Author: webrwanda

  • Sylvestre Ntibantunganya wayoboye u Burundi yanyuzwe n'uburyo yakiriwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ntibantunganya ni Perezida w'Akanama k'Inararibonye k'Umutwe w'Ingabo z'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, EASF.

    Ubwo hasozwaga inama ya 33 y'izi ngabo kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024, Sylvestre Ntibantunganya yatangaje ko yageze mu Rwanda bimufashe amasaha abiri kuko yagombye kujya kunyura i Nairobi akabona kwerekeza i Kigali.

    Yavuze ko yishimiye uburyo u Rwanda rwamwakiriye, akarara neza mu mujyi utarimo ubushyuhe bwinshi nk'ubw'i Bujumura.

    Ati 'Nabwira buri wese ko nakiriwe neza nyuma y'urugendo rurerure nakoze kuva i Bujumbura kugera i Kigali nyuze i Nairobi bikantwara amasaha abiri bikaza no kuntwara nibura amasaha atandatu mbariyemo no gusubira i Bujumbura ejo. Navuga ko nasanze ikirere n'umwuka ari mwiza cyane ngereranyije n'ubushyuhe buba i Bujumbura.'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Amb. Oliver Nduhungirehe abinyujije kuri konti ya X yagaragaje ko Ntibantunganya yavuze 'amagambo ya gihanga kandi y'ingirakamaro ku byerekeye amahoro n'umutekano mu karere.'

    Inama ya 33 ya EASF izwi nka 'Policy Organs Meeting', yatangiye ku wa 16 Ukuboza 2024, imara icyumweru ibera mu Rwanda

    Ntibantunganya wayoboye u Burundi yashimye uko u Rwanda rwamwakiriye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sylvestre-ntibantunganya-wayoboye-u-burundi-yanyuzwe-n-uburyo-yakiriwe-mu

  • Somalia yasimbuye u Rwanda ku buyobozi bwa EASF – #rwanda #RwOT

    Umuhango w'ihererekanyabubasha hagati y'ibyo bihugu byombi wabaye kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024, ubwo hasozwaga inama ya 33 ya EASF izwi nka 'Policy Organs Meeting', yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda.

    Muri uwo muhango u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bari basanzwe ku buyobozi bwa EASF mu 2024.

    Somalia izatangira izo nshingano mu 2025 izimarane uwo mwaka wose.

    Igihugu gihawe inshingano muri uyu mutwe kiyobora inzego eshatu muri enye ziwugize ari zo Inteko Rusange igirwa n'Abaperezida b'ibihugu binyamuryango n'abakuru ba za Guverinoma, Inama y'Abaminisitiri b'ingabo b'ibyo bihugu, na komite y'abagaba b'ingabo b'ibyo bihugu.

    Urwego rwa kane ni ubunyamabanga bukuru bwa EASF bugenerwa umuyobozi n'abandi bakorana hadashingiwe ku gihugu kiyoboye ahubwo bitewe n'abushobozi.

    Bivuze ko Perezida wa Somalia, Minisitiri w'Ingabo n'Umugaba Mukuru w'Ingabo zaho ari bo bagiye kuyobora bagenzi babo bo mu bihugu binyamuryango bya EASF mu gihe cy'umwaka.

    Minisitiri Marizamunda yavuze ko mu myaka 20 uyu mutwe umaze ubu bari kwizihiza igera ku icumi umaze witeguye neza kuba watabara aho rukomeye mu bihugu binyamuryango.

    Ati 'Twabashije kwiga gukumira ibiteza umutekano muke mbere y'uko biba, duhugura umutwe w'ingabo urimo abasirikare, abapolisi n'abasivile. Twanashyizeho inama y'inararibonye zitugira inama mu buryo bwo gukumira amakimbirane'.

    Minisitiri w'Ingabo muri Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur, nyuma yo gahabwa ububasha bwo kuyobora EASF mu 2025 yashimye u Rwanda rwari rumaranye umwaka ubuyobozi ndetse avuga ibyo igihugu cye kigiye kwibandaho.

    Ati 'Murabizi ko ibibazo by'umutekano muke muri Afurika y'Iburasirazuba ari imbogamizi ikomeye. Tugiye kuzana ibitekerezo bishya byatuma dukemura ibyo bibazo byose kugira ngo Akarere kacu kabe gatekanye kandi abaturage batera imbere'.

    Uyu muyobozi yagaragaje ko nka Somalia ari kimwe mu bihugu bitorohewe n'urugendo mu myaka 30 kuko igihanganye n'imitwe y'iterabwoba, akabyifashisha yerekana ko basobanukiwe neza uburyo abaturage b'Akarere baba bakeneye amahoro.

    Ati 'Turabizi kurusha undi uwo ari wese. Tuzashaka uburyo bushya bwakemura ibyo bibazo kuko Akarere kacu gakeneye amahoro n'umutekano'.

    Kugeza ubu umutwe wa EASF ufite ingabo zirenga 8000 zihora ziteguye gutanga umusanzu mu bihugu binyamuryango byawo.

    Ibyo bihugu ni u Rwanda u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani, Uganda na Seychelles.

    Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda (ibumoso) ahererekanya ububasha na Minisitiri w'Ingabo muri Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur

    Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, Juvenal Marizamunda yavuze ko EASF imaze kubaka ubushobozi bufatika bwo gutabara aho rukomeye

    Minisitiri w'Ingabo muri Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur, nyuma yo gahabwa ububasha bwo kuyobora EASF mu 2025 yavuze ko igihugu cye kizibanda ku gushakira ituze abaturage b’Akarere

    Inama ya EASF yari imaze icyumweru ibera i Kigali

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier (ubanza iburyo) yari yitabiriye isozwa ry’inama ya EASF

    Inama ya 33 ya EASF yari imaze icyumweru iberaga mu Rwanda yasojwe

    Somalia yashyikirijwe ibendera rya EASF

    Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga (iburyo) ahererekanya ububasha n’uwa Somalia

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/somalia-yasimbuye-u-rwanda-ku-buyobozi-bwa-easf

  • Inzoka n'inkende byasabiwe kujya mu nyamaswa zishyurirwa na Leta igihe zoneye abaturage – #rwanda #RwOT

    Ibyo birimo kuba umuntu wonewe cyangwa waririwe itungo n'inyamaswa ntayibone atishyurwa, no kwishyura abafite ibyabo byangirijwe n'inzoka n'inkende, kuko na byo biri mu bikigoye abaturiye pariki.

    Byagarutsweho ku wa 20 Ukuboza 2024, mu nama yahuje abakozi batandukanye ba pariki zo mu Rwanda, bari kumwe n'abayobozi bo mu turere dutanu dukora kuri Pariki ya Nyungwe mu ntara z'Amajyepfo n'Uburengerazuba.

    Ni inama yanitabiriwe n'abayobozi Urwego rw'Iterambere (RDB) n'aba SGF.

    Haganirwaga kuri gahunda yo gusaranganya igice cy'umusaruro wabonetse mu bukerarugendo abaturiye Pariki zo mu Rwanda, no kuri bimwe bikibangamiye abaturiye pariki birimo inyamaswa zibangiriza.

    Hagaragajwe ko zimwe mu mbogamizi zikibangamiye birimo ko kwishyurwa bifite amategeko abigenga asa n'avuna abarebwa na yo.

    Birimo ko kuba umuturage wonewe n'imyamaswa aba agomba kugaragaza ibimenyetso byinshi birimo no kuvuga ubwoko bw'inyamaswa yamwangirije kugira ngo yishyurwe, ibyo bamwe bafata nk'amaniniza.

    Bamwe mu baturage bavuga ko inyinshi mu nyamaswa ziza kona imyaka mu ijoro hakaba n'izindi ziza kurya amatungo yabo ziteye ubwoba bakazihisha batinya ko na bo zabagirira nabi, ibituma akenshi ibimenyetso bibura kuko baba batazibonye neza.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa SGF, Nibakure Florence, yavuze ko ibikorwa byo kwishyura ibyangijwe n'inyamaswa zo muri parike ari ibintu bibamo ingorane (risk) nyinshi, ari na yo mpamvu bakora ibishoboka byose ngo bagire ubwitonzi kuko hari benshi babyitwaza bagashaka kwishyuriza mu binyoma.

    Ati “Ni ibintu bisaba ubushishozi kuko hari abatahuwe bari kujya gutera amapapayi n'ibindi biti bidafite imizi mu mirima, kugira ngo nibitangira kurabirana bahite bahuruza ngo bonewe. Hari n'undi muturage wafashwe ari gushishura ibiti mu murima we, ashaka kuzabeshya ngo inyamaswa zaramwoneye, gusa yaranyomojwe.''

    Umukozi wa Pariki y'Igihugu y'Akagera ushinzwe guhuza pariki n'abayigana, Sugira Pacifique, yagaragaje bimwe mu bihanga bikigaragara mu mategeko yo kwishyura abangingirijwe n'inyamaswa ziba zitavugwa mu itegeko.

    Yatanze urugero rw'uko inzoka isanzwe itishyurwa ahubwo hishyurwa uwariwe n'uruziramire gusa, izindi ntibazivuge.

    Ati 'Hari igihe umuntu arwaza umwana wariwe n'inzoka akamuvuza igihe kirekire, kandi iyamuriye ari inzoka isanzwe, atari uruziramire, sinzi niba mutabirebaho.''

    Nibakure yavuze ko birimo kuganirwaho uko hajya hishyurirwa ibyo zangije, icyakora agaragaza ko nk'inkende ari inyamaswa izwiho kutagira amahane, ibyagorana kubona uwo yasagariye.

    Ubuyibozi wa SGF bwasabye ko abayobozi b'inzego z'ibanze bajya babarira abaturage vuba kugira ngo babashe gukemura ibibazo byose, mu kugabanya ibibazo byo gusiragira mu nzego zitandukanye.

    Mu 2023/2024 SGF yakiriye amadosiye 11.602 yishyuza ibyangirijwe n'inyamaswa. Muri yo hishyuwemo 10.862 yatanzweho arenga miliyari 1,9 Frw.

    Visi Meya w’Agateganyo ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Karongi, Nsabibaruta Maurice, yavuze ko gusangiza abaturiye pariki inyungu ziyiturukaho bifasha mu kuyirinda, bagatabara mu ba mbere havutse ikibazo

    Umukozi wa RDB ushinzwe politiki zo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, Ngoga Telesphore, yasabye abaturage gukoresha neza inkunga bahabwa ivuye mu musaruro wa pariki baturiye

    Umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe guhuza parike n'abayigana, yagaragaje ko hari abaturage bifuza ko inzoka zirya abantu ziturutse muri pariki zajya zitangirwa indishyi

    Umuyobozi Mukuru w’Agategano wa SGF, Nibakure Florence, yavuze ko mu mwaka ushize bishyuye amadosiye asaga ibihumbi 10 atangwaho arenga miliyari 1,9 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzoka-n-inkende-byasabiwe-kujya-mu-nyamaswa-zishyurirwa-na-leta-igihe-zoneye

  • Igitaramo cyo kumurika Album 'Colorful Generation' ya Bruce Melodie cyari cyitabiriwe nabakomeye #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ryashize, Ross Kana yaguze Album ya Bruce Melodie yitwa Colorful Generation agatanga miliyoni 10 Frw, akaba ari we waciye agahigo ko gutanga amafaranga menshi mu bayiguze. Akurikirwa na Munyakazi Sadate watanze miliyoni 5 Frw, mu gihe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yaguze iyi Album kuri miliyoni 1 Frw.

    Munyakazi Sadate, wahoze ayobora Rayon Sports, yavuze ko Bruce Melodie yakoze akazi keza, akaba ari yo mpamvu yagize uruhare rukomeye mu kumutera inkunga.

    Minisitiri Nduhungirehe, wagaragaje inshuro nyinshi ko ashyigikira urugendo rwa Bruce Melodie, na we yagaragaye mu gitaramo cyo kumurika iyi Album.

    Muri iki gitaramo, Bruce Melodie yashimye abahanzi bamuteye ingabo mu bitugu barimo Israel Mbonyi, Shemi, France Mpundu, hamwe n'abandi nka Prince Kiiiz wakoze indirimbo zirindwi muri iyi Album, Igor Mabano, Rocky Kimomo, na Kadafi.

    Bruce Melodie yavuze ko iyi Album ishushanya intego ye yo guteza imbere umuziki Nyarwanda no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga. Yagize ati: 'Nzaguha Umugisha', imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album, yahimbajwe ashingiye ku mbaraga zo gukomeza ivugabutumwa nk'uko abahanzi nka Israel Mbonyi babikora.'

    Indirimbo Rosa, itari kuri lisiti y'indirimbo za Album, yabaye impamvu ikomeye yo gukurura abafana, ikaba yaririmbwe inshuro ebyiri kubera ubusabe bw'abafana.

    Coach Gael, umwe mu bagize uruhare mu mitegurire y'iyi Album, yavuze ko iyi ndirimbo yasizwe ku bw'igitekerezo cyo gutegereza umwanya mwiza wo kuyigaragariza abafana.

    Iyi nkunga y'abafana n'abayobozi ndetse n'ubuhanga Bruce Melodie yashyize muri iyi Album byatumye Colorful Generation iba urufatiro rw'urugendo rwe mpuzamahanga mu muziki.

     

    Source : https://kasukumedia.com/igitaramo-cyo-kumurika-album-colorful-generation-ya-bruce-melodie-cyari-cyitabiriwe-nabakomeye/

  • 'Quartier miroir' i Bujumbura: Amazu y'akataraboneka y'Abajenosideri ba FDLR #rwanda #RwOT

    Ntibikiri inkuru ko ubutegetsi bwa CNDD-FDD mu Burundi bufatanya n'abajenosoderi ba FDLR mu gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi mu Rwanda, haba mu kuyiha ibikoresho bya gisirikari, imyitozo ndetse n'abarwanyi ubu banafite indiri mu ishyamba rya Kibira, rifatanye n'irya Nyungwe mu Rwanda.

    Ubu bufatanye bwageze no ku rundi rwego, kuko ingabo z'uBurundi zifatanyije na FDLR mu gutsemba Abatutsi muri Kongo.

    Icyo abantu bamenye vuba muri ubwo bufatanye ariko, ni uko ubu Leta y'uBurundi ifasha abategetsi ba FDLR mu iyozandonke ry'amafaranga bavana mu maraso y'Abakongomani, akagurwa cyangwa akubaka imiturirwa mu mujyi wa Bujumbura.

    Iyo ugeze i Bujumbura, umurwa mukuru w'uBurundi, bakwereka amazu ateye amabengeza y'abo bajenosideri ba FDLR, bubatse cyangwa baguze mu gace ka Kiyange, Zone ya Buterere, muri Komini ya Ndahangwa. Ubwiza bw'ayo mazu bwatumye ako gace bakita 'Quartier miroir', aho inzu ifite agaciro gato ikodeshwa nibura miliyoni y'amafaranga y'amarundi, ni nk'ibihumbi 500 uvunje mu manyarwanda.

    Amazu abo muri FDLR baguze yuzuye muri Buterere, bayaguze na Madamu Angeline Ndayishimiye, umugore wa Petezida Ndayishimiye. Nta muturage uciriritse wahasunutsa izuru, haba kuhabona ikibanza, cyangwa kuhakodesha.

    Ubusanzwe imari nk'iyo imenyerewe ku mitwe y'iterabwoba nka za Al Qaeda, al shabab, Aqmi, Boko haram, n'indi nk'iyo. Hari kandi abacuruza abantu n'ibiyobyabwenge, n'abandi bagizi ba nabi badashobora gusobanura inkomoko y'umutungo ndengarugero wabo.

    Ntibitangaje rero no kuri FDLR, kuko nayo itinya kwerekana ko ifite amafaranga yacuje abaturage ba Kongo, ayo ikura mu bucukuzi n'ubucuruzi bw' amabuye y'agaciro, ubw'imbaho n'amakara, icyayi n'ibindi byose ikora ibanje gutoteza abatuye mu duce ifitemo ibirindiro.

    Leta y'uBurundi rero irafasha FDLR guhisha ibyo bifaranga mu mitungo itimukanwa, bityo bizayorohere kuyakoresha itikanga, kuko noneho inkomoko yayo izaba yasobanurwa. Ibyo ni ibyo bita' blanchiment d'argent' cyangwa 'money laundering', bikaba ubundi ari ibyaha bihanwa n'amategeko mpuzamahanga.

    Ari CNDD-FDD, ari na FDLR baribwira ko baciye umuvuno, nyamara bishobora kubabera igisasu cyaturika igihe icyo ari cyo cyose. Imitungo ibonetse mu nzira nk'izi zo kumena amaraso ntikunze kugira iherezo ryiza. Ntibyagutangaza ejo wumvise abibwiraga ko bafitanye ibanga bashatse guhuguzanya, ibyari ubutunzi bigahinduka umuyonga n'amaraso. Biranoroshye ko ejo, aho mu Burundi zahindira imirishyo, ubutegetsi bushya ntibwemere gukomeza gukingira ikibaba abicanyi nka FDLR.

    Ibikorwa byo gushyigikira abajenosideri ba FDLR, ubutegetsi bw'uBurundi bwabitangiye kuva bwagera mu biganza bya CNDD-FDD mu mwaka wa 2005, nubwo kugeza ubu ako kagambane ntacyo kagezeho mu bijyanye no kugirira nabi uRwanda.

    Nyamara uRwanda ntacyo rutakoze ngo rubanire neza u Burundi, doreko ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bwibwiraga ko, nk'uko buharanira ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda, na CNDD-FDD ari abantu bafite imyumvire ivuguruye, itagendera ku irondabwoko rya Hutu-Tutsi ryashegeshe uRwanda n'uBurundi igihe kirekire cyane.

    Ibyo byari ukwibeshya ariko, kuko muri kamere ya CNDD-FDD yifitemo amatwara y'urwango ku cyitwa umututsi aho yaba ari hose, ariko cyane cyane uwo mu Burundi, mu Rwanda no muri Kongo.

    Ingero zigaragaza ko CNDD-FDD na FDLR byonse ibere rimwe ni nyinshi, ariko reka dufatemo nkeya z'ibyabaye ku butegetsi bwa nyakwigendera Petero Nkurunziza.

    Mu ikubitiro, uRwanda rwasabye Leta y'uBurundi gushyikiriza inkiko, zaba izo mu Rwanda cyangwa izo mu Burundi, abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko CNDD-FDD irabyanga, ahubwo ikomeza kubashyira ku ibere mu butegetsi n'igisirikari, kugirango barusheho kugira igitinyiro.

    Bidateye kabiri, mu Kuboza 2009 hatahuwe kontineri ebyiri zuzuye intwaro, Leta ya CNDD-FDD yaguriye FDLR. Ni zimwe mu ntwaro nyinshyi zaguzwe muri Maleziya n'ahandi, zinyura ku kibuga cy'indege cya Bujumbura zerekeza mu birindiro bya FDLR mu burasirazuba bwa Kongo. Uwitwa Ernest Manirumva wari icyegera cy'ishyirahamwe 'OLUCOM ' rirwanya ruswa mu Burundi, yahise yicwa azize gutunga agatoki ayo mahano.

    Mu mwaka wa 2013, Leta ya CNDD-FDD yashyize imirambo mu kiyaga cya Rweru kiri ku mupaka w'uRwanda n'uBurundi, igirango byitwe ko ari abantu uRwanda rwica rukabajugunya muri icyo kiyaga. Ibyo byakozwe ubwo i Genève mu Busuwisi hategurwaga inama mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda, ariko bifata ubusa kuko uRwanda rwasabye ko habaho iperereza mpuzamahanga, ariko ubutegetsi bwa Nkurunziza bukabyanga.

    Mu mwaka wa 2015, mu Burundi habaye imidugararo ndetse n'umugambi wo guhirika ubutegetsi, biturutse ku Barundi ubwabo batumvikanaga ku kwiyamamariza manda ya gatatu ya Nkurunziza, itemewe mu itegekonshinga ry'icyo gihugu. CNDD-FDD yabigeretse ku Rwanda, igamije kubona impamvu yo gushyigikira ku mugaragaro FDLR.

    Aho Petero Nkurunziza apfiriye, Jenerali Evariste Ndayishimiye (NEVA) wamusimbuye, yakomerejeho mu gukorana na FDLR, none ntawe ukimenya gutandukanya FDLR na CNDD-FDD.

    Ibuye ryamenyekanye ntiriba rikishe isuka. Ikindi, ingaruka z'ibyiza n'ibibi byaturanze zitugeraho tukiri hano ku isi. Ubwo Nkurunziza yicaga inzirakarengane zarwanyije ko ahonyora itegekonshinga, ntiyari azi ko n'iyo manda arwanira atazayisoza neza.

    Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro. Wasanga n'iyo FDLR Ndayishimiye ashyira ku ibere ariyo izamushyira aho atazabasha kwikura.

    The post 'Quartier miroir' i Bujumbura: Amazu y'akataraboneka y'Abajenosideri ba FDLR appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/quartier-miroir-i-bujumbura-amazu-yakataraboneka-yabajenosideri-ba-fdlr/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=quartier-miroir-i-bujumbura-amazu-yakataraboneka-yabajenosideri-ba-fdlr

  • Yiyambaje abanditsi, ayishingira kuri gakondo… – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka wa 2024, uri kugana ku musozo hari bamwe mu bahanzi bagaragaje ko barangije Album zizasohoka mu 2025. Aba barimo Victor Rukotana, Bruce Melodie, umuraperi Dany Nanone n'abandi banyuranye. 

    Rukotana yafashe igihe cy'imyaka ibiri ategura iyi Album, ndetse mu minsi ishize yatanze umusogongero wayo mu muhango wabereye muri BK Arena.

    Ni igikorwa yakoze kugirango izajye hanze mu ntangiriro za Mutarama 2025, hari ababashije kuyumva mbere y'abandi bazamubere abahamya.

    Album ye yayise 'Imararungu' ndetse iriho indirimbo nka 'Umunyana', 'U Rwanda', 'Amatajye', 'Mpobera', 'Ku Muyange', 'Juru', 'Inyange', 'Hozana' ndetse na 'Yampayinka'.

    Kuki Allbum yiswe 'Imararungu'?

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwnada, Rukotana yavuze ko iyi Album ifite ibisobanuro bitatu byumvikanisha neza impamvu yayise 'Imararungu'.

    Yavuze ko yahisemo ririya zina mu kumvikanisha ko ahantu ari hatarangwa n'irungu, mu gusobanura uburyo inka imararungu ndetse no gufasha abazayumva kutagira irungu.

    Ati 'Album nahisemo kuyita 'Imararungu' kuko njyewe ubwanjye aho ndi nta rungu ribaha, riharangwa rero nkoze Album izajya imarirungu abantu noneho ntahari.'

    Akomeza ati 'Indirimbo yitiriwe Album yitwa Inka ni Imararungu kandi koko uwirirwanye nazo(inka) ikitwa irungu ntakimurangwaho. Yewe urebye uko zitambuka, uko ziba ziri kuza, ukareba indoro yazo ukumva uko zivumera rwose irungu ntiryakwica kuko inka ni imararungu.' 

    Yungamo ati 'Twayise Imararungu kuko kuyitega amatwi gusa bihwanye no kwirukana irungu ahubwo ukongera kwikunda no gusubira ku isoko uvumaho umunezero yewe ukongera no kunezerererwa umuco wacu gakundo amarangamutima menshi ndetse wuje gutaka u Rwanda rwacu cyangwa gakondo yacu.'

    Iyo unyujije amaso mu nteguza y'iyi Album, nta wundi muhanzi Rukotana yifashishije baba barakoranye, kandi nyamara yubatse ubushuti n'abahanzi benshi.

    Ni ibintu asobanura ko yatekerejeho n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika 'I. Music Entertainment' basanzwe bakorana. Ariko kandi yumvikanisha ko yari akeneye gukora ibikorwa bye bwite, kugirango amarane irungu n'abakunzi be.

    Ati 'Impamvu ntawundi muhanzi uriho niko nka 'Team' twabishatse mu gukora Album. Ikipe yose ya I. Music Ent yari ibiziko natengushye Abanyarwanda cyane mu buryo bwo kubaha ibyo bankundiye niko gufata umwanzuro wo gukorana aAbum ya njyenyine ngo mbanze nkiranuke n'abankunda.'

    'Ikindi ni uko nanjye nashakaga kwereka Abanyarwanda ko maze gukura mu nganzo. Kandi ntago Album zose ari ihame ko hagomba kubaho indirimbo wakoranye n'abandi bahanzi, bitewe n'uko inganzo yagiye idusanga.'

    Ni Album n'umwana muto w'imyaka 15 yakumva!

    Rukotana yavuze ko mu gukora iyi Album yatekereje cyane ku rubyiruko rwumva ko umuziki gakondo ari uw'abantu bakuze gusa, akoresha ibicurangisho bituma n'umwana w'imyaka 15 azisanga muri iyi Album.

    Ati 'Ikidasanzwe kuri iyi Album ni Gakondo yuzuye ariko ni Gakondo n'umwana w'imyaka 15 yakumva agakunda. Hagiye habaho ikintu cy'uko Gakondo urubyiruko rwumvaga ari iya 'basaza.'

    'Ariko iyi gakondo iri kuri Album yanjye ingeri zose ziyisangamo. Ikindi ni Album yuje amarangamutima menshi nk'uko abantu basanzwe babinziho.'      

    Rukotana avuga ko Album ye iriho indirimbo zo kubyina mu gihe uri kumwe n'inshuti zawe, iriho indirimbo watura inshuti zawe z'abanyamahanga, kandi hariho n'indririmbo yo kuramya no guhimbaza Imana kandi 'mu by'ukuri batari basanzwe babimenyereyeho'. Ati 'Rero ndayibatuye.'

    Indirimbo zigize iyi Album ye ya mbere uko ari 10 zigizwe n'ibicurangisho birimo inanga, amayugi, ikondera n'ibindi. Mu gukora iyi Album, bijyanye no kwandika buri ndirimbo, ndetse n'amajwi y'abamwikiriza yifashishije Ras Kayaga wamenyekanye mu ndirimbo 'Maguru'.

    Rukotana wakuze mu nganzo!

    Iyi Album yumvikanisha gukura kwa Victor Rukotana, ikanumvinisha umurongo yafashe wo kwihebera indirimbo zibanda kuri gakondo yacu nyarwanda.

    Yizera ko iyi Album izajya mu bigwi by'ibintu by'indashyikirwa agezeho mu rugendo rwe rw'umuziki kuko 'Album si ikintu cyo kwisukira gutyo'.

    Ati 'Iyo uyishoje rero mu rugendo rw'umuziki w'umuhanzi aba akoze ibigwi byiyongera ku bindi yagezeho cyangwa se azagenda ageraho. Umuhanzi utagira Album ntago aba ari umuhanzi wuzuye haba hari icyo abura.'

    Kuri iyi Album iri mu murongo wo kwitura urukundo yagaragarijwe n'abafana mu bihe bitandukanye. 

    Akomeza ati 'Ikindi isobanuye kwitura ineza n'urukundo abantu banyereka niyo ntahari cyangwa naho mpuriye nabo ndirimba baba bamfitiye urukundo ubwuzu bikarangira mbategushye. Gusa, kuri iyi nshuro mbahaye indirimbo 10 bazajya bumva zikabanyura kandi bakankumbura nanjye nkabakumbura. Rero, iyi Album ivuze gukura, no kuvamo ideni Abanyarwanda.' 

    Rukotana uri kwitegura gushyira hanze Album, amaze imyaka irindwi ari mu muziki. Ndetse, yamenyekanye binyuze mu ndirimbo zirimo 'Mamacita', 'Warumagaye', 'Promise', 'Umubavu', 'Kideyo', 'Closer', 'Akayama' n'izindi zinyuranye.

    Victor Rukotana yatangaje ko Album ye ya mbere yayitiriye inka 'Imararungu'
    Rukotana yavuze ko yakoze iyi Album mu rwego rwo gushimira abakunzi b'inganzo ye batahwemye kumushyigikira 


    Rukotana asobanura iyi Album nk'izaherekeza ibikorwa bye by'ubuhanzi no mu gihe kiri imbere

     

    Rukotana yavuze ko Album ye igizwe n'indirimbo 10, yanditse afatanyije na Ras Kayaga

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TAMBUKA’ YA BULL DOGG

    “> 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INGABO' YA VICTOR RUKOTANA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149908/yiyambaje-abanditsi-ayishingira-kuri-gakondo-ibidasanzwe-kuri-album-ya-victor-rukotana-yit-149908.html

  • Umunyarwanda Ndayishimiye Balthazar yatorany… – #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 14 Nzeri 2024, Ndayishimiye Balthazar ari kumwe na bagenzi be Irumva Nerson na David Okoce, bahagurutse mu Rwanda berekeza mu Mujyi wa Munich mu Budage. Bari bahagarariye igihugu mu buryo budasanzwe nk'abasore batatu batoranyijwe muri gahunda ya Bayern Munich yo gushakisha impano nshya mu guconga ruhago.

    Mu gihe bari i Munich, aba bakinnyi bagaragaje ubushobozi buhambaye by'umwihariko Ndayishimiye yitwaye neza ku buryo yaje gutoranywa mu bakinnyi bo hagati bazakina mu marushanwa atandukanye y'iyi kipe ya Bayern Munich Academy. Iki ni ikimenyetso cy'uko impano z'u Rwanda zikomeje kugaragara mu ruhando mpuzamahanga.

    Ndayishimiye Balthazar ntabwo ari ubwa mbere yari agiye mu Budage. Uyu mukinnyi yari yarigeze kugerayo mu igeragezwa muri The Winners FC ariko ntibyakunda nyamara ubushake n'impano bamubonyeho byatumye ahabwa andi mahirwe, maze yongera kwerekana ko ashoboye.

    Ku rubuga rwa Bayern Munich, Ndayishimiye Balthazar yavuze amagambo agaragaza intego ze, ati: 'Nzashyiraho imbaraga zanjye zose kugira ngo mbashe kuba umukinnyi wabigize umwuga, ibisigaye bigaharirwa Imana”.

    Academy ya Bayern Munich izwiho gushakisha abana bafite impano zidasanzwe mu mupira w'amaguru ku isi hose. Ni muri urwo rwego yashyizeho gahunda yo gufasha impano zituruka mu bihugu bitandukanye, harimo n'u Rwanda. 

    Aya mahirwe afitanye isano n'amasezerano y'ubufatanye u Rwanda rufitanye na Bayern Munich, agamije kuzamura impano z'abakinnyi bato mu Rwanda.

     

    Barthazar Ndayishimiye yatoranyijwe mu bana 21 bazakinira Academy ya Bayern Munich mu Budage

    Balthazar yari yajyanye na bagenzi be batatu mu budage

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149915/umunyarwanda-ndayishimiye-balthazar-yatoranyijwe-muri-academy-ya-bayern-munich-149915.html

  • Kiyovu Sports yavuye ku mwanya wa nyuma, nyuma yo gutsinda Vision FC ibitego 3-2 #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports, ikipe ikomeye mu mateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda, yabashije kuva ku mwanya wa nyuma yari imazemo ukwezi n'iminsi 25 muri Shampiyona y'u Rwanda (Rwanda Premier League), nyuma yo gutsinda Vision FC ibitego 3-2. Iyi ntsinzi yabaye igisubizo ku kibazo gikomeye Kiyovu yari ifite, cyo kuguma ku mwanya wa nyuma w'urutonde.

    Ikipe ya Kiyovu Sports yaherukaga kujya ku mwanya wa nyuma tariki ya 26 Ukwakira 2024, nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa munani wa Shampiyona. Nyuma yo kugwa muri icyo kibazo, Kiyovu yakomeje kugorwa n'imikino yindi itari yayihiriye, ibintu byakomeje kuyisubiza inyuma ku rutonde.

    Nyuma yo gukora impinduka mu bakinnyi no gushakira ibisubizo mu mikinire, Kiyovu yabashije kwiyubaka maze ikagaragaza kwitanga gukomeye mu mukino wayihuje na Vision FC kuri uyu wa 21 Ukuboza.

    Muri uyu mukino, Kiyovu Sports yagaragaje ubushake bwo gutsinda n'ubufatanye mu kibuga, aho abakinnyi bose bari bahuje intego yo kugarura icyizere mu bafana babo.

    Ibitego bitatu byatsinzwe muri uwo mukino byahaye Kiyovu amanota atatu y'ingenzi, bihita biyivanaho umwanya wa nyuma. Ubu Kiyovu iri ku mwanya wa 14 ku rutonde rwa Shampiyona, ifite amanota 11.

    Nubwo Kiyovu igikomeje guhangana n'ibibazo byo kuzigama amanota ahagije, iyi ntsinzi ni ikimenyetso cy'uko ishobora kwiyubaka no kuzamuka kurushaho.

    Abafana b'iyi kipe bafite icyizere ko iyi ntsinzi izaba intangiriro yo gutera imbere no guhatanira imyanya myiza mu mikino isigaye. Gusa, birasaba ko Kiyovu ikomeza kwitegura neza, kugirira icyizere abakinnyi bayo, no gukomeza gufashwa n'abayobozi b'ikipe mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo kubaka ikipe ikomeye kurushaho.

    Ibi byose bigaragaza ko mu mupira w'amaguru nta kidashoboka, kandi ko gutsinda bishobora kuba ishingiro ryo kugaruka mu murongo mwiza. Ni amahirwe kuri Kiyovu yo gukomeza kwerekana impinduka nziza mu mikinire yayo, ikaba yahatanira gutsinda imikino isigaye kugira ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere.

    Source : https://kasukumedia.com/kiyovu-sports-yavuye-ku-mwanya-wa-nyuma-nyuma-yo-gutsinda-vision-fc-ibitego-3-2/

  • Pep Guardiola mu bihe bikomeye: Ese azongera kuzahura Manchester City? #rwanda #RwOT

    Pep Guardiola, umutoza w'amateka ukomeye mu mupira w'amaguru, ari mu bihe by'umubabaro n'itumbagira mu mikino ye y'iminsi ishize. Nubwo yahoze ikipe ye yahoze iri ku mwanya wa mbere ariko siko biri ubu, amakipe ahanganye na Manchester City arimo kugaragaza ko bashoboye kumuhangara, bigatuma iby'umugisha we bigaragara nk'ibyarangiye.

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Ukuboza, ikipe ya Aston Villa yongeye gushyira igitutu gikomeye kuri Guardiola, itsinda Manchester City ibitego 2-1 mu mukino wagaragayemo guhangana gukomeye. Ikipe ya Villa, itozwa na Unai Emery, yerekanye umupira utangirwa ishema n'ubwitange, bigaragaza ko amakipe make atakiri ibikoresho bya Manchester City.

    Ibi byanatumye Aston Villa irushaho gukomera no kuzamura icyizere cyo gukomeza guhatanira imyanya ya mbere muri shampiyona.

    Guardiola, wagaragaje guhangayika no kuba adashobora gushaka ibisubizo bihamye muri uyu mwaka w'imikino, akomeje gukemangwa na bamwe mu bakunzi b'umupira.

    Mu myaka yashize, Guardiola yakundaga guhabwa icyubahiro nk'umutoza ushyira imbere ubwenge n'imikorere myiza, ariko ubu hagiye haboneka amarenga y'uko ashobora kuba ageze ku ndunduro y'ubushobozi bwe nk'umutoza.

    Amakipe yitabira amarushanwa yo mu Burayi na shampiyona ya Premier League amaze kumenya amayeri ye,

    Muri uyu mukino, Aston Villa yagaragaje imikinire yo ku rwego rwo hejuru, by'umwihariko abakinnyi bayo barimo Ollie Watkins na Douglas Luiz bagize uruhare rukomeye mu gutsinda ibitego. N'ubwo Manchester City yabonye igitego kimwe cy'impozamarira, ubuhanga bwa Villa mu kibuga cyagaragaje uburyo bashoboye gucunga neza iminota y'umukino ndetse no gutungurana mu mipira y'imitwe no mu mipira iteretse.

    Abafana ba Villa bakomeje gususurutswa n'ibihe byiza ikipe yabo irimo. Iki cyumweru gisa nk'icyongeye gutuma abakunzi ba siporo bibaza niba Guardiola afite ubushobozi bwo guhindura amateka y'ibi bihe bikomeye arimo.

    Ese azongera gushyira Manchester City ku mwanya wa mbere nk'uko yigeze kubikora, cyangwa se arimo gutangira gutakaza icyizere mu bagize ikipe ndetse n'abafana be?

    Ni ikibazo kigomba ibisubizo byihuse cyane ko shampiyona y'umwaka w'imikino 2024/2025 irimo kwinjira mu byiciro byayo bikomeye.

    Icyakora, nk'umutoza w'umunyabigwi, abakurikirana umupira w'amaguru baracyamwitezeho ko ashobora kuzanzamuka, agahindura ibihe. Amaso ya benshi ari ku mukino utaha, aho Guardiola azaba ahanganye n'ikipe ikomeye yo mu rugero rw'iyamwigaranzuye, agerageza kugarura icyizere mu rugendo rwe rw'uyu mwaka w'imikino.

    Source : https://kasukumedia.com/pep-guardiola-mu-bihe-bikomeye-ese-azongera-kuzahura-manchester-city/

  • Kiyovu Sports yakandagiye Vision FC iva mu mu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024 Kiyovu Sports yakiriye Vision FC mu mukino w'umunsi wa kane wa shampiyona y'u Rwanda, “Rwanda Premier League 2024-25”.

    Ni umukino watangiye ikipe ya Vision Fc yatakana imbaraga zidasanzwe kuko ku munota wa Gatandatu gusa yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nizeyimana Omar.

    Vision ikimara gutsinda igitego cya mbere, Kiyovu Sports yahinduye ibintu n'uko ku munota wa 17 Mugenzi Cedrick aba abonye igitego cya mbere. Ku munota wa 31 Mugisha Desitre yahise atsinda igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports maze itagira kuyobora umukino.

    Vision FC ikimara kubona ko yatangiye kurushwa na Kiyovu Sports nayo yahise ikinana imbaraga zo ku rwego rwo hejuru maze ku munota wa 45+1 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rugangazi Prosper.

    Ubwo igice cya mbere cyari kigiye kurangira, Kiyovu Sports yashakaga aya manota byanze bikunze yagiye kuruhuka igifite mu biganza umukino kuko ku munota wa 45+4 Kwizera Jean d'Amour wa Vision yitsinze igitego cyabaye icya gatatu cya Kiyovu Sports.

    Igice cya kabiri kigarutse, Vision FC yasimbuje umuzamu wajo James Desire Djaoyang ava mu kibuga, asimburwa na Lutaaya Michael. 

    Umukino ugikomeje Michael Lutaaya yaje kugira ikibazo gikomeye nyuma yo kugongana na Mugisha Desire, abaganga barasanasana agaruka mu kibuga ariko agakina bigaragara ko atameze neza.

    Iminota 90 yarangiye nta kipe irabona igitego mu gice cya kabiri, kuko byari bikiri bitatu bya Kiyovu Sports kuri bibiri bya Vision Fc nk'uko igice cya mbere cyarangiye bimeze.

    Gutsinda uyu mukino byafashije ikipe ya Kiyovu Sports ku buryo bukomeye cyane kuko ubu iraye mu makipe Atari mu murongo utukura, kuko kugeza ubu yavuye ku mwanya wa nyuma, ijya ku wa 14 n'amanota 11.

    Uretse Etincelles iri ku mwanya wa 15 mu murongo utukura ikaba ifite amanota 10 imaze gukina imikino 13, Vision Fc ya nyuma imaze gukina imikino 14 hamwe na Kiyovu Sports, biri gushimangira ko Kiyovu iri kugaruka mu bihe byiza.

    Kiyovu Sports yatsinze Vision FC iva ku mwanya wa nyuma

    Intsinzi ya Kiyovu Sports yatumye Vision FC na Etincelles ziguma mu myanya ya nyuma

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149905/kiyovu-sports-yakandagiye-vision-fc-iva-mu-murongo-utukura-149905.html