Author: webrwanda

  • Nizeye ko abantu bazayishimira- Dany Nanone y… – #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi avuga ko nk’abandi bose, umuntu akwiye gushima Imana mu gihe cyose umwaka ‘urangiye uri muzima”. 

    Ati “Hari ibitaramo byinshi nagiye nkora, kandi n’ubundi haracyari n’ibindi nzitabira, n’ibindi bikorwa nzabaha. Umwaka urabura igihe gito, ariko hari byinshi ngomba kubagezeho. Navuga ko rero umwaka warampiriye, Kandi ndashima cyane abakunzi banjye n’umuntu wese wagize uruhare kugirango uyu mwaka ube mwiza kuri njyewe kurushaho.” 

    Aravuga ko ibi mu gihe mu 2023, yakoze igitaramo gikomeye cyahuriranye n’imyaka 10 yari ishize ari mu muziki. Cyabereye ahazwi nka Camp Kigali. 

    Hari abari biteze ko azakomeza muri uyu murongo, ku buryo buri mwaka yajya akora Igitaramo nk’iki ariko siko byagenze.

    Dany Nanone yabwiye InyaRwanda, ko muri uyu mwaka yatekerezaga gukora igitaramo nk’iki ariko ‘haje kuzamo imbogamizi biba ngombwa nyine ko igitaramo cyanjye kitakibaye kubera ko nagize gahunda nyinshi z’ibitaramo nitabiriye, kandi ntagomba guhagarika’.

    Uyu muraperi avuga ko n’ubwo bimeze gutya, ariko atekereza kuzakora iki gitaramo mu 2025 kandi ‘kizaba ari cyiza kurusha icyabanje’.

    Dany avuga ko muri 2023 yarangije ikorwa rya Album ‘Iminsi myinshi’, ahita atangira gukora kuri indi Album nshya.

    Ati “Album nyigeze kure. Album nyifitiye n’ubwoba. Ni album nziko abantu bazakunda. Kandi ntabwo ari igihe kinini kugirango mbahe indi Album nshya.”

    Uyu muhanzi yavuze ko Album ye izaba iriho ibihangano bye bwite yikoranye n’ibyo yakoranye n’abandi bahanzi.

    N’ubwo aterura ngo avuge abaraperi, ariko ashimangira ko yakoranye na bagenzi be kandi hariho ‘indirimbo Nziza, nziko abantu bazayishimira’.

    Dany Nanone yavuze ko mbere y’uko umwaka urangira, azashyira hanze indirimbo ye imwe, hanyuma mu 2025 ashyire hanze Album.


    Dany Nanone yatangaje ko ageze kure Album ye nshya nyuma ya “Iminsi myinshi” 

    Dany Nanone yavuze ko yakoranye n’abahanzi banyuranye kuri Album ye

     

    Dany Nanone yavuze ko 2024 wabaye umwaka mwiza ashingiye ku bitaramo yitabiriye n'ibindi bikorwa by'ubuhanzi yagaragayemo 

    Dany yavuze ko Alum izasohoka ishimangira uruhare rwe mu iterambere rya muzika y'u Rwanda

     

    KANDAHANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DANY NANONE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149904/nizeye-ko-abantu-bazayishimira-dan-nanone-yateguje-album-nshya-video-149904.html

  • Freddy Don yatanze ubunani ku bakunze be, nyuma yo gusohora indirimbo yise 'Ndikumwe Nawe' #rwanda #RwOT

    Freddy Don, umuhanzi ukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Ndikumwe Nawe', akaba ari impano idasanzwe ya Noheli ku bakunzi be. Iyi ndirimbo, irimo ubutumwa bukomeye bwo gukomeza no kwizera Imana mu bihe by'ibigeragezo, yagiye hanze mu gihe abantu benshi bakunze kwibaza ku buryo bazasoza umwaka mu buryo bw'imyumvire n'ubuzima.

    Freddy Don, uzwiho guhanga indirimbo zikora ku mitima ya benshi, yongeye kwerekana ubuhanga n'urukundo afite mu muziki.

    Mu mashusho y'iyi ndirimbo, Freddy Don yerekana ishusho y'ukwizera gukomeye, aho agaragaza ko n'ubwo umuntu ahura n'ibibazo bitandukanye, Imana ihora iri hafi kandi idahwema kugendana n'abayizera.

    Amashusho y'iyi ndirimbo ateguye ku buryo buhebuje, aho yerekana ubuzima bwa buri munsi bw'abantu bari mu bihe by'ibigeragezo, ariko bagakomeza kwizera no gusenga.

    Indirimbo 'Ndikumwe Nawe' ni igikorwa Freddy Don yakoze agamije gusangiza abakunzi be ubutumwa bw'ihumure n'ubutwari, cyane cyane muri ibi bihe bya Noheli aho abantu benshi baba bakeneye ihumure n'amahoro mu mitima yabo.

    Freddy Don yavuze ko iyi ndirimbo ayitura abantu bose bari mu bihe bikomeye, abibutsa ko nta kintu cyatuma Imana ibatererana.

    Uyu muhanzi yasobanuye ko iyi ndirimbo ishingiye ku ijambo ry'Imana riboneka mu Byanditswe Byera, aho abantu bahumurizwa ko Imana ari urukundo kandi idahwema kuba hafi y'abantu bayo.

    Freddy Don yongeyeho ko indirimbo ze zose azitekerezaho cyane, akazikora agamije gukomeza abantu mu byo barimo no kubibutsa urukundo rw'Imana.

    Abakunzi b'umuziki wa Freddy Don bakiriye iyi ndirimbo n'amashusho yayo neza, aho benshi bagaragaje ko babonye ubutumwa bukora ku mutima ndetse buhumuriza muri ibi bihe by'ihurizo.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga na bo bakomeje gusangiza abandi amashusho y'iyi ndirimbo, bishimira ubuhanga Freddy Don yashyize mu gikorwa cyo kuyitunganya.

    'Ndikumwe Nawe' ni imwe mu ndirimbo z'uruhererekane rw'ibihangano Freddy Don yagiye akora mu rwego rwo kurushaho kwegera abakunzi b'umuziki we, anabibutsa ko Imana idahwema gukunda abantu bayo no kubaha imbaraga zo kwihangana no gukomera mu bigeragezo.

    Freddy Don yavuze ko kuba yaratangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari umuhamagaro, kandi ko azakomeza kuwushyira imbere kugira ngo afashe abandi kuguma mu nzira y'ukwizera.

    Abakunda ibihangano bye bahora bategereje ibyiza bishya, kandi Freddy Don na we atangariza abafana be ko akomeje kubategurira ibikorwa by'indashyikirwa bizakomeza kubafasha gukura mu kwizera.

    Muri make, 'Ndikumwe Nawe' ni indirimbo ifite ubutumwa bukomeye kandi bw'ingenzi, cyane cyane muri ibi bihe abantu baba bakeneye kumva ko badatereranwe. Freddy Don yongeye kwerekana ko umuziki we ufite intego yo kubaka imitima, guhumuriza no gufasha abantu kwegera Imana mu buryo bw'umwihariko.

    Source : https://kasukumedia.com/freddy-don-yatanze-ubunani-ku-bakunze-be-nyuma-yo-gusohora-indirimbo-yise-ndikumwe-nawe/

  • Amasangano y'imihanda atatu muri Kigali agiye kuvugururwa – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yakomojeho ku wa 19 Ukuboza 2024, mu Nteko Rusange y'Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki [NFPO].

    Minisitiri Gasore yavuze ko aya mavugurura areba ihuriro ry'imihanda riri Chez Lando, iriri ku Gishushu mu Karere ka Gasabo ndetse n'irindi riri Sonatubes mu Karere ka Kicukiro.

    Agaruka kuri politiki y'igihugu n'ingamba byo guteza imbere urwego rw'ubwikorezi rusange bw'abantu mu Mujyi wa Kigali, Minisitiri Gasore yavuze ko 'Gutegura umushinga byararangiye, turateganya ko muri Nyakanga tuzatangira kuvugurura amasangano ya Chez Lando na Gishushu, kandi ni na ko bizagenda ku isangano rya Sonatubes.'

    Yavuze ko ku isangano ry'imihanda rya Chez Lando hazubakwa umuhanda wo munsi y'ubutaka ku buryo imodoka zizajya ziva ku Gishushu zijya ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe zizajya zinyura munsi y'umuhanda usanzwe uzaba ukoreshwa n'izindi modoka.

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'Ubwikorezi [RTDA] ku ngaruka z'ibidukikije n'imibereho y'abaturage [ESIA] by'uyu mushinga, yagaragaje ko uyu muhanda wo munsi y'ubutaka waba ufite uburebure bwa metero 740.

    Ku isangano rya Gishushu, Minisitiri Gasore yavuze ko hazubakwa ikiraro kinyura hejuru y'umuhanda [flyover bridge] kiva ahari Simba Supermarket, kizajya gikoreshwa n'imodoka zisanzwe kugira ngo bisi zitwara abantu zijye zica mu wo munsi usanzwe.

    Iki kiraro kigomba kuba byibuze gifite uburebure bwa metero 500.

    Ku isangano rya Sonatubes, hagaragajwe naho hazubakwa umuhanda wo munsi y'ubutaka [tunnel], uzaturuka ku nyubako ikoreramo Minisiteri y'Ubuzima ukarangirira ahahoze hakorera Kaminuza y'Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n'Ubukungu [UTB].

    Uyu muhanda nawo ugomba kuba ufite uburebure bwa metero 620.

    Muri rusange, kuvugurura aya masangano atatu ni kimwe mu bikorwa bigize umushinga wo kunoza ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo no gukemura ibibazo abagenzi bahura na byo birimo gutegereza imodoka umwanya munini.

    Bizakorwa binyuze mu gushyiraho uburyo umuvundo n'imirongo miremire y'imodoka iboneka mu masaha y'igitondo no ku mugoroba bigabanyuka.

    Ku wa 04 Ukuboza 2024, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, yemereye Guverinoma y'u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 100 z'amadolari ya Amerika [miliyari 138,8 Frw] yo kuyifasha guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n'ibintu mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali.

    RTDA igaragaza ko igihe cyo gushyira mu bikorwa uyu mushinga cyari giteganyijwe kumara imyaka itanu uhereye igihe inguzanyo yemerewe, wose ukaba ufite ingengo y'imari ya miliyoni 279$ [asaga miliyari 388 Frw].

    Bimwe mu biteganyijwe muri uyu mishinga mugari harimo kwagura amasangano y'imihanda ari Chez Lando, ku Gishushu, ku Kinamba, Nyabugogo, Rwandex, Sonatubes na Kibagabaga, agahabwa imihanda ya bisi yihariye, iy'abanyonzi, iy'abagenzi ndetse no gushyiraho inzira zikoreshwa n'abafite ubumuga.

    Ku isangano rya Sonatubes, hagaragajwe naho hazubakwa umuhanda wo munsi y'ubutaka [tunnel], uzaturuka ku nyubako ikoreramo Minisiteri y'Ubuzima ukarangirira ahahoze hakorera Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubukungu [UTB]

    Ku isangano ry'imihanda rya Chez Lando hazubakwa umuhanda wo munsi y'ubutaka ku buryo imodoka zizajya ziva ku Gishushu zijya ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe zizajya zinyura munsi y'umuhanda usanzwe

    Ku isangano rya Gishushu, Minisitiri Gasore yavuze ko hazubakwa ikiraro kinyura hejuru y'umuhanda [flyover bridge] kiva ahari Simba Supermarket


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasangano-y-imihanda-atatu-muri-kigali-agiye-kuvugururwa

  • RIB yafunze abayobozi batatu bazira gutanga amasoko ya leta binyuranye n'amategeko – #rwanda #RwOT

    Aba, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rusizi, Mbyayingabo Athanase, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyamasheke, Rutikanga Joseph ndetse n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kirehe, Nsabimana Cyprien.

    Aba bagabo bose, bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Bafashwe nyuma y'iperereza rimaze iminsi rikorwa kumitangire y'amasoko mu turere dutandukanye ndetse rirakomeje.

    Aba bayobozi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB za Kicukiro, Kimihurura n'iya Ntendezi, mu gihe dosiye zabo zikiri gutunganwa kugirango zohererezwe ubushinjacyaha.

    Icyaha cyo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko gihanwa n'ingingo y'i 188 y'itegeko N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 rigenga amasoko ya Leta.

    Uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo cy'imyaka itanu ariko kitarengeje irindwi ndetse n'ihazabu ya miliyoni 2 Frw ariko itaranze miliyoni 5 Frw.

    RIB yasabye abantu bafite gutanga amasoko mu nshingano zabo kujya bakurikiza amategeko, kuko kunyuranya nayo ari icyaha gihanwa kandi ko itazadohoka gukurikirana uwo ariwe wese uzagaragarwaho ibikorwa nk'ibyo.

    RIB yafunze abayobozi batatu bazira gutanga amasoko ya leta binyuranye n'amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yafunze-abayobozi-batatu-bazira-gutanga-amasoko-ya-leta-binyuranye-n

  • Mani Martin na Chorale Inyange za Mariya bako… – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hamenyerewe ibikorwa byiganjemo kubaka ibirugu hirya no hino mu nsengero za Kiliziya Gatorika cyangwa igiti cya Noheli n'indi mitako mu buryo bugezweho. 

    Bwa mbere hiyongereyeho igikorwa cyo gukina Filime y'ivuka rya Yezu mu buryo bugezweho binyuze mu ndirimbo yahuje Chorale Inyange za Mariya ndetse n'umuhanzi Mani Martin. Ni indi ntambwe itewe mu kwizihiza ivuka rya Yezu mu Rwanda.

    Chorale Inyange za Mariya ni Korali Gatorika ikorera ubutumwa muri Paroisse Cathedral Saint Michel muri Arikidiyosezi ya Kigali. Iyi Ndirimbo yitwa 'Ab'Ijuru baririmba' yahimbwe n'umuhanzi Oreste Niyonzima.

    Umuyobozi w'Icyubahiro wa Chorale Inyange za Mariya, Charles Niyitegeka yabwiye InyaRwanda ko bakoze iyi ndirimbo ishingiye kuri filime ku buzima bwa Yesu Kristo, kuko bashakaga gufasha Abakristu kwizihiza Noheli mu buryo bwihariye.

    Yavuze ati 'Twari dukeneye isura ihamye igaragaza ukwemera kwacu ku bijyanye n'ivuka rya Yezu Kristu. Ni ivanjiri ya Luka ariko noneho mu buryo bugaragara ku buryo abantu bose bayishushanya. Turashimira cyane Padiri Jean D'Amour Ntiritsimburwa Busingye twafatanije n'abandi benshi badufashije.'

    Akomeza ati 'Twagerageje kwisanisha n'ibyo bihe ku myambaro, uko babagaho n'uko inkuru ubwayo ibitubwira. Turizera ko ari umusanzu kuri Kiliziya y'u Rwanda n'ahandi igihangano kizagera.'

    Umuyobozi wa Chorale Inyange za Mariya, Tuyishime Egide, yavuze ko kubera uburyo inkuru ya Yezu iteye, byabasabye kujya kuyikorera muri Rwamagana.

    Ati 'Twifuzaga cyane amashusho y'ijoro kandi afatiwe mu rwuri nk'uko inkuru y'ivuka rya Yezu yagenze by'ukuri. Twahisemo kuva i Kigali tujya i Mwurire mu Karere ka Rwamagana. Twagezeyo saa yine z'ijoro. Wibuke ko twari kumwe n'umwana muto ariwe Yezu n'imbeho yo mu rwuri ntabwo byaworoheye.'

    Akomeza ati 'Abaririmbyi bagombaga gukina neza nk'abanyamwuga muri 'Acting'. Twari dufite igihe gito cyo kubikora ariko byarakunze. Imbeho n'imibu byatumye benshi bagaruka i Kigali bafite uburwayi kubwo kutamenyera icyo kirere ariko byarangiye neza.'

    'Ku bijyanye no gushimira, ndashimira cyane abagize uruhare mu ndirimbo. Jakob Legacy yatubereye Director mwiza  cyane, Marie Ange Ndinda yadukoreye imyambaro mu buryo bwiza cyane rwose.”

    'Nta muntu utakumva ubwiza bw'indirimbo cyane cyane iyo bigeze kuri Mani Martin. Twabanye mu gitaramo duherutse gukora 'Nyina wa Jambo' nanubu turacyari kumwe. Ni umuhanga cyane kandi akunda Imana. '

    Chorale za Inyange za Mariya basohoye indirimbo ishingiye kuri filime yakozwe ku ivuka rya Yesu Kristo, umucunguzi w'Isi 

    Umuyobozi w'Icyubahiro wa Chorale Inyange za Mariya, Charles Niyitegeka, yavuze ko bakoze iyi ndirimbo kubera ko bashakaga gufasha Abakristu kwizihiza Noheli 

    Umuyobozi wa Chorale Inyange za Mariya, Tuyishime Egide, yavuze ko byabasabye kujya mu Karere ka Rwamagana kugirango babashe kwisanisha n'ubuzima bw'ivuka rya Yezu Kristo 


    Niyonzima Oreste, umwanditsi w’indirimbo ‘Ab’ijuru baririmba’ yaririmbwe na Chorale Inyange za Mariya 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AB’IJURU BARIRIMBA’ YA CHORALE INYANGE ZA MARIYA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149898/mani-martin-na-chorale-inyange-za-mariya-bakoze-indirimbo-kuri-filime-yivuka-rya-yezu-vide-149898.html

  • International Youth Fellowship yahembye abana… – #rwanda #RwOT

    Byari mu birori byiswe PowerUp Youth Camp byabaye ku munsi wa kabiri muri Maison de Jeune kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza akaba ari nawo wari umunsi wa nyuma.

    Nk’uko benshi mu bana n'ababyeyi bari bariyandikishije babizi, ku munsi wa kabiri abana baturutse hirya no hino bahatanye mu kugaragaza impano zidasanzwe hanyuma banahabwa ibihembo ku bahize abandi.

    Muri aya marushanwa, hahatanye abana 14 harimo n'abagize amatsinda mu ngeri zitandukanye nko kubyina, karate, kumurika imideri ndetse no kuririmba. Amwe muri ayo matsinda harimo kiy Dance, Princess, Dynamic Dance, New Vison, …

    Bimwe mu byagendeweho mu gutanga amanota muri aya marushanwa, harimo kubahiriza igihe cyari cyagenwe kingana n'iminota 5, Uko bitwara mbere yo kugaragaza impani zabo, Kuba bashyize umutima kubyo bakora kandi babyubashye ndetse n'uko abari aho babakiriye.

    Nyuma yo kugaragaza impano zabo, New Verion niyo yabaye ia mbere n'amanota 73.66% hanyuma Dynamic Dance baba aba kabiri n'amanota 70.6% mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Shenge n'amanota 68.6%.

    Abatabashije kugira amahirwe yo gutsinda kuri iyi nshuro, bashishikarijwe kuzitabira mu yandi marushanwa akurikira dore ko atari inshuro imwe ibi bibaye ahubwo bigiye kujya bitegurwa kenshi mu rwego rwo gufasha abana.

    Umuryango wa International Youth Fellowship (IYF) umaze igihe kirekire ukorera mu Rwanda, aho ufasha urubyiruko kwivumburamo impano, ugatanga umusanzu mu bikorwa bifitiye sosiyete Nyarwanda akamaro birimo umuganda, kuremera abatishoboye, kwigisha urubyiruko amasomo atandukanye ku buntu n’ibindi byinshi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149878/international-youth-fellowship-yahembye-abana-bafite-impano-mu-birori-bibinjiza-mu-minsi-m-149878.html

  • Ibigo byahize ibindi mu gufata neza abakozi mu Rwanda byahembwe – #rwanda #RwOT

    Ni ibihembo byatanzwe ku nshuro ya mbere byiswe 'People Matters awards', ku mugoroba wo ku wa 20 Ukuboza 2024, mu birori byabereye muri Four Points by Sheraton.

    Ibi bihembo byatanzwe mu byiciro 10 bitandukanye aho ibigo 52 ari byo byari bihatanye. Hatoranyijwemo ibigo 30 bigera mu cyiciro cya nyuma, muri byo havamo ibigo 10 byitwaye neza bigenerwa ibihembo.

    Umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi, yavuze ko iki kigorwa kigamije gushimira ibigo bikomeje kuba indashyikirwa mu gufata neza abakozi.

    Yagize ati 'Ibi bihembo ni ibyo kugira ngo dushimire ibigo byafashe neza abakozi nk'uko tuba mu gihugu gishyira umuturage ku isonga, rero n'ikigo gishyira umukozi ku isonga kigomba kubishimirwa.'

    Mu bigo 10 byahembwe mu byiciro bitandukanye harimo Sosiyete y'Itumanaho ya MTN Rwanda yahawe igihembo cyiswe 'Outstanding Employee Benefits and Compensation,' gihabwa ikigo gishyiriraho abakozi andi mahirwe abafasha kugira imibereho myiza hanze y'akazi.

    Hanahembwe kandi Banki ya Kigali yegukanye ibihembo bigera kuri bine mu byiciro bitandukanye birimo igihembo cya 'Innovation in HR Practices', 'Employee Development & Training Excellence', icy'umukozi w'indashyikirwa (Employee of the Year), ndetse n'igihembo cy'itsinda ry'abashinzwe kwita ku bakozi ryitwaye neza kurusha ayandi (HR Team of the Year).

    Umukozi muri MTN Rwanda, Juliet Bideri, yavuze ko igihembo begukanye cyabateye imbaraga zizatuma bakomeza kwita ku bakozi mu buryo bwose bushoboka.

    Ati 'Twese dukorera hamwe nk'itsinda niyo mpamvu twatsinze. Tuzakomeza kwita ku bakozi bacu no gukora neza kurushaho kugira ngo dushyigikire iterambere ry'umukozi.”

    Murenzi yasoje ashimira ibigo byahembwe anabisaba gukomeza gufata neza abakozi nk'uko ari bo musingi w'iterambere ry'ibigo bakorera ndetse n'igihugu muri rusange, asaba ibigo bitahembwe gushyiramo imbaraga kugira ngo umukozi yitabweho mu buryo bukwiriye.

    Umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi, yashimiye ibigo byitwaye neza mu gufata neza abakozi

    Ibi birori byitabiriwe n’abakozi b’ibigo bitandukanye mu bigo byo mu Rwanda

    Murenzi Steven yasabye ibigo bitahembwe gukomeza gushyiramo imbaraga mu guteza imbere imibereho myiza y’umukozi

    Byari ibyishimimo ku bitabiriye ibi birori

    Banki ya Kigali yegukanye ibihembo bine

    Bamwe mu bagize akanama nkemurampaka katoranyije ibigo byegukanye ibihembo

    Ahabereye ibi birori hari hateguwe neza

    Hafashe ifoto rusange ku bitabiriye itangwa ry’ibi bihembo

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-byahize-ibindi-mu-gufata-neza-abakozi-mu-rwanda-byahembwe

  • Habababyeyi Pascal wakoreraga Tele10 Group yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Amakuru ahari agaragaza ko ari urupfu rutunguranye kuko yajyanwe kwa muganga ejo hashize ari muri koma birangira ahasize ubuzima.

    Bivugwa ko kandi Habababyeyi yari afite ubukwe ku wa tariki 26 Ukuboza 2024.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa CHUK, Prof Nyundo Martin, yabwiye IGIHE ko aya makuru yayamenye kuko uyu munyamakuru yari asigaye ashinzwe Itumanaho mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

    Umuyobozi Mukuru wa Tele10 Group ibarizwamo Radio 10 na TV10, Augustin Muhirwa, yabwiye IGIHE ko amakuru y'ibanze yabonye ari uko Pascal Habababyeyi yazize uburwayi butunguranye.

    Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu ukorera Radio 10 & TV10, yabwiye IGIHE ko Habababyeyi yari umwe mu nshuti ze za hafi ku buryo yashenguwe no kumva ko yitabye Imana.

    Ati 'Inkuru babimbwiye mu gitondo, kugeza ejo nta kibazo yari afite. Yari afite ubukwe kuri Boxing Day, umunsi ukurikira Noheli.'

    Mutuyeyezu asobanura Habababyeyi nk'umuntu wari imfura, witanga, kandi wari inshuti ye ya hafi. Ati 'Buriya ikiganiro dukora cyitwa Ahabona, cyagarutse ari njye na we tukigaruye, kuva mu 2018, hari hashize imyaka itandatu tugikora kidasiba.'

    'Nta mezi menshi yari ashize ageze muri CHUK, kuko mbere yakoraga mu Bitaro bya Rutongo ashinzwe Inozamubano. Hari hashize amezi make abonye akazi nk'ushinzwe Itumanaho kuri CHUK.'

    Yakomeje agira ati 'Ni we mwana w'umuhungu nyina ayari afite, bari babiri we na mushiki we. Ni inkuru y'urupfu yambabaje. Twakoranaga ikiganiro, tukiganirira, tukarebana umupira, tugasangira, yari umuntu wanjye wa hafi.'

    Habababyeyi Pascal (uwa mbere uturutse iburyo) yitabye Imana iminsi mike mbere y’ubukwe bwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/habababyeyi-pascal-wakoreraga-tv10-yitabye-imana

  • Mufite inshingano zikomeye zo kwita ku muryango no kugorora: Impanuro za Minisitiri Biruta ku bagore bakorera muri RCS – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Biruta yabigarutseho mu Ihuriro rya Gatanu rihuza abakozi abakozi b'abagore RCS hagamijwe kurebera hamwe icyateza imbere umugore ukora muri urwo rwego.

    Yavuze ko mugore w'Umunyarwandakazi afite aho yavuye n'aho ageze kubera ubuyobozi bwiza bw'Igihugu, ibinagaragarira cyane muri RCS bijyanye n'aho uru rwego rugeze ruteza imbere umugore.

    Ati 'Umukuru w'Igihugu cyacu ahora akangurira umugore guharanira kwiteza imbere kuko ari we nkingi y'umuryango nk'uko dukunze no kuvugako ari 'Mutima w'Urugo''

    Yavuze ko abo bakozi ari imbaraga z'Igihugu, abereka ko inshingano zabo zo kugorora zibasaba kugira ubudasa kugira ngo bagera ku ntego.

    Yabasabye ko nk'abakozi b'abagore b'umwuga ba RCS, basabwa kujya bitabira gahunda za Leta mu midugudu batuyemo, bagafatanya n'abandi bagore guteza imbere igihugu.

    Ati 'Ni ingenzi kuko mu bice by'icyaro hakenewe guhuza imbaraga ngo imyumvire y'abagore irusheho kuzamuka maze umuryango babereye inkingi utere imbere.'

    Minisitiri Dr. Biruta yijeje ko minisiteri ayoboye izakomeza gukorana na RCS mu gukomeza kurebera hamwe icyateza imbere umugore w'umwuga muri urwo rwego by'umwihariko na bo ashinzwe kugorora.

    Umwe mu bakozi ba RCS bitabiriye iryo ruhiro witwa AIP. Alice Kirabo, yavuze ko ikintu cya mbere yungutse ari ukwigirira icyizere no kutayoborwa n'amarangamutima mu kazi.

    Ati 'Dukora akazi gasaba kutayoborwa n'amarangamutima kuko duhura n'abantu benshi, barimo abo dufitanye isano, ariko ugomba kugorora uko bikwiye utitaye ku marangamutima.'

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi yagaragaje uburyo u Rwanda ari kimwe mu bihugu biza ku isonga ku Isi mu kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye.

    Aha yashingiraga kuri raporo iheruka yakozwe na 'World Economic Forum' ku cyuho mu buringanire, yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatanu mu bihugu biri munsi y'Ubutayu bwa Sahara no ku mwanya wa 39 ku Isi mu bihugu 146.

    Ati 'Ibi bigaragaza ko rwabashije kuziba icyuho mu buringanire ku rwego rushimishije. Ni muri urwo rwego na RCS itasigaye inyuma muri gahunda yo guteza imbere umugore.'

    Ni ingingo uyu muyobozi ashimangiza imibare, aho igaragaza ko RCS ifite abakozi b'umwuga b'abagore 951 bangana na 29% by'abakozi b'umwuga b'urwo rwego bose.

    Ati 'RCS izakomeza kongera umubare w'abakozi bayo b'abagore b'umwuga buri mwaka kugira ngo igere kandi inarenge ku gipimo u Rwanda rugenderaho, cy'imyanya nibura 30% ikwiye guhabwa abagore mu nzego za leta n'iz'abikorera.'

    Yashimangiye ko ibyo bijyana ko kwimakaza no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko iryo hame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye rigerwaho ari uko abagabo n'abagore babigizemo uruhare.

    CG Murenzi yavuze ko iyo ari yo mpamvu nyamukuru bategura iri huriro rishingiye ku nsanganyamatsiko igaruka ku kongerera ubushobozi abakozi b'abagore b'umwuga, kwita ku mibereho yabo no kubihuza byombi n'inshingano baba bafite mu miryango yabo ntihagire icyangirika.

    Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yabwiye abari n’abategarugori bakorera RCS ko bakwiriye gufatanya inshingano zo kurerera u Rwanda no kugorora byose bikagenda neza

    Haganiriwe ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere abagore bakorera RCS

    Abari n’abategarugori bakorera RCS baganirijwe ku ngingo zitandukanye zibafasha guhuza inshingano zo kurera no kugorora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mufite-inshingano-zikomeye-zo-kwita-ku-muryango-no-kugorora-impanuro-za

  • Amarangamutima ya Mukazayire, Rwego Ngarambe… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ibiro bya Minisitiri w'Intebe byashyize hanze mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2024, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yakoze impinduka muri bamwe mu bagize guverinoma n’abandi bayobozi.

    Mu bahawe inshingano nshya harimo Mukazayire Nelly wari usanzwe wari Umunyamabanga Uhoraho muri wagizwe Minisiteri ya Siporo wagizwe Minisitiri wayo.

    Hari kandi Rwego Ngarambe wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere Siporo muri Minisiteri ya Siporo wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri na Uwayezu François Regis wigeze kuba Umunyamabanga wa FERWAFA wagizwe Umunyamabanga Uhoraho n’ubundi Minisiteri ya Siporo.

    Nyuma y’ibi aba bose bagaragaje amarangamutima yabo babinyujije ku rubuga rwa X aho bashimiye Perezida Kagame wabahaye inshingano nshya.

    Nelly Mukazayire yanditse ati “Nshishijwe bugufi no kuba nahawe amahirwe yo gukorera igihugu cyanjye. Murakoze Nyakubahwa Paul Kagame kuba mwampaye inshingano nshya. Niyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere Siporo kuva mu mizi no guhindura u Rwanda ihuriro ry'imikino ku Isi.”

    Rwego Ngarambe we yanditse ati “Mu ishimwe no guca bugufi nakiriye inshingano nshya munshinze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ntewe ishema no gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere rihamye rya Siporo”.

    Uwayezu Francois Regis nawe yanditse ati” Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere mwangiriye mumpa inshingano zo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Mbijeje gukora ibishoboka byose kugira ngo nuzuze neza izi nshingano”.

    Nelly Mukazayire yashimiye Perezida Kagame wamugize Minisitiri wa Siporo 

    Rwego Ngarambe yashimiye Perezida Kagame wamuhaye inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo 

    Uwayezu yashimiye Perezida Kagame wamugize Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149888/amarangamutima-ya-mukazayire-rwego-ngarambe-na-uwayezu-bahawe-inshingano-nshya-na-perezida-149888.html