Author: webrwanda

  • Hagaragajwe isano y'uburibwe bwo mu mihango n'agahinda gakabije – #rwanda #RwOT

    Ubu buribwe buzwi nka 'dysmenorrhea' bubaho mu minsi itatu ya mbere iyo umugore/umukobwa yatangiye kuva.

    Ubushakashatsi bwanyujijwe mu kinyamakuru cya “Briefings in Bioinformatics' bwagaragaje ko bishoboka ko agahinda gakabije gatuma uri mu mihango agira uburibwe bukabije, kurusha ikindi kintu cyose.

    Bari bashingiye ku tunyangingo bavumbuye dufite aho duhuriza ibyo byombi.

    Umwe mu bayoboye ubwo bushakashatsi witwa Dr John Moraros ati 'agahinda gakabije n'uburibwe bw'imihango bigira ingaruka zikomeye ku bagore mu bice bitandukanye by'Isi, icyakora kumenya isano yabyo bigakomeza kugorana.'

    Uyu mwarimu wigisha siyansi muri Xi'an Jiaotong-Liverpool University yo mu Bushinwa, agaragaza ko biyemeje gushakisha ihuriro ryabyo kugira ngo babone uko bakwita ku bagore/abakobwa bakunze kuzahazwa n'ibyo bibazo.

    Abashakashatsi bakusanyije amakuru y'utunyangingo tw'abantu ibihumbi 600 bo mu Burayi n'abandi 8000 bo mu bice bya Aziya y'Uburasirazuba, badukuye mu bigo by'ubushakashatsi bitandukanye.

    Basanze hari isano ya hafi y'agahinda gahakabije n'uburibwe bwo mu mihango.

    Babonye ko kugira agahinda gakabije bishobora kongera ibazo byo kubabara umuntu ari mu mihango ku rugero rwa 51% kurusha utagafite.

    Umwe mu bayobozi muri kaminuza yo muri Amerika yigisha ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, agaragaza ko abantu benshi bafite agahinda gakanije bahura n'ububabare bwinshi iyo bahize ibibazo runaka ku mubiri.

    Ashingira k'uko ubwonko bwakira bukanasesengura amakuru ajyanye n'uburibwe noneho ufite agahinda gakabije kubwihanganira bikagorana.

    Yemeza ko imiti igabanya uburibwe izwi nka ibuprofen ishobora gufasha byuzuye ubabara ari mu mihango.

    Abahanga mu bijyanye n'ubuzima babonye ko uburibwe mu mihango ndetse n'izindi mpinduka mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere bishobora guteza ibibazo uwo bibaho birimo n'ako gahinda gakabije.

    Ni ibintu byagaragaye ku bantu no ku nyamaswa mu bushakashatsi butandukanye, umwe mu barimu bo muri Yale University witwa Dr. Hugh Taylor ariko utaragize uruhare mu bushakashatsi na we arabishimangira.

    Avuga ko ibibazo bijyanye no guhora umuntu ababara mu nda yo hasi ku mugore/umukobwa bishobora gutuma ubwonko butabifata nk'ibisanzwe, bikavamo ububabare budasanzwe mu bihe by'imihango, ibishobora gutera agahinda gakabije.

    Bigaragazwa ko abagore bakunze kugira uburibwe mu bihe bari mu mihango bashobora no kugira ihungabana n'agahinda gakabije nyuma gato yo kubyara.

    Abo bahanga mu by'ubuvuzi kandi bagaragaza ko kujya mu mihango umuntu akiri muto, ari indi mpamvu yo kuzahura n'ibibazo by'agahinda gakabije mu bihe biri imbere.

    Bagaragaza ko niba ugize ibibazo byo kubabara uri mu mihango bitavuze ko ufite agahinda gakabije, ariko niba bibaho buri gihe, ibuprofen cyangwa amazi y'akazuyazi ntibigufashe ugomba kwihutira kujya kwa muganga bakareba ikibitera.

    Batanga inama kandi ko ubuvuzi bwita ku buzima bwo mu mutwe n'ubw'imyororokere bigomba guhuzwa kugira ngo hagabanywe ibibazo abahura na byo bagira, ikindi abo bahanga mu buvuzi bakagaragaza ko gukora imyitozo ngororamubiri nka yoga, indyo yuzuye no gusinzira bihagije na byo bishobora gufasha.

    Abahanga bagaragaje isano iri hagati y’ububabare umuntu agira ari mu mihango n’agahinda gakabije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-isano-y-uburibwe-bwo-mu-mihango-n-agahinda-gakabije

  • Gukoresha Airtel wohereza amafaranga ku wundi murongo ntibigisaba kwemeza amabwiriza – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yakomojeho ku wa 05 Ukuboza 2024, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya Airtel Money mu Rwanda.

    Ubusanzwe iyo ushaka kohereza amafaranga kuri nimero ikoresha umurongo utandukanye n'uwo ukoresha, usabwa kubanza kwemeza amategeko n'amabwiriza kugira ngo igikorwa gikomeze.

    Nyuma y'ibiganiro n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR; Ikigo Gishinzwe Umutekano w'Ibijyanye n'Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n'Itumanaho, NCSA n'Ikigo gihuza ibigo by'Imari mu buryo bw'Itumanaho, Rswitch, n'abandi, ubu buryo bwakuriweho abakoresha Airtel.

    Umuyobozi wa Airtel Money mu Rwanda, Jean Claude Gaga, yavuze ko mbere y'uko umuntu ahinduka umukiliya wa Airtel Money, hari amabwiriza asabwa kwemeza, bityo bidakwiye ko yongera kwemeza andi mu gihe ahererekanya amafaranga.

    Ati 'Kuri serivisi zo kohereza no kwakira amafaranga, turashaka korohereza buri muntu wese akabikora neza kandi vuba. Mbere byasabaga ko ubanza ukemeza amabwiriza ariko ubu byakuweho. Kugira ngo dufashe umukiliya twabikoze ku buryo kohereza no kwakira amafaranga adasabwa kuyemeza.'

    Gaga yavuze ko yavuze ko muri iki gihe ibihe by'iminsi mikuru byegereje, abakiliya babo bateguriwe uburyo bwo kuyinjiramo bahabwa amayinite yo guhamagara n'aya internet y'ubuntu.

    Mu buryo bwo guteza imbere iyi serivisi nshya yo kohereza amafaranga ku wundi murongo, Airtel Money yateguriye impano uzajya awoherezaho amafaranga ayikoresheje aho ku bafite smartphone bazajya bahabwa kuva kuri 300MB-1GB ikoreshwa mu masaha 24, ku bafite telefoni zisanzwe bagahabwa iminota 40 ihamagara imirongo yose mu masaha 24.

    Kugira ngo ubonye iyi mpano bizajya bisaba ko wohereza amafaranga ari hejuru ya 1000 Frw.

    N'uzajya abikuza ari hejuru ya 1000 Frw, nawe azajya ahabwa iyi mpano.

    Gaga yagize ati 'Nka Airtel Money twazanye Noheli n'Ubunani vuba kugira ngo twifatanye namwe.'

    Umuyobozi wa Airtel Money mu Rwanda, Jean Claude Gaga, yavuze ko aya mavugurura yakozwe mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi no korohereza abakiliya babo

    Umuyobozi Mukuru wa RSwitch Ltd, Blaise Pascal Gasabira, yavuze ko mu minsi ya vuba hazatangizwa gahunda yo kubonera serivisi zose z’ibigo by’imari bitandukanye ahantu hamwe

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko bitewe n’amavugurura Airtel iherutse gukora ku minara yayo, imikorere y’uburyo bwa ‘USSD’ nayo yivuguruye

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Airtel Money, Indrajeet Kumar Singh, yavuze ko bagenda bazana serivisi nshya kubera ubusabe bw’abakiliya babo

    Mu buryo bwo guteza imbere iyi serivisi nshya yo kohereza amafaranga ku wundi murongo, Airtel Money yateguriye impano uzajya awoherezaho amafaranga ayikoresheje

    Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye

    Abanyamakuru bahawe umwanya babaza ibibazo

    Airtel Moneye yashizeho impano y’amayinite izajya ihabwa uyikoresheje yohereza amafaranga ku wundi murongo

    Airtel Money Rwanda yatangaje ko iyi ntambwe yatewe mu rwego rwo korohereza abakiliya bayo

    Amafoto: Munyemana Isaac


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukoresha-airtel-wohereza-amafaranga-ku-wundi-murongo-ntibigisaba-kwemeza

  • Buri ndirimbo hariho abahanzi barenze babiri!… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yamenyekanye cyane mu itangazamakuru, no gukorana indirimbo n'abandi bahanzi, kandi inyinshi muri zo zagiye zitanga umusaruro ukomeye. Afitanye indirimbo n'umuhanzikazi Marina, Chriss Eazy, Kevin Kade n'abandi. 

    Muri iki gihe ni umunyamakuru wa Isibo TV aho akora mu kiganiro 'The Choice'. Yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kwita EP ye 'Filipiano' kubera ko yumvikanisha uwo ari we, ndetse n'uburyo yakoze urutonde rw'indirimbo zihariye.

    Ati 'Navuga ko ari ibihe bidasanzwe nagize ubwo nakoraga izi ndirimbo zubakiye ku mudiho w'injyana ya Amapiano ariko y'ubwoko butandukanye. Nabonye uburyo injyana ya 'Amapiano' yagiye itera imbere hirya no hino ku Isi, ndetse yigaragaza cyane nk'umuco, kandi igezweho muri Afurika, ikirenze kuri ibyo ni injyana nisangamo cyane mu kazi kanjye ko kuvanga imiziki, rero mu gukora izi ndirimbo nayisanzemo cyane ku buryo usanga hari umwihariko urimo muri buri ndirimbo.'

    Yavuze ko mu gukora buri ndirimbo yatekereje kuri buri njyana buri wese yakwisangamo, ariko akabihuza n'injyana ya Amapiano. Phil Peter avuga ko iyi EP izaba iriho indirimbo eshanu, kandi kuri buri 'ndirimbo nakoranyeho n'umuhanzi utari munsi y'umwe'. Ati 'Nzabatangaza mu gihe kiri imbere.'

    Iyi njyana ifite ingoma zidunda zikagera ku ngoma z'amatwi, ukumva zirajegera. Yahaye igikundiro kidasanzwe abahanzi babashije kuyikoramo indirimbo. Wabibaza Master KG wo muri Afurika y'Epfo wasohoye indirimbo 'Jerusalema' ikamuha igikundiro umubare munini utabasha kwigondera.

    Byageze n'aho iyi ndirimbo isubirwamo n'abahanzi batandukanye barimo umunya-Nigeria Burna Boy, kuva ku banyapolitiki kugera kuri rubanda rugufi barayibyina karahava. Amapiano akomeza kuba amapiano kugeza n'ubu.

    Iyi njyana yadutse muri Afurika y'Epfo mu 2012, ariko abahanzi bo mu Rwanda batangiye kuyigereza mu bihe bya vuba. Abayizi barayizi.

    Inyandiko zitandukanye zivuga ko Amapiano ikomoka ku njyana yo muri Afurika y'Epfo yitwa Kwaito [Ni injyana yamamaye muri Afurika y’Epfo mu 1990], ikaba umuziki ukomatanya 'kwaito' ivanzemo na Jazz na 'Deep House'.

    Amapiano irenze no kuba injyana kuko ikomatanya n'imibereho n'ubuzima bwa Afurika y'Epfo, ishobora kuzaba injyana y'Isi nk'uko bimwe mu bitangazamakuru bibitangaza.

    Iyi njyana ‘amapiano’ yatangiye kugira igikundiro kuva mu 2019 nyamara yadutse muri Afurika y’Epfo mu 2012. Kuva icyo gihe iracurangwa ku mihanda yo muri icyo gihugu, aba-Dj bakomeye barimo Dj Stokie, Junior Taurus, MFR Souls n’abandi batangira gukangurira abantu gukurikirana iyi njyana.

    Dj Maphorisa wo muri Pretoria, bivugwa ko ari we wihishe inyuma y’imenyekana ry’iyi njyana mu bihe bitandukanye kandi mu gihe gito.

    Mu nkuru mbara nkuru, umuhanzikazi wo mu Budage, Shaya yavuze ko hatazwi umujyi injyana ‘amapiano’ yakomotsemo, ariko ‘ikizwi ni uko twese ari iyacu.”

    Iyi njyana yo muri Afurika y’Epfo imaze kuba ikimenyabose. Nko mu 2020, ‘Hashtag’ yiswe #amapiano yakoreshejwe n’abantu barenga miliyoni 570 ku isi.

    Ndetse imibare igaragaza ko mu 2019, indirimbo ziri muri iyi njyana zumviswe ku kigero cya 116% ku rubuga rwa Spotify.

    Igihe cyarageze urubuga rwa Spotify rukora urutonde rw’indirimbo ziri muri iyi njyana, bituma abantu barenga miliyoni 365 barwiyandikishaho.

    Ibinyamakuru bitandukanye birimo inventa.com bivuga ko iyi njyana itagizwe n’amajwi gusa, ahubwo harimo gakondo y’abanyafurika 'ku buryo ishobora kuzaba injyana ya Afurika ikunzwe mu minsi iri imbere.'

    Phil Peter yatangaje ko agiye gushyira ku isoko EP ye iriho indirimbo eshanu

     

    Phil Peter yavuze ko kuri buri ndirimbo yakoranyeho n'abahanzi barenga babiri

     

    Phil Peter asobanura ko buri ndirimbo yayikozeho afatiye urugero ku njyana ya Amapiano

      

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JUGUMILA' YA PHIL PETER, CHRISSS EAZY NAKEVIN KADE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149267/buri-ndirimbo-hariho-abahanzi-barenze-babiri-ibyo-wamenya-kuri-ep-ya-phil-peter-yubakiye-k-149267.html

  • Bageze kuri Miliyoni 2: Hazirikanwe uruhare r… – #rwanda #RwOT

    Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'ubukorerabushake kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yavuze ko kwizihiza uwo munsi ari umwanya mwiza wo gushima abakorerabushake kubera umusaruro w'ibyo u Rwanda rwagezeho uturutse mu bikorwa byiza byabo.

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti: 'Ubwitange ni isoko y'ibisubizo.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yagaragaje uruhare rw’ubukorerabushake mu kubaka igihugu, atanga urugero ku ngabo zahoze ari iza RPA zari zirangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, zitanze zigatanga ubuzima bwabo ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na nyuma yaho zigakomeza kwitangira igihugu. Ati: “Uyu murage dukomeze tuwusigasire.” 

    Yakomeje agira ati: 'Ibikorwa byose by'abakorerabushake byahinduye ubuzima bw'abanyarwanda haba mu nkingi y'ubukungu, mu mibereho myiza, no mu miyoborere, by'umwihariko gufasha abaturage guhindura imyumvire, kwikura mu bukene no kwiteza imbere.'

    Minisitiri Dr Mugenzi, yibukije abakorerabushake ko igihugu kitabasha kugera ku ntego kiyemeje kugeraho mu myaka itanu iri imbere, abasaba ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.

    Ati: 'Ubu turabarura abakorebushake barenga miliyoni ebyiri bari mu gihugu hose. Turabashimira uruhare mwagize mu kubaka u Rwanda mu myaka 30 ishize ndetse no mu ishyirwamubikorwa rya gahunda za Guverinoma y'imyaka 7 (NST1). […] Nk’uko mubizi kandi, nk’igihugu dufite intego twifuza kugeraho muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), izo ntego ntitwazigeraho tudafatanyije. Niyo mpamvu twongeye kubasaba ubufatanye bwanyu nk’abakorerabushake mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.”

    Yibukije aba bakorerabushake by’umwihariko urubyiruko ko Umuryango Nyarwanda ubitezeho byinshi, abasaba gukomeza kuba icyitegererezo mu kwirinda ibisindisha, akomoza kuri gahunda ya ‘TunyeLess.’ Yabasabye kandi kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

    Ati: “Ubwo tugeze mu minsi mikuru ya noheli n’ubunani, ni byiza ko iyi gahunda tuyizirikana, ‘tukanywaless’ byaba na ngombwa tukazivaho.”

    Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne, yagaragaje ko ibikorwa byo kwitanga no gukorera ubushake byahereye kera kuva u Rwanda rwahangwa, akomoza no ku musaruro w'ibikorwa by'intore ziri ku rugerero bigira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

    Ati 'Mu myaka itatu ishize, guhera mu 2022 duteranyije ibikorwa byakozwe mu gihe cy'urugerero byitabirwa n'abana barangije amashuri yisumbuye bigera hafi kuri miliyari 6 Frw birimo kubakira abatishoboye, gukora uturima tw'igikoni, gukora imihanda, n'ibindi.'

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, mu kiganiro yatanze yavuze ko abakorerabushake ari abantu b’agaciro mu iterambere ry’igihugu, avuga ko buri Munyarwanda wese yakabaye afite ikindi gikorwa akora adahemberwa, kiyongera ku kazi ke ka buri munsi.

    Yakomeje agira ati: “Ntabwo ibintu byose ukora wabihemberwa. Akenshi iyo ubikora uzi ngo bizakugirira akamaro ku gihe kirekire, bikagirira akamaro abaturage, iyo utabihembewe burya biba bifite agaciro kanini cyane, n’igihembo gikuru mu gihe kiri imbere.”

    Minisitiri Utumatwishima yasabye cyane cyane urubyiruko kwirinda kwiyemera no kubaha abo bafasha mu bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza, birinda gushyira imibereho yabo ku karubanda.

    Ati: “Iyo wafashije abantu urabubaha, ukabarindira icyubahiro, hanyuma ntushake kubandagaza ko bakennye. Icya nyuma, iyo wafatanyije n’abandi kiba ari igikorwa cy’abantu bose, ntabwo ari igikorwa cyawe wenyine.”

    Imyaka icumi irashize urubyiruko rw'abakorerabushake rutangiye imirimo iteza imbere igihugu ndetse rwanatanze umusaruro ukomeye.

    Nko mu gihe cya Covid-19, Urubyiruko rw'abakorerabushake rwafashije u Rwanda mu guhangana nayo ndetse no kugenzura iyibahirizwa ry'amabwiriza arebana no kuyirinda no kuyikumira mu bice bitandukanye birimo mu mihanda, amasoko, gare n'ahandi hanyuranye.

    Rwatanze imbaraga zarwo uko rushoboye ndetse u Rwanda rubasha kwitwara neza mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

    Ubwo yaganirizaga uru rubyiruko muri Gicurasi, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko gukorera ubushake ari inshingano ikomeye isaba gukorana n'ubushake.

    Yashimye kandi umusanzu ukomeye w'abakoranabushake mu iterambere ry'igihugu no mu bikorwa bitandukanye kandi yizeza ko umuco w'ubukoranabushake uzakomeza.

    Ati “Igihugu cyose gifite abantu nkamwe mukora ibikorwa nk'ibi mudahemberwa, ndetse kenshi mudashimirwa ku mugaragaro ariko mukabikora muzi icyo mukora kandi muzi ko mwikorera, ni byiza rwose ndagira ngo mbibashimire.”

    Umunsi Mpuzamahanga w'Abakorerabushake washyizweho n'umwanzuro No 40/2012 w'Inteko Rusange w'Umuryango w'Abibumbye ku tariki ya 17 Ukuboza 1985.

    U Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize Umuryango w'Abibumbye, rwizihiza uyu munsi buri mwaka ruzirikana ko ubwitange/ubukorerabushake, busanzwe ari inkingi ya mwamba mu mibereho myiza y'Abanyarwanda bukaba n'Indangagaciro nyarwanda.

    Ni mu gihe imibare ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yerekana ko Abanyarwanda bitabira ibikorwa by’ubukorerabushake bagera kuri 2,800,000 barimo urubyiruko rugera kuri 1,700,000.  


    U Rwanda rwifatanije n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubukorerabushake


    Ni ibirori byitabiriwe n’abarenga 1000

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi yashimye uruhare rw’abakorerabushake mu kubaka u Rwanda mu myaka 30 ishize

    Uwacu Julienne waturutse muri MINUBUMWE yavuze ko ibikorwa by’ubwitabye n’ubukorerabushake atari iby’ubu

    Minisitiri Utumatwishima yasabye Abanyarwanda bose kugira ibikorwa bakora badategereje ibihembo

    N’inzego z’umutekano zari zihari, hazirikanwa umusanzu wabo ukomeye mu kubaka igihugu



    Hatanzwe ikiganiro kigaruka gisobanuro cy’ubukorerabushake n’inshingano z’abakorerabushake

    Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zinyuranye za Leta







    Umuhanzi Niyo Bosco ni we wasusurukije abitabiriye ibi birori



    Akanyamuneza kari kose ku bakorerabushake b’u Rwanda

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu munsi

    AMAFOTO: Murenzi Dieudonne – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149264/bageze-kuri-miliyoni-2-hazirikanwe-uruhare-rwabakorerabushake-mu-guhindura-imibereho-yaban-149264.html

  • Burera: Kudasobanukirwa n'ubuzima bw'imyororokere bituma bagwa mu bishuko – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho ku wa 3 Ukuboza 2024, ubwo Umuryango Imbuto Foundation n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Burera bari mu gikorwa cy'ubukangurambaga ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, hagamijwe gushishikariza abaturage n'urubyiruko muri rusange kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose.

    Mutesi Denyse ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro, yagize ati “Ababyeyi ntabwo bakicara ngo baganirize abana, bigatuma benshi bagwa mu bishuko nanjye nabyaye ntarageza imyaka y'ubukure kubera kudasobanukirwa, ariko abenshi bakururwa n'iraha ryo gushakisha imyenda na telefone bityo bakagwa mu mutego wo guterwa inda.”

    Mutesi yakomeje agira ati “Ubutumwa baduhaye hano bugiye kudufasha kwigisha bagenzi bacu ku kijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, buri mubyeyi akwiye kujya yicarana n'umwana akamuganiriza ku buzima.”

    Murekatete Alice na we yagize ati “Ababyeyi ntabwo bari bajijuka ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ku buryo umwana ari we usigaye ujya kwishakira amakuru rimwe na rimwe bakamubeshya, gusa hari n'abitwaza ubukene bakishora mu ngeso mbi. Njye nabyaye imburagihe ubu nabonye isomo.”

    Umukozi wa Imbuto Foundation ukora mu ishami ry'ubuzima, Eric Kayiranga, yavuze ko bakoze ubu bukangurambaga kubera ko abana bari hafi kujya mu biruhuko kugira ngo bagende bafite ubutumwa ku buzima bw'imyororokere.

    Yagize ati “Ubu bukangurambaga bwari bwateguwe n'umuyobozi bw'Akarere bufatanyije n'Ibitaro bya Butaro natwe nka Imbuto Foundation turafatanya kugira ngo tubitegure neza abana bagiye kujya mu biruhuko bagende bafite ubutumwa bujyanye n'ubuzima bw'imyororokere.”

    Yakomeje agira ati “Kimwe mu bibazo urubyiruko rufite ni ukutagira amakuru ahagije ku buzima bw'imyororokere, ariko hari uburyo bwinshi basigaye babona amakuru kandi ntabwo ari hano gusa muri Burera ahubwo ni ikibazo kiri rusange hose. Ubutumwa dutanga ni uko bakomeza kwirinda ibyabashora mu mibonano mpuzabitsina ari naho ziriya nda zitateganyijwe bakunda gutwara zituruka.”

    Ababyeyi bakomeza gushishikarizwa kudatererana abana bagize ibyago byo gutwara inda imburagihe ahubwo ko bakwiye kujya babitaho bakababa hafi kugira ngo ubuzima bukomeze batameneshejwe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Mukamana Soline, na we yashishikarije ababyeyi kujya begera abana babo bakabaganiriza ku buzima bw'imyororokere.

    Ati “Uyu munsi turi hano mu bukangurambaga kugira ngo abana bacu basobanukirwe n'ubuzima bw'imyororokere. Icyo nsaba ababyeyi ni uko bashyira imbaraga mu kwigisha abana bakabereka ibishuko bishobora kubashora mu mibonano mpuzabitsina,”

    “Nk'ababyeyi dufite uruhare mu gukumira inda ziterwa abangavu, ntabwo twashyira umuturage ku isonga tugize abana batwita imburagihe. Tugomba gukumira tukigisha abana bacu ibyerekeranye n'imihindagurukire y'ubuzima bwabo.”

    Meya Mukamana yanaburiye ababyeyi ko bagomba kurinda n'abana b'abahungu kuko na bo bahohoterwa.

    Ati “Tuvuga cyane abangavu ariko n'abana b'abahungu barahohoterwa, ntawe ukwiye kubihishira. Umuntu wahohoteye umwana wawe ukanga kubivuga ngo utiteranya, iyo myumvire igomba guhinduka, ibintu byo guhishirana ngo nibamufunga akazabyara umwana bizagenda bite dukwiye kujya tubivuga nibyo mbasaba.”

    Imibare y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), igaragaza ko dosiye 5,563 zifite aho zihuriye n'ihohoterwa rikorerwa abana n'irishingiye ku gitsina, zashyikirijwe Ubushinjacyaha muri 2019.

    Umukozi wa Imbuto Foundation ukora mu ishami ry’ubuzima, Eric Kayiranga, avuga ko bakoze ubu bukangurambaga kubera ko abana bari hafi kujya mu biruhuko.

    Meya Mukamana Soline yasabye ababyeyi kwigisha abana babo ku buzima bw’imyororokere

    Abaturage bari babukereye mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana

    Abanyeshuri biyemeje gusangiza bagenzi babo ubutumwa bwo kwirinda no gukumira ihohotera

    Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abanyeshuri batandukanye biga muri Burera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-kudasobanukirwa-n-ubuzima-bw-imyororokere-bituma-bagwa-mu-bishuko

  • Akari ku mutima w'abakorerabushake biyeguriye gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rubarura abakorerabushake barenga miliyon 2,6, barimo Abanyabuzima, Abajyanama, Urubyiruko rw'abakorerabushake, Abakorerabushake b'amatora, Abafashamyumvire b'imibereho, Abunzi, Croix-Rouge n'Abafashamyumvire b'ubuhinzi.

    Hari kandi Abakuru b'amatsinda ya Twigire muhinzi, Inshuti z'Umuryango, Malayika murinzi, Imboni z'umutekano, Masenge Mba hafi, Abajyanama b'Uburezi, Aba-Guides, Aba-scout n'abandi.

    Ntakarutimana Didace imyaka 44, ni umujyanama w'ubuzima mu karere ka Kayonza, ubimazemo imyaka 23.

    Uyu mugabo watangiye gukorera ubushake afite imyaka 21 yabwiye IGIHE ko ubukorerabushake yasanze ari umuhamagaro kuko uko yagiye amara imyaka myinshi afasha abaturage gukira indwara ni ko yagiye arushaho kubikunda.

    Ati 'Ndengeje kimwe cya kabiri cy'imyaka mfite ndi umukorerabushake kubijyamo rero byaturutse ku muhamagaro,”

    'Numva ahubwo umuntu ambujije gukorera ubushake nababara kuko iyo mbikoze numva nunguka. Iyo umuntu aje nkamuvura mu gitondo akambwira ati dore wa mwana wavuye yakize numva mfite ishimwe, numva ari ibintu nishimiye, ikindi mbona ari nk'amahirwe igihugu kiba gihaye umuntu. Ayo ni yo mahirwe y'ingenzi yatumye mbijyamo. Ndavuga ngo bambwiye ngo nzaze mbe umujyanama w'ubuzima nkore ibikorwa n'abantu bize kandi njye notarize?'

    Ntakarutimana abyuka mu gitondo isaha ya mbere akayikoresha yita ku baturage bamugana bashaka kwivuza, akabona kujya gukora imirimo y'ubuhinzi akora mu buzima busanzwe.

    Ati 'Iyo wemeye gukorera ubushake uba umeze nk'uri gukorera Imana, na yo iraguhemba. Bya bintu ugiye ugakora muri wa mwanya muto wagabanyijemo abaturage ukabafasha nawe wawundi wasigaranye ukawifashisha Imana iguha umugisha, ibyo ukoze wawundi udakorera ubushake ntabwo asarura kukurusha.'

    Uyu mugabo avuga ko abaturage bamaze kumwizera kandi na we ishema ahorana ryo gushimirwa n'abayobozi batandukanye bitewe n'umurimo akora we na bagenzi be ni ryo rituma akomera ku murimo.

    Uwimana Yvette usanzwe ari umukorerabushake wa 'Call Africa' yabwiye IGIHE ko kuva ari umwana yakundaga ibikorwa byo gufasha abaturage cyane bituma akura ashaka uko aba umukorerabushake.

    Uyu mukobwa ukiri muto yigiriye inama yo gushinga umuryango witwa 'Youth Happy Ladies Forum' udaharanira inyungu batangira kujya kwigisha abaturage bo mu karere ka Rulindo ibyerekeye isuku, gahunda ziteza imbere imibereho myiza n'ibindi.

    Ati 'Nkorana na bo imirimo ya buri munsi, rero dufatanya mu iterambere muri rusange ariko nanabakangurira kugira ngo babigire ibyabo n'abana babo bakomerezeho barebereho ari ibikorwa dufatanya byo kubakirana uturima tw'igikoni n'ibindi.'

    'Icya mbere ni uko mbikunze, icya kabiri ni uko nubwo umuntu aba akeneye amafaranga nyabona mu buryo butandukanye aho dufatanya n'abaturage kwiteza imbere muri byabindi twakoze bikadufasha kugira icyo twinjiza'

    Ntakarutimana agira urubyiruko inama yo gukunda ubukorerabushake kuko bifasha guhura n'abandi mukungurana ibitekerezo byafasha kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

    Ati 'Nibagabanye ibintu byo kumva ko ibintu byose bizaza uwo munsi cyangwa bikazanwa n'imbaraga bakoresheje uwo mwanya ahubwo bamenye ko ibintu biza kuko wabishatse kandi kubishaka ni uko ukorana n'abandi. Hari umugani baca ngo inkingi imwe ntigera inzu.”

    Yavuze ko urubyiruko rufite ikibazo cyo kuba ba nyamwigendaho kandi “gukorera ubushake ni ibintu bigusaba ko uhura n'abantu benshi, abo rero bataragera ku kigero cyo kuvuga ngo negere abandi dukorane nta kintu bageraho kindi.'

    Ntakarutimana Didace umaze imyaka 23 ari umujyanama w’ubuzima asaba urubyiruko kwirinda kuba ba nyamwigendaho

    Abakorerabushake barenga 1000 bari bateraniye i Kigali bizihiza umunsi wabo

    Bashimiwe uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akari-ku-mutima-w-abakorerabushake-biyeguriye-gufasha-abaturage-kugira-ubuzima

  • Twatunguwe no kumva ibyo bintu- Nduhungirehe asubiza Michela Wrong washinje RDF kuba i Maputo – #rwanda #RwOT

    Ibi birego ku Ngabo z'u Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru mu Bwongereza mu nama y'Ikigo Mpuzamahanga Kitegaiye kuri Leta Gishinzwe Ububanyi n'Amahanga (Chatham House).

    Umwe mu bari muri iki kiganiro ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi w'ibitabo, Michela Wrong ukunze kumvikana mu mvugo zibasira ubuyobozi bw'u Rwanda.

    Michela Wrong yabajije Nduhungirehe icyo avuga ko birego bishinja Ingabo z'u Rwanda kuba i Maputo.

    Ati 'Ndabaza niba Minisitiri ashobora kutubwira mu byukuri aho Ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique. Utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Mozambique wahunze igihugu yasabye Ingabo z'u Rwanda kuva mu gihugu. Twabonye ibirego ku mbuga nkoranyambaga birimo n'ibivuga ko zarashe abigaragambya bamagana ibyavuye mu matora.'

    Muri iki kiganiro Michela Wrong yarenze ibivugwa nawe atangira gusa n'ushinja Ingabo z'u Rwanda kuba i Maputo.

    Ati 'Ndibaza nti bari he? (abasirikare b'u Rwanda) ese boherejwe mu mujyi. Twabonye amashusho agaragaza ko boherejwe mu Majyepfo, mu mujyi, bari he? Ni iki bazakora mu gihe iyi myigaragambyo ikomeje?'

    Nyuma y'amatora y'Umukuru w'Igihugu muri Mozambique nibwo hatangiye gukwirakwizwa amakuru avuga ko Ingabo z'u Rwanda zageze i Maputo mu bikorwa byo guhosha imyigaragambyo y'abaturage, igamije kwamagana intsinzi ya Daniel Chapo ku mwanya w'umukuru w'igihugu.

    Mu gusubiza Michela Wrong, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko aya makuru ashinja Ingabo z'u Rwanda kuba i Maputo nta shingiro afite.

    Ati 'Twasomye (ayo makuru) y'abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Mozambique ko Ingabo z'u Rwanda ziri i Maputo, zifasha abasirikare b'igihugu mu guhangana n'abigaragambya. Twaratunguwe kubera ko aho Ingabo z'u Rwanda ziri ni ku mpera mu majyaruguru muri Ntara ya Cabo Delgado. Twarabisomye, ni ibihuha byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, twabonye Minisiteri y'Ingabo muri Mozambique ivuga ko ibi atari ukuri, twabonye itangazo rya Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga ivuga ko atari ukuri ndetse n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi wavuze ko ataribyo.'

    Yakomeje avuga ko 'ariko murabizi muri iki gihe tubamo cy'imbuga nkoranyambaga umuntu ashobora kubyuka agakwirakwiza ibihuha ku bintu bitumvikana, kuki Ingabo z'u Rwanda ziri i Cabo Delgado muri Mozambique mu majyaruguru ya Mozambique zishobora kuva muri kilometero 1700 zijya i Maputo guhangana n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Mozambique.'

    Nduhungirehe yavuze ko hari icyizere ko ikibazo cy'iyi myigaragambyo kiri muri Mozambique kizakemuka vuba kuko yanagabanyije ubukana.

    Ibyatangajwe na Nduhungirehe bijya gusa neza n'ibyatangajwe n'Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda Brig. Gen Ronald Rwivanga, washimangiye ko nta Ngabo z'u Rwanda ziri i Maputo mu murwa Mukuru wa Mozambique, yemeza ko nta na hato zihuriye n'imyigaragambyo imaze iminsi iri kubera muri uyu mujyi.

    Imyigaragambyo y'i Maputo yatangiye nyuma y'uko bitangajwe ko Daniel Chapo w'ishyaka FRELIMO, yegukanye intsinzi mu matora y'Umukuru w'Igihugu, asimbura Felipe Nyusi.

    Venancio Mondlane watsinzwe amatora yanze kwemera ibyayavuyemo ndetse asaba abamushyigikiye kwigaragambya.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwatunguwe no kumva amakuru ashinja ingabo zarwo kuba i Maputo mu bikorwa byo guhangana n'abigaragambya

    Michela Wrong akunze kumvikana mu mvugo zibasira ubuyobozi bw'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twatunguwe-no-kumva-ibyo-bintu-nduhungirehe-asubiza-michela-wrong-washinje-rdf

  • Perezida wa Rayon Sports yavuze ko ku kigero… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu Saa kumi n’ebyiri ni bwo umuriro uraka muri Stade Amahoro ubwo ikipe ya Rayon Sports iraba yakiriye mukeba wayo APR FC mu mukino w’ikirarane cyo ku wa Gatatu wa shampiyona.

    Mbere yuko uyu mukino ukinwa, Rayon Sports yateguye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka kuri uyu mukino. Perezida w’iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yavuze ko uyu mukino bawiteguye neza ndetse ku kigero cya 90% bakaba bazi ko bazawutsinda.

    Yagize ati: “Imikino tumaze dutsinda igera ku 9 iyo ni imyiteguro ubwo rero urumva ko twiteguye neza. Ni ukuvuga ngo ntabwo twiteguye uyu munsi gusa ubwo rero urumva ko twiteguye neza. Uko tugenda dutsinda niko tugenda twitegura umukino ku wundi kandi uburyo twiteguyemo ku kigero cya 90 % tuzi ko uyu mukino tuzawutsinda”.

    Yavuze ko impamvu uyu mukino wa ‘Derbie’ bawuteguye mu buryo bwihariye bijyana nuko ari ubwa mbere ugiye gukinirwa muri Stade Amahoro ivuguruye.

    Ati: “Hanyuma kuba uyu mukino wa Derbie usa nk’aho uri hejuru cyane ni ubwa mbere ukiniwe muri Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45. Urumva ko ibintu bigenda biba binini kandi nyine ibintu bigomba gutegurwa uko bingana”.

    Perezida w’Urwego rw’ikirenga rwa Rayon Sports, Muvunnyi Paul we yavuze ko impamvu bawuteguye mu buryo budasabzwe ari ukubera ko bawufata nk’udasanzwe, na cyane ko bizeye ko nyuma y’imyaka itanu, ari igihe cyiza cyo guha ubutumwa bukomeye mukeba wabo w’ibihe byose ari we APR FC.

    Muvunnyi Paul yavuze ko Rayon Sports bifuza atari iri ku rwego rwa APR FC ndetse anavuga ko ubwo isoko ryigura n’igurisha ku bakinnyi rizaba rifunguye hari abandi bakinnyi bazagura Yagize ati “Rayon Sports yifuzwa ni Rayon Sports itari ku rwego rwa APR FC. 

    Ugereranyije Rayon Sports n’amakipe ari mu karere ugashyira ku munzani urasanga tugifitemo intege nke. Niyo mpamvu nubwo hari ibiri gutegurwa tuzagira abakinnyi bandi twongeramo haba mu bwugarizi, mu kibuga hagati ndetse no mu busatirizi uko amategeko azaba abitwemerera”.

    Twagirayezu Thaddée we yavuze ko Rayon Sports bifuza ari izajya iba izwi na buri muntu wese muri Afurika. Ati: “Rayon Sports twifuza ku bwacu no ku bwanjye ntabwo twifuza Rayon Sports ya hano gusa, turifuza Rayon Sports izavugwa ku buryo umuntu wese uri muri Afurika azayumva akajya yumva ko ayizi kubera ko yakoze ibigwi aha n’aha. Ni iyo Rayon Sports twifuza kandi ukurikije gahunda dufite iyo Rayon Sports tuzayigeraho kandi vuba”.

    Kugeza ubu Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 26 mu mikino 10 imaze gukina mu gihe mukeba wayo APR FC yo iri ku mwanya wa 5 n’amanota 17 mu mikino 8 imaze gukina.

    “>

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149271/perezida-wa-rayon-sports-yavuze-ko-ku-kigero-cya-90-bazi-ko-bazatsinda-apr-fc-video-149271.html

  • Umutegetsi ukomeye mu Burundi yamaze kwaka ubuhungiro mu Bubiligi #rwanda #RwOT

    Inzego z'U Bubiligi zemeje ko hari umutegetsi ukomeye mu Gihugu cy'u Burundi wasabye ubuhungiro nyuma yo gusoza ubutumwa bwari bwamujyanye, agahitamo kudasubira mu Gihugu cye. Uyu mutegetsi, ni umwe mu bayobozi muri Minisiteri y'Uburezi muri iki gihugu. Biranavugwa ko atariwe gusa, ko hari n'abandi banze gusubira i Burundi.

    Amakuru ava muri zimwe mu nzego z'Igihugu cy'U Bubiligi aremeza ko hari umutegetsi mukuru muri Minisiteri y'Uburezi( Ubushikiranganji bujejwe indero) mu Burundi, watse ubuhingiro mu Bubiligi nyuma yo kwanga gutaha mu Burundi asoje kwitabira ibikorwa byari byamujyanye.

    Leta y'u Burundi nayo, ibinyujije muri Minisiteri y'Uburezi iyobowe na François Habyarimana, ivuga ko uwari umuyobozi mukuru w'inyigisho z'imyuga yari mu rugendo rw'akazi mu Bubiligi yahezeyo yanga kugaruka.

    Iryo tangazo rya Leta ryaje ryemeza amakuru yari amaze igihe acaracara ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko hari umutegetsi w'u Burundi watorokeye mu Bubiligi. Biravugwa kandi ko hari n'abandi barundi batari bake, bamaze guhitamo gufata iyindi nzira aho gusubira mu Burundi basoje ingendo z'akazi.

    Byatangiye ari igihuha…

    Mu gihe byatangiye kunugwanugwa mu mpera y'ukwezi kwa cumi na kumwe ku mbuga nkoranyambaga ko hari umutegetsi w'u Burundi wari mu rugendo rw'akazi mu gihugu cy'U Bubiligi yashimye kugumayo asaba ubuhungiro.

    Nyuma y'aho atagarutse, Minisitiri w'Uburezi, Francois Habyarimana yanditse agena by'agateganyo umuyobozi mukuru mushyashya ushinzwe inyigisho z'imyuga muri iyo Minisiteri, kuko uwari ubishinzwe yagiye akiherera iyo aho kugarukana ubutumwa bw'akazi yari yoherejwemo.

    Nubwo abategetsi mu gihugu cy'u Burundi by'Umwihariko muri Minisiteri y'Uburezi birinze kuvuga amazina y'uyu mutegetsi watse Ubuhungiro, BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yamenye ko uwo waheze akanga kugaruka ari Germain Ndayishimiye wari umuyobozi mukuru ushinzwe inyigisho z'imyuga.

    Amakuru BBC Gahuzamiryango yabonye, ni uko uyu mutegetsi yari mu rugendo rw'akazi aho yari yatumiwe n'igisata cy'ingoma y'U Bubiligi gishinzwe gufashanya hagati y'u Bubiligi n'u Burundi (Enabel). Urwo rugendo rw'akazi rukaba rwaratangiye taliki 17 ukwezi kwa Kigarama (11) rukarangira taliki 20 z'uko kwezi ari naho yari gusubira mu Burundi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/12/05/umutegetsi-ukomeye-mu-burundi-yamaze-kwaka-ubuhungiro-mu-bubiligi/

  • Ubukwe bw'umusore w'imyaka 22 bwavugishije benshi, washakanye n'umukecuru w'imyaka 87 #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, hari inkuru yatangarije abantu ku Isi yose nyuma y'ubukwe bw'umusore w'imyaka 22 n'umukecuru w'imyaka 87.

    Iyi nkuru yakomeje kugenda isakara cyane kubera ikinyuranyo cy'imyaka 65 hagati y'abashakanye, bikaba bitamenyerewe cyane mu mico.

    Ubwo bukwe bwavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe babufashe nk'ibidasanzwe, abandi bakabunenga cyane, abandi bakabugaragaza nk'urukundo rw'ukuri rudashingiye ku myaka.

    Uwo musore, wagaragaye anyuzwe kandi yishimiye umunsi w'ibirori, yatangaje ko urukundo rwe n'uyu mukecuru rudashingiye ku bintu byo gushaka inyungu, ahubwo ari ukuri.

    Yavuze ko yamukunze by'ukuri kubera imico n'ubugwaneza by'uyu mukecuru, kandi ko yishimira ko yamubonye nk'umufasha w'ubuzima bwe bwose.

    Ku rundi ruhande, umukecuru nawe yavuze ko ya ri amaze imyaka myinshi yifuza kongera gusobanukirwa ibyishimo byo kuba mu rukundo nyuma yo kumara igihe kinini ari wenyine.

    Uyu muhango wabaye imbere y'inshuti n'abavandimwe, byatumye benshi bemeza ko kuba bakundanye kandi bashakanye nta gihunga, ahubwo ari ikimenyetso cy'uko urukundo rwabo rushobora kuba rufite ishingiro.

    Nubwo bimeze bityo, benshi ku mbuga nkoranyambaga batanze ibitekerezo bitandukanye.

    Hari abibajije ku by'inyungu zishobora kuba zibyihishe inyuma, abandi bakemeza ko ari urukundo rw'ukuri rutareba imyaka cyangwa isura.

    Mu mico myinshi yo muri Afurika, ubukwe busanzwe bwubakira ku kumvikana hagati y'imiryango no ku myumvire y'ubwuzuzanye hagati y'abashakanye.

    Gusa iyi nkuru yatumye benshi batekereza ku migenzo gakondo, cyane cyane ku byerekeye imyaka y'abashakanye.

    Hari n'abavuze ko uyu musore ashobora kuba yarashakaga ubukire cyangwa inyungu zindi zituruka ku mukecuru, cyane cyane kubera ko akuze kandi byashoboka ko afite imitungo.

    Gusa mu myanzuro y'ababashyigikiye, havuzwe ko urukundo ari umwanzuro w'abantu babiri bagomba kwihitiramo, kandi ko nta mpamvu yo kubakoma.

    Ibi byerekana ko, nubwo abantu bashobora kudahuza ku rukundo rw'uyu musore n'umukecuru, bibaye by'ukuri nta yandi marenga abyihishe inyuma, urukundo rwabo rwaba urugero rw'uko nta mipaka iriho iyo umuntu afashe umwanzuro ku buzima bwe bwite.

    Iyi nkuru iracyaganirwaho mu buryo bunyuranye, by'umwihariko ku mpinduka z'imitekerereze ku rukundo, imyaka, n'icyo bigomba gushingiraho mu mibanire y'abantu.

    Source : https://kasukumedia.com/ubukwe-bwumusore-wimyaka-22-bwavugishije-abantu-washakanye-numukecuru-wimyaka-87/