ati: “Abana nabo babe icyitegererezo. Hari umwana ushobora guha uburenganzira bwo kubijyamo akabijyamo nabi, abana nabo babaye inyangamugayo ku babyeyi bagakora ibyo bifuza, bya ari byiza”.

    Yakomeje avuga ko yifuza ko umuhungu we Davis D yazaba icyitegererezo cy’abakiri bato bifuza kwinjira mu muziki. Aha ni ho yatanze urugero akavuga yifuza ko yatera ikirenge mu cya Tom Close.

    Ati: “Nk’uriya muhanzi Tom Close aba icyitegerezo gikomeye cyane kandi ni inshuti ye baravugana, baraganira, ajya umureberaho. Iteka ndamubwira nti ndifuza ko umuntu wese yakubonaho icyitegererezo kimeze nka kuriya “.

    Ubwo Davis D yari mu kiganiro n'abanyamakuru aherekejwe n'abarimo Danny Nanone ndetse na Nasty C bazamufasha mu gitaramo 'Shine Boy Fest' cyo kwizihiza imyaka icumi ishize ari mu muziki ku wa 15 Ugushyingo 2024, umubyeyi we yaratunguranye aza kumushimira imbere y'itangazamakuru.

    Ubwo ikiganiro n'abanyamakuru cyari kigeze hagati, Jean Damascene Bukuru, umubyeyi wa Davis D yatse ijambo maze imbere y'itangazamakuru avuga ko yifuza gushimira umuhungu we.

    Ati: 'Umuhungu wanjye si ukumuvuga gusa ariko reka mubashimire kuko imyaka icumi amaze mu muziki yagaragaje ubushake, ntabwo ajya acika intege kuko yanyuze muri byinshi ariko arakomeza.'

    Umubyeyi wa Davis D yamushimiye imbere y'abanyamakuru, abahanzi bagenzi be ndetse n'abafatanyabikorwa b'iki gitaramo, ahamya ko yamubereye umwana mwiza aho gutwarwa n'ubwamamare.

    Ati: 'Ni umusore utarahisemo gutwarwa n'ubwamamare ahubwo agahitamo kubaha ababyeyi. Ndashimira abanyamakuru mwamubaye hafi ndetse n'abafatanyabikorwa badasiba kumuha amahirwe.'

    3.     Bwiza


    Ku wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021 nibwo ubuyobozi bwa KIKAC Music yari isanzwe ibarizwamo Danny Vumbi na Mico The Best, bwamurikiye itangazamakuru umuhanzikazi mushya basinyishije witwa Bwiza.

    Uyu mukobwa wanahise asohora indirimbo ye ya mbere yise 'Available', muri iki kiganiro n'abanyamakuru yari yaherekejwe n'ababyeyi be.

    Ubwo bari babajijwe uko bakiriye kuba umwana wabo agiye kuba umuhanzi, mu gihe mu minsi ishize byari ikibazo ku bandi babyeyi, aba Bwiza bagaragaje ko nta mpungenge byabateye.

    Karake Emmanuel, umubyeyi wa Bwiza yavuze ko umukobwa wabo yabyirutse akunda umuziki kandi bamubonyemo impano akiri umwana muto, batangira kumushyigikira no kumuba hafi umunsi ku munsi.

    Ati 'Bwiza, iyi mpano twari twarayibonye nk'ababyeyi, twabibonye acyiga mu mashuri abanza, turabibona tugenda tubishyigikira buhoro buhoro, twe twabibonaga ko igihe kimwe hari icyo azageraho. Twamuteye inkunga rero.'

    Yakomeje agira ati: 'Turashimira KIKAC Music imukurikirana ariko abamukurikirana cyane nitwe, turi inyuma ye nk'ababyeyi kandi turishimira ko agenda atera intambwe, turifuza ko yatera imbere akaba umuhanzi mpuzamahanga.'

    Ibi byashimangiwe na nyina wagize ati: 'Icyiza twishimira ni uko umukobwa wacu ari mu maboko meza ya KIKAC Music, ikindi navuga agira ikinyabupfura nk'umwana uva mu muryango wubaha Imana.'

    Ababyeyi bose ba Bwiza bagaragaje ko bashyigikiye umwana wabo kandi bifuza ko yatera imbere. No mu minsi ishize ubwo Bwiza yagarukaga ku rugendo rwe mu muziki, yahishuye ko akomezwa n’inama yagiriwe n’ababyeyi be, cyane ko Se umubyara na we yarotaga kuzaba umuhanzi ariko bikaza kurangira umukobwa we ari we usohoje izo nzozi.

    4.     Josh Ishimwe


    Tariki 20 Kanama 2023 yabaye itariki idasanzwe mu buzima bwa Josh Ishimwe, kuko yabashije guhuriza hamwe imbaga y'abantu mu gitaramo 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa' yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Umubyeyi wa Josh Ishimwe ni umwe mu magana y'abakristo bitabiriye igitaramo cye. Ndetse, Josh yakunze kumvikana avuga ko atewe ishema no kuba umubyeyi we ari umwe mu bari kubona uko inganzo ye yakuze kuva yatangira umuziki.

    Uyu musore w'imyaka 24 y'amavuko, mbere y'uko asoza igitaramo yahamagaye ku rubyiniro umubyeyi we amushimira mu ruhame ku bwo kumurera no kumwitaho.

    Yabwiye abari muri iki gitaramo ati “(Mama) yambereye intwari. Ntabwo ababyeyi bose ari uko baba intwari, ariko uyu mubyeyi mureba yambereye intwari, ambera Mama, ambera Papa kandi w’ibihe byose, abifashijwemo n’Imana.”

    Umubyeyi we afashe ijambo yavuze allelluah inshuro nyinshi ashimira Imana. Josh Ishimwe yabwiye InyaRwanda ko atorohewe no guhitamo impano yahaye umubyeyi we, avuga ko atabona uko amusobanura mu buzima bwe.

    5.     Chryso Ndasingwa


    Chryso Ndasingwa uri mu bahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ubwo yakoraga igitaramo cye cya mbere yanamurikiragamo album ye ya mbere yise 'Wahozeho,’ yanditse amateka adasanzwe yo kuzuza BK Arena, ayandikira imbere y'umubyeyi we n'abavandimwe be, icyakora ahishura ko Se umubyara we atari ahari kubera impamvu z'akazi zatumye igitaramo kiba atari mu Rwanda.


    Byari iby'agaciro kuri Chryso Ndasingwa gukorera aya mateka imbere y'umubyeyi we wari umaze igihe amusengera ngo ntazakorerwe n'isoni muri BK Arena.

    Ati 'Umubyeyi wanjye yaje mu gitaramo, ariko ntabwo yajyaga ava mu masengesho ansabira Imana, yabaga afite impungenge z'ukuntu nazabona abantu bakwirwa muri BK Arena. Yari yicaye imbere, yazanye n'inshuti ze zo ku ivuko, yishimye bikomeye kuko ibyo Imana yatubwiye yabikoze.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148929/abahanzi-nyarwanda-bakunze-kugaragaza-ukuboko-kwababyeyi-babo-mu-iterambere-ryumuziki-bako-148929.html

  • U Rwanda rwasubukuye ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro ya Beryllium – #rwanda #RwOT

    Icyemezo cyo gusubukura ubu bucuruzi cyatangajwe na RMB kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2024.

    Icyo cyemezo cyo guhagarika ubu bucuruzi cyari kigamije gukurikirana neza uburyo amabuye yacukurwa no kugenzura ubuziranenge bw'ibicuruzwa, hakurikijwe amategeko n'amabwiriza asanzwe.

    Nk'uko bigaragara mu itangazo rya RMB, mbere y'uko ubucuruzi bushyirwa mu bikorwa, habanje gukorwa isuzuma ryimbitse ku mabuye y'agaciro mu birombe bitandukanye ndetse n'aho byoherezwa.

    Iryo genzura ryari rigamije gukumira ibibazo by'ubucuruzi butemewe no kurinda umutekano w'imbere mu gihugu n'uw'inyungu z'ubukungu bw'igihugu.

    RMB yatangaje ko ubu, abohereza hanze Beryllium bose basabwa kubahiriza amabwiriza ajyanye no guhabwa icyemezo cy'ubuziranenge (certification) n'ingamba z'ubucuruzi zisanzwe.

    Ibyo bicuruzwa bizajya bibanza kugenzurwa, bityo umusaruro mushya ugakurikiranwa hagamijwe ko hakorwa mu buryo buhuye n'amategeko.

    Mu itangazo ryashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru wa RMB, Kamanzi Francis, yibukije ko amabuye ya Beryllium atujuje ibisabwa azafatirwa ibihano bikaze bijyanye n'amategeko agenga ubucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda.

    Icyemezo cyo gusubukura ubucuruzi bwa Beryllium cyaje nyuma y'aho u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo gukumira icuruzwa ridakurikije amategeko ry'amabuye y'agaciro atandukanye, harimo na beryllium ikoreshwa mu gukora intwaro ziremereye.

    U Rwanda rwiyemeje gukomeza guteza imbere ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo bwemewe n'amategeko kandi burengera umutungo kamere n'inyungu z'igihugu.

    Abashoramari n'abohereza ibicuruzwa hanze basabwe gukomeza gukorana na RMB no kubahiriza ibisabwa byose mu kwirinda ibihano no kunoza imikorere y'uru rwego rw'ubukungu.

    Itegeko nimero ryo ku wa 26 Kamena 2024 rijyanye n'amabuye y'agaciro, rigena ko umuntu wese wohereza amabuye y'agaciro mu mahanga, aba agomba kuba yayaguze ku bigo bibifitiye uburenganzira.

    Ubushakatsi bwakozwe mu 2017, bwagaragaje ko mu Rwanda hari uduce 52 turimo amabuye y'agaciro. Ikindi ni uko u Rwanda rugaragaza ko amabuye y'agaciro ari munsi y'ubutaka bwarwo afite agaciro ka miliyari miliyari 154$.

    U Rwanda rwasubukuye ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro ya Beryllium


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasubukuye-ubucuruzi-bw-amabuye-y-agaciro-ya-beryllium

  • U Rwanda rwabaye urwa mbere mu koroshya urujya n'uruza muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Raporo ya Africa Visa Openness Index (AVOI) yashyizwe hanze mu Ugushyingo 2024, igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere. Uyu mwanya ruwuhuriyeho na Benin, The Gambia na Seychelles kuko byose byabonye amanota 1.000.

    Uyu mwanya mwiza ibi bihugu biwukesha politike yo gukuriraho Abanyafurika Visa.

    Iyi raporo igamije kurebera hamwe uko ibihugu byo muri Afurika byashyizeho ingamba na politike byorohereza ababagana.

    Igaragaza ko ibijyanye no gukuriraho Visa Abanyafurika cyangwa koroshya uburyo bazibonamo ku mugabane bigenda birushaho kumvikana. Mu 2016 byari ku gipimo cya 20%, mu 2024 bigera kuri 28%. Mu myaka 10 byazamutseho 40%. 25% by'izi ngendo zo zisaba Visa abantu iyo bageze ku bibuga by'indege, mu gihe izidakenera Visa ari 28%.

    Gusa ku rundi ruhande iyi raporo igaragaza ko iyi gahunda ikirimo imbogamizi kuko 47% by'ingendo zikorwa imbere ku Mugabane wa Afurika zigisaba Visa zakwa mbere y'urugendo.

    U Rwanda ruri muri ibi bihugu byakuyeho visa ku baturage b'Abanyafurika barwinjiramo kuva mu myaka itandatu ishize.

    U Rwanda rwabaye urwa mbere mu koroshya urujya n'uruza muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwabaye-urwa-mbere-mu-koroshya-urujya-n-uruza-muri-afurika

  • Igikombe twamaze kukigeraho ubu turi kureba a… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga na Televiziyo y’igihugu mu kiganiro Cafe Sports ku munsi ku Cyumweru taliki ya 25 Ugushyingo 2024.

    Twagirayezu Thaddée yavuze ko Rayon Sports iheruka gutwara igikombe cya shampiyona muri 2019 ariko nyuma yaho bakaba bari barashyizwe ku ruhande, ubu bakaba bagarutse bityo ko ibintu byose byasubiye ku murongo ndetse ko n’igikombe bagomba kugitwara.

    Yagize ati: “Muri 2018/19 ubwo twari mu ikipe Muvunnyi ari Perezida ni bwo duheruka gutwara igikombe neza cyane ikipe yari idukurikiye twayirushaga amanota arindwi, icyo gihe imikino ibanza yarangiye APR FC iturusha amanota 12 none mu mikino yo kwishyura tuyakuramo tunayirusha ari bwo abafana baheruka kwishima cyane.

    Kuva muri 2018 nta kindi gikombe cya shampiyona turatwara ariko abantu twari twarabwiwe ngo tugende tujye ku ruhande kandi bikaza kugaragara ko nta n’impanvu yo kujya ku ruhande twaragarutse. 

    Ubwo twagarutse rero, buriya iyo ibintu byasubiye mu mwanya wabyo n’igikombe kiraboneka. Njyewe rero uyu munsi nabwira abafana ko turi ku gikombe, twagize umwanya mwiza wo kubanza kubireba turi inyuma igihe Perezida (Uwayezu Jean Fideli) yarwaraga akagenda twakinnye imikino itandatu turayitsinda”.

    Yakomeje avuga ko igikombe ahubwo bamaze kukigeraho bityo ko bari kureba mu mikino Nyafurika. Yagize ati: “Uyu munsi turi kugikombe ntabwo dushaka kurekura, njyewe ubwanjye uyu munsi n’abo turi kumwe ntabwo turi kureba igikombe ahubwo twamaze ku kigeraho twagiye mu marushimana Nyafurika turashaka kuzamura Rayon Sports.

    Nubwo Yanga SC n’izindi kipe zo muri aka karere zadusize ariko turabizi ko tuzazifata kuko dufite umushinga munini cyane kandi mwiza. Kuri ubu umukunzi wa Rayon Sports arishimye ameze neza ni nayo mpamvu uri kubibona ko kuri Stade abafana ari benshi ndetse muzabibona ejo bundi ku mukino tuzakira wa APR FC muzabibona ko harimo impinduka zigaragara.

    Nk’uko nabivugaga ku bwanjye igikombe twaragitwaye. Hari amakipe 16 turi kurushanwa ariko nitwe tuzaba aba mbere”.

    Perezida wa Rayon Sports yanavuze ko iyi kipe izatwara ibikombe bibiri ari byo icya shampiyona no gutsinda APR FC kandi yizeye ko bazabikora. Yagize ati: “Nsubiye rero ku mukeba w’ibihe byose n’ejo bundi ku itariki ya karindwi ubundi Rayon Sports itwara ibikombe bibiri, ni igikombe cya shampiyona no gutsinda umukeba. Rero byose turabireba imbere yacu kandi nizeye ko tuzabikora neza”.

    Yakomeje ati “Icyo umukunzi wa Rayon Sports akwiye kwitega ku mukino wa APR FC ni uko tuzayitsinda. Njyewe ku ruhande rwanjye ibyo ndi gutegura yaba gutegura abakinnyi no gutegura ibintu byose ni uko tugomba gutegura APR FC “.

    Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 23 ku rutonde rwa shampiyona, ikaba izasubira mu kibuga ikina na Vision kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru.

    Perezida wa Rayon Sports avuga ko igikombe cya shampiyona bamaze kukigeraho ahubwo kuri ubu bakaba bari kureba ku mikino Nyafurika 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148944/igikombe-twamaze-kukigeraho-ubu-turi-kureba-amarushanwa-nyafurika-perezida-wa-rayon-sports-148944.html