Habiyaremye Jean Damascene w'imyaka 35 y'amavuko, yapfiriye ku kigo nderabuzima cya Gihara aho yagejejwe yanegekaye. Birakekwa ko yakubitiwe mu kabari k'inzoga kari hafi n'isantere y'Ubucuruzi ya Gihara.
Amakuru intyoza.com ikesha isoko yayo y'amakuru mpamo ni uko Nyakwigendera mu masaha y'Umugoroba w'ejo yageze mu kabari kari hafi y'isantere y'ubucuruzi ya Gihara ahazwi nk'I Rubona, ahacururizwa inzoga zirimo n'urwagwa.
Urupfu rwe rwamenyekanye hagati ya saa tanu na saa sita nyuma yo kugera ku kigo nderabuzima cya Gihara. Birakekwa ko mu byo yazize haba harimo n'inkoni yaba yakubiswe ariko ibyo ni ibitaremezwa kuko kugera twandika iyi nkuri, RIB nk'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha yari ikiri muri aka gace.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda, Ndayisaba Jean Pierre Egide yabwiye intyoza.com ko uyu nyakwigendera yitwa Habiyaremye Jean Damascene akaba yaravutse mu 1989.
Gitifu Ndayisaba, avuga ko nk'Ubuyobozi bahawe amakuru y'uyu muturage akimara gupfa. Avuga kandi ko yari umuturage mu Kagari ka Gihara muri Kabasanza, akaba yari afite Umugore n'abana babiri.
Abaturage batuye muri Gihara no mu nkengero zayo, bavuga ko ikibazo cy'urugomo kimaze kuba nka Karande kuko nta munsi w'ubusa usiga nta muntu ukubiswe, ukomerekejwe. Basaba by'umwihariko ubuyobozi guhagurukira abapimyi b'inzoga zirimo cyane inzagwa n'izo bita ibyuma kuko zinyobwa kare zigakoresha amarorerwa abamaze kuzinywa.
Iri siganwa ngarukamwaka rizaba ku nshuro ya 17, ryitabirwa n'abakinnyi b'abahanga baturuka hirya no hino ku isi. Rizaba kuva tariki ya 23 Gashyantare kugeza tariki ya 2 Werurwe 2025.
Abakinnyi ba Team Rwanda bari gukorera imyitozo yabo ku Kigo cy'Imena cy'Umukino w'Amagare muri Afurika (Africa Rising Cycling Center) giherereye i Musanze. Imyitozo iri kwibanda ku nzira zimwe na zimwe zizakoreshwa muri Tour du Rwanda, cyane cyane mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda.
Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, David Louvet, yajyanye abakinnyi 15 azatoranyamo batanu bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2025.
Abakinnyi bahamagaye ni
Jean Claude Nzafashwanayo
Didier Munyaneza
Espoir Uhiriwe
Phocus Nshimiyimana
Aphrodis Tuyipfukamire
Fiancé Nizeyimana
Uwiduhaye
Vainqueur Masengesho
Moïse Mugisha (Benediction Club)
Eric Nkundabera
Shadrack Ufitineza
Pacifique Byusa (Les Amies Sportif)
Jean Claude Niyomugabo
Roben Ikundabayo (Nyabihu Cycling Club)
Jean de Dieu Imanizabayo (Sina Cycling Club)
Jérémie Ngendahayo (May Fly).
Ikarita y'inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2025 izashyirwa ahagaragara ku wa Gatanu, igihe hazaba hamurikwa ku mugaragaro gahunda y'iri siganwa.
Iri siganwa rya Tour du Rwanda ni rimwe mu mikino y'amagare ikunzwe cyane mu Rwanda no muri Afrika, rigafasha kumenyekanisha impano nshya no kuzamura urwego rw'imyitozo y'abakinnyi b'amagare.
Team Rwanda yatangiye umwiherero wo kwitegura Tour Du Rwanda 2025
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024, ubwo yasuraga mu myitegiro abahanzi bari kwitegura kuzaririmba mu iserukiramuco 'Unveil Fest' rizaba ku wa 7 Ukuboza 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.Â
Ni ubwa mbere iri serukiramuco rigiye kuba mu rwego rwo gususurutsa abakunda umuziki gakondo. Rizaririmbamo abahanzi barimo nka Ruti Joel, Victor Rukotana, itsinda rya J-Sha, Ruth Kanoheli [Chrisy Neat] n'abandi.
Aba bahanzi bamaze iminsi mu myiteguro, ndetse Minisitiri Utumatwishima yabasuye mu rwego rwo kubatera imbaraga, no kubera ko Minisiteri ibashyigikiye, kandi abizeza ko azitabira igitaramo cyabo.
Yanasuye kandi ahari 'Band' ya 'Kesho Band' icurangamo abarimo Clement the Guitarist basanzwe bacurangira Ruti Joel. Uyu muhanzi yataramiye Minisitiri Utumatwishima yisunze indirimbo ye yitiriye Album 'Musomandera'.
Nyuma yo kureba 'Peformance' ya Ruti Joel, Minisitiri Utumatwishima yaganiriye nawe ndetse na 'Band' imucurangira, maze avuga ko hamwe n'abo bakorana bari gutekereza uburyo bakora ibarura rizasiga hamenyekanye umubare wa 'Band' zikorera mu Rwanda, ku buryo zajya zifashishwa mu bikorwa binyuranye.  Â
Minisitiri Utumatwishima atangaje ibi mu gihe mu minsi ishize Bralirwa ibinyujije muri Amstel yatangije irushanwa 'Battles of the Band' rizarangira hahembwe 'Band' eshatu zizahiga izindi.
Mani Martin uri mu bagize Akanama Nkemurampaka kazemeza izizahiga izindi, aherutse kubwira InyaRwanda ko irushanwa nk'iri riteza imbere cyane abahanzi basanzwe babarizwa muri 'Band' kuko mu myaka 15 ishize byari bigoye kubona 'Band' mu Rwanda.Â
Kuri we, ni amahirwe adasanzwe ku rubyiruko rwishyize hamwe rugashinga 'Band'.
Natasha uri mu bagize 'Band' ya The Unique, we yabwiye InyaRwanda ko bahatanye muri iri rushanwa kubera intego bafite zo kugaragaza icyo bashoboye mu muziki.
Uyu mukobwa yavuze ko bifitiye icyizere cyo gutsinda. Ati 'Buri munyamuziki aba yihariye mu buryo bwe, gutekereza ko tuzagera kuri 'Final' byo turabitekereza, kuko iyo tuba tutabitekereza ntabwo twari kuza mu irushanwa, igihari ni uko tugomba gukora kandi twizeye neza ko tuzatsinda.'
Minisitiri Utumatwishima yatangaje ko bagiye gutangira urugendo rwo kubarura 'Band' zikora umuziki mu Rwanda 'Battles of The Band' ni irushanwa Amstel yateye inkunga rimaze igihe rigaragaza zimwe muri 'Band' zikomeye i Kigali
'Symphony Band' yamenyekanye cyane nyuma yo gusoza amasomo ku Nyundo, no guhatana mu irushanwa rya 'Battles of the Band' bagatsindwa ku munota wa nyuma
Chad yavuze ko isesa amasezerano y'ingenzi y'ubufatanye bw'ingabo n'Ubufaransa, bigatuma havuka ibibazo bijyanye n'ingaruka hagati ya Paris mu karere ka Sahel kari muri Afurika.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Chad, Abderaman Koulamallah, yatangaje ko igihe kigeze kugira ngo igihugu cye 'kigire ubusugire busesuye'.
Ibi byatangajwe nyuma y'amasaha make mugenzi we w'Ubufaransa Koulamallah, Jean-Noel Barrot, abonanye na Perezida wa Chad, Mahamat Deby.
Chad n'umufatanyabikorwa w'ibanze mu kurwanya abarwanyi ba kisilamu bo mu karere ka Sahel ka Afurika y'iburengerazuba.
Ariko mbere y'amatora y'umukuru w'igihugu muri Gicurasi, abategetsi ba Tchad bategetse ko ingabo z'Amerika zivana muri iki gihugu, bikaba byerekana ko hari intera iri hagati y'abafatanyabikorwa gakondo bo mu Burengerazuba.
Kugeza ubu Ubufaransa bufite ingabo zigera ku 1,000 mu gihugu cya Afurika yo hagati zitanga amakuru n'ubufasha bw'ibikoresho ku gisirikare cya Chad kuva mu birindiro byabo, harimo no mu murwa mukuru N'Djamena.
Chad nicyo gihugu giheruka muri Afurika yo Hagati n'Uburengerazuba guhagarika amasezerano y'umutekano na Paris.
Ariko Koulamallah yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko icyemezo cya Chad kitagaragaje 'gutandukana n'Ubufaransa, nka Niger cyangwa ibindi bihugu'.
Mu yandi magambo yatangajwe ku wa kane, Koulamallah yavuze ko Ubufaransa ari 'umufatanyabikorwa w'ingenzi' ariko ko Chad igomba 'gusobanura ubufatanye bw'ibikorwa by'ibanze hakurikijwe ibyihutirwa by'igihugu'.
Abayobozi bashimangiye ko iki cyemezo kitazagira ingaruka ku mibanire ya Chad n'Ubufaransa mu tundi turere.
Ikipe y'amateka mu mupira wamaguru FC Barcelona yashinzwe ku wa 29 Ugushyingo mu 1899, kuri uyu munsi wa gatanu irihiziza isabukuru y'imyaka 125 imaze ishinzwe.
Amateka akomeye agaragaza ibinyejana by'indashyikirwa, ishyaka, no kwihangana.
Kuva iyi kipe yashingwa i Cataloniya mu gihugu cya Espagne, magingo aya iracyahanganye nandi makipe yo ku Isi hose, Barça yabaye ikimenyetso cyiza mu mupira wamaguru.
Mu mateka yayo meza cyane, iyi kipe yazengurutse Isi mu buryo bwayo bwo gukina 'Tiki-taka'.
Mu bakinnyi bakomeye n'ibihe bitazibagirana bakoze mu mateka y'umupira wamaguru barimo; nka Johan Cruyff, Lionel Messi, na Xavi Hernández basize ibimenyetso simusiga mu mikino bakinnye i Cataloniya.
Mu gihe FC Barcelona yizihizaga imyaka 125 imaze, iyi sabukuru ntabwo igaragaza ibyahise gusa ahubwo ni n'urumuri rwejo hazaza ku bana bagikura bazayikinamo.
Barça ikomeje gushyiraho amahame kubyo bisobanura kuba ikomeje kubaka umugani wayo muri siporo mu mupira wamaguru.
Ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona La Liga 'Barcelona' ikomeje gusigasira amateka y'ishingwa ryayo.
Isombe ni ibiryo gakondo bikunzwe mu Rwanda, byizihizwa kubera uburyohe budasanzwe n'agaciro k'imirire.
Isombe ikozwe mu mababi y'imyumbati ntabwo ari amababi yamasaka nkuko bikunze kwibeshywa kuri benshi, Isombe ni imwe mu ndyo ikunzwe cyane mu Rwanda kandi ni kimenyetso cy'umurage gakondo w'Igihugu cy'u Rwanda.
Amababi y'imyumbati ari nayo sombe akungahaye kuri vitamine A na C, ikingenzi yongera ubudahangarwa no kubungabunga uruhu, rugahorana itoto ryiza.
Isombe ifite umwanya wihariye mu muryango bigatuma wishima. ku bwibyo rero niyo ndyo ihuza imiryango mu bijyanye n'imico ya Kinyarwanda; gusabana, ndet5se nibindi.
Imiteguro yayo akenshi n'igikorwa rusange, kigaragaza indangagaciro zu Rwanda zo guhuriza hamwe no kwakira abashyitsi.
Byumwihariko, indyo y'Isombe iri mu buryo bukomeye bwerekana imigenzo yo guteka mu muco wa Kinyarwanda. Mu byukuri Isombe riri mu ndyo ritanga uburyohe.
Mu gitondo cyo kuwa 27/11/2024, inzego z'umutekano n'iz'ubutabera z'u Rwanda zashyikirije iz'Ubuhinde uwitwa Salman Rehman Khan ngo ajye kuryozwa ibyaha by'iterabwoba akurikiranyweho mu gihugu cye.
Salman Rehman Khan rero yari yibeshye ku Rwanda, kuko yibwiraga ko atorotse ubutabera, cyane ko yumvaga ibindi byihebe nka Ingabire Victoire byidegembya, kandi atarabirushije gukemukira igihugu cyabo.
Buri gihugu kigira ibyihebe byacyo Ubu Ubuhinde bufite Salman Rehman Khan wabwo u Rwanda rukagira Ingabire na Rusesabagina ba rwo
Salman Khan kandi agomba kuba yarumvise ko icyihebe Paul Rusesabagina n'abafatanyacyaha bacyo bagiriwe imbabazi, nyuma y'ubwicanyi n'ibindi bikorwa by'iterabwoba byabahamye.
Kwari ukwibeshya ariko, kuko u Rwanda atari paradizo y'abanyabyaha, ko ahubwo ibyemezo byarwo bishingira ku ngingo nyinshi, zirimo no kubaka ubumwe n'ubwiyunge.
Ikindi, n'abo yumva bahawe imbabazi, ntibibaha uburenganzira bwo gusubira mu byaha, kuko abazakomeza kubyivurugutamo, nk'uko bimeze kuri Ingabire na Victoire, bishobora kuzababera bibi kurusha na mbere. Ni ibyo Perezida wa Repubulika yise' kongeramo uruviri'.
Urugero rwa Salman Khan rero rwagombye guha ubutumwa ibyihebe nka Ingabire Victoire, Paul Rusesabagina, n'abandi bibwira ko ngo isi izavuza induru umunsi bongeye kuryozwa ibyaha by'iterabwoba banze kuzibukira. Erega na ba Salman Khan ntibabuze ababashyigikiye, batera inkunga n'ibikorwa byabo by'iterabwoba, ndetse banabizezaga ko ntawe uzatinyuka kubafata. Nyamara iyo bageze aho umwana arira nyina ntiyumve, barirwariza!
Ibimenyetso simusiga, Rushyashya yanabagejejeho kenshi, byerekana ko Ingabire Victoire agikorana n'imitwe y'iterabwoba nka FDLR , doreko we n'abandi bagizi ba nabi babana muri FDU-INKINGI, buri kwezi bakusanya, ku mugaragaro, icyo bise' impamba', ni ukuvuga amafaranga afasha Ingabire na FDLR mu migambi y'iterabwoba.
Ingabire Victoire kandi yumvikana kenshi avuga ko ashyigikiye Abakongomani bagize umutwe wa'Wazalendo', uyu ukaba ari umufatanyabikorwa wa Leta ya Kongo na FDLR muri jenoside ikorerwa Abatutsi n'Abahema bo mu burasirazuba bwa Kongo.
Paul Rusesabagina nawe ntiyaretse ubugambanyi no gukorana n'ibyihebe, nyamara ubwo yasabaga imbabazi Perezida Kagame, yavugaga ko aciye ukubiri burundu n'imitwe y'iterabwoba. Ibiganiro atanga ku maradiyo no mu biganiro atumirwamo n'abagome nka we, ntatinya kuvuga ko azarinda arunduka akirwanya 'Leta y'abavantara'. Umutwe we wa FLN uracyafite ibirindiro muri Kongo no mu Burundi.
Nk'uko byasobanuwe kenshi, u Rwanda rufite uko rwishakamo ibisubizo bijyanye n'amateka yarwo, rukavuguta umuti kenshi unasharira cyane, mu bihugu byinshi utanashoboka cyangwa wagorana kunywa, kabone n'ubwo waba uvura.
Ni muri urwo rwego hajya hagaragara kwihanganira abanyabyaha, kugirango bahabwe andi mahirwe yo kubaka uRwanda rushya.
Ibi bitangaza benshi, ndetse abahawe ayo mahirwe hakaba ubwo bayafata nk'uburenganzira cyangwa ubuhangange basumbya Leta. Nyamara uku ni ukwishuka, kuko uko guhumiriza no kwihangana bitavuze ko bitagira umupaka.
Uko inzego z'umutekano n'iz'ubutabera z'uRwanda zumvise ubusabe bw'Ubuhinde, maze Salman Rehman Khan agasubizwa iwabo ngo akurikiranweho ibyo aregwa, ni nako zizumva ubusabe bw'Abanyarwanda bifuza ko ibyihebe, cyane cyane nka Ingabire Victoire uri mu Rwanda, bishyirwa aho byagombye kuba biri, aho gukomeza kwishuka ko biri hejuru y'amategeko.
Twibuke ko Salman Rehman Khan 'akekwaho' ibyaha by'iterabwoba, mu gihe ingabire Victoire n'ibindi byihebe, bo byamaze kubahama.
Umufaransa wari urambiwe agasomborotso yaravuze ngo' trop c'est trop', Umwongereza we ati' enough is enough'!
Kwimurira impunzi mu gihugu cya gatatu ni uburyo bwo kuzivana mu gihugu zahungiyemo bwa mbere, zijyanwa mu kindi gihugu cyize kuri dosiye yazo, kikemera kuzakira yaba ari imwe cyangwa umuryango wayo wose, hanyuma kikayiha uburenganzira bwo gutura bwa burundu.
Ni uburyo bukemura ibibazo by'ubuhunzi mu buryo bwa burundu ku mpunzi zidafite amahitamo yo kwisanga mu gihugu zahungiyemo cyangwa gusubira aho zikomoka, kandi zikeneye guhabwa umutekano mu gihugu zibamo.
Mu biganiro Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yagiranye na Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano muri Sena y'u Rwanda ku wa 27 Ugushyingo 2024, yagaragaje ko impunzi nyinshi ziri mu nkambi ziba zishaka kujya mu bihugu nka Amerika, Canada n'ahandi.
Ati 'Abamaze kujya hanze, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika [n'ahandi] ni 5000 muri uyu mwaka. kuva mu 2006 bamaze kuba ibihumbi 36. Abo ni bo banditse. Mutekereze abo bantu bava he? Benshi bava hano kuri uru rutonde. Urutonde rujya kugabanyuka hakajyaho abandi babasimbura.'
Kuva intambara ya M23 yubuye mu myaka ibiri ishize impunzi z'abanye-Congo zinjiye mu Rwanda zikabakaba ibihumbi 15, mu gihe habariwemo n'abo mu bindi bihugu zihita zirenga ibihumbi 16.
Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko hari n'igihe usanga impunzi zihimba amasano kugira ngo zibashe kugera mu bihugu runaka, ndetse abashyizwe ku rutonde rw'abazagenda bigatuma batagira icyo bimarira.
Ati 'Impunzi rimwe na rimwe zirabeshya bagahimba amasano bafitanye n'abantu bagiye. Abo bantu bategereje kugenda ni abantu batagira n'ikintu bakora cyatuma batera imbere, kuko bumva ko nta mizi bafite mu gihugu cyabakiriye.'
Minisitiri Maj. Gen (Rtd) Murasira yagaragaje ko abitegura kujya mu bindi bihugu baganirizwa n'inzobere mu buzima bwo mu mutwe ku buryo bitagira ingaruka nyinshi ku byo bakora n'ubwo biba bitoroshye.
Yahamije ko impunzi ziri mu Rwanda kuba zituruka mu bice bitandukanye by'Isi biri mu bituma zikomeza kuba nyinshi, ariko zikwiye kumva ko igihugu zirimo n'ibyo zakomotsemo ari byiza.
Ati 'Urabona dufite nk'impunzi z'ubwoko bumwe ubwo bwoko bushobora gushira hariya kuko impunzi igize Imana ikigira muri Amerika ntacyo bimubwiye, ariko ntabone ko aho yari ari na we igihugu cye ni cyiza wenda kurusha na Amerika.'
Imibare igaragaza ko u Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 135, ziri mu nkambi ya Mahama icumbikiye ibihumbi 68.115, iya Kiziba icumbikiye 14,350, iya Kigeme irimo 14,868, Mugombwa irimo 11,980, mu nkambi ya Nyabiheke harimo 11,480 na Nkamira icumbikiye abarenga 4000.
MINEMA yagaragaje ko impunzi zirenga ibihumbi 36 zimaze kubona ibihugu bizakira
Abahinzi bahagarariye abandi baturuka mu turere Umunani mu ntara zitandukanye z'Igihugu, bahuguwe ku ikoreshwa ry'amakuru y'ibihe n'ikirere mu buhinzi. Basabwe gukoresha neza amakuru bahabwa ku mihindagurikire y'ikirere bagamije kwirinda ibihombo baterwa no kutajyana n'imiterere y'ikirere. Nubwo bahabwa amakuru n'ikigo cy'Igihugu gishinzwe iby'iteganyagihe-METEO, bavuga ko amakuru babona hakwiye kunozwa uburyo atangwamo kuko haba ubwo adahura n'ukuri mu gace baba baherereyemo.
Uwizeyimana Esther, Umuhinzi uhagarariye abandi mu karere ka Kirehe Umurenge wa Kigarama avuga ko ari igihombo kinini ku muhinzi utabasha gukurikira no kumenya amakuru arebana n'iteganyagihe ngo amenye uko ikirere gihagaze bityo nawe amenye uko abyitwaramo mu buhinzi akora.
Abitabiriye amahugurwa, basabwe kwibumbira mu matsinda no gushishikarira kubyaza umusaruro amakuru ku iteganyagihe ariko kandi basaba ko naryo rinozwa.
Gusa na none, asaba abashinzwe gutangaza amakuru y'iby'iteganyagihe kunoza neza uburyo batangamo amakuru kuko ngo haba ubwo bavuga ko imvura igwa mu karere aka n'aka ariko nyamara ntihagere hose, bityo umuhinzi uri mu gice kitagezwemo n'imvura akaba yabifata nk'aho bamubeshye cyangwa se bigatuma acika intege.
Nzeyimana Alexis, Umuhinzi akaba n'umutubuzi w'Imbuto y'Ibishyimbo ukorera k'Ubuso bungana na Hegitari 30 mu Karere ka Ngoma Umurenge wa Karembo avuga ko kumenya amakuru arebana n'iteganyagihe ari iby'agaciro ku muhinzi kuko bituma ahinga akurikije imiterere y'ikirere.
Kuri we, ngo biba byiza kugira itsinda ry'abahinzi ubarizwamo kuko bunganirana mu buryo bwose bityo n'uwacitswe n'amakuru hakaba abandi bayakurikiranye, bakayasangiza abari mu itsinda bagamije ko ntawe ukora ibinyuranye n'imiterere y'ikirere bikaba byamuviramo igihombo.
Avuga ko uburyo abahinzi babona amakuru ku iteganyagihe butanoze. Ati' Harimo imbogamizi kuko amakuru akenshi tuyabona kuri terefone! Ukabona Mesaje(Ubutumwa) ariko ukaba uri mu Murenge runaka mu kagari ko muri uwo murenge! Hari igihe tujya tugusha imvura ikagwa mu kandi Kagari ko hirya mu Murenge wawe ntihagere. Imbogamizi rero zirimo ni uko, nta muntu wabaza uti ese mu kagari ntuyemo imvura biteganijwe ko iza kugwa cyangwa iragwa ahandi?. Akomeza avuga ko amakuru atangwa adahagije ku muhinzi, ko abashinzwe iteganyagihe bakwiye kunoza imitangire yayo n'inzira zafasha umuhinzi kuyabona.
Patrick Mvuyibwami, akorera ikigo mpuzamahanga cyitwa CIAT gikora ubushakashatsi ku buhinzi n'ubworozi. Nk'abateguye aya mahugurwa mu mushinga witwa ECREA, avuga ko intego yayo ya mbere ari ugukangurira abahinzi kwibumbira mu matsinda hagamijwe gufasha abahinzi kumva ibiganiro ku ma Radio no mu bitangazamakuru bitandukanye bitangwa n'impuguke zitandukanye zo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda kugira ngo babashe kubasobanurira, babahe amakuru bamenye uburyo bayakoresha kandi no mu gihe bafite ibibazo babashe kubigaragaza bari hamwe.
Avuga ku mumaro w'amatsinda y'abahinzi, yagize ati' Ni ukugira ngo bihurize hamwe baganire ku biganiro byatambutse byatanzwe n'impunguke, babashe guhana ibitekerezo n'inama ku buryo bajya kubishyira mu bikorwa kuko iyo buri wese ayumvise kugiti cye, ashobora kutabasha kuyashyira mu bikorwa cyangwa ntayumve, ariko iyo aganiriye na bagenzi be bashobora kumuhereza ibitekerezo'.
Patrick Mvuyibwami.
Avuga kandi ko hari ibihombo byinshi ku muhinzi utabona cyangwa se udakoresha amakuru arebana n'iteganyagihe, ati' Iyo umuhinzi atakoresheje amakuru, kutayamenya byo ni ikibazo gikomeye, hari n'abatazi ko ahari, hari n'abatayizera ariko iyo habayeho ibiganiro hakagira n'abatanga ubuhamya ko bayakoresheje na wawundi uvuga ko atayizera ashobora gutangira kugaruka mu nzira yo kuba yayakoresha'.
Ku mpungenge n'abashidikanya ku makuru atangwa n'ikigo cya METEO, avuga ko abantu benshi batazi ko uhamagaye muri iki kigo bashobora kuguha amakuru y'aho uherereye. Gusa na none, yemera ko uburyo amakuru atangwamo bukwiye kunozwa bityo bugatuma n'abayahabwa bayizera bikabafasha gukora badafite gushidikanya.
Alfred Rumongi Tabaro, Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu gifite Ubuhinzi mu nshingano-RAB, akorera muri Sitasiyo ya Musanze avuga ko igikwiye mu bahinzi ari ugukora amatsinda kugira ngo abafashe gukorera hamwe, kungurana inama no guhana ibitekerezo ariko kandi no kubyaza umusaruro amahirwe ari imbere yabo kuko icyo umwe atumvise ashobora kukibwirwa na mugenzi we cyangwa se bakicara nk'itsinda.
Asaba ndetse akagira inama abahinzi kumenya kujyana n'ibihe, bagasoma kandi bakumva amakuru abagaragariza ibijyanye n'imihindagurikire y'ikirere, bakayaha agaciro, bakayabyaza umusaruro mu bikorwa byabo by'ubuhinzi. Yibutsa ko icyambere mu buzima ari Amakuru, ko ufite amakuru ugendana n'igihe ukamenya uko wifata bitewe n'imihindagurikire y'ikirere.
Nawe, avuga ko hakenewe amakuru y'imvaho ku buryo mu gihe umuturage yahawe amakuru y'ikirere uko kiririrwa mu gace runaka aherereyemo ataza kubona ibitandukanye. Asaba ko no mu gihe habaye impinduka hakwiye kuba hari uburyo cyangwa inzira zinyuzwamo amakuru bityo bigaha umuturage icyizere ntabe mu rujijo.
Abahawe aya mahugurwa barimo; Abafashamyumvire mu buhinzi, Abajyanama mu buhinzi, Abatubuzi b'imbuto z'ibishyimbo n'Ibigori, bose baturuka mu turere twa; Ngoma na Kirehe zo mu ntara y'Uburasirazuba, Rulindo na Burera zo mu Majyaruguru, Rusizi na Nyamasheke zo mu Burengerazuba hamwe na, Nyamagabe na Huye zo mu Majyepfo.
Imwe mu nkuru zimaze iminsi zigarukwaho mu myidagaduro y’Amerika, ni iya Conor McGregor uheruka guhamwa n’icyaha cyo gufata umugore ku ngufu. Iki cyaha yagihamijwe n’urukiko rukuru rw’umujyi wa Dublin mu gihugu cya Ireland ari naho akomoka ndetse ari naho icyaha cyabereye.
Ubwo yireguraga mu rubanza, Conor McGregor waciye ibintu mu mukino w’iteramakofi, yavuze ko atibuka neza ibyabaye hagati ye na Nikita Ni Lamhain mu 2018 mu ijoro bishimishanyijemo muri hoteli kuko yari yanyweye ibiyobyabwenge.
Yagize ati: ”Ntabwo nibuka ibyabaye neza ririya joro kuko nari nanyoye cocaine nyinshi n’inzoga, nibuka ko twarimo twishimishanya tukaryamana, ariko kumufata ku ngufu simbizi ko nabikoze. Numvaga twararyamanye tubyumvikanyeho”.
Mu gihe abantu bari biteze ko Conor McGregor ari busohore ubutumwa busaba imbabazi Nkita Lamhain cyangwa yisegura ku bafana be, ahubwo yatunguranye avuga ko muri ibi byose byabaye icyo yicuza ari ukuba yaraciye inyuma umugore we Dee Devlin.
Mu butumwa bwe yagize ati: ”Nakabaye kuba naravuye muri kiriya kirori nahuriyemo na Nikita, nagakwiye kuba ntarasangiye nawe ibisindisha, gusa muri ibi byose ndicuza kuba naraciye inyuma umukunzi wanjye, umugore nkunda kurusha abandi ku Isi. Byambabarije umutima kuba naramubabaje, ni amakosa yanjye ariko nizeye ko nabyo tuzabasha kubirenga”.
Akimara gusohora ubu butumwa, Conor McGregor, yasamiwe hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamunenga ko aticuza icyaha cyo gufata ku ngufu yakoze ahubwo akaba avuga ko yicuza guca inyuma umugore we.
Conor McGregor yahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu Nikita Lahmain
Nikita Lahmain yabwiye itangazamakuru ko yishimiye umwanzuro w’urukiko
Conor utigeze agaragaza ko yicuza icyaha cyamuhamye, yavuze ko yicuza guca inyuma umugore we Dee Devlin