Author: webrwanda

  • Gisagara: Barasaba ko bajya batererwa imiti irwanya Malaria kabiri mu mwaka – #rwanda #RwOT

    Ni abo mu mirenge ya Nyanza, Kigembe, Mugombwa, Mukindo, Muganza, Gishubi na Mamba, icyakora uwa Gishubi ukarusha indi yose mu kugira abarwayi ba Malaria.

    Batanze ubusabe bwabo mu bukangurambaga bwo kurwanya Malaria, bwabaye ku wa 21 Ukuboza 2024, bubera mu Murenge wa Gishubi.

    Bwateguwe n'Urugaga rw'Amadini n'Amatorero mu Kubungabunga Ubuzima (RICH),

    Umwe muri abo baturage baganiriye na IGIHE yavuze ko nk'iyo hashize amezi nk'arindwi batarongera gutererwa imiti yica imibu mu nzu, bongera kurwara cyane.

    Ati 'Ni byo tugomba kuryama mu nzitiramibu, ariko na mbere yo kuryama imibu ntabwo yakurya mu gihe waterewe umuti. Turasaba ko badufasha bakajya baduterera kabiri mu mwaka.''

    Umukozi wa RICH, yavuze ko Akarere ka Gisagara kari ku mwanya wa mbere mu kugira abarwayi ba Malaria benshi, ibikunze kugaragara iyo umuti watewe mu nzu umaze gucogora.

    Ati'' Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari 2024/2025, Akarere ka Gisagara kaje ku mwanya wa mbere mu kugira imibare myinshi y'abarwayi ba Malaria, Umurenge wa Gishubi na wo uza ku mwanya wa mbere mu yindi mirenge ya Gisagara.''

    Mu Karere ka Gisagara abarwayi ba Malaria bavuye ku bihumbi 4833 bariho muri Kamena 2024, bagera ku ku bihumbi 33 mu Ukwakira 2024, icyakora mu Ugushyingo bongera kugabanuka kubera imiti yatewe mu nzu, bagera ku bihumbi birindwi mu Ugushyingo 2024.

    Kaneza yavuze ko bakomeje ubuvugizi kuri Minisiteri y'Ubuzima ngo ibe yaha umwihariko ibi bice bya Gisagara nubwo iyo miti ihenda.

    Ati 'Ukurikije imiterere ya Gisagara, tubona bikwiye ko byibura bajya batera kabiri mu mwaka, ni na bwo buvugizi turi gukora, nubwo bihenze nyine, ariko icyizere kirahari ko byazarebwaho.''

    Umuyobozi w'Ibitaro by'Akarere bya Gakoma, Uwamahoro Evelyne, yavuze ko bahora bakangurira abaturage gushyira imbaraga mu kubahiriza uburyo bwose buhari bwo kuyirwanya.

    Ati 'Muri ibi bihe Malaria yari yarabaye nyinshi, nko muri uyu Murenge wa Gishubi, twakiraga abarwayi bari hagati ya 30 na 50 ku munsi. Dushishikariza abaturage kujya bihutira kujya kwa muganga, kugira ngo bafashwe ya Malaria itaraba igikatu ngo inabe yabahitana'

    Imibare ya RBC yo mu Ukwakira 2024, yerekana ko uturere 15 twihariye 89% bya Malaria yose yari mu gihugu.

    Ni ukuvuga ko mu barwayi 112.508 babaruwe mu gihugu, abarwayi 100.648 bari abo muri utwo turere 15 tuyobowe n'aka Gisagara.

    Abatuye i Gisagara bifuza ko bajya batererwa imiti yica imibu itera Malaria, kabiri mu mwaka

    Dr Uwamahoro Evelyne, uyobora Ibitaro bya Gakoma yavuze ko muri ibi bihe Malaria yacaga ibintu, nko mu Murenge wa Gishubi, bakiraga abarwayi bari hagati ya 30 na 50 ku munsi

    Mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gishubi hakorewe ubukangurambaga bugamije kurwanya Malaria


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-barasaba-ko-bajya-batererwa-imiti-irwanya-malaria-kabiri-mu-mwaka

  • UKO IGITARAMO KIRI KUGENDA UMUNOTA KU MUNOTA 

    Saa 21: 58': Umwanya w'ubuhamya

    Umwe mu baririmbyi ba Chorale de Kigali, yavuze uburyo yabayeho asenga Imana, ariko kenshi yisengera ku buzima bwe gusa. Ariko, igihe cyarageza ahura n'inshuti ye yamugiriye inama yo kujya asenga, ariko agasengera n'inshuti ze.

    Yavuze ko kuzirikana abandi mu isengesho ari byiza. Ati 'Uko niko amasengesho akora, iyo uvuga Imana kandi iyihamya. Twebwe nk'Abakristu, twumva neza icyo isengesho rivuze, aho rigukura n'aho rikugeza. Reka dukomeze, gusenga, dusengera umubano wacu ni Imana.'

    Saa 21: 10'- 21: 38': Chorale de Kigali yinjiriye mu ndirimbo zamamaye hirya no hino ku Isi.

    Mu majwi ayunguruye, baririmbye indirimbo nka La Conta, Ave Maria ndetse na La Nuit. Bakomereza ku ndirimbo 'A Whole New World', 'Vivat Bacchus','Caspar (Hohnich) Finale' ndetse na 'Non Plus Andrai' zaAmadeus Mozart.

    Bongeraho indirimbo nka 'Tiritomba' ya Helmut Lotti, 'I feel Pretty' ya Arnold Bernstein, 'Merry Christmas Mozart', Nearer my God to Thee', 'Worthy is the Lamb', 'Amen', 'Battle hymn of the republic' ya William Steffe n'izindi.

    Saa 20: 52- 21:03': Byatangajwe ko hafi 70% y'indirimbo zaririmbwe na Chorale de Kigali zagizwemo uruhare n'abakunzi b'iyi korali, kuko kuva muri Mutarama 2024 abakunzi ba muzika bahawe umwanya wo kwandika izo bashaka.

    Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude,yifurije abakunzi b'iyi korali kuzagira umwaka Mushya Muhire. Yavuze ko gutegura iki gitaramo bashingira cyane ku byifuzo by'abakunzi kandi tubikora kugirango tubashimishe. Ati 'Iyo muhageze turabyishimira. Mutuma dutegura kandi twishimye.'

    Yagarutse ku mateka avuganuye ya Chorale de Kigali, avuga ko ubu bizihiza imyaka 58 ubu. Ati 'Mudufashe kwizihiza iyi myaka. Muri ubwo bukure bw'imyaka tumaze, iki gitaramo ubu ni icya 12, ndizera ko ubu muri kubona hari ikirutaho kurushaho umwaka ushize. Ni igitaramo gihuza abantu, kandi turabifuriza ibyiza'.

    Hodari yavuze ko iki gitaramo gihuza abantu n'imiryango 'kandi turifuza ko cyakomeza'. Akomeza agira ati 'Ni igitaramo gihuza abemera Kristu, ntabwo tukiharira twenyine.' Yanavuze ko iki gitaramo kibafasha gutera imbere 'kubera ko iyo turi kukitegura dushyiramo imbaraga nyinshi'.

    Yanavuze ko iki gitaramo 'kiduha isura nziza'. Ati 'Kubera ko hari abanyamahanga benshi basaba ibiruhuko kugirango baze hano'. Anavuga ko muri iyi korali harimo abaririmbyi benshi b'abanyamahanga.

    Hodari Jean Claude yanashimye 'umuryango wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika twifatanyije muri iki gitaramo'.

    Iyi korali yubatse ibigwi cyane binyuze mu muziki w'umwimerere (Live) ndetse na Karasira.

    Mu kiganiro cyateguraga filime mbarankuru ku buzima bwa Chorale de Kigali, Gasasira winjiye muri Chorale de Kigali mu 1972 aririmba ijwi rya tenoro, yasobanuye ko iyi korali yatangiye haririmbamo abagabo gusa, kubera ko mu mashuri y'abagore batigaga umuziki n'ururimi rw'ikiratani.

    Gasasira yavuze ko iyi korali yatangiranye n'umuziki wanditse, uko iminsi yicumaga bamwe mu bayishinze bagenda bayihimbira indirimbo zikomeye.

    Uwimana Jean Marie Vianney yavuze ko Chorale de Kigali yavutse mu gihe hari korali yabicaga bigacika yitwa 'Abanyuramatwi' yabarizwaga mu bice byo mu cyaro.

    Ibi ngo nibyo byatumye abashinze iyi korali bongeraho 'Kigali' kugira ngo bumvikanishe ko ari korali y'abanyamujyi.

    Saa 20: 10: Karidinari Kambanda yashimye Madamu Jeannette Kagame

    Cardinal Antoine Kambanda usanzwe ari Arikiyepiskopi wa Kigali, yavuze ko iki gitaramo ari 'umuco umaze igihe kugirango dufashe abakristu kwizihiza Noheli'. Ati 'Ni iby'agaciro rero kuba turi kumwe namwe nk'umubyeyi, ducyeza umubyeyi 'Bikiramariya (w'umucunguzi).'

    Yashimye abaririmbyi ba Chorale de Kigali kuko 'hari ikintu gikomeye batwigisha binyuze mu majwi bakaririmba'. Ati 'Ni ikimenyetso cy'uko iyo abantu bunze ubumwe bishoboka'.

    Karidinali Kambanda yashimye kandi Chorale de Kigali ku bwo gutoza bato 'babyiruka baririmba'. Yifurije kandi Madamu Jeannette Kagame na Perezida Paul Kagame kuzagira Umwaka Mushya Muhire. Yavuze ko Noheli ari umunsi w'umuryango'. Ati 'Turabifuza kuzagira Umwaka Mushya Muhire n'umuryango.'

    Saa 19: 50': Icyiciro cya Kabiri cy'indirimbo za Chorale de Kigali, kibanze cyane ku ndirimbo za Noheli ziri mu ndirimbo zo mu mahanga, ni mu gihe mu gice cya Mbere baririmbye indirimbo za Noheli zibanze cyane ku rurimi rw'Ikinyarwanda.

    Yesu/ Yezu avugwa ahantu henshi muri Bibiliya

    Uhereye mu itangiriro baramuvuga. Mu bice bitatu by'itangiriro Imana iri guhana Adam na Eva niho hantu hambere Yesu agaragara. Mose yaramuhanuye, Yakobo aramuhanura, Baramu aramuhanura, Yobu aramuhanura, na Yesaya aramuhanura. Ariko urebye bibiliya yose ntakindi kivugwamo usibye Kiristu. Amahanga yose yagombaga kubonera umugisha muri Yesu.

    Saa 19: 20- 19: 45': Uruhongore, Korali y'abana yahawe ikaze itaramira abakunzi

    Iyi korali igizwe n'abana bari hagati y'imyaka 10 na 15 y'amavuko, kandi umubare munini ni abakobwa, bose baracyari ku ntebe y'ishuri.

    Bamaze igihe bategurwa n'iyi korali kugirango bazavemo abaririmbyi b'ejo hazaza. Ku rubyiniro binjiriye mu ndirimbo ziri mu rurimi rw'Igifaransa ndetse n'Icyongereza.

    Baririmbye indirimbo nka 'Il est ne', 'Glorious', 'Courage to Change', 'Do Re Mi', 'Ca duet', 'Kid Songs', 'Hooray' ndetse na 'Tago Mago'.

    Iyi korali y'abana yashimishije abana mu buryo bukomeye, ku buryo byageze aho ibihumbi by'abakristu bafatanya n'abo kuririmba indirimbo umunani bari bateguye.

    Uko baririmbaga ku rubyiniro, inyuma y'abo hatambutswaga amashusho ya 'Cartoons' zifasha abakiri bato kwiyumvamo iki gitaramo cyihariye.

    Aba bana kandi bongeye gushimisha abantu ubwo baririmbaga indirimbo yamamaye cyane izwi nka 'Bye Bye Ingona'.

    Saa 19:05':Mu gice cya mbere cy'iki gitaramo, iyi Korali yibanze cyane ku ndirimbo zigaruka ku butumwa bwa Noheli, aho bafatanyije n'abacuranzi babo baririmbye indirimbo nka 'Turakuramutse Mubyeyi'. Ati 'Hari aho bagira bagira bati 'Turakuramutsa mubyeyi mwiza, rurema yagutoranyije mu bandi ngo umubere umubyeyi.'

    Noheli ni umunsi abakirisitu bizihiza ivuka rya Yesu Kirisito / Yezu Kirisitu. Buri mwaka tariki ya 25 abayoboke b'amadini n'amatorero yizera Yesu hirya no hino ku Isi yizihiza umunsi mukuru w'ivuka ry'Umwana w'Imana.

    Saa 18: 54':Mu isengesho rye, Musenyeri Casimile yashimye Imana ku bwo kurema muntu 'n'ibindi byinshi yatatse abana bawe'. Yashimye Imana ku bwa Kiliziya nziza yahaye u Rwanda, kandi ashima Imana ku bw'Igihugu 'cyiza waduhaye'.

    Yavuze ati 'Turagushimira kugirango utwongere ubuvandimwe n'amahoro, birusheho kuganza. Tubisabye ku bwa Yezu Kristo, umwami wacu.'

    Saa 18: 45': Madamu Jeannette Kagame yageze muri BK Arena yitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali cya 'Christmas Carols Concert'.

    Saa 18: 40': Abashyushyarugamba Nkurunziza Kate Gustave wa Radio/Tv10 ndetse na Ingabire Egidie Bibio w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA), bageze ku rubyiniro, maze batangira baha ikaze buri wese, witabiriye ndetse babifuriza Noheli nziza n'umwaka mushya muhire.

    Akigera muri BK Arena yakiranywe amashyi menshi, aramukanya na bamwe mu bayobozi mu nzego Nkuru z'Igihugu bitabiriye iki gitaramo kibaye ku nshuro ya 11.

    Iki Gitaramo cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024; ni nyuma y'amezi ane ashize iyi korali itangiye imyiteguro y'iki gitaramo.

    Saa 18: 15': Mu gice cyinjiza abantu mu ndirimbo, baririmbye indirimbo ‘Carols of the Bells’ ya David Downes, ‘Vierge Marie’ ya Natacha St Pier, ‘Noheli ab’ijuru baririmba’ ya Apollo, ‘The Lord’s Prayer’ya Ha Malotte, ‘Alleluya umukiza yavutse’ ya Sezerano Arcade, Umwana yatuvukiye ya Isaac Gatashya, Christmas Mozaic Set, ‘Turakuramutsa Mubyeyi’ ya Tunerezwe Pacifique.

    Saa 18:00': Igice cya Mbere cy’indirimbo kigizwe na ‘Silent Night’ yahimbwe na Joseph Mohr ndetse na ‘Away in a manger’ ya Martin Lutter. Izi ndirimbo ziririmbwa humvikana ibicurangisho gusa, ahanini bitewe n’ubuhanga buzigize.

    Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nk’uko byari byatangajwe, ndetse mbere y’amasaha abiri gusa, humvikanaga umuziki wihariye, ndetse n’ubutumwa bujyanye no kwamamaza ibigo binyuranye bakoranye byabateye inkunga.

    'Christmas Carols Concert' ni igitaramo cyamaze kuba umuco, kuko buri mwaka bagikora mu rwego rwo gufasha Abakristo kwizihiza Umunsi wa Mukuru wa Noheli no gusoza neza umwaka uba urangiye no kuzatangira umushya mu mahoro no mu munezero.

    Buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera abakunzi bayo, ugereranyije n'imyaka yabanje. Bigakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi bayo.

    Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo nk'iki. Imibare igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo. Kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi ukaririmbanwa ubuhanga.

    Mu bihe bitandukanye igitaramo nk'iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Camp Kigali, kandi ibihumbi by'abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe n'ubuhanga bw'abaririmbyi bagize iyi korali.

    Nko mu 2019, iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, biba ngombwa ko hari abantu basubirayo kubera ko imyanya yari yateguwe yari yuzuye.

    Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude, yigeze kuvuga ko imyiteguro y'iki gitaramo ihambaye, kuko bongeraho n'amasengesho.

    Ibyo wamenya kuri Chorale de Kigali yizihiza ku nshuro ya 11 ibitaramo bya 'Christmas Carols Concert'

    Imyaka 58 irashize ibayeho. Ubu igizwe n'abanyamuryango bagera ku 150, bari mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 18-70. Abagera kuri 60% ni urubyiruko.

    Muri bo abagera kuri 55% ni abagore. Ubu ibarizwa kuri Katederali Saint Michel ikaba ikorera muri Centre Saint Paul.

    Ibihangano byayo byinshi ubisanga kuri shene ya Youtube yayo, aho imaze kugira abayikurikira (Subscribers) barenga ibihumbi 243.

    Ifite kandi ‘views’ (abamaze kureba ibihangano) bagera 33,130,366. Uretse Youtube kandi, Chorale de Kigali ifite imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Twitter na Facebook.

    Chorale de Kigali ubu ifite gahunda igenderaho y'imyaka itanu, ari yo iherwaho hakorwa gahunda y'ibikorwa byari buri mwaka.

    Imyaka 58 irashize Chorale de Kigali ishikamye

    U Rwanda rwagize amatsinda akomeye mu muziki yatanze ibyishimo mu bihe bitandukanye aho yiyambajwe, ariko ntiyateye kabiri yaratandukanye.

    Si amatsinda y'umuziki aririmba indirimbo zisanzwe gusa zizwi nka 'Secular', kuko n'abaririmba indirimbo zihimbaza Imana bagiye batandukana.

    Bose bahuriza ku kuvuga ko hari ibyo uruhande rumwe rutumvise kimwe n'urundi. Hari n'amatsinda azwi yatandukanye, kubera ko umwe muri bo yumvise cyangwa se yabwiwe n'abandi ko ari we nkingi ya mwamba ku buryo atarimo batatera kabiri.

    Yarabikoze koko ava mu itsinda, none iryo tsinda ryavuye mu muziki burundu. Ni ibintu byagize ingaruka kuri bagenzi be n'abandi, uruganda rw'umuziki rurahomba!

    Imyaka 58 irashize Chorale de Kigali iri mu muziki. Hari abatangiranye nayo bakiyirimo n'abandi bayivuyemo kubera impamvu z'ubuzima.

    Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali kizwi nka ‘Christmas Carols Concert’ kiri kuba ku nshuro ya

    Madamu Jeannette Kigali akurikirana igitaramo nk’iki gisanzwe gifasha Abakristu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli mu buryo bwihariye

    Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Amatora

    Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude yashimye Madamu Jeannette Kagame wifatanyije n’abo mu gitaramo bakoze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024

    Abashyushyarugamba, Ingabire Egidie Bibio ndetse na Kate Gustave bafatanyije kuyobora iki gitaramo

    Ni uku Chorale de Kigali yaserutse muri iki gitaramo iri kumwe n’abacuranzi babo

    Korali y’abana ya Chorale de Kigali yanyuze benshi binyuze mu ndirimbo zamamaye baririmbye

    Karidinari Antoine Kambanda yashimye Madamu Jeannette Kagame ku bwo kwifatanya n’Abakristu mu kwinjira mu byishimo na Noheli

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yitabiriye iki gitaramo; ari kumwe na Uhujimfura Jean Claude usanzwe ari umujyanama wa Bwiza

    Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira

    Chorale de Kigali yageze ahabereye iki gitaramo yitwaje Buji mu rwego rwo gushimangira urumuri Yesu Kristo yazanye mu Isi

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali

    Ku rubyiniro, Chorale de Kigali yaserutse mu myambaro yihariye ishushanya ibyishimo bya Noheli

    Imbere muri BK Arena, ahagana saa kumi n’ebyeri z’umugoroba mbere y’uko abaririmbyi ba Chorale de Kigali bagera ku rubyiniro

    Abacuranzi ba Chorale de Kigali bafite ibicurangisho binyuranye birimo ‘Saxophone’, ‘Piano’ babanje gususurutsa abantu binyuze mu kuvuza ibyuma binyuranye

    Chorale de Kigali yateguye iki gitaramo iguhuza n’imitako inyuranye ifasha Abakristu kwiyumvamo Noheli

    Ibihumbi by’Abakristu buri mwaka baba biteguye gutaramirwa na Chorale de Kigali binyuze mu ndirimbo zisingiza Nyagasani

    Noheli, ni umunsi udasanzwe ku bana! Chorale de Kigali yateguye Korali y’abana ibataramira

    Kuva saa cyenda z’amanywa, abantu bari batangiye kwinjira muri BK Arena bitegura iki gitaramo

    Ababyeyi ntibacikwa n’iki gitaramo kiba buri mwaka, abenshi bagura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo

    Ku munsi nk’uyu buri wese akora ku mwambaro wihariye! Ni igitaramo kidasanzwe ku bakristu

    Bamwe batangiye kwinjira muri iki gitaramo hakiri kare, ndetse abenshi bo mu miryango bazanye

    Imiryango inyuranye yabucyereye kuri uyu munsi udasanzwe ku bakristu mu kwizihiza Noheli

    Inshuti, abavandimwe n’abandi bahuje imbaraga bitabira iki gitaramo kidasanzwe mu rugendo rwa Chorale de Kigali

    Iki gitaramo gihuza abantu bo mu bihugu bitandukanye buri mwaka- Abenshi bakorera ibiruhuko mu Rwanda

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cyaa Chorale de Kigali cyabereye muri BK Arena

    AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149949/live-chorale-de-kigali-yahuje-ibihumbi-byabakristu-mu-kwizihiza-noheli-yizihiza-imyaka-11–149949.html

  • Indirimbo y'umuhanzi Mr. Roger ikomeje guca impaka muri iyi minsi mikuru #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'indirimbo akaba anatunganya umuziki, Jean Pierre Roger Ntigondozwa, azwi ku izina ry'ubuhanzi 'Mr. Roger.' Ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri muzika Nyarwanda, kandi azwi cyane kubera ubuhanga bwe mu guhanga no gutunganya umuziki ufite ireme.

    Mr. Roger ni umuhanzi w'indirimbo zifite ubutumwa buhamye, akaba kandi ari umwe mu batunganya umuziki (producers).

    Mr. Roger aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Hallelujah', afatanyije na mugenzi we Empra nawe uri mu bahanzi bazi umuziki. Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwiza bw'Imana, aho ishimangira icyizere, urukundo, n'ibyo Imana idukorera mu buzima bwa buri munsi.

    Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bwakoze ku mitima ya benshi, by'umwihariko abakunda umuziki ufite inyigisho n'ihumure. Indirimbo 'Hallelujah' yabaye icyitegererezo muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, yatumye yigarurira imitima ya benshi haba mu Rwanda no hanze yarwo.

    Uretse iyi ndirimbo, Mr. Roger afite n'izindi ndirimbo nyinshi zagiye zikundwa cyane, zirimo iz'urukundo, iz'ubuzima busanzwe, ndetse n'iz'ubutumwa bw'umuryango.

    Yihariye mu buryo ahanga injyana zitandukanye, agahuza amajwi n'ubutumwa mu buryo bugaragaramo ubuhanga n'impano idasanzwe.

    Mu rwego rwo gusakaza ubutumwa bwe no kugera ku bafana be, Mr. Roger akoresha cyane imbuga nkoranyambaga. Yaba kuri Instagram, TikTok, YouTube, Twitter (X), ndetse na Threads, aho hose akoresha amazina ye y'ubuhanzi ari yo 'Mr. Roger' cyangwa '@realrogermusic.' Ku rubuga rwa Facebook, akunze gukoresha paji yitwa 'Mr. Roger.' Abakurikira izo mbuga bakunze guhamya ko ibyo akora biba bifite ireme, kandi ko ashyira imbere guha abakunzi be ibihangano byiza bifite ubutumwa bw'ubuzima bunoze.

    Nk'umuhanzi watangiye urugendo rwe rwo guhanga afite icyerekezo gikomeye, Mr. Roger yakuze afite inzozi zo kuzaba umucuranzi ukomeye, nubwo Se yari umukunzi w'umuziki wa kera ibyo akabimukundisha, yamutoje gukunda umuziki wuzuyemo ubumenyi n'ubwenge.

    Kuba yarakuranye igitekerezo cyo guhanga ibihangano bifite ireme ni kimwe mu byamufashije kugera ku rwego ariho ubu. Aho atangiriye gukora umuziki, yahoranaga intego yo gukora ibihangano bigira uruhare mu kubaka sosiyete, binyuze mu buhanzi buhamye.

    Mr. Roger akunda kuvuga ko umuziki ari ururimi rw'Isi yose, kandi akoresha impano ye kugira ngo agere ku mitima y'abantu. Yemeza ko indirimbo nziza ifite ubutumwa ishobora guhindura ubuzima bw'umuntu, ikamuha icyizere cyo gukomeza urugendo rw'ubuzima. Ni yo mpamvu yibanda ku ndirimbo z'ubutumwa bwubaka abantu, haba mu bijyanye no gushimangira ukwizera, urukundo, no gutanga icyizere ku hazaza.

    Uretse kuba umuhanzi, Mr. Roger azwiho kugira umutima wo gufasha abandi bahanzi b'abakiri bato bafite impano ariko bakeneye uwabafasha kuyigaragaza.

    Binyuze mu gutunganya umuziki, akorana na bo, akabaha ubumenyi ndetse n'uburyo bwo kwagura ibikorwa byabo. Abahanzi bakorana na we bakunze gushima imikorere ye ndetse n'uburyo abafasha guhanga indirimbo z'ubwiza bwihariye.

    Mu minsi iri imbere, Mr. Roger afite gahunda yo gukomeza gutunganya indirimbo zirimo ubutumwa bwimbitse, no gukorana n'abahanzi batandukanye ku rwego mpuzamahanga. Afite kandi intego yo gushyira imbere umuco Nyarwanda binyuze mu bihangano bye, kandi akomeje kwerekana ko ubuhanzi buha agaciro umuco bushobora kugera kure mu buryo bw'iza.

    Kuba Mr. Roger ari umuhanzi w'indirimbo ndetse anazitunganya, bituma ahuza impano ebyiri zikomeye, ibyo bigatuma ibihangano bye bigira umwihariko udasanzwe. Akomeje kuba umwe mu batangarirwa mu ruganda rwa muzika, kandi abakunzi b'umuziki bategereje byinshi bizaza biturutse ku buhanga bwe no ku nzozi afite zo gukomeza guteza imbere umuziki Nyarwanda.

    'Hallelujah n'indirimbo iri kugira icyo ihundura mu mitima ya bantu.   

    Mr. Roger wivugira, ko afite guhindura umuziki Nyarwanda aho utagenda neza.

     

    Source : https://kasukumedia.com/indirimbo-yumuhanzi-mr-roger-ikomeje-guca-impaka-muri-iyi-minsi-mikuru/

  • Umuyobozi ukiri muto mu rugendo rw'ubuyobozi bufatika #rwanda #RwOT

    Mahamat Idriss Déby Itno, umuyobozi ukiri muto kandi ufite icyerekezo, yashyikirijwe ipete rya Maréchal ku myaka 40 y'amavuko, akaba ari umwe mu bayobozi bake cyane muri Afurika bahawe iri pete ku myaka nk'iyi.

    Iki gikorwa cyabaye umunsi udasanzwe mu mateka y'igihugu cya Tchad, kikaba cyarabereye mu birori by'ikirenga byabereye mu murwa mukuru, N'Djamena.

    Uyu mukuru w'igihugu cya Tchad w'imyaka 40, wabaye Perezida wa Tchad nyuma y'urupfu rwa se, Maréchal Idriss Déby Itno, yakomeje urugendo rwo guharanira iterambere ry'igihugu, kubungabunga umutekano no gushyira imbere ubumwe bw'abaturage ba Tchad.

    Kwitwa Maréchal, ari ryo zina rikomeye mu gisirikare, ni icyubahiro gikomeye gishimangira uruhare rwe mu gukomeza gukorera igihugu no kwerekana ko afite ubushobozi bwo kuyobora mu bihe bikomeye.

    Ibirori byo kumushyikiriza iri pete byari byitabiriwe n'abayobozi b'inzego zose, abanyacyubahiro bo mu karere ndetse n'abaturage b'ingeri zitandukanye, bose bahuriza ku gushima uburyo Maréchal Déby Itno yagaragaje ubwitange n'ubuyobozi bufatika mu gukomeza gusigasira amahoro no gutera imbere.

    Kubona Perezida ukiri muto kandi ubereye abaturage ahabwa icyubahiro nk'iki ni igikorwa kigaragaza icyizere igihugu gifitiye abayobozi bacyo b'ejo hazaza.

    Uruhare rwa Maréchal Mahamat Idriss Déby Itno rukomeje kuba ingenzi mu kugena icyerekezo cya Tchad n'umugabane w'Afurika muri rusange, cyane cyane mu guharanira ubwigenge bw'igihugu n'amahoro arambye muri Afurika yo hagati. Iri pete rishobora kumutera imbaraga zo kurushaho gukorera igihugu no guharanira iterambere rirambye.

    Source : https://kasukumedia.com/umuyobozi-ukiri-muto-mu-rugendo-rwubuyobozi-bufatika/

  • Leta y'Ubuganda yiyemeje gufasha Jose Chameleone mu rugamba rwo kugarura ubuzima bwe #rwanda #RwOT

    Leta y'Ubuganda yakoze igikorwa cy'indashyikirwa ku muririmbyi w'icyamamare Jose Chameleone, cyane ko amagara ye atifashe neza muri iyi minsi. Amakuru aturuka hafi y'umuryango we avuga ko abaganga bamubwiye ko nakomeza gusuzugura kwivuza ashobora guhura n'ibibazo bikomeye bishobora no gutuma ahasiga ubuzima.

    Mu rwego rwo kwerekana urukundo n'ubushake bwo gutabara, Perezida Yoweri Museveni, Umukuru w'igihugu cy'Ubuganda, yiyemeje gutanga inkunga yose ikenewe kugira ngo Chameleone avurwe neza kandi agarure ubuzima bwe nk'uko byahoze.

    Iki cyemezo kigaragaza uburyo ubuyobozi bukomeye ku iterambere no ku mibereho y'abaturage, cyane cyane abahanzi bagira uruhare mu guteza imbere umuco n'imyidagaduro.

    Kugeza ubu, Jose Chameleone arembeye mu mujyi wa Kampala aho akomeje kwitabwaho n'abaganga, ariko hakaba hateganyijwe ko azajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kugira ngo ahabwe ubuvuzi buhambaye burenze ubw'aho ari.

    Ni icyemezo gifite intego yo kurokora ubuzima bw'uyu muhanzi wubatse izina rikomeye mu muziki wa Afurika y'i Burasirazuba no hirya mu yaho.

    Abakunzi b'umuziki n'abakurikiranira hafi ubuzima bwa Chameleone bakomeje kumusengera, bifuza kumubona agaruka mu buzima bwo gususurutsa abafana be.

    Ibi kandi byerekana akamaro k'umuhanzi nk'umusimbura w'umutima w'umuco w'igihugu cye, aho agahinda ke kabaye ikibazo rusange.

     

    Source : https://kasukumedia.com/leta-yubuganda-yiyemeje-gufasha-jose-chameleone-mu-rugamba-rwo-kugarura-ubuzima-bwe/

  • Madamu Nelly MUKAZAYIRE ni muntu ki? #rwanda #RwOT

    Nelly Mukazayire, umukobwa wakuriye mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni urugero rw'ubutwari, kwitanga, no kuyobora abandi umurava. Ku myaka 42, uyu muyobozi wubakitse afite amateka atangaje, ava mu buto yanyuzemo ahura n'ibibazo by'igitugu by'igihugu cye, kugeza aho ageze ku mwanya w'icyubahiro nka Minisitiri wa Siporo.

    Yavutse mu 1982 ku babyeyi b'Abanyarwanda, Nelly Mukazayire yakuriye mu bihe by'impinduka zikomeye mu mateka y'u Rwanda.

    Amashuri abanza n'ayisumbuye yayize mu gace k'iwabo, agaragaza ubushake bwo kwiga no kwiyungura ubumenyi.

    Nyuma yaho, yakomereje amasomo ye muri kaminuza, aho yasoje icyiciro cya mbere cya kaminuza mu masomo y'Ubukungu Mpuzamahanga (International Economics) kandi nyuma yaho yongera kwagura ubumenyi bwe mu micungire y'ubukungu (Economic Policy Management) muri Makerere University, Uganda.

    Ubuhanga bwe n'ubwitange byamubereye urufunguzo rwo gutangiza umwuga w'ubushakashatsi mu by'ubukungu mu biro bya Minisitiri w'Intebe.

    Iki cyari igicumbi cy'urugendo rwe rw'ubuyobozi, rwakomeje kugaragaramo ubushake bwo guteza imbere igihugu cye no kurushaho kwerekana ko iterambere ridashingiye ku kuba gusa mu nzego zo hejuru, ahubwo no ku murava no ku rwego rwo hejuru rw'ubushobozi.

    Source : https://kasukumedia.com/madamu-nelly-mukazayire-ni-muntu-ki/

  • Minisitiri Bizimana yahishuye imizi y'urwango Biguma yagiriye Abatutsi kugeza abaye ruharwa muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Hategekimana Philippe, wamenyekanye nka Biguma amaze iminsi mike akatiwe bidasubirwaho igifungo cya burundu n'inkiko zo mu Bufaransa kubera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza, Ntyazo, Nyabubare, muri ISAR Songa n'ahandi.

    Minisitiri Dr Bizimana ubwo yari mu kiganiro na RBA yatangaje ko benshi mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bikabahama biganjemo abavutse mbere ya 1959 bakuze babona mu miryango yabo urwango n'urugomo rukorerwa Abatutsi.

    Ati 'Bigaragara ko benshi mu babyeyi ntabwo bareze abana babo mu rukundo, mu wubahane ahubwo abana bakuze babona urwango ku b]Batutsi ari rwo rwigishwa.'

    Minisitiri Dr. Bizimana yahamije ko Hategekimana Philippe avuka mu yahoze ari komine Rukondo ku Gikongoro, aba ari ho yiga.

    Ati 'N'iyo urebye mu muryango we usanga hari abantu bagize uruhare mu bwicanyi bwo mu 1959, mu 1960, mu 1963, ari muto, akura abibona, nubwo imanza zibera mu mahanga zitagaruka kuri iyo myaka ya kera ariko n'ubuhamya ubu butangwa n'abantu biganye kuko Hategekimana yize muri Collèges des'Humanités Moderne i Nyanza, bagaragaza ko mu 1973 aho kugira ngo yitangire amasomo yari mu rwango rw'Abatutsi, hari abo yakubise arabakomeretsa, dufite ubuhamya bwabo buhagije.'

    'Bikugaragariza ko n'abiga ibyo kugenza ibyaha barabibona, umwana iyo akuze akurira mu rwango agakurira mu muryango abona nta rukundo ufite ahubwo umwigisha urwango, rwa rwango ruramukurikira aho ari hose kugeza aho ashobora kujya mu cyaha kiremereye nk'icya Jenoside yumva ari nk'igikorwa gisanzwe kuko urwango bari bafitiye Abatutsi n'uburyo bakoresheje mu kubatoteza byerekana ko ari ikintu bemeraga gituruka mu buto bwabo.'

    Dr. Bizimana ahamya ko nk'ababyeyi 'biraduha isomo ryo kwigisha abana kubana, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kwigisha abana urukundo, gukunda igihugu n'izindi ndangagaciro zifitiye umuntu akamaro kuko ari byo bimwubaka.'

    Hategekimana w'imyaka 67 y'amavuko yahawe ubwenegihugu bw'u Bufaransa mu 2005, atabwa muri yombi ubwo yari muri Cameroun mu 2018, yoherezwa i Paris. Icyemezo cyo kumuburanisha cyafashwe muri Nzeri 2021.

    Minisitiri Dr. Bizimana yahamije ko Biguma yavukiye mu muryango wanga Abatutsi arabikurana kugeza abaye ruharwa muri Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bizimana-yahishuye-imizi-y-urwango-biguma-yagiriye-abatutsi-kugeza

  • REG yamaze impungenge abatekereza ko ubwiyongere bw'ibinyabiziga by'amashanyarazi buzagabanya umuriro – #rwanda #RwOT

    Ikoreshwa ry'ibinyabiziga by'amashanyarazi riri kwitabirwa cyane nk'imwe muri politiki Leta y'u Rwanda ishyizemo ingufu mu kubungabunga ibidukikije.

    Kuva mu 2020 ubwo mu Rwanda hatangiraga kwinjira cyane imodoka zikoresha amashanyarazi, ubu habarurwa izirenga 7000 ubariyemo izikoresha amashanyarazi yonyine n'iziyakoresha hamwe na lisansi (Hybrid), mu gihe moto zo zimaze kurenga 6000.

    Nubwo ubwo bwitabire buzatuma hakenerwa amashanyarazi yisumbuye, REG yavuze ko ayo itunganya ubu n'imishinga ifite mu bihe biri imbere yo kuyongera bizafasha u Rwanda guhora rwihagije.

    Umuyobozi muri REG, Geoffrey Zawadi, yavuze ko ubu amashanyarazi u Rwanda rutunganya ahagije ariko agaragaza ko mu bihe biri imbere ubwiyongere bw'amashanyarazi akenerwa buzajya buba buri kuri 12% buri mwaka.

    Inzego biteganywa ko zizawukenera cyane zirimo ibijyanyibiziga bikoresha amashanyarazi, inganda, ubuhinzi, na gahunda yo kwimakaza ingufu zitangiza.

    Zawadi ati 'U Rwanda rwamaze kwitegura neza ku bijyanye n'ubwo bwiyongere bw'imirimo ikenera amashanyarazi, harimo n'iy'ubwikorezi cyane cyane ku binyabiziga bikoresha amashanyarazi. Byagizwemo uruhare n'umuriro dutunganya ubu, uwazigamwa n'imishinga itandukanye dufite nk'uw'Urugomero rwa Nyabarongo ya II ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya megawatt 43 n'indi.'

    Icyakora nubwo uwo muriro uhari, abakoresha ibyo binyabiziga n'abateganya kubikoresha basaba ko hakongerwa sitasiyo zifashishwa mu gushyira umuriro muri batiri z'ibyo binyabiziga, kugira ngo bagere mu bice byose by'igihugu nk'uko umumotari witwa Dusengimana Jean Pierre yabibwiye The New Times.

    Ati 'Tuzi neza ko gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bihendutse ugereranyije n'ibikoresha ibikomoka kuri peteroli. Icyakora nk'umuntu uba cyangwa ushaka kujya hanze ya Kigali afite moto y'amashanyarazi kubona aho ashyiriramo umuriro mu gihe umushiranye biragoye. Turasaba ko sitasiyo zakongerwa no mu byaro.'

    Mu guhangana n'icyo kibazo, Zawadi yavuze ko u Rwanda ruri gukora inyigo y'ibyo bikorwaremezo hatekerezwa ku bice byo mu cyaro ku buryo muri buri bilometero 50 byibuze hazajya haba hari sitasiyo y'amashanyarazi.

    Imibare ya REG igaragaza ko mu 2024 ingo zifite amashanyarazi zigeze kuri 82% n'inshuro umuriro ubura zageze kuri 15,4 mu 2023/2024 zivuye kuri 21,7 mu mwaka wabanje.

    Mu guteza imbere ibinyabiziga by'amashanyarzi, mu 2019, leta yigomwe imisoro ya miliyoni 26,7 Frw mu 2020 iba miliyoni 101,6 Frw, mu 2021 igera kuri kuri miliyoni 498,7 Frw mu gihe mu 2022/23, Leta yigomwe imisoro ingana na miliyari 4,6 Frw kubera izi modoka.

    Imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda zarenze 7000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reg-yamaze-impungenge-abatekereza-ko-ubwiyongere-bw-ibinyabiziga-by

  • Nyuma yo kwirukanwa k'ubutaka bwa Tchad: Abasirikare b'Ubufaransa buriye Indege barataha #rwanda #RwOT

    Ku wa 20 Ukuboza 2024, abasirikare 120 b'Abafaransa bamaze iminsi bakorera mu gihugu cya Tchad, buriye indege ibavanye ku kibuga cy'indege cya N'Djamena, mu murwa mukuru wa Tchad, berekeza iwabo mu Bufaransa.

    Iki gikorwa cyabaye nyuma y'icyemezo cya guverinoma ya Tchad cyo kwirukana abasirikare b'Ubufaransa bari baracumbitse..

    Iyi gahunda yo gucyura abasirikare b'Abafaransa ni imwe mu ngamba zikomeye Tchad yafashe mu rwego rwo gushimangira ubwigenge bwabo no guharanira ko nta gihugu kindi kibagirira uruhare rukomeye mu byemezo bya gisirikare cyangwa politiki.

    Abategetsi ba Tchad batangaje ko abasirikare bose b'Ubufaransa basigaye mu gihugu bagomba kuba bavuye ku butaka bwa Tchad bitarenze itariki ya 31 Mutarama 2025.

    Abasirikare b'Abafaransa bari bamaze imyaka myinshi bakorera muri Tchad ku buryo bwemewe n'amasezerano hagati y'ibihugu byombi, cyane cyane mu rwego rwo kurwanya iterabwoba mu karere ka Sahel.

    Ubufaransa bwakunze gushyira ingabo muri ako karere mu rwego rwo gufasha ibihugu byo muri Afurika y'Uburengerazuba kwihagararaho mu guhangana n'imitwe y'iterabwoba.

    Muri Tchad, Abafaransa bari bafite icyicaro gikomeye cya gisirikare, kikaba cyarakoreshwaga nk'ikigo nyamukuru cy'ibikorwa bya gisirikare muri ako karere.

    Icyakora, umwuka utari mwiza hagati ya Tchad n'Ubufaransa warushijeho kuba mubi nyuma y'uko abaturage ba Tchad bagaragaje imyigaragambyo yerekana ko bifuza ko Ubufaransa buvanwa ku butaka bwabo. Abategetsi ba Tchad nabo baje gufata icyemezo cyo guhagarika imikoranire ya gisirikare n'Ubufaransa, bagaragaza ko bashaka kubaka ubushobozi bwabo bwihariye mu bijyanye n'umutekano.

    Ubufaransa nabwo bwatangaje ko bwiteguye kubahiriza icyemezo cya Tchad, ariko bukomeza kuvuga ko buzahora bwiteguye gufatanya n'icyo gihugu n'ibindi byo mu karere mu gihe byaba bikenewe mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba cyangwa ibyo gucunga umutekano.

    Nubwo bimeze bityo, impuguke mu bya politiki mpuzamahanga zemeza ko iki gikorwa gishobora kuba ikimenyetso cy'imyiryane iri hagati y'Ubufaransa n'ibihugu byo muri Afurika bigenda byiyongera, cyane cyane mu bihugu byakolonijwe n'Ubufaransa mu gihe cyahise.

    Mu gihe abasirikare b'Abafaransa bari gutaha, hari urujijo ruri ku bijyanye n'ibizakurikiraho mu bijyanye n'umutekano wa Tchad, cyane cyane kubera ikibazo cy'imitwe y'iterabwoba ikorera mu karere ka Sahel.

    Ese guverinoma ya Tchad izashobora guhagarika ibikorwa by'iyo mitwe nta bufasha bwa gisirikare bw'amahanga? Ni ikibazo abantu benshi bakomeje kwibaza.

    Ubwo aba basirikare bageraga mu Bufaransa, leta y'Ubufaransa yagaragaje ko nubwo abasirikare bayo bavuye muri Tchad, izakomeza gukorana nabo muri Sahel mu buryo bwo gutanga ubufasha butari ubw'igisirikare, nk'ubufasha bw'ubukungu n'ubwa tekiniki. Ni igihe cyo kureba niba Tchad izashobora guhangana n'ibibazo by'umutekano ihereye ku bushobozi bwayo bwite.

    Source : https://kasukumedia.com/nyuma-yo-kwirukanwa-kubutaka-bwa-tchad-abasirikare-bubufaransa-buriye-indege-barataha/

  • Umwana w'imyaka icyenda wishwe mu gitero cyabereye ku isoko rya Noheli mu Budage #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 20 Ukuboza 2024, habayeho ibyago by'indengakamere ku isoko rya Noheli ryo muri Magdeburg mu Budage.
    Imodoka yagonze abantu bari aho, bituma abantu batanu bahasiga ubuzima naho abarenga 200 barakomereka.

    Muri abo bapfuye harimo umwana w'imyaka icyenda witwa André Gleißner, urupfu rwe rukaba rwarababaje cyane umuryango we n'abaturage bo muri ako gace.

    Nyina wa André, Désirée Gleißner, yagaragaje agahinda kenshi ku mbuga nkoranyambaga, yita umuhungu we 'agakundwanwa ke.' Yavuze ati: 'Reka agakundwanwa kanjye kanyure isi yose… André ntiyigeze agirira nabi umuntu n'umwe… Yari amaze imyaka icyenda gusa hano ku isi… kuki ari wowe… kuki. Sinumva impamvu.'

    Ikigo cy'abashinzwe kurwanya inkongi y'umuriro cya Schöppenstedt, aho André yari umunyamuryango w'itsinda ry'abana, cyamuhaye icyubahiro. Mu itangazo ryabo, bavuze amagambo y'akababaro kandi bifuriza imbaraga umuryango we.

    Uwo bikekwa ko yakoze icyaha, umugabo w'imyaka 50 ukomoka muri Arabiya Sawudite witwa Taleb al-Abdulmohsen, yatawe muri yombi ako kanya. Amakuru avuga ko yari asanzwe azwiho gutangaza ibitekerezo by'urwango ku idini ya Islam kandi yari yarashyizwe mu igenzura n'inzego z'umutekano. Ipereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y'icyo gitero.

    Iki gitero cyatumye hatangira ibiganiro bijyanye no gukaza ingamba z'umutekano ahantu hahurira abantu benshi,
    ndetse no kunoza uburyo bwo kugenzura abantu bagaragaza imyitwarire y'urugomo cyangwa y'ivangura.

    Abaturage ba Magdeburg, hamwe n'Isi yose, bibuka André n'abandi baguye muri ibyo byago, kandi hari umuhate wo gushaka ibisubizo kugira ngo impanuka nk'izi zitazongera kubaho mu bihe biri imbere.

    Twese dufatanye kunamira André no gushyigikira umuryango we muri ibi bihe bikomeye.

    Source : https://kasukumedia.com/umwana-wimyaka-icyenda-wishwe-mu-gitero-cyabereye-ku-isoko-rya-noheli-mu-budage/