Author: webrwanda

  • Arenga miliyari 859 Frw yarakoreshejwe; Uruhare rwa World Vision mu myaka 30 ishize – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango wageze mu Rwanda mu 1994, utanga inkunga y'ibiribwa n'ubuvuzi bw'ibanze n'ibikoresho nkenerwa ku baturage bari bakuwe mu byabo.

    Nyuma y'aho World Vision yagize uruhare mu kubaka no gusana amacumbi yari yasenywe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, inakomerezaho muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge n'isanamitima.

    Mu 2000 ni bwo uyu muryango waje kwinjira no mu bikorwa byo guteza imbere urwego rw'uburezi binyuze mu gufasha abana b'impfubyi kwiga no kugira uruhare mu kwegereza abaturage ibikorwa remezo nk'amazi, kubaka imidugudu, amavuriro, amashuri, udukiriro n'ibyumba by'ikoranabuhanga (ICT centers), inzu zo kurwanya imirire mibi (nutrition centers) n'ibindi.

    Ubwo hizihizwaga isabukuru y'imyaka 30 umaze, ku wa 3 Ukuboza 2024, Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yagaragaje ko uyu muryango wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'igihugu mu ngeri zinyuranye.

    Ati 'World Vision yaje gufasha mu iterambere by'umwihariko muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo dufatanya mu gutanga amazi meza no mu bijyanye n'isuku n'isukura kandi ni ibintu twishimira cyane ko n'imbere bizadufasha kugeza amazi meza kuri benshi, amashuri n'amavuriro n'ibindi.'

    Yagaragaje ko muri gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda y'imyaka itanu, igihugu cyiteze byinshi ku miryango itari iya Leta mu kuyishyira mu bikorwa.

    Yavuze ko kuba World Vision imaze gushora arenga miliyoni 625$ ari amafaranga menshi kandi byagize impinduka nziza ku baturage.

    Ati 'Kuba mumaze gushora arenga miliyoni 625$ ni ikintu gikomeye, ni amafaranga menshi mu mibare ariko biba akarusho ku mpinduka zigaragaza zagiye zibaho nk'uko abaturage babitangamo ubuhamya.'

    Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu, yashimiye Leta y'u Rwanda ku bufatanye n'uyu muryango mu rugendo rwo guteza imbere abaturage n'igihugu muri rusange.

    Ati 'Guhera mu 1994 turi guharanira kongera kubaka icyizere, dukomeza no guteza imbere imiryango, haba mu bikorwa by'iterambere no mu guhangana n'ibibazo by'ubutabazi ku bagirwaho ingaruka n'ibiza no gufasha impunzi.”

    “Ibi twabigezeho binyuze mu burezi, kurengera umwana, ubuzima, isuku n'isukura, kongera ubushobozi bwo kwigira, iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza, kurengera no kubungabunga ibidukikije n'ibindi. Uru rugendo ni ikimenyetso cy'imbaraga zituruka ku bufatanye n'intego dusangiye.'

    Yakomeje agira ati 'Uyu munsi, twishimiye kugaragaza bimwe mu byagezweho. Mu myaka 30 ishize, hashowe asaga miliyoni 625 z'amadolari ya Amerika mu kuzamura imibereho myiza y'abana n'imiryango yabo mu Rwanda.'

    Yeshimangiye ko biteguye gukomeza gukorana n'u Rwanda by'umwihariko mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST2.

    Perezida wa World Vision, Andrew Morley, yagaragaje ko nyuma y'urugendo rw'imyaka 30, biteguye gukomeza gufatanya na Leta y'u Rwanda mu kugera ku ntego zarwo.

    Ku rundi ruhande kandi Umuyobozi wa World Vision mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Liliane Dodzo, yemeje ko u Rwanda ari igihugu kiri gutera imbere kandi gikwiye kureberwaho n'amahanga mu kwishakamo ibisubizo.

    Abaturage barashima

    Bamwe mu baturage bafashijwe na World Vision mu bihe bitandukanye, baragaragaza ko bishimira ko yabakuye mu bwigunge.

    Mukaruhaba Valerie ati “Ntimwabona ibyishimo dufite, mbere twajyaga kwivuza i Bungwe ukaba wahagenda nk'amasaha abiri kandi niho n'amashuri yabaga ku buryo hari abana bagendaga bakaruha rimwe na rimwe bakagarukira mu nzira.'

    Hagenimana Thacien yagize ati “Twari turiho mu buzima bugoranye ariko ubu bagiye kutwegereza ishuri n'ivuriro, twari tubikeneye ku buryo n'abana bataga ishuri bagiye kujya baza kwiga hafi, abarwayi bivurize hafi ntawe uzongera kurembera mu rugo.'

    Abahawe amazi bashima ko bakikijwe kuvoma ibirohwa mu gihe hari n'abafashijwe kwikura mu bukene.

    Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'Iterambere cy'Abanya-Koreya mu Rwanda, KOICA, Yóo jee Hyun, yavuze nk'abafatanyabikorwa ba World Vision, urugendo rw'imyaka 30 rwabaye intangarugero kandi rutanga umusanzu ukomeye ku iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage.

    Umuyobozi w'Amashami ya UN mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yasabye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bikibangamiye imibereho y'abaturage.

    Ubuyobozi bwa World Vision mu Rwanda bwishimira uruhare bwayo mu iterambere ry’igihugu

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yagaragaje ko uruhare rwa World Vision ari ntagereranwa mu myaka 30 imaze

    Umuyobozi wa World Vision mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Liliane Dodzo, yashimye iterambere ry’u Rwanda

    Umuyobozi w'Amashami ya UN mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yashimye uruhare rwa World Vision mu Rwanda

    Bora François yashimye ubufasha yahawe na World Vision n’uruhare rwayo mu myaka 30 ishize

    Sam Bizimana yavuze umuvugo utaka World Vision yamuteye ingabo mu bitugu

    Umuyobozi Mukuru wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yashimye ubufatanye n’u Rwanda mu myaka 30 ishize

    Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, yari mu bitabiriye ibyo birori

    Imbyino z’abasore bo mu Itorero Inyamibwa zari zinogeye ijisho

    Ababyinnyi b’Itorero Inyamibwa ni bo basusurukije abitabiriye ibirori mu mbyino gakondo

    Lion Imanzi ni we wari uyuboye ibyo birori

    Ubwo Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yakirwaga

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, ari mu bitabiriye ibi birori

    Abitabiriye ibi birori bafataga ifoto y’urwibutso

    Imyaka 30 ya World Vision mu Rwanda yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye

    Hafashwe ifoto y’urwibutso n’abitabiriye ibyo birori

    Amafoto: Rusa Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arenga-miliyari-859-frw-yarakoreshejwe-uruhare-rwa-world-vision-mu-myaka-30

  • Ni ubutindi! Minisitiri Utumatwishima yagaye… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024, ubwo yasozaga icyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, cy'abahanzi 60 basoje amasomo yabo, bagahabwa n'impamyabumenyi. 

    Ni mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center witabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye barimo: Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere muri UNDP mu Rwanda, Aimee Muziranenge, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'ubuhanzi, Sandrine Umutoni n'abandi.

     

    Asoza icyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko abahanzi bakwiriye gufashwa kuko banyura muri byinshi.

    'Abahanzi banyura mu nzira zikomeye, ari nayo mpamvu nsaba abantu bose, ko uwo umuhanzi atumiye cyangwa asabye ubufasha twese tuzajya tubafasha.'

    Akomeza avuga ko hakwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga mu bijyanye n'itegeko ryo kurengera umutungo mu by'ubwenge. Ati 'Twasanze hari ibintu byinshi tutakoraga neza. Icya mbere, ni ku burenganzira bw'umutungo mu by'ubwenge. Itegeko rihari ni ryiza, ariko ikintu gikomeye twakora neza kurushaho ni ukurishyira mu bikorwa.”

    Utumatwishima yavuze ko n'ubwo bimeze gutya ariko, hacyumvikana abahanzi bagambirira gusubiza hasi bagenzi babo; bakabikora bisunze gushaka abantu bo kuri Radio, kuri Youtube n'ahandi, ubundi bakanjama wa muhanzi adashaka ko atera imbere.

    Yavuze ko 'Nta na rimwe iyo itara ryawe ryaka, ushobora kwatsa itara ry'undi nawe rigakomeza rikaka. Kuzimya mugenzi wawe, kujya kuri Radio ngo bamuvuge nabi, ugashaka aba-Youtuber's bakamutaranga, bakamurenga bakajya mu muryango we, bakavuga ibintu biri ukuri n'ibitari ukuri, ntabwo ibyo ng'ibyo ari ubunyarwanda, si ubusirimu, ubundi ku ruhande byaba ari ubutindi.'

    Utumatwishima yavuze ko umuhanzi yakabaye umuntu ukora ibihangano bye, kandi yashaka no guhangana na mugenzi we akabikora binyuze mu bihangano, buri wese afite ibyo akora, ahozaho agamije kugaragaza uruhare rwe mu muziki.

    Yavuze ko ibikorwa n'abo bahanzi atigeze avuga mu mazina ni 'Umwanda, ni ubutindi, ndetse biri kugenda bivamo n'ibyaha.' Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko ibintu birimo gutukana, kubwiranabi 'tuzabireka, ahubwo dutezanye imbere'. Ati 'Ntakizatuma twese tutungukira muri uru ruganda.'

    Utumatwishima avuze ibi mu gihe umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben], aherutse gutangaza ko hari umunyamakuru wamukangishije inkuru ziharabika umuryango we, ndetse ko yabigezeho agasohora amashusho y'abo mu muryango we.

    Avuze ibi kandi mu gihe mu bihe bitandukanye, humvikanye inkuru z'abahanzi banyuranye, batanga amafaranga menshi kugirango bagenzi babo ntibavugwe mu itangazamakuru, n'abandi bishyura abakoresha Youtube bakirirwa bavuga nabi abo bahanganye mu muziki.

    Minisitiri Utumatwishima yagaye abahanzi bagambirira gusubiza hasi bagenzi babo, avuga ko ari ubutindi 

    Utumatwishima yabwiye urubyiruko kwirinda imico mibi, ahubwo bagahanira gusenyera umugozi umwe



     

    KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA MINISITIRI UTUMATWISHIMA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149304/ni-ubutindi-minisitiri-utumatwishima-yagaye-abahanzi-bagambirira-kuzimya-bagenzi-babo-vide-149304.html

  • Indyo z'i Kigali n'amahumbezi y'i Karongi: Ambasaderi Khan yagarutse ku bihe atazibagirwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuva i Rubavu na Musanze umanuka i Kigali na Muhazi, Ambasaderi Khan ntacyo wamubeshya kuko hejuru y'inshingano afite zo gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi, anagira umwanya akiga igihugu akoreramo, agakoresha ibitabo asoma amateka ariko nyuma akava mu biro, agatembera yihera ijisho ibikurura abandi basura u Rwanda.

    Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi Khan yasobanuye indyo akunda mu Rwanda, ibice by'igihugu amaze gusura, amakipe afana n'ibindi by'umwihariko ku buzima bwe.

    Watembereye ibice bitandukanye by'u Rwanda, ni he wakunze kurusha ahandi?

    Aha mbere ni Karongi, nakunze ko ari umujyi muto kandi uri hafi y'Ikiyaga cya Kivu, nahamaze igihe hariya, ni ahantu heza cyane. Ikiyaga cyiza, umutuzo, ubwisanzure, amahumbezi, ni heza cyane. Hari ibintu byinshi bikurura ba mukerarugendo, ushobora kugenda mu bwato, hari ibiti byiza, ni ho hantu ha mbere nakunze.

    Aha kabiri nkunda ni Musanze. Nahagiye inshuro nyinshi, nagiye mu bice hafi ya byose bya Musanze, harankuruye cyane. Ikindi nateranya Musanze na Gisenyi, naho njyayo kureba Ikiyaga cya Kivu. Gisenyi igira restaurant nziza n'ibindi byinshi byo kwakira ba mukerarugendo.

    Ahandi nakunze ni mu Ntara y'Iburasirazuba, nagiye ku Kiyaga cya Muhazi, uturutse mu mpande zayo zose. Abantu batekereza ko Ikiyaga cya Muhazi ari ahantu hamwe, nyamara gifite ahantu henshi [ho kwakirira abantu]. Hari restaurant nyinshi n'ahantu henshi hakurura ba mukerarugendo.

    Nagiye i Huye, njya mu Ishyamba rya Nyungwe, hari ahantu heza. Nagiye i Nyanza gusura ahantu hagaragaza amateka ya kera. Kuva i Gatuna kugera i Nyagatare, i Gisenyi, i Musanze, i Huye, i Cyangugu, hose narahageze kandi narahakunze.

    U Rwanda ni igihugu cy'imisozi 1000, ahantu hose ni heza, iyo urebye imirima y'icyayi n'ikawa, ibiti byiza hose ni heza.

    Ahandi nagiye ni muri Pariki y'Akagera, nahamaze umunsi wose mbona inyamaswa nkuru zose (inkura, ingwe, intare, inzovu, imbogo).

    Wagize amahirwe yo guhura n'abahinzi b'icyayi cyoherezwa muri Pakistan?

    Duherutse kugirana inama n'abahinzi b'icyayi, yarimo n'abaturuka muri Pakistan barenga 30. Rimwe nigeze kuva i Gisenyi ngana i Cyangugu, mbona imirima myinshi y'icyayi. Twagendaga duhagarara, tugasura inganda zitunganya umusaruro w'icyayi n'ikawa, tukaganira n'abahinzi.

    Ku bijyanye n'indyo, ni iyihe yakunyuze cyane?

    Njya ngorwa no kumenya amazina neza, hari [iyitwa] ubugari ngira ngo, nkunda dodo cyane, ziri kumwe n'umuceri ndetse n'inyama y'inkoko.

    Imvange y'ibishyimbo n'umuceri na yo ndayikunda cyane. Indyo y'umuceri urimo inyama ndetse n'ibirungo nabyo ndabikunda.

    Ku giti cyanjye, n'iyo ndi mu rugo cyangwa ndi kuganira n'abandi, mbabwira ko ibiryo byo mu Rwanda ari byiza ku buzima kuko bitanyuzwa mu nganda. Ibiryo byinshi hano bifite intungamubiri nyinshi kandi ntabwo binyura mu nganda.

    Uburyohe bw'ibiryo byo mu Rwanda nabwo ni bwiza, abantu bari mu cyiciro cy'imyaka yanjye, [bageze muri] 40 na 50 [nabagira inama yo kubirya] kuko bifite intungamubiri nyinshi, aho kuba birimo ibirungo byinshi ndetse n'amavuta.

    Muri restaurant na hoteli z'Abanya-Pakistan bari mu Rwanda, ni izihe ukunda?

    Dufite imwe muri restaurant nziza y'Abanya-Pakistan iri mu Mujyi, izwi nka Lahori. [Lahori Taste iherereye muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali, ikagira umwihariko wo gutegura amafunguro yo muri Pakistan, avanze n'andi aboneka mu bindi bihugu].

    Lahori ni umwe mu mijyi ikomeye muri Pakistan, ni wo mujyi wa kabiri muri Pakistan [inyuma y'Umurwa Mukuru, Islamabad].

    Lahori Taste ni imwe muri restaurant zitegura amafunguro yo muri Pakistan, ikaba iherereye muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali

    Indi ni Mandy [The House of Mandy iherereye mu nyubako ya Kigali City Tower mu Mujyi wa Kigali]. Dufite hoteli iri Nyarutarama.

    Ikindi ni uko ibiryo byo muri Pakistan no mu Buhinde bijya gusa, gusa Pakistan ikagira umwihariko wo gutegura inyama z'inka, ihene n'izindi. Wenda ibyo ntabwo wabibona mu Buhinde cyane kubera umuco wabo.

    Pakistan igira umwihariko wo gutegura amafunguro arimo inyama.

    Restaurant ya The House of Mandy iherereye kuri Kigali City Tower, ikagira umwihariko wo gutegura amafunguro yiganjemo inyama ndetse ikagira n’umwanya munini uri hanze

    Tubwire incamake y'ubuzima bwawe

    Nyuma yo kwiga kaminuza, natangiye ishuri ryigenga. Ushobora kuba warumvise Malala Yousafzai wanaje i Kigali, yatsindiye igihembo cy'Amahoro cya Nobel [mu 2014 ubwo yari afite imyaka 17 gusa. Ni impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu, wita cyane ku buvugizi bushyigikira uburezi bw'abakobwa].

    Se umubyara yari umufatanyabikorwa wanjye [kuri iryo shuri ryigenga]. Najyaga njya mu ishuri rye, naramubonye ari umunyeshuri ndetse naramwigishije.

    Nyuma y'aho nagiye gukora mu rwego rw'imari muri Pakistan ndetse nanakoze mu bijyanye no guhugura abandi mu gutegura imishinga y'iterambere.

    Nyuma nakoze nk'uwunganira abacamanza, mba umucamanza ndetse n'umuyobozi mu nzego z'ibanze nka komiseri wungirije.

    Nyuma naje kujya gukora muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, nkorera mu bihugu birimo Espagne, Argentine, Cuba, Canada, Afghanistan, u Rwanda n'ibindi bihugu bitandukanye.

    Ikindi nabaye umuyobozi wungirije, umuyobozi n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga. Natembereye Isi ndetse nshobora no kuvuga indimi icyenda. Ikinyarwanda kiri kungora, ariko intego ni ukumenya Ikinyarwanda n'Igiswahili.

    Ikindi nkora nk'umwarimu, twahuguye abanyeshuri barenga 100 hano kuri Ambasade yacu. Tubaha amahugurwa y'igihe kirekire ndetse tukabaha n'icyemezo cy'uko bafite uburambe kuko iyo umuntu ugiye ku isoko ry'umurimo, asabwa kugaragaza uburambe. Ni yo mpamvu tubaha ibyo byemezo.

    Ni ibyishimo kuko Abanyarwanda babiri bahawe buruse yo kujya kwiga muri Pakistan mu bijyanye na 'Telecommunication Engineering.' Ibyo ni ibindi bikorwa dukorera hano.

    Iyo utari mu kazi, ni iki ukora kugira ngo uruhuke?

    Nkunda gusoma, nsoma ibitabo byinshi, cyane cyane ibijyanye n'imibanire mpuzamahanga, ibya diplomasi, ibya filozofi, iby'imitekerereze y'abantu, imibanire y'abantu ndetse n'ibindi. [Ibindi bitabo nsoma] harimo iby'amateka y'u Rwanda n'amateka ya Afurika.

    Nawe ukunda Cricket?

    Cricket ndayikunda, Abanya-Pakistan babiri bari mu Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda kandi bari kwitwara neza cyane. Gusa ku giti cyanjye nkunda umupira w'amaguru.

    Ibihugu nka Argentine na Espagne [byankundishije] umupira w'amaguru, ndetse no muri Pakistan uyu mukino uri kwaguka cyane. [Ikindi nkundira umupira w'amaguru] ni uko iminota 90 biba birangiye, ariko Cricket itwara umwanya munini cyane.

    Gukina umupira w'amaguru ni byiza ku buzima kandi ni umukino ushimishije.

    Ugira ikipe ufana?

    Ni byo ngira ikipe mfana, muri Argentine nkunda Boca Juniors, mu Rwanda naho ndi gukurikirana nshaka ikipe mfana. Mperutse guhura na Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse, tuganira ku buryo bwo guteza imikino imbere hagati y'ibihugu byombi.

    Ujya ureba amakipe akomeye y'i Burayi nka Liverpool?

    Ni byo njya nyareba, iyo mfite umwanya ndayareba. Nk'umukino wa Real Madrid na FC Barcelona cyangwa uwa Boca Juniors na Club Atlético River Plate, iyo zakinnye ngerageza kuzireba.

    Ambasaderi Khan ntajya acikwa n’umukino uhuza Boca Juniors na Club Atlético River Plate muri Argentine, ufatwa nk’umwe mu mikino iba ikomeye cyane ku Isi

    Kurikira ikiganiro IGIHE yagiranye na Ambasaderi Khan

    Amafoto y'ubwiza bwa Karongi bwatangaje Ambasaderi Khan

    Agace kifashishwa n’Abanye-Congo bapakira matungo baba baguze mu isoko ndengamipaka

    Bethany Hotel ni umwe mu mahoteli abakiliya bicaramo bumva amahumbezi y’Ikiyaga cya Kivu

    Bethany Hotel imwe mu mahoteli afite umwihariko mu karere ka Karongi

    Cleo Lake Kivu Hotel, imwe mu mahoteli agezweho yo mu Karere ka Karongi

    Château Le Marara, ni hoteli nziza yuzuye i Karongi

    Amahoteli menshi yo muri Karongi yubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

    Ba mukerarugendo bakunda amahoteli y’i Karongi kubera uburyo yegereye cyane ikiyaga cya Kivu

    Ukigera mu marembo ya Karongi, hari ibyapa bitanga ikaze

    Kugera i Karongi ugataha udatembereye mu kiyaga cya Kivu, ni ukunyagwa zigahera

    Muri iri shyamba huzuye hoteli y’akataraboneka, ni hejuru y’Ikiyaga cya Kivu

    Ubwato bufasha abagenda mu Kivu

    Umuhanda wa Kivu Belt woroheje ubuhahirane mu Burengerazuba by’umwihariko mu Karere ka Karongi

    Ukeneye kwica icyaka i Karongi utubari tugezweho turahari, nta kibazo uzagira

    Aba bana bafotorewe i Karongi bagiye ku ishuri guhaha ubwenge

    Abaza gusura Karongi akenshi bakururwa n’Ikiyaga cya Kivu

    Agakiriro ka Karongi karimo abanyabukorikori b’ingeri zose

    Imihanda y’i Karongi ikikijwe n’ibiti bituma abahagenda babona akayaga

    Château Le Marara iteretse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu

    Château Le Marara yitezweho guhindura isura ya Karongi

    Delta Hotel iri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu

    Delta Hotel irimo kwagurwa

    Gare ya Karongi ifasha abatuye muri aka karere kugenderanira n’ibindi bice by’igihugu

    Gare ya Karongi ifasha abatuye muri aka karere kugenderanira n’ibindi bice by’igihugu

    Hotel Cleo Kivu Late , ni imwe mu zifasha abakerarugendo bagana aka Karere

    Icyayi ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu by’imena bitunze abanya-Karongi

    Ikiyaga cya Kivu, niyo soko y’ubukungu bwa Karongi

    Imiturire iri gutezwa imbere. Hejuru ya Gare ya Karongi harimo kuzamurwa imiturirwa

    Imiturire mu mujyi wa Karongi iri kuvugururwa mu buryo bujyanye n’icyerecyezo

    IPRC Karongi iri ku isonga mu gusohora intiti zifasha igihugu mu guhanga imirimo no gukora byinshi mu bijyanye na tekiniki n’ubumenyingiro

    Ingoro y’Umurage w’Ibidukikije nayo iri i Karongi

    Isoko rya Kijyambere rya Karongi rifasha mu buhahirane

    Karongi hari uduce ifite turimo imihanda itanyuramo ibinyabiziga byinshi

    Karongi ifite imiterere ibereye ubukerarugendo kubera ikiyaga cya Kivu gituma hagaragara ubwiza budasanzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indyo-z-i-kigali-n-amahumbezi-y-i-karongi-ambasaderi-khan-yagarutse-ku-bihe

  • Ni nde wigiza nkana hagati ya APR FC na Rayon… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu itariki 7 Ukuboza 2024, kuri Stade Amahoro harakinirwa umukino uruta indi yose ikinirwa mu Rwanda, umukino urahuza APR FC na Rayon Sports, amakipe yahanganye kuva kera, ndetse akaba ari nayo yihariye ibikombe hafi ya byose bikinirwa mu Rwanda.

    Umukino uza guhuza APR FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, ni umukino wari umaze igihe kinini cyane utegerejwe kuko amatariki wari warapanzwe ko uzakinirwa, yimuwe inshuro ebyiri kubera impamvu zigiye zitandukanye, ariko kuri uyu wa Gatandatu bidasubirwaho, Rayon sports irakira APR FC mu mukino wakabaye warakinwe ku munsi wa gatatu wa shampiyona ya Rwanda Premier League 2024-25.

    Uyu mukino wari upanzwe ko wari gukinwa ku itariki 14 Nzeri 2024, ariko ntiwaza gukinwa, kubera ko APR FC yari gukina na Pylamif yo mu misiri mu mukino ubanza mu ijonjora rya kabiri mu mikino ya CAF Champions League, ibyo byatumye uyu mukino udakinwa kuri iyo tariki.

    Numa y'uko umukino wa APR FC na Rayon Sports udakinwe ku itariki 14 Nzeri wimuriwe ku itariki 19 Ukwakira, ariko nawo ntiwakinwa kubera ko ikipe y'igihugu yari mu myiteguro yo gukina na Djibouti mu majonjora yo gushaka itike y'igikombe cya Africa cy'abakinnyi bakina mu bihugu bavukamo CHAN.

    N'ubwo iturufu yo kudakina umukino ku itariki 19 Ukwakira yabaye imyiteguro y'ikipe y'igihugu, APR FC yari yamaze gutanga ubusabe muri Rwanda Premier League isaba ko yazakina na Gasogi United kuri iyi taliki, mu mwanya wo gukina na Rayon Sports.

    Kera kabaye kuri uyu wa Gatandatu itariki 7 Ukboza 2024 umukino karundura wa APR FC na Rayon Sports urakinwa, ariko mbere y'uko ukinwa, amakipe yagaragaje imbaraga zitandukanye ukurikije uko buri kipe yatangiye imikino ya shampiyona.

    Ikipe ya Rayon Sports inayoboye shampiyona y'u Rwanda, nubwo yatangiye inganya imikino ibiri ya shampiyona, nyuma yaho yagaragaje imbaraga zidasanzwe kuko yahise itsinda imikino ikenda yikurikiranya. Rayon Sports kandi ni iya mbere n'amanota 29, ikaba irusha ikipe ya kabiri ariyo AS Kigali Amanota icyenda.

    APR FC yo yagize intangiriro mbi za shampiyona, kuko imaze gutakaza imikino ine yose muri iyo ine ikaba yaranahuye n'igisebo cyo guterwa mpaga kubera yakinishije abakinnyi barindwi b'abanyamahanga icyarimwe mu kibuga, kandi amategeko ategeka kutarenza abakinnyi batandatu.

    Ni umukino APR FC iramanuka mu kibuga irushwa amanota 11 na Rayon Sports baba bahanganiye igikombe, kuko Rayon Sports ni iya mbere ifite amanota 29, APR FC yo ni iya Gatandatu ifite amanota 18.

    Ni ikipe ya Rayon Sports iramanuka mu kibuga ishimwa mu myanya yose, kuko mu mikino icyenda imaze yikurikiranya itsinda yo yatsinzwemo igitego kimwe gusa, bisobanuye ko ari ikipe ikomeye mu bwugarizi, izamu, hagati no mu busatirizi.

    APR FC yo ntabwo biramera neza, kuko umukino iheruka gukina yanganyije na Police FC, kandi usanga nta myanya irashimwa neza, kuko ikinjizwa ibitego, kandi n'ubusatirizi bwayo bukaba nta bitego byinshi buratsinda.

    Abakinnyi bo kwitega ku ruhande rwa Rayon Sports ni Fall Ngagne, Aziz Bassane Koulagna, Iraguha Hadji na Adama Bagayogo. Klu ruhande rwa APR FC abakinnyi bo kwitega ni Niyigena Clement, Mahmadou Lamine Bah, Mamadou SY, Aluou Souane, Mugiraneza Frodouard n'abandi.

     

    Kuri uyu wa Gatandatu APR FC iracakirana na Rayon sports mu mukino w’amateka

    Ni nde wigiza nkana ?

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149295/ni-nde-wigiza-nkana-hagari-ya-apr-fc-na-rayon-sports-149295.html

  • Bruce Melodie mu bakoze mu nganzo: Top 10 yi… – #rwanda #RwOT

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

    Mu ndirimbo nshya, harimo iyahuje Umuririmbyi itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie na Blq Diamond yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024. ‘Niki Minaji’ iri mu ndirimbo zigize Album nshya ya Bruce Melodie yise ‘Colourful Generation’, ndetse iri ku mwanya wa Kane kuri iyi Album igiye kumara umwaka umwe itegerejwe. Izaba iriho indirimbo 16 zirimo izo yakoranye n’abahanzi banyuranye, ahanini biturutse ku mubano basanzwe bafitanye. 

    Bruce Melodie yari aherutse gutangaza ko indirimbo ye yayitiriye izina ry’umuhanzikazi ukomeye ku Isi. Yayise ‘Niki Minaji’, kandi yitsa cyane ku kugaragaza ko umukobwa aba aririmba, yaba imiterere ye, uburanga bwe n’ibindi abihuje n’uyu muhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamamaye ku Isi.

    Iyo unyujije amaso mu bantu bakoze iyi ndirimbo, ubona ko yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element, ni mu gihe mu buryo bw’amashusho (Video) yakozwe na J’Chrétien Munezero usanzwe ari Murumuna wa Christopher.

    Ni mu gihe Bahali Ruth witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022, akabasha no kwegukana ikamba ry’umukobwa wahize abandi mu kugira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, yabaye umwungiriza wa J’Chrétien Munezero mu ikorwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo.

    Mu bandi bahanzi bakoze mu nganzo, Zizou Al Pacino wahurije abarimo Bulldogg, Calvin Mbanda , P Fla, Fireman na Jay C mu ndirimbo yise 'Kuba umugabo,' Nel Ngabo, Element Eleéeh na Kenny Sol biyambajwe na Marioo, abaramyi bakunzwe cyane Vestine & Dorcas n'abandi benshi.

    1.     Niki Minaj — Bruce Melodie ft Blaq Diamond

    “>

    2.     Kuba umugabo – Zizou Al Pacino ft Bulldogg, Calvin Mbanda , P Fla, Fireman, Jay C 

    “>

    3.     1,2,3 — Nel Ngabo

    “>

    4.     Njozi – Marioo feat Element Eleéeh

    “>

    5.     Happiness – Marioo feat Kenny Sol 

    “>

    6.     Ihema — Vestine & Dorcas

    “>

    7.     Basi – Là Reïna

    “>

    8.     Impamba — David Kega

    “>

    9.     Amen — Eddy Muramyi ft Bidandi

    “>

    10. Irebe – Khire

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149296/bruce-melodie-mu-bakoze-mu-nganzo-top-10-yindirimbo-zakwinjiza-neza-muri-weekend-video-149296.html

  • MTN Rwanda na TECNO byinjiye mu bufatanye bufasha abakiliya gusoza umwaka batsindira impano – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa 6 Ukuboza kikazasozwa ku wa 31 Ukuboza 2024. Ni kimwe mu bikorwa bizafasha abakiliya ba MTN Rwanda na TECNO kuryoherwa n'iminsi mikuru isoza umwaka.

    Abanyamahirwe bazatsindira ibihembo ni abagura telefone zigezweho za TECNO zirimo ubwoko bwa POP, Spark 30, CAMON 30 cyangwa izo mu bwoko bwa Phantom ku biro bya MTN aho byaba biri hose, ku iduka ryayo cyangwa mu iduka rya TECNO ryemewe. Uguze telefone nshya asabwa gushyiramo SIM Card ya MTN 4G.

    Abinjiye mu irushanwa bashobora gutsindira moto nshya zo mu bwoko bwa scooter, telefone za TECNO Spark 30, amakarita yo guhaha y'ibihumbi 200 Frw na internet ya MTN ingana na gigabytes 30.

    Biteganyijwe ko buri cyumweru hazajya habaho tombora, abatsinze bakajya gufatira ibihembo ku maduka baguriyeho telefone.

    Umuyobozi ushinzwe Abakiliya na gahunda z'Ikoranabuhanga, Somdev Sen, yagaragaje ko iyi gahunda igamije gufasha abakiliya babo koroherwa n'itumanaho no kuryoherwa n'iminsi mikuru isoza umwaka.

    Ati 'Tunejejwe no gufatanya na TECNO mu guha impano abakiliya bacu muri ibi ibihe by'iminsi mikuru. Ni gute wafasha inshuti n'imiryango gukomeza gusabana birenze kubaha amahitamo y'itumanaho ahendutse? Gutanga inyongera zitandukanye hamwe n'impano, twifuza ko abakiliya bacu bahorana internet kandi bakaryoherwa n'ibyishimo by'iminsi mikuru babifashijwemo n'udushya twa MTN.'

    Uretse ibi kandi MTN Rwanda ifatanyije na sosiyete ya TRANSSION holdings ari na yo yabyaye TECNO, INFINIX na ITEL batangije gahunda yo guha inyongera abakiliya bagura telefone za TECNO, INFINIX, na ITEL.

    Bazajya bahabwa gigabytes 15 buri kwezi mu gihe cy'amezi atatu, iminota 300 yo guhamagara, inyongera ya 20% mu gihe umuntu aguze amafaranga yo guhamagara kugira ngo barusheho gusabana. Iyi gahunda kandi igamije guha agaciro buri gikorwa cyo kugura smartphone no kubafasha kuryoherwa n'Isi y'ikoranabuhanga.

    Abakiliya bazajya bagura smartphone mu iduka rya TECNO batsindire ibihembo bitandukanye

    Abaliya bahawe amahirwe yo gusoza umwaka batsindira impano zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwanda-na-tecno-binjiye-mu-bufatanye-bufasha-abakiliya-babo-gusoza-umwaka

  • Iby’ingenzi byaranze imikino 103 imaze guhuza… – #rwanda #RwOT

    Mu kinyarwanda baravuga ngo Iminsi iba myinshi igahigwa n’umwe. Wa munsi wari utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda wageze aho ku munsi kuri uyu wa Gatandatu Saa kumi n’ebyiri ikipe ya Rayon Sports igomba kwakira APR FC mu mukino w’ikirarane cyo ku munsi wa Gatatu wa shampiyona muri Stade Amahoro.

    Iyo ingengabihe ya shampiyona igisohoka, kimwe mu bintu benshi bahita bareba ni umunsi Rayon Sports izakiniraho na APR FC. Uyu mukino wamaze gufata amarangamutima y’Abanyarwanda dore ko usanga n’udasanzwe akurikirana ibijyanye n’umupira w’amaguru aba abaza ngo uzakinwa ryari. 

    Iyo wabaye ntawe uryama, umufana utsinzwe ashobora no kuburara, umutoza utsinzwe ashobora no kwirukanwa, umukinnyi utsinze bishobora kumuhindurira ubuzima, umufana utsinze biba bimurutira igikombe,….

    Kuri iyi nshuro aya makipe yombi agiye guhura asa nk’aho ari mu bihe bimwe nubwo imwe isa nk’aho iri hejuru y’indi gato. 

    Rayon Sports imaze iminsi iri mu bihe byiza dore ko kuva shampiyona yatangira itaratsindirwa umukino n’umwe ndetse ikaba imaze imikino 8 yikurikiranya intsinda bikaba ari nabyo byatumye iri ku mwanya wa mbere kugeza ubu n’amanota 26.

    Ni mu gihe APR FC yo itari mu bihe byiza cyane dore ko n’umukino uheruka yatakaje amanota inganya na Police FC 1-1, none ikaba iri ku mwanya wa 5 n’amanota 17 gusa ikaba igifite ibirarane 2.

    Aya makipe yombi yaherukaga guhurira mu mukino wiswe uwo gusogongera Stade Amahoro wakinwe mu kwezi kwa Gatandatu muri uyu mwaka ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Muri shampiyona ho barukaga guhura mu kwezi kwa 3 muri uyu mwaka ukaba wari warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0.

    Inkomoko yo guhangana hagati y'amakipe yombi

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari ihagaritswe n’Ingabo za RPA, aya makipe yombi ni yo yahise yigaragaza nk'akomeye kurusha andi mu Rwanda, dore ko kwiyubaka kwa Kiyovu Sports byagoranye.

    APR FC nk'ikipe ya Gisirikare ntiyiyumvishaga uburyo yatsindwa n'ikipe y'abasivili mu gihe na Rayon Sports yari ikunzwe n'Abanyarwanda batagira ingano, itiyumvishaga uburyo yatsindwa n'ikipe yari ishinzwe vuba.

    Byarangiye zibaye abakeba b'ibihe byose, Kiyovu Sports yahanganaga na Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iba ivuyemo gutyo, nubwo ubu imaze imyaka itatu yerekana ko yagarutse.

    Usibye ibi kandi aya makipe niyo ahanganira ibikombe bikinirwa mu Rwanda dore ko mu myaka 30 ishize, hanyuzemo ikipe imwe gusa akaba ariyo itwara igikombe cya shampiyona naho ibindi byose akaba ari APR na Rayon Sports yagiye abyiharira.

    Guhangana ku makipe yombi, si ubuhanga bwo mu kibuga gusa kuko n'ak'abafana katiburira, yewe akenshi usanga baba bakaniye umukino kurusha abakinnyi, aba Rayon Sports bita APR FC 'igikona' n'aba APR FC bita Rayon Sports 'Gasenyi'.

    Ubwo umukino wahuje amakipe yombi muri Mata 2019 wari urangiye, abafana b'impande zombi barahanganye, baterana amacupa n'ibindi bari bafite, ibi byaviriyemo amakipe yabo guhanwa na FERWAFA.

    Imibare wamenya mbere yuko Rayon Sports icakirana na APR FC mu mukino w’i 104

    Kuva APR FC yashingwa ifite ibikombe 22 bya Shampiyona naho Rayon Sports yashingiwe i Nyanza mu myaka 58 ishize, ifite ibikombe icyenda bya shampiyona.

    Ikipe y'Ingabo imaze kwegukana Igikombe cy'Amahoro inshuro 14 mu gihe Rayon Sports igishaka ku nshuro ya 10.

    Umwaka wa 2017, ni wo wonyine aya makipe yabashije guhuramo inshuro nyinshi, dore ko yahuye inshuro eshanu mu marushanwa atandukanye, ibintu bitigeze bibaho mu mateka y'aya makipe yombi bikunda kuvugwa ko ahuzwa na Leta (ntashobora gukina umukino wa gishuti yiteguriye yo ubwayo).

    Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n'andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo n'imikino ya gishuti n'ubwo itabaye inshuro nyinshi, usanga Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 103.

    Muri izo nshuro zose hamwe APR FC niyo imaze gutsinda inshuro nyinshi aho imaze gutsinda inshuro 44, Rayon Sports ikaba yaratsinzemo inshuro 33 naho bakaba barangajyije inshuro 26. Muri iyo mikino 103 habonetsemo ibitego 263, harimo 126 ku ruhande rwa Rayon Sports n'ibitego 137 ku ruhande rwa APR FC.

    Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi muri shampiyona, warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0

    Imikino yahuje Rayon Sports na APR FC itazibagirana

    Umukino wa mbere utazibagirana ni uwakinwe tariki ya 03 Ugushyingo 1996 i Nyamirambo, ku mukino wa nyuma w'igikombe cyari cyateguwe n'iyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gusana ibyari byangijwe n'inkongi muri iyi Kaminuza, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 5-2.

    Yongeye kuyisubira tariki ya 26 Ukwakira 1997 i Remera kuri Stade Amahoro ku mukino wo kuyishyikiriza igikombe cya Shampiyona yari imaze kwegukana uwo mwaka, aho na none Rayon Sports yongeye gutsinda APR FC ibitego 5-2.

    Mu 2011-2012, mu gikombe cy'Amahoro, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 muri ½. APR FC yatsindiwe na Lionel Saint Preux, Kabange Twite na Papy Faty. Impozamarira ya Rayon Sports yatsinzwe na Hamiss Cédric.

    Mu 2012-2013, APR FC yatangiye umwaka w'imikino itwara igikombe cy'isabukuru y'imyaka 25 ya FPR, itsinze ku mukino wa nyuma Rayon Sports ibitego 3-1. Ibitego byose byatsinzwe mu gice cya kabiri na Ruhinda Farouk (Sssentongo), watsinze bibiri n'aho ikindi gitsindwa na Cyubahiro Jacques. Hategekimana Aphrodis 'Kanombe' yatsindiye Rayon Sports impozamarira.

    Mu mukino wa shampiyona wo kwishyura, wabaye tariki ya 9 Werurwe 2013, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 4-0 bitsinzwe na Hategekimana Aphrodis 'Kanombe', Hamisi Cédric na Kambale Salita Gentil 'Papy Kamanzi' watsinzemo ibitego bibiri.

    Mu 2015  APR FC yanyagiye Rayon Sports 4-0 ndetse no mu 2016 naho muri 2016  Rayon Sports inyagira APR FC 4-0. Mu 2017, amakipe yombi yahuriye mu mukino wa Super Cup wakinwe iminsi ibiri itandukanye. 

    Iminota 63 ya mbere y'umukino yabereye i Rubavu, Rayon Sports itsinda 2-0 amatara yo kuri Stade Umuganda ahita azima. Indi minota 27 yakiniwe i Nyamirambo nyuma y'iminsi itanu, tariki ya 27 Nzeli, irangira nta kindi gitego kibonetse mu mukino, Gikundiro itwara igikombe.

    Ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino wahuje amakipe yombi muri Mata 2019, abafana b'impande zombi barahanganye ndetse izi mvururu zatumye amakipe yabo ahanwa na FERWAFA.

    Gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 mu Ukuboza 2019, byirukanishije umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza watozaga Rayon Sports hashize iminsi itatu gusa umukino ubaye mu gihe Umunye-Congo Guy Bukasa yasezeye ku kazi nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0 muri Kamena 2021.

    Umurundi Masudi Djuma yirukanywe na Rayon Sports mu Ukuboza 2021 nyuma y'iminsi mike atsinzwe imikino yahuyemo na Kiyovu Sports ndetse na APR FC naho Umunya-Portugal Jorge Paixão ntiyongererwa amasezerano nyuma yo gusezererwa na APR FC muri ½ cy'Igikombe cy'Amahoro cya 2022.

    Amazina atazibagirana muri uyu mukino

    Jimmy Gatete wabashije gukinira aya makipe yombi, ni we ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino uhuza aya makipe, dore ko buri kipe yayitsindiye ibitego bine mu mikino itandukanye.

    Sina Jérôme ari mu bakinnyi babashije gutsindira ikipe imwe ibitego byinshi muri uyu mukino, kuko afite bitandatu mu gihe Masudi Djuma watoje Rayon Sports na AS Kigali, ari we wabashije gutsindira APR FC ibitego byinshi, bigera kuri bitanu, anganya na Issa Bigirimana.

    Kuva aya makipe yombi atangiye guhura, Davis Kasirye ukomoka muri Uganda, ni we wabashije gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe mu gihe abakinnyi barimo Sina Jérôme, Bokota Labama, Lionnel St Pleux, Ruhinda Farouk, Bokungu Ndjoli, Kambale Salita Gentil, Hakizimana Muhadjiri n'abandi bagiye batsindamo ibitego bibiri ku mukino.

    Raoul Shungu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni we mutoza watsinze imikino myinshi yahuje aba bakeba kuko mu myaka itandukanye yatoje Rayon Sports yatsinze imikino irindwi atsindwa ine, anganya itanu muri 16 yatoje ahanganye na APR FC.

    Sina Jerôme ni we umukinnyi watsinze ibitego byinshi (bitandatu) mu mateka y’umukino uhuza APR FC na Rayon Sports

    Jimmy Gatate (uri imbere) ni we washoboye gutsindira amakipe yombi mu mikino yabahuje

    Davis Kasirye ni we mukinnyi rukumbi watsinze ibitego bitatu muri uyu mukino w’abakeba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149285/ibyingenzi-byaranze-imikino-103-imaze-guhuza-rayon-sports-na-apr-fc-149285.html

  • Utundi dushya wamenya ku gitaramo Unveil Afri… – #rwanda #RwOT

    Hamaze iminsi hategurwa iserukiramuco rya Unveil Africa Fest rizataramamo abahanzi  bahurira ku mwihariko wo kuba abahanga mu njyana n'imbyino gakondo. Iri serukiramuco rya Unveil Africa Fest rizajya riba ngarukamwaka ariko rikibanda cyane ku muco gakondo.

    Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, aherutse kubwira InyaRwanda ko bifuza gutanga umusanzu mu ruhando rw'abasanzwe muri iyi mirimo ikigaragaramo umubare mucye w'abari n'abategarugori nyamara ari bo bakabaye babikora.

    Aragira ati 'Igitsinagore bazwiho kugira ubuhanga mu gutegura neza ibintu binyuranye ariko byagera mu bitaramo, inama n'ibindi, ugasanga bikorwa n'abagabo ukibaza ikibitera. Aho rero, niho twifuje kunganira basaza bacu basanzwe babikora.'

    Kuri ubu umuntu ushaka kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo cy'akataraboneka, aracyafite amahirwe ariko isaha n'isaha amatike ashobora gushira ku isoko.

    Itike ya macye yiswe ‘Bisoke’ ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe ‘Muhabura’ iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe ‘Karisimbi’ iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda AHA ugure itike.

    Abagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa ry’amazi.

    Undi mwihariko muri iki gitaramo, ni uko abana bakiri bato bazemererwa kwinjira hanyuma bakajya kwiga no kumenya byinshi ku muco nyarwanda cyane cyane imbyino gakondo.

    Unveil Africa Fest inyotewe n’abakundana umuziki nyarwanda by’umwihariko injyana gakondo, yatewe inkunga n’abaterankunga barimo Yves Sound izwiho kugira ibyuma by’akataraboneka bikoreshwa mu bitaramo bikomeye, inama n’ibirori binyuranye.


    Itorero Intayoberana rizasusurutsa abazitabira Unveil Africa Fest


    Victor Rukotana nawe yiteguye neza kunezeza abazitabira Unveil Africa Fest


    Chris Neat umaze iminsi mu myiteguro, atindiwe n’amasaha ngo ataramane n’abazitabira Unveil Africa Fest


    Ruti Joel umaze kubaka izina mu muziki nyarwanda nawe azataramana n’abazitabira Unveil Africa Fest


    Lucky Nzeyimana niwe uzaba umuhuza w’igitaramo Unveil Africa Fest


    Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah aherutse gusura abahanzi bazatarama mu gitaramo Unveil Africa Fest ababwira ko abashyigikiye


    Cya gitaramo cyari gitegerejwe cyane, kirabaye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149294/utundi-dushya-wamenya-ku-gitaramo-unveil-africa-fest-kibura-amasaha-mbarwa-149294.html

  • ArtRwanda-Ubuhanzi: Abahanzi 60 basoje amasom… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wo kubashyikiriza impamyabumenyi wabereye kuri Kigali Convention Center, kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2014. Aba bahanzi bavuye mu barenga 1000 bari bahatanye ku rwego rw’Igihugu. 

    Akanama Nkemurampaka kemeje ko abanyempano 60 ari bo bajya mu mwiherero bari bamazemo umwaka umwe bahabwa amasomo ajyanye no kubategura kujya ku isoko ry’umurimo.

    Irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, ryatangiye ridafite ibyiciro by’aho abahanzi bahatanaga, ariko kuri iyi nshuro harimo ibyiciro icyenda (9).

    Mu gushaka impano, irushanwa ryageze mu bice bitandukanye by’Igihugu, ndetse hatoranyijwemo 60 bahize abandi.

    Mbere y’uko batangazwa, aba bahanzi bakoze imyitozo inyuranye ndetse n’amahugurwa azabafasha kwitwara neza ku isoko ry’umurimo. Binashimangirwa na filime ngufi yagaragajwe, yerekana ubumenyi aba bahanzi bavomye.

    James wakoze iyi filime yavuze ko ‘Twayikoze mu rwego rwo kuzirikana no kubahisha ubuhanzi, no guhuza abantu muri rusange’.

    Uyu musore yavuze ko ubwo yasoga amasomo ye ya Kaminuza, yumvaga azajya gushaka akazi ko kuba umubaruramari, ariko ko akazi kose yakoraga ‘numvaga ndi aho ntagomba kuba ndi’.

    Avuga ko ibi ari byo byatumye ahitamo gushaka gukurikira inzozi ze z’ubuhanzi.

    ArtRwanda-Ubuhanzi, ni irushanwa riri mu maboko y’Umuryango Imbuto Foundation, ndetse ritegwa inkunga na Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi (Moya), Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) hamwe n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi(EU) n’abandi.

    Omer uri mu basoje amasomo yavuze ko bishimishije kuba barahawe umwanya wo guhatana muri ArtRwanda-Ubuhanzi kuko ‘rwabaye urubuga rwo kugaragaza impano zacu’.

    Muhorereta we yavuze ko yashimishijwe no muri ArtRwanda-Ubuhanzi ‘baradukoreye ibihangano’ kandi ‘bazakomereze aho’.

    Yunganirwa na Sam Skay usobanura ko kuba yarafashijwe gusohora ibihangano bye ari ‘umugisha nagize’. 

    Munyana Slyvie we avuga ko ibihangano bigishijwe gukora ‘bizatuma bagaragaza abo bari bo mu ruhandi rw’umuziki rwa buri munsi’.

    Umuhango wo gushyira ku isoko aba abahanzi 60 witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr Utumatwishima, Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere muri UNDP mu Rwanda, Aimee Muziranenge, Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami n’abandi.

    Bahawe impanuro bazubakiraho mu rugendo rw'abo rw'ubuhanzi

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yashimye byimazeyo Imbuto Foundation yabaye nyambere mu gutangiza urugamba rwo gushyigikira abahanzi, kandi n'ubu bakaba bagikomeje.

    Yavuze ko muri iyi minsi nka Minisiteri, batangije gahunda yo gusura ibikorwa by'abahanzi, kandi twabonye ko 'abahanzi banyura mu bintu bikomeye, ari na yo mpamvu nsaba buri wese, uzajya ukenerwa n'umuhanzi kujya amwakirana yombi'.

    Utumatwishima yashimye kandi Madamu Jeannette Kagame ku bwo gushyigikira abahanzi, kuko byafashije abo mu bice bitandukanye by'Igihugu kugaragaza impano zabo, abatsinze bakagera ku rwego rw'Igihugu. 

    Ati 'Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame na Imbuto Foundation batubereye ku ruhembe rw'imbere mu guteza imbere urubyiruko. Tumushimire rero!

    Utumatwishima yavuze ko mu rugendo rwo guteza imbere urubyiruko, hagiye kubakwa ibigo bitanu bizafasha urubyiruko mu turere dutandukanye. Yanavuze ko muri iki gihe batangira urugendo rwo gushyira mu bikorwa itegeko rirengera umutungo mu by'ubwenge, kugirango abahanzi bungukirwe n'ibyo bakora.

    Ati 'Nta muntu uzongera gukoresha igihangano cy'umuhanzi nyarwanda ntacyo yishuye.' Yanavuze ko bari kubaka 'Porogoramu' ijyanye n'uburyo uruganda rw'ubuhanzi rukwiye kuba rwubatse.   

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, we yavuze ko abashoje amasomo yabo, bateye intambwe nziza, kandi ‘turizera ko bazakomereza aha’.

    Elodie Shami yanabagejejeho intashyo za Madamu Jeannette Kagame. Kandi avuga ko Guverinoma irajwe ishinga no guteza imbere inganda Ndangamuco, kandi ni urugendo ruzakomeza gushyigikirwa.

    Elodie Shami yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mushinga wa ArtRwanda-Ubuhanzi, bahuye n’imbogamizi zirimo ‘imyumvire’ aho abantu batumvaga neza ubuhanzi. 

    Ariko kandi avuga ko ari urugamba rugikomeje, asaba abahanzi ‘kubuhesha agaciro’ no kubaka ‘ubuhanzi bushingiye ku muco n’indangagaciro’ by’Igihugu.

    Elodie Shami yagaragaje ko ubuhanzi buri no muri gahunda ya Guverinoma izwi nka NST2. Ati “Dushimiye Leta yacu ku bwo gushyigikira abahanzi”.

    Imibare ya hafi igaragaza ko bamwe mu basoje amasomo muri ArtRwanda-Ubuhanzi, bashinze ibigo 39, ndetse banashyizeho ibigo byatanze akazi kuri benshi.

    Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere muri UNDP mu Rwanda, Aimee Muziranenge, yashimye abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu gutuma ArtRwanda-Ubuhanzi, itera imbere.

    Yavuze ko “nka UNDP dutewe ishema n’ubwo bufutanye. Twavuga ko turi kumwe namwe muri uru rugendo, kuva uyu munsi n’ikindi gihe. Kandi tuzakomeza gushyigikira Guverinoma y’u Rwanda, na Imbuto Foundation”.

    ArtRwanda – Ubuhanzi ni umushinga ugizwe n'irushanwa rizashakisha, rikanashyigikira impano zo mu byiciro birimo Ubugeni, Indirimbo n'Imbyino, Imideli, Ikinamico n'Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n'Ubuvanganzo.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yagarutse ku byafasha ubuhanzi gutera imbere. Hari aho yagize ati 'Kuba umuhanzi uboneye u Rwanda, bidusaba kujya kure y'impano twifitemo, ahubwo tugatekereza ku bindi byose byatuma iyo mpano itubeshaho, kandi igatanga umusanzu ku bukungu bw'igihugu, no kwimakaza umuco wacu.”

    Musafiri James watunganyije filime yerekanwe muri uyu muhango, yavuze uburyo yasoje amasomo ya Kaminuza atangira gushaka uko yinjira mu buhanzi. Hari aho yagize ati “Nahuye n'abatoza bo ku ruhande rw'ubuhanzi no ku ruhande rw'ubucuruzi. Byangiriye akamaro kuko bwa mbere nkora filime, nta kintu nari nitayeho uretse inkuru gusa.”

    Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere muri UNDP mu Rwanda, Aimee Muziranenge yashimye abahanzi basoje amasomo yabo mu cyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, hari aho yagize ati: 'Iyo tuje aha turi kumwe n'urubyiruko rungana gutya, rwabonye imbere heza, natwe bidutera ishema nk'Umuryango w'Abibumbye.'


    Ibirori byo gusoza Icyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda_Ubuhanzi byabereye kuri Kigali Convention Center, kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024

    Abasoje amasomo bakinnye umukino bise 'Intambwe y'Inganzo' ugaragaza uburyo buri wese akwiriye kuvomerera inganzo imurimo

    Kwizera washinze ikigo ‘Kigali Photography’, yagarutse ku rugendo rwe ubwo yitabiraga ArtRwanda-Ubuhanzi mu 2018

    Umusizi Carine Maniraguha yagarutse ku kuntu ArtRwanda-Ubuhanzi, yatumye inganzo yaguka

    Abasoje amasomo bagaragaje ibihangano bahanze mu bihe binyuranye


    AMAFOTO: ArtRwanda-Ubuhanzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149297/artrwanda-ubuhanzi-abahanzi-60-basoje-amasomo-bahabwa-nimpamyabumenyi-amafoto-149297.html

  • Joyous Celebration basuye u Rwanda bitegura g… – #rwanda #RwOT

    Joyous Celebration itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe “Joyous Celebration Live in Kigali”. Iki gitaramo cyateguwe na Sion Communication na Zaburi Nshya Events, kizaba tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena.

    Ku bijyanye n’amatike yo kwinjira muri iki gitaramo, ahasanzwe ntabwo hahenze kuko hazishyirwa 7,000 Frw, mu gihe ahahawe izina rya Bronze hazishyurwa 15,000 Frw, muri Gold hishyurwe 25,000 Frw, Silver bishyure 30,000 Frw, Platinum hishyurwe 40,000 Frw, naho muri VVIP hishyurwe 50,000 Frw. Ubu wagura itike yawe unyuze kuri www.ticqet.rw.

    Mu bazataramana na Joyous Celebration mu gitaramo cyabo giherekeza umwaka bamaze kumenyekana, harimo itsinda rya Alarm Ministries ndetse na Gentil Misigaro utuye muri Canada. Ni mu gihe umuvugabutumwa wemejwe ari Apostle Yoshua Masasu.

    Mu gihe rero imyiteguro y’iki gitaramo irimbanije, bamwe mu bayobozi b'iri tsinda baje mbere mu Rwanda kureba aho kizabera, mu rwego rwo kumenya neza niba koko igitaramo ‘Joyous Celebration Live in Kigali Concert’ kizagenda neza. 

    Abo bayobozi basuye u Rwanda, ni Umuyobozi wa Joyous Celebration, Boniswa Mbambo n’Umuyobozi ushinzwe Tekinike, KGABO Thabo Petros. Aba bayobozi bahawe ikaze mu Rwanda n’itsinda ririmo Peace Nicodem wa Sion Communicatons ndetse na Ntaganzwa Plaisir wa Zaburi Nshya Events bafatanyije gutegura iki gitaramo cy’amateka.

    Joyous Celebration itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cy’imbaturamugabo ni itsinda rikunzwe bikomeye mu muziki wa Gospel muri Afrika, ikaba imaze gukorera muri studio album umunani zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live, ndetse uyu munsi igizwe n'abaririmbyi barenga 45.

    Mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane, harimo iyitwa ‘Bekani Ithemba,’ ‘Alikho Lelifana,’ ‘Awesome is your name,’ ”I Am the winner,’ ‘Who Am I,’ ‘Wenzile,’ ‘Wakhazimula,’ ‘Tambira Jehova,’ ‘Iyo Calvari’ n’izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri YouTube.

    Igitaramo Joyous Celebration bazakorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu mpera za 2024. Ni ibitaramo bise “Joyous Celebration 28 Summer Tour” bizaherekeza umwaka uyu mwaka.

    Tariki 07 Ukuboza aba baririmbyi bo muri Afrika y’Epfo bazataramira muri Kimberly; tariki 15 Ukuboza bataramire muri Johanesburg muri Rhema Bible Church; tariki 16 Ukuboza bataramire muri Mafikeng muri Mbatho Convention Center;

    Tariki 20 Ukuboza aba baririmbyi bazataramira muri Malawi mu Mujyi wa Lilongwe muri Bingu International Conventional Centre; tariki 29 Ukuboza bataramire mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena, naho tariki 31 Ukuboza bataramire muri Mayine (Durban) muri ICC.


    Amatike yo kwinjira mu gitaramo ‘Joyous Live in Kigali’ yageze hanze

    Gentil Misigaro ni umwe mu bazifatanya na Joyous Celebration mu gitaramo cyabo

    Itsinda rya Alarm Ministries naryo rizatarama 

    Apotre Masasu ni we uzabwiriza Ijambo ry’Imana


    Mbere y’uko igitaramo nyirizina kiba, abayobozi babiri ba Joyous Celebration babanje kuza mu Rwanda kwihera ijisho uko umwuka w’aho bazakorera igitaramo wifashe


    Abayobozi ba Joyous Celebration [abafite indabo] ubwo bazaga mu Rwanda gusura aho bagiye gukorera igitaramo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149293/joyous-celebration-basuye-u-rwanda-bitegura-gutaramiramo-ibiciro-byamatike-byamenyekanye-149293.html