Author: webrwanda

  • Real Madrid mu bibazo nyuma y'impanuka y'imodoka n'imvune ya Camavinga #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid ikomeje guhura n'ibibazo bikomeye nyuma yo gutsindwa na Liverpool ibitego 2-0 mu mukino wo ku munsi wa gatanu wa UEFA Champions League wabereye kuri Anfield kuwa Gatatu.

    Ibitego bya Liverpool byatsinzwe na Alexis Mac Allister ku munota wa 52 na Cody Gakpo ku munota wa 76.

    Nyuma y'umukino, abakinnyi n'abatoza bahise basubira muri Espagne, ariko imodoka isanzwe ibatwara isigara mu Bwongereza.

    Ku wa Kane, iyo modoka yakoze impanuka ku gace ka M40 ubwo yari mu nzira igana i Madrid itwaye ibikoresho by'ikipe, nyuma yo kugongwa n'ikamyo.

    Nubwo imodoka itangiritse cyane, iyi ni inshuro ya kabiri imodoka ya Real Madrid ikora impanuka muri uyu mwaka, nyuma y'iyo yabaye mu Budage muri Gashyantare ubwo bagiye gukina na RB Leipzig.

    Byongeye kandi, Real Madrid igiye gukina imikino ikomeye idafite Eduardo Camavinga, uzamara hanze ibyumweru bibiri cyangwa bitatu kubera imvune yagiriye mu mukino na Liverpool.

    Ibi bibazo byose byashyize Real Madrid mu bihe bitoroshye cyane muri Champions League.

    Source : https://kasukumedia.com/real-madrid-mu-bibazo-nyuma-yimpanuka-yimodoka-nimvune-ya-camavinga/

  • Lewis Hamilton yatangaje igihe azamara muri Mercedes, nubwo hari ibibazo yahuye nabyo #rwanda #RwOT

    Umwongereza Lewis Hamilton, usigaje amasiganwa atatu ya Formula 1 akinira Mercedes, yagaragaje ko yari atekereje kureka gukina kubera uburyo iyi kipe imufata, ariko akemeza ko nk'umunyamwuga agomba gusoza neza amasezerano ye.

    Mu mpera z'iki cyumweru, Hamilton arakina Las Vegas Grand Prix muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe mu masiganwa ya nyuma y'umwaka w'imikino wa 2024. Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, yagarutse ku bibazo afitanye n'ikipe, avuga ko kutitabwaho biri mu bituma atitwara neza.

    Ati, 'Nyuma y'isiganwa rya São Paulo, nashatse kubivamo kuko ntari meze neza, ariko nahisemo kugaruka. Nzaharanira gutanga ibyo mfite byose.'

    Hamilton, w'imyaka 39, yamaze kwemeza ko azasohoka muri Mercedes mu 2025 akerekeza muri Ferrari, nyuma y'imyaka myinshi ayihesheje ibikombe bitandatu muri birindwi yatwaye. Kugeza ubu, ari ku mwanya wa karindwi n'amanota 190, mu gihe Max Verstappen ari imbere n'amanota
    393.

    Source : https://kasukumedia.com/lewis-hamilton-yatangaje-igihe-azamara-muri-mercedes-nubwo-hari-ibibazo-yahuye-nabyo/

  • Abarenga 300 bari baracikirije amashuri bahawe ikaze ku isoko ry'umurimo – #rwanda #RwOT

    Babitangarije mu ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyi ngiro RP-Karongi, ku wa 28 Ugushyingo 2024, mu birori byo kubashyikiriza impamyabushobozi no kubaha ikaze ku isoko ry'umurimo.

    Ni umuhango ubaye mu gihe imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda, igaragaza ko mu mwaka wa 2024 umubare w'urubyiruko rudafite akazi wiyongereye ugera kuri kuri 20.5% uvuye 14.1% mu mwaka wa 2023.

    Mu ngamba Leta y'u Rwanda yafashe mu kugabanya ubushomeri mu rubyiruko harimo no gufasha abacikirije amashuri bakiga umwaka umwe mu masomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro, aho biga amezi atandatu mu ishuri andi mezi atandatu bakayiga bakora.

    Ngirimana Pierre wo mu Karere ka Nyamasheke warangije icyiciro rusange akabura ubushobozi bwo gukomeza kwiga, ni umwe mu batoranyijwe kwiga aya masomo y'umwaka none ubu afite akazi.

    Ati 'Ngeze iwacu nahasanze ikigo cy'amashuri cyo mu Kilimbi gihita kimpa akazi ndatangira ndubaka, mpavuye nagiye no kubaka isoko ry'I Hanika mu isantere, abo dukoranye bose babona ko mbishoboye'.

    Dusabirane Marie Louise wo mu Murenge wa Kanyinya mu mujyi wa Kigali, yarangije uwa gatatu w'amashuri yisumbuye aharira barumuna be kuko iwabo batari bafite ubushobozi bwo kubarihira bose.

    Nyuma y'imyaka ibiri akora imirimo yo mu rugo nibwo yabonye ko Leta iri gushaka abacikirije amashuri ngo bage kwiga imyuga arabisaba, baramutoranya ajya kwiga kudoda.

    Ati 'Abo twiganye hari abo kampani twigiyemo zahise ziha akazi. Nanjye nagize amahirwe ubu hari imashini ndi gukoreraho ntabwo nkiri umushomeri'.

    Abahawe aya mahirwe ni abo mu turere dutandatu aritwo Nyarugenge, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

    Muzare Djudi, Umuyobozi w'umushinga wa Enabel wateye inkunga iki gikorwa, yavuze ko impamvu bahisemo gufasha abacikirije amashuri bo mu turere two dutanu dukora ku kiyaga cya Kivu n'akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ari uko ariho hari abasore n'inkumi benshi bacikirije amashuri.

    Ati 'Iyi gahunda izakomeza biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangira tumaze kwigisha abarenga 2000'.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'umurimo, Mwambari Fautsin, yasabye abahawe ikaze ku isoko ry'umurimo kuzarangwa n'indangagaciro mbonezamurimo.

    Ati 'Ni ikintu gikenewe cyane twese turabisabwa ariko by'umwihariko ku rubyiruko rwiga imyuga. Kubona akazi ni kimwe no kugakora neza n'ikindi ariko uko umuntu yitwara nibyo bifite uruhare runini kugira ngo akagumemo'.

    Abarangije muri iki cyiciro bize imyuga irimo kudoda, gusudira, ubwubatsi, n'ububaji. Umunini ni abakobwa kuko bagize 53% mu gihe abahungu ari 47%.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-300-bari-baracikirije-amashuri-bahawe-ikaze-ku-isoko-ry-umurimo

  • Ni iki cyatuma umugore atangira kwiyegereza abo hanze atari asanzwe abikora #RwOT #Rwanda @kigalitoday

    Iyi nkuru igamije kugaragariza abashakanye ubusobanuro bwa bimwe mu bintu bishobora kubaho mu rushako rwabo nibasobanukirwe icyo bishatse kuvuga kandi akenshi haba hari ikintu cyihishe inyuma yabyo gishobora kugira ingaruka zikomeye. 

    Hajya habaho ko umugabo ashobora kubona imihindagurikire mu mico runaka ku mufasha we nasobanukirwe icyo ishatse kuvuga. Uyu munsi turavuga kumugore witwa Beata. Beata ni umugore ukorana n’umugabo we bamarye imyaka irindwi bubatse urugo. Babyaranye Gatatu. Muri icyo gihe cyose, Beata n’mugabo we bafite company, ibahemba bombi bitewe n’akazi buri umwe aba yakoze. 

    Gusa nyuma y’igihe runaka Beata atangira kugaragaza kutita no kutishimira gukorana n’umugabo we muri iyo company yabo. Akaba akomeje kugaragaza ko ashaka kugira company yiwe wenyine ayoboye akagira abakozi be akoresha , muri macye umushinga akaba ari uwe wihariye. 

    Ibyo nta kibazo ahanini kirimo, wenda akazi umugabo we akora ni kamunezeza, nikajyanye n’ibyifuzo by’ubuzima afite. Icyo nta mpungenge na nkeya biteye. Gusa iyaba ari uko bimeze kuko mu mateka yabo Umugabo wa Beata na wundi mukozi umufasha mu kazi kiwe usibye umugore we yigeze akorana nawe kuburyo inshingano zose zo kwamaza gukurikirana aba kiriya n’ibindi Beata niwe yari azihariye. Amaze gutangira gukora kuri uwo mushinga we, na wundi mwanya yongeye guha company Y’umugabo we. 

    Ahubwo atangira gushaka abandi bantu yiyegereza ashaka gukorana nabo. Bimaze kumera uko rero Umugabo wa Beata nawe yahise atangira gutekereza undi muntu yakorana nawe akamufasha inshingano zahoze ari iza Beata, ahura n’uwitwa Mireille, ufite ubushake bwo gukorana n’umugabo wa Beata.

    Beata akubise amaso Mireille, umujinya urazamuka. Abifata nabi kubona umugabo we nyuma y’imyaka n’imyaniko bakorana ari bombi gusa agiye kumusimbuza umukobwa atazi n’uko bamenyanye n’umugabo we. Ibyari
    imishinga y’akazi bikaba bitangiye guhinduka amakimbirane yo murugo.Buri Uko  Umugabo wa Beata agiye guhura na Mireille umugore atangira gufuha bikabije asaba ko umugabo yirukana “Ako gakobwa”.

    Ibibazo bikomeza kwiyongera kuburyo yaba ari umushinga wa Beata, yaba ari akazi k’umugabo we byose bigenda bisubira hasi kuberako Beata atizera umugabo we kuri Mireille.

    Abonye bikomeje kumuzonga Beata ahitamo gusubira muri company y’umugabo ngo bakorane aho kubona yamusimbuje inkumi imufasha imirimo.

    Ikigaraga ni uko n’ubwo yitwazaga gukora indi company yiwe Beata mu byukuri ikibazo yari afite ni uko atizera habe namba umugabo we, amucyekera ubusambanyi, niyo mpamvu yashakaga gutandukana nawe.

    Inkuru yanditswe na : Giriteka Shumbusho Etienne

  • Lionel Messi mu bahataniye ibihembo byumwaka… – #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu , tariki ya 29 Ugushyingo 2024, ni bwo FIFA yashyize hanze urutonde mu byiciro bitandukanye birimo abakinnyi, abatoza n'amakipe yitwaye neza.

    Lionel Messi uherutse kwegukana Igikombe cya Copa America ari kumwe n’ikipe ye y’igihugu ya Argentine ari mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza aho ari kumwe n’abandi barimo Jude Bellingham, Vinicius Junior, Rodri na Kylian Mbappé.

    Mu bagore, umunya-Espagne Aitana Bonmati wegukanye iki gihembo mu mwaka ushize, yongeye gutoranywa mu bahataniye icy’uyu mwaka aho ari kumwe n'abarimo Caroline Graham na Keira Walsh bose bakinira FC Barcelona y'Abagore.

    Mu batoza uhataniye igihembo cy’Umutoza mwiza harimo Carlo Ancelotti wegukanye igikombe cya UEFA Champions League na shampiyona muri Real Madrid, Pep Guardiola wegukanye Premier League muri Manchester City ndetse na Xabi Alonso wegukanye igikombe cya shampiyona muri Bayer Leverkusen badatsinzwe.

    Muri ibi bihembo kandi harimo abahataniye igihembo cyo kujya mu ikipe nziza y’abakinnyi 11 y’umwaka. Cristiano Ronaldo ukinira Al Nassr yo muri Arabia Saudite n’ikipe y’igihugu ya Portugal yashyizwe mu bahataniye kujya muri ba rutahizamu aho ari kumwe n’abarimo Harry Kane, Erling Haaland n’abandi 

    Gutora mu byiciro bitandukanye bizagirwamo uruhare n’abafana aho batora banyuze ku rubuga rwa FIFA, kandi bikazakorwa n’abakapiteni n’abatoza b’amakipe y’ibihugu n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye. Birakirwa kuva uyu munsi kuzageza taliki ya 10 z’ukwezi gutaha kwa 12

    — Abahataniye ibihembo bya FIFA:

    Umukinnyi mwiza mu bagore:

    . Aitana Bonmati (Spain), Barcelona

    . Barbra Banda (Zambia), Shanghai Shengli/Orlando Pride

    .Caroline Graham Hansen (Norway), Barcelona

    .Keira Walsh (England), Barcelona

    .Khadija Shaw (Jamaica), Manchester City

    .Lauren Hemp (England), Manchester City

    .Lindsey Horan (USA), Olympique Lyonnais

    .Lucy Bronze (England), Barcelona/Chelsea

    .Mallory Swanson (USA), Chicago Red Stars

    .Mariona Caldentey (Spain), Barcelona/Arsenal

    .Naomi Girma (USA), San Diego Wave

    .Ona Batlle (Spain), Barcelona

    .Salma Paralluelo (Spain), Barcelona

    .Sophia Smith (USA), Portland Thorns

    .Tabitha Chawinga (Malawi), Paris Saint-Germain/Olympique Lyonnais

    .Trinity Rodman (USA), Washington Spirit

    Umukinnyi mwiza mu bagabo;

    .Dani Carvajal (Spain), Real Madrid

    .Erling Haaland (Norway), Manchester City

    .Federico Valverde (Uruguay), Real Madrid

    .Florian Wirtz (Germany), Bayer Leverkusen

    .Jude Bellingham (England), Real Madrid

    .Kylian Mbappe (France), Paris Saint-Germain/Real Madrid

    .Lamine Yamal (Spain), Barcelona

    .Lionel Messi (Argentina), Inter Miami

    .Rodri (Spain), Manchester City

    .Toni Kroos (Germany), Real Madrid (now retired)

    .Vinicius Jr (Brazil), Real Madrid

    Umukinnyi mwiza mu bagore;

    .Arthur Elias (Brazil), Brazil

    .Elena Sadiku (Sweden), Celtic

    .Emma Hayes (England), Chelsea/USA

    .Futoshi Ikeda (Japan), Japan

    .Gareth Taylor (England), Manchester City

    .Jonatan Giraldez (Spain), Barcelona/Washington Spirit

    .Sandrine Soubeyrand (France), Paris FC

    .Sonia Bompastor (France), Olympique Lyonnais/Chelse

    Umutoza mwiza mu bagabo;

    .Carlo Ancelotti (Italy), Real Madrid

    .Lionel Scaloni (Argentina), Argentina

    .Luis de la Fuente (Spain), Spain

    .Pep Guardiola (Spain), Manchester City

    .Xabi Alonso (Spain), Bayer Leverkusen

    Umunyezamu mwiza mu bagore;

    .Alyssa Naeher (USA), Chicago Red Stars

    .Ann-Katrin Berger (Germany), Chelsea/NJ/NY Gotham

    .Ayaka Yamashita (Japan), INAC Kobe Leonessa/Manchester City

    .Cata Coll (Spain), Barcelona

    .Mary Earps (England), Manchester United/Paris Saint-Germain

    Umunyezamu mwiza mu bagabo;

    .Andriy Lunin (Ukraine), Real Madrid

    .David Raya (Spain), Arsenal

     Ederson (Brazil), Manchester City

    .Emiliano Martinez (Argentina), Aston Villa

    .Gianluigi Donnarumma (Italy), Paris Saint-Germain

    .Mike Maignan (France), AC Milan

    .Unai Simon (Spain), Athletic Club

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149056/lionel-messi-mu-bahataniye-ibihembo-byumwaka-bya-fifa-149056.html

  • Pastor Kayanja yagarutse mu Rwanda nyuma y’i… – #rwanda #RwOT

    Women Foundation Ministries yatumiye Pastor Kayanja ni Umuryango wa Gikristo washinzwe na Apôtre Kabera Alice Mignonne mu 2006, wubaka abari n'abategarugori mu nzira z'agakiza, mu mitima no mu buryo bw'ibikorwa bifatika.

    Pastor Robert Kayanja ni Umushumba Mukuru w’Itorero Miracle Centre Cathedral Church rifite icyicaro gikuru i Rubaga mu mujyi wa Kampala akaba ari mu bapasiteri bakomeye muri Afurika. Yaje mu Rwanda ku butumire bwa Noble Family Church iyobowe na Apostle Mignonne Kabera.

    Mu 2007 ni bwo Pastor Kayanja aheruka mu Rwanda mu giterane cy’amateka cyabereye muri Stade Amahoro. Ni igiterane cyari cyateguwe n’abapasiteri b’amatorero y’abavutse ubwa ka kabiri barangajwe imbere na Apotre Rwandamura Charles wa UCC.

    Cyitabiriwe n’abantu uruvunganzoka dore ko Stade Amahoro yakubise ikuzura. Icyo gihe Pastor Kayanja yahanuriye u Rwanda ati “Abantu mugiye gutangara cyane, mutungurwe n’uburyo Imana igiye guhindura ibintu ikarema iterambere rishya mu Rwanda”.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, Pastor Kayanja yagarutse mu Rwanda ku butumire bwa Apotre Mignonne Kabera usanzwe ari inshuti y’umuryango we dore ko amaze gutumira inshuro nyinshi umugore we Pastor Jesca Kayanja, kandi nawe akunze kugenderera Itorero ryabo i Kampala.

     Uyu mushumba ukunzwe muri Uganda na Afrika, yishimiye kugaruka mu Rwanda “nyuma y’imyaka irenga 10”.

    Aje mu giterane ngarukamwaka cya “Thanksgiving” gitegurwa na Noble Family Church na Women Foundation Ministries, mu kwezi kwa Cumi na kumwe (Ugushyingo) mu nsanganyamastiko igira iti 'THANKSGIVING IN ACTION, MAKE IT A CULTURE” [GUSHIMA IMANA MU BIKORWA TUBIGIRE UMUCO].

    Ni ku nshuro ya 18 iki gitaramo kigiye kuba kuva mu 2006. Uyu mwaka, iki gikorwa ntigisanzwe kuko Noble Family Church [NFC] yagihuje n’umushinga ifite wo kubaka ahantu haro bwite ho guteranira, bikaba byitezwe ko hazahinduka ihuriro ryo guhimbaza Imana muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Mu bindi biteganijwe muri iki giterane harimo no kuzamura imibereho y’abana babayeho nabi binyuze muri gahunda mbonezamikurire y’abana bato izwi nka ‘ECD’ ndetse n’abasheshakanguhe.

    Iki giterane kiraba ku wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024. Saa Yine za mu gitondo kugeza Saa Saba z’amanywa, iki giterane kirabera ku kibanza [ku butaka bwa Noble Family Church na Women Foundation Ministries], hanyuma nimugoroba Saa Kumi gikomereze i Rusororo muri Intare Conference Arena.

    Abari bugabure ijambo ry’Imana harimo Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n’Umuyobozi wa Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera, Pastor Robert Kayanja wo muri Uganda. Abaramyi bari buririmbe ni Dr Ipyana Kibona wo muri Tanzania na Redemption Voice b’i Burundi.

    Pastor Kayanja ni izina rizwi cyane muri Uganda, mu karere no muri Afrika aho benshi bamufata nk’umuhanuzi, umukozi w’Imana ukora ibitangaza ndetse ni na we mupasiteri ukize kurusha abandi muri Uganda.

    Itorero ayoboye riri mu matorero afite inyubako nini cyane mu karere dore ko urusengero rwe rwa Rubaga rwakira abantu barenga ibihumbi icumi. Itorero rye rifite insengero zirenga 1000 zikorera muri Uganda. Ni we wagize iyerekwa rya 77 Days of Glory izwi cyane nka 77DOGs.

    Mu matorero y’abarokore, Pastor Robert Kayanja arazwi cyane.Robert Kayanja ni umupasiteri ukunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ibyo atangaza n’ibyo yigisha. Yigeze gusaba Leta ya Uganda kujya itanga Icyacumi mu itorero.

    Pastor Kayanja yakiriwe na Apotre Mignonne wamutumiye muri Thanksgiving 

    Pastor Robert Kayanja agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 17

    Pastor Kayanja yakiranywe urugwiro n’abo muri Noble Family Church na Women Foundation Ministries 


    Kwinjira muri iki giterane cyo gushima Imana ni ubuntu

    AMAFOTO Y’UKO BYARI BIMEZE MURI THANKSGIVING Y’UMWAKA USHIZE


    Apostle Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church azwiho gukunda cyane kuramya Imana no kuyitambira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149057/pastor-kayanja-yagarutse-mu-rwanda-nyuma-yimyaka-17-yakirwa-na-apotre-mignonne-149057.html

  • Ibikenewe mu gushyigikira gahunda y'imyaka itanu yo guteza imbere ikoranabuhanga mu by'imari – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2024, ubwo iyi gahunda yamurikwaga ku mugaragaro.

    Yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Banki Nkuru y'u Rwanda, Access to Finance Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa.

    Jean Bosco Iyacu yavuze ko mu gutegura iyi gahunda hifashishijwe impuguke zakoze kuri gahunda nk'iyi yo muri Singapore, nka kimwe mu bihugu bireberwaho kandi bikomeje gutera imbere ubutitsa by'umwihariko mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki no mu bigo by'imari.

    Ati 'Ku bantu bari muri uru rwego by'umwihariko mu batanga serivisi zo kwishyurana no gutanga inguzanyo. Ni ingenzi ko mumenya uburyo bwa eKash. Bugira API ifunguriye buri wese bukwemerera guhuza imikoranire.'

    Mu gihe wakihuza nabwo waba wihuje n'urwego rwose mu buryo bworoshye bikagabanya umwanya n'ikiguzi. Ubushize nabonye bukoreshwa n'abarenga miliyoni 4.'

    Yakomeje agira ati 'Hari uwambajije niba Ihuriro ry'Abikorera muri FinTech ribaho mubwira ko rihari. Ni byiza ko tubaba hafi, tukabafasha mu buryo bushoboka kugira ngo bagere ku byo twese twifuza.'

    Iyi gahunda ifite intego yo gukurura ishoramari rya miliyoni 200$, guhanga imirimo mishya igera ku 7.500 no kongera ibigo bitanga serivisi zijyanye n'ikoranabuhanga mu by'imari bikagera kuri 300 mu 2029, bivuye kuri 75 mu 2021.

    Ibi bivuze ko ibi bigo bizajya byiyongera ku rugero rwa 30% buri mwaka.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze to izi ntego zagutse cyane ariko bishoboka kuzigeraho.

    Ati 'Uyu munsi urerekana intambwe ikomeye mu rugendo rw'u Rwanda rwo kwimakaza ikoranabuhanga. Iyi gahunda ntisobanuye politiki gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy'ubushake bwacu bwo guharanira ko u Rwanda ruba ihuriro rikomeye ry'ibigo bya fintech muri Afurika.'

    'Uhereye ku bigo bitatu byari byanditse muri uru rwego mu mwaka wa 2014, ubu dufite ibigo bya fintech birenga 75 bikorera mu gihugu, bifasha abarenga miliyoni eshatu. Uku gukura kwagize uruhare mu kuzamura igipimo cy'abagerwaho na serivisi z'imari, kiva kuri 93% mu 2020 kikagera kuri 96% uyu munsi.'

    Banki Nkuru y'u Rwanda igaragaza ko ibigo bitanga serivisi zo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga mu Rwanda byavuye kuri bine mu 2014 bigera kuri 26 mu 2024.

    Birindwi muri byo bitanga serivisi zo guhererekanya amafaranga ku ikoranabuhanga [e-money issuers] mu gihe 19 byibanda ku guhuza ibikorwa byo kwishyurana [payment aggregators].

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, yavuze ko nka minisiteri, bazashyira imbere gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ibikubiye muri iyi gahunda, hagamijwe gushimangira ko u Rwanda rushobora gukoresha neza ikoranabuhanga rishya mu kuzamura serivisi z'imari.

    Ati 'Ariko kandi, [ikoranabuhanga] rizana n'ibyago bishya ku buryo bisaba kwitonderwa hagakorwa igenzura rishingiye ku gushyira imbere umutekano n'uburenganzira bw'abashoramari hagamijwe iterambere rirambye.'

    'Ndabibutsa kandi ko intsinzi y'iyi gahunda izashingira ku gufatanya hagati y'inzego za Leta n'iz'abikorera, ibigo by'imari, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n'abahanga udushya.'

    'Turashishikariza abarebwa n'iyi gahunda bose kugira uruhare mu kuyishyira mu bikorwa no kugenzura ko intego zayo zigerwaho nk'uko byagenwe.'

    Ibigo bitandukanye bitanga serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga zamuritse ibikorwa byazo

    Icarus ni ikigo cyatangije porogaramu ya Mine ikoreshwa kuri telefone ifasha mu gukusanya no gucunga amafaranga y'imisanzu y'abantu bari mu matsinda ku ikoranabuhanga

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, na Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, bari bitabiriye imurikwa ry’iyi gahunda

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi [iburyo] yari ahari

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye bafite aho bahurira n’ikoranabuhanga cyangwa urwego rw’imari

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, aganira na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula

    Habaye ibiganiro binyuranye

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, yavuze ko nka minisiteri, bazashyira imbere gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ibikubiye muri iyi gahunda

    Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko BNR ifite gahunda zitandukanye zigiamije guteza imbere impano mu rwego rw’imari

    Ubwo abayobozi batandukanye bamurikaga iyi gahunda ku mugaragaro

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze to izi ntego zagutse cyane ariko bishoboka kuzigeraho

    Umuyobozi wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu, yagaragaje ko hakwiye ubufatanye mu nzego, kugira ngo gahunda nshya ya Guverinoma y'u Rwanda y'imyaka itanu yo guteza imbere ikoranabuhanga mu by'imari [FinTech], izashyirwe mu bikorwa

    Umuyobozi Mukuru w’ Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, BDF, Munyeshyaka Vincent [iburyo]

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikenewe-mu-gushyigikira-gahunda-y-imyaka-itanu-yo-guteza-imbere

  • Nasty C yagarutse i Kigali nyuma y’iminsi 13 – #rwanda #RwOT

    Uyu musore wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Lemons’, ‘Whipped’, ‘All in’ n’izindi, yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024.

    Yakiriwe na Davis D, abakobwa bo muri Kigali Protocol n’abandi bari kumufasha gutegura iki gitaramo.

    Nasty C yaherukaga i Kigali tariki 15 Ugushyingo 2024, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru na Davis D baganira kuri iki gitaramo “Shine Boy Fest”.

    Icyo gihe yumvikanishije ko yiteguye gutanga ibyishimo, ndetse ahamya ko kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, ari nabwo igitaramo kizaba ‘azahacana umucyo’.

    Ni igitaramo kizabera muri Camp Kigali, aho kizaririmbamo abarimo Dany Nanone, Platini P, Alyn Sano, Lisaa, Nel Ngabo, Bushali, Bull Dogg, DJ Toxxyk, Melissa, DJ Marnaud, Ruti Joel n’abandi.

    Uyu musore yakuriye mu gace ka Soweto mu Mujyi wa Johannseburg. Ariko yabaye igihe kinini muri Durban arerwa na Se, David Maviyo Ngcobo, ni nyuma y'urupfu rwa Nyina waguye mu mpanuka y'imodoka. Icyo gihe Nasty C yari afite amezi 11.

    Nasty C yigeze kuvuga ko yinjiye mu muziki bigizwemo uruhare na Mukuru we Siyabongo Ngcobo wamwigishije uko abaraperi bitwara mu ndirimbo. Kandi yamuhaye amasomo ashamikiye ku muziki.

    Ku mwaka wa 14 y'amavuko, Nasty C yasohoye 'Mixtape' ye ya mbere yise 'One Kid, A Thousand Coffins' yasohoye ku wa 12 Gicurasi 2012. Ku wa 4 Mata 2014, uyu musore yasohoye Extended Play ya mbere yise 'L.A.M.E. (Levitating Above My Enemies)', nyuma muri Gashyantare 2015 yasohoye 'Mixtape' ya kabiri iriho indirimbo yamamaye yise 'Juice Back'.

    Ku wa 20 Ukwakira 2015, Nasty C yasubiyemo iyi ndirimbo ayikorana na Davido na Cassper Nyovest. Uyu musore afite album zirimo: Bad Hair (2016), Strings and Bling (2018) ndetse na Zulu Man with Some Power (2020).

    Arazwi cyane mu ndirimbo Said (and Runtown), Particular (Major Lazer, DJ Maphorisa), Jungle, Switched Up, Mad Over You (Remix), The Coolest Kid in Africa (Davido) n'izindi. 

    Nasty C yageze I Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane yakirwa n’abakobwa bo muri Kigali Protocol 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149055/nasty-c-yagarutse-i-kigali-nyuma-yiminsi-13-149055.html

  • INES-Ruhengeri yakiriye inama mpuzamahanga ihuza kaminuza zigisha gupima ubutaka – #rwanda #RwOT

    Ni inama yateguwe n'Urugaga Mpuzamahanga rw'Abapima Ubutaka (Fédération des Géomètres Francophones:FGF) rubarizwamo ibihugu 33 bikoresha Igifaransa harimo n'u Rwanda. Iyo nama ibaye ku nshuro ya cyenda ikaba ibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere aho iteraniye i Kigali kuva ku itariki 27-29 Ugushyingo 2024.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe guteza imbere imijyi n'imiturire muri Minisiteri y'ibikorwa remezo, Dr. Ngarambe Jack, mu izina rya Minisitiri yagaragaje intambwe igihugu kimaze gutera mu micungire y'ubutaka no gutegura ibibukorerwaho.

    Yagize ati 'U Rwanda rwiyemeje ingamba zo gushyira ikoranabuhanga mu nzego zose z'ubuzima bw'Igihugu harimo no gucunga ubutaka no gutunganya imijyi.Twashyize mu bikorwa uburyo bwo gucunga ubutaka bugezweho aho ba nyirabwo babwandikisha hose mu gihugu bugahabwa ibiburanga bizwi nka UPI kandi bigashyirwa mu ikoranabuhanga'.

    Yakomeje avuga ko hanakozwe igishushanyo mbonera ku mikoreshereze y'ubutaka gifasha mu kugenzura neza ko bukoreshwa icyo bwagenewe kandi hitawe ku ihame ryo kurengera ibidukikije.

    Ibyo kandi binajyana n'uburyo bwo gufasha abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kubona amakuru ku mikoreshereze y'ubutaka yagenwe bikagabanya gutonda imirongo mu nzego za Leta bashakayo izo serivise.

    Umuyobozi Mukuru wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr. Baribeshya Jean Bosco, yavuze ko iryo shuri rikuru kuri ubu ryashyize imbaraga mu masomo ajyanye n'imikoreshereze y'ubutaka mu rwego rwo kongera abanyamwuga bakemura ibibazo bijyanye na bwo uyu munsi.

    Yagize ati 'Duherutse gutangiza amasomo y'ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'ubumenyi ku mimerere y'ubutaka (Master of Geo-Informatics) mu rwego rwo kurera abanyamwuga bashoboye bakora ubushakashatsi bukemura ibibazo bijyanye n'umwuga wo gupima ubutaka mu Rwanda no mu Karere'.

    Yakomeje ati 'Abo banyamwuga bari gutanga umusanzu cyane muri serivise za Leta mu bijyanye n'imitunganyirize y'imijyi no mu micungire y'ubutaka ariko harimo n'ababaye ba rwiyemezamirimo abayobozi, n'abatanga ubujyanama mu bijyanye no gucunga ubutaka'.

    Perezida wa FGF ucyuye igihe, Marc Vanderschueren yavuze ko umwuga wo gupima ubutaka ku Isi hose uhura n'ikibazo cyo kutitabirwa n'abagore cyane kandi ko ibyo ari imbogamizi mu iterambere ridaheza, aboneraho kubashishikariza na bo kuwitabira kuko ubu uri kujyanishwa cyane n'ikoranabuhanga kandi na bo barishoboye.

    Umuhuzabikorwa w'iyo nama n'umwalimu muri INES- Ruhengeri,Eng. Nkerabigwi Placide yavuze ko iyo nama bayitezeho kunguka ubumenyi bwisumbuye bwo kwimakaza ikoranabuhanga mu gupima ubutaka rikoreshwa mu bindi bihugu biteye imbere nk'ibyo ku Mugabane w'u Burayi na Canada.

    INES-Ruhengeri ni Ishuri Rikuru ryashizwe na Kiliziya Gatolika mu 2003 aho kuri ubu ryigwamo n'abanyeshuri barenga 5000 bo mu Rwanda no mu bindi bihugu 17 bya Afurika.

    Dr. Ngarambe Jack, mu izina rya Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yagaragaje ko igihugu kimaze gutera intambwe ifatika mu micungire y'ubutaka no gutegura ibibukorerwaho

    Umuyobozi Mukuru wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr. Baribeshya Jean Bosco, yavuze ko iryo shuri rikuru kuri ryashyize imbaraga mu masomo ajyanye n'imikoreshereze y'ubutaka

    Perezida wa FGF ucyuye igihe, Marc Vanderschueren yasabye abagore kwitabira umwuga wo gupima ubutaka

    Iyi nama mpuzamahanga ya kaminuza zigisha ibyo gupima ubutaka yitabiriwe n’abaturuka mu bihugu bitandukanye

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ines-ruhengeri-yakiriye-inama-mpuzamahanga-ihuza-kaminuza-zigisha-gupima

  • RSSB yaganiriye n'abikorera ku mpinduka muri gahunda y'ubwiteganyirize – #rwanda #RwOT

    Imwe mu mpinduka RSSB yakoze ni iyo kuzamura igipimo cy'umusanzu w'ubwiteganyirize bw'izabukuru, cyavuye kuri 6% cyari gisanzweho kuva mu 1962, kigera kuri 12%.

    Ibyo bikazatangira gukurikizwa muri Mutarama 2025, hagamijwe kongera amafaranga abari mu kiruhuko cy'izabukuru bahabwa, kuko ayo bahabwa muri iki gihe ari make ugereranyije n'izamuka ry'ibiciro biri ku isoko.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Regamanshuro, yabwiye abikorera ko izo mpinduka zigamije kongera ubushobozi bwa gahunda ya pansiyo, ariko zinatanga amahirwe atandukanye ku bikorera, cyane cyane ku bigo by'ubucuruzi buto n'ubuciriritse.

    Ati “Imishinga irimo ikigo cya RSSB kigamije guteza imbere ibigo by'ubucuruzi buciriritse (SME Fund) n'ubwiyongere mu ishoramari ku isoko ry'imari n'imigabane, irimo inyungu ifatika ku rugaga rw'abikorera.”

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB yasobanuye ko inyungu ku gishoro ya RSSB yavuye kuri 4,9% mu 2019, igera kuri 11,08% mu 2023, agaragaza ko izi mpinduka zirimo ingamba z'ishoramari zizatuma iri zamuka rikomeza.

    Ku kigega “SME Fund” cyitezweho guteza imbere ubucuruzi buciriritse, Rugemanshuro yasobanuye ko kizatangizwa mu gihembwe cya kabiri cy'umwaka utaha, kandi ko kizatangirana amafaranga agera kuri miliyari 30 Frw.

    Yasobanuye ko izi mpinduka zizatuma habaho gushora mu isoko ry'imari n'imigabane, bityo hatangwe inguzanyo ku nyungu nkeya n'amahirwe yisumbuyeho ku bucuruzi, iteguza ko iteganya gushyiraho ikigega cy'ubushakashatsi n'iterambere (R&D) kizafasha imishinga imishinga mito n'iy'udushya, ibizaha urubuga, bikanashyira igorora ba rwiyemezamirimo.

    RSSB itangaza ko amafaranga ahabwa abamaze kugera mu zabukuru aziyongera, hibandwa ku b'amikoro make. Bigamije gukemura ikibazo gihari cya pansiyo idahagije.

    Kuva mu 1962 kugeza aya magingo, igipimo cy'umusanzu w'ubwiteganyirize bw'izabukuru cyari 6% by'umushahara mbumbe. RSSB isobanura ko umukozi yishyuraga 3% n'umukoresha akishyura 3%.

    RSSB yasobanuye ko bitewe n'uko icyizere cy'ubuzima cyavuye ku myaka 43 mu 1962, kikagera ku myaka 69 nk'uko bigaragazwa n'ibarura rusange ry'abaturage ryakozwe mu 2022, abari mu kiruhuko cy'izabukuru basigaye bahabwa amafaranga mu gihe kirekire.

    Yagize iti 'Igipimo cy'umusanzu nticyigeze gihinduka kuva mu 1962, nubwo icyizere cy'ubuzima ku Banyarwanda cyazamutse kikava ku myaka 43, ubu kikaba cyegereje imyaka 70. Ibi bivuze ko pansiyo isigaye itangwa mu gihe kiruta icyo yatangwagamo mbere.'

    Yatangaje ko nk'ibisanzwe, mu gihe igipimo cy'umusanzu w'ubwiteganyirize kizaba cyashyizwe kuri 12%, umukoresha azasabwa gutangira umukozi igipimo cyongereweho, gusa ngo natabikora, umukozi ni we uziyishyurira.

    Iki kigo cyatangaje ko guhera muri Mutarama 2027, igipimo cy'umusanzu w'ubwiteganyirize kizajya cyiyongeraho 2% buri mwaka kugeza mu 2030 ubwo kizaba cyageze kuri 20%. Cyasobanuye ko bizakorwa mu byiciro mu rwego rwo kwirinda ko izi mpinduka zabangamira abakozi.

    RSSB yatangaje ko uretse ubwiyongere bw'amafaranga azajya ahabwa abajya mu kiruhuko cy'izabukuru nk'inyungu y'izi mpinduka, inyongera y'imisanzu izakomeza ubukungu rusange bw'ikigega cy'ubwiteganyirize n'ubushobozi bwacyo.

    Iti 'Mu gushyiraho izi mpinduka, u Rwanda ruri gufata iya mbere mu kwirinda ibibazo bya pansiyo bihurirwaho n'ibihugu byinshi bifite abaturage bageze mu zabukuru. Ubu buryo bugamije guha Abanyarwanda izabukuru zizewe kurushaho.'

    Yagaragaje ko izi mpinduka zitezweho gufasha u Rwanda kuzamura iterambere ryarwo rirambye, kongera ireme ry'imibereho myiza no kugabanya ubusumbane binyuze mu bushobozi bushingiye ku mutungo.

    Gahunda y'ubwiteganyirize bw'izabukuru ireba 9% by'abaturage bari mu kazi mu biro, bagera ku 800.000 n'abari mu yindi mirimo bari muri gahunda ya Ejo Heza, kugeza ubu ifite abanyamuryango bagera kuri miliyoni 4,1.

    Banki Nkuru y'Igihugu igaragaza ko ikigega cy'ubwiteganyirize cya RSSB gifite uruhare rwa 10% ku bukungu bw'igihugu muri rusange.

    Umusanzu uzahuzwa n'umusoro fatizo

    RSSB yasobanuye ko kugira ngo hahuzwe imisanzu y'ubwiteganyirize n'umusoro fatizo ugenwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, RRA, igipimo cy'umusanzu fatizo kizashyirwaho hagendewe ku mushahara mbumbe ukomatanyije n'amafaranga y'ingendo umukozi yemererwa.

    Ibi bitandukanye n'ibyari bisanzwe bigenderwaho; ari byo “umushahara ntahanwa ukomatanyije” n'amafaranga y'imiturire umukozi yemererwa, kandi bizoroshya ingengo y'imisoro, ndetse bifashe mu gushyiraho imisanzu ishingiye ku mushahara mbumbe.

    Yasobanuye ko guhuza umusanzu fatizo n'umusoro fatizo ari ukubangikanya imishahara igenderwaho mu gutanga imisanzu y'ubwiteganyirize n'igenderwaho mu gushyiraho imisoro.

    RSSB kandi yagaragaje ko kubihuza byombi bigamije gukuraho urujijo ku bijyanye n'amafaranga y'ingendo, gushyiraho uburyo budasumbanisha no kongera umusanzu w'ubwiteganyirize, hagamijwe kongera amafaranga uri mu kiruhuko cy'izabukuru ahabwa buri kwezi.

    RSSB yagaragaje ko igipimo cy’umusanzu w’ubwiteganyirize ku zabukuru kidahura n’ikiguzi cy’ubuzima muri iki gihe

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yasobanuriye abikorera ko izi mpinduka zirimo umushinga w’ikigega cya miliyari 30 Frw cyo gufasha ibigo by’ubucuruzi buciriritse kizatangizwa mu 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rssb-yaganiriye-n-abikorera-ku-mpinduka-muri-gahunda-y-ubwiteganyirize