Author: webrwanda

  • Umukino wagombaga guhuza amakipe nka Everton fc na Liverpool fc wasubitswe #rwanda #RwOT

    Umukino wahuzaga Everton na Liverpool wari uteganyijwe kuri uyu wa 7 Ukuboza 2024 saa 12:30 GMT kuri Goodison Park i Liverpool. Uyu mukino wagombaga kuba ari uwo mu mukino w'ikirarane cya Premier League, ariko wahagaritswe bitewe n'ikibazo cy'ibihe bibi byatewe n'ikiza cy'ikirere cyiswe Storm Darragh.

    Abashinzwe gutegura shampiyona ya Premier League barateganya kugena undi munsi umukino waya makipe yombi.

    Liverpool kugeza ubu niyo kipe iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa Premier League, naho Everton iri ku mwanya wa 15, irarwana no kwirinda ikiciro cya kabiri.

    Liverpool yari ifite ikinyuranyo kinini mu bipimo by'imikinire yayo, harimo gusatira cyane no kubona ibitego byinshi kurusha Everton.

    Abakinnyi nka Mohamed Salah na Luis Díaz bari kwifashishwa nk'abafatiye runini ikipe ya Liverpool kubera impano n'ibitego byabo, mu gihe Everton yari kwishingikiriza kuri Dwight McNeil na Dominic Calvert-Lewin.

    Biteganyijwe ko iyi derby ikomeye izaba ishobora gufatwa nk'ingenzi cyane cyane kuri Liverpool, ikomeza gushaka amanota yo kwanikira izindi kipe mu rugamba rwo gushaka igikombe, mu gihe Everton izakomeza kurwana no kwirinda kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Iyo umukino wari kuba, abakinnyi nka Ibrahima Konaté na Diogo Jota ba Liverpool ntibari kuboneka kubera imvune bafite, kimwe n'abandi bakinnyi ba Everton bafite ibibazo by'imvune.

    Igihe umukino uzashyirwa ku ngengabihe kizatangazwa mu minsi iri imbere.

    Source : https://kasukumedia.com/umukino-wagombaga-guhuza-amakipe-nka-everton-fc-na-liverpool-fc-wasubitswe/

  • Uko imbanzirizamushinga ya Filime ya Tom Clos… – #rwanda #RwOT

    Tom Close yanditse kuri konti ye ya X [Yahoze ari Twitter], agaragaza ko hashize iminsi atanze ikirego ku rubuga rwa Youtube, agaragaza ko ari we nyiri filime yari yiyitiriwe n'undi muntu, akanayishyira ku rubuga rwa Youtube.

    Uyu muhanzi uherutse gushyira ku isoko Album ya Cyenda yise 'Essence', yabwiye InyaRwanda ko kuba uriya muntu yarashyize 'Trailer' ye ku rubuga rwa Youtube, byatumye hari abashoramari batekereza ko filime iri gukorwa, itari mu biganza bye.

    Yavuze ati 'Hari umuntu wari warayishyize (Trailer ya Filime ye) kuri Youtube ye bituma hari abantu turimo kuganira kugira ngo bashore amafaranga mu ikorwa ryayo, bacyeka ko atari iyanjye.'

    Tom Close avuga ko bakimara kubibona, bandikiye urubuga rwa Youtube, bagaragaza ibimenyetso bishimangira ko iyi filime ari iyabo.

    Kandi asobanura ko kwandika kuri X, byari mu rwego rwo kuburira buri wese wabigerageza. Ati 'Twakoze 'Claim' (batanze ikirego) bayikuraho (Urubuga rwa Youtube ruyikuraho), ariko binaba ngombwa ko nandika hariya [Ku rubuga rwa X] kugira ngo niba hari n'undi wabikoze/ wabikora ayikure aho yaba yarayishyize abireke.”

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka 'Ferrari', 'Iyo nakunze', 'Ntibanyurwa' n'izindi, atekereza ko 'Trailer' ye yashyizwe kuri Youtube n'umuntu wayikuye mu bo yayisangije mu nama yayisobanuyemo.

    Ati ''Trailer' nayisangije abantu twari turimo gukora ibiganiro by'imikorere, birashoboka ko ariho uwayishyize kuri Youtube yayikuye.' Tom Close yavuze ko iyi filime yamaze kurangiza kandi 'izasohoka mu gihe kiri imbere'.

    Filime ya Tom Close ishingiye ku nkuru y'umusore w'umusirikare witwa Rwimo, uva mu kazi aba asanzwe akora akajya gutabara umuryango we uba waratewe na ba rushimusi b'inka. 

    Yageze iwabo afite amahitamo abiri, gukomeza kurwana n'abajura bibasira inka z'iwabo, cyangwa agasubira mu kazi ka gisirikare.

    Ni filime yakinnyemo abarimo umunyarwenya Nkusi Arthur na Se Mazimpaka Jones Kennedy, Bahali Ruth n'abandi. Ifatwa ry'amashusho ryayobowe na Director Gad, ni mu gihe Tom Close ariwe wayanditse.

    Mazimpaka Jones Kennedy umubyeyi wa Nkusi Arthur, uri mu bakinnyi b'imena muri filime 'Imuhira' ya Tom Close
    Tom Close yifashishije ibikoresho bya gisirikare mu ikorwa ry'iyi filime ye ya mbere

    Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime, Nkusi Arthur ari mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi filime

    Tom Close yatangaje ko hari umuntu wari wiyitiriye filime ye ku rubuga rwa Youtube

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149306/uko-imbanzirizamushinga-ya-filime-ya-tom-close-yari-yitiriwe-undi-muntu-149306.html

  • ILPD yashyize ku isoko ry'umurimo abarenga 500 – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 06 Ukuboza 2024, cyitabirwa n'abarimo Minisitiri w'Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel; Minisitiri w'Uburezi Nsengimana Joseph n'abandi.

    Mu basoje barimo 31 basoje bwa mbere muri ILPD mu masomo arebana n'amategeko arengera abana (Child justice).

    Umwe mu bayasojemo witwa Murebwayire Shafiga, ati'' Twize neza ubutabera bunogeye abana. Twiga uburyo bashobora gukorerwa ibyaha, cyangwa se uko bashobora kwisanga bari mu byaha. Twize uko tugomba kubijyanisha n'uburyo bw'imitekerereze yabo n'imibereho y'imiryango bavukamo. Tugiye kujya tubyitaho byose.'

    Sindayigaya Nicodeme, usanzwe akora mu Rukiko rw'Ikirenga, yavuze ko kurangiza amasomo ya kaminuza asanzwe mu mategeko biba ari ubumenyi bwo mu bitabo gusa(theorie), bityo ko haba hakenewe no gushyira mu bikorwa kandi ko nta handi ho kurahura ubwo bwenge hatari muri ILPD.

    Ati 'Aya masomo atuma umuntu asobanukirwa neza ibyo yize akiri mu mashuri asanzwe, bigatuma abasha gukora akazi ke neza, ndetse akanajyanisha amategeko n'aho Isi iba igeze. Twungutse byinshi, tugiye gutanga umusaruro ushyitse.''

    Asaahndia Terence, waturutse muri Cameroun, yabwiye IGIHE ko ubumenyi yaje yifuza bwo kuba inzobere mu mategeko ajyanye n'abinjira n'abasohoka, abutahanye bwuzuye.

    Ati 'Ndateganya ko mu mwaka utaha, nzaba ndi umunyamategeko wo mu bijyanye n'abinjira n'abasohoka, kuko ubunararibonye n'ubumenyi nkuye muri iki kigo burabinyemerera.''

    Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Kalimunda Aime Muyoboke, yashimiye Guverinoma y'u Rwanda, idahwema gutera inkunga ILPD mu bikorwa byayo byose, kugira ngo ibashe kugera ku ntego zayo.

    Yanashimye abafatanyabikorwa bayo barimo UNICEF yabafashije mu kwigisha amasomo y'amategeko arengera umwana, INES Ruhengeri na Kaminuza y'u Rwanda zitahwemye kubafasha mu kubona ibyumba byo kwigishirizamo n'izindi nyunganizi.

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yashimiye abarangije amasomo yabo, ashima umuhate bagize.

    Yabasabye kuzakomeza kwihugura kuko n'ubundi ubumenyi mu mategeko buhora bukura havuka amategeko, n'amabwiriza bishya, bagomba guhora bamenya.

    Dr. Ugirashebuja yongeye kwibutsa ko Isi ikomeje kwihuta cyane mu ikoranabunga ririmo n'iry'ubwenge buhangano (AI), abasaba guhora biteguye impinduka nziza zizanwa n'ikoranabuhanga.

    Ati 'Dutangiye kubona AI iza mu kazi k'amategeko, namwe rero mugomba guhora mwiteguye kwakira ibishya bizanwa n'ikoranabuhanga mubona byabafasha mu kazi kanyu. Ni ukugira ngo mutazatakara ku isoko ry'umurimo.''

    Yashimye umusanzu wa ILPD, avuga ko ubu u Rwanda rubarwa mu bihugu bitatu bya mbere bifite inzego z'ubutabera zubatse neza muri Afurika, bigizwemo uruhare n'iryo shuri.

    Abanyamategeko barenga 4024 ni bo bamaze kungukira ubumenyi bubafasha kuzuza inshingano zabo mu nzego z'ubutabera, bigizwemo uruhare na ILPD, imaze kwigwamo n'abanyamahanga bo mu bihugu 17 bya Afurika.

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yasabye abasoje amasomo muri ILPD guhora bihugura kuko kwiga bitarangira

    Karigirwa Liliane yagaragaje ko amasomo bahawe bagiye kuyifashisha mu guteza imbere urwego rw’ubutabera mu Rwanda, Afurika n’Isi muri rusange

    Abitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri ILPD banyuzwe n’umuziki uyunguruye bikozwe n’intyoza muri wo

    Mu gikorwa cyo gutanga impamyabumenyi mu bize muri ILPD, abitabiriye banyuzwe n’imbyino za Kinyarwanda

    Umuyobozi Mukuru wungurije ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri ILPD, Dr. Yves Sezirahiga yahanuye abarenga 500 basoje amasomo muri ILPD

    Abo mu miryango y’abasoje amasomo mu by’amategeko muri ILPD, bari baje kwishimana n’ababo ku ntambwe ikomeye bateye

    Abanyeshuri 527 basoje amasomo mu bijyanye n’amategeko bari bamaze igihe bahererwa muri ILPD

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yishimanye n’abasoje amasomo muri iri shuri

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme na we yifatanyije n’abo muri ILPD bahawe impamyabumenyi

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, atanga impamyabumenyi ku barangije amasomo

    Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Col (Rd) Jeannot K Ruhunga (ubanza ibumoso) akaba n’umwe mu batanga amasomo muri ILPD na we yitabiriye igikorwa cyo guha impamyabumenyi abasoje amasomo

    Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr Aimé Muyoboke Karimunda yashimiye inzego zitandukanye zibafasha kugera ku ntego zabo zo guteza imbere no kwigisha amategeko

    Umwanditsi w’agateganyo muri ILPD, Mugisha Richard na we yashimiye abanyeshuri ku bwitange bagaragaje mu bihe by’amasomo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ilpd-yashyize-ku-isoko-ry-umurimo-abarenga-500

  • Abazitabira Car Free Day bagiye kuganuzwa ibyaza bya 'eKash' – #rwanda #RwOT

    eKash ni uburyo umuntu ufite amafaranga runaka ashobora kuyoherereza mugenzi we ukoresha undi.

    Ukoresha Airtel Money ashobora koherereza amafaranga mugenzi we ukoresha MTN Mobile Money cyangwa undi ukoresha banki runaka akoherereza amafaranga mugenzi we ukoresha indi banki.

    Bikorwa ako kanya bidasabye kubikuza amafaranga ufite kuri konti runaka ukajya kuyabitsa ku yindi.

    Abazitabira iyi siporo rusange bazerekwa uburyo 'eKash' iri gufasha mu bijyanye no kwishyurana hifashshijwe ikoranabuhanga, ibikomeje guteza imbere ubukungu bushirishingiyeho, bikanafasha mu guca umuco wo kubika ibifurumba by'amafaranga mu nzu, rimwe na rimwe ugasanga yibwe, yahiye cyangwa yangiritse mu bundi buryo.

    Bijyanye n'uko Car-Free Day yitabirwa na benshi, bizaba umwanya mwiza kuri RSwitch ku kugaragaza akamaro ko kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga n'uburyo bwo kwitabira eKash.

    Biteganyijwe ko muri 'Car Free Day' hazaba hari abakorerabushake bazwi nk'Intore mu Ikoranabuhanga, bazasobanura ibyiza bya eKash, uko ikoreshwa no gusubiza ibindi bibazo byibazwa.

    Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR ibigaragaza ko nko mu 2023/2024 ubwishyu bwakozwe hakoreshejwe telefone bwiyongereyeho 75%, bugera kuri miliyoni 419.7 buvuye kuri 240.5.

    Amafaranga yishyuwe binyuze muri ubwo buryo yiyongereyeho 43% ava kuri miliyari 1575 Frw mu mwaka wabanje, agera kuri miliyari 2252 Frw.

    eKash ikomeje kunozwa aho mbere byasabaga kwiyandikisha bikorewe kuri 'application' na 'USSD' za banki n'ibigo by'imari bitandukanye cyangwa ukagana ishami rikwegereye, ariko ubu ntibikiri ngombwa ko ukoreshe ubwo buryo aba yariyandikishije.

    Umuntu wese ashobora kohereza amafaranga anyuze ku kigo cy'itumanaho cyangwa icy'imari runaka nta zindi nzira asabwe.

    Ushaka kohereza amafaranga akanda *182*1*2#, indi mibare banki runaka ikoresha, application runaka cyangwa uburyo bwo kuri internet bukoreshwa n'abashaka serivisi za banki 'internet banking', bidasabye izindi nzira ngo zo kubanza kwiyandikisha n'ibindi.

    Ikirango gishya cya ‘eKash’

    Car Free Day ihuza abantu b’ingeri zitandukanye aho baba bahuriye muri siporo rusange. Iba kabiri mu kwezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abazitabira-car-free-day-bagiye-kuganuzwa-ibyaza-bya-ekash

  • 🔴LIVE: Abafana babukereye ku mukino w’amateka… – #rwanda #RwOT

    Imibare wamenya mbere yuko Rayon Sports icakirana na APR FC mu mukino w’i 104

    Kuva APR FC yashingwa ifite ibikombe 22 bya Shampiyona naho Rayon Sports yashingiwe i Nyanza mu myaka 58 ishize, ifite ibikombe icyenda bya shampiyona.

    Ikipe y'Ingabo imaze kwegukana Igikombe cy'Amahoro inshuro 14 mu gihe Rayon Sports igishaka ku nshuro ya 10.

    Umwaka wa 2017, ni wo wonyine aya makipe yabashije guhuramo inshuro nyinshi, dore ko yahuye inshuro eshanu mu marushanwa atandukanye, ibintu bitigeze bibaho mu mateka y'aya makipe yombi bikunda kuvugwa ko ahuzwa na Leta (ntashobora gukina umukino wa gishuti yiteguriye yo ubwayo).

    Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n'andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo n'imikino ya gishuti n'ubwo itabaye inshuro nyinshi usanga Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 103.

    Muri izo nshuro zose hamwe APR FC niyo imaze gutsinda inshuro nyinshi aho imaze gutsinda inshuro 44, Rayon Sports ikaba yaratsinzemo inshuro 33 naho bakaba barangajyije inshuro 26.

    Muri iyo mikino 103 habonetsemo ibitego 263, harimo 126 ku ruhande rwa Rayon Sports n'ibitego 137 ku ruhande rwa APR FC.

    Amazina atazibagirana muri uyu mukino

    Jimmy Gatete wabashije gukinira aya makipe yombi, ni we ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino uhuza aya makipe, dore ko buri kipe yayitsindiye ibitego bine mu mikino itandukanye.

    Sina Jérôme ari mu bakinnyi babashije gutsindira ikipe imwe ibitego byinshi muri uyu mukino, kuko afite bitandatu mu gihe Masudi Djuma watoje Rayon Sports na AS Kigali, ari we wabashije gutsindira APR FC ibitego byinshi, bigera kuri bitanu, anganya na Issa Bigirimana.

    Kuva aya makipe yombi atangiye guhura, Davis Kasirye ukomoka muri Uganda, ni we wabashije gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe mu gihe abakinnyi barimo Sina Jérôme, Bokota Labama, Lionnel St Pleux, Ruhinda Farouk, Bokungu Ndjoli, Kambale Salita Gentil, Hakizimana Muhadjiri n'abandi bagiye batsindamo ibitego bibiri ku mukino.

    Raoul Shungu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni we mutoza watsinze imikino myinshi yahuje aba bakeba kuko mu myaka itandukanye yatoje Rayon Sports yatsinze imikino irindwi atsindwa ine, anganya itanu muri 16 yatoje ahanganye na APR FC.

    Imikino itazibagirana yahuje APR FC na Rayon Sports 

    Umukino wa mbere itazibagirana ni uwakinwe tariki ya 03 Ugushyingo 1996 i Nyamirambo, ku mukino wa nyuma w'igikombe cyari cyateguwe n'iyahoze ari Kaminuza Nkuru y' u Rwanda (UNR), mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gusana ibyari byangijwe n'inkongi muri iyi Kaminuza, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 5-2.

    Yongeye kuyisubira tariki ya 26 Ukwakira 1997 i Remera kuri Stade Amahoro ku mukino wo kuyishyikiriza igikombe cya Shampiyona yari imaze kwegukana uwo mwaka, aho na none Rayon Sports yongeye gutsinda APR FC ibitego 5-2.

    Mu 2011-2012, mu gikombe cy'Amahoro, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 muri ½. APR FC yatsindiwe na Lionel Saint Preux, Kabange Twite na Papy Faty. Impozamarira ya Rayon Sports yatsinzwe na Hamiss Cédric.

    Mu 2012-2013, APR FC yatangiye umwaka w'imikino itwara igikombe cy'isabukuru y'imyaka 25 ya FPR, itsinze ku mukino wa nyuma Rayon Sports ibitego 3-1. Ibitego byose byatsinzwe mu gice cya kabiri na Ruhinda Farouk (Sssentongo), watsinze bibiri n'aho ikindi gitsindwa na Cyubahiro Jacques. Hategekimana Aphrodis 'Kanombe' yatsindiye Rayon Sports impozamarira.

    Mu mukino wa shampiyona wo kwishyura, wabaye tariki ya 9 Werurwe 2013, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 4-0 bitsinzwe na Hategekimana Aphrodis 'Kanombe', Hamisi Cédric na Kambale Salita Gentil 'Papy Kamanzi' watsinzemo ibitego bibiri.

    Mu 2015, Hakizimana Louis yayoboye umukino APR FC yanyagiyemo Rayon Sports 4-0 ndetse no mu 2016 ayobora umukino Rayon Sports yangayigemo APR FC 4-0.

    Mu 2017, amakipe yombi yahuriye mu mukino wa Super Cup wakinwe iminsi ibiri itandukanye. Iminota 63 ya mbere y'umukino yabereye i Rubavu, Rayon Sports itsinda 2-0 amatara yo kuri Stade Umuganda ahita azima. Indi minota 27 yakiniwe i Nyamirambo nyuma y'iminsi itanu, tariki ya 27 Nzeli, irangira nta kindi gitego kibonetse mu mukino, Gikundiro itwara igikombe.

    Ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino wahuje amakipe yombi muri Mata 2019, abafana b'impande zombi barahanganye ndetse izi mvururu zatumye amakipe yabo ahanwa na FERWAFA.

    Gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 mu Ukuboza 2019, byirukanishije umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza watozaga Rayon Sports hashize iminsi itatu gusa umukino ubaye mu gihe Umunye-Congo Guy Bukasa yasezeye ku kazi nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0 muri Kamena 2021.

    Umurundi Masudi Djuma yirukanywe na Rayon Sports mu Ukuboza 2021 nyuma y'iminsi mike atsinzwe imikino yahuyemo na Kiyovu Sports ndetse na APR FC naho Umunya-Portugal Jorge Paixão ntiyongererwa amasezerano nyuma yo gusezererwa na APR FC muri ½ cy'Igikombe cy'Amahoro cya 2022.


    Uyu mukino wandikiweho amateka 

    Ku munsi wejo kuwa Gatanu nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko amatike yo kwinjira kuri uyu mukino yashize. 

    Ni ubwambere ibi byari bibaye kuva Stade Amahoro yavugurwa igashyirwa ku bushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 45 dore ko hari harakiniwemo imikino 9 irimo n’iyi kipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

    Bivuze ko nibura mbere yo gukina,Rayon Sports yamaze gutsinda igitego cya mbere cyo kwinjiza akayabo k’amafaranga dore ko ayavuye mu kurusha amatike akabakaba miliyoni 200 Frw. 

    Aya aza yiyongera ku yandi yavuye mu bafatanyabikorwa bari bwamamaze muri uyu mukino dore ko mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuwa Kane ,abayobozi bayo bari batangaje bamaze kubona miliyoni 50 Frw.

    Uyu mukino wari umaze igihe kinini utegerejwe 

    Uyu mukino wari umaze igihe kinini cyane utegerejwe kuko amatariki wari uteganyijweho , yimuwe inshuro ebyiri bitewe n’impamvu zigiye zitandukanye.

    Ku ikubitiro wari uteganyojwe ko uri bukinwe ku itariki 14 Nzeri 2024, ariko ntiwaza gukinwa, kubera ko APR FC yari mu mikino ya CAF Champions.

    Waje kwimurirwa ku itariki 19 Ukwakira, ariko nabwo ntiwakinwa kubera ko ikipe y'igihugu yari mu myiteguro yo gukina na Djibouti mu majonjora yo gushaka itike y'igikombe cya Africa cy'abakinnyi bakina mu bihugu bavukamo (CHAN).

    N'ubwo iturufu yo kudakina umukino ku itariki 19 Ukwakira yabaye imyiteguro y'ikipe y'igihugu, APR FC yari yamaze gutanga ubusabe muri Rwanda Premier League isaba ko yazakina na Gasogi United kuri iyi taliki, mu mwanya wo gukina na Rayon Sports.

    Ni umukino Rayon Sports iramanuka mu kibuga irusha amanota 11 ikipe ya APR FC, kuko kugeza ubu Rayon Sports inayoboye shampiyona y'u Rwanda n'amanota 29 izigamye ibitego 16, APR FC yo ni iya Gatandatu n'amanota 18 izigamye ibitego 4.

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149309/live-abafana-babukereye-ku-mukino-wamateka-rayon-sports-iri-bwakiremo-apr-fc-amafotovideo-149309.html

  • RDC yemeye ko umutwe wa FDLR wakoze Jenoside – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Christian Lusakueno wa Top Congo FM kuri uyu wa 6 Ukuboza 2024.

    FDLR yashinzwe n'Interahamwe, ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n'abahoze mu butegetsi bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ihabwa ubufasha na Leta ya RDC burimo intwaro, amafaranga n'imyitozo ya gisirikare, nk'uko byemezwa n'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye.

    Gusenya uyu mutwe ni kimwe mu by'ingenzi biganirwaho mu biganiro bibera i Luanda muri Angola, bihuza Intumwa z'u Rwanda n'iza RDC kuva muri Werurwe 2024, ndetse mu Ugushyingo 2024 zemeranyije ko bizakorwa mu byiciro bitatu.

    Icyiciro cya mbere cyo gusenya uyu mutwe ni icyo gusesengura ibibazo ushobora guteza no gutahura ibirindiro byayo n'aho ibitse ibikoresho, icya kabiri ni ukuyigabaho ibitero, icya gatatu ni ugucyura abarwanyi bayo. Byateganyijwe ko byose bizakorwa mu mezi atatu.

    Umunyamakuru yabajije Minisitiri Kayikwamba impamvu Leta ya RDC idasaba u Rwanda kuganira na FDLR nk'uko na yo isabwa kuganira n'umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanirira Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi.

    Ni ikibazo umunyamakuru yabajije bisa n'aho adafite amakuru ahagije, kuko tariki ya 23 Werurwe 2023, ubwo Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yaganiraga n'abanyamakuru i Kinshasa, yavuze ati 'Byaba byiza ko umuryango mpuzamahanga usaba Perezida Kagame kuganira na FDLR.'

    Mu gisubizo kivuguruza Umuvugizi wa Guverinoma, Minisitiri Kayikwamba yabwiye uyu munyamakuru ko Leta ya RDC idashobora gusaba u Rwanda kuganira na FDLR kuko igizwe n'abajenosideri, asobanura ko ari rwo rwafata icyemezo cyo kubikora cyangwa kubireka.

    Kayikwamba yagize ati 'Hari ibintu bibiri abantu batekereza kuri icyo kibazo; isano iri hagati ya FDLR na Jenoside, amateka y'u Rwanda. Abanyarwanda ubwabo ni bo bashobora gusobanura uko bakemura icyo kibazo cy'amateka ababaje. U Rwanda ni rwo rwafata icyemezo cy'icyo rukwiye gukora.'

    Uyu muyobozi yasobanuye kandi ko abaturage ba RDC bagizweho ingaruka n'ubugizi bwa nabi abarwanyi ba FDLR bakorera mu Burasirazuba bwa RDC, mu myaka irenga 20 bamazeyo.

    Ati 'Ntabwo duhakana ko FDLR iri muri RDC, kubera ko FDLR ihungabanya umutekano w'abaturage bacu. Biri mu nyungu zacu ko FDLR iva muri RDC.'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, mu Ugushyingo 2024 yatangaje ko bidashoboka ko u Rwanda rwagirana ibiganiro n'umutwe wakoze Jenoside.

    Yagize ati 'FDLR ni umutwe wakoze Jenoside, nta biganiro ibyo aribyo byose bishobora kubaho n'umutwe wakoze Jenoside. Nta gihugu na kimwe nigeze mbona mu Burayi cyangwa u Budage gisabwa kuganira n'Abanazi. Uyu ni umutwe wakoze Jenoside, watwiciye abaturage barenga miliyoni, rero ntibishoboka ko twaganira n'umutwe w'abajenosideri.'

    Ku barimo Muyaya bagereranya FDLR na M23, Minisitiri Nduhungirehe Nduhungirehe yagaragaje ko bitumvikana kugereranya umutwe wakoze Jenoside n'urwanirira abaturage bicwa.

    Minisitiri Nduhungirehe yagize ati 'Nta muntu wagereranya umutwe wakoze Jenoside n'umutwe urwanira abantu bahohoterwa, bakanicwa.'

    Biteganyijwe ko tariki 15 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, Félix Tshisekedi wa RDC na João Lourenço wa Angola bazahurira i Luanda, baganire ku myanzuro yafashwe mu Ugushyingo 2024, by'umwihariko uwo gusenya FDLR.

    Minisitiri Kayikwamba yagaragaje ko umutwe wa FDLR wakoze jenoside, bityo ko Leta ya RDC itasaba u Rwanda kuganira na wo

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Leta y’u Rwanda idashobora kuganira n’umutwe wakoze jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-yemeye-ko-umutwe-wa-fdlr-wakoze-jenoside

  • Dorcy Rugamba yagaragaje ishyari no kutigir… – #rwanda #RwOT

    Dorcy Rugamba ni umwanditsi, umubyinnyi n'umukinnyi wa filime wamenyekanye mu bihangano binyuranye. Muri Nyakanga 2024, yamuritse, yamurikiye i Kigali igitabo yise 'Hewa Rwanda: Lettre aux absents' gishingiye ku nkuru y'umuryango we. 

    Uyu mugabo ari mu batanze ikiganiro cyagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka rw'ubuhanzi, yahuriyemo na Kwizera, washinze ikigo cya Kigali Photography gitanga serivisi zitandukanye zijyanye no gutunganya amashusho n'itumanaho, ndetse na Samuel Sangwa Muteba, uri mu bayobozi ba CISAC. 

    Ni ikiganiro batanze mu muhango wo gusoza amasomo y'Icyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024.

    Ubwo yari muri iki kiganiro, Dorcy Rugamba yumvikanishije ko umuhanzi ari nk'undi wese ugendwa n'indangagaciro zireba abantu bose. Ati 'Umuhanzi agirwa n'indangagaciro zireba n'abandi bantu bose, ariko kubera ibihangano bye, ashobora kuba icyitegerereze cyane ku bakiri bato, ni nayo mpamvu agomba kwitwara neza.”

    Yavuze ko ku buzima bw'umuhanzi byihariye, kuko imyitwarire ye ituma hari abantu bamufatiraho urugero, bityo akwiye gukora ibikorwa bye atekereza ko hari ibihumbi by'abantu bamuhanze ijisho, bashobora kwigana ibyo akora, yaba ibyiza cyangwa se ibibi.

    Dorcy Rugamba yavuze ko kuva na cyera abahanzi babayeho, aho usanga umuntu yarafataga inzira akiyemeza kubukora nk'ibintu bizamutunga, kandi bigatunga n'abe bose.

    Uyu mugabo yashimangiye ko 'umuhanzi niwe muntu wa mbere ugomba kwigirira icyizere'. Ati 'Hari ubwo njya mpura n'abahanzi bakiri bato ugasanga baracyafite gushidikanya kwinshi, aracyafite ibibazo, ukabona y'uko akeneye icyizere muri we. Icyo kintu rero atagifite muri we, ubona ko ariwe mbogamizi ya mbere, ikubuza gutera imbere.'

    Yavuze ko ushimwa n'abandi kubera ko 'wowe wabanje gushima ibyo ukora'. Rugamba yasobanuye ko kuba umuhanzi rimwe na rimwe, bisaba kubanza gutunganya impano, ariko kandi kuba yahita itakirwa neza muri sosiyete ntibikwiye kuguca intege.

    Rugamba yavuze ko umuhanzi akwiye gushyiraho uburyo no kwiyumvamo ko uko byagenda ko niyo ibintu byatinda, ariko igihe kizagera bigakunda.

    Yasobanuye ko hari abahanzi bavukana impano, ariko ko n'iyo byagenda uko akwiye kuyagura. Ariko kandi umuhanzi akwiye gukorana n'abandi, kuko 'atazakora byose azakenera kugirango agere imbere'.

    Rugamba yavuze ko isoko ry'ubuhanzi ni rinini cyane kandi 'kugirango urigereho ni uko aba afite abo bantu bazamugezayo'.

    Yanavuze ko kimwe mu bintu bisubiza inyuma abahanzi, harimo n'ishyari/amahari, usanga arangwa hagati ya bamwe na bamwe, n'ubwo avuga ko atari ibintu biri mu bahanzi gusa, kuko usanga biri no mu bandi bantu.

    Rugamba yasobanuye ko bitumvikana ukuntu umuhanzi atera intambwe ugasanga 'abandi baramwikanze, bikamera nk'aho abatwaye abantu'. Ati 'Ni ukwibeshya mu by'ukuri..'

    Yavuze ko iyo igihugu kigize umuhanzi ukora igikorwa kikamenyekana hirya no hino ku Isi, bifasha na bagenzi be kumenyekana mu buryo bworoshye.

    Atanga urugero akavuga ko, benshi mu bakora filime muri Senegal, muri iki gihe, bagendera cyane ku izina ryubatswe na mugenzi wabo wababanjirije mu kibuga.

    Ati 'N'aha ngaha rero ntabwo ari ngombwa y'uko abahanzi batekereza uyu nguyu duhanganye, ni ukwibeshya, hari igihe bibaca intege, bikabasubiza inyuma, ahubwo aho kugirango mukorane mugapfa ubusa.”

    Dorcy ni umwe mu banyarwanda bake bagize ibikorwa by'umuco nk'umwuga. Impano yo kubikunda akaba yarabikuye kuri se wari umusizi n'umushakashatsi w'intyoza, Rugamba Cyprien.

    Muri 1976, yinjiye mu itorero Amasimbi n'Amakombe, afite imyaka 7 gusa. Hagati aho yize amashuri abanza muri Ecole Belge de Butare, akomereza muri Seminari nto ya Karubanda (PS Virgo Fidelis); ngo icyo yakundaga cyane mu Masimbi n'Amakombe ni ukwiyereka kw'intore.

    Umwanditsi, umubyinnyi n'umukinnyi, Dorcy Rugamba yabwiye abahanzi kwigirira icyizere no kwirinda kugira ishyari mu byo bakora

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149305/dorcy-rugamba-yagaragaje-ishyari-no-kutigirira-icyizere-nkibisubiza-inyuma-umuhanzi-149305.html

  • Ku nshuro ya kabiri, mu ndimi zirenga 7, Chor… – #rwanda #RwOT

    Uretse gutarama mu njyana n’indimi z’amahanga zitandukanye, intego nyamukuru y’iki gitaramo ni uko inkunga izakivamo izakoreshwa mu gushyigikira ikigo cy'Ababikira cya Notre Dame de la Compassion cyita ku banyantege nke gikorera I Nyamata.

    Nkuko tubikesha ubuyobozi bw’iyi Korali, icyo gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 08 Ukuboza 2024 kuva saa kumi z'umugoroba muri salle nziza ya Sunrise Guest House i Nyamata mu karere ka Bugesera.

    Tuganira n’umuyobozi wa Chorale Hervé Isingizwe yadutangarije ko ari igitaramo ngaruka-mwaka kizajya kiba mu gihe abakristu gatolika bizihiza umunsi mukuru  w’ubutasamanywe icyaha bwa Bikiramariya. 

    Bwana Hervé yakomeje agira ati : “ni Umwanya mwiza w'iyi Korali kugira ngo ibashe gutaramira abakunzi bayo mu njyana zirata umubyeyi Bikiramariya ariko tunitegura amaza y’umucunguzi wacu Yezu Kristu niyo mpamvu haba harimo n’injyana za Noheli izo bakunda kwita Christmas carols.

    Abakunzi ba RUHAGO n’umuco nyarwanda mushonje muhishiwe

    Nk’uko Bwana Hervé Isingizwe yabidusobanuriye, abakunzi ba Ruhago ndetse n’abakunzi b’injyana zibanda ku muco nyarwanda bahishiwe byinshi byiza muri icyo gitaramo kuko hazaba harimo injyana zerekeye ibyo byiciro.

    Ni ugutarama bifite intego

    Uretse kuramya umukiza, iki gitaramo kizakusanyirizwamo inkunga izashyikirizwa ikigo cy'Ababikira cya Notre Damme de la Compassion cyita ku banyantege nke giherereye mu Karere ka Bugesera kugira ngo gifashwe mu gukomeza kwigomwa no kwitanga ku bw’uyu murimo utoroshye.

    Amaticket aboneka ate?

    Ku bantu bifuza kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo cy'amateka, ubu biroroshye cyane. Wabona itike kuri Paruwasi ya Nyamata kandi mu gihe utahageze, wakoresha ikoranabuhanga unyuze kuri www.ibitaramo.com

    Ibiciro by'amatike ni ukuva ku mwafaranga 2,000Rwf, 5,0000Rwf ndetse n'amafaranga 15,000Rwf.

    Mu gihe kandi haba hari andi makuru wifuza kumenya kuri iki gitaramo cyangwa indi nyunganizi iyo ariyo yose igendanye n'iki gitaramo, wahamagara 0788396524.


    Chorale Friends of Mary igiye gutaramira abakunzi bayo mu gitaramo Immaculate Mary 2nd Edition


    Iki gitaramo kizajya kiba ngarukamwaka ariko bitabujije ko nta bindi bitaramo bakora


    Imyiteguro ya Chorale yo yararangiye hasigaye umunsi nyamukuru w’ibirori

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148866/ku-nshuro-ya-kabiri-mu-ndimi-zirenga-7-chorale-inshuti-za-mariya-yabateguriye-cya-gitaramo-148866.html

  • Umuriro uraka hagati y'umukino ugiye guhuza ikipe ya Rayon Sports na APR Fc #rwanda #RwOT

    Uyu munsi, tariki ya 7 Ukuboza 2024, hateganyijwe umukino ukomeye hagati y'ikipe ya Rayon Sports n'ikipe ya APR FC kuri Stade Amahoro i Kigali, ugazatangira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Uyu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa gatatu wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), ni umwe mu mikino itegerejwe cyane kubera amateka y'ubuhanganire bw'aya makipe yombi.

    Ikipe ya Rayon Sports, iyoboye urutonde rwa shampiyona, irakina idafite rutahizamu Alseny Camara Agogo, umaze gutandukana n'ikipe, hamwe n'abandi bakinnyi bafite ibibazo by'imvune cyangwa amakarita.

    APR FC, iri ku mwanya wa 3 n'amanota 19, nayo irimo abakinnyi bavunitse, ariko yahaye imbaraga abafite ubushobozi bwo gukora itandukaniro uyu munsi.

    APR FC imaze imikino ine idatsinda Rayon Sports, ibintu bikomeza kotsa igitutu iyi kipe y'ingabo ngo yitware neza muri uyu mukino w'uyu munsi​.

    Uyu mukino ugiye kuba ishusho ya shampiyona y'uyu mwaka, kandi utegerejweho guha icyerekezo gishya buri kipe mu rugendo rwo gushaka igikombe.

    Source : https://kasukumedia.com/umuriro-uraka-hagati-yumukino-ugiye-guhuza-ikipe-ya-rayon-sports-na-apr-fc/

  • Abanyempano 60 basoje amahugurwa muri ArtRwanda-Ubuhanzi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Amahugurwa yari ajyanye n'uburyo batyaza impano zabo bakazibyaza umusaruro. Abasoje amasomo bashimiwe na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 06 Ukuboza 2024 kibera muri Kigali Convention Centre. Abanyempano 60 basoje amahugurwa bakuwe mu bandi 1700 bari bahatanye mu gihugu hose.

    ArtRwanda-Ubuhanzi yakozwe ku bufatanye na Imbuto Foundation, Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi , Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere (UNDP) n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi(EU).

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yavuze ko mu ntego bashyize imbere ari uguteza imbere inganda ndangamuco, cyane ko uyu mushinga watangiye hagamijwe gushyigikira urubyiruko rufite impano.

    Yavuze ko uretse impano gusa ahubwo dushaka ko ba nyirazo bazivanamo umurimo.
    Avuga ibi ashingiye ku bahanzi basoje mu cyiciro cya mbere cya ArtRwanda-Ubuhanzi, bamaze gushinga ibigo by'ubucuruzi 39 bakanahanga imirimo irenga 700.

    Yagarutse ku bijyanye n'uko mu ntangiriro za ArtRwanda-Ubuhanzi, bahuye n'imbogamizi zirimo imyumvire, aho abantu batumvaga neza ubuhanzi, icyakora agaragaza ko byatangiye kugenda bigabanyuka.

    Ati 'Ababyeyi batangiye kwizera abahanzi no gushyigikira abana babo. Mboneyeho gusaba abahanzi turi kumwe hano ko batera intambwe mu gusukura uyu mwuga.'

    Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere muri UNDP mu Rwanda, Aimée Muziranenge, yashimye abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu gutuma ArtRwanda-Ubuhanzi ikomeza gutera imbere.

    Yagaragaje ko bazakomeza gushyigikira ibikorwa bya Guverinoma y'u Rwanda. Ati 'Nka UNDP dutewe ishema n'ubwo bufutanye. Iyo tuje aha turi kumwe n'urubyiruko rungana gutya rwabonye imbere heza, natwe bidutera ishema nka Loni.''

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimiye abasoje amahugurwa ati 'Reka dushimire aba basore n'inkumi bagerageje kwiga bagafata, bakamara umwaka, uyu munsi bakaba bahawe impamyabumenyi zerekana ko babikoze neza.'

    Yavuze ko mu mwaka bagiye kumarana igice cy'ubuhanzi muri minisiteri ayoboye, babonye ko ari igice kigoye cyane gukurikirana.

    Ikintu gikomeye ashimira Imbuto Foundation yagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga, ari uko muri ArtRwanda-Ubuhanzi badaheza uwo ari we wese yaba uwize cyangwa utarize, umukene n'umukire bose baba bemerewe kugaragaza ubuhanga bwabo.

    Ati 'Imbuto Foundation irema umunyarwanda mu buryo bwuzuye.'

    Abasoje amasomo yabo bari mu byiciro birimo Kwandika no gutunganya filime, gufotora, ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga, imbyino, imideli, umuziki n'ubusizi n'ubuvanganzo.

    Wari umugoroba w’ibyishimo ku basoje amahugurwa muri ArtRwanda – Ubuhanzi

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami yagaragaje ko ArtRwanda – Ubuhanzi imaze gufasha benshi

    Umuyobozi muri UNDP Rwanda, Aimée Muziranenge, yashimye abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu gutuma ArtRwanda-Ubuhanzi ikomeza gutera imbere

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yashimye ubuhanga bw’abo muri ArtRwanda-Ubuhanzi

    Tanga Designs na Kabano Franco bazwi mu ruganda rw’imideli ni bamwe mu bari bitabiriye

    Umuhanzi Bushayija Pascal ni umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa

    Riderman akurikiye abagaragazaga impano muri ArtRwanda-Ubuhanzi

    Ross Kana yari ari muri iki gikorwa

    Nelly na Lucky ni bo bayoboye iki gikorwa

    Musafiri James watunganyije filime yerekanwe muri uyu muhango, yavuze uburyo yasoje amasomo ya Kaminuza mu ibaruramari agatangira gushaka uko yinjira mu buhanzi n’ubwo bitamworoheye

    Niyitegeka Gratien (ubanza iburyo) uzwi nka Seburikoko ni umwe mu bari bitabiriye

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yashimiye abasoje amasomo yabo ku muhate bagize

    Imyambaro yahanzwe na bamwe mu banyuze muri Art Rwanda-Ubuhanzi yari ihari ku buryo abagiraga iyo bashima bari bemerewe kwihahira

    Mazimpaka Jones Kennedy uzwi mu bikorwa bitandukanye byerekeye ubuhanzi yari yitabiriye iki gikorwa

    Junior Giti ni umwe mu bari bitabiriye. Yari kumwe na Serge Muhizi usanzwe ufasha Kevin Kade mu bikorwa bye bya muzika

    Hope Azeda watangije umushinga wa Mashirika ni umwe mu bari bitabiriye

    Director Gad na Ross Kana ni bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa

    Diana Mpyisi ni umwe mu bari bagiye kwihera ijisho aba banyempano

    Bushayija Pascal na Riderman ni bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa. Hano berekwaga bimwe mu byakozwe n’uru rubyiruko

    Aimable Twahirwa usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry'Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko yari ari mu bitabiriye

    Abasoje amasomo yabo bahawe umwanya bagaragaza ibyo bungutse

    Abanyempano bagaragaje impano zitandukanye bafite

    Abanyuze muri ArtRwanda mu myaka yashize bari bitabiriye

    Abanyempano 60 basoje amahugurwa muri ArtRwanda-Ubuhanzi bashimiwe ubwitange bagaragaje

    Abakobwa bahawe izina ry'Ibyanzu (babiri bari ibumoso), binyuze mu mushinga wa Rumaga yise Siga Rwanda wa Rumaga, bari mu bitabiriye iki gikorwa cyane ko na bo batsinze umwaka ushize muri ArtRwanda-Ubuhanzi

    Ababyeyi bari baherekeje abana babo

    Aba basore n’inkumi bari bamaze umwaka biga ku guteza imbere impano zabo

    Amafoto: Nezerwa Salomon & Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyempano-60-basoje-amahugurwa-muri-artrwanda-ubuhanzi-amafoto